Author: webrwanda

  • Ibikorerwa mu mazi adasanzwe y'Amashyuza ahora ashyushye biratangaje – AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Amashyuza yo mu Murenge wa Nyakabuye ni yo azwi nk'amashyuza ya Bugarama, ahuje Imirenge ya Gitambi na Nyakabuye, ahantu hasanzwe hasurwa cyane n'abashaka kuyakoresha mu kwivura.

    Mu Karere ka Rusizi amazi y'amashyuza afatwa nk'ubukungu kubera ubukerarugendo busanzwe buhakorerwa, ariko ngo aya mazi ashobora kubyazwamo amashanyarazi.

    Abantu bava hirya no hino baje muri aya mazi, benshi bizeye ko bazayakiriramo indwara zitandukanye abandi bakazanwa n'amasengesho bizeye ko Imana yaremye amazi adasanzwe yanabakorera ibidasanzwe byananiranye. Twasuye aya mazi ahora ashyushye tuganira n'abantu batandukanye batubwira byinshi bitangaje kuri aya mazi.

    POSTED BY EMMY  KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     2 total views,  2 views today

    The post Ibikorerwa mu mazi adasanzwe y'Amashyuza ahora ashyushye biratangaje — AMAFOTO appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/11/17/ibikorerwa-mu-mazi-adasanzwe-yamashyuza-ahora-ashyushye-biratangaje-amafoto/

  • Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina #rwanda #RwOT

    Uwitwa IMANIRAGUHA Pacifique mwene Bayisenge Emmanuel na Mukabutare Marie Telespor, utuye mu mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Gahungeri umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, intara y’Iburengerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo IMANIRAGUHA Pacifique akitwa IMANIRAGUHA Pascasie mu gitabo cy’irangamimerere.

    Impamvu atanga ni izina nabatijwe

    Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina ya Imaniraguha Pascasie

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-36976

  • USA: Trump akomeje kwanga kurekura ubutegetsi, Biden ati “abantu bashobora gupfa” #rwanda #RwOT

    Avugira muri leta ya Delaware, uyu perezida watowe yavuze ko hacyenewe guhuza ibikorwa mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo cya coronavirus.

    Yavuze ko “nta gushyira mu gaciro na busa” biri mu kuba Perezida Trump yaranze kwemera ko yatsinzwe amatora, nubwo ku mpande zombi z’abarepubulikani n’abademokarate harimo abamusabye kubikora.

    Ku mbuga nkoranyambaga, Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida w’Amerika, yagize ati: “Ibi si umukino”.

    Biden yabonye amajwi 306 y’intumwa zitora (electoral college) – uburyo Amerika itoramo perezida – arenza ikigero cy’amajwi 270 ubundi aba acyenewe ngo umukandida atorerwe kuba perezida.

    Nyamara ariko Bwana Trump, umurepubulikani, ku wa mbere mu gitondo yanditse kuri Twitter ati: “Natsinze Amatora!”

    Itsinda ryari rishinzwe kwamamaza Trump ryatanze ibirego mu nkiko ryamagana uko amajwi yabazwe mu matora yo ku itariki ya 3 y’uku kwezi.

    Ikigo cya leta ‘General Services Administration’ (GSA) gishinzwe gutangiza ubutegetsi bwa perezida mushya, ntabwo kiremera intsinzi ya Bwana Biden na Kamala Harris watorewe kuba visi perezida.

    Ibyo bituma hari amakuru y’ingenzi ya leta badahabwa ubusanzwe ahabwa abagize ubutegetsi bwitegura kujyaho.

    Abajyanama b’uyu perezida watowe bavuze ko kuba Trump yaranze guhererekanya ubutegetsi bivuze ko itsinda rya Biden ryahejwe mu bikorwa bijyanye no guteganya uko gahunda yo gutanga urukingo rwa Covid-19 izagenda.

    Mu ijambo rye ejo ku wa mbere, avuga ku kuba ihererekanya ry’ubutegetsi ryaradindiye, Bwana Biden yagize ati: “Hari uwaba yiyumvisha ibi? Bijyanye no kurokora ubuzima bw’abantu, mu by’ukuri, ibi ntabwo ari ugukabya”.

    Yongeyeho ati: “Abantu benshi bashobora gupfa niba tudahuje ibikorwa”.

    Bwana Biden yavuze ko gutanga urukingo ari “igikorwa cy’ingenzi cyane”.

    Yavuze ko niba itsinda rye rigombye gutegereza kugeza ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere – ubwo azaba arahizwa – ngo ribone gutangira gahunda yo gutanga urukingo, rizaba ryacyererewe “igihe kirenga ukwezi, ukwezi n’igice”.

    Abajijwe niba azashishikariza ba guverineri ba za leta gusubizaho amategeko ya guma mu rugo, uyu perezida watowe yabererekeye icyo kibazo, ahubwo asaba abategetsi gushishikariza abaturage kwambara agapfukamunwa.

    Source : https://www.imirasire.rw/?USA-Trump-akomeje-kwanga-kurekura-ubutegetsi-Biden-ati-abantu-bashobora-gupfa

  • Jeannette Kagame yabwiye OMS ko kanseri y’inkondo y’umura atari iyo kwihanganirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, mu kiganiro OMS yagiranye n’abantu bari hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, cyari kigamije gutangiza ingamba zo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura(cervical cancer).

    OMS ivuga ko mu kwezi kwa Kanama 2020 Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yita ku buzima, yemeje ko igiye guca burundu kanseri y’inkondo y’umura no gushyiraho ingamba z’ibikorwa bijyanye n’uwo mwanzuro.

    Madamu Jeannette Kagame yabwiye inama yatumijwe na OMS ko bitewe n’uko kanseri y’inkondo y’umura ifitiwe urukingo kandi ikaba ishobora kuvurwa igakira, ntawe ushobora kwihanganira ko yakomeza kwica imbaga y’abantu.

    Yavuze ko kanseri y’inkondo y’umura ishobora kwirindwa ku rugero rurenze 93%, ariko kugeza ubu ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abagore benshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, nyuma ya kanseri y’ibere.

    Ati “Ibi ntawabyihanganira bitewe n’uko hari ikoranabuhanga, politiki n’ingamba zo gukumira iyo kanseri no kuyivura”.

    Madamu wa Perezida wa Repubulika avuga ko kuva muri 2011 by’umwihariko mu Rwanda abana b’abakobwa batarakora imibonano mpuzabitsina bakomeje guterwa urukingo rw’iyo kanseri iterwa n’agakoko kitwa “Human Papilloma Virus(HVP)”

    Yavuze ko kugeza ubu uburyo bwa mbere bwizewe bwo kwirinda iyo virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ari ugukoresha agakingirizo.

    Mu mbogamizi Jeannette Kagame yagaragarije OMS, harimo ikibazo cy’uko hari abagabo badaha agaciro cyangwa batazi ibijyanye no kwirinda virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, kuko bo batayirwara ariko bakayikwirakwiza.

    Yavuze ko inzego z’ubuzima n’itangazamakuru bizakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage, kandi akaba yizeye ko impinduka muri buri gihugu zishoboka mu gihe haba hafashwe ingamba.

    Madamu Jeannette Kagame hamwe na Tsepo Motsepe Ramaphosa, Madamu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, ni bo bafasha b’abakuru b’ibihugu bafashe ijambo mu nama yo gutangiza ingamba za OMS zo guca burundu kanseri y’inkondo y’umura.

    Aba badamu b’abakuru b’ibihugu bavuga ko uretse ubumenyi ku bijyanye na kanseri y’inkondo y’umura bugomba gutezwa imbere, abagore n’abakobwa cyane cyane abatagira amikoro ahagije bakeneye gukorerwa ubuvugizi ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhenom Ghebreyesus avuga ko buri mwaka isi yose ipfusha abagore barenga ibihumbi 300 bazira kanseri y’inkondo y’umura ku bw’amaherere, kuko ishobora gukingirwa no kuvurwa igakira mu gihe imenyekanye hakiri kare.

    Dr Tedros yakomeje agira ati “Dufite ibyangombwa byatuma kanseri y’inkondo y’umura iba amateka, iki ni igihe cy’amateka mu buzima bw’isi kuko ni ubwa mbere yiyemeje guca burundu kanseri”.

    Inama yo gutangiza ingamba zo guhashya kanseri y’inkondo y’umura yabanjirijwe n’ubuhamya bw’abagore bavuga uburyo bigeze gufatwa n’iyo ndwara, ariko kubera ubuvuzi bwabagezeho hakiri kare bakaba barakize.

    Bamwe mu bigeze kurwara kanseri y’inkondo y’umura ikabarembya, kugeza ubu ntabwo bashobora kubyara biturutse ku kuba baragiye kwivuza igihe cyarenze, bigatuma abaganga babakuramo nyababyeyi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/jeannette-kagame-yabwiye-oms-ko-kanseri-y-inkondo-y-umura-atari-iyo-kwihanganirwa

  • Amahirwe y’Amavubi mugukomeza mu gikombe cy’Africa CAN yayoyotse nyuma yo kunganya 0-0 #rwanda #RwOT

    Amavubi yagiye gukina uyu mukino ari aya mu itsinda aho mu mikino 3 yari ifite inota rimwe, Cameroun 10, Mozambique 4, Cape Verde ifite 3.

    Nyuma yo kunganyiriza muri Cape Verde 0-0, Amavubi yari abizi ko gutsinda uyu mukino ihita igira amanota 4 ikanganya na Mozambique.

    U Rwanda rwatangiye umukino rushaka igitego hakiri kare maze ku munota wa 6 Kagere Meddie yagerageje ishoti n’imoso ku mupira yari ahawe na Haruna ariko unyura inyuma y’izamu.

    Cape Verde yaje kuza mu mukino irasatira ndetse yiharira n’umukino ariko amahirwe yagiye ibona ntiyayabyaza umusaruro kuko Kwizera Olivier yagiye abagora.

    Uku kurusha Amavubi byatumye u Rwanda rugenda rukora amakosa menshi byaje kuvamo ikarita itukura kuri Ally Niyonzima ku munota wa 28, nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo ya 2 ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Cape Verde mu kibuga hagati, iya mbere yari yayibonye ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Nuno Borges.

    N’ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura, Amvubi yakomeje gushaka uburyo bw’igitego gusa ubwugarizi bwa Cape Verde bwari buhagaze neza.

    Cape Verde nayo yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe yo gutsinda igitego nko ku munota wa nyuma w’igice cya mbere aho Jamiro Monteiro warebanaga n’izamu ariko awutera inyuma. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Meddie Kagere hinjiramo Muhire Kevin.

    Ku munota wa 56 Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize akabazo k’imvune.

    Izi mpinduka ntabwo zafashije Mashami cyane kuko n’ubundi yakomeje gusatirwa cyane ariko umunyezamu Kwizera Olivier ntiyorohera ubusatitirizi bwa Cape Verde.

    Ku munota wa 68 Haruna Niyonzima yahaye umwanya wa Nshuti Dominique Savio.

    Uyu musore yagerageje gufasha mu busatirizi ariko igitego kirabura neza. Umukino warangiye ari 0-0.

    Nyama y’uyu mukino mu itsinda F, Cameroun ni iya mbere n’amanota 10, Mozambique ifite amanota 4, Cape Verde 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.

    U Rwanda, Mu izamu: Kwizera Olivier ,Mu bugarizi: Imanashimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdoul, Manzi Thierry, Omborenga Fitina, abo hagati: Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Niyonzima Haruna, Bizimana Djihad, abasatira izamu: Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie.

    Cape Verde: Mu izamu: Vozinha Mu bwugarizi: Stopira,Steven Fortes, panck, Steve Furtado, abo hagati: Nuno Borges, Jamiro monteiro, Ryan Mendes abasatira izamu: Lisandro Semedo, willis Furtado, Julio Tavares
    Ni umukino wa kane mu itsinda F, aho umukino uheruka guhuza ibi bihugu wabereye i Praia muri Cap Vert, wari warangiye baguye miswi 0-0.

    Haruna Niyonzima capitain w'Amavubi ahanganye na Cape Verde

    Amavubi yihagazeho imbere ya Cape Verde banganya 0-0 batuzuye

    Source : https://www.imirasire.rw/?Amahirwe-y-Amavubi-mugukomeza-mu-gikombe-cy-Africa-CAN-yayoyotse-nyuma-yo

  • Ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi- Mashami yatunze agatoki Itangazamakuru ku kuba Kevin Monnet Paquet atarakiniye Amavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko kutitabira ubutumire kwa Kevin Monnet Paquet byagizwemo uruhare n’itangazamakuru.

    Mu mpera za 2018 nibwo rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira u Rwanda.

    Ubwo Mashami yahamagaraga abakinnyi azifashisha mu mukino w’umunsi wa 3 n’uwa 4 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, yahamagaye na Kevin Monnet Paquet ngo aze afatanye n’abandi.

    Mu buryo butunguranye uyu mukinnyi wari wemeye gukinira Amavubi ntiyigeze yitabira ubutumire bw’u Rwanda.

    Mbere y’uko Mashami ahaguruka yerekeza muri Cape Verde yari yavuze ko ateyereje uyu mukinnyi nk’uko ategereje abandi ndetse ko hari n’ibiganiro akomeje kugirana na we atahita atangaza.

    Nyuma y’umukino Amavubi yanganyijemo na Cape Verde i Kigali 0-0, Mashami Vincent yavuze ko kutaza kwa Kevin Monnet Paquet byose byatewe n’itangazamakuru.

    Ati“sinzi icyo nabisubizaho, kuko dushobora kuhirirwa tukanaharara, rimwe na rimwe ni mwe mwabigizemo uruhare, ntabwo ari mwese ariko bamwe muri mwe. Akenshi sinzi ukuntu tubayeho muri kamere yacu, sinzi inyungu ibiri inyuma, mufite intwaro ikomeye.”

    Yakomeje agira ati“sindi bugaruke ku byamuvuzweho ariko na we ni umuntu kandi arumva, aratekereza ngira ngo rero ni uko byagenze (…) Icyo nabasaba ni ukugerageza gukoresha neza impano Imana yaduhaye, gusigana ibyaha, mutwita ko tutari abanyamwuga ariko bamwe muri mwe nu ukuri ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi.”

    Mashami Vincent yavuze ko batahise barekera ahubwo ibiganiro bigikomeje kandi yizeye ko mu mikino iri imbere uzaba ari mu ikipe y’igihugu.

    Kutaza kwa Kevin Monnet Paquet, Mashami amakosa ayashyira ku Itangazamakuru

    Ngo hari icyizere ko Kevin Monnet Paquet azakinira u Rwanda mu minsi iri imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ku-munsi-w-imperuka-muzabazwa-byinshi-mashami-yatunze-agatoki-itangazamakuru-ku-kuba-kevin-monnet-paquet-atarakiniye-amavubi

  • Mu mafoto : Amavubi yatakaje icyizere cyo gukina CAN nyuma yo kugwa miswi na Cap Vert #rwanda #RwOT

    Ni umukino u Rwanda rwarushirijwe ku buryo bugaragara, kandi rwakiniraga ku kibuga cyarwo aho warangiye runganyije na Cap Vert 0-0, bituma amahirwe yo kujya muri CAN 2021 ayoyoka, runafunga imikino 4 yose rumaze gukina muri uru rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2021 nta gitego rurinjiza mu izamu ry’ikipe bahanganye.

    Kunganya uyu mukino bitumye u Rwanda rugira amanota abiri mu mikino itandatu rumaze gukina muri iri tsinda rya F riyobowe na Cameroun ifite amanota 10.

    Bikaba bigaragaza ko amahirwe u Rwanda rwari rusigaranye yo kujya muri CAN 2021 yayoyotse kuko birusaba gukora ibisa nk’ibitangaza rugatsinda imikino ibiri yombi rusigaranye yo mu itsinda.

    Ni ukuvuga u Rwanda rurasabwa gutsinda umukino wa Mozambique ruzakurikizaho muri Werurwe 2021i Kigali ndetse rukazanatsindira Cameroun i Yaounde kugira ngo rubone itike yo gusubira muri CAN ku nshuro ya kabiri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mu-mafoto-Amavubi-atakaje-icyizere-cyo-gukina-CAN-nyuma-yo-kugwa-miswi-na-Cap-Vert

  • Ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Rusesabagina mu Rukiko Rukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Faustin Nkusi, ngo iki kirego cyo gusaba urukiko kuburanisha ibi byaha mu mizi ni uko gishingiye ku kuba urwo rukiko ari rwo rwonyine rufite ubwo bubasha.

    Ibi bije mu gihe Paul Rusesabagina arimo kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’inyogera y’iminsi 30, aho ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari ibindi bimenyetso bikenewe gukorerwa iperereza, bityo bugasaba ko akomeza gufungwa.

    Urukiko rwa Nyarugenge rwari rwarateganyije gusoma umwanzuro warwo ku itariki 20 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2020.

    Ibyaha birengwamo Rusesabagina uzwi muri filimi ya Hotel Rwanda, byagaragajwe muri dosiye yakorewe, aho ubushinjacyaha buvuga ko yateye inkunga mu buryo butandakanye akanakorana n’umutwe wa FLN.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/Ubushinjacyaha-bwaregeye-dosiye-ya-Rusesabagina-mu-Rukiko-Rukuru

  • Impamvu ingabo za America bahisemo kujya muri Iraq na Afghanistan #rwanda #RwOT

    Ingabo z’Amerika ziri muri Afghanistan guhera mu 2001.

    Urugaga rw’ingabo z’amahanga ziyobowe n’Amerika zahiritse ku butegetsi Abatalibani hashize ibyumweru habaye ibitero muri Amerika byo ku itariki ya 11 z’ukwa cyenda mu 2001, byakozwe n’umutwe wa al-Qaeda, wari ufite icyicaro muri Afghanistan.

    Abatalibani bongeye kwisuganya baba umutwe w’intagondwa, kuburyo kugeza mu 2018 wakoreraga aharenga bibiri bya gatatu by’igihugu cyose cya Afghanistan.

    Mu ntangiriro y’uyu mwaka ni bwo Amerika yatangiye gutahukana ingabo zayo izikura muri icyo gihugu, bijyanye n’amasezerano y’amahoro n’Abatalibani.

    Gucyura ingabo cyari icyo Abatalibani bari basabye muri ayo masezerano yanditse amateka, yashyizweho umukono n’Amerika n’izo ntagondwa ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

    Ariko abakuru b’ingabo, barimo na Jenerali McKenzie, mu gihe cyashize baburiye ko ibiganiro by’amahoro hagati y’Abatalibani n’abategetsi ba Afghanistan bishobora gukomwa mu nkokora no kuhakura ingabo z’Amerika bikozwe mu buryo buhutiweho.

    Kugeza ubu prezida Trump, akaba agiye gutegeka ikindi cyiciro cy’ingabo za America gutahuka, ibi bikaba biri mubizatuma ibyageweho bizasubira irudubi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Impamvu-ingabo-za-America-bahisemo-kujya-muri-Iraq-na-Afghanistan

  • Amavubi y’abakinnyi 10 anganyije na Cape Verde, amahirwe mu gikombe cy’Afurika agenda ayoyoka #rwanda #RwOT

    Amavubi y’abakinnyi 10 nyuma y’ikarita itukura ya Ally Niyonzima anganyije na Cape Verde 0-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, ruguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda ndetse amahirwe yo kubona itike agenda ayoyoka.

    Amavubi yagiye gukina uyu mukino ari aya mu itsinda aho mu mikino 3 yari ifite inota rimwe, Cameroun 10, Mozambique 4, Cape Verde ifite 3.

    Nyuma yo kunganyiriza muri Cape Verde 0-0, Amavubi yari abizi ko gutsinda uyu mukino ihita igira amanota 4 ikanganya na Mozambique.

    U Rwanda rwatangiye umukino rushaka igitego hakiri kare maze ku munota wa 6 Kagere Meddie yagerageje ishoti n’imoso ku mupira yari ahawe na Haruna ariko unyura inyuma y’izamu.

    Cape Verde yaje kuza mu mukino irasatira ndetse yiharira n’umukino ariko amahirwe yagiye ibona ntiyayabyaza umusaruro kuko Kwizera Olivier yagiye abagora.

    Uku kurusha Amavubi byatumye u Rwanda rugenda rukora amakosa menshi byaje kuvamo ikarita itukura kuri Ally Niyonzima ku munota wa 28, nyuma yo kubona ikarita y’umuhondo ya 2 ku ikosa yakoreye umukinnyi wa Cape Verde mu kibuga hagati, iya mbere yari yayibonye ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Nuno Borges.

    N’ubwo yari amaze guhabwa ikarita itukura, Amvubi yakomeje gushaka uburyo bw’igitego gusa ubwugarizi bwa Cape Verde bwari buhagaze neza.

    Cape Verde nayo yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe yo gutsinda igitego nko ku munota wa nyuma w’igice cya mbere aho Jamiro Monteiro warebanaga n’izamu ariko awutera inyuma. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Meddie Kagere hinjiramo Muhire Kevin.

    Ku munota wa 56 Sugira Ernest yinjiye mu kibuga asimbura Jacques Tuyisenge wagize akabazo k’imvune.

    Izi mpinduka ntabwo zafashije Mashami cyane kuko n’ubundi yakomeje gusatirwa cyane ariko umunyezamu Kwizera Olivier ntiyorohera ubusatitirizi bwa Cape Verde.

    Ku munota wa 68 Haruna Niyonzima yahaye umwanya wa Nshuti Dominique Savio.

    Uyu musore yagerageje gufasha mu busatirizi ariko igitego kirabura neza. Umukino warangiye ari 0-0.

    Nyama y’uyu mukino mu itsinda F, Cameroun ni iya mbere n’amanota 10, Mozambique ifite amanota 4, Cape Verde 4 mu gihe u Rwanda rufite 2.

    11 babanjemo ku mpande zombe

    Amavubi: Kwizera Oilivier, Omberenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Mukunzi Yannick, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie

    Cape Verde: Vozinha Dias (GK), Stopira Santos Tavares, Steven Fortes, Carlos Ponck, Steve Furtado, Nuno Borges, Jamiro Monteiro , Ryan Mendes (C), Lisandro Semedo, Willis Furtado na Julio Tabares

    Abakinnyi b’Amavubi bagerageje biranga

    Meddie Kagere yagerageje biranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-y-abakinnyi-10-anganyije-na-cape-verde-amahirwe-mu-gikombe-cy-afurika-agenda-ayoyoka