Author: webrwanda

  • Karongi: Buri Kagari kagiye gushyirwamo 'umurimashuri' – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu Murenge wa Rugabano w'Akarere ka Karongi ku wa 4 Mata 2025, ubwo hasozwaga amasomo y'ishuri ryo mu murima yahawe abahinzi b'icyayi bagera 598 mu rwego rwo kubagira abahinzi b'icyayi b'umwuga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald witabiriye iki gikorwa cyabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Rugabano yavuze ko abahinzi b'aka karere bakwiye guhindura imyumvire bagatangira guhinga kinyamwuga.

    Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba dufite ubutaka busharira, ibyo bamwe babona nk'intandaro y'ubuke bw'umusaruro w'ubuhinzi.

    Nubwo biri uko ariko ubusharire bw'ubutaka si umwihariko w'Akarere ka Karongi kuko Akarere ka Nyaruguru ko mu Ntara y'Amajyepfo kazwiho kugira ubutaka busharira kurusha utundi ubu kari mu turere dufite umusaruro mwinshi w'ibirayi n'icyayi.

    Muzungu uyobora Akarere ka Karongi nyuma yo kurangiza manda ebyiri yayoboye Akarere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko mu Karere ka Kirehe hari imirenge irimo n'uwa Sake yari yarasigaye inyuma mu buhinzi kubera ikibazo cy'ubusharire bw'ubutaka, ariko ubu ikaba yarubatse izina ku buhinzi bw'ibirayi n'inanasi kuko ibi bihingwa byombi byihanganira ubusharire bw'ubutaka.

    Meya Muzungu yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi bugiye gutoranya muri buri kagari abahinzi bagerageza muri ibi bihingwa uko ari bitatu, urutoki, ibirayi n'inanasi kandi bashobora kwigisha abandi bakabumva.

    Ati “Ku buryo mu gihembwe cy'ihinga gitaha tuzaba dufite abahinzi ntangarugero tuzaheraho twigisha, tuzajyana mu rugendoshuri, baze bafate uturima shuri bagerageze, nko ku birayi bavuge ngo dufate neza aka karima dushyiremo ibyangombwa bisabwa turebe umusaruro uvamo, no ku bindi bihingwa bibe bityo mu mwaka uzakurikiraho bizatume twagura ku buhinzi bw'ibirayi'.

    Muzungu avuga ko akurikije amakuru amaze gukusanya y'imvura iboneka mu Karere ka Karongi n'ubutaka bwaho yasanze ntaho butandukaniye n'ubutaka bw'i Nyaruguru.

    Ati 'Muzakurikirane Nyaruguru ibirayi bivayo biri hafi kuzaca ku bya Kinigi, kandi nako kari akarere gafite ubutaka busharira. Karongi iri mu turere dufite imvura nyinshi. Mbahaye urugero aho nakoreraga muri Kirehe ubu nabo basigaye bahinga ibirayi kandi ukabona ko ari ibirayi binini bijya ku isoko, niba ahantu nka hariya hashyuha cyane ibirayi bihera kandi ibirayi bikunda ahantu hakonja nk'aha byatunaniza iki?'.

    Meya Muzungu yavuze ko muri buri mudugudu hagiye gushyirwa umurima w’icyitegererezo

    Buri Kagari ko mu Karere ka Karongi hagiye gushyirwa 'umurimashuri'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-buri-kagari-kagiye-gushyirwamo-umurimashuri

  • Obama yanenze ibyemezo Trump akomeje gufata kuva yasubira ku butegetsi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu ijambo yatanze ubwo yasuraga Kaminuza ya Hamilton iherereye muri Leta ya New York, aho yanenze bikomeye politiki zitandukanye zagiye zishyirwaho na Trump harimo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu bindi bihugu.

    Mu zindi gahunda za Trum zanenzwe na Obama, zirimo kugabanya amafaranga yakoreshwaga n'ibigo bya Leta, gushyiraho amabwiriza akakaye ku bimukira, ndetse no gufata mu buryo budakwiriye itangazamakuru

    Obama yagaragaje ko atishimiye icyemezo Trump aherutse gufata cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika.

    Ati 'Ntabwo ntekereza ko ibyo turi kubona ubu hari icyiza byazanira Amerika.'

    Obama w'imyaka 63 yakomeje avuga ko ahangayikishijwe cyane n'uburyo Leta isigaye itera ubwoba za Kaminuza, mu gihe zidatanze abanyeshuri bakoresha uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo.

    Obama yavuze ko ibyemezo Trump akomeje gufata, iyo aza kuba ari we wabifashe igihe yari kubutegetsi, abantu batari guceceka ngo babirebere nk'uko bari kubikora kuri Trump.

    Obama yanenze bikomeye ibyemezo bya Politiki Trump agenda ashyiraho kuva yasubira ku butegetsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/obama-yanenze-ibyemezo-trump-akomeje-gufata-kuva-yasubira-ku-butegetsi

  • U Bubiligi nibubuza ibikorwa byo 'Kwibuka 31' buzaba burenze ku mategeko mpuzamahanga- Minisitiri Bizimana – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Liège mu Bubiligi bwari busanzwe bwifatanya n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside, ndetse bwari bwarateganyije ko iki gikorwa kizaba tariki ya 12 Mata 2025, gusa bwanzuye ko kitakibaye.

    Ibyo guhagarika ibikorwa byo kwibuka kandi byabaye mu mujyi wa Bruges naho ho mu Bubiligi.

    Abakurikiranira hafi ibya politike bashimangira ko iki cyemezo cy'u Bubuligi gishingiye ku mwuka mubi umaze igihe hagati yabwo n'u Rwanda, dore ko bumaze igihe kinini burusabira gufatirwa ibihano kubera intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Dr. Bizimana yatangaje ko u Bubiligi buvuga ko ibyo gusabira ibihano u Rwanda bubikora bugamije kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

    Yagaragaje ko imyanzuro y'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye byose ari amategeko mpuzamahanga u Bubiligi bugomba kubahiriza.

    Ati 'Icyemezo cy'Inteko Rusange ya Loni yo ku wa 26 Mutarama 2018 kivga ko Leta zose zubahiriza tariki 7 Mata nk'Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi no kureka ibikorwa byo kwibuka iyo Jenoside bikabaho. Mu gihe u Bubiligi bwabibuza kubaho, byaba ari ukurenga kuri iryo tegeko rireba ibihugu byose binyamuryango bya Loni.'

    U Bubiligi bwafashe umurongo wo gukora icengezamatwara rigamije gukomanyiriza u Rwanda mu bihugu n'imiryango isanzwe ikorana na rwo mu bikorwa by'iterambere.

    Ku wa 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwaciye umubano n'u Bubiligi kubera uruhare bwagize mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.

    Amateka agaragaza ko u Bubiligi ari bwo bwacuze ingengabitekerezo ya Jenoside, igihe bwinjiza amacakubiri mu baturage binyuze mu gutanga indangamuntu irimo amoko, yanifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu 1959 u Bubiligi bwagize uruhare rugaragara mu cyiswe 'revolution' yakozwe n'Abahutu, ishyigikirwa na Col Guy Logiest wari Resident wihariye wa gisirikare u Bubiliigi bwashyiriyeho u Rwanda.

    Mu 1962 u Bubiligi bwavuze ko buhaye u Rwanda ubwigenge ariko Guverinoma yashyizweho yarimo abazungu babarirwa mu 10, n'igihe baviriyemo abategetsi bakomeje kuyobora igihugu bagendera muri politike y'abakiloni n'Ababiligi kugeza mu 1994 bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri Dr Bizimana yahamije ko kubuza abantu gukora ibikorwa byo kwibuka ari ukwica amategeko mpuzamahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-nibubuza-ibikorwa-byo-kwibuka-31-buzaba-burenze-ku-mategeko

  • Tariki ya 6 Mata Ijoro rya nyuma ku Baperezida Babiri ryabaye Imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi -Menya amatariki Mabi ku Batutsi mu Rwanda 1994 #rwanda #RwOT

    Amwe mu matariki yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

    Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.

    6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama I Dar es Salam muri Tanzaniya.

    Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w'abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n'Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.

    7 Mata 1994: Minisitiri w'Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w'Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.

    Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b'Ababiligi, abarwaza, abarwayi n'abaganga ba CHK.

    Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n'abicanyi.

    8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.

    Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b'igihugu bari bamaze gupfa.

    9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w'igihugu w'agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w'Intebe wa Guverinoma y'Abatabazi.

    'Opération Amaryllis' y'Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n'iy'Ababiligi yitwaga 'Opération Silverback'.

    Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr'Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.

    12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama

    13 Mata 1994: Ingabo z'Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z'abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n'abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.

    14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro

    15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye

    16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye

    18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).

    20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n'abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n'abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.

    21 Mata 1994: Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.

    27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.

    28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n'umuvugizi wayo Christine Shelley.

    30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.

    12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.

    13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y'abatabazi bifatanyije n'abapolisi, Interahamwe n'abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.

    Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.

    22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kanombe.

    27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y'Abatabazi.

    29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.

    2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi

    16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y'Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.

    22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z'u Bufaransa kuza muri 'Opération Turquoise'.

    28 Kamena 1994: Umuryango w'Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z'Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano

    13 Nyakanga 1994: Impunzi z'Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire

     

    15 Nyakanga 1994: Umuryango w'Abibumbye wanze kwemera Leta y'abatabazi.

     

    17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.

    19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w'Intebe.

    The post Tariki ya 6 Mata Ijoro rya nyuma ku Baperezida Babiri ryabaye Imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi -Menya amatariki Mabi ku Batutsi mu Rwanda 1994 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tariki-ya-6-mata-ijoro-rya-nyuma-ku-baperezida-babiri-yabaye-imbarutso-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-menya-amatariki-mabi-ku-batutsi-mu-rwanda-no-hanze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-ya-6-mata-ijoro-rya-nyuma-ku-baperezida-babiri-yabaye-imbarutso-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-menya-amatariki-mabi-ku-batutsi-mu-rwanda-no-hanze

  • Ubushakashatsi bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bishobora gutuma ugaragara nk'ukiri muto #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n'impuguke mu by'imitekerereze bugaragaza ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro eshatu mu cyumweru bashobora kugaragara nk'abakiri bato ku isura, bakaba banagira imitekerereze itekanye kandi ifite ibyishimo biruta iby'abakora imibonano gake.

    Nk'uko byagaragajwe na David Weeks, umuhanga mu by'imitekerereze wahoze ari umwe mu bayobozi b'ibitaro bya Royal Edinburgh biri muri Scotland, gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bifite akamaro kanini ku buzima bw'umuntu haba ku mubiri ndetse no ku bwonko.

    Uyu muhanga avuga ko umuntu ukora imibonano inshuro hagati ya 3 na 4 mu cyumweru ashobora gusa n'uwurusha imyaka 10 iyo urebye isura ye n'imyitwarire.

    David Weeks ashimangira ko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza kandi ku bushake bw'impande zombi ituma umubiri urekura intungamubiri z'ingenzi nka 'endorphins', izifasha kugabanya stress, kurwanya kwiheba no guteza imbere ibitekerezo byiza. Ibi bituma umuntu ahora yishimye, akagira ibitekerezo bituje, ndetse n'uruhu rwe rugahorana itoto.

    David Weeks ashimangira ko imibonano mpuzabitsina ikozwe neza kandi ku bushake bw'impande zombi ituma umubiri urekura intungamubiri z'ingenzi nka 'endorphins'

    Ikindi kandi, iyi mibonano ifasha mu kongera imisemburo y'ibyishimo ndetse no gukomeza umubano mwiza hagati y'abashakanye cyangwa abakundana.

    Ni kimwe mu bituma bagira ubuzima bwiza bw'amarangamutima, bituma na gahunda zindi z'ubuzima babasha kuzigeraho neza.

    Abahanga kandi bavuga ko gukora imibonano kenshi bishobora gufasha mu kongerera umuntu ubudahangarwa ku ndwara zimwe na zimwe, cyane cyane izifata mu myanya y'ubuhumekero.

    Bituma kandi umuntu arushaho kugira umutima ukomeye ndetse n'amaraso agera neza mu bice bitandukanye by'umubiri.

    Nubwo bimeze bityo, abashakashatsi baributsa ko imibonano mpuzabitsina igomba gukorwa mu buryo butekanye, harimo no kwirinda indwara zandurira mu mibonano ndetse no kubahiriza amahame y'umuco n'imyemerere ya buri wese. Kandi ibyo byose bigakoranwa urukundo, icyubahiro, n'ubwumvikane.

    Uyu muhanga asoza avuga ko kugira ubuzima bwiza harimo n'imibonano mpuzabitsina iboneye, ariko by'umwihariko ko iyo ikozwe kenshi kandi neza, ishobora kuba umuti mwiza wo gukomeza kugaragara neza no kumva umuntu akiri muto nubwo yaba ageze mu zabukuru.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'impuguke mu by'imitekerereze bugaragaza ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro eshatu mu cyumweru bashobora kugaragara nk'abakiri bato ku isura.

    Source : https://kasukumedia.com/ubushakashatsi-bugaragaza-ko-gukora-imibonano-mpuzabitsina-kenshi-bishobora-gutuma-ugaragara-nkukiri-muto/

  • Papa agaragaye bitunguranye muri St. Peter's Square nyuma y'ibyumweru bibiri avuye mu bitaro #rwanda #RwOT

    Papa Francis yagaragaye bitunguranye muri St. Peter's Square ku cyumweru, mu Misa idasanzwe y'Ububabare yitiriwe abarwayi n'abakora mu buvuzi, ni bwo bwa mbere yagaragaye mu ruhame i Vatikani kuva avuye mu bitaro hashize ibyumweru bibiri, nyuma yo gukira indwara ikomeye ya pneumonia yari ibaye mbi cyane.

    Papa yagaragaye atunguranye atwawe mu igare ry'abafite ubumuga, aramwenyura ndetse asuhuza imbaga y'abakristu bari bahagaze bamukoma amashyi bamwishimiye. Bamwe baravuze bati: 'Ndabona Papa!' ubwo yabonaga ku ishusho nini yerekana amashusho ye yinjira mu muryango wera (Holy Door), mbere y'uko amanikwa ku ruhande rujya ku gicaniro.

    'Ndagira ngo mbifurize icyumweru cyiza,' Papa Francis yavuze, avuga mu ndangururamajwi yayikozagaho inshuro ebyiri kugira ngo arebe niba ikora neza. 'Murakoze cyane.'

    Ijwi rye ryumvikanye rimeze neza kurusha uko ryari rimeze ubwo yavuganaga n'abaje kumusuhuza imbere ya Gemelli Hospital ku itariki ya 23 Werurwe, ku munsi yasohotsemo nyuma y'ibyumweru bitanu ari mu bitaro.

    Yambaye imiyoboro ya 'oxygène' mu mazuru, aho Vatikani yatangaje ko igenda igabanuka uko abaganga babiteganya. Ubwo yasuhuzaga imbaga, nubwo yageragezaga kuzamura amaboko ayifuriza umugisha, ntibyashobokaga cyane — umuganga we yavuze ko bitatewe n'indwara ye, ahubwo n'undi mubabaro utatangajwe yagize mbere yo kujyanwa mu bitaro ku itariki ya 14 Gashyantare.

    Nyuma ya Misa, Papa yasuhuje bamwe mu bayitabiriye, abenshi bamwunamira, banamusoma ku ntoki. Yahavuye anyuze mu muryango wera.

    Papa amaze ibyumweru bibiri muri gahunda y'ikiruhuko cy'ibyumweru bibiri byategetswe n'abaganga, kugira ngo akomeze kuvurirwa ingingo zitandukanye harimo ubuvuzi bw'imyanya y'ubuhumekero, imyitozo ngororamubiri, kuvugurura uburyo avuga, ndetse no gukomeza kwita ku ndwara yo mu bihaha itarakira neza.

    Mu nyigisho yasomwe na Musenyeri Rino Fisichella, wateguye Umwaka Mutagatifu (Holy Year) utegerejwemo abarenga miliyoni 30 bazajya i Roma, Papa yavuze ku byo yanyuzemo mu gihe cy'uburwayi. Yabwiye abarwayi bari aho ati:

    'Muri iki gihe cy'ubuzima bwanjye, nsangiye byinshi: uburwayi, kumva mfite intege nke, gushingira ku bandi kuri buri kintu, no gukenera ubufasha.

    'Si ibintu byoroshye, ariko ni ishuri aho umuntu yiga buri munsi gukunda no kwemera gukundwa, atagira ibyo asaba, atagira ibyo ahakana, aticuza cyangwa ngo acike intege, ahubwo ashimira Imana n'abavandimwe ku byiza ahabwa, yiringira ibiri imbere.'

    Yongeye gusaba abakristu kutirukana abafite intege nke mu buzima bwabo 'nk'uko hari imyumvire imwe ibikora muri iki gihe. Ntitukumire ububabare mu buzima bwacu. Ahubwo tubugire amahirwe yo gukurana ubwuzuzanye, no kubaka icyizere.'

    Mu isabira rusange yo ku cyumweru, Papa yasabiye abaganga, abaforomokazi n'abandi bakora mu buvuzi 'batabasha buri gihe kubona uburyo bukwiye bwo gukora, ndetse rimwe na rimwe bagahura n'ihohoterwa. Umurimo wabo si uworoshye, ugomba gushyigikirwa no kubahwa.'

    Abari aho bagize amarangamutima akomeye kubera kugaragara gutunguranye kwa Papa.

    'Byari byiza cyane, ibintu ntari niteze kuko sinatekerezaga ko Papa ari bugere aho,' yavuze Pasquale Citrolo ukomoka Trapani, i Sicily. 'Ahubwo yatwihereye impano idasanzwe.'

    Linda Elezi, wo mu ntara y'inyanja ya Ancona, yavuze ko yakorogoshewe n'iyo 'mpano itunguranye.'

    'Turamusabira buri munsi, na we aradusabira, adusabira amahoro n'isi yose, kuko ni wo butumwa bw'uru rugendo twatangiye uyu munsi: Kuzana amahoro ku isi yose,' yavuze.

    Papa Francis Yagaragaye Bitunguranye muri St. Peter's Square, I Nyuma yo Gukira Pneumonia

    Source : https://kasukumedia.com/papa-agaragaye-bitunguranye-muri-st-peters-square-nyuma-yibyumweru-bibiri-avuye-mu-bitaro/

  • Ibyamamare byo muri Uganda nka Sheilah Gashumba, Ava Peace, Joshua Baraka byaraye binezerewe muri East Side Tour #rwanda #RwOT

    Abahanzi barimo Sheilah Gashumba, Denesi, Ava Peace, Joshua Baraka na Rickman Manrick

    Abahanzi bo muri Nigeria, Magixx, Bayanni na Boy Spyce, basize Abanya-Uganda bifuje kongera kubabona nyuma y'igitaramo cya East Side Tour cyabereye kuri Ndere Cultural Center ku wa Gatandatu.

    Aba bahanzi batatu basanzwe bakorana na Mavin Records bageze muri Uganda mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, bakora isuzuma ry'amajwi ku manywa mbere y'uko bifungurira abantu bose guhera saa kumi z'umugoroba.

    Magixx, Bayanni na Boy Spyce

    Iki gitaramo cyateguwe na Talent Africa Group cyitabiriwe n'abakunzi b'ibyidagaduro benshi, bageraga ku kibuga hakiri kare kugira ngo batazacikanwa n'ibihe byose by'akataraboneka.

    Sheilah Salta na DJ Tony ni bo batangije igitaramo bashyiramo akanyamuneza, mbere y'uko abandi bahanzi barimo Sheilah Gashumba, Denesi, Ava Peace, Joshua Baraka na Rickman Manrick bafata urubyiniro.

    Icyamamare cya mbere cyageze ku rubyiniro ni Bayanni, akurikirwa na Magixx, hanyuma Boy Spyce ni we wasoje. Bose bakoze ibishoboka byose baririmba indirimbo zabo zakunzwe cyane, maze imbaga y'abantu ibasubiriramo amagambo ku buryo bushimishije.

    Aly Allibhai, Umuyobozi Mukuru wa Talent Africa Group,

    Aly Allibhai, Umuyobozi Mukuru wa Talent Africa Group, yashimiye byimazeyo buri wese waje kwitabira East Side Tour, agaragaza ko imbaraga n'akanyamuneza byagaragajwe n'abafana ari byo byatumye igitaramo kigenda neza.

    Yongeyeho ko ubufatanye n'umutima umwe mu ruganda rw'imyidagaduro ari byo bizana ibisubizo byiza, ashimangira ko icyo gitaramo cyari ikimenyetso cy'ubumwe n'urukundo mu buhanzi.

    Source : https://kasukumedia.com/ibyamamare-byo-muri-uganda-nka-sheilah-gashumba-denesi-ava-peace-joshua-baraka-byaraye-byaraye-binezerewe-muri-east-side-tour/

  • Elon Musk, nyiri Tesla na SpaceX, amaze kubyara abana 14 baturutse ku bagore bane batandukanye. #rwanda #RwOT

    Elon Musk

    Nyiri kompanyi za Tesla na SpaceX, Elon Musk, amaze kugira abana 14 avuye ku bagore bane batandukanye, ibintu bituma benshi bavuga ko ari kubaka 'isi ye bwite.' Menya byinshi ku babyeyi b'abo bana.

    Nubwo Elon Musk atari kujya ahantu hatigeze hagerwa n'abandi, umubare w'abana yabyaye umaze kugera aho n'umukobwa we Vivian Jenna Wilson atakibara.

    'Nakubwira ko ntazi umubare nyawo w'abavandimwe mfite, niba twabariyemo n'abo twavukanye ku mubyeyi umwe,' Vivian—umwe mu bana batandatu Elon yabyaranye n'umugore we wa mbere Justine Wilson—yabwiye Teen Vogue mu kiganiro cyo muri Werurwe. 'Ni ibintu byiza byo kuvuga mu mukino wa 'ibintu bibiri ari ukuri n'icyo ari ikinyoma'.'

    Ashley St_ Clair

    Kugeza ubu, abana bazwi ni 14, nubwo Musk yavuze ko atizeye 100% niba umwana w'amezi 7 wa Ashley St. Clair, umunyamakuru w'uruhererekane rwa 'conservative,' ari uwe.

    'Simfite gihamya ko uwo mwana ari uwanjye cyangwa atari uwanjye, ariko sinanze kubimenya,' Musk w'imyaka 53 yanditse ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) ku wa 31 Werurwe. 'Ntihakenewe icyemezo cy'urukiko.'

    Yakomeje agira ati: 'Nubwo ntizeye neza, nahaye Ashley miliyoni $2.5 z'amadolari, kandi ndamwoherereza $500,000 buri mwaka.'

    N'ubwo byifashe bityo, St. Clair—wabonetse mu mashusho ya Daily Mail asubiza imfunguzo za Tesla ye ya $100,000—yavuze ko agiye gukomeza wenyine.

    'Nteganya kurera umwana wacu mu buryo busanzwe kandi butekanye,' uyu mwanditsi w'ibitabo by'abana yavuze ubwo yatanze ikirego asaba uburenganzira busesuye bwo kurera umwana mu kwezi kwa Gashyantare. 'Ni yo mpamvu nsaba abanyamakuru kubaha ubuzima bwite bw'umwana wacu.'

    Ariko se uwo mwana si na we muto Elon afite—mu kwezi kwa Gashyantare, impuguke mu bwenge bw'ubukorano (AI), Shivon Zilis, yemeje ko yabyaranye na Elon undi mwana wa kane witwa Seldon Lycurgus, akurikiye impanga Strider na Azure b'imyaka 3 na Arcadia w'umwaka umwe.

    'Mu kwizihiza isabukuru ya Arcadia, twatekereje ko byaba byiza gusangiza abantu n'inkuru y'umuhungu wacu w'agatangaza Seldon Lycurgus,' Zilis yanditse kuri X. 'Yubatse nk'umunyembaraga, afite umutima wa zahabu. Ndabakunda cyane.'

    Kandi, nk'uko bisanzwe, Seldon afite abavandimwe benshi b'inkwakuzi. Dore ukuntu Musk yubatse 'itsinda rye' ry'abana.

     

    Source : https://kasukumedia.com/elon-musk-nyiri-tesla-na-spacex-amaze-kubyara-abana-14-baturutse-ku-bagore-bane-batandukanye/

  • Rayon Sports yahagaritse umutoza w’abanyezamu… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu ni bwo Marine FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. ‎‎Uyu mukino ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. 

    Mu bitego ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe ntabwo byavuzweho rumwe aho benshi berekanye ko ari amakosa y’umunyezamu, Khadime Ndiaye by’umwihariko ku gitego cya 2.

    ‎‎Nyuma y’ibi amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kuba buhagaritse by’agateganyo umutoza w’abanyezamu, Mazimpaka André. ‎‎Bivugwa ko na Khadime Ndiaye ashobora nawe guhagarikwa. 

    ‎‎Kunganya uyu mukino, byatumye Murera ihita itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ufatwa na APR FC n’amanota 48 mu gihe yo ifite amanota 47.

    ‎

    Rayon Sports yahagaritse Mazimpaka André 

    ‎ABAFANA BAGANIRIYE NA INYARWANDA TV NABO BASHINJE MAZIMPAKA N’UMUTOZA UYU MUSARURO NKENE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154348/rayon-sports-yahagaritse-umutoza-wabanyezamu-nyuma-yo-kunganya-na-marine-fc-154348.html

  • Iyo Abanyaburayi badasenya ubumwe bw'Abanyarwanda, Jenoside ntiyari kuba- Dr. Donald Kaberuka #rwanda #RwOT

    Dr. Donald Kaberuka, umwe mu bahanga mu by'ubukungu n'imari mpuzamahanga, yagaragaje ko mu mwaka wa 1994, Leta y'u Rwanda yari ifite umwenda wa miliyari imwe y'Amadolari y'Abanyamerika (1,000,000,000 USD), umwenda wari warafashwe mu gihe cy'imyaka ine yari ishize, mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi iba.

    Uwo mwenda, benshi mu batuye Isi bagiye bagaragaza ko adakwiye kwishyurwa, cyane cyane kubera ko hari igice kinini cyawo cyari cyarafashwe hagamijwe kugura intwaro no gutera inkunga ibikorwa byari bigamije guhohotera uburenganzira bwa muntu.

    Icyakora icyo gihe Leta y'u Rwanda yabonaga ko uwo mwenda ikwiye kuwishyura nk'igihugu gifite icyubahiro n'umurongo ngenderwaho w'imiyoborere ishingiye ku mategeko, nubwo byari bigoye cyane mu gihe igihugu cyari kimaze kunyura mu bihe bikomeye cyane, birimo gusenyuka kwa gahunda zose za Leta, ubukungu bwazahaye n'ibikorwa remezo byangiritse.

    Dr. Kaberuka yavuze ko buri mwaka, u Rwanda rwatangaga nibura miliyoni 3.3 z'Amadolari y'Abanyamerika kugira ngo rwishyure imyenda rwari rufite, haba iy'imbere mu gihugu ndetse n'iy'amahanga.

    Ibi byasabaga Leta gukora ibishoboka byose mu kugabanya amafaranga agenewe izindi gahunda z'iterambere kugira ngo hubahirizwe inshingano mpuzamahanga, ndetse no gukomeza kugumana isura nziza ku rwego rw'isi.

    Yongeyeho ko imiryango mpuzamahanga yari ikwiye kwerekana ubushishozi, ikabona ko igihugu cyari cyarahuye n'amage adasanzwe ku buryo cyari gikwiye kugaragarizwa imbabazi no gusonerwa uwo mwenda, ariko ibyo ntibyigeze bikorwa. Imfashanyo nyinshi u Rwanda rwabonaga muri icyo gihe zari nke ugereranyije n'uburemere bw'ibibazo igihugu cyari gifite.

    Mu gusoza ijambo rye, Dr. Kaberuka yagarutse ku kibazo cy'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yatangaje ko atangazwa no kubona ibihugu bimwe byo ku mugabane w'u Burayi byihutira kwigaragaza nk'ibifite ibisubizo ku bibazo by'ingutu byo mu karere, kurusha uko abahatuye ubwabo baba babifitiye ubushobozi cyangwa ubushake bwo kubikemura.

    Yemeje ko iyo myitwarire ishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera aho kugikemuka, bitewe n'uko ibisubizo bikomoka hanze y'akarere kenshi bitajyana n'ukuri kw'ibibera mu baturage bahatuye.

    Yagaragaje ko ari ngombwa ko akarere ubwako gashakisha ibisubizo birambye, kishingikirije ubushobozi bwako, ubufatanye bw'ibihugu bihana imbibi, n'ubushake bwa politiki buva imbere aho kubiharira amahanga.

    Yongeyeho ko imiryango mpuzamahanga yari ikwiye kwerekana ubushishozi, ikabona ko igihugu cyari cyarahuye n'amage adasanzwe ku buryo cyari gikwiye kugaragarizwa imbabazi no gusonerwa uwo mwenda.

    Source : https://kasukumedia.com/iyo-abanyaburayi-badasenya-ubumwe-bwabanyarwanda-jenoside-ntiyari-kuba-dr-donald-kaberuka/