Author: webrwanda

  • Ibigo nderabuzima byatangaga serivisi zitanoze kubera abakozi bake bigiye kubongererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata bavuga ko bahabwa serivisi zitanoze kubera ubuke bw
    Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata bavuga ko bahabwa serivisi zitanoze kubera ubuke bw’abaganga

    Nyiramaribori Alphonsine wo mu Mudugudu wa Gitovu, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yari yazanye abana be bose uko ari batatu ku kigo nderabuzima cya Nyamata, kuko babiri muri bo bararwaye kandi kuko ngo bazi ko kuza kwivuriza kuri icyo kigo nderabuzima bisaba umunsi wose, ni yo mpamvu bahisemo kuzana n’umwana utarwaye kugira ngo atirirwa mu rugo wenyine.

    Yagize ati “Ubu twazindutse twahageze mu mu gitondo saa moya, ariko dore saa kumi zigiye kugera ntarabona n’ibisubizo by’ibizamini by’amaraso bafashe abana, ndakeka ko barwaye malariya, reba imvura ikubye ubu ishobora kubanyagirira mu nzira banarwaye, kuko ngiye kubohereza babe batashye ntegereze ibisubizo nshake n’imiti, ubwo njyewe ndagera mu rugo mu gicuku, ariko nta kundi hano ni ko bigenda kuhivuriza biratinda ngira ngo bagira abakozi bakeya”.

    Uwizeye Chantal, wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata, ni umubyeyi utwite bigaragara ko ananiwe, ariko ngo yaje kwivuza yumva asa n’ufite ibimenyetso bya malariya, avuga ko yahageze saa kumi n’ebyiri zirenga gato, ngo umuganga yamwakiriye saa sita na mirongo ine n’itanu, kugeza saa kumi yari agitegereje ibisubizo.

    Yagize ati “Hano no kubona bakwakiriye ni ibintu bikomeye, mbona batanga serivisi mbi mbese no kuhivuriza ni ukubura uko umuntu agira, kuko ubona abaganga batambuka, ariko ukabona ntibafasha abantu ngo bave hano, niba ari ubunebwe, niba ari ibiki njyewe sinzi”.

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamata, Musine Gilbert, avuga ko ikibazo cy’abakozi badahagije ugereranyije n’abarwayi babagana gihari, kandi ngo kimaze nk’imyaka itanu gitangiye kugaragara, gusa ngo bakigejeje ku karere kuko ari ko gashinzwe gushaka abakozi bakenewe, ariko na ko ngo kababwiye ko bagomba gutereza igihe cyo gushaka abakozi kikazagera.

    Ubundi ngo Ikigo Nderabuzima cya Nyamata gifite abakozi icyenda (9), bashobora gufasha abarwayi bagataha, ni ukuvuga abakira abarwayi cyangwa se abasuzuma, abapima ibizamini ndetse n’abatanga imiti. Kuri abo hiyongeraho abakora mu zindi serivisi, ariko ngo ubuke bw’abaganga butuma batanga serivisi itanoze.

    Yagize ati “Urebye ishyirwa mu myanya ry’abakozi riheruka mu 2016, ni ryo ryageneye Ikigo Nderabuzima cya Nyamata abakozi 21, bakora muri serivisi zitandukanye mu kigo, ariko abavura ni abantu 9, iyo havuyeho abarara izamu ndetse n’abariraye bagomba kuruhuka ku manywa usanga hari abantu bavura nka batanu gusa, kandi tugira serivisi cumi na zirindwi, ubundi buri serivisi yakabaye igira umuntu uyikurikirana ariko ntibikunda, ahubwo usanga hari nk’umuntu umwe urimo gukora muri serivisi eshatu ari umwe, bigatuma imitangire ya serivisi itagenda neza”.

    Urugero ngo umuntu umwe ashobora kuba arimo gukurikirana ababyeyi mu ibyariro, akajya gufasha abaje gusaba serivisi zo kuboneza urubyaro, uwo akaba ari nawe ujya kwakira ababyeyi batwite baje kwipimisha inda.

    Ibyo ni ibintu bigoye cyane, kuko ubundi ngo umubyeyi waje mu ibyariro aba akeneye kwitabwaho, kugira ngo atagira ikibazo cyo kurangaranwa bikaba byateza ibyago bitandukanye. Gusa ngo mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora kubaho, iyo babona umubyeyi ufite ikibazo bamwohereza ku bitaro by’Akarere agakurikiranirwayo kuko n’ubundi ntibiri kure cyane y’icyo kigo nderabuzima.

    Ikigo Nderabuzima cya Nyamata ku munsi ngo cyakira abarwayi bari hagati 120-170, ni ukuvuga ababarirwa hagati 3,700-4,500 ku kwezi, abo bose bakakirwa n’umuntu umwe, ugomba kubasuzuma, akabasabira ibizamini niba bikenewe, ndetse akaza kuba ari nawe utanga ibisubizo akanandikira abarwayi imiti.

    Abarwayi baba bategereje ari benshi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata
    Abarwayi baba bategereje ari benshi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata

    Muri rusange, ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata, hatangirwa serivisi zo kubyaza, aho ku munsi babyaza ababyeyi hagati ya 5-7, ababoneza imbyaro ku munsi ngo bakira ababyeyi hagati ya 45-50, hakaba na guhunda y’ikingira (vaccination), icyo kigo ngo gikingira abana bari hagati ya 900-1,200 ku kwezi, hari kandi n’izindi serivisi zitandukanye zose ziba zifite abarwayi bazikeneye ariko ugasanga abazitanga ntibahagije.

    Gusa ngo hari icyizere ko hari gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya (structure) yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ngo ishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2021, iyo ikaba iteganya kongerera ibigo nderabuzima umubare w’abakozi bitewe n’umubare w’abarwayi babigana.

    Iby’iyo gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya kandi byanagarutsweho na Ndayisabye Viateur, ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera, na we uvuga ko muri iyo gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya bitaye cyane ku mubare ikigo nderabuzima runaka cyakira, mu gihe mbere barebaga aho giherereye gusa, niba ari igice cy’icyaro cyangwa umujyi.

    Urugero ngo washoboraga gusanga nk’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga mu Murenge wa Kicukiro gishobora kuba cyakira abarwayi bakeya ugereranyije n’icya Nyamata, ariko kikabarwa nk’aho kiri mu Mujyi kikaba cyahabwa abakozi benshi kurusha icya Nyamata kandi mu by’ukuri ari cyo cyakira abarwayi benshi.

    Ibyo rero ngo byarakosowe muri gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya, ibigo nderabuzima bimwe na bimwe byongererwa abakozi. Uko kongererwa abakozi rero ngo bizatuma serivisi baha abaturage inoga kurushaho, kuko ubu ngo ikibazo cy’abakozi bakeya kiri mu bituma abarwayi badahabwa serivisi nziza.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibigo-nderabuzima-byatangaga-serivisi-zitanoze-kubera-abakozi-bake-bigiye-kubongererwa

  • Nyagatare: Abahinzi barinubira ibihombo baterwa no konerwa n’imvubu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakizimana Jean de la Paix avuga ko yakodesheje umurima ungana na hegitari eshatu ku mafaranga ibihumbi 530 igihembwe kimwe cy’ihinga.

    Avuga ko afatanyije na mugenzi we ubu butaka babuhinzeho ibigori ariko nyuma ngo batangiye konerwa n’imvubu ku buryo zariye hafi intambwe 60 kuri 40.

    Avuga ko imvubu zibonera ari 4 ziba mu idamu ya Karangazi ziyivamo zikagenda mu gishanga kiyegereye zikaza kubonera.

    Avuga ko kugira ngo birinde izi nyamanswa bashyizeho abarinzi 4 barara bakubita amajerekani kugira ngo imvubu zitagaruka mu murima wabo.

    Ati “Hashize ibyumweru bibiri imvubu zitwoneye, ubu twashyizeho abarinzi duhemba ibihumbi 100 mu mezi abiri, wongeyeho igishoro n’ubukode bw’umurima urumva ko twatangiye kujya mu gihombo.”

    Hakizimana Jean de la Paix avuga ko igisubizo cy’imvubu zibonera gifitwe na Leta kuko bo ubwabo ngo ntibakibona.

    Agira ati “Igisubizo ni Leta ikwiye kugitanga, bakwica izo mvubu, bazitwara ahandi ibyo urumva ko biyireba. Icyakora tugira umugisha batwishyura ahangijwe nibura umuntu akizera ko igihombo kigabanutse.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko iki kibazo bakimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 ndetse boherezayo abakozi b’Akarere kugira ngo habarurwe ubuso bw’ibyangijwe n’izo mvubu.

    Avuga ko hakurikiraho kuvugana n’ikigo gishinzwe gutanga indishyi ku byangijwe n’inyamanswa cyangwa impanuka kugira ngo abaturage bafashwe.

    Ati “Twabimenye turakorana n’izindi nzego kugira ngo dushakire hamwe uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo. Gusa tuzavugana n’ikigo gitanga indishyi ku byangijwe n’inyamanswa abaturage bacu bafashwe.”

    Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Ngoga Telesphore, yavuze ko bagiye kuvugana n’abangirijwe kugira ngo babamenye babafashe.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyagatare-abahinzi-barinubira-ibihombo-baterwa-no-konerwa-n-imvubu

  • Perezida Kagame yahawe irage ry’ubutaka i Nyamasheke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi wari utuye i Nyamasheke mu Murenge wa Bushekeri, mu Kagari ka Nyarusange (akaba ari ho n’ubutaka bwe buherereye), yari afite umugabo w’Umututsi n’abana 10 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amateka ya Nyirangoragoza agaragaza ko Interahamwe zaje zikamwicira umugabo n’abana umunani, ahungana babiri yari asigaranye ajya mu miryango y’iwabo ariko na ho ntibyamuhira, kuko abo abereye nyinawabo bishe n’abo bana babiri yari asigaranye.

    Mukabayire Valerie wa AVEGA Agahozo ashyikiriza Minisitiri Uwizeye irage rya Perezida Kagame(ifoto: RBA)
    Mukabayire Valerie wa AVEGA Agahozo ashyikiriza Minisitiri Uwizeye irage rya Perezida Kagame(ifoto: RBA)

    Kuva icyo gihe Nyirangoragoza ntiyongeye kumvikana n’imiryango ye, byageze ubwo ahungana n’abagiye muri Zaïre(DRC) ariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziramugarura mu Rwanda, ziramuhumuriza zimwitaho ku buryo ngo atongeye gutekereza ko yatereranywe n’abo mu muryango we.

    Uyu mubyeyi wari waravutse mu mwaka wa 1947 ashimira Perezida Kagame avuga ko yamwubakiye inzu (mu midugudu yiswe Impinganzima), akamusabira amafaranga y’ingoboka yo kumutunga, akanamwambika ku buryo ngo byamurinze gusabiriza abamwimye.

    Nyirangoragoza ashingiye kuri ubwo bufasha bwatumye asaza neza, mbere yo kwitaba Imaba yasize avuze ko amasambu ane yari atunze i Nyamasheke agomba kuzahabwa Perezida Kagame akaba irage bwite amusigiye nk’umubyeyi.

    Isambu ya mbere ifite ubuso bwa metero kare 586, iya kabiri ifite metero kare 168, ubutaka bwa gatatu buri ku buso bwa metero kare 776, ubwa kane ari na bwo bunini kandi burimo n’inzu, buri ku buso bwa metero kare 1,259, kandi bwose buri mu mudugudu umwe witwa Mubuga mu kagari ka Nyarusange.

    Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 ni bwo Umuyobozi wa AVEGA, Mukabayire Valérie yashyikirije Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika, Uwizeye Judith iryo rage ryasigiwe Perezida Kagame.

    Minisitiri Uwizeye akimara kwakira ibyangombwa by’ubu butaka Nyirangoragoza yari yaramaze kwandikishaho Perezida Kagame mu mategeko, yavuze ko buzashyirwamo ibikorwa by’inyungu rusange bifitiye abaturage akamaro.

    Mu bantu bo mu muryango wa Nyirangoragoza bakiriho, hari murumuna we witwa Nyiragataramano, umwana wa mukuru we witwa Mukankusi, uwari Mukase witwa Zimukwiye Ephrasie ndetse na murumuna w’umugabo we mu miryango witwa Athanase.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yahawe-irage-ry-ubutaka-i-nyamasheke

  • Mu mafoto : Umugabo ufite abagore 6 batwite inda z’imvutsi yatumye benshi bacika ururondogoro #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Pretty Mike n’abagore be batandatu bose benda kubyara bitabiriye ubukwe bw’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa film ugezweho muri Nigeria, Williams Uchemba.

    Amashusho yashyizwe ku rukuta rwa Instagram rw’uyu mugabo ufatwa nk’icyamamare muri Nigeria, yavugishije benshi dore ko nyir’ubwite yayasangije abantu akavuga ko ari mu byishimo kuko abagore be bose benda kwibaruka.

    Muri aya mashusho agaragaza abagore batandatu bose harimo bane bambaye amakanzu maremare ndetse n’abandi babiri bambaye amapantalo n’utwenda two hejuru dusa nayo.

    Uyu mugabo yagaragaye arimo kugenda abasuhuza abagore be bose, umwe kuri umwe ubwo binjiraga ahari habereye ibirori bya Williams Uchemba n’umugore we Brunella Oscar.

    Pretty Mike ukunze kuba cyane mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, asanzwe ari nyir’akabari gakomeye muri Nigeria kazwi nka Club Uno bivugwa ko agafatanyije numuvandimwe we, Frank 'Don-Nero’ Nwogu.

    Muri Nzeri 2019, uyu mugabo yatunguye benshi ubwo yavugaga ko inzozi yakuranye ari izo kurongora abagore nibura batanu. Icyo gihe yasangije abamukurikira ifoto igaragaza we n’abagore batanu mu myambaro y’agatimba bigaragara nk’aho basezeranye.

    Muri abo bagore hari harimo babiri yavugaga ko ari abahoze bakundana nawe ndetse n’abandi batatu yavugaga ko ari abo bakundanaga muri icyo gihe.

    Pretty Mike ni umugabo ukunze guteza impaka zitandukanye dore ko yigeze no kuvuga ko umugore mwiza adakwiriye kuba uw’umugabo umwe.
    Iburyo bw’ifoto hariho Williams n’umugore we bakoze ubukwe mu gihe ibumoso hari Pretty Mike n’abagore be batandatu
    Pretty Mike yatumye abantu benshi bacika ururondogoro nyuma yo gutaha ubukwe ari kumwe n’abagore be batandatu bose batwite inda z’imvutsi
    Pretty Mike yigeze kuvugisha benshi ubwo yagaragazaga ko yasezeranye n’abagore be

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Umugabo-ufite-abagore-6-batwite-inda-z-imvutsi-yatumye-benshi-bacika-ururondogoro

  • AMAFOTO: Gushaka gusa n' imbwa no kubaho nkayo byatwaye umugabo akayabo #rwanda #RwOT

    Inkuru y'umugabo witwa Tom Peters wanze kubaho mu buzima busanzwe nk'umuntu ahubwo agahitamo kwihindura ngo ashobore gusa n' imbwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bikunze kwandika ku nkuru zitangaje.

    Muri iki gihe, abantu bamwe basigaye bakora ibintu bidasanzwe kugira ngo bavugwe cyane mu gihe abandi basigaye batishimira uko baremwe bagahitamo kwihindura ibipupe, amashitani, kwihindura ibitsina n'ibindi.

    Bamwe basigaye bibagisha kugira ngo biyongereshe ibibuno,amabere n'ibindi bice by'umubiri ariyo mpamvu n'uyu mugabo Tom Peters yabonye kubaho ameze nk'umugabo usanzwe bidakwiriye, atanga akayabo k'amafaranga atunze yihindura uko ateye kugira ngo ashobore gusa n' imbwa bubwa.

    Tom Peters w'imyaka 32 n'umusore mwiza ariko yavuze ko atishimiye kubaho ameze nk'umuntu niko guhitamo kwihindura nk'imbwa.

    Hari amakuru avuga ko Tom Peters yagurishije bimwe mu byo atunze kugira ngo abone amafaranga yo kwibagisha no kugura ibyatuma asa nk'imbwa.

    Uyu Tom Peters afite umukunzi we babana ngo ugenda amukurubana igihe cyose bagize aho batemberera ndetse ngo nawe ntaterwa ipfunwe nuko uyu mukunzi we yahisemo kwihindura imbwa.

    Uyu mugabo yinshimiye gusa nk'imbwa


    Yagurishije mu byo yari atunze ashaka gusa nk' imba

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/24/amafoto-gushaka-gusa-n-imbwa-no-kubaho-nkayo-byatwaye-umugabo-akayabo/

  • Marriott International offers the Gift of Travel With savings of up to 40% across Africa #rwanda #RwOT

    Kigali — November 24, 2020:  Ahead of the holiday season, Marriott International is offering guests the Gift of Travel, a unique opportunity to experience its hotels and resorts across Africa with savings of up to 40%.

    From relaxing on a staycation or spending quality time with family, treat your loved one, yourself and family to an experience you will treasure.  Guests can enjoy the offer in participating properties across Nigeria, Ghana, Ethiopia, Rwanda, Egypt and South Africa.

    The incredible offer is available for one week only, between the 24th and 30th November, for bookings up to January 10th, 2021.  Marriott Bonvoy members can save up to 40% on bookings while non-members can take advantage of deals for up to 35% off. Guests can book with peace of mind thanks to flexible cancellation, a best rate guarantee and contactless services on arrival.

    Full details of the 'Gift of Travel' offer can be found here emea.marriott.com/en/offers/flash-sale-mea.

     About Kigali Marriott Hotel

    Ideally situated along KN 3 Avenue in Kigali's city centre, Kigali Marriott Hotel provides a luxurious home away from home for business and leisure travellers. Settle in to your beautifully appointed room or suite, which features floor-to-ceiling windows, pillow top bedding, marble bathrooms and flat-screen TVs. Take advantage of free internet access in your accommodation and throughout the hotel, or take a break with a pampering treatment in our peaceful Saray Spa. Additional amenities here at our 5-star hotel include a picturesque outdoor pool and a fully equipped gym. Dine at one of our several outstanding restaurants, or enjoy a drink at Iriba Bar. Those planning events here in Rwanda will be thrilled with our versatile venues, including our lovely gardens. Whatever your reason for joining us, we know you will love your stay at the Kigali Marriott Hotel.

    About Marriott International
    Marriott International, Inc. (NASDAQ: MAR) is based in Bethesda, Maryland, USA, and encompasses a portfolio of more than 7,500 properties under 30 leading brands spanning 132 countries and territories. Marriott operates and franchises hotels and licenses vacation ownership resorts all around the world. The company offers Marriott Bonvoy™, its highly-awarded travel program. For more information, please visit our website at www.marriott.com, and for the latest company news, visit www.marriottnewscenter.com. In addition, connect with us on Facebook and @MarriottIntl on Twitter and Instagram.

    78

    The post Marriott International offers the Gift of Travel With savings of up to 40% across Africa appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/11/24/marriott-international-offers-the-gift-of-travel-with-savings-of-up-to-40-across-africa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=marriott-international-offers-the-gift-of-travel-with-savings-of-up-to-40-across-africa

  • Farmers demand subsidies as cost of chili, French bean seeds hit roof #rwanda #RwOT

    Horticulture farmers have expressed frustrations over hiked vegetable, fruits seed prices especially French beans and chili and appealed to the Government to introduce seed-subsidy program to facilitate their farming.

    The concerns were raised in Kigali on 20th November 2020 during a meeting of stakeholders in horticulture subsector to discuss issues and opportunities around the seed industry in Rwanda.

    They explained that Chili pepper farmers need Rwf 700,000 or Rwf 1 million to afford seeds to plant on a hectare depending on sought variety while the price for French beans seeds to be planted on a hectare is Rwf 500,000.

    Devotha Mukaserire, the representative of farmers’ groups involved in the agriculture of fruits, vegetables and flowers in Rwanda cited higher price for Hybrid seeds as one of major challenges facing farmers.

    'Seeds for vegetables, fruits and flowers are very expensive. Most of them are imported leading to higher prices. That’s the most challenging issue. This pushes farmers try to evade the high cost by multiplying seeds themselves with inadequate skills that sometimes multiply seeds from sick crops resulting into the spread of crop diseases,' she said.

    Mukaserire explained that chili and French beans are the most expensive even though seeds for tomatoes, carrots and green pepper and green pepper are not sold at fair price.

    She appealed to the Government to intervene by producing expensive seeds locally to make them affordable at lower cost or implement subsidy measures to facilitate smallholder farmers who fail to plant these crops due to soaring price.

    Emille Uwimana, a chilli farmer in Rwamagana district also reminisced on the higher and demanded for measures to subsidize vegetable seed price.

    'I am required Rwf 720,000 to grow chili on a hectare and over Rwf 500,000 to grow French beans on the same land. This is additional to funds invested to hire arable land and pesticides making it a huge investment,' he said.

    Uwimana said that expensive price incurs loss sometimes in case of poor market conditions.

    Alex Uwizeye, Country Coordinator of AgriProFocus, an international multi-stakeholder network in the agri-food sector explained that expensive seeds should not matter because it goes with quality seeds and improved produce.

    'We consider something expensive when invested money cannot be recovered. However, it is corresponding when something expensive brings good productivity. The matter should be finding out whether everyone can afford such seeds. Not everyone can afford it but we don’t want everyone to grow chili,' he said.

    Uwizeye however explained that concerned parties including AgriProFocus are seeking remedy to produce vegetable seeds locally to reduce cost.

    Dr Assinapol Ndereyimana, a researcher at Rwanda Agriculture Board(RAB) explained that French beans and chili are particularly for business people.

    'Chili is exported and seeds grown in most places are the same. It is rarely sold at low-cost. The seeds for chili are not expensive on one hand because many people are doing it for business purposes. I am against the idea of introducing subsidy program for chili growing yet it is like other businesses,' he said.

    Dr Ndereyimana highlighted that other seeds are classified into different categories that farmers can chose from a wide variety matching their financial means.

    He pointed out that onion seeds vary from Rwf 10,000 and Rwf 40,000 while the cost of Hybrid seed costs Rwf 150,000.

    RAB is undergoing research on chili seeds so that farmers can afford them in coming days.

    Jacques Tuyishime, the Managing Director of Holland Green Tech which sells agro-inputs including vegetable seeds among other agricultural equipment explained that high cost of vegetable seeds emanates from resources investing by manufacturers.

    'Planting chili on a hectare might require between Rwf 700,000 and Rwf 1 million investments on seeds. However, the produce recovers the capital and generates profit. If chili seeds take 10% of the capital, it doesn’t mean expensive cost. Farmers have inadequate means sometimes requiring them to seek loans from financial institutions. It takes big investments but generates huge returns,' he observed.

    Horticulture farmers following discussions during a meeting of stakeholders in horticulture subsector to discuss issues and opportunities around the seed industry in Rwanda.

    Devotha Mukaserire, the representative of farmers’ groups involved in the agriculture of fruits, vegetables and flowers in Rwanda cited higher price for Hybrid seeds as one of major challenges facing farmers.

    Alex Uwizeye, Country Coordinator of AgriProFocus explained that expensive seeds should not matter because it goes with quality seeds and improved produce.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/farmers-demand-subsidies-as-cost-of-chili-french-bean-seeds-hit-roof

  • Perezida Kagame yemeye irage ry’inzu n’ubutaka yahawe n’umubyeyi uherutse kwitaba Imana #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, nibwo Umuyobozi w’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA) Mukabayire Valérie, yashyikirije Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, irage ryahawe Perezida Kagame.

    Ni irage rigizwe n’ubutaka n’inzu biherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba ari naho habereye umuhango wo kwakira iri rage ryagenewe Umukuru w’Igihugu.

    RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko Intwaza Nyirangoragoza witabye Imana muri Gicurasi 2019, yasize ageneye iri rage Perezida Kagame imbere y’umunyamategeko akaribitsa AVEGA.

    Intwaza Nyirangoragoza yasize avuze ko impamvu yaraze Perezida Kagame ari uburyo yitaye ku mibereho ye nyuma y’ubuzima bubi yanyuzemo amaze kubura abana be 10 n’umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa AVEGA, buvuga ko uyu Mukecuru mbere y’uko atabaruka yavuze ko 'Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaranyubakiye ampa agaciro bene wacu batampaye, agerekaho no kumpa amafaranga y’ingoboka yantunze igihe cyose nabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi'

    Yakomeje avuga ko 'Yandinze gusaba abatari kunyumva abonye maze gusaza, anzana aho abandi bari [mu Impinganzima] ngo ntazicwa n’irungu. Ni we wampaye amasaziro meza nk’uko abana banjye bari kubigenza. Ni we ngomba kuraga ibyanjye.'

    Minisitiri Uwizeye yavuze ko uwarazwe ari we Mukuru y’Igihugu yemeye iri rage kandi ko ubu butaka azabushyiraho igikorwa rusange kizagirira inyungu abaturage bahaturiye.

    'Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame yaranyubakiye ampa agaciro bene wacu batampaye, agerekaho no kumpa amafaranga y’ingoboka yantunze igihe cyose nabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.@FirstLadyRwanda @UnityClubRw @UrugwiroVillage @Imbuto @RwandaLocalGov https://t.co/QWvNmfhbDb

    — AVEGA-Agahozo (@Avega_Agahozo_) November 24, 2020

    Umuyobozi wa AVEGA, Mukabayire Valérie yashyikirije Minisitiri irage rya Perezida Kagame

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yemeye-irage-ry-inzu-n-ubutaka-yahawe-n-umubyeyi-uherutse-kwitaba-Imana

  • Perezida Donald Trump yemeye kuva ku izima agatanga ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo Biden yasohoye itangazo rivuga ko icyemezo cyafashwe ku wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, ari intambwe ikenewe yo gutangira guhangana n’ibibazo byugarije igihugu.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko 'Iki cyemezo cya nyuma ni igikorwa ntakuka cy’ubutegetsi cyo gutangiza ku mugaragaro ihererekanya ry’ubutegetsi mu nzego za leta.'

    Bibaye nyuma yuko leta ya Michigan yemeje ku mugaragaro ibyavuye mu matora muri iyo leta, byemeza ko Bwana Biden ari we wahatsinze. Byashegeshe bikomeye Bwana Trump.

    Nyuma y’itangazo ry’ikigo cya leta gishinzwe ihererekanya ry’ubutegetsi, ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – byavuze ko bizaha “ubufasha itsinda rya Biden… mu buryo bwa kinyamwuga, buboneye, kandi bw’ingirakamaro buhuye n’ibyo rubanda rwiteze kuri uru rwego [rw’ingabo] ndetse n’umuhate wacu ku mutekano w’igihugu”.

    Ndetse n’urubuga rwa internet rwa Biden rwo muri iki gihe yitegura kujya ku butegetsi, rwahise ruhabwa ikirango cya leta y’Amerika cya “gov”.

    BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuri uyu wa kabiri aratangira gutangaza abantu ashaka gushyira mu myanya ikomeye yo mu butegetsi bwe.

    Ibyatangajwe n’ikigo General Services Administration (GSA) gishinzwe ihererekanya ry’ubutegetsi, bivuze ko ubu perezida watowe agiye kujya agezwaho amakuru ajyanye n’umutekano w’igihugu yo ku rwego rwo hejuru.

    Ndetse agire ibiro bya leta byo gukoreramo kandi ahure n’abategetsi bo muri leta, mu gihe yitegura kurahizwa mu kwezi kwa mbere.

    Ikigo GSA cyavuze ko cyemera ko Bwana Biden “bigaragara ko ari we watsinze” amatora ya perezida.

    Mbere yaho ejo ku wa mbere, Bwana Biden yatangaje itsinda ry’abagize ububanyi n’amahanga ndetse n’umutekano w’igihugu, ririmo abo bahoze bakorana mu myaka yamaze mu butegetsi bwa Obama.

    Azashyiraho Antony Blinken nk’umunyamabanga wa leta y’Amerika ndetse na John Kerry nk’intumwa y’Amerika ishinzwe ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ni mu gihe Janet Yellen ahabwa amahirwe menshi yo kugirwa umugore wa mbere ubaye umunyamabanga ushinzwe imari w’Amerika.

    Trump yavuze iki ?

    Trump yanditse kuri Twitter ko ikigo GSA gishinzwe gutegura ihererekanya ry’ubutegetsi, cyamenyesheje uruhande rwa Biden ko kigiye kubitangira.

    Emily Murphy ukuriye icyo kigo, yavuze ko agiye gusohora miliyoni 6,3 akayaha perezida watowe ngo yitegure imirimo mishya.

    Bwana Trump yasezeranyije gukomeza “urugamba rwa nyarwo”, agira ati :

    “Ariko, ku neza y’Igihugu cyacu, nsabye Emily n’itsinda rye gukora ikigomba gukorwa kijyanye n’ibyibanze, ndetse nabwiye itsinda ryanjye naryo kubigenza gutyo”.

    Bwana Trump yavuze ko ikirego cye mu mategeko kijyanye n’ibyavuye mu matora “gikomeje MU BURYO BUKOMEYE”.

    Yashimiye Madamu Murphy kubera “ubwitange” bwe mu kazi, nubwo ngo yagiye yibasirwa.
    Madamu Murphy, washyizweho na Trump, yavuze ko “ibyabaye vuba aha birimo ibibazo mu mategeko no kwemeza ibyavuye mu matora” ari byo byari byatumye aba aretse gutangiza ihererekanya ry’ubutegetsi.

    Yavuze ko nta gitutu yokejwe n’ibiro bya perezida bya White House ngo afate icyo cyemezo.

    Mu ibaruwa Madamu Murphy yoherereje Bwana Biden, yagize ati : “Kugira ngo ibintu bisobanuke neza, nta mabwiriza n’amwe nahawe yo gutinza umuhate wanjye”.

    Ati : “Ariko, nakiriye ubutumwa buntera ubwoba ku mbuga za internet, kuri telefone, no ku iposita bushyira mu kaga umutekano wanjye, uw’umuryango wanjye, abakozi banjye, ndetse n’imbwa zanjye, mu kumpatira gufata icyemezo imburagihe”.

    “N’imbere y’ibikangisho bibarirwa mu bihumbi, nakomeje guharanira gukurikiza amategeko”.
    Madamu Murphy yavuze ko yanenzwe n’impande zitandukanye muri politike kubera ko yananiwe gutangiza ihererekanya ry’ubutegetsi kare kurushaho, igikorwa ubundi gisanzwe kibaho hagati y’ibyavuye mu matora n’irahira rya perezida mushya.

    Madamu Murphy ntiyubahirije igihe ntarengwa cyo ku wa mbere yari yahawe n’abademokarate bo mu nteko ishingamategeko ngo asobanurire abagize inteko icyatumye atinza icyo gikorwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Donald-Trump-yemeye-kuva-ku-izima-agatanga-ubutegetsi