Author: webrwanda

  • Ubuhamya:Uburyo Kayitesi Domina yakize SIDA (igice cya 2) #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi yakomeje kuba mu gakiza no kwishimira umunezero wako ariko aza kugera aho ararwara araremba agiye kwisuzumisha basanga yaranduye virusi itera SIDA, akimara kubimenya yafashe umwanzuro wo gusenga Imana n’umwete wose maze Imana iramukiza asubiye kwipimisha asanga nta kibazo amaraso ye afite.

    Mubyukuri nta kinanira Uwiteka kuko iyo ategetse byose biramwumvira nk’uko Kayitesi Domina abisobanura ati:

    “Nakomeje kubana n’umugabo mu gihe nari ntwite umwana wa 5 nararwaye mererwa nabi cyane. Nagiye kwa muganga Dogiteri ambwira gupimisha amaraso bafata ibizamini byinshi byayo ndetse ibisubizo bimwe barabimpa ariko Dogiteri ambwira ko nzagaruka gufata ikizamini gisigaye nyuma y’iminsi 10.

    Nyuma y’iminsi 10 nasubiyeyo nuko Dogiteri arambwira ati:”Madam, impamvu ukunda kurwaragurika ni uko ufite SIDA”. Akimara kubimbwira nahise nubika umutwe imbere ye, cya gishakwe cy’ukuntu nakuze ndi imfubyi kiragaruka ntangira kubona uburyo abana banjye na bo bagiye gusigara ari imfubyi. Bitewe n’uko SIDA ari bwo yari icyaduka, warayirwaraga ukagira ngo uri umubembe abantu bakakwitaza pe!

    Nkirimo gutekereza ibyo nunamye, numvise ijwi rimbwira ngo ariko Imana yakuremye ntifite n’ubushobozi bwo kugukuramo microbe ya SIDA? Iryo jwi ryazanye umunezero wari ubuze imbere ya Dogiteri, natangiye kurira imbere ye bitewe n’umunezero w’iryo jwi numvise nuko mpita mbwira Dogiteri nti:”Njyewe narakijijwe sinzi uburyo iyo SIDA yaje, ariko icyo nzi ni uko Imana yandemye ifite n’ubushobozi bwo kunkuramo microbe ya SIDA, ku bw’ibyo ngiye gusenga amezi atatu nzagaruka unsuzume kandi nzaba narakize”.

    Ngeze mu rugo nabibwiye umubyeyi w’incuti yanjye twasenganaga nuko atangira kurira, ariko mubwira ko numvise ijwi ndabimusobanurira detse musaba ko ku munsi ukurikiraho yaza tugasengana. Bukeye yaraje turasenga twese turangije mfata Bibiliya mbwira Imana nti:”Mana wambwiye mu ijwi ryawe none ndashaka ngo umbwire binyuze no mu ijambo ryawe, aho ndambura habe ari aho umpaye umbwire ko nzapfa cyangwa nzakira.

    Narambuye muri Zefaniya 3:14 havuga ngo Umwami wa Isiraheli ari we Uwiteka ari muri wowe imbere ni intwari kandi irakiza. Twahise tubyina dushima Imana. Ikindi gihe na bwo narasenze mbwira Imana ngo wambwiye mu ijwi, umbwira mu ijambo none ndashaka umpe ikindi kimenyetso, ibyo nabivugaga ngiye kuryama ariko maze kuryama mbona ndi kurira igiti cy’urwego ariko utuntu buririragaho twari uturere tumeze nka esikariye aho kuba ibiti.

    Naratwuriye maze najya kugwa nkavuga ngo Yesu mfasha ngere hejuru, twa turere natwuririyeho mbona ngeze hejuru mpasanga inzu z’ibitaro zifunze, mpasanga n’umugore w’umupasiteri twasenganaga ahagaze imbere y’ibyo bitaro afite imfunguzo, ambonye arambwira ati: Kayite! Ni wowe nari ntegereje akira izi mfunguzo ujye ukingurira abinjira muri ibi bitaro”.

    Nahise nkanguka mvuga ko nta kuntu umuntu ashobora kuririra ku birere bidashoboka ari nk’uko SIDA idakira. Kuba naruriye nkagera hejuru ni ubutsinzi bivuze ko Imana yari inkijije. Inzu z’ibitaro ziba zirimo abarwayi, umugore w’umupasiteri ni umumarayika naho imfunguzo ni ubushobozi, bivuze ko Imana yari inkijije kandi impaye n’ubushobozi bwo gusengera abarwayi, nahise nshima Imana mvuga ko ntazongera kuyirushya.

    Nahise niyumvamo ko Yesu yankijije 100%. Bwarakeye njya kwa Dogiteri ndamubwira nti “Yesu yankijije SIDA ndashaka ko umpa agapapuro nkajya gukoresha controle”. Yahise ambwira ngo uri umusazi? Sida se irakira? Naramubwiye nti:” Wowe mpa kuko Yesu yankijije” Yahise ambwira ko bidashoboka mpita ntaha. Ngeze mu rugo mbwira Imana nti “Mana wambwiye mu ijwi ryawe, mu ijambo no mu iyerekwa none ndashaka ikindi kimenyetso cya 4, ejo nzasubira kwa Dogiteri nanyima agapauro ko kwipimisha nzamenya ko utankijije, ariko nakampa nzamenya ko wankijije”.

    Bwarakeye nsubira kwa Dogiteri ngifungura urugi ahita ambaza ngo uragarutse na none? Uko yambazaga ibyo niko yafataga urupapuro yandika arambwira ngo kuko wapimishije hano noneho jya ku bitaro bikomeye kurutaho. Nahise ngenda ariko meze nk’umuyaga numva nuzuye iyishimo ntabona uko mvuga, nazamutse ndira gusa ariko amarira y’ibyishimo kuko iyo nishimye ndira n’iyo nuzuye Umwuka wera ndarira gusa.

    Nageze kuri ibyo bitaro mbahereza urupapuro batangira kuvoma amaraso uko babikora nari nuzuye Umwuka Wera ndimo kuvuga ngo amaraso ya Yesu avanze n’amaraso yanjye kandi Yesu ntashobora kurwara SIDA. Barangije kuyavoma ndataha bampa iminsi 10 yo kuzagaruka gufata igisubizo, iyo minsi irangiye nasubiyeyo mpura na muganga mubwira ko nje gufata igisubizo maze ambaza amazina ndayamubwira.

    Yamaze kureba arambwira ngo Mada! ugende ubwire umugabo wawe mwitonde kuko ibisubizo bigaragaza ko uri muzima nta SIDA irimo. Nahise nsimbuka imbere ye ntangira kuvuga mu ndimi n’amarira menshi, arambaza ngo ibyo ni ibiki? Ndamubwira ngo ntiwibuka ko ari njye wapimye SIDA nkakubwira ko Imana izankiza ukanga kubyemera! reba rero Yesu yankijije. Yahise avuga ngo ce n’est pas possible! (ntibishoboka!) ndamubwira nti byose byashobotse nzi ibyo twavuganye n’Imana, reba mu gitabo nudasangamo izina ryanjye ndwaye umenye ko atari byo. Yararebye asanga koko ndwaye, yahise ambwira ngo twongere dupimishe maze ndamubwira nti naba nambuye Imana yanjye ububasha.

    Yakomeje kunyinginga ngo twongere dupimishe bigeze aho numva ndarakaye ndamubwira nti:”Dogiteri! Wowe Imana yarakuremye iguha ubwenge bwo kubaga umuntu ukongera ukamuteranya, iyo Mana yaguhaye ubwo bwenge wibwira ko idashobora gukura microbe mu muntu yiremeye? arambwira ngo ntibishoboka mada! Nahise mubwira nti njyewe byashobotse, nahise muva imbere ndataha”.

    Naratashye mpita njya mu rusengero kubwira ababyeyi twasenganaga ko Yesu yankijije, nagezeyo kuvuga birananira nari nabaye uwundi mvuga indimi n’amarira gusa nabaye nk’umuntu udafite ubwenge mbese byarabayobeye ntaha ntabivuze. Nageze mu rugo nsanga umugabo arahari icyakora we narabishoboye mubwira ko basanze ndi muzima. Yahise ambwira ngo uribuka ko nakubwiye ko ntazajya kwipimisha kuko nsanze naranduye nahita niyahura? abakizwa barakubeshya ukemera? Kuva uyu munsi sinzongere kukubona usenga”.

    Mubyukuri urwo rwari urundi rugamba Kayitesi yari atangiye rwo gutotezwa azira gusenga nyuma y’uko Imana imukijije SIDA. Mu gice cya 3 tuzareba uburyo Domina yakubiswe n’umugabo we azira gusenga, n’uburyo uwo mugabo yaje gukizwa agataha yejejwe n’ukuntu yasengeye abarwayi nk’uko yari yarababibonye mu iyerekwa.

    source: SINAI TV

    [email protected]

    “

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uburyo-Kayitesi-Domina-yakize-SIDA-igice-cya-2.html

  • Kenya: 75% by’inganda ziciriritse zafunze imiryango kubera Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyorezo kandi cyatumye abantu babarirwa muri za miliyoni batakaza akazi mu nzego nyinshi z’ubukungu, aho amasosiyete n’inganda biri kurwana no kureba ko byaramuka cyangwa byamara kabiri, binyuze mu kugabanya abakozi ari na ko bigabanya imishahara no ku basigaye.

    ubushakashatsi bwiswe “Gusuzuma ingaruka za Covid-19 ku bucuruzi, akazi n’amahirwe hagamijwe gushaka igisubizo”, bwakozwe hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2020, bwagaragaje ko ubukerarugendo bukomeje kuba urwego rwibasiwe cyane n’ibihombo bingana na miliyoni 3.1 mu madolari ya Amerika.

    Urwego rw’ubwubatsi rwafunzwe rwateje ibihombo 59%, ubwikorezi n’ububiko 58%, uburezi 57%, ubuhinzi 50%, mu gihe ubucuruzi bw’ibicuruzwa binini n’ibicuruzwa biciriritse byo byafunzwe kuri 50%.

    Izi nzego zinyuranye nanone ziravuga ko hari kubaho isubukurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi, nubwo ngo bikigenda biguru ntege.

    Ibigo byinshi byagaragaje igihombo no kubura abakiriya, ibibazo by’ubwishingizi, igiciro kinini cy’ibikoresho, kudashobora kwishyura imishahara no kugabanuka k’umusaruro w’umurimo.

    Mu bukerarugendo, ibigo byose byakoreweho ubushakashatsi byatangaje ko bidashobora kwishyura imishahara y’abakozi ku rugero rwa 92%, bavuga ko byatewe no kubura abakiriya.

    Mu rwego rw’ubuhinzi, amashyamba n’uburobyi bavuze ko ibikorwa byiyongereye ho 83% no gutakaza abakiriya bingana na 67%.Gutakaza abakiriya b’inganda zikora ibitandukanye byageze kuri 88%, imbogamizi zo kubona isoko ziri kuri 63%.

    Muri Kamena 2020, Urugaga rw’Abikorera muri Kenya (KEPSA) rwari rwatangaje ko imirimo isaga miliyoni 5.9 (5,991.768) iziguye kandi n’itaziguye yaba yarahagaze cyangwa ugasanga abakozi boherejwe mu rugo mu kiruhuko badahembwa.

    Mu kugerageza kuzahura ubukungu, Guverinoma yagerageje gushyiraho gahunda y’inguzanyo mu kuzahura ubucuruzi, hifashishijwe ingamba nyinshi zo kugabanya imisoro yo gufasha ingo n’ibigo mu gihe cy’icyorezo.

    Ubushakashatsi bwakozwe na KEPSA bwitabiriwe n’ababajijwe 428 baturutse mu nzego zose z’ubukungu, bwerekana ko 70% by’ubucuruzi byagabanyije gukoresha amafaranga mu bikorwa by’ubucuruzi bidafite ishingiro, 47% byahagaritse by’agateganyo gahunda nshya y’ishoramari, mu gihe 34% bemeje gukoresha e-ubucuruzi hamwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

    Itsinda ry’abikorera rivuga ko ingamba za leta zirimo kugabanya umusoro ku nyongeragaciro (VAT) no gufungura imipaka n’ubuhahirane hagati y’intara n’imijyi biri gufasha leta mu kugarura ubucuruzi ku murongo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/kenya-75-by-inganda-ziciriritse-zafunze-imiryango-kubera-covid-19

  • Gutekereza kwishimisha usambanya umwana ni ukwikururira urupfu – SP Nkurunziza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Usambanyije umwana bimuviramo ibihano bikomeye
    Usambanyije umwana bimuviramo ibihano bikomeye

    Yabibwiye abana, urubyiruko n’abantu bakuru bitabiriye ibiganiro byo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, tariki 25 Ugushyingo 2020.

    Yabanje kwibutsa abari bitabiriye ibiganiro ko gusambanya umwana ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe umwana uri munsi y’imyaka 18 kijyanye n’ishimishamubiri mu buryo butandukanye.

    Ati “Haba kumukorakora, haba gushyira igitsina cyawe mu cye, haba kumusoma, haba gushyira urugingo rwawe urwo ari rwo rwose ku mwana uri munsi y’imyaka 18, byose byitwa kumusambanya”.

    Yanababwiye ko usambanyije umwana uri hagati y’imyaka 14 na 18 afungwa imyaka hagati ya 20 na 25, ariko ko iyo umwana abikuyemo uburwayi uwamusambanyije afungwa burundu.

    Kandi na none, usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 we arengeje 18 afungwa burundu, yaba afite imyaka iri munsi ya 17 agahanishwa kimwe cya kabiri cy’igifungo yari guhanishwa iyo aba arengeje 18.

    Yunzemo ati “Hari ikindi kintu abantu batajya bitaho. Iyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 byabaye, bigaherekezwa no kubana nk’umugabo n’umugore, wa muntu wasambanyije wa mwana (ntabwo ari ukurongora), ahanishwa igihano cya burundu nk’icy’uwishe umuntu. Aho iki cyaha kimenyekaniye, kabone nubwo wa mwana yaba afite imyaka irenga 20, uwamuhohoteye arabihanirwa”.

    Uwamenye iby’iki cyaha cyo gusambanya umwana ntabigaragaze, iyo bimuhamye ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu.

    Naho abo mu muryango w’uwasambanyije umwana hanyuma akamugira umugore we, kimwe n’abo mu muryango w’umwana na bo babishyigikiye, iyo bahamwe n’icyaha na bo bahanishwa igifungo cya burundu.

    SP Evode Nkurunziza, Umuyobozi wa Polisi y
    SP Evode Nkurunziza, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza

    Aha ni na ho yahereye agira ati “Gutekereza kureba umwana mutoya, ni ukureba urupfu. Ibaze gukora ikintu kizakuviramo gufungwa burundu”!

    Urubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro rwagiye rugaragaza ko ari ubwa mbere rwari rwumvise ko uwagize umwana umugore abihanirwa n’amategeko ndetse n’ababyeyi bamutanze bakabihanirwa. Ngo nta nubwo bari barigeze batekereza ko umuntu yahanirwa kuba ataratanze amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana.

    Patrick Senga w’imya 22 ati “Ntahanye ko abagiye bagira abana abagore bakwiye kugaragazwa. Njyewe ntabo nzi, ariko na none ntibabura”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gutekereza-kwishimisha-usambanya-umwana-ni-ukwikururira-urupfu-sp-nkurunziza

  • Ubushinjacyaha bukomeje gusaba ko dosiye ya Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana zahuzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
    Urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane hifashishijwe ikoranabuhanga aho ubushinjacya bwari ku Cyicaro ku Kimihurura, abaregwa bari muri gereza ya Mageragere aho bafungiye, naho abacamanza bari ku cyicaro cy’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza.

    Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure icyifuzo cyabwo cyo guhuza imanza za Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi ba FLN, maze busobanura ko guhuza imanza zabo biri mu nyungu z’ubutabera kuko ibyaha baregwa bifitanye isano kuko bihuriye ku mutwe wa FLN bari babereye abavugizi.

    Abaregwa n’ababunganira mu mategeko bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, maze bagaragaza ko nta kibazo babibonamo ariko ko ubucamanza bukwiye gufata umwanzuro bushishoje ko ntacyo wabangamiraho ku butabera.

    Nsabimana Callixte wemera ibyaha ashinjwa, yagaragaje ko n’ubundi yari yaremeye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Nsengimana hamwe na Paul Rusesabagina yita shebuja.

    Icyakora yagaragaje impungenge z’uko hari abandi bantu 18 bari muri dosiye atazi, na ho Nsengimana agaragaza ko hari abandi bantu 300 bafatiwe mu mashyamba ya Kongo bashobora kuza muri dosiye ye.

    Abunganira abarengwa ni ho bahereye basaba ko guhuza dosiye ya Nsabimana na Nsengimana bari abavugizi ba FLN byafatwaho umwanzuro mu bushishozi.

    Me Moise Nkundabarashi wunganira Nsabimana Callixte, yasabye urukiko kuzakorana ubushishozi rukareba ko urubanza rw’uwo yunganira n’abo bandi zahuzwa ntihagire icyo bibangamira, naho Me Kabera Johnston wunganira Herman Nsengimana asaba urukiko gukorana ubushishozi mu guhuza imanaza zabo.

    Urukiko rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro warwo ku wa Kane tariki ya 3 Ukuboza 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/Ubushinjacyaha-bukomeje-gusaba-ko-dosiye-ya-Callixte-Nsabimana-na-Herman-Nsengimana-zahuzwa

  • KCB Group to acquire BPR Plc #rwanda #RwOT

    According to a statement from KCB Group, the proposed transaction will see KCB acquiring BPR Plc and African Banking Corporation Tanzania (BancABC).

    'KCB Group Plc (KCB) and Atlas Mara (ATMA) have signed a definitive agreement which will see East Africa’s biggest Bank by assets increase its footprint within the region,' reads part of the statement.

    This is through the acquisition of a 62.06% stake in BPR Plc and a 100% stake in African Banking Corporation Tanzania Limited (BancABC) from ATMA in Rwanda and Tanzania, respectively.

    The successful completion of the transaction is subject to obtaining shareholder approval and to obtaining regulatory approvals in the respective countries.

    KCB Group CEO and MD Joshua Oigara said the transaction was part of KCB’s ongoing strategy to explore opportunities for new growth while investing in and maximizing returns from the Group’s existing businesses. The acquisition, he added, will buttress the Group’s leadership position and give it a stronger edge to play a bigger role in driving the financial inclusion agenda in the East African region while building a robust and financially sustainable organization.

    'The transaction fits within the Group’s expansion strategy and will see us increase our market share and distribution network across Rwanda and Tanzania and improve our operating leverage by enabling us to deliver our existing product offerings to a wider base of customers while positioning the bank for sustainable growth in the long-term, ' said Mr. Oigara.

    'Once the transaction is completed, the Group’s Rwanda and Tanzania businesses are expected to have stronger financial credentials to support business growth in the post covid-19 macroeconomic recovery' he added.

    In Rwanda, upon completion of the acquisition, the resultant KCB Group business is expected to see KCB double its market share to become the second largest bank in the country and solidify KCB Group’s leadership position.

    In what reaffirms the Bank’s strong credentials, KCB Group Plc was ranked at position 667 globally in The Banker’s Top 1000 World Banks ranking for 2020, climbing 40 places in a survey that shows a stabilization in the finances of the majority of African major lenders. The performance is an improvement from position 717 last year in the ranking which tracks the health and wealth of the global banking sector. In 2018, KCB was ranked 809.

    KCB Group has been running operations in Rwanda for 12 years since 2008.

    The transactions come after Equity Group from Kenya (which also has a subsidiary in Rwanda) called of the plan of acquiring stakes in BPR Plc due to COVID-19 related effects. Talks for the canceled acquisition had started in April 2019 with the objective of reaching mutually acceptable terms for a strategic transaction.

    After careful consideration, Atlas Mara (which owns 62 per cent share in BPR) and EGH mutually agreed to discontinue discussions.

    In April 2015 Atlas Mara Limited (“Atlas Mara” or “the Company”) ( LSE : ATMA ), a financial services holding company with subsidiaries and investments in Botswana, Germany, Mozambique, Nigeria, Rwanda, South Africa, South Sudan, Tanzania, Zambia and Zimbabwe, acquired minority shares in BPR and later in 2016 it merged BPR with the commercial banking wing of the Development Bank of Rwanda (BRD) that it had acquired in 2014 giving Atlas Mara the controlling stake in BPR with 62.1% of shares, strategic partner Arise remaining with 14.6% and 23.3% retained by Local Shareholders.

    KCB Group Plc has announced plan to acquire 62.06% stake in Banque Populaire du Rwanda Plc.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/kcb-group-to-acquire-bpr-plc

  • Icyo umutoza Guy yavuze kuri rutahizamu Sunday Jimoh wakinnye iminota 20, yasimbuye na we arasimburwa #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa avuga ko kuba yasimbuje rutahizamu mushya ukomoka muri Nigeria, Sunday Jimoh Oni kandi yari yinjiyemo asimbuye, nta kintu na kimwe yabivugaho gusa ngo yari amahitamo ye kandi byamuhaye umusaruro.

    Ku munsi w’ejo Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti na Bugesera FC aho amakipe yombi yanganyije 2-2.

    Ni umukino wagaragayemo rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Sunday Jimoh Oni uheruka gusinyira iyi ikipe, yinjiye mu kibuga asimbura Sugira Ernest ku munota wa 65, ni na we wari watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports, uyu musore byaje kugaragara ko byamunaniye maze ku munota wa 85 umutoza ahita amusimbuza Dagnogo wanatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri.

    Nyuma y’uyu mukino abajijwe n’itanganzamakuru niba yamukuyemo kuko atishimiye imikinire ye, Guy Bukasa yavuze ko nta byinshi yabivugaho ariko ni icyemezo cye nk’umutoza.

    Ati'Nazanye Dagnogo kiriya gihe, yatsinze igitego, ntabwo ndibuvuge kuri rutahizamu Jimoh, icyo nakubwira ni uko nazanyemo Dagnogo kiriya gihe.'

    Kuba ashobora kumusezerera bitewe n’umusaruro we, n’uko arimo kugenda yitwara, yavuze ko akiri mu bandi.

    Ati'ari mu bandi, nta mwanzuro urafatwa wo kumusezerera, ari mu bandi, agomba gukora nibwo akiza twamuhaye igihe cyo gukora agomba kubanza kwiyumva mu abandi abisangemo, nk’uko nabivuze sinamukuyemo kuko ntamukeneye ni uko nazanyemo Dangogo gusa.'

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugura rutahizamu Sunday Jimoh ukomoka muri Nigeria, akaba yarasinye imyaka 2 ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020.

    Guy Bukasa avuga ko nta byinshi yavuga kuri rutahizamu Jimoh Sunday

    Jimoh aherutse gusinyira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-umutoza-guy-yavuze-kuri-rutahizamu-sunday-jimoh-wakinnye-iminota-20-yasimbuye-na-we-arasimburwa

  • Israel Airline for maiden flight to Rwanda #rwanda #RwOT

    The airplane is expected to land at Kigali International Airport this Thursday at noon with 80 tourists onboard coming to explore Rwanda’s attractive beauty.

    The maiden flight was announced last night by Israel ambassador in Rwanda, Ron Adam, via twitter account.

    'Tomorrow Nov. 26 at noon, the first ever Israeli airline will land in beautiful @City of Kigali with more than 80 tourists. Welcome!' he tweeted.

    IGIHE has learnt that the passengers will be along with Israel official to hold talks with Rwandan counterparts aimed at opening flights from Kigali to Tel Aviv in Israel.

    RwandAir suspended flights to Tel Aviv due to COVID-19. The new dates for resuming flights have not yet been announced.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/israel-airline-for-maiden-flight-to-rwanda

  • Abazimurwa muri 'Bannyahe’ babajije Minisitiri uko bazajya batera akabariro abana babateze amatwi #rwanda #RwOT

    Ni mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’abaturage bahagarariye abatuye muri iki gice cy’akajagari bateganya kwimurirwa mu Busanza kuva mu Cyumweru gitaha.

    Bitewe n’ingano y’imitungo umuntu yari ahafite, azagenda ahabwa inzu ziri mu byiciro bitatu, iy’icyumba kimwe n’uruganiriro, iy’ibyumba bibiri n’uruganiriro cyangwa iya bitatu n’uruganiriro, nk’ingurane y’aho yari atuye. Igice kinini cyane ni abazahabwa icyumba kimwe n’uruganiriro.

    Aba baturage bavuze ko aho bagiye kwimurirwa hatajyanye n’ibyifuzo bya bamwe mu bagomba kwimurwa ku mpamvu z’imiterere y’imiryango yabo.

    Umwe mu baturage yavuze ko inzu y’icyumba itari ikwiriye umuntu ufite umuryango, byongeye wabyaye ufite abana b’ibitsina byombi, bagasaba ko iyo gahunda yasubirwamo.

    Ati 'Hano twese turi bakuru, twarabyaye, nkanjye mfite umukobwa w’imyaka 18, mfite n’umuhungu w’imyaka 16. Mwese mwarabyaye muzi uburyohe bw’urugo, muzi n’ibibera mu bubiri.

    Yakomeje agira ati 'Iyo umugore atabyubahirije, arasenya. Ndibaza nti ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana bateze amatwi, cyangwa babareba ?'

    Uyu mubyeyi yavuze ko muri iyi minsi hari abagabo bafata abana babo ku ngufu bityo kuba baba munzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro bishobora gutiza umurindi iryo hohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

    Yagize ati 'Ikindi kibabaje muri iyi minsi harimo kuvugwa ababyeyi bafata abana babo ku ngufu, abagabo bafata abana b’abandi ku ngufu, abasambanya bashiki babo, n’ubu mwumvise umugabo w’imyaka 40 wasambanyije umubyeyi we, kandi benshi tubana n’ababyeyi bacu. Ese ntimwaba mugiye guha polisi akazi katari ngombwa ?'

    Yavuze ko bafite impungenge ku hazaza h’abana, asaba ko hakurikizwa itegeko, bagahabwa ingurane zikwiye mu mafaranga, bakimukira aho bashaka.

    N’ubwo hari imiryango 48 yamaze kwemera kwimurirwa muri izi nzu nshya ku rundi ruhande hari bamwe mu baturage kandi batsembeye Minisitiri Prof Shyaka bavuga ko batazemera kwimukira muri aya mazu bubakiwe mu Busanza.

    Umuturage umwe yavuze ko 'Ushaka inzu bayimuhe kuko ayishimiye ariko ushaka ingurane nawe bayimuhe kuko ayishimiye kuko twese turi abanyarwanda.'

    Mugenzi we yagize ati 'Ese Minisiti, abatazemera kwimuka bizagenda bite ? Uzabigenza gute ko hari abanyarwanda benshi baba bifitiye mu mufuka bazamura itaje aho ngaho, uzabigenza gute ?'

    Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko ibi byose ari ingaruka zo kubaka mu kajagari, kuko kubaka mu bishanga bitemewe nk’uko amategeko abiteganya, ariko abaturage barabikoze none bari mu basaba ingurane.

    Ibi biganiro byamaze igihe kigera ku masaha atatu byarangiye nta mwanzuro ufashwe ndetse Minisitiri Shyaka avuga ko bazongera kugaruka bakaganira kugeza igihe bagereye ku mwanzuro mwiza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abazimurwa-muri-Bannyahe-babajije-Minisitiri-uko-bazajya-batera-akabariro-abana-babateze-amatwi

  • RIB yataye muri yombi bane bakekwaho kwica umukobwa muri Kicukiro #rwanda #RwOT

    Abatawe yombi ni uwitwa barimo umugabo w’imyaka 41 ukomoka i Jali mu Karere ka Gasabo, uw’imyaka 29 ukomoka i Save mu Karere ka Gisagara, uw’imyaka 31 uvuka Kimironko mu Karere ka Gasabo n’undi uvuka mu Karere ka Nyamasheke.

    Aba uko ari bane bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, uwa nyuma ari we akaba yafashwa ku wa 20 Ugushyingo 2020, afatanywe telefoni ya Mukandayisenga yari amaze iminsi akoresha ashyira amafoto ye ku rubuga rwa Facebook.

    Umugabo w’imyaka 41 ukomoka i Jali muri Gasabo ni we wari wahaye Mukandayisenga Claudine akazi k’ubwubatsi bakoraga bombi, mbere y’uko apfa.

    Mukandayisenga yakomokaga mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri, yiciwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Bwerankori, Umudugudu wa Gakokombe, ku wa 1 Ugushyingo 2020.

    RIB yavuze ko dosiye y’aba bane bakekwaho kumwica yakozwe ikaba yarohererejwe Ubushinjacyaha ku wa 24 Ugushyingo ndetse bwanashyikirijwe ibisubizo byavuye mu isuzuma ryakorewe umurambo wa Mukandayisenga nabyo, bukaba ari bwo buzabitangaza.

    Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha b’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/RIB-yataye-muri-yombi-bane-bakekwaho-kwica-umukobwa-muri-Kicukiro

  • Sosiyete y'Indege ya Israel, Israir, itegerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane mu rugendo rwayo rwa mbere mu mateka ku butaka bw'u Rwanda, rushobora gushibukamo gutangiza ibikorwa byayo mu gihugu.

    Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi ndege iza gusesekara ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe itwaye ba mukerarugendo 80 bagamije gutembera mu bice bitandukanye nyaburanga by'u Rwanda.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yatangaje ko 'Israir iza kugera ku butaka bwiza bwa Kigali itwaye abakerarugendo 80'. Yakomeje agira ati 'Murakaza neza'.

    Amakuru atugeraho  ni uko mu bari bukorere urwo rugendo mu Rwanda harimo na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n'indege ugomba kugirana ibiganiro na bagenzi be b'u Rwanda. Ni ibiganiro bigamije ko iyi sosiyete yatangira gukorera mu Rwanda ingendo ziva i Kigali zerekeza i Tel Aviv muri Israel.

    RwandAir yari isanzwe ikorera ingendo muri uyu mujyi gusa zahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, ndetse ntiharatangazwa itariki zizasubukurirwa.

    Bivugwa ko iyi ndege ya Israel mu cyumweru gitaha nabwo izongera gukorera urugendo mu Rwanda, kuri iyo nshuro itwaye ba mukerarugendo baruta abo iza kugerana i Kigali kuri uyu wa Kane.

  • Source : https://impanuro.rw/2020/11/26/sosiyete-yindege-ya-israel-itegerejwe-i-kigali/