Array
Author: webrwanda
-
Bwa mbere Safi Madiba yerekenye ifoto y’umuhungu we amwifuriza isabukuru nziza #rwanda #RwOT
Umuhanzi Safi Madiba usigaye yibera muri Canada, ku nshuro ya mbere yemeje ko afite umwana ndetse yerekana ifoto ye ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.
Ni iamashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram iherekezwa n’amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza aho yagize ati“ku munsi nk’uyu umunyabigwi, intare, icyamamare gito, Madiba muto yaravutse, isabukuru nziza muhungu wanjye papa wawe aragukunda.'
Ni umwana w’umuhungu witwa Jaden bigaragara ko ari mu kigero cy’imyaka iri agati y’ine n’itanu.
Kugeza ubu ntabwo nyina w’uyu mwana azwi kuko yagizwe ibanga rikomeye cyane ko no mu bakobwa bazwi bakundanye na Safi barimo Butera Knowless, Umutesi Parfine na Judithe Niyonizera basezeranye bakaba baherutse gutandukana nta n’umwe babyaranye.
Jaden umuhungu wa Safi Madiba
Safi yemeje ko afite umwana -
Cassa Mbungo yavuze ku byavuzwe by’ubwumvikane buke hagati ye na KNC byari bitumye atakaza akazi #rwanda #RwOT
Umutoza wa Gasogi United, Cassa Mbungo Andre avuga ko ari umutoza wa Gasogo United ndetse nta kibazo na kimwe afitanye n’umuyobozi wayo, KNC ibyavuzwe ari ibihuha bidafite aho bishingiye.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo haje inkuru y’uko umutoza Cassa wa Gasogi United n’umukoresha we KNC ibintu bitameze neza ndetse ko uyu mutoza isaha n’isaha yakwirukanwa.
Imbarutso ngo byari ugutsindwa umukino wo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo na Kiyovu Sports 2-1.
Bivugwa ko KNC atishimiye uburyo uyu mutoza yakinishije iyi kipe aho yari yabanje ku ntebe y’abasimbura Iradukunda Jean Bertrand na Muselemu kandi ari abakinnyi bakomeye yaguze bamuhenze.
Ku munsi w’ejo uyu mutoza akaba yarahakanye aya makuru avuga ko akiri umutoza wa Gasogi United ndetse arimo gukoresha imyitozo.
Ati'mu buzima hari byinshi bivugwa rimwe na rimwe bikaba atari nabyo, ariko icyo nakubwira njyewe ndi umutoza wa Gasogi United kandi uno munsi ninjye watoje.'
Kubyo kuba umuyobozi w’iyi kipe yaravuze ko hari ibyo batumvikanyeho, yavuze ko ari ibisanzwe kuko abantu babana umunsi ku munsi baraganira kandi si ngombwa ko bumvikana kuri buri kimwe.
Ati'no mu buzima busanzwe abantu bashobora kubana bakagira ibyo bumvikana n’ibyo batumvikana, icyo nakubwira ubuyobozi bwa Gasogi ni ubuyobozi bwiza, ni umwe muri benshi bashobora gushobora amafaranga yabo muri siporo, njye iyo ntoza ndabyishimira, ibindi ni ibihuha bihari kandi nabyo ni abantu baba bashaka kugira ibyo baginza.'
'Ni nayo mpamvu ntigeze nshaka kugira icyo mbivugaho kuko nziko abantu bashobora kubana bakagira ibitekerezo bitandukanye, bakababiganiraho kandi nyuma bakazabona ibisubizo.'
Ibyo gushinjwa gukina umukino mubi, wugarira gusa, yabihakanye avuga ko n’amashusho abigaragaza umukino wa Gasogi United y’uyu munsi utandukanye n’uwa kera, ikina neza kurusha mbere.
Cassa Mbungo Andre mbere yo gukina umukino ufungura shampiyona na Sunrise FC ku wa 4 Ukuboza, arateganya gukina imikino 2 ya gicuti.
Cassa Mbungo Andre(hagati) na KNC(iburyo) ubu ngo nta kibazo na kimwe gihari -
Ibyo wakora ukarwanya impumuro mbi yo mu kanwa – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Impumuro itari nziza yo mu kanwa ibangamira benshi yaba ari uyirwaye cyangwa uwo bari kuvugana. Hari uburyo bworoshye kandi busanzwe bwagufasha kuyirwanya niba uyifite. -
Umunyabigwi Diego Maradona yitabye Imana ku myaka 60 azize uburwayi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umunya-Argentine ufatwa nk’umukinnyi w’ibihe byose mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yitabye Imana azize indwara y’umutima. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020 ni bwo inkuru y’urupfu rwa Maradona yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Argentine. -
Ntibisanzwe! Umukozi wo mu rugo yeteye inda abakobwa 3 bavukana biga muri ‘Primaire’ babyara impanga zirimo n'iza batatu – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Imwe mu nkuru ziri kuvugisha benshi ni iy’umukozi wo mu rugo wateye inda abana 3 b'abakobwa bavukana bigaga mu mashuri abanza, birangira babiri muri bo babyaye impanga za babiri, mu gihe umukuru muri bo we yabyaye impanga za batatu. Ni agashya kadasanzwe kabereye mu ntara ya Tana River muri Kenya. -
Abanyeshuri 25 bo muri Kaminuza y’u Rwanda bifuza gukomeza kwishyurirwa n’ubwo batsinzwe ibizamini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Imwe mu nyubako zikoreramo Kaminuza y’u Rwanda
Ni ukuvuga ko iyo umunyeshuri atsinzwe, bikaba ngombwa ko asibira mu mwaka yari arimo, ntabwo Leta iwumwishyurira ahubwo we arawiyishyurira, noneho yatsinda akongera akandika asaba ko Leta yakongera ikamwishyurira mu yindi myaka asigaje kwiga.
Nk’uko bivugwa na Kaminuza y’u Rwanda, abanyeshuri 25 biga mu bijyanye n’imicungire y’imari (Finance and Business Management) bajuririye icyo cyemezo, basaba Kaminuza y’u Rwanda n’Inama Nkuru y’Uburezi ko cyahinduka nyuma y’uko batsinzwe amasomo yabo umwaka ushize.
Ubujurire bwabo bwakozwe muri Gashyantare uyu mwaka, mbere gato y’uko igihugu cyose kijya muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’ kubera icyorezo cya COVID-19. Gusa na nyuma y’uko amashuri yongeye gufungura, icyemezo cy’uko abanyeshuri batsinzwe bagomba kwiyishyurira umwaka wo gusibira cyagumyeho.
Mushabe Samuel ushinzwe ibijyanye no kwandika abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yagize ati “Abanyeshuri bandikiye Kaminuza y’u Rwanda ibaruwa y’ubujurire nyuma y’uko batsinzwe.Natwe twandikiye ibaruwa Inama Nkuru y’Uburezi tubakorera ubuvugizi. Ubwo busabe twakoze bushobora kwemerwa cyangwa se ntibwemerwe. Ariko twe uruhande turiho, ni uko abanyeshuri bagomba kubanza gutsinda ibizamini kugira ngo Leta ikomeze kubishyurira buruse”.
Ku rundi ruhande, Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi, ubwo yari mu kiganiro ‘ubyumva ute’ cya KT Radio ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, yavuze ko batakwica amategeko ngo bakomeze kwishyurira abanyeshuri batsinzwe.
Yagize ati “Ntiwatubwira ngo twice amategeko, iyi nguzanyo ihabwa abanyeshuri nyuma y’uko biyemeje ko bagomba gutsinda ibizamini byabo, kugira ngo Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) ikomeze kubishyurira.
Yongeyeho ko Iyo umunyeshuri atsinzwe ikizamini, buruse iba ihagaze kugeza mu mwaka ukurikiyeho mu gihe umunyeshuri yatsinze neza akongera agasaba buruse.
Buri mwaka, Kaminuza y’u Rwanda ikora urutonde rw’abanyeshuri batsinze neza ibizamini, havuyemo amazina y’abatsinzwe. Urwo rutonde Kaminuza irushyikiriza ubuyobozi bwa HEC, na yo ikarufataho imyanzuro ishyikirizwa BRD kuko ari yo yahawe inshingano zo kwishyura buruse za Leta zihabwa abanyeshuri guhera mu mwaka wa 2015.
Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko abo banyeshuri 25 atari bo bonyine batsinzwe ibizamini, ahubwo ngo ni uko ari bo bagize ishyaka ryo kugerageza gusaba ko habaho impinduka kugira ngo bibafashe kuko batsinzwe ibizamini.
Dr Mukankomeje yagize ati “Abanyeshuri bavuga ko bafite ikibazo ni abatsinzwe ibizamini. Nta buruse bazabona, keretse nibatsinda uyu mwaka neza, hanyuma bakongera bakandika basaba buruse umwaka utaha”.
Yongeraho ko Buruse ihabwa abanyeshuri ituruka mu misoro y’abaturage, bityo ko abanyeshuri batagombye kuyikerensa.

-
-
Ni gute nakira ibikomere nagiriye mu rushako? #rwanda #RwOT
Ni intego y’igiterane cy’abubatse ingo cyateguwe na Agakiza Corporation Ltd (Seek and Save Humanity Ministry, Agakiza.org, Agakiza Tv). Muri iki gihe umuryango w’ugarijwe n’ibibazo bitandukanye, akenshi binatuma habaho ingo zubakiye ku bikomere, amakimbirane, ubutane, ubwicanyi n’ibindi. Nta numwe utari ukwiye guhangayikishwa n’umuryango.
Ni muri urwo rwego kuri uyu 28 Ugushyingo 2020 hateguwe igiterane cyo gusana imiryango ibana n’ibikomere, aho biba bishoboka ko hamwe n’Imana umuntu yakongera kwishimira urugo, nubwo yaba afite ibikomere by’igihe kirerkire.
Ni igiterane kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga nkuko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Korona( Covid 19) abiteganya. Abantu bazagikurikira mu buryo bw’imbonankubone, inyumva nkumve( LIve) kuri You Tube: Agakiza Tv, Facebook: Agakiza.org no kuri Radio Umucyo 102:8 Fm. Ku isaha ya Saa14 biteganyijwe ko iki giterane aribwo kizaba gitangiye.
Abakozi b’Imana batandukanye kandi buje ubunararibonye ku bijyanye n’inyisho z’umuryango bazagaragara muri iki giterane, ni Famille Pasiteri Desire Habyarimana yagiteguye, Pasiteri Cleophas Barore, Pasiteri Liliose, na Evangeliste Lambert.
Umuyobozi mukura ari nawe wanashinze Agakiza Corporation Ltd, Pasiteri Desire Habyarima aherutse gutangariza ISIMBI Tv ko impamvu ahangayikishijwe n’umuryango, ari ukubera ingaruka mbi zibaho iyo umuryango wubatse nabi atari kuri wo gusa, ahubwo n’ibisekuru bizakurikiraho.
Ikiganiro Pasiteri Desire na Madamu we bagiranye na Isimbi Tv, batanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango.

https://www.youtube.com/watch?v=vMqUaRNyK7o
Mu bikorwa bakora harimo kongera gusana umuryango no kugerageza gutegura urubyiruko nk’abazinjira mu muryango. Pasiteri Desire akavuga ko uwo ari we wese akwiye guhangayikishwa n’umuryango, dore ko ubwiyongere bw’ubutane (Divorce) bumaze gufata indi ntera, ko hakwiye kugira igikorwa.
Tariki ya 15 Kanama 2020 nibwo hari habaye igiterane nk’iki cyagarukaga ku muryango, cyari gifite insganyamatsiko igira iti' Uruhare rw’ubudahemuka mu gukomeza umubano w’abashakanye'
Muri iki giterane hibajijwe ikibazo kigira kiti' Ese urugo rwiza rurashoboka?' Dore uko Pasiteri Hortense Mazimpaka, Pasiteri Desire Habyarimana na Pasiteri Dr Antoin Rutayisire ndetse na Pasiteri Senga Emmanuel babisobanuye:
Pasiteri, Dr Canon Antoiene rutayisire ati'

Ubundi urugo ni ahantu umuntu aruhukira. Mu ntego z’Imana intego ya mbere rwagombaga kuba urugo rurimo Imana ariko iya kabiri kwari ukunezezanya. Bivuga ngo ni ahantu umuntu yagombaga kujya akaharuhukira, akahabyarira abana bakahanezererwa ko ababyeyi babanye. Iyo rero hari n’urugo rumwe rubanye nabi kuri twebwe ni agahinda. Igitonyanga cy’agahinda kuri njye ni kinini Kubera ko agahinda atari ubwami bw’Imana.
Buriya ikibazo kitwica ni uko tudatekereza mu murongo w’Ubwami bw’Imana. Mu Bwami bw’Iman nta gahinda kahemewe. Yesu yaravuze ngo 'dore byose ndabihindura bishya nta marira nta miborogo bizongera kumvikana. Icyo nicyo kerekezo twagombye kugira mukubaka umuryango'
Pasiteri Hortense Mazimpaka

Icyo navuga ni uko abantu baha agaciro umuryango. Niba hari ikintu kibabaza muri izo Divorce n’ayo makimbirane yose ari mu muryango, ni uko bisiga kubabara mu mitima ya bose kugeza ku rubyaro no ku miryango yose, bakagerwaho n’ ubwo bubabare kandi bw’ igihe kirekire. Abubatse ingo nibashake impamvu zo gukiza imiryango bahagazemo, n’ubwo bishobora kuba bitameze neza uyu munsi ariko ibyo bitameze neza hari abandi bantu babiciyemo bukeye bimera neza.
Nababwira rero ngo buri muntu nashake igisubizo ku ruhande rwe , niba uri umugore shaka igisubizo cyo gukiza umuryango wawe, niba uri umugabo shaka igisubizo cyo gukiza umuryango wawe. Aha twaboneraho no gusaba abasore n’inkumi bitegura kuzashaka ko bagomba kubiha agaciro .
Umuntu utiteguye kujya kubana akaramata n’uwo bagiye gushakana, twatanga inama ko yaba abyihoreye kugeza igihe azabyumva neza, akitegura kukigero cy’uko yiyemeza kubana n’uwo bagiye gushakana akaramata. Igihe cyose atari yageza aho hantu h’akaramata mu mutwe we no mu mutima we ngo abyicazemo, nabe aretse yisunikwa no kuvuga ko imyaka yageze, yireba kubamubwira iruhande aho kuko muri gahunda z’Imana yo yari ishyigikiye ko umugore n’umugabo basazana bakabyara abana bakabatoza.
Kuri njye urugo rwiza rurashoboka umugore abigizemo uruhare, umugabo abigizemo uruhare. Ikindi twavuga ni uko haramutse hari ufite umugabo cyangwa umugore hakaba harimo ikibazo, uwo yakwegera Imana agasenga, yajya inama , yarwazarwaza kubera ko umuntu utifuriza ibyiza urugo rwe aba arwaye.
Pasiteri Habyarimana Desire

Nagira ngo mbabwire ko urugo rwiza rubaho, kandi Imana yaremye urugo nk’ahantu heza ho kuruhukira, ahantu hari ibyiza byose. Urugo rurimo ibintu byiza birenze uko umuntu yabitekereza, ariko nanone twibuke ko Satani yahateye azi neza ibyiza bihari. Twese dukwiye guharanira kubaka ingo nziza kandi birashoboka kuko tugoswe n’igicu cy’abantu bubatse ingo nziza kandi bigashoboka. Dukwiye kwigira kuri abo bubatse neza, hanyuma tukirinda icyasenya umuryango buri wese mu bashakanye mu muryango akabigiramo uruhare.
Hari icyo twasaba abantu kindi, burya n’utaba umukiranutsi yagakwiye kuba imfura. N’ubwo umugabo/ umugore ataba umukiranutsi yaharanira kuba imfura byibura akareka gutera abana be agahinda. Kubera ko iyo umwe muri bo wenda afite Konte (Compte), imitungo abana be batazi, napfa ni inde uzabisigarana? Ntawe uzabisigarana. rero buri wese agerageze ahe agaciro uwo bashakanye, ahe agaciro abana azaba yubatse igihugu, yubatse n’ejo hazaza.
Pasiteri Emmanuel Senga

Ntacyo tutakora mu kwirinda ko abubatse twazaca mu gihango. Niyo haba hari abagitatiye, bakwiye kukigarukamo kubera ko Imana yacu ari inyembabazi bityo urugo rugakomeza kuba ruzima. Niturenze urugo amarangamutima n’ibyishimo byacu twibuke ko rugizwe n’abo twabyaye, twibuke ko twinjijemo imiryango duharanire ko ingo zacu ziba nzima.
mu Rwanda imanza z’ubutane ziragenda ziyongera ku rugero rw’umuvuduko utarigeze kubaho. Mu 2018, mu gihugu hose imanza z’ubutane zikubye inshuro 19 kubera ko, handikishijwe imanza 1,311 zajyanwe mu nkiko. Nyamara mu 2017 inkiko zakiriye imanza 69 z’ubutane gusa. Ibi birashimangira ko inyigisho zihoraho no guhora hafi umuryango byagakwiye kwimakazwa. Abakristo bakwiye kwegera Imana, bakayigiraho kuko niyo yatangije umuryango. Ibi bizatuma n’ingo z’abadakijijwe zibigiraho kandi birashoboka ko byazagerwaho.
Reba Video y’Inyigisho yose
Source : https://agakiza.org/Ni-intego-y-igiterane-cy-abubatse-ingo.html
-
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka #rwanda #RwOT
Ishyamba si ryeru mu mutwe w'iterabwoba wa FLN ya Paul Rusesabagina aho uwari umuyobozi wunguirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikari Col Alex Rusanganwa bakunze kwitwa Guado, yitandukanyije nawo agashinga ikindi kiryabarezi afatanyije na Fawusitini Twagiramungu Alias Rukokoma 'nk'umugaba mukuru wuwo mutwe'.
Rusanganwa niwe wari inyuma y'ibitero byagabwe muri Nyungwe, Nyabimata na Nyamagabe muri Kamena n'Ukuboza 2018, ubwo ingabo yari ayoboye zibaga, zikica zikanatwika imitungo y'abaturage n'ibindi bikorwa bya kinyamaswa.
Impamvu ntabwo ingana ururo mu gutandukana kw'abagize umutwe wa FLN. Amakuru yizewe yageze kuri Rushyashya yizewe avuga ko gushwana kwa Rusanganwa n'abo bakoranaga muri FLN, kwaturutse ku madolari 150 000 bohererejwe n'abashyigikiye FLN baba mu mahanga, yaburiye mu mufuka wa Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Jeva, ari na we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN. Aya mafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina akoresheje cyane cyane imiryango imwiyitiriye yitwa ko ifasha imfubyi.
Jeva yahoze ahagarariye CNRD Ubwiyunge i Bruxelles, uyu ukaba ari umutwe wari ugize impuzamashyaaka MRCD ikuriwe na Rusesabagina ubu uri muri gereza. Ayo mafaranga Jeva ashinjwa kunyereza, yari yatanzwe ngo yifashishwe mu gutegura ibikorwa by'iterabwoba bya FLN ku butaka bw'u Rwanda.
Nubwo imbere iwabo byacikaga, uwo mutwe ntabwo worohewe n'inzego z'umutekano kuko zawukubise inshuro, ndetse bamwe mu bari abayobozi bawo bakuru batabwa muri yombi barimo Callixte Nsabimana wawuvugiraga, Herman Nsengimana wamusimbuye na Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru.
Amakuru yizewe avuga ko tariki 12 Kamena 2020 hakozwe igenzura ry'uburyo amafaranga akoreshwa muri uwo mutwe, hakemezwa ko ayo mafaranga yari yohererejwe yibwe na Gen Jeva ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, akaba ahagarariye n'ishyaka CNRD Ubwiyunge. Byatumye CNRD yirukanwa mu mpuzamashyaka.Rusanganwa yarakajwe bikomeye no kuba amafaranga y'inkunga bari barohererejwe yarariwe na Jeva akayizirikaho, kandi ari we wari ukwiriye gushimwa kuko yarwanye muri Nyungwe hafi no kuhasiga umutwe. Yahisemo kujya gushinga undi mutwe we afatanyije na Twagiramungu.Umwe mu bazi ayo makuru yagize ati 'Umuvugizi wungirije wa MRCD, Twagiramungu yagize uruhare rukomeye mu kwigumura kwa Rusanganwa kugira ngo MRCD igire ishami rya gisirikare ryayo ryihariye kuko ntaryo yagiraga.'
CNRD Ubwiyunge kuko ariyo yari umutwe w'iterabwoba ugizwe n'inyeshyamba, nizo zifashishwaga nk'ingabo za MRCD. Kwirukana Jeva n'umutwe we bivuze ko MRCD yahise itakaza ingabo. Twagiramungu yagombaga gukora ibishoboka byose ngo umutwe wabo ugire ingabo, mu gihe izo bishingikirizagaho zagiye.
Amakuru avuga ko kuri ubu Rusanganwa ahabwa amabwiriza na Twagiramungu aho kuba Jeva nk'uko byahoze.
Hari uwagize ati 'Ubwumvikane buke muri FLN ni ikimenyetso simusiga ko uriya mutwe w'iterabwoba ugeze aharindimuka. Umwaka ushize abari abagaba bakuru bawo barafashwe, amagana y'abarwanyi bawo bararaswa abandi bafatwa n'ingabo za Congo, barimo bamwe boherejwe mu Rwanda ngo bagezwe imbere y'ubutabera.'Isenyuka rya FLN kandi rije mu gihe umwuka utameze neza no mu yindi mitwe y'iterabwoba irwanya u Rwanda nka RNC, FDLR, RUD Urunana na CFCR Invejuru, bapfa ubugambanyi, ubusambo, amacakubiri n'ibindi.
The post Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka appeared first on RUSHYASHYA.
Source : https://rushyashya.net/amafaranga-yakusanyijwe-na-rusesabagina-asenye-fln-aho-kuyubaka/

