Author: webrwanda

  • Tour du Rwanda 2021 izatwara agera kuri miliyoni 800, abasigwanwa bazakora ibilometero bisaga 900 #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ryamuritse inzira za Tour du Rwanda 2021 aho rizitabirwa n’amakipe agera kuri 17 aturutse mu mpande zose z’Isi aho bazasiganwa ibilometero bisaga 900, isiganwa ryose muri rusange rikaba rizatwara ingengi y’imari ingana miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni isiganwa rizaba kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2021.

    Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya gatatu izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

    Uyu muhango wabaye uyu munsi ku i Rebero, wabanjirijwe n’umunota umwe wo kwibuka Karemera Pierre wayoboye iri shyirahamwe 1994-2002 akaba aheruka kwitaba Imana.

    Iri siganwa rizaba rigizwe muri rusange n’amakipe 17 aturutse ku migabane 5 y’Isi muri yo 15 yamaze kwemezwa hasigaye abiri, biteganyijwe ko abasiganwa bazaba bagera kuri 80.

    Agace kanini muri iri siganwa kazaba ari Nyanza – Gicumbi ibilometero bingana na 171,6.

    Uduce twose twa Tour du Rwanda

    Agace ka 1: Kigali Arena-Rwamagana: 115’6 km

    Agace ka 2: Kigali (MIC)-Huye: 120,5 Km

    Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km

    Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km

    Agace ka 5: : Nyagatare-Kigali : 149,3 Km

    Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km

    Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (ITT)

    Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia) Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tour-du-rwanda-2021-izatwara-agera-kuri-miliyoni-800-abasigwanwa-bazakora-ibilometero-bisaga-900

  • Abapolisi bahagaritswe mukazi i Paris bazizwa gukubita umwirabura #rwanda #RwOT

    Abategetsi b'Ubufaransa bahagaritse abapolisi batatu nyuma yo kuboneka kuri video barimo gukubita umwirabura ukora mu by'umuziki hagati mu murwa mukuru wa Paris.

    Ibi byabaye kuwa gatandatu w'icyumweru gishize byatumye haduka uburakari kubashinzwe imyitwarire y'abashinzwe umutekano mu Bufaransa. Ku musi wa mbere, igipolisi cyashinjwe gukoresha ingufu nyinshi zidakenewe mu gihe cyarimo kirasenya inkambi y'abimukira i Paris.

    Ibyo bibaye mu gihe Leta irimo kugerageza gushyiraho itegeko ribuza kwerekana isura z'abapolisi. Abadakozwa iby'iryo tegeko bavuga ko iyo ataba ayo mashusho nta kintu na kimwe muri ibyo byabaye mu cyumweru gishize cyari kumenyekana.

    Ku musi wa kane, umukinnyi kabuhariwe w'umupira w'amaguru, Kylian Mbappe, na we w'umwirabura, yifatanije na bagenzi we b'ikipe y'igihugu hamwe n'abandi bakinnyi batandukanye mu kwamagana imyitwarire y'abo bapolisi.

    Iruhande rw'ifoto y'uwo mugabo wiswe Michel yuzuye amaraso mu maso, yanditse ati:' Video ibabaje, ubunyamaswa budakwiye kwihanganirwa. Amagana amacakubiri ashingiye ku ruhu!'.

    Kuri uyu wa kane tariki 25 Ugushyingo 2020, ni ho amashusho ya video yashyizwe ku rubuga rwa Loopsider. Yerekana abapolisi batatu barimo bakubita amakofe banakoresha indembo kuri uwo mugabo amaze kwinjira muri 'studio' yiwe. Loopsider ivuga ko ubwa mbere yari yahagaritswe ashinjwa kuba atambaye agapfukamunwa.

    Michel kandi, avuga ko yatutswe ibyerekeye uruhu rwe mu minota itanu yamaze arimo arakubitwa. Yarafunzwe anashinjwa kurwana no kwanga guhagarikwa, ariko abacamanza bamaganira kure ibyo birego kuwafashwe, ahubwo bakaba bahise bataniza iperereza kuri abo bapolisi.

    Igihe yageraga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku wa kane, ari kumwe n'umuburanira kugira batangize urubanza, Michel yabwiye abanyamakuru ati:'Abantu bakwiye kuba bandinda bangabyeho igitero. Nta kintu na kimwe nari nakoze ngo nkorerwe ibintu nk'ibi. Nshaka ko gusa abo bantu batatu bahanwa hakurikijwe amategeko'.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yavuze ko 'ababajwe cyane' n'icyo'gikorwa kidakwiye kwihanganirwa'.

    Minisitiri w'Umutekano w'imbere mu gihugu, Gérald Darmanin yabwiye televiziyo y'Ubufaransa ko ashobora gusaba ko abo bapolisi bahagarikwa mu kazi, avuga ko 'banduje umwambaro w'igihugu'.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Darmanin yari yategetse igipolisi kumushyikiriza icyegeranyo, nyuma y'aho basenyeye inkambi nini y'abimukira ku murwa mukuru, bagatana mu mitwe na bo hamwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu. Yanditse kuri Twitter ko bimwe mubyahabereye 'Biteye isoni'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abapolisi-bahagaritswe-mukazi-i-paris-bazizwa-gukubita-umwirabura/

  • Ruhango: Gukingira ubuganga byatumye nta nka yongera kwicwa n’ubwo burwayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gukingira inka ubuganga bwa Lift Valley byatumye mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Ruhango nta nka yongera kuramburura cyangwa gupfa
    Gukingira inka ubuganga bwa Lift Valley byatumye mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Ruhango nta nka yongera kuramburura cyangwa gupfa

    Ubuganga bwo mu kibaya cya Lift Valley (Lift Valley Fever) ni indwara iterwa n’umubu ukunze kugaragara hafi y’imigenzi n’ibishanga byigaragaza mu Karere k’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inka yarwaye ikaba igira umuriro ikanava amaraso ahari akanya hose, ku mubiri wayo, ku nka zihaka zikaramburura izindi zigapfa.

    Indwara y’ubuganga bwa Lift Valley yagaragaye bwa mbere muri Kenya mu mwaka wa 2018 igera no mu Rwanda. Inka 78 mu Karere ka Ruhango zarwaye zararamburuye izindi eshatu zirapfa eshanu ziravurwa zirakira.

    Kuva icyo gihe habayeho ibikorwa byo gukingira ku buryo mu myaka ibiri ishize nta nka yongeye kugira ibibazo, gahunda ikaba ikomeje kugira ngo hirindwe ko hari indi nka yakwandura.

    Muri uyu mwaka inka zisaga ibihumbi 12 mu Karere ka Ruhango zamaze gukingirwa ariko aborozi bakaba basabwa kwitwararika ngo batazongera kurwaza Lift Valley fever kuko iyo ndwara ifata n’abantu kandi ikaba yabica.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Ruhango Rugwizangoga Dieudonné avuga ko ubundi indwara ya Lift Valley Fever iterwa n’umubu uruma inka ukayitera mikorobe zororokera mu mubiri wayo ku buryo nyuma y’iminsi 15 inka itangira kugaragaza bya bimenyetso byo guhinda umuriro, no kuva amaraso umubiri wose, izihaka zikaramburura.

    Rugwizangoga avuga ko inka yarwaye ishobora kuvurwa igakira nyuma yo kuyitera Vitamini K ariko ibyiza ari ukurinda ko inka yakwandura kuko byanayiviramo gupfa.

    Avuga ko ubundi buryo bwo kurinda inka kwandura ari ugukoresha uburyo bwo gufuhera cyangwa kuhagira inka n’umuti wica uburondwe kuko uwo muti wica n’umubu utera indwara ya Lift Valley Fever.

    Agira ati “Umuti wica uburondwe wica n’umubu. Inama tugira aborozi ni ugufuhera cyangwa kuhagira n’umuti amatungo kuko uriya muti wica uburondwe wica n’umubu. Ikindi ni ukugaburira amatungo yabo neza kuko iyo inka yariye neza ubudahangarwa bwayo buriyongera ikabasha guhangana n’uburwayi”.

    Rugwizangoga avuga ko gukingira inka byatumye mu myaka ibiri ishize ntayongera kwicwa cyangwa kuramburura kubera Lift Valley Fever akaba asaba aborozi kugenzura inka zabo kugira ngo iyagaragaza ibimenyetso ivurwe hakiri kare.

    Agira ati, “Igihe umworozi abona ibimenyetso bidasanzwe ku nka agomba kwihutira kutumenyesha tukamufasha kuko iriya ndwara ifata n’abantu kandi irica, ariko iyo itungo turikurikiranye rishobora gukira. Ni ngombwa kwirinda ko uburwayi busakara kugira ngo hatabaho ibyago byinshi byo gupfa cyangwa kugerwaho na za ngaruka zo kuramburura.”

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyize urukingo rwa Lift Valley Fever ku rutonde rw’inkingo zihabwa amatungo mu Rwanda ubu ikaba ikingirwa ku nka by’umwihariko mu nzuri zegereye Akanyaru n’ibibaya by’Akagera.
    Inyana zivuka kugeza ku mezi atandatu zo ngo ziba zigifite ubudahangarwa ku buryo zitandura iyo ndwara, naho inka zaramburuye zikaba zihita zigira ubudahangarwa na zo ntizipfe ariko hakabaho igihombo cy’inyana.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/ruhango-gukingira-ubuganga-byatumye-nta-nka-yongera-kwicwa-n-ubwo-burwayi

  • Ikipe ya Chris Froome, Gicumbi no kurara muri Kigali buri munsi mu bizaranga #TdRwanda2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhango watangijwe no kwibuka Karemera Pierre uheruka kwitaba Imana, akaba ari umwe mu bagize uruhare mu itangizwa ry’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “Ferwacy”, akanariyobora kuva mu mwaka wa 1994 kugera 2002.

    Ni isiganwa ridasanzwe ugereranyije n’anadi masiganwa yabanje, aho by’umwihariko hazibandwa ku ngamba zo kwirinda COVID-19, aho bizasaba ko nyuma buri gace amakipe yose azajya arara mu mujyi wa Kigali, akazinduka ajya aho isiganwa rizatangirira.

    Amakipe 17 azitabira Tour du Rwanda 2021

    Amakipe 32 ni yo yari yasabye kwitabira Tour du Rwanda 2021, hemererwa amakipe 17 aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi batanu, andi makipe abiri asigaye akazatangazwa mu kweiz kwa mbere 2021.

    Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021

    Amakipe atatu y’ibihugu

    Rwanda
    Algeria
    Ethiopia

    Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane

    Benediction Ignite/Rwanda
    Saca/Rwanda
    Pro-Touch/USA
    Bike Aid/Ubudage
    Vino Astana Motors/Kazakshstan
    TSG /Malaysie
    Medellin/Colombia
    Novo Nordisk/USA

    Amakipe y’ababigize umwuga

    Total Direct Energie/France
    Team B&B Hotels/France
    Androni Giocatolli Sidermec/Italy
    Israel Start-Up Nation/Israel

    Uduce tuzaba tugize Tour du Rwanda 2021

    Agace ka mbere, Tariki 21/02/2021: Kigali Arena –Rwamagana 115.6 Kms

    Agace ka kabiri, Tariki 22/02/2021: Kigali-Huye 120.5 kms

    Agace ka gatatu: Tariki 23/02/2021: Nyanza-Gicumbi 171.6 kms

    Agace ka kane, Tariki 24/02/2021: Kigali-Musanze 123.9 kms

    Agace ka gatanu, Tariki 25/02/2021:Nyagatare-Kigali

    Agace ka gatandatu, Tariki 26/02/2021: Kigali-Kigali 152.6 kms (Bazanyura Gicumbi bagaruke I Kigali)

    Agace ka karindwi, Tariki 27/02/2021: Kigali-Kigali 4.5 kms, Course contre la montre

    Agace ka munani, Tariki 28/02/2021: Kigali(Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) 75. 3Kms

    Uzajya yegukana agace azajya yambara umwambaro wa Skol nk’uko bisanzwe, naho uzajya aba ayoboye isiganwa azajya yambara w’umuhondo (Maillot Jaune) uzatangwa na Visit Rwanda.

    Mu isiganwa ry’uyu mwaka hazagaragaramo akarereka Gicumbi kataherukaga kwakira iri siganwa, hakaba kandi hatazagaragaramo uturere twa Rubavu na Karongi dusanzwe dukunda kunyuramo isiganwa, ibi bikaba biterwa n’uko abasiganwa bagomba kujya bahita bagaruka mu mujyi wa Kigali buri munsi.

    Abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda 2021:

    Minisports, Visit Rwanda, Polisi y’igihugu y’u Rwanda, Skol, Cogebanque, Rwanda Tea, SP, Prime Insurance, Gorilla Games, Inyange, Rwandair, Bella Flowers, RSSB, Horizon Express, G-Skin , Komite Olempike y’u Rwanda, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/ikipe-ya-chris-froome-gicumbi-no-kurara-muri-kigali-buri-munsi-mu-bizaranga-tdrwanda2021

  • Dr Pierre Damien Habumuremyi yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Pierre Damien Habumuremyi
    Dr. Pierre Damien Habumuremyi

    Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba wasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi akaba yari muri Gereza i Mageragere.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/dr-pierre-damien-habumuremyi-yakatiwe-gufungwa-imyaka-itatu-n-ihazabu-ya-miliyoni-892-frw

  • Abantu batandatu barimo n' abaganga bakurikiranyweho gucuruza ingingo z'umubiri w' abantu #rwanda #RwOT

      Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko abantu batandatu barimo n'abaganga, bafunzwe bakurikiranyweho ubucuruzi bw'ingingo z'umubiri w'abantu, biganjemo abagiye bagwa mu mpanuka.

    Abo bantu ngo babanzaga kubeshya imiryango ya ba nyakwigendera ko batanze ku bushake izo ngingo. Bashinjwa ko hagati y'umwaka wa 2017 na 2018, bakuye mu bantu 11 impyiko n'imyijima, mu bitaro byo mu Ntara ya Anhui.

    Byabaye mu gihe u Bushinwa bufite ikibazo cy'ingingo zimwe z'umubiri, ku buryo hari ubwo hifashishwa gusaba inkunga mu bantu bakeneye gutabara ubuzima bw'abandi.

    Ibinyamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko mu bakurikiranyweho kugurisha ibyo bice by'umubiri harimo n'abaganga bane bakomeye, bakoraga mu mashami ajyanye no guhindura ingingo z'abantu.

    Bivuga ko abo baganga bacungaga abantu bazize impanuka z'imodoka cyangwa kuvira imbere mu bwonko, muri Huaiyuan County People's Hospital.

    Muganga mukuru mu ishami ryakira indembe, Yang Suxun, ngo yegeraga imiryango y'umurwayi akayibaza niba ishobora gutanga ingingo ze ku bushake.

    Uwo muryango washyiraga umukono ku nyandiko, ariko byagiye bigaragara ko atari amasezerano y'umwimerere. Uwo murambo ngo wavanwaga mu bitaro mu ijoro, ukajyanwa ahantu abaganga bakawukuramo ingingo zimwe, zagurishwaga mu bazikeneye mu bindi bitaro.

    Byaje kumenyekana ubwo umuhungu w'umwe mu bakuwemwo ingingo agiriye amakenga. Nyuma y'amezi menshi nyina apfuye mu 2018, Shi Xianglin, yongeye kureba ku rwandiko umuryango we wahawe ubwo bemeraga ko atanga ingingo, aza kubonaho ibintu bitizewe birimo ahantu hatanditswe ikintu na kimwe.

    Yasanze ntaho bigaragara ko urugingo rwa nyina rwashyikirijwe inzego zibishinzwe zaba iz'intara cyangwa ikigo gishinzwe gukusanya ingingo zihabwa abazikeneye, China Organ Donation Administrative Centre kiri i Beijing.

    Yabwiye ikinyamakuru Dazhongwang ko igihe yabaza Yang ibyo bintu, yahise amuha amafaranga menshi ngo aryumeho.

    Ati 'Nibwo nahise menya ko hari ikintu kidasanzwe kirimo kuba.'

    Yahise abimenyesha ubuyobozi, abantu batandatu bahita batabwa muri yombi. Baciriwe urubanza bashinjwa 'kwangiza umubiri w'umuntu babigambiriye'

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/27/abantu-batandatu-barimo-n-abaganga-bakurikiranyweho-gucuruza-ingingo-zumubiri-w-abantu/

  • Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni. #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe dukesha imboni za Rushyashya ziri i Kampala aravuga ko imyigaragambyo y'abashyikigikiye Bobi Wine, umugabo uhanganye bikomeye na Perezida Museveni mu matora y'Umukuru w'Igihugu, yagaragayemo Abanyarwanda basanzwe ari abayoboke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa n'ibindi bigarasha bigenzi bye.

    Abo Banyarwanda bitwaje imbunda n'intwaro za gakondo, neza neza nk'interahamwe, biraye mu bigaragambyaga bararasa, barakubita, hapfamo amagana abandi benshi barakomereka. Izo nkozi z'ibibi ni izitorezwa ahantu hanyuranye muri Uganda, zitegurwamo abarwanyi ba RNC. Benshi muri bo basanzwe baba mu nkambi z'impunzi zinyuranye nka Nyakivala z'izindi zicumbikiye abasize bakoze ishyano mu Rwanda.Urwego rw'ubutasi muri Uganda ,CMI, rwiyambaje abo bantu kugirango Polisi idakomeza kugaragara mu bwicanyi, ariko bikaba ari n'uburyo bwo kureba niba ubugome batozwa barabukamiritse neza.

    Ikindi kandi niba bitegura kugirira nabi, nako basanzwe ari ba rukarabankaba bishe bene wabo b'Abanyarwanda, nta mpuhwe bagira mu kwica Abaturage ba Uganda batagirana isano.

    Mu cyumweru gishize hari intwaro zafatiwe muri Kenya zerekeza rwihishwa muri Uganda, amakuru yizewe akaba ahamya ko zari zigenewe abayoboke ba RNC, ngo zikoreshwe mu kwica abatavuga rumwe na Museveni, ariko zizanakoreshwe mu guhungabanya umutekano w'uRwanda. Nyuma yo kugerageza kubeshya ko izo ntwaro ari iz'uRwanda ikinyoma kikanga gufata, ubu Uganda iratakambira abategetsi ba Kenya ngo zirekurwe. Ibi byose biraba mu gihe uwitwa Ntwari Frank ,' Komiseri' ushinzwe urubyiruko muri RNC, amaze iminsi i Kampala, aho yanabonanye n'abategetsi bakuru muri Uganda, barimo Abel kandiho utegeka CMI, bumvikana ku 'kunoza no kwihutisha' ibikorwa bya RNC. Uyu Ntwari ni muramu wa Kayumba Nyamwasa, akaba asanzwe atuye muri Afrika y'Epfo.

    Ntibikiri inkuru ko Uganda itoza abarwanyi ba RNC, ikanabaha ibikoresho , nubwo kugeza ubu umugambi mubisha wo kumena amaraso y'Abanyarwanda wabapfubanye. Nyuma yo guhondagurwa n'ingabo za Kongo FARDC bagapfa nk'udushwiriri mu mashyamba ya Kongo, ubu Museveni n'ibyegera bye bahinduye umuvuno, biyemeza gutegura 'abakada' ba RNC, kuko basanze bariroshye mu ntambara batazi impamvu yayo n'uko izarwana. Abo rero nibo barimo gukorera imyitozo ku nzirakarengane z'Abagande.

    Amaraso arasama, amaherezo Museveni, Kandiho n' Ishumi yabo Kayumba Nyamwasa bazabazwa iby'ubwo bugome.

    The post Abarwanyi ba RNC bitoreza muri Uganda barifashishwa mu kugirira nabi abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abarwanyi-ba-rnc-bitoreza-muri-uganda-barifashishwa-mu-kugirira-nabi-abatavuga-rumwe-nubutegetsi-bwa-perezida-museveni/

  • Gufungwa kw’abakozi b’imirenge ntaho bihuriye no kwiyamamaza – Mayor Ndayambaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayambaje avuga ko gufungwa kwa bamwe mu bakozi b
    Ndayambaje avuga ko gufungwa kwa bamwe mu bakozi b’imirenge ntaho bihuriye no kwiyamamaza

    Ibyo biravugwa mu gihe hari bamwe mu bakozi b’imirenge n’abaturage bavuga ko gufungwa kw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ya Sovu na Kavumu no guhagarikwa by’agateganyo ku munyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira, bigamije kwikiza bamwe mu bashobora kubangamira ibikorwa bya Mayor Ndayambaje byo kuziyamamariza manda itaha.

    Hashize icyumweru kirenga abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b’Imirenge ya Sovu na Kavumu batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho amakosa atandukanye, undi munyambanga nshingwabikorwa umwe arahagarikwa by’agateganyo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga ko mu Murenge wa Bwira hahagaritswe by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, hagafungwa umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Intandaro y’ikibazo ngo ni amafaranga asaga miliyoni 1,5frw yakoreshejwe nabi mu kugura ingurube zagombaga guhabwa abakobwa bari munsi y’imyaka 20 babyariye iwabo nk’umushinga wo kwiteza imbere.

    Umunyambanga nshingwabikorwa akaba yarahanishijwe guhagarikwa amezi atatu ku kazi, naho umukozi w’umurenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we akurikiranwa n’ubugenzacyaha ku cyaha cyo gukoresha nabi ayo mafaranga.

    Mu Murenge wa Sovu ho ngo hari ikibazo cy’amafaranga yagombaga kubakira abaturage batishoboye abarirwa mu bihumbi 500frw atarakoreshejwe icyo gikorwa, bituma umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge afatwa na RIB, ndetse n’umucungamutungo w’umurenge, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutandatu barafungwa abandi bakajya batumizwa kubazwa.

    Mu Murenge wa Kavumu ho ngo habaye ikibazo cy’uko hari amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gahunda yo kubaka inyubako zitandukanye z’amashuri, aho abaturage batwaye amabuye n’umucanga ariko hakishyurwa rwiyemezamirimo, ibyo byose ngo bikaba biri gukurikiranwa ngo harebwe ukuri kwabyo.

    Agira ati “Turizera ko RIB mu bushishozi bwayo izagaragaza abagomba kubiryozwa n’abagomba kuba abere, byakozwe mu rwego rwo kubaza abayobozi ibyo bakora kandi buri wese agomba kujya abazwa ibyo akora, haba harimo amakosa akayahanirwa”.

    Umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid avuga ko ntaho ahuriye no gufungwa kw’abo bakozi

    Hari amakuru yagiye acicikana avuga ko gufungwa kw’abo bakozi bo mu mirenge ihana imbibi bose bakekwaho gukoresha nabi amafaranga kandi atari menshi, byaba ari amakosa yashakishijwe ngo abo bayobozi bafungwe, bityo amatora y’umuyobozi w’akarere azaba mu mwaka utaha azabe abashobora kuyabangamira baramaze kwigizwayo.

    Kuri icyo kibazo, umuyobozi w’akarere avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko ibyabaye ari ibijyanye no kubazwa inshingano kandi ko umuyobozi wese azabazwa ibyo yakoze, cyane cyane igihe ibyo umuturage agenewe atabibonye umuyobozi abigizemo uruhare.

    Agira ati “Nta gikuba gicitse kuko kubazwa inshingano ni ngombwa, ibyo bariya bantu bakurikiranyweho ntabwo ari ikibazo cya Mayor, igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera kandi abo bantu ni RIB iri kubakurikirana. Ibyabaye ni ukubaza inshingano ntaho bihuriye na Mayor uwabivuga ni ibitekerezo bye”.

    Agira ati “Igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera, nta n’uzi icyo umuntu atekereza. Nibaba abere ntabwo bizaba bivuze ko mayor abifitemo uruhare kuko si bo ba mbere babajijwe, ntaho bihuriye n’ibyo abantu bavuga kuko nibabazwa bagasanga ibyabavuzweho atari byo ,bizaba ari amahirwe yo kuguha imbaraga zo kurushaho gukora neza”.

    Kuba abayobozi bari gufatwa bagafungwa mu gihe byari bimenyerewe ko abakozi bagize intege nke bandika begura, Ndayambaje avuga ko nta kindi bisobanuye, kuko ntabwo byatinze kugaragazwa amakosa yabo kandi aho ikosa rigaragariye ari ho rikurikiranirwa.

    Umuyobozi w’akarere avuga ko abakozi bafashwe n’abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi ibigenewe abaturage nta yandi makosa bari basanzwe bazwiho yashimangira ibyo byaha, kandi ko n’ayaba yarabagaragayeho yaba yarakurikiranywe n’inzego bireba.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gufungwa-kw-abakozi-b-imirenge-ntaho-bihuriye-no-kwiyamamaza-mayor-ndayambaje