Author: webrwanda

  • Kwibuka31: Ntimuzemere ko hari uwabasubiza mu… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mata 2025, Isheja Butera Sandrine yifashishije amashusho agaragaza ubunyamanswa bw'interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ibyo atari filime cyangwa inkuru mpimbano ahubwo ko ari inkuru mpamo y’ibyabayeho.

    Yagize ati: 'Ibi si filime twarebye, si inkuru twahimbye. Ni ubuzima/urupfu twabayemo.'

    Isheja, yifashishije ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta kindi kibi kurusha Jenoside kizongera kuba ku banyarwanda.

    Sandrine Isheja yasubiyemo amagambo ya Perezida Kagame, ati: 'Ntibizongera kubaho ukundi, atari uko ababiteye batazongera kubigerageza, cyangwa batari kubigerageza ubu. Ahubwo ntibizongera kuba kuko hazabaho abantu bazahaguruka bakarwana.'

    Sandrine yabwiye urubyiruko ati: 'Ntimuzigere mujya ku ruhande rw'umwijima. Ntimuzemere ko hari umuntu wabasubiza muri biriya bihe by'umwijima. Mumenye ukuri, muhagarare ku mucyo, murwanire ubuzima.'

    Umwaka ushize, nabwo Sandrine Isheja yakomoje ku bunyamaswa bw'Interahamwe yabonesheje amaso ubwo yari afite imyaka itanu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko hari Interahamwe yitwaga Bosco yamukubise umugeri mu gatuza inamugera umuhoro igihe kumwica, ashima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho.

    Yanasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye guharanira ko kubaho kwabo kuba uk'umumaro. Ati: ''Ndibuka ngera kuri bariyeri yuhuyeho Interahamwe, nari umwana muto mfite imyaka itanu hafi itandatu, nari njyenyine, mama yaragiye ukwe, basaza banjye na bo barajyanye na papa ukwabo i Nyanza ya Butare. Njye nari ku Kabeza, maze Interahamwe yitwaga Bosco inkubita umugeri mu gatuza.

    Ndabyibuka ko yari yambaye 'Bottines' za gisirikare amponyora nk'uhonyora ikinyenzi, maze afata umuhoro arawuzamura ati 'Ni wowe wari usigaye muri Kabeza, …' Hashimwe Nyagasani watwongereye iminsi yo kubaho kandi reka kubaho kwacu kube uk'umumaro.''

    Isheja yatanze ubu butumwa nyuma y'ubundi yari aherutse gutangira mu kiganiro ngarukakwezi cyashyiriweho gukomeza gufasha umuryango no kugira uruhare mu gukemura ibibazo biwugarije, Kigali Family Night.

    Icyo gihe yavuze ko uburyo iwabo bari babayeho neza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko Se yari umuganga, gusa nyuma yo kwicwa kwe (Se) abasigaye bo mu muryango we banyura mu buzima bushariye.

    Ati: ''Icyo gihe rero mama wanjye Madamu Dogiteri urabyibaza, kuko muri 'weekend' twajyaga kwa Lando mu byicungo, gusohoka, urabyumva ubwo buzima twari dufite mbere. Jenoside ikirangira, kugira ngo tubashe kurya mama agasuka inweri […] yari Madamu Dogiteri.''

    Isheja Butera Sandrine yongeyeho ko ubwo buzima yanyuzemo we n'umuryango we bwamwigishije guca bugufi ku buryo adashobora kwitwaza ubwamamare afite ngo abe yakwitwara mu buryo budahwitse.

    Se wa Isheja Butera Sandrine si we wo mu muryango we gusa wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko harimo na sekuru, nyirasenge witwaga Adidja Butera n'abandi.


    Umuyobozi Wungirije wa RBA, Butera Isheja Sandrine yahamagariye urubyiruko kwitandukanya n’abashaka kubasubiza mu bihe by’umwijima byaranze u Rwanda, bakarwanira ubuzima 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154415/kwibuka31-ntimuzemere-ko-hari-uwabasubiza-muri-biriya-bihe-byumwijima-isheja-sandrine-abwi-154415.html

  • Kwibuka31: Ababishinzwe bazamukurikirane – Sa… – #rwanda #RwOT

    Kuva muri Werurwe 2025, abategura igitaramo 'Solidarité Congo' cya Maître Gims bari bagaragaje ko bashaka gutamira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, hagamijwe gushakisha ubufasha bwo gufasha abana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). 

    Ariko Abanyarwanda banyuranye cyane cyane abatuye mu Bufaransa, bagaragaje ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko cyari cyashyizwe ku munsi Mpuzamahanga wo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Ibi byatumye bandikira inzego zinyuranye, kugeza ubwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Paris bwamenyesheje abategura iki gitaramo gushaka indi tariki, bahitamo kuzakora iki gitaramo tariki 22 Mata 2025 mu nyubako ya Accor Arena muri Paris.

    Mu kiganiro na InyaRwanda muri iki gihe u Rwanda n'inshuti bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Safi Madiba yavuze ko buri wese afite uruhare mu gukumira buri wese wagerageza gukoresha inzira zose mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko yakuze akunda ibihangano bya Maître Gims, ariko ko atishimiye imyitwarire ye ijyanye n'uburyo yashakaga gukora igitaramo ku munsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ibyo yakoze bihabanye n'ukuri. Navuga ko ari amakosa gushyira igitaramo ku munsi wo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Navuga ko ari ibintu bibi cyane, ni amakosa mabi ntatinya no kuvuga ko umuntu atakwihanganira. Kuko kuri njye, biriya nabifashe nk'agashinyaguro.'

    Akomeza ati 'Ntabwo nzi icyabimuteye. Niba ari ubumenyi bucye, niba ari ukudagira amakuru ahagije, ariko ni amakosa. Nibishoboka rwose.'

    Uyu muhanzi yasabye ko ababishinzwe bakwiye kureba uburyo Maître Gims yakurikiranwa. Avuga ati 'Ababishinzwe bazamukurikirane. Kuko njyewe nkanjye ubwanjye imiziki ye ndayikunda ariko ntabwo nacyekaga ko ari umuntu wakora ibintu nka biriya, navuga ko nabigaye cyane. Ntabwo ari ibintu byari bikwiriye, ko yakora ibintu nkabiriya. Nizere ko nawe ahari, adatewe ishema n'ibyo yakoze.'

    Ibitekerezo bya Safi Madiba byongeye gushimangira ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kwitabwaho mu buryo bwimbitse, aho ubuhanzi n'ubukorikori bifatwa nk'ibikoresho byunganira gahunda yo kwiyubaka, aho kuyoboka gusa mu birori by'imyidagaduro.

    Safi Madiba yatangaje ko Maître Gims yakoze amakosa akomeye kandi akwiye kuyaryozwa, ubwo yateguraga igitaramo akabihuza no gutangiza icyunamo

    Ubutumwa bwa Safi Madiba mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Maitre Gims aherutse gutangaza ko yavuye ku izima, igitaramo cye akimurira ku itariki ya 22 Mata 2025

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154414/ababishinzwe-bazamukurikirane-safi-madiba-yagaye-maitre-gims-ku-gitaramo-yari-yahuje-no-gu-154414.html

  • Minisitiri w'Intebe Ngirente yifatanyije n'abaturage ba Musanze mu gikorwa cyo kwibuka. #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente.

    Ku wa Kabiri, tariki ya 8 Mata, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Musanze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri w'Intebe yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zari zituye muri Komini ya kera ya Mukingo, zishyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo.

    U Rwanda n'amahanga, ku itariki ya 7 Mata, byatangiye icyumweru nyamukuru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa kizamara amezi atatu kigamije guha icyubahiro abazize Jenoside ndetse no gushimangira umuhigo wo kutazongera na rimwe.

    Guhera tariki ya 8 kugeza kuya 13 Mata, ibikorwa byo kwibuka bizakomeza hirya no hino mu gihugu, bijyanye n'amatariki yatanzwe n'inzego zibishinzwe. Ku itariki ya 10 Mata, hazaba ikiganiro cyihariye kigenewe abadiplomate b'amahanga n'imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, haniyongeraho ibikorwa by'urubyiruko.

    Ku itariki ya 11 Mata, hazaba urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka 'Walk to Remember', ruzabera mu Karere ka Kicukiro rutangire ku Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya IPRC Kicukiro, rusezerwe n'igikorwa cyo kwibuka kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Mu cyumweru cyose, ibikorwa by'ubucuruzi, siporo ku giti cy'umuntu, imyitozo y'amakipe n'ibindi bikorwa by'imibereho bizakomeza.

    Ku itariki ya 13 Mata, hazabaho igikorwa cyihariye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, kigamije kunamira abanyapolitiki bishwe bazize kurwanya Jenoside.

    Source : https://kasukumedia.com/minisitiri-wintebe-ngirente-yifatanyije-nabaturage-ba-musanze-mu-gikorwa-cyo-kwibuka/

  • Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y'ihangu #rwanda #RwOT

    Perezida Evarisito Ndayishimiye, Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, aherutse gutangaza mu ruhame ko yatanze ruswa ya miliyoni enye z'amafaranga akoreshwa mu Burundi kugira ngo abone lisansi, ibona umugabo igasiba undi mu Burundi.

    Mu cyumweru gishize, ubwo yaganiraga n'abashoramari bo mu Burundi, yavuze uko Kompanyi ya Leta, SOPEBU, yamuriye 'Cash' ku manywa y'ihangu.

    Mu busanzwe, iyo kompanyi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye kugira ngo inoze isaranganywa ry'ibikomoka kuri peteroli mu Burundi.

    Umukuru w'igihugu yashinje SOPEBU gushinga isoko rya magendu rya lisansi, aho gushyira ku murongo ikibazo cyatumye igihugu kibura lisansi.

    Yavuze ko nk'uko Banki Nkuru y'u Burundi yashinze isoko rya baringa ry'amadevize, ari nako SOPEBU yashinze isoko ry'ibikomoka kuri peteroli.

    Mu rwego rwo gukora iperereza ku bakekwaho ruswa muri iyo kompanyi, Ndayishimiye yavuze ko yohereje umuntu kujya kumuzanira litiro 10,000 za lisansi.

    Umukuru w'igihugu yavuze ko uwo yatumye yahise asabwa gutanga miliyoni umunani: enye za ruswa n'izindi enye zo kugura iyo lisansi.

    Izo miliyoni, Ndayishimiye yavuze ko ari we wazitanze kugira ngo abone ibimenyetso simusiga by'uko barya ruswa.

    Yagize ati: 'Njyewe, SOPEBU [Société Pétrolière du Burundi] yansabye ruswa ya miliyoni enye, njyewe ubwanjye!'

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko aho guha lisansi amasitasiyo asanzwe azicuruza, SOPEBU iyiha abantu ku giti cyabo batanze ruswa, bakamenya aho bajya kuyibikira.

    Yavuze ko ariko bigenda no ku madevize akoreshwa mu kugura ibicuruzwa biva hanze, harimo n'ibikomoka kuri peteroli.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko Banki Nkuru y'u Burundi (BRB) idakwiriye guha abantu runaka ayo mafaranga, ko bakwiriye kuyakura mu mabanki y'ubucuruzi.

    Mu gihugu cy'u Burundi, gutanga ruswa no kuyirya si ibintu bishya, kuko bikorwa ku manywa y'ihangu, haba ku baturage bo hasi no mu butegetsi.

    Gusa, Perezida Ndayishimiye akunze kumvikana yitotombera abategetsi barya ruswa ku mugaragaro n'abanyereza umutungo w'igihugu, ariko bikarangirira mu magambo.

    The post Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y'ihangu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-ndayishimiye-yiyemereye-ko-yatanze-ruswa-ku-manywa-yihangu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ndayishimiye-yiyemereye-ko-yatanze-ruswa-ku-manywa-yihangu

  • Rubavu: Hamaze kwakirwa Abanyarwanda 60 bari barashutswe na RDC ikabajyana muri FDLR – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko ubu bari guhabwa amahugurwa mu Kigo cya Mutobo kugira ngo bagaruke mu buzima busanzwe.

    Yabigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Bugeshi uhana imbibi n'iki gihugu kigicumbikiye umutwe w'iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

    Meya Mulindwa yabwiye IGIHE ko muri abo 60 bamaze kwakira, 44 bari baragiye muri Wazalendo, 14 bajya mu mutwe wa FDLR.

    Ati 'Mu gihe Leta ya Congo yakomezaga gutegura ibitero yagaba ku Rwanda, hari abaturage bacu bake, yashukishije akazi n'amafaranga irabatwara, ibinjiza muri FDLR no muri Wazalendo.'

    Meya Mulindwa yavuze ko ubukangurambaga bakoze mu babyeyi b'abo bana no mu bavandimwe, bwatanze umusaruro 'kuko tumaze kubona abagera kuri 60 bari kuza bizanye, kandi n'ababyeyi bagakomeza kutwizeza ko n'abataraboneka bazakomeza kubashishikariza kuza.'

    Yavuze ko bakiriye n'Abanye-Congo bahoze mu ngabo z'icyo gihugu bahunze urugamba barimo 112 bahoze muri FARDC, 15 bahoze muri Wazalendo n'abapolisi babiri bacumbikiwe muri Muhira mu Murenge wa Rugerero.

    Yongeye guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abizeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu Rwanda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yaboneyeho kwibutsa abaturage ko guhitamo gukorana na Congo ihora irwanya u Rwanda nta nyungu bazabikuramo.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, na we yakomoje ku babyeyi bo mu Karere ka Rubavu bafite abana muri FDLR na Wazalendo, abasaba ko babashishikariza gutaha bakaza bakubaka igihugu cyababyaye.

    Mbarushimana yavuze ko ko Abanyarawanda bagifite urugamba rwo guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakiri muri RDC no mu bihugu bitandukanye.

    Ati 'Dufite Igihugu cyiza cyaturokoye kikongera kuduha ubuzima kandi twari twaragizwe ibivume, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya uduhuza n'abacu bishwe kuko ari nk'umwenda tubabereyemo.'

    Yavuze ko ari inshingano za buri wese guhangana n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba ari bose.

    Yagagaragaje ko bibabaje kuba hari abaturage bakinangira ku gutanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kuko abatanga amakuru bakiri bake abandi bagahitamo kwicecekera bagamije gusibanganya ibimenyetso.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abibutsa ko itazongera ukundi mu Rwanda

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, avuga ko Abanyarwanda bagifite urugamba rwo guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose

    Inzego zitandukanye zitabiriye Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu gusa. Byabereye mu Murenge wa Bugeshi

    Abatuye Umurenge wa Bugeshi n’uwa Mudende bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hamaze-kwakirwa-abanyarwanda-60-bari-barashutswe-na-rdc-ikabajyana-muri

  • Marcel Rutagarama inzira y'agahinda yanyuzemo: Ubuzima bwaje kuba bwiza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Marcel Rutagarama, wamamaye cyane mu itangazamakuru mu biganiro birimo Urubuga rw'Imikino, Urubyiruko rw'u Rwanda, na Twegerane kuri Radio Rwanda, yanyuze mu nzira y'agahinda ikomeye mbere yo gukomeza kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu mwaka wa 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yibasiraga igihugu cy'u Rwanda, Rutagarama yahishuye ko yabuze umubyeyi we n'abavandimwe be batandatu mu bihe bikomeye, ibintu byamugejeje ku buzima bukomeye bwo kurokoka no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.

    Rutagarama yibuka neza uburyo ababyeyi be n'abavandimwe be bari mu bibazo bikomeye, ndetse akanabona uburyo abantu benshi babuze ubuzima mu gihe cya Jenoside.

    Nyuma yo kubura umuryango we, Rutagarama yahuye n'inzira y'ubuzima bushya, aho yarebeye imbere agahitamo gukomeza kwitwara neza no gutanga ubutumwa buhamye.

    Mu itangazamakuru, Marcel Rutagarama yabaye ikimenyabose, aharanira guha umusanzu w'ubuzima bwiza, akaba kandi yarahisemo gukora mu biganiro bihuza urubyiruko ndetse no kugaragaza ibyiza by'imikino ku rwego rw'igihugu.

    Yagize uruhare runini mu gukangurira abantu kumenya amateka y'igihugu no gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda, aharanira ko Jenoside itazibagirana, ahubwo hakabaho kwibuka, kwihana, no kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

    Rutagarama ni urugero rw'umuntu warokotse akanabasha gukomeza gutanga umusanzu mwiza, akaba icyitegererezo ku rubyiruko rw'u Rwanda ndetse no ku bantu bose bakwiye gukomeza gukunda igihugu cyabo n'ubumwe.

    Rutagarama yibuka neza uburyo ababyeyi be n'abavandimwe be bari mu bibazo bikomeye, ndetse akanabona uburyo abantu benshi babuze ubuzima mu gihe cya Jenoside.

    Source : https://kasukumedia.com/marcel-rutagarama-inzira-yagahinda-yanyuzemo-ubuzima-bwarahindutse-nyuma-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia yasohowe mu muhango wo kwibuka Jenoside #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, yasohowe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Cyicaro Gikuru cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa. Ibi byabaye nyuma y'ubusabe bw'ibihugu bigize AU, byavuze ko bidashobora kwifatanya na we muri uyu muhango.

    Ubu busabe bwatumye Umuyobozi wa AU, Mahmoud Youssouf, afata icyemezo cyo gusohora Ambasaderi Avraham Neguise ahaberaga uyu muhango.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Israel yatangaje ko Ambasaderi Avraham Neguise yasohowe nyuma y'ubusabe bw'ibihugu bigize AU, byavuze ko bidashobora kwifatanya na we mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Israel yashyize hanze itangazo rigaragaza ko itanejejwe n'iki gikorwa cya AU. Muri iryo tangazo, Israel yavuze ko 'Birababaje cyane kuba mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda, Ambasaderi wa Israel i Addis Ababa yari yatumiwemo, Youssouf yarahisemo kuzana imyumvire ya politike yo kurwanya Israel.

    Kubera ko impamvu nyamukuru yo gusohora Ambasaderi Neguise itaratangazwa, abakurikiranira hafi ibya politike bavuga ko ibi bishobora kuba bifitanye isano no kuba Israel ishinjwa gukora Jenoside muri Gaza, ndetse ikaba yaramaganywe n'ibihugu byinshi bya Afurika, harimo na Afurika y'Epfo, yayigejeje mu nkiko.

    Iyi myitwarire y'amahanga igaragaza uburyo abashaka kugaragaza neza amateka y'icyo gihugu bafatwa mu buryo bukomeye mu rwego rw'imyemerere n'ubufatanye ku rwego mpuzamahanga.

    Iyi myitwarire ntabwo ari iyo kwihanganira, kuko mbere na mbere itesha agaciro abishwe (muri Jenoside), ndetse ikagaragaza ukutavuga rumwe ku mateka y'Abanyarwanda n'Abayahudi.'

    Mu gihe ibi bibazo bikomeje kugarukwaho, ubufatanye mu by'ubutwererane no kumenya neza amateka y'abaturage b'ibihugu bitandukanye ni ingenzi kugira ngo haboneke umuti uhamye w'ibibazo by'imibanire.

    Iyi nkuru igaragaza umubano utoroshye hagati ya Israel n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n'uburyo impaka zishingiye ku mateka y'ibihugu zishobora kugira ingaruka ku bikorwa mpuzamahanga.

    Umuyobozi wa AU, Mahmoud Youssouf, yahise afata icyemezo cyo gusohora Ambasaderi Avraham Neguise ahaberaga uyu muhango.
    Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, yasohowe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Cyicaro Gikuru cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa.

    Source : https://kasukumedia.com/ambasaderi-wa-israel-muri-ethiopia-yasohowe-mu-muhango-wo-kwibuka-jenoside/

  • #Kwibuka 31: Minisitiri Utumatwishima yasaby… – #rwanda #RwOT

    ‎Ku wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025 ni bwo Abanyarwanda n’inshuti zabo batangiye icyumweru cy’Icyunamo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    ‎‎Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye Urubyiruko gukomezanya muri ibi bihe. Ati: “‎Muri iyi minsi yo kwibuka, mujye mubaza amakuru bagenzi banyu muti ‘waramutse, komera, turi kumwe’. Ntibatubure kandi badukeneye ngo dukomezanye”.

    ‎‎Yabwiye Urubyiruko ko nirujya rumenya aho inshuti ziri bujye Kwibuka mu Turere dutandukanye bagomba kujya baziherekeza.. ‎‎Ati: “Nimujya mumenya aho inshuti zanyu zijya kwibuka mu Turere dutandukanye, mujye mubaherekeza”.

    ‎‎Yatanze urugero ko kuri uyu wa Kabiri mu karere ka Musanze ari bwo baribuka Abatutsi biciwe mu yahoze yitwa Komini Mukingo ahitwa i Busogo kuri ubu.

    ‎‎Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye Urubyiruko gukomeza kwiga Amateka. Ati: “Mukomeze mwige Amateka twigishwa na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Ibuka Rwanda no kuri Kwibuka.rw”.

    ‎‎Yasabye urubyiruko ko nibajya bakira ubutumire bwa ‘Our Past Initiative’ cyangwa ikindi gikorwa cyo Kwibuka bagomba kujya bagenda bakahahurira ari benshi.

    ‎Minisitiri Utumatwishima yasabye Urubyiruko gukomezanya no gukomeza kwiga Amateka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154398/kwibuka-31-minisitiri-utumatwishima-yasabye-urubyiruko-gukomezanya-no-gukomeza-kwiga-amate-154398.html

  • Kwibuka31: Minisitiri Uwimana arasaba ababyey… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko 'muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994, Minisiteri y’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango yihanganishije Abanyarwanda bose n’abacitse ku icumu rya Jenoside by’umwihariko. Abateguye n’abakoze Jenoside bifuzaga kuzimya umuryango, kuko bishe abagabo, abagore bataretse n’abana.'

    Ati: 'Abagize umuryango twese turasabwa kwamagana ikibi, ababyeyi by’umwihariko twite ku nshingano zacu zo kurerera u Rwanda duhereye iwacu mu rugo, turinde abana bacu ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.'

    Yasabye ababyeyi kuzirikana ko ibyo babamo, ibyo bavuga n'ibyo bakora ari byo babaraga, abasaba kubatoza gukomera ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, guha agaciro ubuzima no gukunda igihugu

    Minisitiri Uwimana, aherutse kuvuga ko icyerekezo igihugu gifite cya 2035 na 2050 gisaba indi mitekerereze, imbaraga n'imikoranire idasanzwe mu guharanira ko hazaba hari Umunyarwanda uturuka mu muryango ushoboye kandi utekanye.


    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée arasaba ababyeyi kwita ku nshingano zo kurerera u Rwanda no gutoza abana gukura bakomera ku bumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154406/kwibuka31-minisitiri-uwimana-arasaba-ababyeyi-gutoza-abana-gukura-bakomera-ku-bumwe-nubuda-154406.html

  • Kwibuka31: Gahongayire yasabye ko muri Ambasa… – #rwanda #RwOT

    Gahongayire yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, muri iki gihe u Rwanda n'inshuti bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni mu gihe cy'iminsi ijana gusa. 

    Uyu muhanzikazi wakoze indirimbo nyinshi zubakiye ku isanamitima, no kwizera Imana, yavuze ko ari ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije, kuba imyaka 31 ishize, hakaba hakiri umubare munini w'abantu bahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho, ndetse ugasanga mu bavuga ibyo harimo n'abayirokotse. 

    Aravuga ati 'Birababaje kumva ko hari abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi banayita izindi nyito cyangwa bavuga ko itabayeho. Murabo harimo n'abayirokotse ariko kubera kutavuga rumwe n'ubuyobozi bakagoreka amateka.'

    Yavuze ko hejuru y'ibi, hari n'imvugo zihembera urwango, izitoneka abarokotse Jenoside zigaragara mu banyapolitiki hirya no hino ku Isi, ndetse benshi ugasanga baratizwa umurindi n'imbuga nkoranyambaga.

    Gahongayire yavuze ko hakwiye gukomeza gutangwa umurongo uhamye ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane urubyiruko rukaba nyambere mu kwihutira kuyamenya.

    Yagize ati: 'Hakorwa iki ngo abantu bayivuge kimwe kandi baharanire ngo ntizongere kubaho?. Hari imvugo zitoneka abarokotse Jenoside zigomba kwamaganwa cyane cyane mu banyapolitiki no ku mbuga nkoranyambaga. Hagomba kuba ibisobanuro bitagoretse cyane cyane urubyiruko ari rwo Rwanda rw'ejo rwiyumvamo rukirinda abagoreka amateka y'u Rwanda.'

    Gahongayire yabwiye abahanzi nyarwanda bagenzi be ko ari ba Ambasaderi b'Igihugu cyabo, bityo aho bajya hose mu bihugu bitandukanye, bakwiye guserukira neza u Rwanda.

    Arakomeza ati 'Umuhanzi agomba gusigasira umuco w'igihugu cye, akaba Ambassaderi w'umuco n'amateka y'igihugu cye, akaba umukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko, akarukundisha igihugu bavukamo cyangwa abababyara bavukamo.'

    Yavuze ko nk'umwe mu bahanzi bakunze gukorera ibitaramo hirya no hino ku Isi, yita cyane mu kugaragaza neza u Rwanda aho yaba ari hose. Kandi agakora uko ashoboye, abo ahuye nabo bose akabereka urugendo rw'imyaka 31 ishize u Rwanda rwiyubaka.

    Ati 'Nkanjye ukunze kujya mu mahanga mu bitaramo cyangwa mu zindi gahunda mpagararira igihugu cyangwa mu nzinduko zindi, ngomba gukundisha igihugu cyanjye urubyiruko rwo muri 'Diaspora'. Bakamenya umuco, amateka n'imibereho y'abaturarwanda. Bakubaha ubuyobozi, bakabagira inama mu kunoza imiyoborere.'

    Gahongayire yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yakoze byinshi mu myaka 31 ishize, ariko ko mu bihugu birimo U Bubiligi, U Bufaransa, Canada, Pays-Bas, U Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi, hatuye Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bakeneye kumenya ukuri ku mateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yatanze icyifuzo cy'uko muri Ambasade zo muri biriya bihugu, n'izindi Ambasade ziri hirya no hino ku Isi, hakongerwamo umukozi ushinzwe umuco kugira ngo bajye baganiriza urubyiruko rubarizwa muri biriya bihugu, amateka y'u Rwanda.

    Ni igitekerezo avuga ko yagize nyuma y'ibitaramo n'ingendo yagiye akorera hirya no hino ku Isi, akaganira n'urubyiruko akumva ibyifuzo byabo.

    Ati 'Leta yashyiraho abakozi bashinzwe Umuco muri za Ambasade ziri mu bihugu bituyemo Abanyarwanda benshi (U Bubiligi, u Bufaransa, Canada, Pays-Bas, UK, USA, Allemagne, …). Ako kazi nagakora. 

    Aba Jeunes (Urubyiruko) bo muri Diaspora nahuye nabo, abenshi bakunda igihugu cyacu ariko basaba ko Ambasade zibegera zikabakuramo ubwoba baterwa n'abapfobya Jenoside cyangwa bavuga nabi igihugu cyacu ku mpamvu zabo bwite.'

    Aline Gahongayire yavuze ko hakenewe umuhate wa buri wese mu guhangana n'abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ubutumwa bwa Gahongayire mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154408/kwibuka31-gahongayire-yasabye-ko-muri-ambasade-hongerwamo-ushinzwe-umuco-mu-gufasha-urubyi-154408.html