Author: webrwanda

  • Polisi y’u Rwanda yamaganye iby’umugabo ushinja abapolisi kumukubita bakamukomeretsa #rwanda #RwOT

    Avuga ko ku Isabato [Ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2020], yagiye gusenga ku Ruyenzi muri Kamonyi nyuma bigeze nimugoroba ahamagarwa na mugenzi we utaha I Nyamata ariko wari ufite ikibazo cy’uko amasaha yashyizweho hagamijwe kwirinda COVID19, agiye kumufata.

    Nturanyenabo yahise amusaba ko yamutegerereza kuri Stade Amahoro, ahageze barataha bajya mu rugo noneho aza kumusiga mu rugo agiye ku muhanda kugura ibyo kurya.

    Yabwiye UKWEZI ko yagarutse agasanga abagabo bamushyize hagati bavuga ko bamusanze ari kunyara ku muhanda.

    Ati 'Narababwiye nti uwo ni umushyitsi wanjye, bambwira ko bamusanze ari kunyara ku muhanda noneho mbabaza amande acibwa umuntu wanyaye ku muhanda kugira ngo nyabishyure noneho umushyitsi atagira ikibazo.'

    Ikiganiro na Nturanyenabo

    Nturanyenabo avuga ko abo bagabo bahise batangira gufata telefone ngo bamufotore noneho ababajije impamvu bahita bahamagara polisi ihageze ishatse kumwambika amapingu arabyanga abanza kubaza impamvu agiye kwambikwa amapingu nta kosa afite.

    Ati 'Umupolisi namubajije impamvu agiye kunyambika amapingu, ahita ankubita ipingu mu mutwe ariryo ryamviriyemo ibi bikomere. Noneho undi bari bari kumwe baramfata baranzamukana bajya kumfunga.'

    Uyu mugabo avuga ko yahise aregera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB agaragaza akarengane yakorewe n’abapolisi.

    Ubwo twatunganyaga iyi nkuru Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yabwiye UKWEZI ko bamaze kwakira ikirego cya Nturanyenabo ndetse kuri ubu bari kugikurikirana.

    Yagize ati 'Nibyo koko twakiriye ikirego cye kandi iperereza ryaratangiye.'

    Ikiganiro na Nturanyenabo

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Polisi-y-u-Rwanda-yamaganye-iby-umugabo-ushinja-abapolisi-kumukubita-bakamukomeretsa

  • Ubushakashatsi bwerekanye ko Coronavirus ishobora kugira uruhare mu iyangirika ry’ibihaha #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oxford bwerekanye ko Coronavirus ishobora gutera iyangirika ry’bihaha, nyuma y’amezi atatu umuntu ayanduye.

    Ni ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi 10 bari hagati y’imyaka 19 na 69, harebwa imimerere y’ibihaha byabo nyuma y’uko banduye Coronavirus, bwagaragaje ko umunani muri bo bari bafite ibibazo byo kubura umwuka n’umunaniro wa hato na hato , nyuma y’amezi atatu bakize iki cyorezo.

    Ibizami byerekanye ibimenyetso byo kwangirika kw’ibihaha, aho amafoto yagaragaje yerekanye ibice bimwe na bimwe aho umwuka utageraga neza mu maraso byoroshye, muri abo umunani bagargaje ibibazo mu guhumeka.

    Uwari uhagarariye ubu bushakashatsi, Prof Fergus Gleeson, yavuze ko ateganya gukorera ubu bushakashatsi ku bandi bantu bagera ku 100 harimo abatarigeze bashyirwa mu bitaro cyangwa ngo bagaragaze ibimenyetso bidasanzwe, kugira ngo harebwe ko nabo ibihaha byabo byaba byaragizweho ingaruka.

    Muri ubu bushakashatsi Prof Fergus azaba agamije kureba niba harabaye iyangirika ry’ibihaha, hasangwa rihari hakarebwa niba ari iry’igihe gito cyangwa ari iry’igihe kirekire.

    Yagize ati 'Nari niteze kuzabona iyangirika ry’ibihaha, ariko sinari niteze ku bibona ku kigero twabibonyeho.'

    Ibibazo bikomeye bikunze kugaragara ku barengeje imyaka 60, gusa ubushakashatsi mu gihe byaba bigaragaye ko no mu bindi byiciro by’imyaka ndetse no mu batararembye ngo bashyirwe mu bitaro, byaba bigaragaje ko ari ikibazo gikomeye.

    Prof Fergus yavuze ko iri yangirika ry’ibihaha ryabonywe mu bizimani bafashe, ngo rishobora kuba ari yo mpamvu ituma abantu banduye Covid-19 bamara amezi menshi batameze neza nyuma yo kwandura.

    Umwe mu baganga bagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Dr Shelley Hayles, yavuze ko bigaragara ko 10% by’abantu bigeze kwandura Covid-19, bashobora kugira ibibazo by’iyangirika ry’ibihaha, bituma bagira ibimenyetso bitandukanye batazi ikibitera.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubushakashatsi-bwerekanye-ko-Coronavirus-ishobora-kugira-uruhare-mu-iyangirika.html

  • Gakenke-Mataba: Gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside biha abaturage kubaho batekanye #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, bahamya ko kuba abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye I Mahanga bakurikiranwa na Leta y'u Rwanda ari icyizere cy'ubuzima kuribo, kuri ejo hazaza no ku mutekano w'u Rwanda muri rusange. Ni nyuma yo guhabwa amakuru ku munyarwanda Neretse Fabien uzwi cyane muri aka gace wari unahafite ibikorwa, aho ubu yakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka 25 nyuma y'aho ubutabera bw'u Bubiligi bumuhamije ibyaha bya Jenoside.

    Kuwa kane w'icyumweru gishize tariki 26 Ugushyingo 2020, umuryango Haguruka ufite mu nshingano kurengera uburenganzira bwa muntu, ufatanije n'umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro( Paxpress), baganiriye na bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bahagarariye abaturage kuva ku rwego rw'Umudugudu, babasangiza amakuru kuri Neretse Fabien benshi bazi muri aka gace kubera ibikorwa bitandukanye yahashyize birimo n'ikigo cy'ishuri ryisumbuye, akaba kandi ahafite inshuti n'abavandimwe.

    Gitifu w'Umusigire w'Umurenge wa Mataba aha ikaze abaturage n'abaje kuganira nabo mu biro by'Umurenge.

    Muri uku kuganira, aba baturage bahabwa amakuru nyuma y'uko Neretse ahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse agahabwa igihano cy'imyaka 25 y'igifungo, abitabiriye ibiganiro bagaragaje ko bafitiye icyizere Leta y'u Rwanda ku kubarindira umutekano, ariko kandi no kuba ikurikirana buri wese ukekwaho gukora ibyaha bya Jenosode aho yaba ari hose, ngo ni kimwe mu bituma babaho batekanye, bakora ntacyo bikanga kuko bazi neza ko ukekwa gukora ibyaha wese akurikiranwa.

    Hagenimana Anastase, umukuru w'Umudugudu wa Karambi, Akagari ka Buyange avuga ko uretse kuba yasangijwe amakuru ya Neretse Fabien nyuma yo guhamwa n'ibyaha akanahabwa igihano, kuri we ngo yari asanzwe amuzi kuva kera kuko yamubonye akiri muto, nyuma akemenya amakuru ko yakoze Jenoside agahungira mu bihugu byo hanze.

    Ashima ko Leta y'u Rwanda yamukurikiranye kimwe n'abandi bakekwaho ibyaha bikomeye bya Jenoside. Avuga ko gukurikirana abantu nkaba bahekuye igihugu, bakagihemukira bituma nk'abaturage bizera ubuyobozi kuko budatuma uwakoze ibyaha yidegembya bitewe n'aho yaba ari. Ahamya kandi ko binereka uwo ariwe wese utaranafatwa ko ntaho yahungira, ko amaherezo nawe azafatwa kuko icyaha cya Jenoside kiri mubidasaza.

    Umuturage witwa Dusabemariya Chantal w'imyaka 42 wari mu bitabiriye ibi biganiro, avuga ko yishimiye guhabwa amakuru kuri Neretse Fabien wahemukiye u Rwanda n'Abanyarwanda agahungira I Mahanga yumva ko wenda atazafatwa, ariko bikarangira ubutabera bumushyikiriye ndetse akaba yarakatiwe gufungwa ahamijwe ibyaha bya Jenoside yagiye ahunga.

    Agira kandi ati' Neretse nziko yafashwe agacirwa urubanza ndetse akaba afunzwe. Nabimenye kuri Radio n'abantu baje ino kudusobanurira mbere ko yafashwe. Iyo umuntu yakosheje akaba afashwe ubwo itegeko riba rikoze akazi karyo. Iyo abasize bakoze Jenoside nka Neretse bakurikiranwe iyo bahungiye bagafatwa, Igihugu cyacu kikabatangatanga, bituma badakomeza gucura imigambi mibi yo guteza umutekano muke. Twe dushaka kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'imizi yayo yose. Kubareka bakidegembya rero badukoraho. Kumva bakurikiranwa bituma turushaho kwizera Igihugu cyacu na Perezida wacu Kagame'.

    Habumuremyi Thaddee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Mataba avuga ko Neretse ari umuntu wari uzwi cyane muri uyu murenge bitewe n'ibikorwa by'iterambere yahazanye, ariko ko nyuma yo gufatwa agashyikirizwa ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside, abaturage bagize amatsiko yo gukurikirana urubanza rwe, aho babikurikiranaga mu bitangazamakuru ndetse bakabona amatsinda y'abantu n'imiryango bazaga guha amakuru abaturage. Avuga kandi ko hari n'abagiye bajya gutanga amakuru mu rubanza/ubuhamya ku buryo byatumye abaturage bakurikirana neza ibye nk'umuntu wari uzwi.

    Gitifu, avuga ko abaturage bashimishijwe no kumva hari abantu bagize ishyaka ryo gukurikirana iby'urubanza rwa Neretse ndetse bakabasangiza amakuru. Ko byatumye bamenya ndetse bakumva neza ibyaha yakoze, uko yafashwe, aho yaburanishirijwe ndetse n'igihano yakatiwe. Akomeza avuga ko ubu abaturage bafite umudendezo, kandi babanye neza haba abo mu muryango wa Neretse Fabien n'abandi baturage muri rusange.

    Ibiro by'Umurenge wa Mataba.

    Soma hano inkuru irambuye ku bihano bya Neretse Fabien n'incamake y'uko urubanza rwagenze:Umunyarwanda Fabien Neretse yakatiwe imyaka 25 y'igifungo

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/gakenke-mataba-gukurikirana-abakekwaho-ibyaha-bya-jenoside-biha-abaturage-kubaho-batekanye/

  • Des routes de desserte inter districts : Projet d’asphaltage de 450 Km #rwanda #RwOT

    Ainsi, les chefs-lieux des districts Nyabihu et Rutsiro, riverains avec le lac Kivu verront leurs avenues et routes de dessertes longues respectivement de 90 et 77 Km asphaltées. A l’Est, c’est Nyagatare avec 78 km et Gatsibo avec 79 Km de routes de desserte et avenues urbaines qui seront bitumées. Il en sera de même en province du Sud pour le District Nyaruguru avec ses 68 Km et en province du Nord, Gakenke et ses 58 Km bitumées.

    Minimiser les dépenses
    “Nous avons déjà signé des contrats avec les prestataires de services pour construction de ces routes de desserte qui vont désenclaver les zones rurales des districts. Un tronçon de 39 Km est déjà en cours de construction”, a confié à IGIHE, Mme Emérence Ayinkamiye, Maire de Rutsiro, un district aux nombreuses opportunités touristiques avec ses nombreux îlots attractifs.

    Ce district est propice à la culture du café et du thé très demandés sur le marché international. Raison de plus pour multiplier des routes de desserte.

    Côté génération d’emploi, le District de Rutsiro nourrit beaucoup d’espoirs de voir sa nombreuse jeune population gagner beaucoup en s’impliquant dans la construction de ces routes mais aussi dans des activités économiques nombreuses de transport et autres métiers qui vont se matérialiser après la construction de ces routes.
    Ce projet national de construction des routes coûtera au budget national 2020-2021, quelques 31.06 milliards de francs.

    “Les travaux de construction de ces routes ont déjà commencé. Ils sont à leur début. Mais c’est la deuxième phase du Projet en question car on a déja réalisé la première phase avec toute une série de routes déjà achevées”, a confié Patrick Emile Baganizi, DG de RTDA/Rwanda Transport Developpement Agency insatisfait de voir que le Rwanda a des routes d’une longueur de 38.000 Km mais que seules 2.000 Km sont asphaltées.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Des-routes-de-desserte-inter-districts-Projet-d-asphaltage-de-450-Km.html

  • Ruswa muri REB ikomeje kuba ikibazo nyuma y'uko umukozi wa REB yatawe muriyombi azira kwakira ruswa y'umwarimu. #rwanda #RwOT

     

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha ruratangaza ko rwataye muri yombi umukozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB) n'umwe mu bashakaga akazi k'ubwarimu, bakekwaho ruswa.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu Habinshuti Salomon usanzwe ari umukozi wa REB akekwaho kwakira ruswa yahawe n'umwe muri bariya bakandida 'kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.'

    Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko uru rwego rukomeje gukora iperereza kugira ngo hafatwe n'abandi bagiye 'batanga cyangwa bakakira ruswa hagamijwe guhindura amanota y'ibizamini byatanzwe ku basabye akazi k'ubwarimu.'

    Uru rwego kandi rwaboneye gutanga ubutumwa, rugira ruti 'RIB iributsa abaturawanda ko icyaha cya ruswa kitazigera kihanganirwa kandi ko kidasaza.'

    Tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Ibiro bya Minisitiri w'Intebe yasohoye itangazo rihagarika by'agateganyo Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée ndetse na Tumusiime Angelique, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REB na Ngoga James, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iterambere n'Imicungire y'Umwarimu muri REB.

    Itangazo ry'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ryavugaga ko aba bayobozi bo muri REB 'bahagaritswe by'agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry'abarimu uko bikwiriye.'

    Mu minsi ishize ubwo REB yashyiraga mu myanya abarimu bashya, hazamutse impaka ndende zishingiye ku kuba hari abavugaga ko batashyizwemo nyamara baragize amanota menshi. inkuru dukesha umuseke

    The post Ruswa muri REB ikomeje kuba ikibazo nyuma y'uko umukozi wa REB yatawe muriyombi azira kwakira ruswa y'umwarimu. appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/01/ruswa-muri-rwanda-education-board-ikomeje-kuba-imbogamizi-nyuma-yumukozi-wa-reb-numwarimu-batawe-muriyombi-na-rib-bakekwaho-ruswa/

  • Abakinnyi 37 nibo bahamagawe mw'ikipe y'igihugu Amavubi U-17 igiye kwitegura Cecafa U-17 #rwanda #RwOT

    Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi U-17 yahamagaye abakinnyi 37, bagiye gutangira umwiherero bitegura imikino ya Cecafa U-17 izabera mu Rwanda guhera tariki 13 ukuboza 2020 kugeza 28 ukuboza 2020.

    Ni Nyuma y'igihe hibazwa impamvu ikipe y'u Rwanda U-17 idahamagarwa ngo itangire imyiteguro ya Cecafa U-17 izabera mu Rwanda, gusa Ferwafa yo yatangazaga ko itegereje ko Minisiteri ya siporo isabira abakinnyi uruhushya bakava kw'ishuri, dore ko abenshi bakiga mu mashuri yisumbuye.
    Amarushanwa yabatarengeje imyaka 17 yaherukaga kubera mu Rwanda muri 2011 mu gikombe cya Africa cy'abatarengeje iyo myaka.

    Abakinnyi bahamagawe na Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w'amavubi U-17

    Abazamu: byiringiro James, Ruhamyanyiko Yvan, Cyimana Sharon, Niyonsaba Ange Elia.

    ba myugariro: ishimwe veryzion, mbonyamahoro serieux, niyonkuru fiston, nshuti Samuel, ishimwe Moise, masabo samy, shema nginza shemaya, muhire Christophe, salim saleh.

    Abo hagati: Mwizerwa Eric, uwizeyimana celestin, hoziyana Kennedy, iradukunda Pacifique, niyogiisubizo asante sana, niyo David, cyusa Mubarak akrah, rwagasore sharifu, rugambwa Fred, iradukunda siradji, muvunyi Danny, tabaro rahin, rwatangabo kamoso Steven, ishimwe rushami Alvin, itangishaka Hakim.

    Abataka: irakuze jean Paul, sibomana sultan bobo, mugisha Edrick Kenny, irahamye Eric, cyusa yassin, niyikwizerwa Benjamin, Oleka Salomon, nshingiro Honore, Akimaninzaye papy moussa.

    Abakinnyi bose bahamagawe uko ari 37 bagiye gutangira umwiherero, maze hatoranywemo abazitabira iyo mikino ya Cecafa U-17, iyo mikino yose izabera muri Huye na Rubavu. Imyitozo y' amavubi U-17 irahita itangira uyu munsi.

    Ibihugu 10 bizitabira Cecafa U-17

    Somalia, Tanzania, Uganda, South Sudan, Sudan, Erithrea, Djibouti, Ethiopia, Kenya ndetse n'u Rwanda

    The post Abakinnyi 37 nibo bahamagawe mw'ikipe y'igihugu Amavubi U-17 igiye kwitegura Cecafa U-17 appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/01/abakinnyi-37-nibo-bahamagawe-mwikipe-yigihugu-amavubi-u-17-igiye-kwitegura-cecafa-u-17/

  • Continued fiscal support and public health action needed to make hope of recovery a reality #rwanda #RwOT

     

    The prospect of a number of COVID-19 vaccines becoming widely available next year has lifted hopes for a faster recovery, but policymakers will need to retain both public health and fiscal support while acting decisively for the momentum to pick up, according to the OECD's latest Economic Outlook.

    The OECD warned in its June Economic Outlook that a second wave of infections at the end of the year could knock an initial rebound off course. Europe and North America are now bearing the brunt of a resurgence of the virus, stalling the recovery. Global GDP in the fourth quarter of 2020 is expected to be 3% below the same quarter last year, while for the Euro area and the US the decline is projected to be 7.3% and 3.2%, respectively.

    Activity will continue to be restricted with social distancing and partly closed borders most likely remaining through the first half of 2021, the Economic Outlook says. The global economy is expected to gain momentum only gradually, as vaccines are deployed throughout OECD countries in the course of 2021. After falling sharply by 4.2% this year, world GDP is projected to rise by 4.2% in 2021, with China expected to account for over a third of that growth.

    The recovery will be uneven across countries and sectors and could lead to lasting changes in the world economy. Countries with effective testing, tracking and isolation programmes and where effective vaccinations can be distributed rapidly should perform relatively well, but a high degree of uncertainty persists.

    The Outlook provides both upside and downside risks to its main projections. The release of pent-up demand and accumulated savings may reinforce a rebound if vaccines become available faster and more widely, boosting global growth to around 5% in 2021. But confidence may be hit if problems arise with the distribution or unexpected secondary effects of the vaccines and if the lessons from the first two waves of the pandemic are not learnt. In this scenario, global growth in 2021 would be lowered by 2¾ percentage points.

    graph EO.jpg

    Presenting the Economic Outlook with OECD Chief Economist Laurence Boone today, Secretary-General Angel Gurría said: 'There is hope, but that hope needs to be turned into reality. The pandemic is a global problem. International co-operation is needed now more than ever.'

    'Building back better requires leadership and action to build on the promises of vaccines, and to relaunch multilateral negotiations on trade, climate and digital standards to pave the way for a more sustainable growth and a society where opportunities are available for all.'

    Laurence Boone said: 'With the prospect of vaccines and better virus management, the picture for the global economy is looking brighter, but the situation remains precarious, especially for the low-skilled and for struggling small businesses.'

    See summary handout for Economic Outlook news conference.

    'Governments have been vindicated in the support they provided to shield people and firms. With rock-bottom interest rates expected to persist, governments can and need to sustain the support to prevent long-term scarring effects of this crisis. The economic consequences will be with us for years to come. Governments must address decisively the effects on the most vulnerable, especially children and the young.'

    The Outlook shows how the crisis has worsened inequality, hitting the most vulnerable in society the hardest. High levels of unemployment, particularly among the low-skilled and young, risk persisting for years. Many children, especially those from disadvantaged backgrounds, have fallen badly behind in their education during lockdowns, further limiting their opportunities in the future.

    For millions of small and medium-sized businesses — the main drivers of job creation — mounting debts and continued uncertainty are putting their survival in jeopardy. The Outlook says declines in firms' profits will hit their ability to service debts in the future and undermine their capacity to invest. Young and small as well as less productive companies are expected to be badly affected, in addition to those in the accommodation and food, transport, and arts and entertainment sectors that are severely affected by the lockdown measures.

    The economic damage would have been even worse without the massive government financial support now in place to help people and companies weather the shock. With very low interest rates expected to continue for some time, exceptional spending can and should continue until the recovery gains momentum, the OECD says. Policy action should become better targeted to where it is needed most and to strengthen the recovery.

    The balance of spending should gradually move towards more investment in health, education and infrastructure, encouraging a shift to a greener and more digitalised economy, it adds.

    The Economic Outlook calls for determined action from policymakers across a number of fronts:

    • Strengthen public health services by investing in health workers, prevention strategies and capacity. Implement effective test, trace and isolate programmes. Start planning vaccination campaigns now. Co-ordinate internationally to ensure affordable vaccines and treatments are available wherever needed.
    • Support the vulnerable by expanding social safety nets and improving training for youth and the low-skilled. Ensure that children from disadvantage backgrounds are equipped for the digital age to give them equal opportunities.
    • Support businesses by providing grants and equity rather than loans adding to existing debt. Assist companies to invest in their future by, for instance, facilitating the adoption of digital technology.

    The Economic Outlook warns that corporate debt is reaching levels last seen in the global financial crisis a decade ago, raising the risk of insolvencies but also cutting firms' capacity to invest, which would weaken a broader economic recovery.

    For the full report and more information, visit the Economic Outlook online. Other OECD policy responses to the pandemic are available on the COVID-19 hub. They include the OECD's New Horizons report to G20 leaders last week on economic recovery from the pandemic.

    8

    The post Continued fiscal support and public health action needed to make hope of recovery a reality appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/01/continued-fiscal-support-and-public-health-action-needed-to-make-hope-of-recovery-a-reality/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=continued-fiscal-support-and-public-health-action-needed-to-make-hope-of-recovery-a-reality

  • Oxford Business Group and African Private Equity and Venture Capital Association team up for new Covid-19 Response Report #rwanda #RwOT

    Africa, 30 November 2020: A new Covid-19 Response Report (CRR) produced by Oxford Business Group (OBG), in partnership with the African Private Equity and Venture Capital Association (AVCA), highlights the investment opportunities that have emerged in essential sectors and showcases how Africa's private equity (PE) and venture capital (VC) industry have risen to the challenge of supporting African economies and companies through the pandemic in order to assure further resilience, recovery and growth.

    AVCA_CRR Cover.jpg

    Titled 'Private Equity and Venture Capital in Africa', the CRR provides in-depth analysis of the industry's response to the pandemic in an easy-to-navigate and accessible format, containing key data and infographics relating to trends and developments in PE and VC.

     

    The report traces the evolution of PE in the region, from its early days in the hands of development finance institutions to the arrival of global institutional investors and the development of Africa-focused funds.

     

    There is detailed coverage of the way in which activity has expanded from a focus on consumer industries to include other sectors ranging from renewables, infrastructure and real estate to information technology and industrials.

     

    Geographical shifts are also explored, with analysis provided of PE expansion and trends across Africa by region. The report details the continued attractiveness of established PE markets within Africa such as South Africa, Nigeria, Kenya, Egypt, Morocco and Ghana, while exploring opportunities for PE investment post-Covid-19 in other regions.

     

    In addition, the CRR tracks the development and expansion of the VC ecosystem and the maturation of the entrepreneurial space in sub-Saharan Africa. The report explores recent opportunities for VC investment, highlighting the most attractive verticals and sectors including financials, ICT and renewable energy.

     

    The impact of Covid-19 on African PE and VC is also examined. The report documents the consequences of the initial shocks following the arrival of the virus. It also considers both the resilience demonstrated by the industry and what it meant for some regions and sectors to be less affected by the pandemic than others.

     

    The CRR contains several viewpoints by high-profile industry representatives and case studies on topical issues related to PE and VC.

     

    Additionally, it includes critical findings from key AVCA publications, including the African Private Equity Industry Survey, published in March, the 2019 Annual African Private Equity Data Tracker, released in March, the AVCA Venture Capital in Africa report, published in June, and the AVCA 2020 H1 African Private Equity Data Tracker.

     

    Dara Owoyemi, AVCA Interim CEO, said: 'At a time of global uncertainty and concerns over public health and safety, institutional investors and fund managers operating in Africa have provided support and additional liquidity to investee companies to enable ongoing operations and trade, as a result — protecting jobs and livelihoods. For some, this is a time of difficulty. For others, this is a time of vast opportunity, but for all, it is a time of change and transformation.'

     

    Karine Loehman, OBG's Managing Director for Africa, said that a combination of PE expansion and diversification efforts across Africa were expected to further boost investor interest in the region.

     

    'The initial signs emanating from this pandemic are that Africa remains as attractive an investment destination,' she said. 'Given that the pandemic has widened funding gaps for several governments, we may well also see additional investor-friendly measures introduced across a number of markets, including initiatives related to the regulations governing PE.'

     

    The CRR forms part of a series of tailored reports which the global research and advisory company is currently producing with its partners, alongside other highly relevant, go-to research tools, including a range of country-specific Covid-19 Economic Impact Assessment articles and interviews.

     

    To access AVCA's research reports covering fundraising, investments, exits and more click here.

    54

    The post Oxford Business Group and African Private Equity and Venture Capital Association team up for new Covid-19 Response Report appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/01/oxford-business-group-and-african-private-equity-and-venture-capital-association-team-up-for-new-covid-19-response-report/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=oxford-business-group-and-african-private-equity-and-venture-capital-association-team-up-for-new-covid-19-response-report

  • Amavuta y’abafite ubumuga bw’uruhu yaraje, hari impungenge ko abakobwa bazayabatwara – NCPD #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mavuta yagenewe abafite ubumuga bw
    Aya mavuta yagenewe abafite ubumuga bw’uruhu, ariko n’abandi bantu bifuza gusa neza ngo barayisiga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, yabitangaje ku wa 30 Ugushyingo 2020, mu kiganiro n’abanyamakuru cyatumijwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu(NCHR).

    NCHR irimo kwifashisha inzego zitandukanye zirimo Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga (NCPD) n’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), kugira ngo bigaragaze icyo birimo gukora ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda.

    Ni mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 72 ishize hashyizweho itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu ku itariki 10 Ukuboza 2020.

    Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu(NCHR) ivuga ko mu by’ibanze buri muntu wese ku isi no mu Rwanda by’umwihariko yemererwa, harimo uburenganzira bwo kubaho, kubona amafunguro, kwivuza, kwiga, kugenda nta kimutangira, uburenganzira ku murimo n’ibindi.

    NCHR yifashishije inzego zirimo na NCPD mu gusobanura ibyo zikora bijyanye n
    NCHR yifashishije inzego zirimo na NCPD mu gusobanura ibyo zikora bijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

    Mu gusobanura ibiri mu nshingano zayo bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) yatangaje ko hari byinshi bimaze guhabwa abagenerwabikorwa bayo, birimo n’amavuta ku bafite ubumuga bw’uruhu yazanywe mu minsi ya vuba.

    Aya mavuta iyo bayisize arinda uruhu rufite ikibazo cyo kweruruka, gukakara kubera izuba no kurwara ibisebe bivamo kanseri. NCPD ikavuga ko n’abandi bantu badafite icyo kibazo bashobora kuyisiga bakagira uruhu rwiza.

    Emmanuel Ndayisaba uyobora NCPD yagize ati “Ni amavuta n’abakobwa bashobora kwisiga bashaka uruhu rwiza, ubu rero uturere turimo kubarura abayagenewe kugira ngo abe ari bo bayahabwa, ni ukwirinda ko ahabwa abo atagenewe”.

    Ndayisaba avuga ko Ikigo RBC kizafatanya n’abacuruzi bazanye ayo mavuta kuyageza mu bigo nderabuzima, aho abafite ubumuga bw’uruhu bazajya bayahabwa bunganiwe n’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé).

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD akomeza avuga ko mu bundi burenganzira bw’abafite ubumuga barimo guharanira, harimo ibijyanye n’umurimo batangiye kuganiraho na Minisiteri ibishinzwe (MIFOTRA), kugira ngo habeho amategeko asaba inzego zitandukanye kugira umubare runaka w’abafite ubumuga bazikoramo.

    Kugeza ubu ntabwo umubare w’abafite ubumuga mu Rwanda uzwi neza, ariko ibarura rusange ryo muri 2012 ryagaragazaga ko barengaga ibihumbi 440, hatabariwemo abari bafite munsi y’imyaka itanu icyo gihe.

    Uretse NCPD irimo gusobanura ibyo ikora muri iki cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG na yo igiye kuganiriza abari mu mashuri makuru na kaminuza zose mu Rwanda ku mateka n’ingaruka za Jenoside.

    NCHR kandi irateganya kuganiriza inzego zishinzwe umutekano ku biri mu nshingano zazo bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ndetse ku munsi w’isabukuru nyirizina(tariki 10 Ukuboza 2020) hazabaho kwerekana uburyo uburenganzira bwa muntu bwifashe muri iki gihe cya Covid-19.

    NCHR, NCPD na CNLG baganiriye n
    NCHR, NCPD na CNLG baganiriye n’Itangazamakuru ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu nyuma y’imyaka 72 ishize hagiyeho itangazo ry’Umuryango w’Abibumbye

    Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine, yakomeje asobanura ko barimo kuganira n’inzego zishinzwe kwimura abaturage ku bw’inyungu rusange kubahiriza amategeko.

    Ibi Mukasine yabisobanuye ashingiye ku bibazo abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro ya mbere bagejeje kuri Komisiyo ayobora, basaba ko niba aho batuye barimo kwimurwa ku bw’inyungu rusange, ngo bagomba guhabwa ingurane ikwiriye.

    Imiryango itari iya Leta ifite mu nshingano uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, na yo irimo kugaragaza ibyo ikora mu biganiro bitandukanye byateguwe na NCHR ifatanyije na Humanity and Inclusion(Handicap International).

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amavuta-y-abafite-ubumuga-bw-uruhu-yaraje-hari-impungenge-ko-abakobwa-bazayabatwara-ncpd

  • Nkuko utabuza ivumbi gukurikira imodoka mu muhanda w’itaka, niko utabuza umugisha gukurikira abantu bubaha Imana #rwanda #RwOT

    Muri Zaburi ya 23, yanditswe na Dawidi ku murongo wa 6 haravuga ngo 'Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.

    Abantu batari bake bakunze iyi Zaburi kandi rwose bayifashe no mu mutwe, biranarenga bayimanika mu mazu yabo, iri ku modoka zabo, muri terefone zabo n’ahandi henshi tutarondora. Gusa ikibabaje ni uko ari bake cyane usanga babayeho ubuzima buhuye n’iyi Zaburi.

    Ibi ni byo byatumye Pasiteri Habyarimana Desire mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv, ayibandaho nkuko tumaze iminsi tuyiga. Uyu munsi by’umwihariko turagaruka ku murongo wayo wanyuma ariwo wa gatandatu.

    Dawidi, kugirirwa neza ntibyavuye ku buzima bwe ahubwo byavuye kukuba Uwiteka yari kumwe nawe. Byavuye kukuba Dawidi yari afite imiterere myiza(God Character) , yari afite indangagaciro nziza umuntu wese yakwishimira kugira.

    Ese ni gute umuntu wari ukomeye nka Dawidi yifuza kuba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose?

    Mwibuke ko nubwo yatangiye mu mateka agoye, byarangiye abaye umwami wa Islael kandi yari umwami w’igihangange ukibukwa kugera uyu munsi. Ni gute umuntu wari umukire wari umeze neza yishimira kuba mu nzu y’Uwiteka?

    Iyo tuvuze kuba mu nzu y’Uwiteka, duhita twumva za nsengero zubakishije amatafari. Bibiliya iravuga ngo 'Uko urya munsi urushaho kubegera murusheho guteranira hamwe’, ariko nanone bavuga guterana kwera.

    Guterana kwera ni ukuhe?, ni ukw’abahuje umutima. Iyo tuvuze abahuje umutima nabyo hari igihe abantu batabisobanukirwa, biravuga ngo : Ni uguhuza agakiza, ni uguhuza kwizera, ni uguhuza Umwuka, ni uguhuza ikerekezo, ni uguhuza iyerekwa, ni uguhuza ingaruka no guhuza umusaruro.

    Umuntu aterana mu rusengero kubera impamvu 2:

    Kuko afite icyo ahakorera Imana, cyangwa se afite icyo ahungukira, niba bitari ibyo nta n’impamvu yo kujyayo. Iyo tuvuze urusengero, wibuke ko nawe uri urusengero. Ukwiye kwibaza ngo 'Mu rusengero hari ikintu mpungukira, ubuzima bwanjye burimo gutera imbere? iyo mpari se hari ikintu mpakorera?, wenda se mfasha imfubyi, mfasha abapfakazi, ndaririmba..

    Ubaye uri mu rusengero ntacyo uhakora, mubyukuri waba uri umuyoboke gusa ariko ntacyo ukora mu bwami bw’Imana. Joyce Meyer yigeze kuvuga ngo 'Twigishije abantu kuba mu nsengero, ntitwababwira ko nabo ari urusengero inyuma y’urusengero.

    Mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Matayo 4:23, hagira hati' Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.'

    Iyo abantu bageze mu rusengero, bahita bamera nk’imodoka iyo igeze imbere ya Porisi ihita igabanya umuvuduko, ukagira ngo ntiyahoze yiruka. Ese utekereza ko iyo barenze Porisi ari uko bigenda?, hoya bahita bongera umuvuduko.

    Hari igihe tujya mu rusengero tukitwara nk’abamalayika, abantu beza, umuntu yarenga umuryango w’urusengero akongera kuba wawundi, kuburyo byagutangaza kubona umukristo wo ku wambere kugera ku wa gatandatu aba atandukanye n’uwo kucyumweru mu rusengero. Ibyo sibyo, dukwiye kugira umwete wo kuba mu nzu y’Uwiteka uhereye munzu Imana yiyubakiye( umutima), tukabona kujya muri ziriya zindi.

    Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho

    Bisobanuye iki?, Iyo bavuze ngo 'Kugirwa neza n’imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho’, ni ukuvuga ngo Dawidi yarahagurutse, arajya mu i Juru akurikiye Imana, Hanyuma kugirirwa neza bizaza bimushakisha. Hari igihe biba ikinyuranyo, ahubwo twebwe tugakata tukajya gushakisha ineza, tukajya gushakisha imigisha. Tugatera umugongo inzira ijya mu ijuru, tugatera umugongo ibyo gukiranuka no kwera tukajya gushaka ibindi.

    Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.' Matayo 7:33.

    Iyo wahagurutse uvuga ngo 'Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho’, bizanyomaho ngenda ntahagaze, bizanyomaho ntasubiye inyuma, njyewe nzaba ngenda bizanyomaho. Nkuko utabuza ivumbi gukurikira imodoka mu ki iyo inyuze mu muhanda w’itaka, niko utabuza umugisha gukurikira abantu bubaha Imana.

    Dukwiye kuba tujya mu ijuru, dukwiye kuba dukunda gukiranuka, dukwiye kuba dukora iby’ubushake bw’Imana Imigisha izaza idukurikiye. Kugirirwa neza n’imbabazi bizatwomaho dukwiye kuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose, nta gikwiye kudukura mu bushake bw’Imana no gukora ibyo gukiranuka.

    Reba Hano inyigisho yose: Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka.

    Source: Agakiz Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nkuko-utabuza-ivumbi-gukurikira-imodoka-mu-muhanda-w-itaka-niko-utabuza.html