Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yashimiye Nana Akufo-Addo watsinze amatora muri Ghana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko kuba Perezida Nana Akufo-Addo yongeye gutorerwa kuyobora Ghana, ari igisobanuro cy’uko abaturage b’igihugu cye bamufitiye icyizere.

    Perezida Kagame kandi yijeje Nana Akufo-Addo ko ibihugu byombi bizakomeza kugirana umubano mwiza ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’abaturage babyo.

    Perezida Nana Akufo-Addo w’imyaka 76 yongeye gutorerwa kuyobora Ghana, nyuma y’uko yari amaze imyaka ine ayobora iki gihugu, akaba yatorewe manda ye ya kabiri ari nay o ya nyuma nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribiteganya.

    Muri aya matora yo muri 2020, Nana Akufo-Addo yari ahanganye n’abakandida 12, barimo na mukeba we w’ibihe byose John Dramani Mahama.

    Ubwo Nana Akufo-Addo yatorerwaga kuyobora Ghana bwa mbere, na bwo yari atsinze John Dramani Mahama, wayoboye iki gihugu imyaka ine kugeza muri 2016.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yashimiye-nana-akufo-addo-watsinze-amatora-muri-ghana

  • Ukuri kuri Bashunga Abouba bivugwa ko yavuye mu mwiherero Rayon Sports kubera umwenda afitiwe #rwanda #RwOT

    Bashunga bivugwa ko yavuye mu mwiherero wa Rayon Sports kubera ikibazo cy’amafaranga iyi kipe imufitiye itaramwishyura, arahakana aya makuru aho yemeza ko yagiye agiye kureba umuryango we.

    Ku munsi w’ejo nibwo uyu munyezamu yavuye mu mwiherero wa Rayon Sports arataha, amakuru yavugaga ko yaba yatashye bitewe n’uko iyi kipe itaramwishyura amafaranga yamuguze ndetse ko azanasubirayo ari uko bayamuhaye.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Abouba yavuze ko atari ikibazo cy’amafaranga ahubwo yashakaga kujya kureba umuryango we ubuyobozi bumwima uruhushya.

    Ati'nibyo ndi mu rugo,nashakaga kujya kureba umuryango wanjye, oya ntabwo ari ikibazo cy’amafaranga rwose, navuganye n’ubuyobozi bambwira igihe nzayabonera kandi ntabwo kiragera. Naje ntaruhushya nshobora no guhanwa ariko ni umuryango wanjye wanzanye nta kindi.'

    Avuga ko uyu munsi yipimisha ubundi ibisubizo byaboneka akaba yazasubira mu mwiherero ku munsi w’ejo.

    Ati'uyu munsi ndajya kwipimisha, ejo ibisubizo nibiboneka nzahita nsubira mu mwiherero n’abandi.'

    Rayon Sports irimo gukorera umwiherero mu Nzove, iravugwamo ikibazo cya COVID-19 aho abakinnyi bagera kuri 14 bamaze kwandura ndetse ubu bari no mu kato.

    Abouba Bashunga avuga ko atari ikibazo cy’amafaranga cyamukuye mu mwiherero

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-kuri-bashunga-abouba-bivugwa-ko-yavuye-mu-mwiherero-rayon-sports-kubera-umwenda-afitiwe

  • Musanze: Umusore arakekwaho kwica nyirakuru ahita aburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y' umukecuru w'imyaka 70 y' amavuko witwa Nyiraribagiza Felecita , basanze mu musarane yarapfuye, bigakekwa ko byakozwe n'umwuzukuru we bahoze babana nyuma akaza kumwirukana kubera ko yamukekagaho ubujura.

    Nyakwigendera yaratuye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura Umudugudu wa Rugeyo.

    Aya makuru y' amenyekanye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa moya, ubwo umwe mu bandi buzukuru b'uyu mukecuru yabonye uwo musore yazindukiye mu rugo rw'uwo mukecuru, arimo gusahura ibintu birimo, amubajije impamvu arimo gutunda ibiri mu nzu kandi barabuze nyirakuru, ahita yiruka baramubura.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Cyabagarura, Niyoyita Ally, yavuze ko uyu mukecuru yari amaze iminsi itatu yarabuze, umurambo we ukaba wasanzwe mu musarane.

    Yagize ati ' Uyu mukecuru yibanaga mu nzu, kuva kuwa Gatatu yari yarabuze tutazi aho ari, muri iki gitondo nibwo umwuzukuru we w'imyaka 25 bahoze babana ariko akaza kumwirukana kubera yahoraga amutesha umutwe kandi ari n'umujura kabuhariwe, yabyukiye mu rugo rw'uyu mukecuru gusahura ibiri mu nzu, undi mwuzukuru we amubonye amubaza icyo akora aho kandi barabuze umukecuru wabo ahita yiruka'

    Yakomeje agira ati' Byatumye bakeka ko ariwe wabikoze kuko yahise ahunga n'ubu ntituzi aho ari. Hakurikiyeho gushakisha uwo mukecuru bageze mu musarane we basanga ariho bamujugunye yarapfiriyemo, mbere yo kwica uyu mukecuru nabwo babanje kwica utwana tw'ihene tubiri yari yoroye. Turi gukeka uyu mwuzukuru we kuko yari asanzwe ari igisambo gikomeye. Yari yaranaciwe mu muryango n'uyu mukecuru yaramwirukanye'

    Kugeza ubu ibikorwa byo gukura uyu murambo wa nyakwigendera mu musarane biracyakomeje, mu gihe hakirimo gushakishwa uyu mwuzukuru we ukekwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/11/musanze-umusore-arakekwaho-kwica-nyirakuru-ahita-aburirwa-irengero/

  • President Tshisekedi Pulls Down Kabila In Parliament #rwanda #RwOT

    In an African proverb, there cannot be two bulls in one krall- this is what has been disturbing the Congolese for the past two years, a country that has been running under a coalition government between Joseph Kabila and President Felix Tshisekedi.

    All along, Kabila and Tshisekedi have kept strategizing on how one would influence the other. For Kabila, preferred to remain relevant and influential in this government and indeed he has with a 300-seats strong majority in the lower house of parliament including the speaker in his camp.

    President Tshisekedi could not pass any bill in parliament because he only enjoyed a small number of seats.  He went ahead and strategized through ordering a well-coordinated countrywide consultation from, cultural, moral, economic, and political constituencies in a period of a month dubbed Presidential consultations.

    At the end of these consultations, which according to analysts were a means of buying time and a strategy considered soft diplomacy was aimed at pooling all his energy in one fist and punch into the face of Kabila to kick him out. Tshisekedi badly needed to be and act and run the country as a real independent head of state.

    Last week President Tshisekedi announced that he was creating a Dean to takeover operations of the parliament as the Speaker Jeanine Mabunda would step aside to pave way for an inquiry into corruption allegations- she is from the Kabila camp and she was the glue to Tshisekedi's failures in parliament.

    Jeanine Mabunda made the trip to the People's Palace. She and her other colleagues in the office put forward their defenses in an attempt to turn the tide. 

    On December 10, a plenary session was summoned to vote for a temporal deans office so that Mabunda would step aside.  Tshisekedi camp won the vote as most Pro Kabila MPs switched sides.

    'For the entire Congolese people, this is a day of liberation. Because with the fall of the President of the National Assembly, it is the FCC majority that has just been overthrown, and beautifully. With 281 votes, there is a gap of 83 votes, which is a huge gap. For us, it is a feeling of pride for all the work done, 'reacted Christian Mwando, deputy of the coalition of Moïse Katumbi, who joined forces with President Felix Tshisekedi.

    However, this unexpected victory only embodies the beginning of a long battle within the National Assembly. Indeed, the fall of the President of the Lower House of Parliament will lead to another vote to elect a new President. And within Joseph Kabila's coalition, several senior officials say that nothing is lost.

    'There are FCC MPs who voted against Mabunda. But that does not mean that the majority has shifted. Wait the next few days, you will realize it, 'a PPRD executive said.

    President Tshisekedi and his new coalition will therefore have other battles to wage within the National Assembly.

    In addition to the replacement of the president of the lower house, there is the case of the Prime Minister from Kabila's coalition who refuses to resign, despite the request of the Congolese Head of State and it is precisely the National Assembly that can oust him, but only after setting up a new office.

    President Tshsisekedi meets with 50 operational commanders after beating Kabila camp in Parliament

    The post President Tshisekedi Pulls Down Kabila In Parliament appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/president-tshisekedi-pulls-down-kabila-in-parliament/

  • Musanze: Umuryango uratabaza nyuma yo kunanirwa kuvuza umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mwana igihe cyose aba ahumeka insigane, aAbabyeyi be bahorana ubwoba ko isaha iyo ari yo yose uburwayi bwamuhitana
    Uyu mwana igihe cyose aba ahumeka insigane, aAbabyeyi be bahorana ubwoba ko isaha iyo ari yo yose uburwayi bwamuhitana

    Nyiraruhungo Solange na Nshumbusho Emmanuel, ni ababyeyi b’uwo mwana, batuye mu Mudugudu wa Karwabigwi, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

    Hashize amezi atatu aba bombi babwiwe n’abaganga bo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali bya CHUK, ko umwana wabo afite indwara aterwa no kuba hari umuyoboro utwara amaraso mu mutima wafungutse.

    Nyiraruhungo yagize ati “Umwana acyuzuza umwaka umwe yatangiye kujya ahumeka nabi numva binteye ubwoba ni ko gufata umwanzuro wo kumujyana mu bitaro bya Ruhengeri. Bahoraga bamuha igitanda nkamara nk’icyumweru mu bitaro n’igihe bansezereye sinamaraga kabiri mu rugo, kuko yahitaga yongera kuremba ngasubirayo”.

    Arakomeza ati “Nyuma ni bwo baje kumunyuza mu cyuma, abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri bambwira ko umutima w’umwana wabyimbye. Banyohereje mu bitaro bya CHUK, abaganga baho bapimye umwana bambwira ko hari umuyoboro unyuramo amaraso agana mu mutima wacomokotse”.

    Uyu mwana igihe cyose yaba asinziriye cyangwa ari maso aba ahumeka insigane. Haba n’ubwo agwa igihumure agata ubwenge nk’uko umubyeyi we akomeza abisobanura.

    Inzu nto y
    Inzu nto y’icyumba kimwe n’uruganiriro uyu muryango ubamo batekereje kuyigurisha ariko basigarana ikibazo cy’aho bazerekeza n’ahazava amafaranga y’ubukode

    Ati “Haba ubwo aguye muri koma nkagira ngo yashizemo umwuka, duhorana impungenge z’uko hatagize igikorwa ngo dutabarwe mu maguru mashya isaha iyo ari yo yose ubuzima bw’uyu mwana bushobora kuducika”.

    Abaganga bo muri CHUK ubwo bacishaga uyu mwana mu cyuma ngo basanze indwara afite ari ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite ubushobozi bwo kuyivura byonyine mu Rwanda; kandi ku kiguzi kitari munsi y’amafaranga ibihumbi 200 y’u Rwanda.

    Nyamara ngo uyu muryango ngo uretse kuba uhanze amaso abagiraneza, uvuga ko nta handi wakura ubushobozi bwo kubona ayo mafaranga. Yewe n’abo mu miryango bakomokamo ngo ntibishoboye.

    Yagize ati “Abaganga bo muri CHUK bambwiye ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byonyine ari byo bifite ubushobozi bwo gusubiranya uwo muyoboro, ariko bambwira ko bizatwara amafaranga ari munsi y’ibihumbi 200. Icyo gihe bansabye kujya kuyashaka nayabona nkabona gusubirayo bakampa transfer injyana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Uretse kuba ayo mafaranga tutayishakamo ngo tuyabone, imiryango y’aho nkomoka n’aho umugabo wanjye akomoka hose twarahebye kuko na bo batishoboye”.

    Mu nzu nto y’icyumba kimwe n’uruganiriro na yo ituzuye, ni ho uyu muryango uba. Nyuma yo kuzenguruka ibitaro bitandukanye bamuvuza, ubushobozi bwarabashiranye, bigera n’aho batekereza kugurisha iyo nzu, ariko basigarana ihurizo ry’aho bazatura n’ahazava amafaranga yo gukodesha indi.

    Nyiraruhungo yagize ati “Aha ureba inzu iteretse gusa ni ho dufite honyine, twanatekereje kuhagurisha ariko dusigara twibaza aho tuzerekeza, turibwira tuti ese nitujya mu bukode tuzishyura iki”?

    Abaturanyi bawo na bo bemeza ko koko uyu muryango utishoboye. Umwe muri bo yagize ati “Nta kuntu babayeho, amikoro ntayo, kandi umwana wabo ameze nabi cyane. Akeneye ubufasha rwose”.

    Ikibazo cy’uyu mwana ababyeyi be bakigejeje ku buyobozi bw’umudugudu, akagari n’umurenge, uhita wandikira akarere ubasabira ubufasha bwo kuvuza uyu mwana kuko batishoboye.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Murekatete Triphose, yabwiye Kigali Today ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka, kuko akarere kamaze kwiyemeza kwishingira ikiguzi cyose cy’ubuvuzi buzakorerwa uyu mwana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Murekatete Triphose avuga ko ikibazo cy’uyu muryango kiri mu nzira yo gukemuka

    Yagize ati “Tumaze kubona ko ubuzima bw’umwana buri mu kaga twasabye ko ubuyobozi bw’umudugudu budushyikiriza icyemeza ko uriya muryango utishoboye. Byarakozwe natwe twandikira akarere tugasaba ko umwana afashwa, akavurwa. Ubu tuvugana akarere kamaze kuduhamagara gasaba ko ababyeyi b’uwo mwana begeranya impapuro ibitaro byavuriyeho umwana zigashyikirizwa akarere kugira ngo na ko kandike urwandiko rugaragaza ko kishingiye ikiguzi cy’ubuvuzi buzakorerwa uwo mwana. Ubu icyo tugiye gukora ni ugusaba ababyeyi b’uwo mwana kubikora vuba umwana ahite avurwa”.

    Nubwo itakwikorera umutwaro w’abagaragaweho indwara zivurwa bisabye amafaranga menshi bo mu gihugu bose, ariko ni kenshi Leta yiyemeza kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bwaba ubukorewe imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, hagamijwe kuramira ubuzima bw’abo biba byagaragaye ko badafite amikoro.

    Ariko nanone ntibibuza ko hari abarwayi baba batagishoboye kuvurwa indwara zikababaho karande cyangwa abahitanwa na zo, ahanini bitewe n’uko batabonye ubushobozi butuma bagana inzego z’ubuvuzi ngo zikurikirane ubuzima bwabo hakiri kare, bishingiye ku kuba izo ndwara zivurwa bisabye kubanza gutanga akayabo k’amafaranga baba batabonye ku gihe.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/musanze-umuryango-uratabaza-nyuma-yo-kunanirwa-kuvuza-umwana

  • Intego nyamukuru za Kayitesi Eugenie wiyamamariza kuba Visi Perezida wa mbere muri FERWABA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayitesi avuga ko amakipe yo mu ntara akeneye kugira uyahagarariye muri komite nyobozi
    Kayitesi avuga ko amakipe yo mu ntara akeneye kugira uyahagarariye muri komite nyobozi

    Kayitesi Eugenie wiyamamariza kuba visi perezida wa mbere ushinzwe umutungo muri FERWABA, avuga ko kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato no kongera umubare w’ibigo byigisha basketball ndetse no kumenyekanisha uwo mukino mu Rwanda, ari zimwe mu ntego ashaka kwinjirana mu gihe yaba atowe.

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020 , Kayitesi Eugenie yavuze ko ashyize imbere kuzamura umutungo wa FERWABA no kuzamura impano z’abakiri bato.

    Yagize ati “Intego zanjye muri FERWABA ni eshatu, zirimo kuzamura umutungo wa Federation, harimo kongera ubushobozi bw’amakipe ari bo banyamuryango, no gufasha mu kuzamura impano z’abakinnyi bakina basketball ibi bivuze kongera umubare w’abakinnyi mu gihugu ndetse no gushaka impuguke mu iyamamaza n’imenyekanisha ry’umukino wa basketball mu Rwanda”.

    Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo kwiyamamaza kitaje kuri iyi manda ahubwo akimaranye igihe, kuko mu mwaka wa 2015 yashatse kwiyamamaza ariko akazi n’izindi nshingano yari afite bimubera imbogamizi.

    Uyu munsi rero igihe kikaba ari iki cyo kuzana impinduka mu mukino wa Basketball mu Rwanda. Indi mpamvu yatumye yiyamamaza avuga ko usanga komite nyobozi yose ikomoka mu makipe yo mu Mujyi wa Kigali ugasanga ijwi ry’amakipe yo mu ntara ritumvikana.

    Kayitesi Eugenie ubusanzwe ni Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’imicungire y’abakozi muri IPRC Huye, akabifatanya no kuyobora by’agateganyo ishami ry’Imari, mu bijyanye na sport.

    Kayitesi Eugenie ni umutoza wa Kaminuza y
    Kayitesi Eugenie ni umutoza wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba yaranayikiniye

    Yatangiye gukina basketball mu 1998, nyuma yaje gushaka ikipe atangira gukinira kaminuza mu mpera za 2002, muri 2003 yatorewe kuba kapiteni wungirije w’ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda, aza no kuba kapiteni wayo guhera 2004-2007, yahagaritse kuyikinira muri 2008 nyuma yo kugira imvune.

    Muri 2012- 2015, yabaye umutoza wungirije wa Kamunuza y’u Rwanda, 2016-2017 aba umutoza mukuru wayo. Mu bindi yakoze muri Sport, yabaye umukinnyi wo gusiganwa ku maguru anatorerwa umwanya Visi Perezida ushinzwe amarushanwa y’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu 2003-2006 mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/intego-nyamukuru-za-kayitesi-eugenie-wiyamamariza-kuba-visi-perezida-wa-mbere-muri-ferwaba

  • Igikorwa kapiteni wa Simba SC John Bocco yakoreye Meddie Kagere cyateje umwuka mubi #rwanda #RwOT

    Igikorwa kapiteni wa Simba SC, John Raphael Bocco yagarageje asa n’ukwepa Meddie Kagere ubwo bishimiraga igitego ku mukino wa Polisi Tanzania cyakuruye impaka aho bamwe batangiye gukeka ko aba bombi bafitanye ikibazo, ni mu gihe bo bavuga ko ibintu byose bimeze neza.

    Ku wa Gatatu ikipe ya Simba SC yari yakinnye na Polisi Tanzania iza no kuyitsinda ibitego 2-0, ibitego byose byatsinzwe na Clatous Chama.

    Ubwo bishimiraga igiteo cya mbere cyo ku munota wa 63 cyatsinzwe na Chama ku mupira yari ahawe na Bocco, Kagere yaje abasanga agiye gufata ku rutugu rwa Bocco undi asa n’umukwepa ahita yigendera.

    Ibi byakuriye impaka ndende aho benshi batangiye kuvuga ko aba bombi baba bafitanye ikibazo ibintu bitameze neza.

    Babinyujije ku nkuta zabo za Instagram Bocco na Kagere bihutiye kunyomoza aya makuru aho bavuga ko nta kibazo na kimwe gihari, gusa nta byinshi bavuze ku gikora Bocco yakoze.

    Bocco yagize ati'nta kibazo na kimwe kiri hagati yanjye na Meddie tumeze neza 100%. Ibyo abantu bavuze bahimba himba ni ukutagira amakuru bagahimba inkuru zitagira umutwe n’amaguru. Nta kibazo mfitanye na Meddie cyangwa se ngo Meddie abe afitanye ikibazo nanjye. Ikipe yacu nta kibazo na kimwe dufite, ibyo ni abantu bashaka guhindura ibintu bakabihuza nta n’isano bifitanye, nta na gihamya bafite.'

    Kagere yagize ati'nshaka kuvugisha ukuri kuri ibi bintu byavuzwe hagati yanjye na kapiteni John Bocco, mu cyubahiro mugomba ntabwo nigeze ntongana cyangwa ngo ngirane ikindi kibazo na kapiteni wanjye John Bocco cyangwa undi mukinnyi wese wa Simba SC. Njye numva twarwanya abanzi bacu kuruta uko twarwana hagati yacu. Mbashimiye ko mwanyeretse ko mutwitayeho kandi ndizera ko mubyumva murakoze.'

    Ibi bije nyuma y’uko bivuzwe ko Meddie Kagere n’ubundi ibintu bitameze neza muri Simba SC aho yifuza gutandukana nayo ndetse ngo akaba yaranze kongera amasezerano.

    Kagere na Bocco bahamya ko nta kibazo na kimwe kiri hagati yabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igikorwa-kapiteni-wa-simba-sc-john-bocco-yakoreye-meddie-kagere-cyateje-umwuka-mubi

  • Kamonyi: Guverineri Kayitesi yasabye ko amategeko akazwa mu kurengera ishyamba rya Kanyinya #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi Alice, yavuze ibi kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020, mu gikorwa cy'umuganda wo gutera ibiti ibihumbi 5 ku musozi wa Kanyinya wo mu Murenge wa Rukoma, aho ibikorwa bya muntu byangije ishyamba ryari rihasanzwe. Ni umuganda wateguwe na Polisi y'u Rwanda mu bikorwa byayo ngaruka mwaka biba bigamije kwegera abaturage mu bufatanye bw'urugamba rwo gukumira no kurwanya ibyaha. 

    Nyuma yo gutera ibi biti, abaturage n'inzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa bahawe ubutumwa bwo gufasha mu gutuma iri shyamba ritazongera kwangizwa n'ibikorwa bitandukanye bya muntu, hasabwa ko n'amategeko akazwa mu kuririnda.

    Guverineri Kayitesi na CP Munyambo bafatanya gutera igiti ku musozi wa Kanyinya.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye ko hakazwa ingamba n'amategeko mu kurinda iri shyamba kwangizwa. Avuga ko ibikorwa bya muntu byabangamiye iri shyamba rya Kanyinya, ariko kandi ngo n'ingaruka n'ubundi zo kwangirika kwaryo zikaba zarageze ku baturage ari nabo baje gusaba ubuyobozi ko bwabafasha mu kongera kuritera kuri uyu musozi wasaga n'uwambaye ubusa.

    Mu kurinda ko iri shyamba by'umwihariko ibiti byatewe byangizwa, Kayitesi yavuze ko hakorwa ubukangurambaga mu gukomeza kwegera abaturage by'umwihariko inzego z'ibanze, ariko kandi hakaba n'abasabwe kuba barireberera kugira ngo barinde ko n'amatungo yasohoka yakwangiza ibiti byatewe.

    Guverineri Kayitesi yasabye ikazwa ry'ingamba n'amategeko mu kurinda iri shyamba n'ibidukikije muri rusange.

    Yagize kandi ati' Ikindi ni uko n'amategeko akazwa, abarengera bagambiriye kongera kwangiza ibi biti n'amategeko agakurikizwa'. Yakomeje asaba buri wese kudahishira uwakwangiza ibidukikije, ahubwo buri wese agaharanira kongera ubuso buteyeho amashyamba ku bw'akamaro kayo.

    CP Bruce Munyambo, ushinzwe Community Policing ( urwego ruhuza ibikorwa bya Polisi n'Abaturage), waje ahagarariye Umukuru wa Polisi y'u Rwanda, yibukije ko iki gikorwa cyo gutera ibi biti ari igikorwa ngaruka mwaka cya Polisi cyatangirijwe mu karere ka Kamonyi, ariko ko ikiba kigamijwe ahanini ari ukwegera abaturage no kubakangurira kurushaho gukumira no kwirinda ibyaha. Asaba ko kubungabunga ibidukikije biba inshingano ya buri wese.

    CP Munyambo, yibukije ko ubufatanye bwa Polisi n'Abaturage bugamije gukumira no kurwanya ibyaha.

    Abitabiriye iterwa ry'ibi biti ibihumbi 5 kuri uyu musozi wa Kanyinya, bibukijwe ko ibiti bigira uruhare mu kurinda iyangirika ry'ubutaka, bigira uruhare ku mwuka mwiza abantu bahumeka, bigira uruhare mu kugwa kw'imvura n'ibindi. Basabwe kandi kugabanya itemwa ryabyo babishakaho inkwi n'amakara n'ibindi kuko nabyo biri mu byangiza urusobe rw'ibinyabuzima, imisozi ikambara ubusa, ingaruka zitandukanye zikagaruka ku muntu wananiwe kuririnda.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi atera igiti.

    Nyuma yo gutera igiti, abaturage bicaye bahabwa ubutumwa bwo kukirinda ariko kandi bita ku gukumira no kurwanya ibyaha.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-guverineri-kayitesi-yasabye-ko-amategeko-akazwa-mu-kurengera-ishyamba-rya-kanyinya/

  • Profile: Rwanda's All-female Nep Queenz Band #rwanda #RwOT

    Girls have always been the last regard when it comes to the arts in Africa, and its been a strive to see prominent acts that have taken center stage to become who they are today on the African continent save for a few icons like, Maria Makeba, Angeli kidjo, Kadija Nini, Yvonne Chaka Chaka, Brenda Fazy, PJ Powers, Mbilia Bel and Shalah Muana.

    These were the few celebrated queens of Africa who managed to sell cultural music and tell stories of their motherland in a unique way and have long stayed a part of our music journey.

    Thereafter is a wide gap of female acts until the the millennium on the Africa soil that saw the likes of Lady Jay Dee, Wawu, and took another 6byears for us to start embracing West African acts like Tiwa Savage, Makoma, and the new east African breed that have not been exportable as such.

    As for the Rwandan case we have so much drawn passion for the authentic cultural (gakondo) music that as lived from one generation of Cecil Kayirebwa, Kamaliza and a few others before we jumped to the trio of Channel, Miss Jojo, and other little known female stars who still never turned the flag to light beyond the borders.

    The Factors may have not been in their favour to warrant the digital means back then upon which music and marketing it is today.

    Media too has not framed the right authenticity to bring consumers the right talent that can stand the taste of time, not the bubble gum talent that is social media influence whose art dies with a spell of 3 to 6months.

    Maybe we need to take a step back and ask ourselves how do we sell, preserve and protect music and its makers and beneficiaries within the supply chain.

    To us we think that if we have had strong female musicians that have struggled and won the battle while using music as atoll to end Apartheid and other social injustices, we can still breed more impactful women who are not only talented but passionate about what they can do to address the millennial challenges of today while preserving art and making it sustainable.

    The Nep Queenz as an all-Female project aspires to tap into that voice that one will reckon for something, a renewal to stay positive, show resolve to accomplish great ideas, and set a professional stage for those to come for the good of the industry to transform lives.

    Nep Queenz is that Rwanda ideal project that will strive to represent the girl child, the girl power and also give women in arts a platform of belonging and pride to actually set out to play an instrument just like men do and sing at the same time.

    The music that the band has recorded is diverse in nature and will have songs that speak volumes for example; About the Struggle of an African Woman, Self Belief and Knowledge, Passion and Determination, Africa Tales of Wisdom from Fathers, Dance and Social Network, Gospel inspirations and more.

    All these songs co-written by the girls, produced by talented record producers, come in Reggae, Soul, Pop, Country, Rumba, Zouk, and Fusion contemporary Afro Jazz and Afro Beat.

    If you asked how many female guitarists has the industry produced over the years, or drummers, percussionists, or saxophonists or even bassists, you will not have a count of more than one or two if you are lucky to find any apart from those at Nep Queenz.

    This gap is our mission, to strive for answers and we hope that the band will have a dominant factor on the industry in the long run and Africa as a continent to be proud of.

    The Nep Queenz Girls

    The Nep Queenz Profile

    NEP QUEENZ is a brain child of RG-Consult Inc, a company in Rwanda. The company has given attention to many growing talents and events and this particular one is the first Ever all Female Live Band playing outfit in Rwanda if not the region at large.

    The name NEP QUEENZ is derived from the NEP Family which has a catalogue of brands like NEP FILMS, NEP DJS, NEP RECORDS, NEPTUNEZ BAND and many others.

    NEP QUEENZ is an ultra-modern contemporary girls band that comes into the music industry with a difference in style, approach, attitude and charisma.

    As the world and Africa in general work towards empowering Women to take center stage in the development of any society and communities, NEP QUEENZ is one of those testimonies to realize this vision.

    The ladies play a wide range of music from Afro Pop, Afro Fusion, Urban Contemporary, Afro Jazz, Gospel Pop, Country Music, Reggae, Soul, Zouk & RnB, & Cultrual genres.

    Founded in 2020 by Remmygious Lubega, CEO of RG-Consult Inc, (An Entrepreneur and Talent Scout), the girls' band have been hand-picked, undergone vigorous training, mentoring and nurturing that they deserve to showcase their artistry and also compete on continental and global stages.

    The band comprises of 6 talented ladies so far and still growing more talents that will be joining in to achieve the desired goal of bringing more female instrumentalists on a stage that has for ages been more male dominated.

    The outfit is detsined to tour world music festivals in 2021 after the release of their budding maiden album set to come out by December 2020. The band has made apperance on Isibo TV, Kigali Reggae Fest, Falsh TV , RTV, Magic Fm, Royal Fm, Grazia Apartments , Ubumwe Grande Hotel and set to perform at One & Only Gorilla Hotel and other private Events.sss

    The post Profile: Rwanda's All-female Nep Queenz Band appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/profile-meet-rwandas-alprofile-rwandas-all-female-nep-queenz-bandl-female-nep-queenz-band/

  • Muhanga: Babiri barokotse impanuka y’ikirombe, ba nyiracyo barakurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacukura bagomba kuba bujuje ibya ngombwa kugira ngo harinwe ubuzima bw
    Abacukura bagomba kuba bujuje ibya ngombwa kugira ngo harinwe ubuzima bw’abaturage

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko nyuma y’uko ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Kompanyi yitwa (Etablissement Karinda) kigwiriye abakozi bacyo babiri ba nyiracyo bagerageje kubikuriramo batamenyesheje inzego z’ubuyobozi.

    Kayitare avuga ko iyo Kompanyi yari yarahagaritwe by’agateganyo kubera ko itujuje ibisabwa, ari na yo mpamvu yaba yatumye abantu bahera mu kirombe cyayo amakuru agahishwa kugeza bukeye ari na bwo inzego z’ubuyobozi zatabaye zigafasha abaturage gukomeza gukora ubutabazi abantu bagakurwamo.

    Agira ati “Kompanyi n’ubundi yari yaragaragayeho imikorere mibi, amakuru bayaduhishe kuko iyo kompanyi yari yarenze ku mategeko igakora mu buryo butemewe kuko bari barahawe igihano cyo kudakora ukwezi kose, ndatekereza ko ari yo mpamvu bari baduhishe, babitubwiye mu gitondo”.

    Kayitare avuga ko ibyo bihano byari byatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi (RMB) kugira ngo Kompanyi yuzuze ibisabwa birimo n’imashini, kubera iyo mpamvu ba nyirayo bakaba bagomba kubihanirwa kuko bongeye kurenga ku mabwiriza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga asaba abaturage kutishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko ari ho hava impanuka zirimo n’imfu za hato na hato, kuko hari hashize iminsi mike mu Murenge wa Muhanga ikirombe kigwiriye abantu batanu bagapfa.

    Mu Murenge wa Kabacuzi na ho ikirombe kimaze imyaka ibiri kigwiriye abantu babiri bikaba byarananiranye kubakuramo kugeza n’uyu munsi.

    Ku bijyanye no kuba gufunga ibirombe biri mu bitera kwishora mu bucukuzi butemewe, Kayitare avuga ko uko byamera kose abaturage bagomba gukorana na Kompanyi zujuje ibisabwa, kuko amabuye y’agaciro ari umutungo ukwiye kuba ubagirira akamaro aho kubatwara ubuzima.

    Agira at, “Amabuye y’agaciro ni umutungo kamere ukwiye kuba utubyarira ubukungu aho kudutwara ubuzima, bugomba gukorwa neza rero, abujuje ibisabwa akaba ari bo babukora kinyamwuga batagira ibyo bangiza”.

    Yongeraho ati “Ibya ngombwa bizatangwa kandi bihabwe abujuje ibisabwa, ubucukuzi bukorwe kinyamwuga kandi n’ubuzima bw’abaturage bacu bukomeze kurengerwa, turi gukorana na (RMB) kugira ngo abasabye hagenzurwe niba bujuje ibisabwa bahabwe ibya ngombwa abaturage bacu bagomba kuba bihanganye”.

    Kompanyi 11 ni zo zifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro mu mirenge 11 icukurwamo amabuye y’agaciro mu karere kose.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Muhanga-Babiri-barokotse-impanuka-y-ikirombe-ba-nyiracyo-barakurikiranwa