Author: webrwanda

  • Ese umugore ubereye urugo akwiye gutegurwa gute? #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bavuga ko 'ukurusha umugore mwiza, aba akurusha urugo’. Si ubwiza bw’inyuma ku mubiri buvugwa gusa ahubwo binajyana n’imyitwarire y’umugore uzi gukora, gukunda no kwita ku rugo bikwiye.

    Umugore ni we mugenzuzi w’ibikorerwa mu rugo, ni izingiro ryubakiyeho umunezero utanga impinduka ku muryango wose n’igihugu.

    Umuntu nk’uyu arategurwa, akigishwa indangagaciro zikwiye kumuranga mu gihe yageze mu rugo rwe.

    Umuntu bamwigisha kuzavamo umugore muzima bamutwite kuva ku mezi atandatu, nibura akuzuza imyaka ibiri ageze ku rugero rushyitse. Imyitwarire ye igaragara kare ukamenya uko uzamurera n’icyo uzamuha.

    Burya mu kigero cy’imyaka itatu, umwana afata ibintu bishya ku kigero cya 70%, nyuma yaho aba asigaje ubushobozi bwa 30% bwo kwinjiza ibindi mu buzima bwe. Iyo umuntu atagize amahirwe yo kurerwa neza na we ntabona icyo atanga kuko nta cyo yahawe.

    Iyo umuntu atabonye umuha inama zo kuba umugore w’umutima, ingeso za kamere ziba zaramwinjiyemo binyuze mu muryango, aho yabaye, aho yashatse, kandi ingeso zose zimurimo yanze guhindura agomba kumenya ko azazisangiza abana be nk’uko umuntu abiba imbuto nkeya agasarura byinshi.

    Umugore akwiye kwibaza ati 'Ni uwuhe murage muzima uturutse ku Mana nzaha abazankomokaho?”

    Hari abavuga ko urugo ari ijuru rito ariko mu by’ukuri urugo ni ijuru rikorerwa kuko ntihabamo ibyiza gusa, bivuze ko wowe mugore bizagusaba gukora, guhinduka, kwihangana, kwerera imbuto mugenzi wawe kugeza igihe uzagerera kuri rya juru.

    Burya kuba umwe ni urugendo, uzarebe impamvu abasaza n’abakecuru bakundana ni uko baba baramaze kwemerana ku ngeso kugeza igihe babaye umwe. Ni yo mpamvu usanga ingo ziri munsi y’imyaka itanu zikunda gusenyuka kuko iba ari imyaka yo gushyira ingeso ku murongo, abazirimo ntibahita baba umwe.

    Mu rugendo rwo guhangana n’ibyo mu rugo, niho hagaragarira umugore w’umutima hakaboneka ukwiye kubwira Imana ibitagenda, ukwiye kwemera kuganduka n’ibindi.

    Kuganduka ntabwo ari ugusasa, gutegura imyenda y’umugabo n’ibindi. Iyo ni serivisi n’undi wese yayikora, ahubwo umwifato ugira iyo mutumvikanye ni wo ugaragaza niba wubaha cyangwa utubaha. Bivuze ngo umugabo ugomba kumugandukira ukamwubaha no mu gihe bitagenze nk’uko wabishakaga, kuko na Yesu Kirisito turamugandukira n’aho amasezerano yaduhaye yaba atarasohora kuko tuzi ko aho atujyana ari heza.

    Umugore w’umutima wese yubaka urugo. Turebye urugero rwa Esiteri muri Bibiliya, ni umugore wari uzi ubwenge n’uburyo avuga ibibazo bye, n’ubwo yari afite ikibazo gikomeye ntiyavugije induru cyangwa ngo yisaze, ahubwo yasenze iminsi itatu kugira ngo Imana imusige igikundiro hanyuma ajya kureba umwami kandi amugiriraho umugisha. No mu gihe bitagenda neza umugore afite inshingano zo gukomeza gutanga ubuzima kugeza igihe hazaba impinduka nziza.

    Muri make, umugore w’umutima akwiye kuba umusemburo w’impinduka nziza kandi akamenya gutanga ubuzima mu buryo bw’umubiri, umwuka n’ubugingo kuko mu rugo ni ahantu ho gukora kugira ngo umuntu ahindure abandi nk’uko na we yahindutse.

    Umutima ni urugingo rutunganya amaraso rukayohereza mu bice bigize umubiri. Nk’uko umubiri ukenera umutima kugira ngo ubuzima bukomeze, niko urugo rukenera umugore nk’umutima warwo kuko atanga ubuzima mu muryango mu bice bitandukanye: umwuka, ubugingo n’umubiri. Bibiliya ibivuga mu gitabo cy’Imigani 14:1 “Umugore w’umutima yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya”.

    Umugore akwiriye gusenga kuko afite inshingano nyinshi kandi ntashobora kuzuzuza zose mugihe adasabana n’uwazimuhaye. Bibiliya iravuga ngo”Mugandukire abagabo nk’uko mugandukira Kirisito”. Ibi kugira ngo umugore abishobore bisaba kuba afitanye ubusabane na Kirisito, ibimuyobeye akabimubaza, akamusobanuza uko akwiye kwitwara mu gihe ibyo yari yiteguye kuzabona atari byo abonye no mu gihe inshingano zibaye nyinshi.

    Bibiliya igaragaza umugore nk’umutima w’urugo (umutima w’abagize umuryango bose); umutima ni uruganda rw’amaraso kuko wakira amaraso mabi ukayagira meza. Umutima niwo ubeshejeho umubiri wose kuko amaraso ntiyagera mu ngingo zitandukanye atawunyuzemo. Umutima uramutse ugize ikibazo, imitsi ikifunga ukavanga amaraso mabi n’ameza, icyo gihe umubiri ntiwabaho.

    Umugore iyo ahindutse akamenya umuhamagaro we, urugo rwose rubaho neza. Kugira ngo haboneke abana beza ni uko umugore aba ari muzima kuko ni we utwita, akanonsa.

    Burya iyo bavuga ururimi kavukire bavuga urw’umugore (mother tongue) ntabwo bavuga urw’umugabo, bishatse kuvuga ko ururimi umugore yonkeje avuga ni rwo umwana akurana akenshi.

    Biba ikibazo iyo umugore atwise inda ahangayitse, arira, ibi byose abisangiza umwana uri mu nda byikubye kabiri, iyo umubyeyi yonsa umwana ikintu cyose afite mu mutima agiha umwana. Urugero niba umubyeyi agira urwangano, umwana we bishobora kwikuba kabiri, mbese ingeso zose yanze guhindukaho azazisangiza umwana we.

    Umugore akwiye kuba afite ubuzima buva kuri Kirisito kuko na we atanga ubuzima ku bantu benshi: abana, abakozi, abashyitsi, abo bakorana. Iyo yakiriye guhinduka, imbaraga n’ibindi, ibyo byose abisangiza abana kandi bakavamo abantu b’umumaro.

    Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Pasiteri Habyarimana Désire

    Umva n’izi nyigisho:

    Wari uziko umugore ari umutima w’urugo?

    Ni gute umugore w’umukristo yakuzuza inshingano ze mu rugo?

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-umugore-ubereye-urugo-akwiye-gutegurwa-gute.html

  • COVID-19: Rwanda records 56th death, 100 new cases #rwanda #RwOT

    The deceased include a 14 year old girl and 61 year old man from Kigali.

    The statement released last night also shows that 100 new cases have been found out of 3813 sample tests while 66 have recovered.

    New cases were found in Kigali: 52, Rubavu: 21, Huye: 9, Ruhango: 7, Rusizi: 4, Muhanga: 4, Gakenke: 2 and Rwamagana: 1.’

    Rwanda confirmed the first COVID-19 case on 14th March 2020.

    Since then, 6528 people cases have been tested positive out of 665,450 sample tests of whom 5892 have recovered, 580 are active cases while 56 have succumbed to the virus.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are urged to adhere to COVID-19 health guidelines, washing hands frequently using soaps and safe water, wearing face masks and respecting social distancing.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-rwanda-records-56th-death-100-new-cases

  • Amafoto: Umukobwa w' umuzunguzayi kubera imiterere afite idasanzwe yatumye abagabo barabya indimi #rwanda #RwOT

    Muri Ghana mu mujyi wa Accra umukobwa w' umuzunguzayi yafotowe amafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga atuma abagabo benshi barabya indimi kubera imiterere afite idasanzwe .

    Muri aya mafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mukobwa yambaye ikanzu igaragaza imiterere ye by'umwihariko ikibuno.

    Aya mafotoo y'uyu mukobwa yamugize icyamamare kuko yarebwe n'ibihumbi byinshi kumbuga nkoranyambaga.


    Muri iyi minsi,bisigaye byoroshye ko abakobwa bafite ibibuno binini n'abandi bafite ubwiza bamenyekana by'umwihariko mu gihugu cya Ghana aho abakobwa nk'aba bakundwa cyane.

    Icyakora,uyu mukobwa ntiyatangajwe amazina n'aho avuka gusa ikizzi neza nuko ari uwo mu gihugu cya Ghana kibamo abakobwa bakurura abagabo muri Afurika kubera imiterere yabo igaragara inyuma.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/amafoto-umukobwa-w-umuzunguzayi-kubera-imiterere-afite-idasanzwe-yatumye-abagabo-barabya-indimi/

  • Abanyarwanda 1300 bahawe ubwenegihugu bwa Kenya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2020 ubwo igihugu cya Kenya cyizihizaga umunsi w'ubwigenge (Jamhuri Day),  Perezida Uhuru Kenyatta yahaye Abanyarwanda 1300 ubwenegihugu.

    Aba Banyarwanda ni abakomoka ku miryango yabo yavuye mu Rwanda mu myaka y'1950 nk'uko tubikesha televiziyo ya NTV, bose bakaba baravukiye muri Kenya.

    Si bo gusa bahawe ubwenegihugu kandi, kuko hari abandi 1670 bo mu bwoko bw'Abashona bakomoka ku baturutse muri Zimbabwe mu myaka y'1930.

    Perezida Kenyatta yisunze itegeko rigena gutanga ubwenegihugu, ni we wategetse ko aba baturage bahabwa ibyangombwa bibemerera kuba abenegihugu ba Kenya.

    Ku munsi wa Jamhuri wizihirijwe muri Sitade y'igihugu ya Nyayo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ku mugaragaro ibyo Perezida Kenyatta yiyemeje, yashyikirije ibyangombwa abantu 20 bari bahagarariye aba Banyarwanda n'Abashona bose.

    Aba baturage bari babayeho mu buzima bugoye kuko bafatwaga nk'abanyamahanga, ntibahabwe na serivisi kubera ko batari bafite ibyangombwa by'ubwenegihugu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/abanyarwanda-1300-bahawe-ubwenegihugu-bwa-kenya/

  • Polisi yarokoye abimukira 21 bahembwa intica ntikize bahishe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa #rwanda #RwOT

    Polisi ya Espagne ivuga ko yarokoye abimukira 21 bahatirwaga gukora amasaha menshi mu buryo bubi mu nzu ibikwamo imyenda ya sekeni (chagua).

    Videwo igaragaza abantu benshi barimo barekurwa bava mu cyumba gihishe inyuma y'ibitebo bigezweho biremereye byuzuyemo imyenda. Umugabo n'abahungu be babiri bakoraga ubwo bucuruzi mu ntara ya Murcia iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Espagne, batawe muri yombi.

    Polisi yavuze ko abo bacuruzi bakuraga ibikoresho ndetse bakagurisha iyo myenda mu bihugu byo muri Afurika. Abategetsi basohoye itangazo bavuga ko abo bimukira bari barahatiwe gukora amasaha menshi ku munsi mu buryo bubi kandi bagahembwa ama-euro abiri gusa (arenga gato 2,300Frw) ku isaha.
    Ubwo abapolisi bakoraga umukwabu muri ako gace ka Fuente Álamo, nyir'ubwo bucuruzi yatangiye gutera hejuru abwira abakozi be ngo biruke bajye kwihisha, nkuko iryo tangazo ribivuga.

    Bane muri bo basimbutse uruzitiro rw'inyuma, mu gihe abandi bikingiranye muri iyo nzu ibikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepôt).

    Ubwo abapolisi bageraga imbere muri iyo nzu, bahasanze abakozi umunani bashyizwe mu 'isenga' (umwobo) yari ihishe inyuma y'ibitebo bigezweho (trolleys) biremereye byuzuye imyenda.

    Bavuze ko icyo cyumba cyihishe cyari cyarubakiwe guhisha abantu mu gihe polisi yaba ije gusaka aho hantu.

    Polisi yagize iti: 'Ba nyir'aho hantu bafataga abaturage b'ibihugu by'amahanga babayeho mu buryo butemewe n'amategeko bakabahatira gukora amasaha menshi kandi nta bwishingizi mu mategeko bahawe. Babafatiranaga mu bibazo barimo, no kuba hari ibyo bacyeneye, bakabakoresha mu buryo bubi cyane'.

    Iryo tangazo rya polisi ryavuze ko muri iyo nzu ibikwamo ibicuruzwa 'nta mutekano na mucye n'ingamba z'isuku' byari bihari.

    Biteganyijwe ko abo bantu batatu batawe muri yombi bazitaba urukiko rwo mu mujyi wa Cartagena.
    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/polisi-yarokoye-abimukira-21-bahembwa-intica-ntikize-bahishe-mu-nzu-ibikwamo-ibicuruzwa/

  • Dr Nsanzabaganwa introduced to African ambassadors to the AU #rwanda #RwOT

    Following the ceremony, Dr Nsanzabaganwa has via twitter account expressed delight for the introduction and commitment for collaboration.

    'It was a great honor to engage the African Ambassadors to the AU who play a huge role in AU matters. Looking forward to collaborating with them once elected. Thank you,' she said.

    The candidature of Dr Nsanzabaganwa, who is the current Deputy Governor of the National Bank of Rwanda was announced for the first time on Thursday 3rd December 2020 during a ceremony in which the Minister of Foreign Affairs and regional cooperation, Dr Vincent Biruta hosted members of the African Diplomatic Corps for dinner.

    Following the event, Dr Nsanzabaganwa thanked the Government of Rwanda, President Paul Kagame for seconding her candidate for African Union Commission Deputy Chairperson position.

    If elected, she committed to 'drive efficiency and accountability as well as financial sustainability, and to personally represent the moral authority and integrity the AU stands for’.

    The position is currently held by a Ghanaian, Quartey Thomas Kwesi who took office in 2017. Like the Chairperson of the African Union, the deputy holds the right for four-year term renewable once. Their term will terminate next year.

    The current AU Commission chairperson, Faki Mahamat stands many chances to remain the only candidate for the position. He will, however, be required to win two thirds of votes by head of states from member states to stay in office.

    It will be the first elections after approving AU steering reforms led by President Paul Kagame.

    The reforms incorporate clauses that gender balance should be respected in the leadership of African Union Commission, which means, Mahamat should be deputized by a woman if reelected.

    To this end, majority candidates for the Deputy Chairman of the AU Commission are women (5 out of 8) including Dr Nsanzabaganwa.

    The Deputy Chairperson of the AUC assists the Chairperson in the execution of his or her functions to ensure the smooth running of the Commission and is in charge of administration and finance.

    Dr Nsanzabaganwa, 49, introduced as Rwanda’s candidate to deputize Mahamat has longstanding experience qualifying her fit for the position.

    She holds honorary doctorate received from Stellenbosch University in South Africa for her contribution to Rwanda’s development.

    Dr Nsanzabaganwa is the Deputy Governor of the National Bank of Rwanda since May 2011. Prior to that, she served as Minister of Trade and Industry (2008-2011) and Minister of State in charge of Economic Planning in the Ministry of Finance and Economic Planning (2003-2008).

    She is a holder of a PhD in Economics, and a Doctorate of Commerce Honoris Causa, both obtained from Stellenbosch University, South Africa. She is an influential voice in financial inclusion in Rwanda and on international scene as well as a passionate actor in women’s economic empowerment and financial inclusion.

    Among others, she is also a member of the Alliance for Financial Inclusion’s Gender Inclusive Finance Committee, an alumna of Women’s World Banking African Advisory Council, and Founding Member and Chairperson of New Faces New Voices Rwanda. She is a wife and mother.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/dr-nsanzabaganwa-introduced-to-african-ambassadors-to-the-au

  • Umutoza wa APR FC yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi yashimiye ubuyobozi bwa APR FC kubera ukuntu babashije kwihanganira ibyabereye muri Kenya ndetse bakabasha no kubihanganisha, aho yashimangiye ko gukorana nabo ari iby’agaciro.

    Uyu mutoza yatangaje ibi nyuma y’uko yari yizeje abakunzi n’ubuyobozi bw’iyi kipe kuzagera mu matsinda y’imikino nyafurika ya CAF Champions League cyangwa Confederations Cup.

    Ntibyaje kubakundira kuko baviriyemo mu ijonjora ry’ibanze bakuwemo na Gor Mahia ku giteranyo cy’ibitego 4-3. Umukino ubanza wabereye mu Rwanda APR FC yatsinze 2-1, muri Kenya itsindwa 3-1.

    Uyu mutoza akaba yashimiye abafana n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwabashije kwihanganira ibyabereye muri Kenya bagakomeza gushyigikira ikipe yabo.

    Ati“Ndabanza gushimira abakinnyi bakoze akazi neza(ku mukino wa Kiyovu Sports), umuryango mugari wa APR FC ndetse n’abayobozi bacu, ni abantu bahora inyuma yacu ni abantu batwihanganiye kandi badufashije nyuma y’ibyabaye muri Kenya, buri gihe ndabivuga ni iby’agaciro gukorana n’abayobozi bo kuri uru rwego.'

    Ibi yabitangaje nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ku wa Gatanu 1-0. Yakomeje asaba abanyarwanda muri rusange gushyigikira abakinnyi b’abanyarwanda ntibumve ko hari igikuba cyacitse ngo babace intege kuko nibakomeza gushyigikirwa bazagera kure.

    Umutoza wa APR FC ashimira ubuyobozi bwa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umutoza-wa-apr-fc-yashimiye-ubuyobozi-bw-iyi-kipe

  • Rwanda Intend To Reduce Greenhouse Gas Emissions By 38% By 2030 – Kagame #rwanda #RwOT

    In May 2020, Rwanda submitted a revised, and more ambitious, Nationally Determined Contribution under the Paris Agreement.

    This plan, according to President Paul Kagame, reflects Rwanda's vision to become a developed, low-carbon economy by 2050.

    'We also intend to reduce greenhouse gas emissions by 38% by 2030, compared to the business-as-usual scenario,' President Kagame said.

    The President was speaking at the 2020 Global Climate Ambition Summit on Saturday.

    Kagame said Rwanda will achieve this target by increasing efficiency in energy production, industrial processes, waste management, transportation, and agriculture.

    Rwanda believes these efforts will mitigate an estimated 4.6 million tons of carbon dioxide equivalent.

    'We are also strengthening the resilience of our economy and ecosystems through green urbanisation and nature conservation,' Kagame noted.

    He said that nature-based solutions offer the best return on investment, in terms of drawing
    down carbon and protecting biodiversity.

    Recent advances in renewable energy, including battery technology and clean cooling, provide assurance that it is possible to build net-zero economies.

    Rwanda intends to take full advantage of these technologies.

    Ambitious action on climate change will make our world more resilient and healthy, and also more prosperous. 'We should not miss out on the opportunity.'

    'I thank the leaders of Chile, France, Italy, and the United Kingdom for convening this event,' he said

    At the #ClimateAmbitionSummit leaders celebrate their shameless loopholes, empty words, distant insufficient goals and
    theft of present and future living conditions — calling it “ambition”.
    There are no climate leaders.
    The only ones who can change this is you and me. Together. pic.twitter.com/GF5tZn7xIX

    — Greta Thunberg (@GretaThunberg) December 12, 2020

    The post Rwanda Intend To Reduce Greenhouse Gas Emissions By 38% By 2030 — Kagame appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-intends-to-reduce-greenhouse-gas-emissions-by-38-by-2030-kagame/

  • Mu Bubiligi: Umukunzi wa Djihad Bizimana yamwifurije isabukuru nziza mu magambo asize umunyu(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Dalida Simbi akaba umukunzi w’umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Waasland Beveren, Bizimana Djihad ku munsi uyu mukinnyi yizihizaho isabukuru yamwibukije ko ari we ntege nke ze ndetse ari na we utuma umutima we utera.

    Buri tariki ya 12 Ukuboza, Bizimana Djihad yizihizihiza isabukuru y’amavuko, ku munsi w’ejo akaba yarizihije isabukuru y’imyaka 24.

    Iyi sabukuru ye ikaba yarabaye n’umukunzi we Simbi ari kumwe na we mu Bubiligi mu mujyi wa Beveren aho uyu mukinnyi atuye.

    Yifashishije amafoto y’ibihe bitandukanye bagiranye muri iki gihugu, Simbi Dalida yifurije umukunzi we Djihad Bizimana isabukuru nziza amubwira ko ari we rukundo rw’ubuzima bwe.

    Ati'ni wowe wenyine nkuraho ibirenge byanjye umutima wanjye ugacika intege. Umuntu wenyine utuma umutima wanjye ushaka gutera. Isabukuru nziza nshuti yanjye, umukunzi wanjye akaba n’inshuti yanjye.'

    Djihadi bizamana na we yahise amusibiza ati'urakoze cyane mukundwa.'

    Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Werurwe ubwo Djihad utarakunze kuvugwa cyane mu rukundo cyangwa ngo abyerure yamwifurizaga isabukuru nziza ashyira ifoto ye hanze akemeza ko ari we yihebeye.

    Simbi umukunzi wa Djihad yamwifurije isabukuru nziza

    Mu mujyi wa Beveren bameze neza

    Umukunzi wa Djihad yamwibukije ko ari we utuma umutima we uska gutera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-bubiligi-umukunzi-wa-djihad-bizimana-yamwifurije-isabukuru-nziza-mu-magambo-asize-umunyu-amafoto

  • Covid-19: Abaturage b'Amerika baratangira guhabwa urukingo vubaha #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere ku itariki ya 14 Ukuboza 2020, abaturage b'Amerika baratangira guhabwa urukingo Pfizer/BioNTech rwa coronavirus nyuma yuko byemejwe ko rukoreshwa by'amaburakindi, nkuko abategetsi babivuga.

    Doze (doses) za mbere zigera kuri miliyoni eshatu z'urwo rukingo zirakwirakwizwa 'muri leta zose' muri iyi mpera y'icyumweru, nkuko byavuzwe na Jenerali Gustave Perna, urimo kugenzura ibikorwa byo gukwirakwiza urwo rukingo.

    Urwo rukingo rurinda kwandura Covid-19 ku kigero cya 95%, ndetse ikigo cy'Amerika kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA) cyemeje ko nta bibazo ruteza ku buzima.

    Ubwo ku wa gatanu ikigo FDA cyemezaga ko urukingo Pfizer/BioNTech rukoreshwa, cyari kimaze kotswa igitutu n'ubutegetsi bwa Trump ngo kirwemeze.

    Cyavuze ko iyemezwa ry'urwo rukingo ari 'intambwe ikomeye' itewe mu guhangana n'iki cyorezo.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatandatu, Jenerali Perna — wavugiraga itsinda rya leta y'Amerika rishinzwe igikorwa cy'ikingira kizwi nka Operation Warp Speed — yavuze ko doze z'urwo rukingo zishyirwa muri za kontineri zigatwarwa 'mu masaha 24 ari imbere'.

    Yagize ati: 'Mwitege ko ku wa mbere ahantu 145 muri za leta hazaba hagejejwe urukingo, ahandi hantu 425 rukahagera ku wa kabiri, naho ahanyuma 66 rukahagera ku wa gatatu'.

    Yongeyeho ko iryo kwirakwizwa ry'urukingo Pfizer/BioNTech rwa coronavirus ryo mu cyumweru gitaha, rizahaza icyiciro cya mbere cy'abakingirwa bagera hafi kuri miliyoni eshatu.

    Jenerali Perna yabwiye abanyamakuru ko 'yizeye 100%' ko doze 'zicyenewe mu gutsinda umwanzi Covid' zizatwarwa mu mutekano.

    Ariko, yaburiye ko nubwo iki cyumweru cyabayemo gutera intambwe mu guhangana na Covid-19, 'ntabwo turarangiza akazi mu gihe cyose Umunyamerika wese ataragezwaho urukingo'.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020, muri Amerika hapfuye abantu 3,309 bazize Covid-19.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/13/covid-19-abaturage-bamerika-baratangira-guhabwa-urukingo-vubaha/