Cyaturitse kuri iki cyumweru mu gace ka Lideta ko muri uwo mujyi.
Alemayehu Ayalke, umwe mu bakuru ba polisi, yabwiye igitangazamakuru EBC cya leta ya Ethiopia ko abapfuye bari abantu batagiraga inzu babamo, babaga mu muhanda.
Nta kimenyetso gihari kigaragaza ko iturika ry'icyo gisasu hari aho ryaba rihuriye n'ibibazo byo muri leta ya Tigray yo mu majyaruguru y'igihugu.
Imirwano hagati y'ingabo za leta ya Ethiopia n'iz'umutwe Tigray People's Liberation Front (TPLF) yatangiye ku itariki ya 4 y'ukwezi kwa 11, yatumye abagera ku 50,000 bahungira mu gihugu baturanye cya Sudan.
Mu byumweru bya vuba aha bishize, hagiye hatahurwa ibindi bisasu cyangwa bigaturika i Addis Abeba, polisi nabwo ikavuga ko 'byari byatawe', ariko byinshi muri byo ntabwo byahitanye abantu, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Kalkidan Yibeltal uri muri uwo mujyi.
Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko polisi yagiye yegeka kuri TPLF byinshi muri ibyo byabaye mbere yaho, ariko nta gihamya yigeze igaragaza yo kwemeza ibyo ishinja TPLF.
Ku cyumweru ibiro ntaramakuru bya leta ya Ethiopia byatangaje ko 'iperereza rijyanye n'iturika ry'igisasu ubu ririmo kuba kandi rubanda izamenyeshwa ibyarivuyemo nirirangira'. Nta kimenyetso gihari kigaragaza ko iturika ry'icyo gisasu hari aho ryaba rihuriye n'ibibazo byo muri leta ya Tigray
Umunya-Brésil wabaye icyamamare mu mupira w'amaguru Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé yashimiye bikomeye Messi waciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu ikipe imwe, agera ku gahigo ke yari afite wenyine.
Lionel Messi ibi yabigezeho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020 , ubwo yatsindiraga ikipe ya FC Barcelona igitego cya 643 mu mukino banganyije n'Ikipe ya Valencia ibitego 2-2.
Pelé abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Nkwifurije amahirwe ku gikorwa cy'amateka wandikishije, Lionel (Messi). Gusa hejuru ya byose nkwifurije amahirwe mu bihe byiza ukomeje kugirira mu ikipe ya Barcelona.'
Uyu musaza w'imyaka 80 washimishijwe n'ibyakozwe na Messi, yunzemo ko bombi bihariye amateka bombi yo gukunda ikipe imwe igihe kirekire, bigaragaza ubudasa mu ruhando rw'umupira w'amaguru.
Pelé ari mu bakinnyi b'umupira w'amaguru banditse amateka ahambaye ku Isi; yinjiye mu Ikipe ya Santos FC afite myaka 15 y'amavuko mu 1956 asezera muri iyo kipe mu 1974, nyuma yo gutsindira ibikombe bitandatu by'amarushanwa atandukanye muri Brésil hakiyongeraho ibindi bibiri, icya Copa Libertadores n'icy'amarushanwa yo ku Mugabane wa Amerika y'Epfo.
Rutahizamu w’umuholandi ukinira ikipe ya Lyon mu Bufaransa, Memphis Depay avuga ko uburibwe yagize bukomeye mu buzima bwe yabutewe n’imvune yagize mu Kuboza 2019.
Uyu mukinnyi yagize ikibazo cyo mu ivi ry’ibumoso tariki ya 15 Ukuboza 2019 mu mukino wa shampiyona bakinnyemo na Stade Rennes.
Abaganga bavuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 26 agomba kubagwa maze tariki ya 20 Ukuboza 2019 ahita abagwa, akaba yaragarutse mu kibuga muri Kamena 2020.
Ku munsi w’ejo hashize yari yujuje umwaka abazwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto n’amashusho amaze kubagwa avuga ko mu buzima bwe atigeze yumva uburibwe nk’ubwo yumvise uriya munsi abawaga imvune.
Ati“Uyu munsi umwaka urashize mbazwe. Sinshobora kubeshya, sinigeze mpura n’uburibwe bumeze gutya mu buzima bwanjye. Bajya bavuga ngo ikitakwishe kiragukomeza. Uyu munsi murabona umuntu ukomeye mu buryo bw’umubiri no mu mutwe. Gumya ufunguye amaso, nizera ko Imana izampembera gukora cyane kwanjye.”
Uyu musore wifuzwa n’amakipe atandukanye arimo FC Barcelona, yakiniye amakipe arimo PSV Eindhoven y’iwabo mu Buholandi na Manchester United mu Bwongereza.
Yagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi
Amaze kubagwa
Ubiribwe yatewe n’iyi mvune nibwo yagize bukomeye mu buzima bwe
Il est rapporté que pour la seule journée de ce samedi, ces agents ont planté 2.128 tout le long de cette rivière en Secteur administratif de Rugerero.
” Il est attendu un impact positif de cette activité dans la mesure où le son meuble alluvionnaire ne sera plus transporté par le courant de cette rivière en crue au cours des saisons pluvieuses “, a indiqué Dieudonné Tungane, le Coordonnateur de Dsitrict de DASSO ajoutant que les travaux communautaires de ce jour s’étendaient sur 2 ha.
Il a remercié en passant les habitants de ce Secteur qui ont toujours, durant ces deux derniers mois pluvieux, répondu à l’invitation de DASSO ” pour participer à nos travaux de développement “.
” Nous sommes heureux d’entendre des voix appréciant nos activités qui changent positivement les conditions de vie des habitants de ce coin “, a-t-il dit. Le Secrétaire exécutif de Secteur Rugerero s’est dit encouragé de cette arborisation des berges de la rivière trouvant que cela luttera contre l’érosion dramatique de ces collines escarpées et très travaillées par la main de l’homme.
Les Agents de DASSO dans tout le pays auront changé le style de travail de par la mission d’assistance de l’Administration de secteur et de district. Ils ont compris qu’ils doivent participer au solutionnement des défis auxquels sont confrontés les habitants de leurs juridictions. Dans le même district Rubavu (Nord Ouest du Rwanda), ils viennent de construire une maison d’habitation pour un indigent dans le secteur Nyundo. Les Agents DASSO se proposent de terminer leur exercice annuel 2020 en distribuant des denrées alimentaires et des masques anti covid à 20 familles Batwa.
Ces activités continuent dans tous les secteurs et districts du pays.
Sandvikens IF ikinamo umunyarwanda Yannick Mukunzi mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ihamya ko byayigoye kongerera uyu mukinnyi amasezerano kuko yifuzwaga n’andi makipe yo mu byiciro byo hejuru.
Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020, iyi kipe nibwo yatangaje ko yamaze kongerera uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati amasezerano y’imyaka 2.
Ibinyujije ku rubuga rwayo yagize iti“Yannick Mukunzi yongereye amasezerano.”
Yakomeje ivuga ko banyuzwe n’uko yitwaye mu myaka 2 yari ayizamazemo ari nacyo cyatumye yongera amasezerano n’ubwo byabagoye kuko yifuzwaga n’andi makipe yo mu byiciro byo hejuru.
Iti“Yannick yigaragaje nk’umukinnyi mwiza mu gihe amaze hano. Twishimiye kumwongerera amasezerano nubwo hari andi makipe yo mu byiciro byisumbuyeho yamwifuzaga.'
Uyu mukinnyi usoje imyaka 2 y’amasezerano muri iyi kipe, yayikiniye imikino 51 y’amarushanwa, umwaka w’imikino wa 2019 yatowe nk’umukinnyi mwiza wahize abandi muri Sandvikens, uyu mwaka wa 2020 akaba yarafashije ikipe ye gusoza ku mwanya wa 6 muri shampiyona.
Yannick Mukunzi uri mu Rwanda, yakuriye muri APR FC yakiniye kugeza mu 2017 ubwo yasinyiraga Rayon Sports akayikinira umwaka umwe n’igice mbere yo gutizwa indi ibiri muri Sweden.
Yannick Mukunzi yifuzwaga n’amakipe yo mu byiciro byo hejuru
Myugariro w’umunyarwanda wasoje amasezerano mu ikipe ya Colorado Rapids, Rwatubyaye Abdul, yemeza ko inama yagiriwe ikamugirira akamaro nawe akaba ayigira abandi ari ukutumva abantu cyane cyane abamuca intege mu buzima no gutekereza cyane ku cyemezo agiye gufata.
Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, ahamya ko mu buzima umuntu ahura n’abantu benshi bamugira inama zitandukanye ku uryo atitonze ngo ashungure neza hari n’izamuyobya.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Abdul Rwatubyaye yavuze ko inama yagiriwe ikamufasha cyane ari ukutumva abamuca intege.
Ati“Inama nagiriwe cyane cyane mu buzima ni ukutumva abantu, abantu banca intege, bakubwira icyo udashoboye kandi we wenda yaragikoze cyangwa se we nta n’icyo ashobora gukora.”
“Kwirinda abaguca intege, kubanza gutekereza ku cyemezo waba ugiye gufata mu buzima bwawe ukagitekerezaho kenshi gashoboka. Niyo nama nagiriwe mu buzima bwanjye yamfashije cyane.”
Uyu mukinnyi uri mu Rwanda aho atarabona ikipe ashobora akwerekezamo ahamya ko uko uhaye umwanya buri kintu cyose ubwiwe n’umuntu, ariko ubu uri mu bibazo byo kugwa mu mutego.
Kwirinda inama zabaguca intege niyo nama yagiriwe Rwatubyaye mu buzima ikamufasha cyane
Le prix est décerné à des gens qui auront accompli une action-solution aux défis de leurs sociétés humaines. Le prix décerné à cette jeune femme dénommé CISCO Youth Leadership va à la catégorie Jeunesse (18-30 ans). Christelle a été choisie entre deux autres jeunes en lice, l’Indienne Suhani Jalota et le Philippin Ryan Gersava.
” Notre souci de permettre l’accès à l’eau potable à des centaines de milliers de gens, nous allons l’étendre à des millions d’entre eux. Le défi est de taille au vu du nombre élevé d’Africains 400 millions ou de deux milliards de citoyens du monde entier qui n’ont pas accès à l’eau potable. Ce prix nous permettra que dans dix ans nous aurons permis l’accès à l’eau à quelques 30 millions de gens. Pour cela, nous créerons 13.000 emplois relatifs à l’adduction ou au raccordement de l’eux à des communautés humaines “, a dit Christelle montrant une ambition noble.
En effet, tout récemment, Water Access Rwanda annonçait être à la collecte de 490.000 $ pour ses projets d’accès à l’eau pour les communautés d’hommes. C’est dans cette optique qu’elle a approché une association d’investisseurs américains dans le domaine de l’eau, la 3rd Creek Foundation pour un partenariat actif dans ce domaine.
D’autres prix distribués par Global Citizen Prize sont allés à l’artiste anglais Sir Elton John (Global Citizen Artist of the Year), à Temi Giwa-Tubosun (Global Citizen Prize for Business Leader) pour son activité commerciale qui opère un impact sur le développement des communautés pauvres et à Bryan Stevenson (Global Citizen of the Year).
Cette jeune femme est citée en exemple au niveau de la communauté internationale. L’an passé2019, elle a reçu 100.000 $ di Prix ANPI (African Netpreneur Prize Initiative) de Jack Ma Foundation.
Water Access Rwanda intervient dans des communautés ayant des difficultés d’accès à l’eau potable mais aussi à l’eau d’irrigation des champs de cultures. Elle va dans le captage des eaux de source en utilisant des sources d’énergie pour leur transport jusqu’aux points de leur distribution.
Iyi mibiri yasezewe kuri uyu wa 20 Ukuboza 2020 mu Murenge wa Karama, yakuwe aho yari yarashyinguwe by'agateganyo, yimurirwa mu rwibutso rushya rwa Bunyonga, ari naho kuri uyu musozi wa Bibare hiciwe benshi mu batutsi bari bahatuye ndetse n'abandi bahahungiye. Â Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwe kwimura imibiri y'ababo ikiri hirya no hino mu masambu yabo, ikazanwa muri uru rwibutso rushya kuko ruzahoraho.
Dr Karangwa Desire, mu ijambo rye nk'uhagarariye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Karama, avuga ko uyu munsi ari umunsi wo gusezera kuri aba Babyeyi, Inshuti n'abavandimwe bishwe urw'agashinyaguro, ko kandi iki gikorwa cyari gitegerejwe guhera mu 1997.
Avuga ko iki ari igikorwa cyo gusezera mu cyubahiro. Ati' Burya mukinyarwanda iyo usezeye umuntu ni aho umuhaye uburuhukiro bwe bwanyuma. Uyu munsi ni uwo kubasezeraho, tukabashyira mu buruhukiro bwabo bwanyuma noneho cya gikorwa twajyaga dukora cyo kwibuka tukazajya noneho tugikora koko twibuka kandi tuzi yuko twabashyize aho baruhukira tutazongera kujya dushaka imibiri yabo ngo twongere tuyikure hariya tuyijyane hariya'.
Kayitesi Alice, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, avuga ko abasezeweho batari bashyinguye uko bikwiye. Ashima ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'Abarokotse Jenoside bagize uruhare mu kubaka aha hantu hashyinguwe imibiri 12,639.
Guverineri Kayitesi Alice.
Avuga ko nubwo iki gikorwa kimaze igihe gitegerejwe, ko icyo kwishimira ari uko kigezweho. Ashimangira ko ibi bigaragaza ko icyo Abanyarwanda biyemeje bakigeraho. Avuga kandi ko ibikorwa byo gushakisha imibiri itaraboneka y'Abatutsi bishwe muri Jenoside bizakomeza kwitabwaho, ariko kandi ko n'abagifite ababo babazana aho abandi baruhukiye.
Agira kandi ati' Kuba abacu tugiye kubashyingura mu buryo bubahesheje icyubahiro, ni iby'agaciro kuko aho tugiye kubashyingura tuzahora tuhabibukira kandi tunabazirikana'.
Akomeza ashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu nyuma ya byinshi banyuzemo. Avuga ko basabwe byinshi birimo no 'gutanga imbabazi kubabahekuye no kuba barihanganiye ibikomere bagakomeza gutwaza bagamije gutuma u Rwanda rukomeza kubaho'.
Murenzi Pacifique, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi avuga ko kubufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere n'Abarokotse Jenoside b'I Karama by'umwihariko komite ihagarariye abafite ababo bahashyinguye bakoze igikorwa gikomeye ngo haboneke uru rwibutso. Asaba abagifite ababo bashyiguye mu ngo n'ahandi kubazana.
Murenzi, avuga ko nubwo hashize imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ko hakiri bamwe mu bagifite umugambi wo kuyihakana no kuyipfobya. Ahamya ko igikorwa nk'iki ari kimwe mubimenyetso by'amateka byivugira, bishimangira kandi bihangana n'abashaka kuyihakana no kuyipfobya, ko uwaba abica ku ruhande wese yaba abikora nkana.
Murenzi Pacifique/Perezida wa Ibuka Kamonyi.
Iki gikorwa cyo kwibuka no gusezera kuri iyi mibiri 12,639 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, cyakoranwe ubushishozi n'ubwitonzi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ni abantu bacye cyane nabo barimo abayobozi n'abandi bahagarariye imwe mu miryango ifite abayo bahashyinguye.
Rwanda has deployed force protection troops to the Central African Republic, under an existing bilateral agreement on defense.
'The deployment is in response to the targeting of the Rwanda Defence Force (RDF) contingent under the UN Peacekeeping force by rebels supported by François Bozize,' a statement issued by RDF on Sunday evening said.
According the statement, Rwandan troops will also contribute to ensure a peaceful and secure general elections scheduled on Sunday December 27, 2020, twenty-two months after the peace agreement which was reached between the government and fourteen armed groups.
The Rwanda Defence Force is also one of the largest troop contributor to the United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in the Central African Republic (MINUSCA) since 2014.