Author: webrwanda

  • Gisagara: Amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri azatangira kwifashishwa muri Werurwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Agira ati “Izi megawati zizatangwa n’igice cy’uru ruganda cyamaze kuzura tuzagerageza mu kwezi gutaha kwa Mutarama, Kandi n’igisigaye mu kwa gatanu kizaba cyararangiye.”

    Ibi ngo bizatuma muri Kamena 2021 uru ruganda ruzaba rubasha gutanga megawati 80. Icyakora 10 muri zo zizajya zifashishwa n’uruganda mu mirimo ya buri munsi, 70 ni zo uruganda ruzajya ruha ikigo gishinzwe amashanyarazi kugira ngo yifashishwe.

    Uyu muyobozi anavuga ko uru ruganda ari rwo ruzatanga amashanyarazi menshi mu Rwanda, kuko ahandi haba hatanga megawati zibarirwa mu icumi. Kugeza ubu urugonero rwa Nyabarongo ni rwo runini kandi rutanga megawati 28.

    Uruganda rw’amashanyarazi ni na rwo ruganda rubyaza nyiramugengeri amashanyarazi runini mu Karere u Rwanda ruherereyemo, rukanaba urwa kabiri muri Afurika.

    Urwa mbere ngo ni urwo muri Senegal rubyazwa amashanyarazi arenga megawati 1000.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-amashanyarazi-akomoka-kuri-nyiramugengeri-azatangira-kwifashishwa-muri-werurwe

  • Perezida Joe Biden watowe n'Abanyamerika, ashinja inzego z'umutekano kwangirika no kumwima amakuru #rwanda #RwOT

    Perezida watowe Joe Biden muri Amerika, yatangaje ko inzego zikomeye mu by'umutekano 'zangiritse cyane' mu butegetsi bwa Trump. Avuga ko ikipe ye idahabwa amakuru icyeneye, harimo n'ava muri minisiteri y'ingabo, muri iki gihe iri guhabwa ubutegetsi.

    Joe Biden, yavuze ibi nyuma yo kuganira n'abashinzwe umutekano n'abashinzwe ububanyi n'amahanga.

    Joe Biden azashyikirizwa ubutegetsi tariki 20 z'ukwezi kwa mbere 2021, gusa Perezida Donald Trump ntaremera ko yatsinzwe amatora yo mu kwezi gushize k'Ugushyingo 2020.

    Nyuma y'uko atangajwe nk'uwatsinze amatora, Biden ntiyahawe amakuru akenewe mu by'iperereza, igikorwa cy'ingenzi kandi gisanzwe mu guhererekanya ubutegetsi.

    Nyuma y'ibyavuzwe na Joe Biden kuwa mbere, minisitiri w'ingabo w'agateganyo Christopher Miller we yavuze ko 'bakorana ubunyamwuga bushoboka mu bikorwa byo guhererekanya ubutegetsi'.

    Yagize ati: 'minisiteri y'ingabo yahaye inyandiko z'impapuro zirenga 5,000 — birenze ibyasabwe by'ibanze n'ikipe y'ihererekanya ya Biden'.

    Umuvugizi w'iyi minisiteri nawe yari yatangaje ko Pentagon yaranzwe 'n'umucyo usesuye' mu gukorana n'ikipe ya Biden.

    Biden we avuga ko ikipe ye yagiye ihura na za 'bariyeri' muri minisiteri y'umutekano no mu biro bishinzwe ingengo y'imari. Yagize ati: 'Ubu, ntabwo rwose ubutegetsi buri gusohoka buduha amakuru yose dukeneye mu nzego z'umutekano w'igihugu'.

    Yongeyeho ko ikipe ye ikeneye 'ishusho nyayo y'uko ingabo zacu ziri ku isi' kandi ko abacyeba ba Amerika bashobora kwifashisha urujijo rwaba rubirimo.

    Yagize ati: 'Inzego nyinshi z'ingenzi ku mutekano wacu zarangiritse bikomeye cyane.
    'Nyinshi muri zo zambuwe abakozi, ubushobozi no gucibwa intege'.

    Nyuma gato y'amatora nkuko BBC ibitangaza, Perezida Tump yirukanye Mark Esper wari minisitiri w'ingabo, urebye kuko uyu atashyigikiye igikorwa cyo kohereza ingabo kurwanya imyigaragambyo y'ivanguramoko.
    Kuba Trump mu bihe bya nyuma yaragiye ashyira abantu b'inkoramutima ze muri iyi minisiteri byabonywe n'abamurwanya nko kurema akajagari mu byumweru bya nyuma by'ubutegetsi bwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/perezida-joe-biden-watowe-nabanyamerika-ashinja-inzego-zumutekano-kwangirika-no-kumwima-amakuru/

  • Undi murinzi wa Bobi Wine yagonzwe #rwanda #RwOT

    Abo mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) bavuze ko uyu murinzi wa Bobi Wine wamenyekanye ku mazina ya Ashraf, yagonzwe mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari agiye mu nama yari guhuza NUP n'abanyamakuru.

    Nk'uko Daily Monitor ibitangaza, ivuga ko imodoka yagonze uyu murinzi Ashraf itamenyekanye. Umurinzi wa mbere wagonzwe, Senteza Francis, abo mu ishyaka NUP bavugaga ko yagonzwe na Military Police, ariko iyi ngingo UPDF ikaba yarayihakanye yivuye inyuma, hakaba hari kwibazwa icyaba cyihishe inyuma y'iki kibazo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/undi-murinzi-wa-bobi-wine-yagonzwe

  • Guhera ku bunani Telefone zimwe na zimwe zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp[URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Amavugurura WhatsApp iri gukora azasiga Terefoni zirimo izo mu bwoko bwa Android na iPhone zitakaje burundu ubushobozi bwo kwakira Application ya WhatsApp, mu gihe izindi bizasaba ko ba nyirazo bavugurura (gukora update) Operating System za terefoni zabo kugira ngo zikoreshe WhatsApp.

    Nk'uko ikinyamakuru The Independent dukesha iyi nkuru cyabitangaje, terefoni zizabura burundu ubushobozi bwo kwakira WhatsApp zirimo iPhone zidafite ubushobozi bwo gukoresha uburyo bwa iOS 9 kuzamura cyo kimwe na Terefoni zikoresha uburyo buri munsi ya Android 4.0.3 inazwi nka Ice Cream Sandwich.

    Ibi bivuze ko moderi zose za iPhone kugeza kuri iPhone 4 zitazongera gukoramo WhatsApp, kuko izi terefone zidashobora kuvugurura iOS 9.

    Terefoni za IPhone 4S, iPhone 5, iPhone 5S, iPhone 6 na iPhone 6S zose zasohotse mbere y'uko iOS 9 ikorwa, ariko ba nyirazo bashobora kuvugurura sisitemu y'imikorere yazo (Operating system) WhatsApp igakoramo mu gihe bazaba babishoboye.

    Terefoni zo mu bwoko bwa Android WhatsApp izahagararamo burundu zirimo Samsung Galaxy S2, HTC Desire na LG Optimus Black.

    Terefoni zose zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha WhatsApp guhera ku Bunani

    Apple iPhone 1-4
    Samsung Galaxy S2
    HTC Desire
    LG Optimus Black
    Motorola Droid Razr
    Android zose zashyizwe ku isoko mbere ya 2010.
    Terefoni zizakenera kuvugurura iOS 9 na Android OS 4.0.3

    Apple iPhone 4S
    iPhone 5
    iPhone 5S
    iPhone 6
    iPhone 6S
    Samsung Galaxy S3
    Samsung Galaxy Note
    HTC Sensation
    HTC Thunderbolt
    LG Lucid
    Motorola Droid 4
    Sony Xperia Pro and newer.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/guhera-ku-bunani-telefone-zimwe-na-zimwe-zizatakaza-zizatakaza-ubushobozi-bwo

  • Abatishoboye bo muri Kicukiro, Musanze, Kamonyi na Rwamagana bahawe udupfukamunwa – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Africa Uniforms Ltd isanzwe izobereye mu kudoda impuzankano ndetse n'indi myenda yakoze udupfukamunwa twahariwe abatishoboye ngo tubafashe kurwanya no kwirinda COVID-19 binyuze muri gahunda yiswe 'Together we Fight COVID-19'.

    Ku ikubitiro, iyi gahunda yatangiye ku wa 20 Ugushyingo 2020, ihera ku batuye mu Mudugudu w'Icyitegererezo w'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Masaka. Muri iki gikorwa cyabereye ku Rwunge rw'amashuri rwa Masaka hatanzwe udupfukamunwa 3000.

    Ibikorwa byo gutanga utu dupfukamunwa biteganyijwe ko bizarangirana n'uku kwezi kwa Ukuboza.

    Usibye Akarere ka Kicukiro, Africa Uniforms ifatanyije na New Hope for Future, yatanze udupfukamunwa 3000 ku batuye Akarere ka Kamonyi, muri Rwamagana ho itanga utugera kuri 4500.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masaka, Segatashya Alexis, yashimiye Africa Uniforms na New Hope for Future ku ishyaka bafite ryo kurwanya COVID-19.

    Ati 'Uyu munsi twatangiye gahunda mu murenge wacu, ishishikariza buri umwe kwambara agapfukamunwa hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Ndashaka gushimira inshuti zacu Africa Uniforms ndetse na New Hope for Future.'

    Ibi kandi bishimangirwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Muko, Murekatete Triphose, aho yishimiye ubu bufasha avuga ko buzafasha cyane abatishoboye kwirinda COVID-19.

    Ati 'Uyu mudugudu urimo abatishoboye benshi bityo ku buryo no kubona n'agapfukamunwa kamwe bigoye. Bamwe mu babyeyi ntibashoboraga kubonera abana babo udupfukamunwa mu gihe bajya ku ishuri.'

    'Nk'uko mwabibonye ,udupfukamunwa bari bambaye ntabwo turi ku rwego rwiza, tukaba twishimiye ubufasha bwatanzwe. Nizeye ko muzagaruka gufasha umurenge wacu mu bintu bitandukanye cyangwa mu buryo bwo gufasha abanyeshuri. Twiteguye gukomeza gukorana ahazaza'.

    Umuyobozi wungirije wa New Hope for Future, Nyirabahire Languide, yavuze ko kuba hatanzwe udupfukamunwa dufurwa bifite uruhare mu kubungabunga ibidukikije kandi ko dushobora gukoreshwa inshuro nyinshi.

    Yashishikarije abatuye mu Mudugudugu w'Icyitegererezo wa Iyabalaya ndetse n'abanyeshuri bo ku Rwunge rw'amashuri rwa Masaka kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki buri munsi.

    Umuyobozi wa Africa Uniforms, Long Ngan, yavuze ko yishimiye gukorera mu Rwanda yemeza ko gufasha umuryango mugari by'umwihariko mu bihe bigoye biri mu nshingano zabo.

    Ati 'Twishimiye gukorera ubucuruzi mu Rwanda kandi ni inshingano zacu zo gufasha by'umwihariko mu bihe bigoye, turashaka gutanga umusanzu wacu mu gutuma abaturage b'u Rwanda bagira imibereho myiza.'

    Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwiyongera mu Rwanda ndetse abaturarwanda bagirwa inama yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda bakaraba ibiganza n'amazi meza n'isabune cyangwa bagakoresha imiti yabugenewe 'hand sanitizer' no kwambara agapfukamunwa n'amazuru neza mu gihe bavuye mu rugo cyangwa bagiye mu bantu benshi.

    Udupfukamunwa twahawe abatishoboye bo mu Turere twa Kicukiro, Musanze, Kamonyi na Rwamagana

    Mu bahawe udupfukamunwa harimo n’abanyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatishoboye-bo-muri-kicukiro-musanze-kamonyi-na-rwamagana-bahawe-udupfukamunwa

  • Abataratanga imisanzu yose ya mituweli bazatangira kwishyuzwa 100% guhera muri Mutarama – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Kubera icyorezo cya COVID-19, muri Mata 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima na RSSB borohereje abanyamuryango ba mituweli bemererwa kwivuza badategereje ukwezi nk'uko byajyaga bigenda ndetse banashyirirwaho uburyo bushobora kubafasha gutanga imisanzu yabo mu byiciro.

    Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu abamaze gutanga imisanzu yose nk'uko babisabwa bagera kuri 83.6%, hakwiyongeraho abishyuye igice bakagera kuri 85%. Ibi bivuze ko hakiri umubare w'abataratanga imisanzu yose ndetse n'abatarishyura amafaranga na make.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubukangurambaga no kwandika abanyamuryango muri RSSB, Ntigurirwa Deogratias, yabwiye RBA ko guhera muri Mutarama uzaba utaratanga iyi misanzu yose azafatwa nk'utarishyuye.

    Yagize ati “Abantu batarishyura kugeza ku 100% guhera ku wa 1 Mutarama 2021 ntabwo bazabasha kwivuza kuko nyine bazaba bataruzuza imisanzu isabwa, nkaba mbasaba ko mbere yo kugira ngo umuntu atekereze iminsi mikuru yatekereza kuri mituweli.”

    Ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bugenda buzamuka kuko kugeza ubu buri ku kigero cya 85%, mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 ukwezi nk'uku bwari ku kigero cya 79% bivuze ko bwiyongereyeho 6%.

    Gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza yatangiye muri 2003 igamije gufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi bwiza kandi buhendutse. Kuva iki gihe bwatumye ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byafashije gushyiraho uburyo rusange bwo kuvura abaturage barwo kandi buhendutse bituma na serivisi z'ubuzima zitera imbere.

    Bimwe mu byagezweho kubera kwivuza kare harimo gahunda yo gukingira abana, ikorwa ku barenga 90% by'abari mu Rwanda, harimo kandi kugabanya umubare w'abagore n'abana bapfa bavuka.

    Abataratanga Mituweli muri Mutarama bazatangira kwiyishyurira ikiguzi cyose cya serivisi z’ubuvuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abataratanga-imisanzu-yose-ya-mituweli-bafatiwe-ingamba-zikarishye

  • Abaturage bibukijwe ko gukorera ku jisho bakica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari nko kwiyahura – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ni impanuro baherewe mu biganiro bitandukanye bagiye bahabwa n'ubuyobozi bwabo ku bufatanye n'Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa AEE, aho bashyikirije abaturage ibikoresho by'isuku, amasabune yo kumesa, ay'amazi yo gukaraba intoki, indobo, amajerekani n'ibikoresho byo kubakisha ubwiherero bugezweho mu rwego rwo kunoza isuku mu kwirinda COVID-19 n'izindi ndwara ziterwa n'umwanda.

    Bamwe mu baturage bahawe ibikoresho by'isuku bavuga ko bigiye kuborohereza mu buryo kuyinoza, gusa nabo bahamya ko kuba baradohotse ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari uko abenshi muri bo bagikorera ku jisho ry'abayobozi, ari nayo mpamvu bakeka ko byazamuye imibare y'abandura iki cyorezo.

    Bankundiye Pascasie wo mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo yavuze ko ntacyo Leta idakora ngo ibiteho ibashakira abaterankunga babafasha guhangana na COVID-19.

    Yagize ati 'Nk'ubu ibikoresho duhawe by'isuku biradufasha gukomeza kwirinda, gusa haracyari benshi muri twe bumva ko kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, ari ugucungana na polisi, cyangwa abandi bayobizi, tubona ari nayo mpamvu imibare y'abacyandura n'abo gihitana yiyongera cyane.''

    Rekayabo Venuste w'imyaka 66 utuye mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu ashimangira ko urubyiruko ahanini aribo bakunze kwica amabwiriza ku bushake, bakibuka kuyubahiriza ari uko babonye abayobozi, ibintu avuga bitera impungenge z'uko abandura biyongera.

    Ati 'Nkatwe dukuze turitwararika cyane tukagerageza kwirinda iki cyorezo twubahiriza amabwiriza twahawe, ibi bikoresho duhawe na AEE nabyo ni ibitwunganira mu kwirinda turanabashimira, gusa haracyari ikibazo gikomeye aho ubona hari abibuka kubahiriza amabwiriza ari uko babonye abayobozi, cyane ku rubyiruko, biduteye ubwoba ko iki cyorezo kitazatuvamo vuba kuko kucyirinda bisaba gushyira hamwe nk'uko duhora tubyibutswa.''

    Umukozi wa AEE Rwanda Ushinzwe guhuza Ibikorwa by'Umushinga HBCC mu Turere twa Gakenke, Rulindo, Ngororero na Nyabihu, Pasiteri Niyindengera Faustin, avuga ko icyo bagamije ari ukwigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n'umwanda by'umwihariko COVID-19.

    Yagize ati 'Twigisha abaturage kwirinda indwara ziterwa n'umwanda, by'umwihariko muri ibi bihe turimo byo kurwanya no kwirinda COVID-19, bijyana n'ibikorwa aho turimo kubaha ibikoresho by'isuku, amasabune atandukanye, indobo za kandagirukarabe, ibikoresho byo kubaka ubwiherero bugezweho n'ibindi. Bibafasha gukomeza kwirinda iki cyorezo ariko ikiruta ibi byose ni ugukangurira abaturage kwirinda no kurinda bagenzi babo, birinda gukorera ku jisho ahubwo bita ku mpamvu yatumye hashyirwaho aya mabwiriza.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyira, Bizimana Placide, yibukije abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima mu kwirinda COVID-19, anagaruka ku bagikorera ku jisho abibutsa ko aho bizananirana ibihano bizakazwa ariko bakarengera ubuzima bw'abaturage.

    Yagize ati 'Icyorezo kigitangira hari abumvaga ko amabwiriza avunanye, kwambara agapfukamunwa bikabangamira, guhana intera bigoranye, ariko uko cyakomeje kwiyongera batangiye kubimenyera. Haracyari bake bagikorera ku jisho bica amabwiriza ku bushake, tubifata nko kwiyahura unashyira ubuzima bwabandi mu byago, nyamara COVID-19 yo ntikorera ku jisho, aho bizananirana ibihano bizatangwa kandi bikarishye, kugira ngo dukomeze kurengera ubuzima bw'abaturage”

    Biteganyijwe ko Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa, AEE Rwanda ku bufatanye na Care Internationale, bazaha abaturage basaga ibihumbi 25 bo mu Turere twa Gakenke Rulindo Nyabihu na Ngororero, ibikoresho byo kunoza isuku birinda indwara ziterwa n'umwanda by'umwihariko mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19, banakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.

    Mbere yo guhabwa ibikoresho by’isuku basobanuriwe uko bazajya babikoresha mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 barwanya umwanda

    Mbere yo guhabwa ibikoresho basobanuriwe ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bizabafasha kuyikumira

    Ibikoresho bahawe byiganjemo iby’isuku bizabafasha gukomeza kwirinda COVID-19

    Abaturage bo mu Karere ka Rulindo na bo bahawe ibikoresho byiganjemo iby’isuku


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bibukijwe-ko-gukorera-ku-jisho-bakica-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Gukorera hamwe nk’umuntu umwe- Umuhigo Munyeshyaka Vincent yinjiranye muri BDF – #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukuboza 2020, Munyeshaka yahize kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bya BDF mu baturage no kugaragaza ishusho yayo nk’ikigo kigamije gushyigikira iterambere ry’umuturage.

    Inama y’Abamisitiri yateranye ku wa 15 Ukuboza 2020 niyo yagize Munyeshaka Vincent Umuyobozi Mukuru wa BDF, Semigabo Rosalie ahabwa kumwungiriza.

    Aba bayobozi baje gukomereza aho abandi bari bagejeje mu gushyigikira imishinga ya ba rwiyemezamirimo muri gahunda ya Leta yo gutanga inguzanyo ku mishinga iciriritse no guhanga imirimo mishya.

    Munyeshaka Vincent yavuze ko abakozi ba BDF bose bakwiye gukorera hamwe nk’umuntu umwe mu rwego rwo guhuza imbaraga kugira barusheho gutanga serivisi nziza.

    Yagize ati “Buriya hari ingingo dukwiye kugenderaho nko gukorera hamwe nk’umuntu umwe, abakozi bose tugahuza imbaraga n’umutima kugira ngo turusheho gushyigikira iterambere ry’umuturage.”

    Yakomeje avuga ko hazabaho kumenyekanisha no gusobanura neza icyo BDF ari cyo kugira ngo hakurweho urujijo mu baturage bafata iki kigega uko kitari bikaba byavamo kucyitegaho ibidashoboka.

    Ati “Hari ikibazo cyabaye aho abantu bumvaga ko BDF ishoboye byose, ko yakora byose byamara kugenda gutyo ugasanga guhuza ubushobozi buhari n’ibyifuzo by’abantu bigorana. Biradusaba ko tuzajya tubamenyesha ubushobozi dufite ndetse n’uko tuzabukoresha.”

    Muri iki gikorwa, hanahererekanyijwe ububasha hagati y’Uwari uyoboye Inama y’Ubutegetsi ya BDF, Rugamba Egide na Rwigamba Eric wamusimbuye.

    Rwigamba Eric yavuze ko abakozi bose bafite inshingano zo gukorera hamwe mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage.

    Ati “Buri mukozi wese akwiye kumva ko akwiye kugira umusanzu atanga mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda tugakorera hamwe mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’umuturage.”

    Abayobozi bacyuye igihe basabye ababasimbuye gukomereza aho bari bageze no gukosora ibitaragenze neza.

    Rugamba Egide wahoze ari mu Nama y’Ubutegetsi ya BDF yavuze ko hari ibikorwa bikomeye bagezeho birimo kwigisha abantu uko batangiza imishinga yabo.

    Ati “Hari byinshi twakoze ariko igikomeye ni uguhanga imirimo no kwigisha abaturage kugira imishinga yabo ibabyarira inyungu, ntekereza ko abayobozi bashya bazakomerezaho.”

    “Ikindi nabwira aba bayobozi bashya ni uko abantu bafite byinshi bashaka kuri BDF kandi biri hejuru bakwiye kumenya uko basubiza ibi byifuzo by’abashaka ko yagira aho ibageza.”

    Kuva BDF yatangira gukora mu mwaka wa 2011 imaze gufasha imishinga irenga ibihumbi 35 ifite agaciro k’arenga miliyari 96 Frw.

    Munyeshyaka Vincent ahererekanya ububasha na Umugwaneza Monique wayoboraga BDF by’agateganyo

    Rugamba Egide (iburyo) wari mu Nama y’Ubutegetsi ya BDF ahererekanya ububasha na Eric Rwigamba ugiye kuyiyobora

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko intego bihaye ari gukorera hamwe nk’umuntu umwe kugira ngo barusheho gutanga serivisi ziboneye ku Banyarwanda

    Abayobozi bashya bakiriwe muri BDF

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BDF, Rwigamba Eric, yasabye ko abakozi bose bagomba guharanira iterambere ry’abaturage

    Umuyobozi wungirije wa BDF, Semigabo Rosalie

    Uwari Umuyobozi w’Agateganyo wa BDF, Umugwaneza Monique, mu muhango w’ihererekanyabubasha

    Amafoto: Uwumukiza Naniy


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukorera-hamwe-nk-umuntu-umwe-intego-y-ubuyobozi-bushya-bwa-bdf-burongowe-na

  • NFF ikomeje kwegera abana bahoze mu muhanda ibatoza imitekerereze yagutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje gusura abana bahoze mu mihanda basubizwa mu miryango yabo
    Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje gusura abana bahoze mu mihanda basubizwa mu miryango yabo

    Ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’ishuri ry’inshuke rw’uwo muryango rya Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, aho ku cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, icyo gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze na Rubavu ahasuwe abana bahoze mu muhanda bo miryango itandatu.

    Ni igikorwa cyatangiwemo n’impanuro zinyuranye zikubiyemo ubutumwa bwa NFF bugamije gufasha abo bana mu myumvire n’imitekerereze yagutse ibafasha kubaho neza muri sosiyete, mu rwego rwo kubarinda icyabasubiza mu buzima bubi bahozemo, no kuganiriza ababyeyi babo mu kubereka ko bakiriwe mu miryango nk’uko Ndayisaba Fabrice, Umuyobozi w’iyo Fondation yabitangarije Kigali Today.

    Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Yagize ati “Iki ni igikorwa ngarukamwaka dutegura mu gufasha abana bahoze mu mihanda ya Rubavu na Musanze bagasubizwa mu miryango ndetse bamwe basubizwa mu mashuri mu gihe abandi bagishakishirizwa aho baziga. Turabasura tukabereka ko tubari hafi kandi tubashyigikiye, ni mu rwego rwo kubafasha mu mitekerereze n’imyumvire mu kubarinda gusubira aho bahoze”.

    Arongera agira ati “Ni n’umwanya wo kubifuriza umwaka mushya muhire basangira Noheli, ni ibikorwa dufashwamo n’abanyamuryango bagize iyo Fondation barimo na Senateri Musabeyezu Narcisse uduhora hafi”.

    Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice ni ishuri ryakira abana b’inshuke nyuma y’uko rishinzwe muri Mutarama 2020, aho rikorera mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro aho ryemewe na Minisiteri y’Uburezi rihabwa n’ibyangombwa biryemerera gukora ku mugaragaro.

    Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice Fondation riherereye muri Kicukiro
    Ecole Maternelle Ndayisaba Fabrice Fondation riherereye muri Kicukiro

    Ni ishuri ryakomeje gufasha abana muri ibi bihe bya COVID-19 hifashishijwe ikoranabuhanga (Online) ku buryo abana batagizweho ingaruka zikomeye n’icyo cyorezo.

    Uretse icyo gikorwa cyo gufasha abana bahoze mu muhanda, Ndayisaba Fabrice Foundation ikomeje ubukangurambaga bujyanye no gukomeza kurwanya COVID-19 mu bana no mu rubyiruko.

    Ni ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye na Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, hafashwa n’ababyeyi gutoza abana umuco wo gukora siporo bari mu ngo, kugira ngo bakomeze bagire ubuzima bwiza.

    Ndayisaba Fabrice washinze NFF
    Ndayisaba Fabrice washinze NFF
    Umwe mu bafite abana bahoze mu muhanda yishimiye icyo gikorwa
    Umwe mu bafite abana bahoze mu muhanda yishimiye icyo gikorwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nff-ikomeje-kwegera-abana-bahoze-mu-muhanda-ibatoza-imitekerereze-yagutse

  • Gukorera hamwe nk'umuntu umwe- Umuhigo Munyeshyaka Vincent yinjiranye muri BDF – #rwanda #RwOT

    Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukuboza 2020, Munyeshaka yahize kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bya BDF mu baturage no kugaragaza ishusho yayo nk'ikigo kigamije gushyigikira iterambere ry'umuturage.

    Inama y'Abamisitiri yateranye ku wa 15 Ukuboza 2020 niyo yagize Munyeshaka Vincent Umuyobozi Mukuru wa BDF, Semigabo Rosalie ahabwa kumwungiriza.

    Aba bayobozi baje gukomereza aho abandi bari bagejeje mu gushyigikira imishinga ya ba rwiyemezamirimo muri gahunda ya Leta yo gutanga inguzanyo ku mishinga iciriritse no guhanga imirimo mishya.

    Munyeshaka Vincent yavuze ko abakozi ba BDF bose bakwiye gukorera hamwe nk'umuntu umwe mu rwego rwo guhuza imbaraga kugira barusheho gutanga serivisi nziza.

    Yagize ati 'Buriya hari ingingo dukwiye kugenderaho nko gukorera hamwe nk'umuntu umwe, abakozi bose tugahuza imbaraga n'umutima kugira ngo turusheho gushyigikira iterambere ry'umuturage.'

    Yakomeje avuga ko hazabaho kumenyekanisha no gusobanura neza icyo BDF ari cyo kugira ngo hakurweho urujijo mu baturage bafata iki kigega uko kitari bikaba byavamo kucyitegaho ibidashoboka.

    Ati 'Hari ikibazo cyabaye aho abantu bumvaga ko BDF ishoboye byose, ko yakora byose byamara kugenda gutyo ugasanga guhuza ubushobozi buhari n'ibyifuzo by'abantu bigorana. Biradusaba ko tuzajya tubamenyesha ubushobozi dufite ndetse n'uko tuzabukoresha.'

    Muri iki gikorwa, hanahererekanyijwe ububasha hagati y'Uwari uyoboye Inama y'Ubutegetsi ya BDF, Rugamba Egide na Rwigamba Eric wamusimbuye.

    Rwigamba Eric yavuze ko abakozi bose bafite inshingano zo gukorera hamwe mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage.

    Ati 'Buri mukozi wese akwiye kumva ko akwiye kugira umusanzu atanga mu kuzamura imibereho myiza y'Abanyarwanda tugakorera hamwe mu gukomeza gushyigikira iterambere ry'umuturage.'

    Abayobozi bacyuye igihe basabye ababasimbuye gukomereza aho bari bageze no gukosora ibitaragenze neza.

    Rugamba Egide wahoze ari mu Nama y'Ubutegetsi ya BDF yavuze ko hari ibikorwa bikomeye bagezeho birimo kwigisha abantu uko batangiza imishinga yabo.

    Ati 'Hari byinshi twakoze ariko igikomeye ni uguhanga imirimo no kwigisha abaturage kugira imishinga yabo ibabyarira inyungu, ntekereza ko abayobozi bashya bazakomerezaho.'

    'Ikindi nabwira aba bayobozi bashya ni uko abantu bafite byinshi bashaka kuri BDF kandi biri hejuru bakwiye kumenya uko basubiza ibi byifuzo by'abashaka ko yagira aho ibageza.'

    Kuva BDF yatangira gukora mu mwaka wa 2011 imaze gufasha imishinga irenga ibihumbi 35 ifite agaciro k'arenga miliyari 96 Frw.

    Munyeshyaka Vincent ahererekanya ububasha na Umugwaneza Monique wayoboraga BDF by’agateganyo

    Rugamba Egide (iburyo) wari mu Nama y’Ubutegetsi ya BDF ahererekanya ububasha na Eric Rwigamba ugiye kuyiyobora

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko intego bihaye ari gukorera hamwe nk’umuntu umwe kugira ngo barusheho gutanga serivisi ziboneye ku Banyarwanda

    Abayobozi bashya bakiriwe muri BDF

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BDF, Rwigamba Eric, yasabye ko abakozi bose bagomba guharanira iterambere ry’abaturage

    Umuyobozi wungirije wa BDF, Semigabo Rosalie

    Uwari Umuyobozi w’Agateganyo wa BDF, Umugwaneza Monique, mu muhango w’ihererekanyabubasha

    Amafoto: Uwumukiza Naniy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukorera-hamwe-nk-umuntu-umwe-intego-y-ubuyobozi-bushya-bwa-bdf-burongowe-na