Author: webrwanda

  • Abantu 4 bishwe na COVID-19 mu Rwanda handura abashya 107 #rwanda #RwOT

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko abitabye Imana barimo abagabo babiri b'imyaka 78 na 68 n'umugore w'imyaka 84 bose uko ari 3 bo mu mujyi wa Kigali n'undi mugabo w'imyaka 48w'i Gicumbi.

    Abarwayi bashya babonetse I Kigali: 40, Kayonza: 17, Gakenke: 12, Musanze: 12, Huye: 8, Rubavu: 8, Gicumbi: 5, Burera: 2, Rusizi: 1, Kamonyi: 1, Nyagatare: 1

    Nta muntu n'umwe wakize coronavirus mu masaha 24 ashize bituma umubare w'abamaze gukira bose uguma ari 6,339 naho abakirwaye ni 1,710.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko abagikora ingendo zitandukanye bajya gusura imiryango yabo bari mu bashobora gutuma Covid-19 irushaho gukwirakwira kandi bigashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho n'inzego z'ubuzima harimo kwirinda ingendo zitari ngombwa, gusa Dr Nsanzimana agaragaza ko hari abarenga kuri ibi bagakora ingendo zo gusura inshuti n'abavandimwe ari nako bishyira mu byago byo kwandura.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 29 Ukuboza, yagaragaje izi ngendo ziri gukorwa cyane mu minsi mikuru isoza umwaka nk'ibishobora kongerera ubukana bwa Covid-19 mu Rwanda.

    Ati 'Abantu muri iyi minsi mikuru bitwararike cyane kuko imyitwarire y'umuntu, ibyo birori bategura, ukuntu yitwara mu buzima kujya gusura ababyeyi n'abazukuru n'abuzukuruza ibyo byose biraza kudutera ikibazo.'

    'Biraza gutuma n'izo ndembe ziyongera. Umuntu arajya gusura sekuru, nyirakuru cyangwa umuvandimwe azi ko ari urukundo amushyiriye ugasanga rimwe na rimwe amushyiriye na Covid-19, hashira icyumweru kimwe ugasanga aje ari indembe.”

    Dr Nsanzimana yavuze ko mu byatumye Covid-19 yongera gukaza umurego mu Rwanda muri iyi minsi harimo n'ukudohoka kw'abantu, aho batacyubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera nk'uko bikwiye.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-4-bishwe-na-covid-19-mu-rwanda-handura-abashya-107

  • Icyiciro cya 5 cy'impunzi 130 zivuye muri Libya cyageze mu Rwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko izi mpunzi zijya mu nkambi y'agateganyo ya Gashora zirabanza zipimwe COVID-19.Mu byiciro 4 bibanza u Rwanda rwakiriye abagera kuri 385.

    Izi mpunzi n'abashaka ubuhungiro bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tatu zishyira saa yine z'ijoro, aho baza gufatirwa ibipimo bya Coronavirus mbere yo kwerekeza muri hoteli zibacumbikira bategereje ibisubizo.

    Biteganyijwe ko nibamara guhabwa ibisubizo barahita basanga bagenzi babo mu Nkambi y'agateganyo ya Gashora Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

    Igikorwa cyo kwakira izi mpunzi kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    U Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya kane cy'impunzi n'abandi bashaka ubuhungiro 79 baturutse muri Libya, barugezemo ku wa 19 Ugushyingo 2020.

    U Rwanda rumaze kwakira impunzi n'abandi bashaka ubuhungiro 385 barugezemo mu byiciro bine.

    Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibaha ubuhunzi barimo 131 bagiye muri Suède , 23 bagiye Canada, 46 bajya Norvège, abandi batanu bakiriwe n'u Bufaransa.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika.

    Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w'u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/icyiciro-cya-5-cy-impunzi-130-zivuye-muri-libya-cyageze-mu-rwanda

  • Umukinnyi yatsinze igitego biramurenga yerekana igitsina cye ku mugaragaro [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi w'imyaka 33 yatsinze igitego cy'intsinzi mu minota ya nyuma ubwo ikipe ye yatsindaga Asuncion ibitego 3-2 mu gikombe cy'igihugu kuwa Gatatu ushize.

    Iki gitego cy'intsinzi cyashimishije bikomeye uyu rutahizamu bituma akuramo umupira we n'ikabutura arayimanura abantu bareba ubwambure bwe.

    Umusifuzi ntacyo yakoze kuri iyi myitwarire idasanzwe y'uyu mukinnyi ariko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje igitsina cye ku mugaragaro.

    Amaze kubona aya mashusho,uyu mukinnyi yagize ati 'Ndicuza uko nishimiye igitego.Nizere ko umugore wanjye atabibonye.Agomba gukomeza kwihangana.Ni bye byose.'

    Uyu mukinnyi ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kuko Paraguay FA iri gukora iperereza kugira ngo ahanwe.

    Umuyobozi wa APF, Raul Prono yagize ati 'twatangiye gukora iperereza kuko ntabwo turabona inyandiko itanga ikirego cyangwa se ikindi kintu ku musifuzi.
    Twabonye amakuru kuri Internet,mu binyamakuru n'ahandi azadufasha gukora iperereza.

    Twamenyesheje Raul Bobadilla ibihano ndetse yahawe iminsi 3 yo kujurira.'

    Raul Bobadilla yakinnye mu Burayi muri shampiyona ya Bundesliga aho yakiniye amakipe nka Borussia Monchengladbach na Augsburg ndetse yanahesheje Basel igikombe cya shampiyona muri 2013.Yanakiniye andi makipe yo mu Busuwisi nka Grasshoppers na YB Berne.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yatsinze-igitego-biramurenga-yerekana-igitsina-cye-ku-mugaragaro

  • Rusizi: Abitwaje intwaro bibye umuturage arenga ibihumbi 400 Frw, banica umugore we – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi, ahagana ku saa Tatu z'ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Aba bagizi ba nabi bateye urugo rwa Bavugamenshi ari batatu, ngo babiri muri bo bari bambaye imyenda isa n'iya gisirikare, naho umwe yambaye bisanzwe.

    Abaturanyi b'uru rugo bavuze ko abo bagizi ba nabi baje bagasaba uwo mugabo usanzwe ari umucuruzi w'amatungo kubaha imbunda, we akavuga ko ntayo afite, nyuma bakamusaba amafaranga.

    Bahise bamuzirika maze basaka inzu ye, aho bamutwaye arenga ibihumbi 400 Frw.

    Mu gusohoka mu nzu batwaye ayo mafaranga, ni bwo nyakwigendera Mukandayisenga Olive yabakurikiye abatakambira abasaba ko byibuze bamusigiraho make, bahita bamurasa mu rubavu.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uwo mugore yarashwe ntahite apfa, atabarwa n'umuturanyi we amushyira kuri moto ngo amujyanye kwa muganga, ariko igeze inyuma y'urugo ahita ashiramo umwuka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yahamirije IGIHE iby'aya makuru, asobanura ko abateye bigaragara ko ari abajura.

    Yagize ati 'Ni byo koko hari umuturage wacu wishwe n'abajura bitwaje intwaro, bamutwara n'amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw.'

    Yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

    Ati 'Ntituramenya abantu baba bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, iperereza riracyakomeje.'

    Kayumba yasobanuye ko ibikorwa nk'ibi bidakunze kurangwa mu karere ke ariko abaturage badakwiye guhungabana.

    Yagize ati 'Nibahumure turacyakora iperereza, ariko barusheho no gukaza ingamba z'umutekano, harimo gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu batazi neza, cyangwa hari ibikorwa bibi bamukekaho.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, ari naho waraye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abitwaje-intwaro-bibye-umuturage-arenga-ibihumbi-400-frw-banica-umugore

  • Umugabo yari ahitanwe n'amazi menshi cyane yanyoye yizeye ko amukiza Covid-19 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wakoraga akazi ko kwita ku baturage yakoze agashya yanga kwivuza ibimenyetso bya Covid-19 yari afite ahubwo avuga ko amazi menshi aramukiza.

    Uyu mugabo yanyoye amazi menshi cyane kugera kuri litiro 5 ariko ibintu byaje kumubera bibi kuko yari apfuye Imana ikinga ukuboko.

    Uko yanywaga amazi menshi niko umunyu mu mubiri watangiye kuba muke cyane,bimutera kugwa mu bwogero.

    Nubwo abaganga ba NHS bagira inama Abongereza banduye Covid-9 yo kunywa amazi menshi,ubu s'uburyo bwo kubakiza Covid-19 nkuko bwana Luke Williamson yibeshye.

    Luke akimara kwitura hasi mu bwogero yatabawe n'umugore we Laura w'imyaka 39 watumye adata ubwenge kugeza abaganga bahageze.

    Bwana Williamson yagize ati 'Iyo umugore wanjye atahaba simba ndi hano.Yaratuje ahamagara imbangukiragutabara hanyuma yicarana nanjye hasi.

    Laura we yagize ati 'Yari amaze icyumweru afite intege nke abaganga bamugira inama yo kunywa amazi menshi.

    Ijoro rimwe yagiye koga niko kugwa mu bwogero.Abaganga bamubwiye ko umunyu mu mubiri we wabaye muke cyane kubera kunywa amazi menshi.Nicyo cyatumye yitura hasi.Luke yamaze iminota 20 atavuga.Nagize ubwoba bwinshi ko yapfuye.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yari-ahitanwe-n-amazi-menshi-cyane-yanyoye-yizeye-ko-amukiza-covid-19

  • Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 107 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni abagabo babiri b’imyaka 78 na 68 n’umugore w’imyaka 84 bitabye Imana bari i Kigali. Undi witabye Imana ni umugabo w’imyaka 48 wari i Gicumbi.

    Abo bantu bahise buzuza umubare w’abantu 79 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu 107 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

    Abo barwayi bashya 107 babonetse mu bipimo 2,913 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 40, Kayonza: 17, Gakenke: 12, Musanze: 12, Huye: 8, Rubavu: 8, Gicumbi: 5, Burera: 2, Rusizi: 1, Kamonyi: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,128 muri bo abamaze gukira ni 6,339 naho abakivurwa ni 1710.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abantu-bane-bishwe-na-covid19-habonetse-abarwayi-bashya-107

  • Umwiraburakazi wabaye umucakara mu muryango w'abazungu kuva ku myaka 8,yararokowe nyuma yimyaka hafi 40 #rwanda #RwOT

    Nk'uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, ngo ikinyamakuru cyo kuri televiziyo cyaho cyitwa Fantástico, kivuga ko mu buryo bwihariye, uwahohotewe uzwi ku izina rya Madalena Gordiano w'imyaka 46 y'amavuko, yasanzwe aba mu cyumba gito kitagira idirishya mu nzu iri mu ntara ya Minas Gerais mu majyepfo y'uburasirazuba.

    Ababyeyi b'abakene ba Gordiano ngo bamuhaye umuryango w'umuzungu, umwarimu wa kaminuza wamenyekanye ku izina rya Dalton Cesar Milagres Rigueira akiri umwana muto. Yarezwe na nyina w'uwo mwarimu ntabwo yigeze aremerwa ku mugaragaro.

    Ati: 'Nafashaga gusukura inzu, guteka, gusukura ubwiherero, gusukura inzu. Sinigeze nkina, nta nubwo nigeze ngira igipupe. 'Gordiano abwira Fantástico.

    Umugenzuzi ushinzwe ibyo gutabara, Humberto Camasmie, na we yabwiye Fondasiyo ya Thomson Reuters ati: 'Bamuhaga ibiryo igihe yabaga ashonje, ariko ubundi burenganzira bwose yarabwambuwe.'

    Gordiano yarokowe ku ya 27 Ugushyingo 2020, nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturanyi bavuga ko yaboherereje ubutumwa abasaba kumugurira ibiryo n'ibikoresho by'isuku kuko nta mafaranga yari afite.

    Igihe kandi yari muri ubwo bunyage, Gordiano yahatiwe gushyingiranwa na mwene wabo w'uwo muryango ugeze mu za bukuru, kugira ngo bazakomeze kubona pansiyo ye ya R$8000 (angana n'amadolari ya Amerika $ 1.557) nyuma y'urupfu rwe.

    Kuva icyo gihe yemerewe kwakira ayo mafaranga, kandi abashinjacyaha b'umurimo na bo bavuze ko bari mu biganiro n'umuryango wa Rigueira ku bijyanye no kumwishyura indishyi.

    Camasmie yagize ati: 'Ntabwo yari azi umushahara muto icyo ari icyo.' Ati: 'Ubu arimo kwiga gukoresha ikarita y'inguzanyo. Azi ko buri kwezi azajya ahembwa amafaranga menshi [avuye muri pansiyo]. '

    Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko nyuma yo gutabarwa kwa Madalena Gordiano, abakoresha ba Dalton Cesar Milagres Rigueira, aribo Unipam, batangaje ko yahagaritswe, kandi kaminuza ifata 'ingamba zose'. Umwunganira m'umuryango wa Rigueira, yavuze ariko ko Fantástico yabahamije icyaha na mbere yuko batangira kwiregura mu rukiko.

    Uyu munyamategeko yagize ati: 'Kumenyekanisha imburagihe kandi nta shingiro byakozwe n'abagenzuzi n'intumwa za Leta, mbere yuko urubanza rumenywa… icyaha bashinjwa, ni uguhonyora uburenganzira n'amakuru akomeye aturuka mu muryango, kandi bikabangamira umutekano wabo.'

    Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko muri Brezil abashinzwe umurimo bavuga ko uburetwa bwo mu rugo bwabaye ikibazo gikomeye, kandi kubigabanya bikaba ikibazo gikomeye kuko abahohotewe badakunze kwibona nk'abacakara b'iki gihe.

    Nubwo abagenzuzi b'umurimo bashobora kujya ku kazi no mu ngo kugira ngo bakore iperereza ku manza z'ubucakara, basabwa kubona uruhushya rw'umucamanza kugira ngo bashobore kwinjira, kandi abahohotewe na bo bagomba kubibamenyesha ku mugaragaro.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umwiraburakazi-wabaye-umucakara-mu-muryango-w-abazungu-kuva-ku-myaka-8

  • Umunyarwandakazi Uhiriwe Yasipi Casmir yambaye bikini muri Miss Africa Calabar Umu-Somalia arabyanga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa uko ari 20 bose bari kubarizwa mu gihugu cya Nigeria baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, aho bahataniye ikamba rya 'Miss Africa Calabar 2020'.

    Mu ijoro ry'uyu wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Africa Calabar, bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto abiri ya buri mukobwa uhatanye muri iri rushanwa amugaragaza yambaye umwenda wo kogana uzwi nka 'bikini' ukunze gukoreshwa mu marushanwa atandukanye y'ubwiza.

    Umukobwa witwa Hani Abdi Gass wo muri Somolia we yiyerekanye mu mwambaro w'umweru w'abasiramukazi ugizwe n'ipantalo imurekuye, umwenda umeze nk'ishati yitandiye mu mutwe.

    Undi mukobwa ntiyambaye 'bikini' ariko uwo yari yambaye wagaragaje amatako yitwa Soukaina Chouad wo muri Morocco. Yari yambaye umwenda imeze nk'igitenge upfundikiye mu ijosi ariko ugaragaza amatako.

    Uwihirwe Yasipi Casimir yiyerekanye muri 'bikini' y'ibara ry'umweru imeze nk'iyo yari yambaye ubwo yahataniraga guserukira u Rwanda. Ni 'bikini' itandukanye n'izindi kuko imeze nk'ikabutura. Ndetse yambaye n'isengeri.

    Ni mu gihe abandi bakobwa bambaye imeze nk'ikariso n'umwenda umeze nk'isengeri ariko ugarukira ku mabere.

    Iri rushanwa rizaba ku wa 30 Ukuboza 2020, hifashishijwe iyakure. Byari biteganyijwe ko risozwa ku wa 27 Ukuboza 2020, ariko kubera ingamba zo guhangana n'icyorezo cya Covid-19 muri Nigeria ryigijwe imbere.

    Abategura iri rushanwa bavuze ko banahisemo ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo buri mukobwa witabiriye iri rushanwa atazandura Covid-19.

    Mu gitondo cyo ku wa 23 Ukuboza 2020, ni bwo Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020.

    Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 azahembwa amadorali ibihumbi 50 n'imodoka yo kugendamo yo mu bwoko bwa SUV.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyarwandakazi-uhiriwe-yasipi-casmir-yambaye-bikini-muri-miss-africa-calabar

  • NEC yasobanuye impamvu ingengabihe y’amatora y’inzego z’ibanze yahindutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Charles Munyaneza avuga ko amatora yigijweyo ngo barebe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda kimera
    Charles Munyaneza avuga ko amatora yigijweyo ngo barebe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda kimera

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, akavuga ko nubwo ari uko bimeze izo mpinduka nta kintu kinini zitwara kuri gahunda y’amatora yari yatangajwe, cyane ko atari byose byahindutse.

    Mu nkuru Kigali Today yaherukaga gutangaza, hari harimo ko amatora y’inzego z’ibanze yagombaga gutangira tariki 6 Gashyantare 2021, ariko si ko biri kubera izo mpinduka nk’uko Munyaneza abisobanura.

    Agira ati “Ubundi amatora yagombaga gutangira ku itariki ya 6 Gashyantare 2021, ni ukuvuga ayo ku rwego rw’imidugudu n’utugari na ho andi akaba ku itariki 22 Gashyantare 2021. Ariko ubu muri gahunda nshya twatanze, amatora yagombaga kuba ku itariki 6 Gashyantare azaba ku itariki 20 Gashyantare 2021, twihaye icyo gihe ngo turebe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda gifata intera, tunabone umwanya wo gukangurira abaturage amabwiriza yo kwirinda”.

    Ati “Icyakora amatora yagombaga kuba ku itariki 22 Gashyantare 2021 ari yo avamo abajyanama b’uturere, yo ntacyo twigeze tuyahinduraho azaguma ku itariki yayo”.

    Yongeraho ko nta kintu kinini kizahinduka kuko byari biteganyijwe ko uturere tuzaba dufite nyobozi ku 1 Werurwe ariko ngo n’ubundi zizaba zabonetse ku ya 5 Werurwe 2021.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko bibaye ngombwa ko ayo matora yakongera kwigizwayo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa ku nzego zose ari bo bazakomeza kuyobora, kuko za nyobozi zo zigomba kuba zavuyeho.

    Ati “Ubundi manda y’abayobozi itangira igihe abayobozi bandi barahiriye, abariho ubu bagombye guhagarika imirimo mbere yo gutangira kwakira kandidatire, ahari Njyanama Abanyamabanga Nshingwabikorwa ni bo basigara bayobora kugera abandi bayobozi batowe. Nta kizapfa rero nubwo amatora yakomeza kwisunika, cyane ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na yo iba ibikurikirana, twareba icyakorwa”.

    Ati “Ariko tubona amatora ashobora kuba kuri ariya matariki kuko nubwo icyorezo gihari, tugomba no kureba ku miyoborere y’abaturage kubera ko abo bayobozi batorwa bafite uruhare runini mu gukangurira abaturage kwirinda icyo cyorezo. Bivuze ko icyorezo gihari ariko n’ubuzima bw’igihugu bugomba gukomeza, byose ni ukubishyira ku munzani”.

    Munyaneza avuga kandi ko ku rwego rw’uturere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n’wo Mujyi ubwawo nta matora azaba muri icyo gihe kuko haherutse kuba impinduka, abayobozi bahari bakaba bafite manda y’imyaka itanu. Ikizakorwa muri utwo turere ngo ni ugutora za Njyana kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’umurenge, amatora agahagararira aho.

    Ingengo y’imari yateganyijwe y’ayo matora ingana na miliyari eshatu na miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo kubera ibikoresho byo kwirinda Covid-19 bizakenerwa mu gihe cy’amatora, NEC ngo irimo kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo iyo ngengo y’imari ibe yakongerwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nec-yasobanuye-impamvu-ingengabihe-y-amatora-y-inzego-z-ibanze-yahindutse