Author: webrwanda

  • Amafoto Yaciye ibintu:Abanyeshuri biga mu mashuri abanza batangiye kwigishirizwa munsi y'ibiti #rwanda #RwOT

    Tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo Prof. Magoha yasuraga ibigo by'amashuri kugira ngo arebe aho imyiteguro yo gusubukura amasomo igeze, yasabye abarimu kurangwa n'udushya nko kwigishiriza abanyeshuri hanze munsi y'ibiti, mu gihe ikirere kimeze neza.

    Kuri Prof. Magoha, ubu ni bwo buryo bwafasha abarimu kugabanya ubucucike mu byumba by'amashuri no kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati y'umuntu n'undi, nka rimwe mu yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima mu gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Ubwo amasomo yasubukurwaga kuri uyu wa 4 Mutarama, nk'uko tubikesha Daily Nation, aharimo Ishuri Ribanza rya Mweiga riherereye mu Karere ka Nyeri, batangiye gukurikiza igitekerezo cya Prof. Magoha.

    Abanyeshuri b'Ishuri Ribanza rya Mweiga batangiye kwigira munsi y'ibiti

    50% by'abanyeshuri bitabiriye amasomo barigira munsi y'ibiti, mu rwego rwo kubahiriza iri bwiriza ryo guhana intera.

    Gahunda yo kwigira munsi y'ibiti ni imwe mu ngaruka z'icyorezo cya Covid-19, cyibasiye Isi kuva mu mpera z'umwaka w'2019. Umubare w'abana bageze mu kigero cyo kwiga wariyongereye ariko ibihugu birimo Kenya ntibyabashije kubaka ibyumba by'amashuri bishya byo kubakira, nk'uko Prof. Magoha yabitangaje.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/amafoto-yaciye-ibintu-abanyeshuri-biga-mu-mashuri-abanza-batangiye

  • Miss Naomie Nishimwe baramutunguye ku isabukuru ye y'amavuko| Ibyishimo byamurenze| dore icyo bagenzi be bamuvugaho (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 05 Mutarama 2021 niwo munsi w'amavuko wa Miss Rwanda 2020 ariwe Nishimwe Naomie. Inshuti nyinshi zitandukanye zirimo abo babanye muri bootcamp, aba miss bangenzi be, abo mu muryango we ndetse n'abandi bagiye bazi Miss Naomie bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Kuri uyu munsi kandi Miss Nishimwe Naomie yatunguwe n'inshuti ze zimuzanira umutsima (gâteau) maze zimwifuriza isabukuru nziza zimuririmbira. Iki gikorwa cyabaye gitunguranye (surprise) dore ko Miss Naomie atari abizi. Naomie nawe yasazwe n'akanyamuneza araseka cyane agaragaza ibyishimo byinshi ndetse anashimira inshuti ze.
    VIDEO YOSE Y'UKO BYAGENZE UBWO NAOMIE YATUNGURWAGA N'INSHUTI ZE ZIKAMWIFURIZA ISABUKURU NZIZA MWAYIBONA HANO HASI:

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-nishimwe-baramutunguye-ku-isabukuru-ye-yamavuko-ibyishimo-byamurenze-dore-icyo-bagenzi-be-bamuvugaho-video/

  • Abakora mu byo gutwara abagenzi barasaba koroherezwa kujya mu miryango yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali
    Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali

    Yabitangaje kuri uyu wa 05 Mutarama 2021 nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 04 Mutarama igafata ibyemezo bigamije gukumira ubwiyongere bw’indwara ya COVID-19 harimo icyo guhagarika ingendo zihuza uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali.

    Ni imyanzuro yafashwe mu masaha y’ijoro ku buryo abantu benshi baraye batamenye ibyabaye uretse kumva amakuru ya mu gitondo.

    Ntambabazi Etienne umushoferi wa Coster avuga ko kuba ingendo zongeye guhagarara ari ikibazo ku mushoferi cyane abakorera ibigo byigenga.

    Ati “Ubundi umushoferi arya ari uko yakoze, buri munsi ahabwa amafaranga yo kurya akarya igice ikindi akagisigira umuryango kuko umushahara uba ari mucye. Urumva niba tudakorera Leta umushahara uvuyeho kandi n’ayo twahabwaga yo kurya ku munsi nayo yagiye.”

    Umuyobozi wa gare ya Nyagatare Butera Faustin avuga ko icyemezo cyafashwe ntacyo bagihinduraho kuko henshi abantu bari baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Kimwe n’abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’umuryango yabo ngo ni ikibazo kuko bagiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi.

    Yifuza ko bishobotse abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’imiryango bakoroherezwa kuyisubiramo.

    Agira ati “Nanjye byansanze kure y’umuryango wanjye kimwe n’abashoferi bari baraye ahandi hatari mu ngo zabo urumva tugiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi. Twifuzaga ko abashoferi bakoroherezwa bagasanga ingo zabo kuko nibwo n’iyi minsi akazi kahagaze.”

    Umuyobozi mukuru wa RITCO Nkusi Godfrey uvuga ko icyemezo cyafashwe kigamije kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda bityo ntawukwiye kutagishyikira.

    Kuri we n’ubwo ari Guma mu Karere asanga n’ubundi ari Guma mu Rugo kuko batazabasha gukora kandi ari igihombo ku kigo.

    Ubu ngo barimo gushakisha uko imodoka zagarurwa ku kigo ndetse n’abakozi bakajya mu miryango yabo.

    Yizeza ariko abakozi b’iki kigo ko ubumwe basanganwe ntawuzahungabanywa n’izi ngamba ahubwo ubushobozi bucye buzaba buhari buzasaranganywa.

    Ati “Ikibazo si abakozi si n’ikigo ahubwo ni COVID-19, hari ukuntu twabanye kuva yagera mu Rwanda kuko ntawabuze akazi, ntawagize ikirarane cy’umushahara, turakomeza dufatane mu maboko, ubushobozi bucye buhari tubusaranganye kandi ubumwe bwacu ntibwatuma hari uhungabana.”

    Bamwe mu bashoferi bavuga ko Guma mu Karere ari umunyamfu ukubiswe abari baradohotse ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kuburyo nibisubira uko byari bimeze benshi batazongera gukora amakosa yo kurenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakora-mu-byo-gutwara-abagenzi-barasaba-koroherezwa-kujya-mu-miryango-yabo

  • Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 107 barayandura #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana barimo abagabo bane b'imyaka 65, 64, 57 na 45 bo mu Mujyi wa Kigali n'umwe w'imyaka 69 wo mu Karere ka Nyamasheke.

    Itangazo rya Minisante ryerekana ko kuri uyu wa Kabiri hagaragaye abarwayi 107 bakuwe muri 'Kigali: 44, Bugesera: 20, Musanze: 17, Huye: 7, Rusizi: 5, Nyamasheke: 3, Rubavu: 2, Nyamagabe: 2, Muhanga: 2, Ruhango: 2, Kamonyi: 2, Nyanza: 1.''

    Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 745 252, hasanzwemo abantu 8955 banduye. Muri bo 6878 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1967 bakiri kwitabwaho.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi 39 ba Coronavirus barembye, barimo batandatu barembye cyane bakenera umwuka ugera kuri litilo icumi ku munota ngo babashe guhumeka.

    Ubwiyongere bukabije bw'ubwandu bwa Coronavirus buri kugaragara muri iyi minsi, ni ikibazo gihangayikishije cyane, aho buri kujyana no kwiyongera k'umubare w'abahitanwa nayo dore ko abamaze kubura ubuzima kubera iyi virus barenze 100, ndetse 50% muri bo, bapfuye mu kwezi kumwe.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye IGIHE ko ubu bwiyongere buri guterwa no kudohoka gukabije kw'abantu badakurikiza amabwiriza ya Covid-19 ndetse n'abantu bagaragaweho ibimenyetso bagatinda kujya kwa muganga bakaza kwivuza barembye, bikaba byabaviramo n'urupfu.

    Ati 'Ikibazo gikomeye ni abadohoka n'abumva ko Covid-19 itari hafi yabo ku buryo bandura ntibabimenye, ntibajye kwa muganga bagakomeza kubaho nk'uko bisanzwe, bagakomeza gukwirakwiza ubwandu.'

    Yavuze ko gutinda kwivuza kw'abantu bagaragaweho ibimenyetso bakajya kwa muganga barembye, nabyo biri mu biteza ubu bwiyongere bw'abahitanwa n'iki cyorezo.

    Yagize ati 'Ubwiyongere buri kubonerwa cyane cyane mu kuba abantu bari gutinda kwivuza[…]bakaza barembye rimwe na rimwe ugasanga ni bo bashyize ku mwuka, ubundi ugasanga nibo bagize ibibazo bikaba byabaviramo no gupfa.'

    Niyingabira yavuze ko kugeza ubu hari abarwayi 39 barembye bari kongererwa umwuka, 30 muri bo bari ku rugero rusanzwe rwo kongererwamo umwuka, mu gihe batandatu muri bo bari ku rwego rwo hejuru, aho bakenera umwuka mwinshi urenze litiro icumi ku munota, abandi batatu bo barembye bikabije.

    Ibi biragagaza urugero n'ubukana bukabije iyi ndwara iriho ndetse ko buri wese akwiye kubigira ibye, ntihagire uwirara ngo akerense amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Ubu ibigo nderabuzima bya leta ndetse n'amavuriro yigenga byemerewe hirya no hino mu gihugu gupima umuntu ufite ibimenyetso bya Covid-19 ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 15. Abakora ingendo zo mu mahanga nibo bonyine batemerewe gukoresha ubu buryo.

    Niyingabira yavuze ko mu gihe umuntu yibonyeho ibimenyetso nk'ibya Covid-19 birimo ibicurane akwiriye gutekereza ko ari Covid-19 arwaye mbere y'uko atekereza ko ari ibicurane maze akihutira kujya kwipimisha.

    Kugeza ubu 31% by'abamaze kwandura coronavirus bose, bayanduye mu kwezi gushize.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-107-barayandura

  • Breaking news: Habaye impinduka zitunguranye muri Miss Rwanda 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amajonjora y'ibanze y'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yagombaga gutangirira mu Karere ka Rubavu yasubitswe kubera ingamba zakajijwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyakajije umurego mu Rwanda n'ahandi mu bice bitandukanye byo ku Isi.

    Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ryagombaga gutangirira
    mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba, ku wa 09 Mutarama 2021. Rigakomezaku wa 16 Mutarama 2021 mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.

    Rwanda Inspirationa Back Up (RIB) itegura irushanwa rya Miss
    Rwanda yasohoye itangazo ahagana saa mbili kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mutarama 2021 imenyesha ko 'amajonjora y'ibanze yari ateganyijwe gutangira ku itariki 09 Mutarama 2021 mu Ntara y'Iburengerazuba abaye asubitswe, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus nk'uko
    byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 04 Mutarama 2021.'

    Abategura iri rushanwa bavuze ko abifuza kwitabira iri
    rushanwa bemerewe gukomeza kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa www.missrwanda.rw. Bavuga ko 'indi gahunda
    n'amatiriki y'ibikorwa by'iri rushanwa muzabimenyeshwa mu gihe cya vuba'.

    Amajonjora y'ibanze y'irushanwa rya Miss Rwanda 2021 yasubitswe kubera Covid-19

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-habaye-impinduka-zitunguranye-muri-miss-rwanda-2021/

  • Menya abakinnyi 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram bayobowe na C.Ronaldo #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bihatse isi muri iyi minsi dore ko abenshi bazikoresha bamenyekanisha ibikorwa byabo. Youtube, Instagram, Twitter, WhatsApp, Facebook, Telegram nizindi nyinshi nizimwe mu zikunzwe gukoreshwa na benshi hano kw'isi, ibi bigatuma hari n'abinjiza agatubutse kubera zo.

    Abakinnyi nabo ni bamwe mu bayobotse izi mbuga nkoranyambaga dore ko baba bakurikirwa cyane kubera urukundo baba bakunzwe na benshi, byumwihariko Instagram ni urubuga rukoreshwa na benshi. Niyo mpamvu twabateguriye abakinnyi 10 bakina umupira w'amaguru bakurikirwa na benshi kuri Instagram, bayobowe na Cristiano Ronaldo ufite abagera kuri miliyoni 250 bamukurikira kuri Instagram, bivuze ko ari 3.2% by'abatuye isi muri rusange.

    Urutonde rw'abakinnyi 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram:

    Cristiano Ronaldo: 250M
    Lionel Messi: 174M
    Neymar: 144M
    James Lodriguez: 46.6M
    Marcelo: 46.1M
    Zlatan Ibramovich: 46.0M
    Kylian Mbappe: 45.8M
    Gareth Bale: 43.7M
    Paul Pogba: 42.6M
    Sergio Ramos: 42.5M

    Abakinnyi 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram

    The post Menya abakinnyi 10 bakurikirwa cyane kuri Instagram bayobowe na C.Ronaldo appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/01/05/menya-abakinnyi-10-bakurikirwa-cyane-kuri-instagram-bayobowe-na-c-ronaldo/

  • Bikomeje kuba amayobera uyu munsi abandi bantu bishwe na Coronavirus #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Mutarama 2021, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje abandi bantu batanu bishwe n' icyorezo cya Coronavirus

    Abishwe na Coronavirus kuri uyu wa Kabiri ni abagabo batanu b'imyaka 65, 64, 57 na 45 i Kigali n'undi w'imyaka 69 i Nyamasheke. Batuma umubare w'abamaze kwicwa n'icyo cyorezo mu Rwanda ugera ku 110 .

    Ni mu gihe uyu munsi kandi hatangajwe abarwayi bashya 107 barimo abo mu Mujyi wa Kigali 44, Bugesera 20, Musanze 17, Huye 7, Rusizi 5, Nyamasheke 3, Rubavu 2, Nyamagabe 2, Muhanga 2, Ruhango 2, Kamonyi 2 n'umwe wo mu Karere ka Nyanza.

    Muri rusange, abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda ni 8,955 barimo 1,967 bakirimo kwitabwaho n'abaganga.

    Hakize abantu bashya 62 bituma umubare w'abamaze gukira ugera ku 6,878 bangana na 76.78 % by'abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, babonetse mu bipimo 745,252 birimo 4,216  byafashwe uyu munsi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/05/bikomeje-kuba-amayobera-uyu-munsi-abandi-bantu-bishwe-na-coronavirus/

  • Mauricio Pochettino yaciye amarenga ku bivugwa ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri PSG #rwanda #RwOT

    Mauricio Pochettino wahawe akazi ko kuba umutoza mushya wa PSG mu gihe cy'umwaka umwe n'igice ushobora kongerwa mu gihe yakwitwara neza yabwiye abanyamakuru ko Lionel Messi ari mu bakinnyi beza PSG yaha ikaze.

    Nubwo Poch afite Neymar na Kylian Mbappe ndetse na Angel Di Maria,biravugwa ko PSG ishaka kumwongereraho na Lionel Messi ubundi akegukana UEFA Champions League nta kabuza.

    Yabwiye abanyamakuru ati 'Dushyire ku ruhande ibihuha.Abakinnyi beza bahawe ikaze muri PSG.Pap Noheli yangiriye Ubuntu.Mfashe uyu mwanya kugira ngo nshimire Nasser [Al-Khelaifi] n'umuyobozi w'imikino Leonardo bangiriye icyizere bakangarura muri iyi kipe nkuru.

    Iyi n'imwe mu makipe akomeye cyane ku isi,niba atari n'iya mbere.Kubamo ibihuha n'ibintu byumvikana.Twahageze tugomba kubishyira ku ruhande.'

    Ubwo yabazwaga nib anta gitutu yumva afite, Pochettino yagize ati: 'PSG n'ikipe ikomeye ku isi,biragoye ko wayigereranya na Tottenham kuko n'amakipe atandukanye.Nagize ibihe byiza cyane I London.Ndajwe ishinga no gutsinda umukino w'ejo.

    Aha mpafite abakinnyi bakomeye ku rwego rw'isi kandi niteguye guha ikaze abandi.'

    Messi uvugwa muri PSG,azarangiza amasezerano muri Kamena uyu mwaka ariyo mpamvu ari kwifuzwa n'amakipe menshi.

    Pochettino wakiniye iyi kipe yamuhaye akazi kuva 2001-2003,arasabwa kurenga ku gahigo ka Thomas Tuchel wagejeje PSG ku mukino wa nyuma wa Champions League we akayihesha iki gikombe cy'akataraboneka.

    Pochettino yasimbuye Thomas Tuchel wirukanwe ku munsi ubanziriza Noheli ya 2020,aho yari amaze gutsinda 4-0 Strasbourg ariko yaratakarijwe icyizere.

    Umukino wa mbere wa Pochettino azasura Sainte Etienne muri Ligue 1 kuri uyu wa Gatatu saa yine z'ijoro.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mauricio-pochettino-yaciye-amarenga-ku-bivugwa-ko-lionel-messi-ashobora

  • Abantu batanu bishwe na Coronavirus #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana barimo abagabo bane b’imyaka 65, 64, 57 na 45 bo mu Mujyi wa Kigali n’umwe w’imyaka 69 wo mu Karere ka Nyamasheke.

    Itangazo rya Minisante ryerekana ko kuri uyu wa Kabiri hagaragaye abarwayi 107 bakuwe muri 'Kigali : 44, Bugesera : 20, Musanze : 17, Huye : 7, Rusizi : 5, Nyamasheke : 3, Rubavu : 2, Nyamagabe : 2, Muhanga : 2, Ruhango : 2, Kamonyi : 2, Nyanza : 1.”

    Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 745 252, hasanzwemo abantu 8955 banduye. Muri bo 6878 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1967 bakiri kwitabwaho.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Abantu-batanu-bishwe-na-Coronavirus

  • Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni abagabo batanu b’imyaka 65, 64, 57 na 45 i Kigali n’undi w’imyaka 69 i Nyamasheke.

    Abo bantu batanu bahise buzuza umubare w’abantu 110 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu bashya 107 banduye COVID-19, naho abandi 62 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 107 babonetse mu bipimo 4,216 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 44, Bugesera: 20, Musanze: 17, Huye: 7, Rusizi: 5, Nyamasheke: 3, Rubavu: 2, Nyamagabe: 2, Muhanga: 2, Ruhango: 2, Kamonyi: 2, Nyanza: 1.

    Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,995 muri bo abamaze gukira ni 6,878 naho abakivurwa ni 1967.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-covid-19-yishe-abantu-batanu-haboneka-abarwayi-bashya-107