Source : https://agakiza.org/Uguhisha-ni-uwo-washyizemo-ibyiringiro-Ibyiringiro.html
Author: webrwanda
-
Izi ni zimwe mu ngeso zizakwereka umukobwa utakubaka urugo ngo rukomere. – YEGOB #rwanda #RwOT
Nkuko bisanzwe tubagezaho zimwe mu nkuru zitandukanye z'urukundo ndetse n'izijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. uyu munsi rero twagerageje kubakusanyiriza bimwe mubintu byingenzi bikunzwe kugarukwaho biranga umukobwa udafite gahunda yogushinga urugo ngo rukomere.
1.Akabya gukunda gusenga
Uyu azi imirongo ya Bibiliya yose mu mutwe we, avuga Imana buri kanya, arakureba ikijisho niwibeshya ugakora mu biryo udasenze. Gusiba misa ni icyaha ntababarirwa, imvura yaba igwa muragenda. Mu nzu nta kindi amanikamo uretse amashusho y'abamalayika n'ibyerekaranye n'amasengesho. Niba uziko udasenga cyane nka we wikwimena umutwe umutereta.
Muri rusange gukunda gusenga cyane kwe gutuma yumva adashishikariye cyane iby'urukundo. Kuri we urukundo ni inshingano.Nimubana witegure guhinduka nka we cyangwa amakimbirane.
2.Ntahaga imibonano mpuzabitsina
Bigitangira biba ari sawa. Ariko niyo wagira gute uzasanga nyuma ubushake bwe utabushobora. Yifuza ko muryamana inshuro nyinshi ku munsi. Bene aba bakobwa barimo ibice bibiri; Abakunda kwiha akabyizi kenshi n'umuntu umwe, n'abakunda uwo murimo iyo bawukoranye n'abantu barenze umwe.
Uko biri kose bombi nta n'umwe wowe ubwawe musore/mugabo wabasha. Byanze bikunze azaguca inyuma .
3.Ukunda ibintu
Uzabona inkumi nziza yambaye neza isa neza mbese yaka! Ariko ntuzahure n'ibyago byo gusanga ikunda cyane imirimbo ya zahabu na diyama, imyenda y'igiciro, imibavu y'imitaliyani iza n'indege, inkweto zitagurirwa Nyabugogo,cyangwa muyandi ma soko yo mu Rwanda mbese akunda icyo bita Luxe.
Muri we burya nta mwanya w'urukundo kuri wowe urimo, ibyo yimariyemo ngibyo. Buri gihe azaba akubaza uko konti yawe ihagaze ngo yumve niba yabonamo ay'agasheneti kagezweho . Azi gusetsa cyane azi n'uburyo bwo kugukurura ukamuha icyo ashaka cyose.
4.Ukunda rwaserera
Ubundi uyu uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n'abantu asanze.
Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru.Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe 'type' (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.
5.Niwe utegeka
Uyu mukobwa akunda gutegeka ko ibintu bigenda uko ashaka. Numuha amahirwe yo kwinjira mu buzima bwawe azaguhindura irobo 'Robot'. Umunsi wa mbere muzapanga gusangira azakubwira ahantu heza mwahurira, nuzuyaza akubwire ati 'Ahubwo hansange niho njye ubu ngeze'.
Numukunda umenye ko ugiye gutakaza ubwigenge ku buzima bwawe. Azaba umugabo kuko nibyo akunda, no kuburiri bizagenda uko yabiteganyije, bene aba bakobwa iyo wamushyize mu rugo ukanyuranya n'ugushaka kwe ntatinya no kugukora munsi y'amatwi.
6.Habuze gato ngo abe umuhungu
Ubundi aba nta kibazo, uzasanga mu mvugo y'ubu babita 'Abajama' ngo 'nta ribi rye', n'ubundi koko nta ribi rye. Mu mico ni nk'abasore, nibo bagendana, yambara nkabo, ntasuka imisatsi ye nk'abandi bakobwa, akora sport cyane kuko n'umubiri we akenshi umeze nk'uw'abakora sport cyane.
Uyu muzapfa ahanini ko numusaba ngo yambare amere nk'abakobwa uzaba umusaba gukora ibirenze ibyo kuri we, umuntu yashobora. Nibabatumira muri Soiree yiyubashye azakuzira mu i Jeans n'ikoti maze bwana wowe usebe. Niba udakunda bene aba bakobwa wikwibeshya ukundana nawe. Mujye mugendana musangire agacupa na sport ariko ntiwibeshye ngo mukundane.
7.Ni Nyirabirori
Imibyizi na weekend kuri we birasa. Afite imyenda myinshi yo gusohokana kurusha iyo gukorana. Akurikirana akambaro kagezweho, akunda cyane kuba agaragara ko acyeye, ndetse iyo byanze arakwishotorera.Azi aho utbyiniro n'utubari dushya turi, hoteli zose azizi mu busa.
8.Ntajya akura mu mutwe
Imyaka arenda kuyingana na nyirabukwe ariko imyifatire ni nk'umwana. Gufata inshingano, ibyemezo na gahunda ntabwo ari ibintu bimureba. Mu rukundo arahumye umujyana aho ushaka. Mu by'ukuri icyo uyu akeneye ni se si umugabo wo kumurongora.
Usanga ameze nk'ushaka gusingira ubwana bwe yenda igihe cyabwo yaragize bubi. Nushaka kumugira umugore ubwo uzamushakira n'umuganga wo mu mutwe uzajya unahemba agufashe kumukuza mu bwenge. Gusa ni 'abana beza' kandi banezerwa, ariko niba ushaka kubaka uyu murekere abubatse yenda!
9.Yasaritswe n'ifuha
Abagore bose kuri we niba mukeba. Muri kugendana umukobwa mwiza atambutse iruhande rwanyu, ubwo hisha amaso niba udashaka ko agutuka akagukonkobora imbere ya rubanda. Buri kanya araguhamagara akubaza aho uri, niyumva ijwi ry'umugore inyuma yawe cyangwa hafi aho mu minota micye araba abagezeho aze yikiranure n'uwo mukeba.
Â
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating
Source : https://yegob.rw/izi-ni-zimwe-mu-ngeso-zizakwereka-umukobwa-utakubaka-urugo-ngo-rukomere/
-
Urupfu rubabaje rw'umubyeyi wapfiriye iruhande rw'umukobwa we nawe urembejwe na Covid_19 mu bitaro #rwanda #RwOT
Umugore warebye nyina ari gupfa iruhande rwe aho nawe yari arwariye mu bitaro nyuma y'uko bombi bafashwe na Covid-19, arasaba abantu kwitwararika amabwiriza yo kwirinda.
Maria Rico w'imyaka 76 w'ahitwa Leicestershire mu Bwongereza yavanyemo icyuma kimuha umwuka kugira ngo avugishe umukobwa we bwa nyuma â” nubwo yari azi ko ibi byihutisha urupfu rwe.
Anabel Sharma avuga ibi bihe nk'ibiteye agahinda, ariko akavuga ko yishimira ko nyina atapfuye ari wenyine.
Niwe watangaje ifoto ya nyuma bari kumwe ngo akangurire abantu kwirinda iyi virus.
Sharma, avuga ko nyina yapfuye hashize hafi iminota 30 avanyemo 'mask' imuha umwuka ngo amusezere.
Ati: 'Mama yabasabye ko bamuvanamo 'mask' baramubwira ngo 'nituyivanamo biraba birangiye. Nturi bumare akanya'.
'Yaravuze ati 'Yego, ibyo ndabizi ariko ntakundi.'
Sharma w'imyaka 49 arakomeza ati: 'Twamaze nk'iminota itanu akibasha kuvuga, maze nyuma atakaza ubwenge.
'Yatubwiye ko nta bwoba afite bwo gupfa, ko yiteguye. Yambwiye ko ngomba kurwana bikomeye kuko mfite abana mu rugo.'
Mushiki wa Sharma witwa Susana nawe yemerewe kuba ari aho yambaye imyenda irinda umuntu kwandura.
Ati: 'Twari tumufashe kugeza ku mwuka we wanyuma.
'Byatumye numva ntekanye kumva ko turi kumwe nawe, kandi nawe byamuteye kumva amerewe neza.'
Madamu Maria Rico yabanaga mu nzu n'umukobwa we Sharma, umugabo we n'abuzukuru be batatu Noah w'imyaka 10, Isaac 12, na Jacob,22.
Sharma avuga ko akeka ko umwe mu bahungu be yanduye coronavirus ku ishuri maze ikaza 'ikuzura mu rugo' mu buryo bwihuse 'biteye ubwoba'.
Ati: 'Nasaba abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bagatekereza ku bandi.'
Sharma na nyina bashyizwe mu bitaro bya Leicester Royal Infirmary ku munsi umwe mu kwezi kwa 10, nyina Maria Rico yapfuye tariki 01 z'ukwa 11.
Sharma yakurikiranye imihango yo gushyingura nyina iri kuba kuri video kuko yari akiri mu bitaro.
N'ubu we aracyahabwa umwuka aho ari kwitabwaho mu rugo kuko ibihaha bye byangijwe n'iyi virus.
Ati: '{Mama} yari azi neza ko atazakira iyi ndwara kandi yari yabonye ubuvuzi buhagije.'
Avuga ko nyina yari 'umukecuru w'igitangaza' wari umuntu w'umunyembaraga cyane'.
-
Abanyeshuri basaga miliyoni eshatu bavuye mu mashuri kubera COVID_19 #rwanda #RwOT
Muri kenya nyuma y'uko amashuri yari amaze umunsi umwe gusa afunguye bitewe n'icyorezo cya COVID_19 ndetse bikanavugwa ko abanyeshuri bamaze kuva mu mashuri.
Bamwe mu banyeshuri bataye ishuri harimo abahise bigira mu mirimo itandukanye irimo nk'uburobyi,ubucuruzi ndetse na bandi bari baratewe inda.
Ibi byaje gutuma umubare wabitabiriye kujya ku mashuri uri hasi,Umubare ungana 70% muri millioni 16,mu gihe kandi 30% batigeze basubira kwiga.
Kuva ku cyumweru abanyeshuri basaga millioni 16 batangiye gusubira ku ishuri nyuma yamezi agera 10 batiga kubera covid-19.
Source : https://impanuro.rw/2021/01/06/abanyeshuri-basaga-miliyoni-eshatu-bavuye-mu-mashuri-kubera-covid_19/
-
Ntibisanzwe! Igisamagwe cyashotse iy'amazi gifata ingona kirayiconcomera [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Ntibisanzwe kubona inyamaswa nk'igisamagwe isazwe imenyereye guhiga mu mashyamba no mu mukenke yiyemeza gushoka iy'umugezi ikajya guhiga ingona, ariko nta wamenya wasanga yari ikumbuye ibiryo byo mu mazi.
Ni gake uzabona amafoto y'ingona isanzwe imenyerewe mu kubikira abantu n'inyamaswa n'ayo yahindutse umuhigo cyane noneho w'inyamaswa yo ku gasozi.
Umunsi w'ejo wari mubi kuri iyi ngona kuko yisukiriwe n'igisamagwe cyayisanze mu mazi, kirayizonga kiyizamura iy'agasozi maze ikibera ifunguro ry'umunsi
Iyi nkundura hagati y'igisamagwe n'ingona yabereye mu mugezi wa Cuiaba uherereye muri Bresil mu gace ka Pantanal, ubwo iki gisamagwe gisanzwe kiba mu mashyamba akikije uyu mugezi kiyemezaga guhigira mu mazi kigafata iyi ngona ku gakanu kugeza ishizemo umwuka.

Uwafashe aya mafoto, Leighton Lum yavuze ko iyi nkundura itamaze igihe kigeze ku minota itanu kuko iki gisamagwe cyagaragazaga imbaraga zidasanzwe zatumye iyi ngona ipfa itaruhanyije. Nyuma yo kuyifata ngo cyayijyanye imusozi aho -
Polisi yashyize hanze urutonde rushya rw'abashoferi bayisuzuguye bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #rwanda #RwOT
Polisi y'u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda yashyize hanze urutonde rushya rw'abantu 209 bafashwe batwaye ibinyabiziga bakarenga ku mabwiriza abuza ingendo za nijoro mu masaha yashyizweho na Leta ndetse hakaba harimo n'abasuzuguye abapolisi ubwo babaga barimo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Abo bashoferi uko ari 209 baributswa ko bitarenze tariki ya 18 Mutarama 2021 bagomba kuba baritabye ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda aho rikorera ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge. Muri aba 209 harimo 143 bari batwaye imodoka, 66 bari batwaye za Moto, bamwe bari abashoferi mu gihe harimo na ba nyiri ibinyabiziga. Aba bose icyo bahuriyeho ni uko basuzuguye amabwiriza ubwo bari bamaze gufatwa barengeje amasaha yashyizweho na Leta, amabwiriza asaba buri muturarwanda kuba yageze aho ataha nijoro.

Aba bose bandikiwe mu mujyi wa Kigali hagatai ya tariki ya 25 Nzeri na tariki ya 5 Ukuboza 2020 ubwo ingendo zari zibujijwe guhera hagati ya saa mbiri z'ijoro kugera saa kumi za mugitondo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu kizatangira guhera tariki ya 18 Mutarama uyu mwaka kugira ngo biriya binyabiziga bifatwe mu gihe abari babitwaye cyangwa ba nyirabyo bazaba batitabye Polisi nk'uko babisabwa.
Yagize ati 'Usibye kuba hari abafatiwe mu masaha atemewe gukorwamo ingendo, harimo n'abanze guhagarara ubwo abapolisi babaga babahagaritse. Abandi banze kujya muri za sitade cyangwa kujyana ibinyabiziga aho babaga babwiwe kubijyana, turasaba buri muntu wibona ku rutonde rwatangajwe ku rubuga rwa Polisi y'u Rwanda kwizana ku bushake kuko utazaza hazubahirizwa amategeko.'
Umuvugizi wa Polisi yongeye kuburira abantu biha gusuzugura amabwiriza bahabwa n'abayobozi, yavuze ko amabwiriza yose aba ajyanye n'ingamba zo kurinda buri muturarwanda icyorezo cya COVID-19 kandi ayo mabwiriza agomba kubahirizwa uko yakabaye.
CP Kabera yavuze ko hari abibeshya bakiruka cyane bagira ngo barahunga ngo badahanirwa amakosa bakoze nyamara bakirengagiza ko nimero ziranga ikinyabiziga ziba zagaragaye zikandikwa. Yanavuze ko Polisi y'u Rwanda ifite za Camera ku mihanda ziyifasha kubona abantu bose barenga ku mabwiriza bakanga guhagarara ahubwo bakiruka cyane.Â
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yagiriye inama abantu bose kujya bubahiriza amasaha yashyizweho yo kuba buri muntu yageze aho ataha , abibutsa ko gusuzugura amabwiriza bahabwa n'abapolisi bibakururira guhabwa ibihano kandi bikomeye. -
Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yongeye gutangaza gahunda ya Guma Mu Rugo mu gihugu cy'u Bwongereza kubera impinduka za Covid-19 zifite ubwiyongere bwinshi bw'imibare mu bitaro no hirya no hino muri iki gihugu.
Johnson yagize ati: 'Biragaragara ko dukeneye gukora byinshi kugira ngo ubu bwandu bushya bugenzurwe, 'Ibyo bivuze ko guverinoma yongeye gutegeka abaturage kuguma mu rugo.'
Mu kiganiro yagejeje kuri televiziyo y'igihugu, Johnson yongeye gushimangira ingamba zagaragaye mu gihe cyo gufunga bwa mbere mu mpeshyi ishize, harimo no gufunga amashuri yisumbuye ndetse n'abanza. Yongeyeho ko ibyo bivuze ko bidashoboka cyangwa ngo bibe byiza ko ibizamini byose bizakomeza muri ibi bihe nk'uko bisanzwe,' akaba ariyo mpamvu nyamukuru hashyizweho izindi ngamba zo kwirinda icyorezo.Abantu bazemererwa kuva mu ngo zabo kubw'impamvu nke nko guhaha ibintu by'ingenzi, imyitozo ngororamubiri, hamwe n'ubuvuzi.
Johnson yavuze kandi ko abandi bantu bashobora kuva mu rugo bahunga ihohoterwa rikorerwa mu ngo' aho ihohoterwa naryo ryiyongereye mu minsi ya Guma mu rugo yabanje
Ku ngendo mpuzamahanga ubu zirareba abafite 'impamvu zemewe n'amategeko,' nk'akazi kambukiranya imipaka.Nubwo hashyizweho izi ngamba nyamara amarushanwa ya shampiyona ikunzwe na benshi ku isi y'Ubwongereza Premier League izakomeza gukinwa, Iri tangazo rya Johnson rije rikurikira irya Minisitiri w'intebe wa Scotland, Nicola Sturgeon, watangaje ko ifungwa ritangira mu gicuku cyo ku wa kabiri, ku isaha yaho. Ubwongereza bwagarutse mu bihe bikomeye kuko ubwandu bushya buri munsi bwa Covid-19 bwazamutse hejuru y'abantu 50.000 mu gihe cy'icyumweru kimwe
The post Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera appeared first on RUSHYASHYA.
-
Ikizungerezi byavugwaga ko gikundana na Thibaut Courtois cyamuteye indobo kuri bose babireba [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Ikinyamakuru Marca cyatangaje ko aba bombi bari mu rukundo rudasanzwe ariko uyu mukobwa.
Rivera yamenyekanye ubwo yagaragaraga mu kiganiro cyakunzwe kuri TV cya Temptation Island.
Icyo kiganiro gihuza abahungu n'abakobwa bakundana bakagaragaza uko urukundo rwabo rukomeye.
Uyu mukobwa afite abakunzi kuri Instagram bakabakaba miliyoni biganjemo abagabo bakundana amafoto abakurura ashyira hanze.
Abinyujije kuri Instagram,Rivera yagize ati 'Ibinyoma by'uko hari umubano cyangwa guhura na Thibaut Courtois ni ibinyoma.
Courtois yabyaranye abana babiri na Marta Dominguez ariko baje gutandukana ubwo yari mu ikipe ya Chelsea.
Courtois yagiye avugwa mu rukundo n'abakobwa benshi biganjemo abanyamideli n'abakora kuri TV.



-
Abahanzi bo kwitega mu 2021 bakuriwe ingofer… – #rwanda #RwOT
Umwaka ushize wa 2020, wagiye biguru ntege ku bahanzi Nyarwanda n'abandi kubera impamvu twese tuzi z'icyorezo cya COVID -19 cyugarije Isi. Gusa ku rundi ruhande hari abarebye kure mu nzira y'inzitane itari yoroshye bashaka aho banyuza ibintu byabo ku buryo hari na bagenzi babo babakuriye ingofero bamaze igihe mu muziki barimo Tom Close na Danny Vumbi twaganiriye. Aba bagarutseho, bakomereje ku muvuduko bariho baza mu batanga icyizere muri uyu mwaka.
Â
Mu mboni za Danny Vumbi
![]()
Ku Isonga yahashyize umuhanzi Bruce Melodie. Usibye kuba byakorohera buri wese gushyira uyu muhanzi mu ba mbere bigaragaje mu mwaka wa 2020, Danny Vumbi nawe yakomeje ku cyatumye akurira ingofero uyu mugenzi we. Yagize ati 'Yarakoze cyane kandi akora injyana zose'.
Na none kandi ntawareka kuvuga ko ibyo yakoze byashimwe n'abandi batari bake. Ibi bigaragarira mu bihembo yegukanye mu muziki birimo icyo umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi mu bihembyo bya Kiss Summer Awards 2020. Ni nawe wegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.
Indirimbo zitandukanye yakoze zirimo 'Saa Moya', 'Mahwi', 'Henzapu' n'izindi zarakunzwe mu buryo bukomeye ku buryo ari mu bahanzi umuntu yakwitega muri uyu mwaka mu gihe iki cyorezo cyaba gikomeje cyangwa gihagaze kuko n'ubundi ibi bikorwa byose yabigezeho agiciye mu rihumye mu gihe hari benshi babonaga ko bitashoboka. Ntawakwirengagiza kandi ko indirimbo ye “Saa Moya” iyoboye urutonde rw'izo abanyarwanda barebye cyane kuri Youtube mu mwaka ushize.
Undi Danny Vumbi yakomojeho ni Mico The Best. Yagize ati 'Ni umuhanzi watunguranye, indirimbo ye igakundwa cyane'. Indirimbo yamuhesheje kwandika amateka ni iyitwa ‘Igare’ yamuhesheje ibihembo bitandukanye mu muziki nk' igihembo cy'indirimbo y'umwaka muri Kiss Summer Awards ndetse no mu Isango na Muzika Awards.
Iyi ndirimbo ye iza ku mwanya wa 6 mu ndirimbo 10 zakunzwe n'abanyarwanda kuri Youtube umwaka ushize. Imaze kurebwa n'abasaga miliyoni. Undi muhanzi Danny Vumbi yakuriye ingofero ni Davis D. Uyu n'ubwo nta gihembo yegukanye mu muziki yakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo 'Ifarashi', 'Micro', n'iyitwa 'Bon' aherutse gushyira hanze. Izi ndirimbo zatumye arushaho kuvugwa muri Showbiz Nyarwanda. Ari mu batanga icyizere akomeje kugendera ku murongo yihaye.
Aba bahanzi kandi banagaragara ku rutonde rw’abahanzi 10Â Danny Vumbi yakoze bamuryohereje umwaka ushizeÂ
![]()
Uru rutonde rugaragaramo n’abahanzi bashya banyuze mu rihumye bagenzi babo bafite amazina akomeye tuzi
Mu mboni za Tom Close
![]()
Mu bahanzi yagarutseho bose  bahuye n’abo Danny Vumbi yakomojeho nka Davis D yise umuhanzi mushya ariko abantu bakwiye kwitega. Ati 'Hari abahanzi bakoze cyane nka Davis D, ni umuhanzi mushya ariko yarakoze cyane'.
Undi yavuze ni Mico The Best ndetse na Bruce Melodie. Yavuze ko n’ubwo basanzwe, bakoze cyane mu bihe bikomeye, mu gihe hari ababonaga ko bidashoboka ku buryo batanga icyizere mu mboni ze mu gihe tukiri muri ibi bihe bitoroshye by'icyorezo cya COVID-19. Ikindi umuntu yavuga kuri Bruce Melodie ni uko yagize uruhare mu iterambere ry’abahanzi bakizamuka barimo abo afasha nka Kenny Sol ndetse na Juno Kizigenza.
![]()
Aba bahanzi twaganiriye nabo, bahurije kuri Bruce Melodie bashimagiza ibyo yakozeÂ
![]()
Mico nawe ni ukoÂ
![]()
Davis D n’ubwo nta gihembo yegukanye mu muziki bavuze ko aza mu bakoze cyane
-
Liverpool vs Manchester United: Intambara y’a… – #rwanda #RwOT
Kujijishanya hagati y’abatoza ndetse no kugaragaza ukuri kw’ibintu ni bimwe mu bihe biranga imyiteguro y’umukino ukomeye mbere y’uko uba. Nyuma y’umukino wahuje Liverpool yatsinzwemo igitego kimwe ku busa n’ikipe ya Southampton, umutoza Jurgan Klopp yagarutse ku ikipe mucyeba we avuga ko irimo guhabwa penariti nyinshi kandi abona biteye impungenge.
Yagize ati “Ndabyumva neza ko Manchester United imaze guhabwa penariti nyinshi mu myaka ibiri itambutse kurusha izo nahawe mu myaka 5 n’igice maze hano.”
![]()
Umukino wa Liverpool na Manchester United wamye ukomeye
Gusa mu by’ukuri, ntabwo ariko bimeze kuko Liverpool imaze guhabwa Penariti 30 mu mikino 199 kuva Klopp yahagera mu 2015. Manchester United imaze guhabwa penariti 27 mu mikino 75 Ole amaze gukina kuva yagera muri iyi kipe mu 2018.Â
Liverpool ifite impuzandengo y’uko mu mikino 7 ihabwamo Penariti imwe, ariko Manchester United igahabwa penariti imwe mu mikino 3. Gusa nyuma y’ibi byose Manchester United niyo imaze guhabwa penariti nyinshi nyuma y’uko haje VAR bya ibyuma bitanga amashusho yunganira abasifuzi.Â
Abakunzi ba Manchester United basubije Klopp bavuga ko impamvu basigaye bahabwa penariti nyinshi ari uko amakosa yose abasifuzi batajyaga babona ubu VAR itabona kandi neza.
Aya makipe yombi mbere y’uko ahura ubu aranganya amanota 33 ariko Manchester United ikagira umukino w’ikirarane izakina na Burnley tariki 12 Mutarama 2021 mu gihe yanganya uyu mukino bikazatuma ijya guhura na Liverpool iyiri imbere mu manota.






