Author: webrwanda

  • Umwavoka yakoreye imibonano mpuzabitsina mu rukiko biteza impaka ndende #rwanda #RwOT

    Paredes yatanguranye akuramo imyenda hanyuma uwo mugore na we arakurikira bahita batangira gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe urubanza rwari rukomeje. Video yabo yakwirakwiye ku rubuga rwa Twitter.

    Abacamanza babikurikiranye biri kuba, cyo kimwe n'abanyamategeko cyo kimwe n'abarimo gukurikirana urwo rubanza bose.

    Paredes yarimo araburanira uregwa icyaha mu rubanza rwahuzaga itsinda ry'abagizi ba nabi ritinyitse cyane muri icyo gihugu.

    Umucamanza John Chachua Torres warimo kuburanisha urwo rubanza, yahise aruhagarika ako kanya, ahita anavuga ko umwavoka Paredes asuzuguye urukiko.

    Nyuma y'aho umucamanza Torres asangiye hakoreshejwe kamera ya Paredes, yahise ategeka ko uwo mwavoka akorwako iperereza, anahagarikwe muri urwo rubanza.

    Torres yavuze ati:”Tubonye ibiteye isoni byerekanwa imbonankubone aha ngaha, nifuza ko akorwako iperereza byihuse.”

    Nyuma yo guhagarika urwo rubanza, umucamanza Torres yongeyeho inyandiko ivuga ko kuva ubwo umwavoka Paredes azwi nk'umuntu wasebeje urukiko, abavoka bagenzi we, hamwe n'urwego rw'ubucamanza muri rusange.

    Kugeze ubu, Paredes nta bisobanuro aratanga kuri iyo myitwarire.

    Mu kwezi kwa Cyenda umwaka ushize, umudepite umwe wo muri Argentine yeguye nyuma yo kuboneka asoma amabere y'umugore ubwo inteko ishinga amategeko yari yateranye hakoreshejwe ubuhanga bwa video.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwavoka-yakoreye-imibonano-mpuzabitsina-mu-rukiko-biteza-impaka-ndende

  • Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021 niyo yemeje ko Prof Lyambabaje aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko hari hashize amezi ane Phillip Cotton wayiyoboraga asoje amasezerano ye kuri uyu mwanya agasimburwa by’agateganyo na Dr Musafiri Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi.

    Prof Lyambabaje yavutse mu 1960, ni ukuvuga ko afite imyaka 61. Yize muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda, asoje ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri Canada.

    Ni umwe mu bahanga mu Rwanda ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu mibare, kuko afitemo Doctorat yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

    Yabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, ubukerarugendo n’inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n’amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.

    Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n’ubucuruzi ndetse by’umwihariko n’iy’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw’akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba na Comesa.

    Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi n’ubuzima rusange.

    Magingo aya, Prof Lyambabaje yari asigaye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Usibye kuba ari umuhanga mu mibare, Lyambabaje ni umwe mu bantu bazwiho gukunda imikino by’umwihariko Volleyball yakinnye akanaba umutoza. Magingo aya, yari aracyagaragara akina umukino w’intoki wa Volleyball.

    Yakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi. Uyu mukino w’intoki niwo wamuhesheje bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk’uwabigize umwuga.

    Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda

    Lyambabaje yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Volleyball

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-alexandre-lyambabaje-yagizwe-umuyobozi-wa-kaminuza-y-u-rwanda

  • Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya kuri COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ibyumweru bibiri birashize Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, iteranye ifata ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, gikomeje kugaragaza ubukana buri ku rwego rwo hejuru.

    Iyo nama ni yo yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo [Lockdown].

    Nyuma yo gushyira Kigali muri guma mu rugo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyahise gitanga uburyo bwo gupima abantu benshi baba abo mu Mujyi wa Kigali no mu turere dutandukanye.

    Muri icyo gikorwa cyakozwe hagendewe kuri buri kagari aho nko mu Mujyi wa Kigali hapimwe abagera ku bihumbi 20.

    Ku wa 29 Mutarama, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

    Nyuma y’iyo gahunda RBC n’Umujyi wa Kigali bahise batangira gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, ahari hateganyijwe gupimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

    Kuri uyu wa 2 Gashyantare [nyuma y’iminsi 15], abagize Guverinoma bongeye guterana barebera hamwe uko icyorezo gihagaze nyuma y’izo ngamba zikakaye zashyizweho zigamije gukumira ko cyakomeza guhererekanywa mu baturage.

    Mu byitezwe muri iyi nama harimo gusuzumira hamwe imiterere y’icyorezo mu gihugu hose by’umwihariko muri Kigali, umaze ibyumweru bibiri muri guma mu rugo.

    Umubare w’abahitanwa na COVID-19 uragenda urushaho kuzamuka, aho kuri ubu ari 198, mu gihe abamaze kuyandura na bo bagera ku 15 459. Ijanisha ku bandura riri kuri 4% mu gihe iry’abakira ari 66, 4%.

    Imibare igaragaza ko kuva tariki 18 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2021, hamaze gufatwa ibipimo 93,289. Muri byo abantu bose bapimwe hagaragayemo abanduye Coronavirus 4,427.

    Muri iyo minsi 14, abantu 2,909 bari basanzwe bafite Coronavirus barayikize ndetse bapimwe bigaragara ko nta bimenyetso byayo bagifite. Ni mu gihe abishwe nayo ari 56.

    Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 890,156, aho abasanganywe iki cyorezo bamaze kugera ku 15,459.

    Abamaze gukira iki cyorezo ni 10,272 naho abakirwaye kuri ubu ni 4,989 mu gihe abo kimaze guhitana ari 198.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari abandi barwayi 18 barembye cyane.

    Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya kuri COVID-19

    Iyi nama yitezweho gutanga icyerekezo gishya niba Umujyi wa Kigali uvanwa muri Guma mu rugo cyangwa ukagumishwamo

    Amafoto: Village Urugwiro


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-paul-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yitezweho-ingamba-nshya

  • Menya Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 2 Ugushyingo 2021 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabari , tariki ya 2 Ugushyingo 2021, Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubaha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.


    Iyi nama yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu gihugu zirimo na gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali zikomeza gukurikizwa kuva ejo tariki ya 3 kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021.

    Mu ntara bazaguma muri gahunda ya guma mu karere naho amasaha yo gutaha ni saa moya za n'imugoroba.



    Source : https://impanuro.rw/2021/02/02/menya-ibyemezo-byinama-yabaminisitiri-yo-ku-wa-2-ugushyingo-2021/

  • Ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri: Ingamba Nshya zashyizweho zizatangira gukurikizwa nyuma y'iminsi 6 #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021, iyobowe na Perezida Kagame hifashishijwe ikoranabuhanga, yashimangiye ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zisanzwe zikomeza gukurikizwa mu gihe ingamba nshya zizatangira gukurikizwa kuwa 08 Gashyantare 2021.

    Dore uko ibi byemezo bisobanurwa;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com 

    Source : http://www.intyoza.com/ibyemezo-byinama-yabaminisitiri-ingamba-nshya-zashyizweho-zizatangira-gukurikizwa-nyuma-yiminsi-6/

  • BREAKING : Guma mu Rugo i Kigali yongeweho iminsi 5 #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Ibi byemezo byibanze ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bikazubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021 kugeza tariki 07 Gashyantare mu gihe nyuma y’izi tariki hazubahirizwa izindi ngamba.

    Umujyi wa Kigali umaze ibyumweru bibiri uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, wongerewe igihe cyo gukomeza kubahiriza izi ngamba kugeza ku wa 07 Gashyantare 2021.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko iyi gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali iriho itanga umusaruro mwiza ku buryo hongeweho icyumweru kugira ngo nibura muri iki cyumweru bizabe byatanze umusaruro wiifuzwa.

    Aganiriye na RBA, yagize ati “Abantu bumve ko ari ugushimangira intambwe nziza twari tumaze kugeraho ku buryo n’ufite abo yanduje mu rugo muri iki cyumweru cyongeweho babe bakize.”

    Uretse guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali izakomeza kugeza ku wa 07 Gashyantare, nyuma ya ziriya Tariki, ibikorwa binyuranye birimo iby’ubucuruzi bizasubukurwa ariko na bwo bijyamo umubare muto.

    SOMA IBYEMEZO BY’INAMA Y’AMANINISITI BYOSE




    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/BREAKING-Guma-mu-Rugo-i-Kigali-yongeweho-iminsi-5

  • Muhima: Abacitse ku icumu rya Jenoside bageneye inkunga y’ingoboka bagenzi babo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Muhima
    Umurenge wa Muhima

    Ni igikorwa bakoze ku Munsi w’Intwari z’u Rwanda tariki 01 Gashyantare 2021, ku bufatanye bw’umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside ku rwego rw’umurenge wa Muhima, nk’uko n’ubusanzwe babigenza mu bindi bikorwa byo kubunganira mu gihe bafite ibibazo by’ubuzima bugoye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nizeyimana Olivier De Maurice uhagarariye IBUKA mu murenge wa Muhima aganira na Kigali Today, yavuze ko icyo gikorwa bagitekereje nyuma yo gusanga hari bagenzi babo bashobora kuba barahuye n’ingaruka zikomeye z’ubuzima muri iyi minsi Umujyi wa Kigali umaze muri gahunda ya Guma mu rugo kubera Covid-19.

    Agira ati “Abacitse ku icumu rya Jenoside urabizi ko baba batuye ahantu hatandukanye, ku buryo mu bihe bya Guma mu rugo bigoye kumenya uko bose babayeho, ruriya rubuga rwa WhatsApp duhuriyeho rwadufashije guhanahana amakuru tumenya uko buri muntu abayeho”.

    Ati “Urabizi ko n’ubusanzwe hari abacitse ku icumu baba bafite imibereho igoye, hari abahabwa inkunga y’ingoboka ya FARG ariko hari n’abatayibona. Muri iyi minsi rero hari abo byahumiye ku mirari, tuza gusanga tugomba kwishakamo ubushobozi ababishoboye batanga uko bifite tubasha gukusanya amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 300.”

    Nyuma yo kwishakamo ubwo bushobozi, bashyizeho komite igizwe n’abantu batatu bakoranye n’abahagarariye IBUKA ku rwego rw’Akagari, babafasha kumenya abakeneye inkunga cyane kurusha abandi, hanyuma bakora urutonde rw’abantu 18 babagabanya iyo nkunga.

    Mu bagejejweho iyo ngoboka harimo umubyeyi w’abana batatu witwa Mukarukaka Belancille wari usanzwe akora ubucuruzi bwo kwirwanaho wenyine, ngo abashe gutunga abana aho ari mu icumbi ry’umugiraneza mu Nyakabanda.

    Ni nyuma y’uko umuntu wari waramutije inzu byabaye ngombwa ko ayikenera ngo ayibikemo ibikoresho byo kubaka.

    Mukarukaka aganira na Kigali Today yagize ati “Icyo nshima cyane ni uko tugira abavandimwe bajya badutekerezaho, kuko inkunga baduhaye yatumye tumanura Imbabura”.

    Ati “Iminsi 14 ni myinshi cyane, urabizi ko n’ijoro rimwe bavuga ko ribaga imbyeyi, rero baradufashije cyane ubu naguriye abana akawunga n’ibishyimbo. Ni ukuri agafu baduhaye kazabe nk’aka wa mukecuru wo muri Bibiliya wagize ati igiseke cyanyu ntikikaburemo ifu”.

    Undi wahawe kuri iyo ngoboka ni umusaza witwa Uwayisaba Jean Baptiste wamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, we by’umwihariko asanzwe ari mu mibereho itamworoheye na buhoro kubera uburwayi bunyuranye bumusaba guhora kwa muganga kandi aba wenyine, ariko nawe byibuze arashima Imana ko yakoreye mu bavandimwe bakabasha kumuzirikana muri ibi bihe bitamworoheye.

    Uwayisaba agira ati “Baramfashije cyane kuko nta kintu na kimwe nari mfite, ariko nahise nguramo udukara n’utuntu two kurya Rwose barankoreye cyane kandi bazakomeze bajye batuvuganira nkatwe tutava mu nzu, njyewe mfite tije mu kaguru”.

    Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu murenge wa Muhima, no mu buzima busanzwe bagira ibikorwa byo gufatana mu mugongo kimwe no mu bihe byo kwibuka.

    Nizeyimana yabwiye Kigali Today ko bafite umushinga munini barimo gutegura wo gutunganya filime mbarankuru (documentaire) kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Muhima, igikorwa avuga ko kizabasaba ubushobozi bwo mu rwego rwo hejuru.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhima-abacitse-ku-icumu-rya-jenoside-bageneye-inkunga-y-ingoboka-bagenzi-babo

  • Umutoza Ole yanenze ubwitonze bukabije bw'abakinnyi be butuma bemera guhohoterwa n'abasifuzi #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza unengwa n'abafana ba United ko adahozaho mu gutsinda,yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be ari abana beza ndetse batajya batonganya umusifuzi igihe abafatiye ibyemezo bidakwiriye ariyo mpamvu ngo muri iyi minsi ikipe isigaye irenganywa.

    Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko mu cyumweru gishize hari ibyemezo abasifuzi bafashe bigatuma United itsindwa na Sheffield United ariko abakinnyi be batigeze binubira imyanzuro y'umusifuzi.

    Yagize ati 'Wenda twakabaye twaraburanye cyane kuri ibyo byemezo.Turi abasore bitonda cyane.Wenda twakabaye twarabitinzeho cyane tugatuma abasifuzi babireba mbere y'uko umukino wongera gutangira.Ibyo nibyo bintu dukwiriye kwiga kandi bikadutera imbaraga.

    Ntabwo tugomba kwitega ko tuzabona ikintu icyo aricyo cyose ku buntu.Hari ibiganiro birebire byabaye ku byemezo twagiye dufatirwa.

    Icyakora sinshaka ko abakinnyi banjye bashyira igitutu kidakwiriye ku basifuzi.Ibyo tubibarekere niko kazi kabo.'

    Igitego cya mbere cya Sheffield cyatsinzwe na Billy Sharp cyaremewenyamara amashusho yagaragaje ko yari yabanje gukorera ikosa David de Gea.

    Umutoza Ole yarakajwe n'ibyemezo byafashwe muri uwo mukino ndetse yemeza ko amakosa yakozwe yakagombye kuba yahanwe na VAR kuko ariko kazi kayo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-ole-yanenze-ubwitonze-bukabije-bw-abakinnyi-be-butuma-bemera

  • Umugore yavugishije benshi kubera ikanzu yambaye ku munsi w'ubukwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Chioma yatunguye benshi kuko we yakoze ibitandukanye n'abandi benshi kuko we yambaye ikanzu ifite andi mabara menshi aho kuba umweru wererana gusa.

    Benshi mu babonye iyi kanzu ye bavuze ko ubu ari ubuvumbuzi bukomeye yakoze cyane ko bidakunze kubaho ko umugeni yambara ikanzu itari agatimba.

    Abari bitabiriye ubukwe bwa Chioma batanguranwe kumufotora barangije bakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uko yari aberewe.

    Abarenga ibihumbi 10 bagaragaje ko bakunze amafoto y'uyu mugeni ndetse benshi batanga ubutumwa bwabo.

    Umwe mu batanze ubutumwa yagize ati 'Ntekereza ko imyenda nka Ankara n'indi gakondo yakwemezwa ikajya yambarwa mu bukwe.'

    Undi yagize ati 'Nu byiza n'abandi barebereho bamwigane.'Yunganiwe n'undi wagize ati 'Ubwiza n'ubudasa nibyo njye ndi kubona.'

    Undi yagize ati 'amakanzu y'umweru arahenda cyane.Ibi nibyo nifuza kubona.Nifuza ko n'abandi bareberaho.Iramubereye.'



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yavugishije-benshi-kubera-ikanzu-yambaye-ku-munsi-w-ubukwe