Author: webrwanda

  • Urukingo bikekwa ko ruzahabwa ibihugu byinshi byo muri Afurika biravugwa ko rudakora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uru rukingo rwa oxford AstraZeneca bimwe mu bihugu byo muri Afurika byamaze gusaba ,rukomeje gutera urujijo rukomeye aho bivugwa ko rudakora ku barengeje imyaka 65 .Suede nicyo gihugu giherutse gutangaza ko kitazemera ko urwo rukingo ruhabwa abarengeje imyaka 65 y'amavuko bikaba byatangajwe na minisitiri w'ubuzima muriki gihugu.

    Kuri uyu wa kabiri, ikigo cy'ubuzima cyo muri Suwede cyatangaje ko urukingo rwa AstraZeneca ruzahabwa abafite hagati y'imyaka 18 na 64 mu gihe urwakozwe na BioNTech / Pfizer na Moderna ruzakoreshwa ku bafite imyaka 65 kuzamura.

    Yongeyeho ko ishobora guhindura ibyifuzo byayo nyuma yo kubona ibisubizo bivuye mu igeragezwa ry'amavuriro muri Amerika mu mezi ari imbere. Icyemezo cyacyo, kije nyuma y'amasaha make Polonye ivuze ko izaha urwo rukingo abatarengeje imyaka 60 gusa kandi mu gihe hari ugushidikanya mu Budage no mu Bufaransa ku bijyanye n'urwego rw'imikorere ku bageze mu za bukuru, na rwo ni ingirakamaro kuko AstraZeneca ari uruganda rukora imiti mu Bwongereza na Suwede rufite Wallenberg umuryango w'inganda nk'umunyamigabane munini.

    Aya makuru umuntu yakwita urucantege aje mugihe uru ruganda rwa AstraZeneca binyuze mu kigo Serum Institute cyo mubuhinde cyamaze kwemerera umugabane wa Africa inkingo za covid-19 zingana na miliyoni zisaga 600, bikekwa ko izi nkingo ari nazo u Rwanda rushobora kuzabonaho muza mbere. Biramutse bibaye ukuri ko uru rukiko rudakora kubantu barengeje imyaka 65, byaba bisubiye hasi kuko mu bagomba guhabwa inkingo bwa mbere harimo abafite imyaka yigiye hejuru.

    Kugeza ubu nta makuru menshi aratangazwa n'inzego zibishinzwe muri Astra Zeneca ndetse n'ibihugu byatumije nyinshi murizi nkingo harimo na Africa ntacyo birabivugaho. Gusa ibijyanye n'inkingo biracyari ihurizo rikomeye kubihugu bidafite ubushobozi buhagije cyane cyane bya Afurika kuko inkingo za mbere hafi ya zose zihariwe n'ibihugu bikize ku isi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/urukingo-bikekwa-ko-ruzahabwa-ibihugu-byinshi-byo-muri-afurika-biravugwa-ko-rudakora/

  • Cecile Kayirebwa yavuze impamvu Clarisse Karasira atagomba kurongorwa anavuga ku bijyanye no gutera ivi byadutse muri iki gihe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ufatwa nk'umwe mu bahanzikazi b'ikitegererezo hano mu Rwanda yavuze impamvu Clarisse Karasira atagomba kurongorwa ndetse anavuga ku bijyanye no gutera ivi byadutse muri iki gihe. Ibi Clarisse Karasira yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Philpeter250 kuri YouTube aho uyu muhanzikazi yatangiye avuga byinshi ku muziki we no ku buzima bwe. Mu gutangira ikiganiro, Cecile Kayirebwa yavuze ko kuri ubu afite imyaka 74 y'amavuko nubwo akigaragara nk'inkumi kuko umurebye mu maso ntabwo wamukekera ko afite imyaka 74 y'amavuko. Kayirebwa yavuze ko yatangiye gukora umuziki mu mwaka w'1980 kuri ubu akaba amase imyaka 41 akora umuziki. Kayirebwa yavuze ko igihe kinini yakimaze hanze y'igihugu mu gihugu cy'ububiligi aho ndetse yanabyariye abana be 4 (abakobwa 2 n'abahungu 2). Muri aba babiri nibo bari mu Rwanda naho abandi 2 baba mu bubiligi.

    Cecile Kayirebwa

    Abajijwe ku bijyanye na Clarisse Karasira, Kayirebwa yavuze ko baziranye ndetse banahuye bakaganira anavuga ko hari ibirori banajyanyemo avuga ko ari umwana mwiza witonda. Ku bijyanye no kuba yaraterewe ivi akanambikwa impeta n'umusore usanzwe ari na manager we, Kayirebwa yavuze ko yabimenye gusa avuga ko uriya musore atagakwiye kumurongora kubera ko atigeze amusaba uburenganzira (ibi Kayirebwa yabivuze aseka ada nkuri gutebya). Kayirebwa kandi yagize ibyo avuga ku bijyanye no gutera ivi byadutse muri iki gihe aho yavuze ko ari byiza kuko ari ibyadutse muri iki gihe nubwo ku gihe cyabo bitabagaho. Yavuze ko nta kintu bitwaye kuko ari ibigezweho. Kayirebwa kandi yagiriye inama Clarisse Karasira urimo kwitegura kubana n'umusore unamubereye umujyanama mu bijyanye n'umuziki aho yavuze ko akwiye kumwubaha ndetse akanamenya kumwitaho nk'umugabo we.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-yavuze-impamvu-clarisse-karasira-atagomba-kurongorwa-anavuga-ku-bijyanye-no-gutera-ivi-byadutse-muri-iki-gihe/

  • Neymar ati:《Sinzigera mpagarika ibirori ,ngumye muri ruhago gusa naturika》. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint-Germain, Neymar Jr yongeye gushimangira ko adateze kureka kwinezeza no gukoresha ibirori,nubwo mu minsi ishize byari bimukozeho ndetse avuga ko agumye mu by'umupira w'amaguru yazaturika.

    Mu mpera z'umwaka ushize nibwo Neymar yateje impaka cyane ubwo byavugwaga ko yateguye ibirori by'akataboneka byo gusoza umwaka, ndetse yari agiye kugezwa mu mategeko kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi. Ibi byatumye bamwe bamushinja ko atazi ibyo akina na byo ndetse bavuga ko atarakura dore ko yashakaga kwishyira mu mazi abira yirengagije inshingano ze.

    Byagaragaye ko uwahoze ari umustar wa Barca adafatana uburemere inshingano ze muri PSG kandi akemera ko ibirangaza hanze bigira ingaruka ku mikorere ye, ariko ubu yahakanye ko ari imico ititaye ku gutekereza ku ngaruka z'ibikorwa bye.

    Neymar yabwiye ESPN ati: 'None, ninde udakunda ibirori? Umuntu wese akunda kwinezeza'. 'Nzi igihe nshobora kugenda, nzi igihe nshobora kubikora, n'igihe ntabishoboye. 'Bitandukanye n'ibyo abantu batekereza, ko ntakuze, ko ntazi icyo nkora.'

    Rutahizamu wa PSG yongeyeho ati: 'maze imyaka itari mike ndi mu mupira w'amaguru. Niba ugumye ku ijana ku ijana umutwe wawe wibanda ku gukina umupira w'amaguru gusa, ku bwanjye, warangiza ugaturika.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/neymar-ati%E3%80%8Asinzigera-mpagarika-ibirori-ngumye-muri-ruhago-gusa-naturika%E3%80%8B/

  • Abana b'imyaka 4 y'amavuko bakomeje guca ibintu nyuma yo kugaragara bambaye nka Barack Obama na Michelle Obama (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana babiri (Umuhungu n'umukobwa)batunguye abatari bake bitewe n'uburyo bari bambaye nka Barack Obama n'umufasha we ubwo bitabiraga umuhango w'irahira wa Perezida Joe Biden.

    Ryleigh Madison, ufite imyaka 4, umunyamideli w'umwana, n'inshuti ye Zayden w'imyaka 4, baherutse kwambara nka Barack na Michelle Obama mu muhango wo kurahira kwa Perezida Joe Biden.

    Kuri uyu wa mbere nibwo amafoto yabo yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Michelle Obama, ndetse atangaza ko yatunguwe no kubona aba bana bambaye nk'uko na bo bari bambaye.Aya mafoto yahise akundwa(likes)n'abatari bake.

    Ryleigh & Zayden, you nailed it! 😍💕
     
    📷: its_allry on IG pic.twitter.com/82jMswh3Lk

    — Michelle Obama (@MichelleObama) February 1, 2021

    Nyirasenge wa Ryleigh, Zoe Hampton, yabwiye Yahoo Life ko mwishywa we amaze umwaka umwe amurika imideli gusa ngo bahisemo gukora amafoto agaragaza Michelle na Barack Obama kuko ngo barabakunda cyane.

    Ati: 'Ntabwo twigeze dutekereza ko bizagera kuri uru rwego nk'uko byagenze. Ntabwo rwose twari twiteze ko Michelle abibona. Biratangaje rwose kandi turargushimira no gushimira inkunga n'urukundo ifoto imaze kubona. '

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abana-bimyaka-4-yamavuko-bakomeje-guca-ibintu-nyuma-yo-kugaragara-bambaye-nka-barack-obama-na-michelle-obama-amafoto/

  • Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021 niyo yemeje ko Prof Lyambabaje aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda. Ni nyuma y'uko hari hashize amezi ane Phillip Cotton wayiyoboraga asoje amasezerano ye kuri uyu mwanya agasimburwa by'agateganyo na Dr Musafiri Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi.

    Prof Lyambabaje yavutse mu 1960, ni ukuvuga ko afite imyaka 61. Yize muri kaminuza Nkuru y'u Rwanda, asoje ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's Degree) muri Canada.

    Ni umwe mu bahanga mu Rwanda ufite impamyabumenyi y'Ikirenga mu mibare, kuko afitemo Doctorat yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

    Yabaye muri Guverinoma y'u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi. Nyuma y'umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi, ubukerarugendo n'inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n'amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.

    Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n'ubucuruzi ndetse by'umwihariko n'iy'ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw'akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba na Comesa.

    Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Ubuvuzi n'ubuzima rusange.

    Magingo aya, Prof Lyambabaje yari asigaye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Usibye kuba ari umuhanga mu mibare, Lyambabaje ni umwe mu bantu bazwiho gukunda imikino by'umwihariko Volleyball yakinnye akanaba umutoza. Magingo aya, yari aracyagaragara akina umukino w'intoki wa Volleyball.

    Yakinnye mu Ikipe y'Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi. Uyu mukino w'intoki niwo wamuhesheje bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk'uwabigize umwuga.

    Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda

    Lyambabaje yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Volleyball


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-alexandre-lyambabaje-yagizwe-umuyobozi-wa-kaminuza-y-u-rwanda

  • Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya kuri COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ibyumweru bibiri birashize Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, iteranye ifata ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, gikomeje kugaragaza ubukana buri ku rwego rwo hejuru.

    Iyo nama ni yo yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo [Lockdown].

    Nyuma yo gushyira Kigali muri guma mu rugo, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, cyahise gitanga uburyo bwo gupima abantu benshi baba abo mu Mujyi wa Kigali no mu turere dutandukanye.

    Muri icyo gikorwa cyakozwe hagendewe kuri buri kagari aho nko mu Mujyi wa Kigali hapimwe abagera ku bihumbi 20.

    Ku wa 29 Mutarama, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

    Nyuma y'iyo gahunda RBC n'Umujyi wa Kigali bahise batangira gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, ahari hateganyijwe gupimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

    Kuri uyu wa 2 Gashyantare [nyuma y'iminsi 15], abagize Guverinoma bongeye guterana barebera hamwe uko icyorezo gihagaze nyuma y'izo ngamba zikakaye zashyizweho zigamije gukumira ko cyakomeza guhererekanywa mu baturage.

    Mu byitezwe muri iyi nama harimo gusuzumira hamwe imiterere y'icyorezo mu gihugu hose by'umwihariko muri Kigali, umaze ibyumweru bibiri muri guma mu rugo.

    Umubare w'abahitanwa na COVID-19 uragenda urushaho kuzamuka, aho kuri ubu ari 198, mu gihe abamaze kuyandura na bo bagera ku 15 459. Ijanisha ku bandura riri kuri 4% mu gihe iry'abakira ari 66, 4%.

    Imibare igaragaza ko kuva tariki 18 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2021, hamaze gufatwa ibipimo 93,289. Muri byo abantu bose bapimwe hagaragayemo abanduye Coronavirus 4,427.

    Muri iyo minsi 14, abantu 2,909 bari basanzwe bafite Coronavirus barayikize ndetse bapimwe bigaragara ko nta bimenyetso byayo bagifite. Ni mu gihe abishwe nayo ari 56.

    Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw'u Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 890,156, aho abasanganywe iki cyorezo bamaze kugera ku 15,459.

    Abamaze gukira iki cyorezo ni 10,272 naho abakirwaye kuri ubu ni 4,989 mu gihe abo kimaze guhitana ari 198.

    Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari abandi barwayi 18 barembye cyane.

    Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya kuri COVID-19

    Iyi nama yitezweho gutanga icyerekezo gishya niba Umujyi wa Kigali uvanwa muri Guma mu rugo cyangwa ukagumishwamo

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-paul-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yitezweho-ingamba-nshya

  • ‘Guma mu rugo Kigali’ yongerewe kugera ku ita… – #rwanda #RwOT

    Ni inama yafatiwemo indi myanzuro aho kuva tariki ya 8 Gashyantare 2021 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2021 hazakurikizwa ingamba nshya zirimo izi zikurikira: 

    -Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.

    – Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere dutandukanye, zirabujijwe.


    -Abakozi ba Leta bazakomeza gukorera mu rugo keretse abasabwa kujya gutanga serivisi aho basanzwe bakorera. Ibikorwa by'abikorera bizongera gukora ariko hazakoreshwa abakozi b'ingenzi.


    -Abikorera bazakoresha 30% kandi abandi bazakorera mu rugo. 

    -Amasoko azafungura ariko ku ijanisha rya 50% kandi bakore basimburana kandi bafunge saa kumi n'imwe z’umugoroba. Amashuri yose aya Leta n'ayigenga azakomeza gufunga. 



     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102812/guma-mu-rugo-kigali-yongerewe-kugera-ku-itariki-ya-07-gashyantare-2021-soma-imyanzuro-yafa-102812.html

  • Ange Kagame yahishuye indirimbo ubu yagize umugenzo wa mugitondo #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'umwana umwe w'umukobwa kuri Twitter yavuze ko kuri we iyi ndirimbo ari nk'umugenzo wa mugitondo aho bigeze. Ingingo yumvikanisha ko ayumva kenshi kubera kuyikunda.

    Yagize ati: 'Ndimo kumva 'Godly' ya Omah Lay. Aho bigeze yabaye umugenzo wa mugitondo.' Ni ubutumwa bwaherekejwe n'inseko n'agashushanyo k'umuntu wabyinnye ataraka.

    Indirimbo Godly imaze ukwezi kumwe kuri Youtube, imaze kurebwa inshuro zigera kuri miliyoni zirindwi na magana inani. Abayikunze ni ibihumbi 103 naho abayanze ni 1, 800 mu gihe abakunda umuziki bamaze kuyitangaho ibitekerezo 6,025.

    Omah Lay mu minsi ishize wari wafungiwe muri Uganda, amazina ye ni Stanley Omah Didia. Yavutse kuwa 19 Gicurasi 1997. Ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo akanazitunmganya. Yatangiye kumenyekana mu 2020 ubwo indirimbo yise '' You'' yakundwaga cyane.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ange-kagame-yahishuye-indirimbo-ubu-yagize-umugenzo-wa-mugitondo

  • Guverinoma yatangaje igihe Guma mu rugo ya Kigali izarangirira ibikorwa bigasubukurwa #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi, hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye zirimo urugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Koronavirusi.

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya COVID-19, Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu Gihugu, harimo na gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, zikomeza gukurikizwa guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021.

    Icyakora nyuma y'aho guhera kuwa 08 Gashyantare 2021,Guma mu rugo izahita ivaho imodoka zitwara abagenzi zitangire gutwara 50%,Moto n'amagare byongere gukora n'amaduka ajye afungura kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba.

    IBYEMEZO BY'INAMA Y'ABAMINISITIRI YATERANYE KURI UYU WA KABIRI:

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ingamba zose zisanzweho mu Gihugu, harimo na gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali, zikomeza gukurikizwa guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2021.

    v Kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2021, hazakurikizwa ingamba zikurikira:

    Ingamba zihariye zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya za nimugoroba (7:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

    b. Abakozi ba Leta bazakomeza gukorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z'ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    c. Ibikorwa by'Inzego z'abikorera byemerewe kongera gukora, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi.

    d. Abikorera barasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.Amasoko n'amaduka (markets and malls) azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by'abacuruzi b'ingenzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n'imwe za nimugoroba (5:00 pm).

    e. Amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) harimo na za Kaminuza azakomeza gufunga.

    f. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse n'uturere dutandukanye tw'Igihugu zirabujijwe, kereka ku mpamvu za serivisi z'ingenzi cyangwa iz'ubukerarugendo. Ba mukerarugendo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu Gihugu hose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

    g. Ingendo mu modoka rusange cyangwa mu binyabiziga by'abantu ku giti cyabo ziremewe mu Mujyi wa Kigali. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze 50% by'umubare w'abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

    h. Moto n'amagare byemerewe gutwara abagenzi. Abatwara moto n'amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku buri gihe.

    i. Inama zihuza abantu imbonankubone (physical meetings), ibirori n'amateraniro rusange birabujijwe.

    j. Ahantu ho gukorera siporo, imyitozo ngororamubiri n'imyidagaduro hazakomeza gufunga. Kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe kogera muri pisine ya hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19. Siporo ikozwe n'umuntu ku giti cye iremewe hagati ya saa kumi n'imwe na saa tatu za mu gitondo (5:00 AM-9:00 AM).

    k. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

    l. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    m. Insengero zizakomeza gufunga.

    n. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y'uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19. Abagenzi bose binjira mu Rwanda bahita bishyira mu kato mu gihe cy'iminsi 7, icyo gihe cyarangira bakipimisha COVID-19 (PCR test).

    o. Ibikorwa by'ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n'ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y'ingendo zabo.

    p. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

    q. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufunga.

    Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu Gihugu

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya za nimugoroba (7:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

    b. Ingendo hagati y'Uturere dutandukanye zirabujijwe.

    c. Amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    d. Insengero zizakomeza gufunga.

    e. Amateraniro rusange n'ubusabane harimo imihango yose y'ubukwe, kwiyakira, n'inama (meetings and conferences) birabujijwe.

    f. Gutwara abantu mu buryo bwa rusange harimo moto n'amagare bizakomeza.

    g. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    h. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo aho bacumbitse, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    i. Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe.

    j. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

    Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufunga

    2. Kubera ubukana bw'icyorezo cya COVID-19 muri iki gihe, Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri risubika amatora y'abayobozi b'inzego z'ibanze n'ay'ibyiciro byihariye yari ateganyijwe muri Gashyantare na Werurwe 2021.

    3. Inama y'Abaminisitiri yemeje amasezerano y'umushinga wo kubaka no gukoresha Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

    4. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira:

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki ya Koreya y'Ubucuruzi bw'Ibyinjira n'Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo kwagura imiyoboro y'amashanyarazi, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 09 Ukuboza 2020.

    • Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo igenewe gahunda y'iterambere rikomatanyije ry'umutungo w'amazi ya Muvumba, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 29 Mutarama 2021.

    • Umushinga w'itegeko rihindura itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi.

    5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta.

    6. Inama y'Abaminisitiri yashyize Prof. Alexandre Lyambabaje ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda (Vice Chancellor of University of Rwanda/UR).

    7. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Bwana Luke Joseph Williams ahagararira Australia mu Rwanda ku rwego rwa High Commissioner, afite ikicaro i Nayirobi muri Kenya.

    8. Inama y'Abaminisitiri yahaye Ubwenegihugu Nyarwanda aba bakurikira:

    • Bwana Dale Dawson

    • Bwana Yann Gwet

    • Bwana David Toovey

    9. Mu bindi:

    Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko amakipe y'u Rwanda azitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye harimo irushanwa ry'Afurika ry'amakipe yitwaye neza iwayo (Total CAF Confederation's Cup) rizabera muri Tuniziya no mu Rwanda, n'imikino ya nyuma y'irushanwa ry'igikombe cya Afurika muri Basketball (FIBA AFROBASKET Qualifiers Windows II, ) izabera muri Tuniziya.

    Bikorewe i Kigali, ku wa 2 Gashyantare 2021.

    Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w'Intebe




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/guverinoma-yatangaje-igihe-guma-mu-rugo-ya-kigali-izarangirira-ibikorwa