Author: webrwanda

  • Marroc Yegukanye Igikombe Cya CHAN2020, nyuma yo kwandagaza Mali #rwanda #RwOT

    Marocc yongeye gushimangira ubuhangange bwayo mu irushanwa CHAN nyuma yo gutwara igikombe inshuro 2 zikurikiranya CHAN 2018 na CHAN 2020 yaberaga muri Cameroun.

    Ni umukino watangiye amakipe yombi ahanahana umupira neza Mali igerageza uburyo bubiri ariko umuzamu wa Marocc amubera ibamba ndetse bikaba byanamuhesheje igihembo cy'umukinnyi mwiza w'Umukino(Man of the Match).
    Mu gice cya kabiri Mali yatangiye yotsa igitutu Marocc ariko ntibiza kuramba kuko Marocc yahise igaruka mu mukino ndetse no ku munota wa 67′ iza gutsinda igitego gitsinzwe na …….. nyuma y'iminota 10′ gusa baje gushimangira intsinzi yabo ku gitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu El Khabi wanabaye rutahizamu w'ibihe byose wa CHAN ku bitego 12.
    Irushanwa CHAN rimaze kuba ku nshuro ya 6 guhera muri 2009 rikaba riba buri myaka 2 ndetse u Rwanda rukaba rumaze kwitabira inshuro 4.

    Dore uko amakipe yagiye akurikira
    1.Marroc yabaye iya mbere
    2.Mali iya kabiri
    3.Guinea iya Gatatu
    4.Cameroun

    Iri rushanwa rikaba rizongera kubera muri Algeria mu mwaka utaha w' 2021


    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi


    Soufiane Bouftini wafunguye Amazamu bwa Mbere muri uyu mukino

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/marroc-yegukanye-igikombe-cya-chan2020-nyuma-yo-kwandagaza-mali/

  • Barnabe amaraso mashya m'ubatunganya umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana #rwanda #RwOT

    Umuziki wo kuramya no guhimbaza imana ukomeje gutera intambwe nziza yiterambere kuko bamwe batangiye no guhanga imirimo ishingiye mu kurumya no guhimbaza Imana, Barnabe nawe uri muri abo biyemeje gukora umurimo wo gutunganya indirimbo zihimbaza Imana.

    Ni mu kiganiro kirambuye producer Barnabe yagiranye n'umunyamakuru wa Impanuro.rw  ubwo yamusuraga aho akorera mu mujyi wa Kigali  ku Gisozi ,  yaganiriye n'umunyamakuru amubaza ibibazo byerekeye n'umwuga we wo gutunganya indirimbo zihimbaza Imana.

    Umunyamakuru : Ese niryari waba waratangiye ibijyanye no gutunganya ibijyanye numuziki ninde waba warabigufashijemo?

    Barnabe: Rero ibijyanye n'ibitekerezo byo kuba natunganya umuziki na bitangiye kera muri 1996 ubwo nareberaga kuri bakuru banjye ariko natangiye kwiga gucuranga Piano ubwo nari ntangiye kwiga amashuri yisumbuye mu wa Mbere ariko mukubyiruka niyumvagamo gucuranga ndetse mbikunda cyane narangije kwiga gucuranga Piano muri 2003 ntangirakujya nkora amadiskette nyuma gato nza kujya gusura umu-producer i Rusizi ndeba ibintu ari gukora numva ndabikunze ndetse nifuza no kubimenya gusa mbura ubushobozi bwo kubyiga gusa nyuma naje guhura numu producer witwa  Daniel anyemerera kumwicara iruhande akajya anyereka uko bikorwa mumezi atarenze atandatu narimaze kubimenya neza kuva dutangira gukorana nawe kuva 2015 kugeza muri 2019  nyuma yo kumarana imyaka ine na Daniel nagize igitekerezo cyo kuba nakwikorera Imana mbona inciriye inzira birakunda inzozi zanjye nzigeraho gutyo.

    Umunyamakuru: Wenda mbere y'uko nkubaza byinshi wavukiye hehe ?ese ubu utuye hehe?

    Barnabe: Aho navukiye ni muntara y'iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Shangi ni naho ababyeyi banjye batuye gusa kurubu ntuye mu mujyi wa Kigali ku Gisozi ni naho nkorera.

    Umunyamakuru : Ese ukora  indirimbo zabahanzi baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana gusa cyangwa n'abandi bahanzi urabakorera?

    Barnabe: Mubusanzwe rero nkorera abahanzi ba gospel ndetse n'amakorari ariko niyo hagize undi muhanzi ungana ntibimbuza kumukorera ariko kubera ko inshuro nyinshi bandi ,mu rusengero  nibanda kundirimbo ziramya zikanahimbaza imana cyane.

    Umunyamakuru: Ese  igiciro cyogukora indirimbo ni amafaranga angahe ese ubundi uwagushaka yakubona hehe?

    Barnabe: Jyewe rero kumukiriya ungannye  yaba umuhanzi cyangwa chorale ntago ngira amafaranga runaka navugango ndamuca ahubwo ayo muca biterwa nuko mubona ndetse nuko twavuganye naho igice cyaho mboneka nkorera mu mujyi wa Kigali ahazwi nko  ku Gisozi ugeze Bertoir Center aho bita kugataje naho ngaho.

    Umunyamakuru: Niba ubyibuka waba umaze gukorera chorale zingahe?

    Barnabe: Chorale maze gukorera rero ninyishi kuko mu gihe kingana n'imyaka 2 dore ko izuzura kuri 31 zuku kwezi kwa Mutarama mumachorale maze gukorea harimo nka , Amazing family singers,Hamyukuri,Abakundwanayesu, Duhuzumutima, Aberaturatashye, ndetse nandi menshi ntibuka aka kanya.

    Umunyamakuru: Ese ufite umuryango?

    Barnabe: Oya ntamuryango mfite ndacyari umusore ariko ndikubiteganya vuba bidatinze

    Umunyamakuru: Ese urabona umwuga wawe inyungu iboneka?

    Bernabe: Rero kuri cyinyungu navuga ko niyo urebye ubona ko ubuzima bugenda buhinduka ugereranyije nuko bwari bumeze rero inyungu iraboneka cyane wenda uretse ibibihe bya covid-19 naho ubundi amafaranga araboneka cyane

    Reba uko Barnabe Pro yakoze URERA ya Abera Turatashye Choir

    Reba indi ndirimbo yakoze UMUGAMBI WAWE MANA ya Amazing family singers

    Reba iyo amaze gukora vubaha ya Choir ABAKUNDWANAYESU bise TWIBUTSE INEZA YAWE

    Nkuko rero Barnabe yabyivugiye mwabonyeko ari umuntu umaze kugira ubunararibonye mu gutunganya umuziki wo kuramya no guhimbaza imana ,reka twitege impinduka azazana muri uy'umuziki nyarwanda, dore ko muri iki gice cy'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gisa nkaho abahanzi badakunze kukijyamo cyane ariko wenda uko inzu zitunganya uyu muziki ziyongera bishobora no kuzatuma tubona abahanzi benshi cyane baririmbira Imana.

    Mu hamagare kuri izo nomero :0788675100 cyangwa 0722675100

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/barnabe-amaraso-mashya-mubatunganya-umuziki-wo-kuramya-no-guhimbaza-imana/

  • CHAN 2020: Maroc yisubije igikombe itsinze Ma… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, byari ibicika kuri Ahmadou Ahidjo Stadium iherereye rwa gati mu murwa mukuru wa Cameroun i Yaounde, ahaberaga umukino wa nyuma w’irushanwa rya CHAN 2020, risojwe ryegukanwe na Maroc.

    Ikipe y’igihugu ya Mali yihagazeho mu minota 45 y’igice cya mbere, siko byabagendekeye mu minota 45 yari isigaye y’igice cya kabiri kuko bayitsinzwemo ibitego 2 ndetse bakanabona ikarita itukura.

    Ku munota wa 69 gusa  myugariro Soufian Bouftiny yafunguye amazamu atsindira Maroc igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Namsaoui, nyuma yo kumara iminota myinshi basirisimba imbere y’izamu rya Mali.

    Maroc yakomeje kwiharira umupira, ikina imipira migufi ihererekanya neza ndetse inagerageza kurema uburyo bwavamo igitego cya kabiri nkuko yabikoze mu gice cya mbere ariko ikabura amahirwe yo gutsinda.

    Ku munota wa 79, kapiteni Ayoub El Kaabi yatsindiye Maroc igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Bemammer, ndetse ashyira ku iherezo inzozi za Mali yashakaga kwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa.

    Ku munota wa 90 w’umukino, Issaka Samake yeretswe ikarita y’umuhondo ya kabiri, ahita yerekwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Maroc yegukanye igikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranye, nyuma yuko n’iriheruka mu 2018, naryo ariyo yari yaryegukanye ryari ryanabereye iwabo.

    Maroc ibaye ikipe ya kabiri yegukanye igikommbe cya CHAN inshuro ebyiri nyuma ya DRC yabikoze 2009 na 2016 ndetse ibaye ikipe ya mbere yegukanye iri rushanwa yikurikiranye.

    Mali ibaye inshuro ya kabiri itsindiwe ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsindwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 2016.

    Guinea niyo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Cameroun yakiriye irushanwa ibitego 2-0.

     Rutahizamu w’umunya Maroc, Soufiane Rahimi niwe wasoje irushanwa afite ibitego byinshi nyuma yo gutsinda ibitego 5, mu bitego 15 ikipe y’igihugu ya Maroc yatsinze muri iri rushanwa.

    Maroc yegukanye CHAN 2020 itsinze Mali ku mukino wa nyuma

    Soufiane Rahimi yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinsi mu irushanwa

    EL Kaabi umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa

    Abakinnyi ba Maroc bishimira igikombe begukanye ku nshuro ya kabiri bikurikiranya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102922/chan-2020-maroc-yisubije-igikombe-itsinze-mali-yasoje-umukino-ari-10-102922.html

  • Abamwifuzaga basubize amerwe mu isaho! Queen… – #rwanda #RwOT

    Hari mu kiganiro kitwa ‘The Fact Show’ gitambuka kuri Fine Fm (93.1) gikorwa na Peacemaker na Pazo Parole Umukapo kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa sita aho batungura umuntu w’icyamamare bakamubaza uko impera z’icyumweru zagenze (Weekend y'ibyamamare) ndetse bakanamuhuza n'abafana be bakamubaza ibibazo bifuza akabasubiza. 

    Ubwo Queen Cha yahamagarwaga yari arimo ategura amafunguro. Yavuze ko afite umukunzi ariko atamutangaza. Ati 'Umukunzi ndamufite ariko kumuvuga mu itangazamakuru sinabikora”. Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko iyo ari mu rugo akunda kumva indirimbo zibyinitse ariko n'ize ajya afata umwanya akazumva. Ati “Indirimbo zanjye ndazumva kandi nzumva buri munsi”.

    Queen Cha ubundi amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne, se umubyara yitwa Mugemana Charles, nyina akaba Nyiraneza Adeline. Yavutse tariki 5 kamena 1991, avukira mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Gitarama, ubu atuye i Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali.

    Amashuri ye abanza yayigiye mu ishuri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), icyiciro rusange cy'ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry'Urwunge rw'amashuri yisumbuye rw'i Butare.


    Queen Cha yarangirije kwiga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu ishami ry'Ibinyabuzima (Biologie). Yatangiye muzika mu mpera za 2011 biturutse ku nama yagiriwe n'inshuti ze ahita aninjizwa mu 'Ibisumizi' gutyo. Ibisumizi ni yo nzu itunganya muzika yabayemo kugeza ubwo yasenyukaga. Magingo aya ari mu biganza bya The Mane Music ya Badrama ibarizwamo Marina na Calvin Mbanda.

    Kuririmba yabitangiriye ku ndirimbo 'Uranyura' akomereza kuri 'Windekura' na 'Umwe Rukumbi' yakoranye na Riderman. Uretse izi ndirimbo eshatu asa nk’aho arizo yehereyeho hari n'izindi yagiye akora zigakundwa ndetse zikamamara mu Rwanda harimo; ‘Kizimyamwoto’ yakoranye na Safi Madiba, ‘Icyaha ndacyemeye’, ‘Isiri’, ‘Alone’ n'izindi. Aherutse gukorana ‘Do Me’ na Marina iri mu ndirimbo zakunzwe cyane akaba ari gukora kuri album ashobora gusohora mu gihe coronavirus yatanga agahenge.


    Queen Cha yahishuye ko afite umukunzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102917/abamwifuzaga-basubize-amerwe-mu-isaho-queen-cha-yahishuye-ko-afite-umukunzi-102917.html

  • Manchester City yanyagiye Livepool ishimangir… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, yari amarira menshi mu mujyi wa Liverpool byumwihariko ku bafana ba Liverpool FC, nyuma yo gusuzugurirwa mu rugo na Manchester City bahanganira igikombe, ikabatsinda itabababariye ibitego 4-1.

    Manchester City yakinnye umupira mwiza ndetse irusha Liverpool kugerageza amahirwe yo gutsinda mu minota 45 y’igice cya mbere, ariko irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

    Igice cya kabiri cyatangiye Manchester City igaragaza gusatira cyane ndetse n’inyota yo gufungura amazamu.

    Ku munota wa 49 umudage  Ilkay Gundogan yafunguye amazamu atsindira Man. City igitego cya mbere, gusa ku makosa yari akozwe na  Ruben Dias Mohamed Salah yishyuye igitego kuri Penaliti yateye ku munota wa 63.

    Nyuma y’iminota 10 Manchester City isatira cyane, Gundogan yatsindiye Manchester City igitego cya kabiri ku munota wa 73 ku mupira mwiza yahawe na  Phil Foden.

    Nyuma y’iminota itatu gusa, ku munota wa 76 Umwongereza ukunda guheka cya ne Manchester City,  Raheem Sterling yatsinze igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na Bernardo Silva, Manchester City ikomeza kuyobora umukino.

    Habura iminota 7 ngo umukino urangire,  Phil Foden yatsinze igitego cy’agashinguracumu cya kane ku mupira yahawe na Gabriel Jesus.

    Gutsinda uyu mukino byafashije Manchester City gushimangira umwanya wa mbere n’amanota 50 mu mikino 22, bahita basiga mukeba Manchester United amanota 5 kandi bo bamaze gukina imikino 23, mu gihe Liverpool yahise ijya ku mwanya wa kane n’amanota 40.

    Umukino waherukaga guhuza aya makipe mu Ugushyingo 2020, bombi bari baguye miswi 1-1.

    Ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya Liverpool ifite igikombe cy’umwaka ushize itsinzwe muri shampiyona y’u Bwongereza, nyuma yuko umukino uheruka yari yatsinzwe na Brighton 1-0.

    Manchester City ishaka igikombe cya 7 cya Premier League, yujuje umukino wa 14 wikurikiranya idatsindwa muri shampiyona y’u Bwongereza muri uyu mwaka w’imikino, umwaka ushize ikaba yari yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

    Gundogan yigaragaje muri uyu mukino atsinda ibitego bibiri

    Sterling nk’ibisanzwe yatsindiye Manchester City

    Foden yatsinze icy’agashinguracumu

    Mo Salah yatsinze igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Liverpool

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102921/manchester-city-yanyagiye-livepool-ishimangira-umwanya-wa-mbere-yongera-amahirwe-yo-kweguk-102921.html

  • Umugore yemeye kuryamana n'abagabo 18 icyarimwe umugabo we amureba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu gihugu cya Australia witwa Louise,yaryamanye n'abagabo 18 icyarimwe, umugabo we yicaye amurebera.

    Louise w'imyaka 31 y'amavuko avuga ko yakuriye mu muryango ukomeye mu idini ry' abagatolika ku buryo yifashe kugeza ashinze urugo.

    Louise yabwiye ikinyamakuru The Sun ko amaze gushakana n' umugabo yagiye arushaho kugira irari ry' abagabo, akabiganirizaho umugabo we umugabo akamureka akajya gusambana ahandi gusa akamusaba kutibagirwa agakingirizo.

    Umunsi uyu mugore yabwiye umugabo we ko ashaka gusambana n' abagabo benshi icyarimwe ngo yumve uko bimera nabyo umugabo arabimwemerera aranamuherekeza.

    Louise ati 'Maze gusambana n' abagabo 10, ku ruhande mpabona abandi 8 bategereje numvise ndi guhinduka igihangange'.

    Uyu mugore avuga ko kuba yararikiye abandi bagabo atabitewe n' uko umugabo we atamunyura ngo ahubwo yumvaga muri we ashaka kugira ubundi bunararibonye.

    Louise ati 'Umugabo wanjye nasanze ashimishwa no kubona aho ntera akabariro n' abandi bagabo'.

    Aussie Louise yabwiye itangazamakuru ko kuba yararyamanye n' abagabo 18 ijoro rimwe akabyihanganira kandi akabishobora byamuhaye imbaraga zimubwira ko icyo ikiza cyose yakwiyemeza yakigeraho.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-yemeye-kuryamana-nabagabo-18-icyarimwe-umugabo-we-amureba/

  • Reba abana batunze agatubutse kurusha abandi ku isi muri 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubare w'abatunze za miliyari n'amadorali bakomeza kwiyongera buri mwaka. Kuri ubu ikinyamakuru Forbes cyamaze gushyira hanze urutonde rw'abana 10 bafite agatubutse kurusha abandi muri uyu mwaka.Ubu butunzi bakaba bamwe babukesha ababyeyi babo gusa abandi bakoze ikofi bakiri bato bitewe n'ibikorwa bibinjiriza bakora.

    1.Prince George Louis afite miliyali $1

    Uyu mwana w'umuherwe yavutse ku ya 22 Nyakanga mu 2013. Ubutunzi bwe abukomora ku kuba avuka mu muryango w'ibwami. Prince George ni imfura y'igikomangoma William Duke, nyina yitwa Catherine. Ubwo butunzi abukura mu muryango w'I Bwami w'u Bwongereza.

    2.Phoebe Adele atunze miliyali $1

    Uyu ni umwana wa Bill Gates na Melinda Gates. Ababyeyi bakunze kumuhisha itangazamakuru ku buryo amakuru amwerekeyeho bigorana kuyamenya. Uyu ni bucura mu muraryango ariko igihe cyose ababyeyi be batabaruka ni we uzaba umuragwa w'ubutunzi bahihibikaniye. Mu gihe ataragera mu myaka y'ubugimbi abarirwa mu maliyali.

    3.Blue Ivy atunze miliyali $1

    Uyu mwana ni umunyamugisha kuba yaravukiye mu muryango w'abahanzi. Ni umwana wa Jay-Z. bivugwa ko umutungo we urenga ayo twavuze hejuru kandi ukaba ukomeje kwiyongera ijoro n'amanywa.

    4.Suri Cruise atunze miliyoni $800

    Suri Cruise ni umwana wa Tom Cruise na Katie Holmes ubutunzi bwe abukura ku babyeyi.

    5.Knox Jolie Pitt na Vivienne Jolie Pitt batunze miliyoni $200

    Aba ban ani impanga zikomoka kuri Brad Pitt na Angelina Jolie. Ubutunzi bwabo bwatangiye kwiyongera bakivuka. Ifoto yabo ya mbere yacurujwe miliyoni $1 ihita yandika amateka yo kuba ifoto y'abana yahenze kugeza ubu.

    6.Emme na Maxmilian Muniz batunze miliyoni $200

    Aba bana ni impanga zivuka kuri Marc Anthony na Jenifer Lopez. Kuva bakivuka itangazamakuru ryabitayeho bibakururira igikundiro.

    7.Dannielyn Birkhead atunze miliyoni 59

    Uyu mwana ubutunzi yabukuye kuri nyina witwa Anna Nicole Smith wishwe no kwiyahuza ibiyobyabwenge yatewe no kubura nyina umubyara. Uwo Anna akimara gupfa yasize amazu ahenze, ayaraga uwo mukobwa we Dannielyn

    8.Nick Daloisio atunze miliyoni $30

    Uyu mwana ni umwongereza ubutunzi bwe abukura mu bumenyi bwa mudasobwa aho yatangije sosiyete afite imyaka 15. Yavumbuye Summly application ikoreshwa muri telefoni ayigurisha miliyoni $30 na Yahoo.

    9.Abigail Breslin atunze miliyoni $12

    Abigail ni umunyamerika w'umuririmbyi akanakina fiimi yabitangiye afite imyaka itatu. Ubu aza mu bakinnyikazi ba filimi bakize ku isi.

    10.Jaden Smith atunze miliyoni $8

    Jaden Smith ni umwana w'umukinnyi wa filimi ukiri muto. Avuka kuri Will Smith. Ku myaka 22 atunze ayo mamiliyali twavuze haruguru. Yahawe MTV award yo gukina neza. Yakinnye muri Karate Kid yasubiwemo ndetse yanakinnye mu yitwa The Day the Earth Stood Still

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/reba-abana-batunze-agatubutse-kurusha-abandi-ku-isi-muri-2021/

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Afurika kwita ku iterambere ry'urwego rw'ubuzima – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi wa gahunda igamije gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ubushobozi bw'urwego rw'ubuzima mu bihugu byabo, kuko uru rwego rukibeshejweho cyane n'inkunga z'amahanga kandi ari urw'ingenzi mu iterambere ry'umugabane muri rusange.

    Perezida Kagame witabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu ya 34 y'Umuryango wa Afurika Yunze yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, yasabye bagenzi be gufata ingamba zigamije guteza imbere urwego rw'ubuzima.

    Ati “Ndifuza gukoresha uyu mwanya mu gushimangira akamaro ko gutera inkunga ubuvuzi bwa Afurika, cyane cyane muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19. Tudafite urwego rw'ubuzima rukomeye muri buri gihugu, Umugabane wacu uzakomeza kwibasirwa n'ibyorezo”.

    Umukuru w'Igihugu yongeyeho ko ibyo bigomba kujyana no guteza imbere Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z'Ibyorezo (Africa CDC).

    Ati “Dukwiye gukomeza ubushake bwo kongera ibyo dushyira mu rwego rw'ubuzima no kuzamura umusaruro ubiturukamo. Ndanasaba ko twongera ubushobozi bwa 'Africa CDC' kugira ngo igire ububasha kandi itange umusaruro”.

    Perezida Kagame kandi yanatanze raporo igaragaza aho gahunda y'amavugurura y'inzego z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe igeze.

    Yavuze ko muri rusange hari byinshi byo kwishimira byagezweho, ati “Hari intambwe twateye nko mu bikorwa byo kugarura amahoro, n'ubwo ingengo y'imari igishingiye ku nkunga ituruka hanze”.

    Yongeyeho ko uku gushyira hamwe kwa Afurika kwatumye intego yo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) igerwaho.

    Ati “Ibi ni byo byatumye tugera ku bikorwa bikomeye, birimo Isoko Rusange rya Afurika. Ndashimira Moussa Faki na komisiyo yari ayoboye ku bw'akazi k'intangarugero bakoze mu gihe cy'imyaka ine”.

    Ku bijyanye n'aya mavugurura, Perezida Kagame yavuze ko hari ibitarabashije kugerwaho, birimo amavugurura ajyanye n'inzego z'ubutabera, Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n'imiterere ya Komisiyo”.

    Yasabye Komisiyo nshya igiye guhabwa inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuzahera kuri ibi bibazo bigihari bigakemurwa vuba.

    Perezida Kagame kandi yanifurije imirimo myiza Perezida Felx Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka, amusezeranya ko igihe cyose azakenerwa, azatanga umusanzu we.

    Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi ba Afurika mu Nama ya 34 ya AU

    Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 34 y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

    Ni Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus

    Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bya Afurika birushaho guteza imbere urwego rw’ubuzima

    Perezida Kagame yavuze ko amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagenze neza, ariko hari ibikeneye kunozwa

    Perezida Kagame yishimiye amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Mutarama uyu mwaka

    Iyi Nama yari yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batandukanye

    Perezida Tshisekedi wa RDC agiye kuyobora AU muri uyu mwaka

    Amafoto na Video: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abayobozi-ba-afurika-kwita-ku-iterambere-ry-urwego-rw

  • Maroc yisubije igikombe cya CHAN 2020 itsinze Mali #rwanda #RwOT

    Maroc niyo ya mbere itwaye iki gikombe yikurikiranya kuva cyatangira gukinwa kuko kuri iki cyumweru yerekanye ubuhanga bwayo itsinda Mali ibitego 2-0.

    Maroc yari mu itsinda C hamwe n'u Rwanda banganyije 0-0,yagowe n'igice cya mbere cyaranzwe n'imbaraga nyinshi z'abanya Mali ndetse n'amakosa menshi.

    Mu gice cya kabiri Maroc yari iyobowe na kizigenza Hafidi mu kibuga hagati yashoboraga kubona penaliti hakiri kubera ikosa ryakorewe rutahizamu wayo Rahimi gusa VAR yaje gutuma umusifuzi yemeza ko nta kosa ryabaye.

    Maroc ifite abasore barebare yafunguye amazamu ku munota wa 69 w'umukino,ku gitego cyatsinzwe na myugariro Soufiani Bouftini n'umutwe ku mupira wari uturutse muri Koloneri.

    Ku munota wa 79,Maroc yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na kapiteni wayo Ayoub El Kaabi inzozi za Mali zo kwishyura ziyoyoka.

    Mali yaje kurangiza umukino ari abakinnyi 10 kuko umukinnyi wayo Issiaka Samake yahawe ikarita itukura nyuma yo gukandagira umukinnyi wa Maroc.

    Maroc itwaye iki gikombe yibasiye amakipe cyane kuko guhera mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C itsinda Uganda 5-2,muri ¼ yatsinze Zambia 3-1,muri ½ yatsinze Cameroon 4-0.Maroc yatsinze ibitego 16 yinjizwa 3

    Ikipe y'Igihugu ya Guinea 'Syli National' niyo yegukanye umwanya wa gatatu muri iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) itsinze Cameroun yakiriye iri rushanwa ibitego 2-0 ku wa Gatandatu.

    Umukinnyi wa Maroc,Soufiane Rahimi niwe wabaye umukinnyi w'irushanwa ndetse ni nawe watsinze ibitego byinshi 5.Umunyezamu w'irushanwa ni Zniti wa Maroc.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/maroc-yisubije-igikombe-cya-chan-2020-itsinze-mali

  • Abantu 3 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 22 bararembye #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 295 bagera ku 12,342.Abakirwaye ni 3,889

    Minisante yagize iti “Twihanganishije imiryango y'abagore babiri b'imyaka 79 (Kayonza), 38 (Kigali) n'umugabo w'imyaka 66 (Kigali) bitabye Imana.”

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Hatangajwe ko urukingo rwakozwe na sosiyete ikora imiti ya AstraZeneca hamwe na Kaminuza ya Oxford, rudafite ubushobozi buhagije bwo guhashya ubwoko bushya bwa Coronavirus bwagaragaye muri Afurika y'Epfo.

    Kuri uyu wa Gatandatu ikinyamakuru Financial Times cyatangaje ko ubushakashatsi bw'ibanze bwakozwe na Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika na Kaminuza ya Oxford ku rukingo rwa AstraZeneca bwagaragaje ko rudahangana ku buryo bukomeye n'ubwandu bushya bwa Covid-19.

    Mu bantu 2000 bakoreweho ubushakashatsi barimo abafite ubuzima bwiza n'abakiri bato, nta n'umwe wapfuye ariko ntabwo urukingo rwagaragaje kugira icyo rubafasha mu kutandura.

    Umuvugizi wa AstraZeneca yatangaje ko nabo babonye ko urukingo rwabo rudatanga umusaruro uhagije ku bwoko bushya bwa Covid-19 yo muri Afurika y'Epfo, icyakora avuga ko bitagaragaza neza ishusho kuko bwakorewe ahanini ku bato n'abafite ubuzima bwiza.

    Icyakora, AstraZeneca yatangaje ko bizera ko urwo rukingo rushobora guhangana n'ubwoko bushya bwa Covid-19 kuko rukoze mu bintu bimwe n'urukoze izindi nkingo zagaragaje ko zihangana n'ubwo bwoko bushya.

    Ubwoko bushya bwa Covid-19 buhangayikishije abashakashatsi harimo ubwiswe ubwa Afurika y'Epfo, ubwo mu Bwongereza n'ubwo muri Brésil.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-22-bararembye