Author: webrwanda

  • Bitunguranye! Platin yagiye mu murenge (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Bitunguranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Werurwe 2021, umuhanzi umaze kuba ikimenyabose Platin yagiye mu murenge aho yari aherekejwe na Ishimwe Clement ndetse ni inshuti ze za hafi.

    Ni umuhanzi wakunzwe kuvugwa murukundo nabakobwa benshi gusa kuri ubu yamaze guhitamo aho yanditse ku urukuta rwe rwa instagram ati Baba yemeyeye icyaha si ibi gusa kuko na Butera Knowless yamwifurije ishya ni ihirwe.

    Platin aherutse kwegukana igihembo muri The choice awards 2020 aho indirimbo ye Atensiyo yabaye video yahize izindi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/06/bitunguranye-platin-yagiye-mu-murenge-amafoto/

  • Platini umaze iminsi ategura ubukwe mu ibanga yasezeranye mu mategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi utarakunze kuvuga byinshi ku rukundo rwe, yasezeranye n’uyu mukunzi we mu ibanga n’ubundi kuko byari bizwi n’inshuti ze za hafi.

    Platini usigaye witwa P. yatangaje ko uyu mukunzi we bamaze imyaka bari mu rukundo rufite intego rwo kuzabana nk’umugore n’umugabo.

    Avuga kandi ko uku kwezi kuzasiga n’indi mihango ibaye, kuko bateganya gukora ubukwe tariki 27 z’uku kwezi.

    Nemeye Platini wamenyekaniye mu itsinda rya Dream Boyz ubwo yaririmbanaga na mugenzi we Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC ubu uzigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Platini yakunze kuvugwaho urukundo n’abakobwa banyuranye ariko we akabihakana gusa akavuga ko igihe nikigera abantu bazamenya ukuri k’uwo yihebeye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Platini-umaze-iminsi-ategura-ubukwe-mu-ibanga-yasezeranye-mu-mategeko-AMAFOTO

  • Monnet- Paquet, Djihad Bizimana na Ally Niyonzima ntibari mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe n’umutoza #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira imyiteguro mu rwego rwo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika.

    U Rwanda rufite imikino ibiri mu minsi iri imbere harimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n’uzaruhuza na Cameroon ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroon. Ni muri urwo rwego umutoza yakoze urutonde rw’abakinnyi 31; abakina imbere mu gihugu bakaba bagomba guhita batangira umwiherero kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 I Nyamata kuri La Palisse Hotel.

    Abakinnyi n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu '’Amavubi Stars” bazapimwa Covid-19 kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021 maze nyuma yo kubona ibisubizo Ikipe yose yerekeze I Nyamata ahagomba gukomereza umwiherero.

    Imyitozo yo ikaba igomba gutangira ku wa mbere tariki 8 Werurwe 2021 ikazajya ibera kuri Stade ya Kigali ndetse na Stade Amahoro. Amavubi azajya akora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi.

    Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

    Abanyezamu

    Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
    Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
    Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
    Yves Kimenyi (Kiyovu SC)

    Ba Myugariro

    Ange Mutsinzi (APR FC)
    Fitina Omborenga (APR FC)
    Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Armenia)
    Emery Bayisenge (AS Kigali)
    Thierry Manzi (APR FC)
    Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
    Faustin Usengimana (Police FC)
    Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
    9. Eric Rutanga (Police FC)
    10. Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

    Abo Hagati

    1. Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
    2. Olivier Niyonzima (APR FC)
    3. Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
    4. Bosco Ruboneka (APR FC)
    5. Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
    6. Djabel Manishimwe (APR FC)
    7. Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
    8. Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
    9. Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
    10. Eric Ngendahimana (Police FC)

    Abataha Izamu

    1. Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
    2. Meddie Kagere (Simba SC)
    3. Dominique Savio Nshuti (Police FC)
    4. Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
    5. Lague Byiringiro (APR FC)
    6. Danny Usengimana (APR FC)
    7. Osée Iyabivuze (Police FC)

    Umutoza yahamagaye abakinnyi azifashisha ku mukino wa Mozambique na Cameroun

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/monnet-paquet-djihad-bizimana-na-ally-niyonzima-ntibari-mu-bakinnyi-31-b-amavubi-bahamagawe-n-umutoza

  • Mu buryo butunguranye umuhanzi Platini P yasezereranye n’umukunzi we(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda wahoze mu itsinda rya Dream Boys, Platini P yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire Olivier.

    Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko Platini arimo ategura ubukwe mu ibanga aho byavugwaga ko buzaba muri Mata uyu mwaka.

    Kuri uyu wa Gatatandatu nibwo Platini yasezeranye imbere y’amategeko na Olivia Ingabire biyemeza kubana akaramata.

    Uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Platini watunguye benshi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto nyuma yo gusezerana iherekezwa n’amagambo agira ati“Baba yemeye icyaha.”

    Kuva muri 2017 yatandukana na Diane, ntabwo yigeze avugwa cyane mu rukundo uretse muri 2019 ubwo byavuzwe ko ari mu rukundo na Umukundwa Clemence witabiriye Miss Rwanda 2019 ariko aza kubitera utwatsi.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-buryo-butunguranye-umuhanzi-platini-p-yasezereranye-n-umukunzi-we-amafoto

  • Umusore wihinduye umukobwa akomeje guca ibintu kubera amafoto ashotora abagabo ashyira hanze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore wahoze witwa Nicholas akaza kwihindura umukobwa ,aho asigaye yitwa Nikita Dragun akomeje gushyira hanze amafoto ashotora ab'igitsinagabo nyuma yo guhinduka umukobwa neza neza.

    Ni ibintu bitari byamenyerwa ndetse bidapfa kumvikana mu matwi yabantu uburyo ushobora guhindura imiterere karemano ya we ugahinduka umukobwa wari umuhungu.Ibi rero ,mu bihugu byateye imbere byarashobotse.Uyu musore Nicholas ubusanzwe ni umudage wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho kuri ubu yamaze kuba umukobwa ndetse ahindura amazina yitwa Nikita Dragun .Uyu mukobwa kuri ubu akaba agenda yifashisha Instagram ye agashyiraho amafoto agaragaza imiterere ye ndetse ishotorana.Witegereje amafoto ntiwamenya ko yigeze kuba umuhungu kuko afite ikibuno, amabere,imisatsi ndetse n'imiterere nk'iy'abakobwa neza neza.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-wihinduye-umukobwa-akomeje-guca-ibintu-kubera-amafoto-ashotora-abagabo-ashyira-hanze/

  • Kamonyi: Abayobozi bane bakurikiranyweho guhishira umwarimu ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri –

    Uyu mwarimu w’imyaka 39 yatawe muri yombi ku wa 26 Gashyantare 2021, aho akekwaho gusambanya abanyeshuri babiri barimo uw’imyaka 17 n’uwa 15.

    Iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB, ryagaragaje ko abayobozi bane muri iri shuri bagomba gukurikiranwa ku cyaha cyo guhishira uyu mwarimu.

    Abakurikiranywe ni Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, Umuyobozi waryo, ushinzwe imyitwarire ndetse n’ukuriye komite y’ababyeyi barerera muri GS Ruyumba. Bari gukorwaho iperereza bari hanze mu gihe umwarimu we afungiye kuri station ya RIB ya Mugina.

    Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, gishingiye ku kuba abana b’abakobwa barasambanyijwe n’umwarimu bo bagahitamo kubihishira.

    Ni icyaha kigengwa n’ingingo ya 243 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko kibahamye bahanishwa igifungo cy’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiye kumenya ko iki cyaha cyo gusambanya abana gikomeye ku buryo ntawe ugomba kunga uwagikoze n’uwagikorewe ahubwo buri wese agomba kukimenyekanisha mu nzego zibishinzwe.

    Ati “Ni icyaha kitagomba guhishirwa haba mu buyobozi bw’ibigo runaka cyangwa ubw’inzego z’ibanze. Umuyobozi agomba kumenyekanisha igihe cyose akibonye, agomba kubimenyesha RIB. Ntawe ufite uburenganzira bwo kugiceceka ngo kirangirire aho bitamenyeshejwe ubutabera.”

    RIB yihanangirije abantu bose bafite umuco wo guhishira abasambanya abana, bitwaje inyungu zabo bwite cyangwa izindi izo arizo zose.


  • Umuhanzi Cyusa kuvuga kuri nyina byamugoye asuka amarira menshi(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Cyusa Ibarahim yasutse amarira menshi ubwo yari yibutse ibyo nyina yanyuzemo akamurera mu bihe bigoye kandi ntagire ikintu na kimwe amuburana.

    Mu Kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Cyusa yavuze ko nyina yanyuze muri byinshi bigoye aramurera nyamara hari abamwirengangije batangira kumwibuka ko bafitanye isano amaze gukura.

    Yagize ati'uzi kubaho hari abantu bakabaye banakurera babifitiye ubushobozi, ariko bakakureba nk’aho udahari batanakuzi? Ariko mama yaranduhanye arababwira ati mumureke ni uwanjye azabaho, azakura kandi mpamya ko nakuze, ariko ubu babaye inshuti zanjye turaganira nabaye umwana wabo, bati Cyusa ni umwana wacu.'

    Mu busanzwe Cyusa avuga ko yaburanye na nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe yamuhaye umuntu utarahigwaga kugira ngo atazapfa amureba byibuze ngo azabyumve ahandi, uwo mugabo yitwaga Aimable yarinze Cyusa aramuhungana bagera muri Congo.

    Nyuma ya Jenoside, nyina wa Cyusa yaje guhura n’ihungabana kubera kubura umwana we aho yirirwaga azenguruka amubaririrza ahantu hose.

    Ati'Mama ni Intwari kuri njye(…)nahunganye na Aimable, mama nyuma ya Jenoside amera nk’urwaye ihungabana, akajya azenguruka buri rugo ngo nta mwana w’inzobe, nta mwana w’inzobe mwamboneye? Nyuma twaje kongera kubonana.'

    Avuga ko hari umugabo witwa Francois ubwo bari muri Congo yabasabye ko bamuha Cyusa akamugarura mu Rwanda kuko ari amahoro, baraje bajya muri HCR ari n’aho nyina yamusanze.

    Ati'baramuhamagaye bamubwira ko turi ku Gikongoro, hari uburyo HCR yagendaga ibaza bahuza abantu n’imiryango yabo, njye nari nziko ababyeyi bose bapfuye ariko nkajya mbona umuntu w’inzobe arimo kunyitaho, ageze aho arambwira ngo ni njyewe mama wawe, twari tumaranye nk’ukwezi ariko ntabizi, hari n’igihe yambazaga ngo mama wawe uramuzi? Nkamubwira ngo yarapfuye, uribaza na we umwana wawe akubwiye ngo nyina yarapfuye.'

    Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo yitwa 'Mama’, ikubiyemo ubutwari bw’ababyeyi by’umwihariko yavugaga kuri nyina uburyo yamureze mu bihe bigoye nta mafaranga ari umukene, akamwitangira, ngo yakundaga kumubwira ngo uzabe umugabo nka se.

    Cyusa Ibrahim yirangegijwe n’abo mu muryango we

    Kuvuga ibyo nyina yamunyuranyemo ntabwo bimworohera

    Ngo n’ubwo ari umugabo ariko byose abikesha nyina witanze ku bwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cyusa-kuvuga-kuri-nyina-byamugoye-asuka-amarira-menshi-video

  • Kamonyi: Abayobozi bane bakurikiranyweho guhishira umwarimu ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu w'imyaka 39 yatawe muri yombi ku wa 26 Gashyantare 2021, aho akekwaho gusambanya abanyeshuri babiri barimo uw'imyaka 17 n'uwa 15.

    Iperereza ry'ibanze ryakozwe na RIB, ryagaragaje ko abayobozi bane muri iri shuri bagomba gukurikiranwa ku cyaha cyo guhishira uyu mwarimu.

    Abakurikiranywe ni Umuyobozi Mukuru w'iri shuri, Umuyobozi waryo, ushinzwe imyitwarire ndetse n'ukuriye komite y'ababyeyi barerera muri GS Ruyumba. Bari gukorwaho iperereza bari hanze mu gihe umwarimu we afungiye kuri station ya RIB ya Mugina.

    Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye, gishingiye ku kuba abana b'abakobwa barasambanyijwe n'umwarimu bo bagahitamo kubihishira.

    Ni icyaha kigengwa n'ingingo ya 243 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, iteganya ko kibahamye bahanishwa igifungo cy'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n'ihazabu y'ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiye kumenya ko iki cyaha cyo gusambanya abana gikomeye ku buryo ntawe ugomba kunga uwagikoze n'uwagikorewe ahubwo buri wese agomba kukimenyekanisha mu nzego zibishinzwe.

    Ati 'Ni icyaha kitagomba guhishirwa haba mu buyobozi bw'ibigo runaka cyangwa ubw'inzego z'ibanze. Umuyobozi agomba kumenyekanisha igihe cyose akibonye, agomba kubimenyesha RIB. Ntawe ufite uburenganzira bwo kugiceceka ngo kirangirire aho bitamenyeshejwe ubutabera.'

    RIB yihanangirije abantu bose bafite umuco wo guhishira abasambanya abana, bitwaje inyungu zabo bwite cyangwa izindi izo arizo zose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abayobozi-bane-bakurikiranyweho-guhishira-umwarimu-ukekwaho-gusambanya

  • Miss Yasipi Camisir na Miss Umwiza Phiona batanze inkunga y’ibikoresho ku banyeshuri(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, Miss Yasipi Casimir Uwihirwe n’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, Miss Umwiza Phiona batanze inkunga y’ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri 200 bo muri Groupe Scolaire Kagugu.

    Iki gikorwa cyabeye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, bakaba baratanze amakaye 800, amakaramu 600 n’udupfukamunwa 300.

    Yasipi Casimir avuga ko ari igikorwa bakoze ku bufatnye n’umunyarwanda uba hanze wifuje gufasha muri ibi bihe bigoye.

    Ati'Hari umunyarwanda uba hanze twavuganye kuko no muri ya Guma mu Rugo ya mbere hari abo twagiye dufasha, yarakubwiraga ngo genda urebe imiryango umuntu ashobora kugaburira muri bino bihe bya Guma mu Rugo. Igihe amashuri yari agiye kongera gutangira mbere ya cya gihe bayahagarika nibwo twarebye icyo dushobora gukora, duhamagara ubuyobozi bw’ishuri tubabwira ko dukeneye umubare w’abana 200.'

    Yakomeje avuga ko aba bana babahaye ibikoresho by’ishuri birimo amakaye n’amakaramu ndetse n’udupfukamunwa.

    Ati'igikorwa nyamukuru kwari ukugira ngo dusure abanyeshuri, abadafite ubushobnozi bwo kubona ibyo bikoresho by’ishuri tubashe kuba twabafasha, aho muri Groupe Scolaire Kagugu twafashije abanyeshuri 200.'

    Muri uru rwunge rw’amashuri rwa Kagugu(Groupe Scolaire Kagugu) buri munyeshuri yahawe amakayi 4 n’amakaramu 3 ndetse n’agapfukamunwa, ni mu gihe hari n’abandi banyeshuri 100 babonye udupfukamunwa gusa.

    Umwiza Phiona akaba yasabye abantu gufasha icyo baba bafite cyose kuko n’ubwo baba bakita gito ariko hari uwo cyagirira akamaro.

    Ati'niyo cyaba ari ikintu gito cyashyigikira umuntu mu rugendo rwe mu cyo ashaka kugeraho, ni intambwe uba umufashije gutera kugira ngo agere ku cyo ashaka, ni byiza ko byaba ari bike cyangwa ari byinshi tugire uwo mutima wo gufasha.'

    Miss Uwihirwe Yasipi Casirmir avuga ko impamvu yahisemo gukorana na Miss Umwiza Phiona ari uko bagiye bakorana muri byinshi kandi bikagenda neza, akaba ari n’umwe mu bamuhaye ibitekerezo muri iki gikorwa bakoze.

    Miss Yasipi Casimir(ibumoso) na Miss Umwiza Phiona(iburyo) batanze ibikoresho ku banyeshuri bo muri GS Kagugu

    Bategura ibikoresho mbere yo kubitanga

    Ibikoresho byahawe abanyeshuri bo mur GS Kagugu

    Abanyeshuri bitegura guhabwa ibikoresho

    Abanyeshuri bahawe ibikoresho bitandukanye

    Bamwe mu bana bahawe ibikoresho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-yasipi-camisir-na-miss-umwiza-phiona-batanze-inkunga-y-ibikoresho-ku-banyeshuri-amafoto

  • Isabukuru nziza mboni y’amaso yanjye – Mu magambo asize umunyu, umuhanzi Yverry yifurijwe isabukuru y’amavuko n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Uwase Vanessa akaba umukunzi w’umuhanzi Rugamba Yverry, mu magambo yuje imitoma yamwifurije isabukuru nziza amusabira guhirwa mu buzima kandi byose bakazabisangira.

    Umuhanzi Rugamba Yverry yavutse tariki ya 5 Werurwe 1994, ni itariki y’amavuko asangiye na mushiki we Immaculée n’ubwo batavutse mu mwaka umwe. Ku munsi w’ejo Yverry akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 27.

    Uyu muhanzi umaze kubaka izina bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zinyura benshi, umukunzi we Vanessa yamufashije gukomeza kuryoherwa n’isabukuru nziza.

    N’ubwo isabukuru ye yabaye ku munsi w’ejo hashize, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umukunzi we yafashe umwanya amubwira amagambo meza yuje imitoma aryoheye amatwi kuruta indirimbo z’uyu muhanzi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati'nkwifurije ibyishimo, ubuzima, umunezero n’iterambere mu buzima, nyuma ya byose ibyo ufite uzabisangira nanjye. Ntuzabikora? Isabukuru nziza mboni y’amaso yanjye akaba umuntu nkunda mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye.'

    Muri Kanama 2019 nibwo Yverry na Uwase Vanessa bahishuye ko bari mu rukundo, ibi babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho bateranye imitoma, byari bisembuwe n’ifoto Yverry yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatngaiye mu ntangiriro za 2019.

    Rugamba Yverry ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo nka ‘Nk’uko njya mbirota’, ‘Amabanga’, ‘Naremewe’, ‘Umutima’ n’izindi.

    Yverry na Vanessa baryohewe n’urukundo

    Vanessa yifurije umukunzi we ibyiza gusa mu buzima

    Urukundo rwa Yverry na Venessa rumaze igihe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/isabukuru-nziza-mboni-y-amaso-yanjye-mu-magambo-asize-umunyu-umuhanzi-yverry-yifurijwe-isabukuru-y-amavuko-n-umukunzi-we