Author: webrwanda
-
AMAFOTO yerekana uburanga bwabakobwa 20 bats… – #rwanda #RwOT
Ni umuhango wayobowe n'abashyushyuragamba b'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru bari barangajwe imbere na Luckman Nzeyimana, Davy Carmel na Martina Abera, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.
Wabereye kuri Intare Conference Arena mu muhezo. Ndetse bigaragara ko abakobwa bahagaze bambaye amakanzu maremare yo gusohokana ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu mbere y'uko batangira kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka.
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abantu barimo umugabo umwe. Harimo Umunyamakuru Emma Claudine umaze imyaka irenga 15 akora ku biganiro by'imyororokere n'ibindi bishamikiye ku buzima, Carine Rusaro wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2009 [Yabaye mu kanama ka Miss Rwanda 2017, 2018 na 2019].
Basile Uwimana umaze imyaka 10 mu itangazamakuru akora ibiganiro bya Politiki n'imyidagaduro, by'umwihariko akaba umuhanga mu muco no mateka y'u Rwanda na Pamela Mudakikwa uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyamabaga akaba anashinzwe itumanaho muri Minisiteri y'Umuryango, MIGEPROF.
Umuhango wo gutangaza abakobwa 20 batsindiye kwinjira mu mwiherero watambukaga imbona nkubone kuri Teleliziyo ya KC2, kuri Youtube no ku mbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa.
Buri mukobwa yanyuze imbere y'akanama nkemurampaka abazwa ikibazo kimwe agasubiza mu rurimi ashaka. Ibibazo byibanze kuri gahunda z'iterambere za Leta y'u Rwanda, icyorezo cya Covid-19, ubuzima bwa buri munsi, iby'ubuzima bwite by'umukobwa wahatanaga, ku muco n'ibindi.
Abakobwa babiri bakomeje babicyesha amajwi menshi bagize mu itora ryo kuri Internet no kuri SMS, ni Kabagema Laila na Ishimwe Sonia.
Abandi 18 bakomeje ni Kabagema Laila Ishimwe Sonia Isaro Loritha Bonita Uwase Phiona Uwase Kagame Sonia Uwankusi Nkusi Linda Umutoniwase Sandrine Umutoni Witness Umutesi Lea Teta Ralissa, Musana Teta Hense Musango Natalie Kayitare Isheja Morella Kayirebwa Marie Paul Karere Cyrissie Ingabire Grace Ingabire Esther Gaju Evelyne Akaliza Hope Akaliza Amanda.
Abandi bakobwa 17 batahiriwe n'urugendo rw'irushanwa bagomba guhita basubira mu miryango yabo, mu gihe 20 baguma muri La Palisse Hotel Nyamata ahari kubera umwiherero wa Miss Rwanda 2021 bazasoza tariki 20 Werurwe 2021 hamenyekana uwo Imana yasize.
Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021
AMAFOTO Y'ABAKOBWA 20 BAKOMEJE MU MWIHERERO WA MISS RWANDA 2021
Kabagema Laila
Ishimwe Sonia
Isaro Rolita Benita (No.9)
Uwase Phiona (No.35)
Uwase Kagame Sonia (No.34)
Uwankusi Nkusi Linda (No.32)
Umutoniwase Sandrine (No.29)
Umutoni Witness (No.28)
Umutesi Leah (No.27)
Teta Larissa (No.23)
Musana Teta Hense (No.18)
Musango Nathalie (No.19)
Kayitare Isheja Morella (No.14)
Kayirebwa Marie Paul (No.13)
Karera Chryssie (No.12)
Ingabire Grace (No.7)
Ingabire Esther (No.6)
Gaju Evelyne (No.5)
Akaliza Hope (No.2)
Akaliza Amanda (No.1)
Uhereye ibumoso: Luckman Nzeyimana, Martina Abera na Davy Carmel
Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batanu barimo umugabo umwe
Miss Mutesi Jolly wakuwe mu Kanama Nkemurampaka ni we watanze ‘Pass’ kuri buri mukobwa wemejwe n’Akanama Nkemurampaka![]()
Mutesi Jolly yari mu kanama nkemurampaka kemeje abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021![]()
AMAFOTO: EMMANUEL RURANGWA-MISS RWANDA
-
70% by’abakobwa bakomeje mu mwiherero wa Miss… – #rwanda #RwOT
Iry’uyu mwaka wa 2021 rigeze mu mahina, binyuze kuri Television ya KC2 n’imbuga nkoranyambanga za Miss Rwanda, haraye habaye umuhango wo gutangaza abakobwa 20 babonye amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma.
Wabonaga abakobwa babucyereye kandi biteguye. Nta numwe ushaka gutakaza ayo mahirwe gusa hagombaga kugira abasigara, hakagira abakomeza, n’abakomeje bose ntibazatwara ikamba, kuko ari irushanwa.
Umunyarwanda yabivuze neza ati “Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.” Aba bo baburanaga ari 37.
Ugende ku gihe cy’iminota 88' akanama nkempuramaka kamaze kiherereye ngo kagaruke gatangaze abatsindiye gukomeza, n’ikimenyetso cy’uko byari bitaboroheye.
Amasaha 10 mbere y’umuhango nyirizina, INYARWANDA yari yasohoye urutonde rw’abakobwa 20 bahabwaga amahirwe kurusha abasigaye bose, hagendewe ku busesenguzi n’ubucukumbuzi.
Urutonde rw’abagize akanama nkempuramaka rwaje rudahabanye cyane n’urwari rwasohowe na Inyarwanda mu Inyarwanda Hot Picks.
Uretse gusa abakobwa 6 aribo Umutesi Lea, Musango Nathalie, Kayirebwa Marie Paul, Gaju Evelyne, Ingabire Esther na Ingabire Grace, abasigaye bose uko ari 14 bahurijweho n’impande zombi.Â
Abakobwa 20 bageze mu mwiherero n'ubwo bose batazegukana amakamba ariko bose bazatahana ibihembo kuko kwinjira muri iki cyiciro ari igisobanuro cy’uko bahise babona amahirwe yo kuzigira ubuntu muri Kaminuza ya Kigali.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ririmo kuba hakurikizwa amabwiriza yose yo kwirinda kwandura no gukwirakwiza Covid-19 bityo abaturage basanzwe bajyaga bateranira aho ryabaga riri kubera ntibarimo kujyamo, ndetse n’itangazamakuru ryabaga ryavuye imihanda yose ubu ntiririmo gukurikirana iri rushanwa imbona nk’ubone.
Soma: INYARWANDA HOTPICKS: Abakobwa 20 bashobora kujyamu mwiherero wa Miss Rwanda 2021
Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2021 uri kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata![]()
Umuhango wo guhitamo abakobwa 20 wabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo -
Manchester United yahagaritse umuvuduko wa City,Liverpool ikomeza kujya ahabi #rwanda #RwOT
Ikipe ya Manchester City yakubitiwe mu rugo na mukeba Manchester United,inanirwa kurenza imikino 21 ya Premier itsinda yikurikiranya.
Umutoza wa United,Ole,ukunze gutungurana yeretse City ko amaze kuyimenya kuko abaye umutoza wa mbere w'iyi kipe utsinze Manchester City inshuro 3 yikurikiranya amusanze ku kibuga cye.
Ole yahagaritse umuvuduko wa City abifashijwemo n'abakinnyi bitwaye neza nka Fred,Wan-Bissaka,Luke Shaw na Dean Henderson.
United yafunguye amazamu ku munota wa 02 w'umukino ibifashijwemo na Bruno Fernandes winjije penaliti ahanye ikosa ryakorewe kur Martial mu rubuga rw'amahina.
United yakoze amakosa make muri uyu mukino,yabonye igitego cya kabiri muri uyu mukino ku munota wa 50 ibifashijwemo na Luke Shaw ku mupira mwiza yahawe na Marcus Rashford.
N'ubwa mbere ikipe ya Manchester City yatsinzwe kuva muri Ugushyingo 2020,kuko yari imaze imikino 28 idatsindwa mu marushanwa yose.City iracyari ku mwanya wa mbere aho irusha United amanota 11.
Mu batoza 67 bahuye na Pep Guardiola inshuro zirenze 3 mu marushanwa yose,Ole Gunnar Solskjær niwe umaze kumutsinda inshuro nyinshi kurusha izo amutsinze kuko Ole amaze kumutsinda 4 kuri 3.
Ku rundi ruhande,Liverpool yongeye gutsindirwa mu rugo igitego 1-0 na Fulham cyatsinzwe na Mario Lemina ku munota wa 45, uyu ukaba ari umukino wa 6 itsindiwe mu rugoyikurikiranya.
Liverpool yaherukaga gutsindwa imikino 6 mu rugo muri shampiyona mu mwaka wa 1953-54,icyo gihe yaramanutse,ni nabwo iheruka kujya mu cyiciro cya kabiri.
Liverpool yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka,ishobora kutabona amahirwe yo kuza mu makipe 4 ya mbere ahubwo ikerekeza muri Europa League.

-
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda –
Ahagana saa Mbili z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021, ni bwo inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda zajugunye aba Banyarwanda ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Abarekuwe ni Michael Matabaro, Tresor Hirwa, David Rukundo, Patrick Rugema na Muhammed Ndaheranwa.
Uko ari batanu barekuwe nyuma y’igihe bari bamaze bafungiye muri Uganda, aho bafunzwe, banatotezwa n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu bashinjwa kuba na maneko b’u Rwanda.
Matabaro w’imyaka 58 avuka kuri Uwimana John na Mukaruzajye Elizabeth, yari atuye mu Karere ka Kayonza. Yagiye muri Uganda mu 2016, anyuze mu nziza zemewe agana mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo isanzwe.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 24 Mutarama 2021; ajyanwa gufungirwa muri kasho z’Urwego rw’Ubutasi mu gisikare cya Uganda, CMI, ashinjwa kuba umuyoboke wa ADEPR.
Mugenzi we Hirwa w’imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gasabo, yageze muri Uganda mu 2017. Yinjiye muri iki gihugu anyuze ku Mupaka wa Cyanika, yakoraga ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto. Ku wa 22 Nzeri 2020 ni bwo yafashwe n’abakozi ba CMI, ashinjwa kuba muri Uganda binyuranye n’amategeko.
Undi Munyarwanda wirukanwe muri Uganda ni Rukundo David w’imyaka 25, akaba akomoka mu Karere ka Nyagatare. Yagiye muri Kenya anyuze muri Uganda muri Mutarama 2020, yafatiwe hafi y’Umupaka wa Busia ku wa 19 Mutarama 2021 agerageza gusubira muri Uganda.
Inzego z’umutekano muri Uganda zamufashe zamusabye amafaranga ngo zimurekure, arinangira bituma afungwa iminsi itanu, mbere yo koherezwa ku ishami rya CMI Mbuya. Yashinjwe ibyaha bibiri birimo kuba intasi no kwinjira muri Uganda binyuranye n’amategeko.
Uganda kandi yirukanye ku butaka bwayo Patrick Rugema w’imyaka 22, uvuka mu Karere ka Muhanga. Mu Ukuboza 2019 ni bwo yagiye muri Kenya anyuze muri Tanzania; yari agiye gusura umuvandimwe we, aza gufatirwa muri Uganda muri Nzeri 2020.
Yashyizweho icyaha cyo kuba maneko y’u Rwanda, anahabwa gufungwa iminsi itanu. Mu gihe yiteguraga gutaha mu Rwanda, yongeye gufatwa ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbarara (Makenke). Iki cyaha cyanatumye yoherezwa muri CMI.
Undi Munyarwanda wagizweho ingaruka no gufungirwa muri Uganda ni Muhammed Mudaheranwa; uyu w’imyaka 25 yagiye muri Uganda mu 2018, avuye muri RDC aho yakoresheje umupaka wa Bunagana. Yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2020, afungirwa muri kasho ya CMI i Mbuya, icyo gihe yashinjwaga kuba maneko.
Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, babanje gusuzumwa COVID-19 ndetse ibizubizo byabo byerekanye ko ari bazima.
Boherejwe mu Rwanda nyuma y’uko ku wa 3 Gashyantare 2021, abandi Banyarwanda batandatu barekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’itoteza zabakoreye ku buryo harimo n’umwe utarabashaga kugenda, wahageze agahita ajyanwa mu bitaro.
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza za Uganda
CMI ivuga ko abafatwa ari ‘ba maneko b’u Rwanda’Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda baba n’abakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Uburyo CMI na RNC bikoresha mu kugerageza ibikorwa byabo harimo gushimuta Umunyarwanda wese wishoboye cyangwa ufite ikindi gikorwa muri Uganda, ariko akaba adashyigikiye ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.
Abatabyemera barashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo kenshi, bagahatirwa kwinjira muri RNC, babyanga bakajyanwa muri kasho za CMI, ndetse bamwe bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Leta y’u Rwanda imaze imyaka igaragaza ko ibi bikorwa bidahwitse byo gufunga bya hato na hato abaturage bayo ndetse muri Werurwe 2019 yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda.
Nyuma yaho, Angola yinjiye mu bibazo by’u Rwanda na Uganda itangira ubuhuza mu biganiro ku mpande zombi ndetse biza kuvamo amasezerano yiswe aya Luanda, akubiyemo ingingo zigaragaza uburyo bwo kongera kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibituranyi.
N’ubwo aya masezerano yari yashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’uw’u Rwanda, Paul Kagame, Uganda ibinyujije muri CMI, yakomeje gukora ibikorwa byo gufunga Abanyarwanda bitemewe no gukorera iyicarubozo.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko, baragiwe intere.
Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ni rwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b’inzirakarengane, bashinjwa ‘kuba intasi z’u Rwanda’ nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk’abandi bose.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, bapimwe Coronavirus basanga ari bazima
Bageze mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare
-
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda – #rwanda #RwOT
Ahagana saa Mbili z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021, ni bwo inzego zishinzwe Abinjira n'Abasohoka muri Uganda zajugunye aba Banyarwanda ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Abarekuwe ni Michael Matabaro, Tresor Hirwa, David Rukundo, Patrick Rugema na Muhammed Ndaheranwa.
Uko ari batanu barekuwe nyuma y'igihe bari bamaze bafungiye muri Uganda, aho bafunzwe, banatotezwa n'inzego z'umutekano muri icyo gihugu bashinjwa kuba na maneko b'u Rwanda.
Matabaro w'imyaka 58 avuka kuri Uwimana John na Mukaruzajye Elizabeth, yari atuye mu Karere ka Kayonza. Yagiye muri Uganda mu 2016, anyuze mu nziza zemewe agana mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo isanzwe.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 24 Mutarama 2021; ajyanwa gufungirwa muri kasho z'Urwego rw'Ubutasi mu gisikare cya Uganda, CMI, ashinjwa kuba umuyoboke wa ADEPR.
Mugenzi we Hirwa w'imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gasabo, yageze muri Uganda mu 2017. Yinjiye muri iki gihugu anyuze ku Mupaka wa Cyanika, yakoraga ubucuruzi bw'imyenda n'inkweto. Ku wa 22 Nzeri 2020 ni bwo yafashwe n'abakozi ba CMI, ashinjwa kuba muri Uganda binyuranye n'amategeko.
Undi Munyarwanda wirukanwe muri Uganda ni Rukundo David w'imyaka 25, akaba akomoka mu Karere ka Nyagatare. Yagiye muri Kenya anyuze muri Uganda muri Mutarama 2020, yafatiwe hafi y'Umupaka wa Busia ku wa 19 Mutarama 2021 agerageza gusubira muri Uganda.
Inzego z'umutekano muri Uganda zamufashe zamusabye amafaranga ngo zimurekure, arinangira bituma afungwa iminsi itanu, mbere yo koherezwa ku ishami rya CMI Mbuya. Yashinjwe ibyaha bibiri birimo kuba intasi no kwinjira muri Uganda binyuranye n'amategeko.
Uganda kandi yirukanye ku butaka bwayo Patrick Rugema w'imyaka 22, uvuka mu Karere ka Muhanga. Mu Ukuboza 2019 ni bwo yagiye muri Kenya anyuze muri Tanzania; yari agiye gusura umuvandimwe we, aza gufatirwa muri Uganda muri Nzeri 2020.
Yashyizweho icyaha cyo kuba maneko y'u Rwanda, anahabwa gufungwa iminsi itanu. Mu gihe yiteguraga gutaha mu Rwanda, yongeye gufatwa ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbarara (Makenke). Iki cyaha cyanatumye yoherezwa muri CMI.
Undi Munyarwanda wagizweho ingaruka no gufungirwa muri Uganda ni Muhammed Mudaheranwa; uyu w'imyaka 25 yagiye muri Uganda mu 2018, avuye muri RDC aho yakoresheje umupaka wa Bunagana. Yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2020, afungirwa muri kasho ya CMI i Mbuya, icyo gihe yashinjwaga kuba maneko.
Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, babanje gusuzumwa COVID-19 ndetse ibizubizo byabo byerekanye ko ari bazima.
Boherejwe mu Rwanda nyuma y'uko ku wa 3 Gashyantare 2021, abandi Banyarwanda batandatu barekuwe n'inzego z'umutekano za Uganda nyuma y'itoteza zabakoreye ku buryo harimo n'umwe utarabashaga kugenda, wahageze agahita ajyanwa mu bitaro.
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza za Uganda
 CMI ivuga ko abafatwa ari 'ba maneko b'u Rwanda'Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda baba n'abakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n'umubano w'akadasohoka wa CMI n'abagize Umutwe w'iterabwoba urwanya Leta y'u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w'igihugu.
Uburyo CMI na RNC bikoresha mu kugerageza ibikorwa byabo harimo gushimuta Umunyarwanda wese wishoboye cyangwa ufite ikindi gikorwa muri Uganda, ariko akaba adashyigikiye ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba.
Abatabyemera barashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo kenshi, bagahatirwa kwinjira muri RNC, babyanga bakajyanwa muri kasho za CMI, ndetse bamwe bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Leta y'u Rwanda imaze imyaka igaragaza ko ibi bikorwa bidahwitse byo gufunga bya hato na hato abaturage bayo ndetse muri Werurwe 2019 yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda.
Nyuma yaho, Angola yinjiye mu bibazo by'u Rwanda na Uganda itangira ubuhuza mu biganiro ku mpande zombi ndetse biza kuvamo amasezerano yiswe aya Luanda, akubiyemo ingingo zigaragaza uburyo bwo kongera kuzahura umubano hagati y'ibi bihugu bibiri by'ibituranyi.
N'ubwo aya masezerano yari yashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n'uw'u Rwanda, Paul Kagame, Uganda ibinyujije muri CMI, yakomeje gukora ibikorwa byo gufunga Abanyarwanda bitemewe no gukorera iyicarubozo.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n'amategeko, baragiwe intere.
Urwego rw'Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ni rwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b'inzirakarengane, bashinjwa 'kuba intasi z'u Rwanda' nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk'abandi bose.
Nyuma yo kugera mu Rwanda, bapimwe Coronavirus basanga ari bazima
Bageze mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare -
Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bahohotewe – #rwanda #RwOT
Iki cyumweru cyo gutanga ubufasha mu by'amategeko kizatangizwa ku wa Mbere, tariki ya 8 Werurwe 2021, kizahurirana n'igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.
Biteganyijwe ko mu gihe kizamara, abari n'abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bazahabwa ubufasha mu kuregera no kuburanira indishyi z'akababaro, aho hatoranyijwe dosiye 49 z'abahohotewe mu turere 14 mu gihugu, aho abagore bahohotewe bakazunganirwa mu nkiko ku buntu.
Ni icyumweru kandi kizarangwa n'ibindi bikorwa birimo gusobanurira abari n'abategarugori amategeko abarengera no gukora ubuvugizi ku mategeko akibabangamiye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka, Majyambere Liberal, yavuze ko ubwunganizi mu mategeko n'ibiganiro byerekeye gusobanura amategeko bizatangwa n'abavoka b'abagore.
Ati 'Igikorwa cyo gukora ubuvugizi ku mategeko arimo ingingo zikibangamiye abari n'abategarugori dusanzwe tugikorera hamwe, ariko noneho ubu abagore ni bo bazakigiramo uruhare runi. Mu gutanga ibiganiro byo kumenyekanisha amategeko arengera abagore bizakorwa hifashishijwe itangazamakuru, kandi bizagera ku bantu bose, hatibagiranye n'abari muri za gereza.'
Icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n'abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina cyateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka ku bufatanye n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Abagore b'Abavoka, RIFAV, (Réseau International de Femmes Avocates).
Umwe mu bagize Inama Nyobozi y'Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka, Me Nyembo Emeline, yanavuze ko mu mishanga bateganya gukoraho harimo no gukora ubuvugizi bugamije impinduka mu mategeko.
Ati 'Hari itegeko twasabye ko rivugururwa kandi twizeye ko ubusabe bwacu buzahabwa agaciro. Ubu mu itegeko ry'umuryango, iyo umugore apfakaye nyuma akajya gushaka mu wundi muryango, asabwa kugira umutungo asiga, nyamara ku mugabo we si ko bigenda. Hagiye harimo n'ibindi bikwiye guhinduka, turi gukorera ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa.'
Ku rundi ruhande ariko abagore bari muri uru rugaga bishimira ko mu Rwanda hari ibimaze kugerwaho mu rwego rwo gushyigikira abagore. Mu bishimwa harimo guhabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo, kuko hari n'ibihugu byigira ku Rwanda.
Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka rugizwe n'abavoka 1300 baherereye hirya no hino mu gihugu, muri bo abagore ni 300.
Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’ubufasha mu by'amategeko kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore
Biteganyijwe ko dosiye 49 z'abagore bahohotewe mu turere 14 mu gihugu arizo ba nyira zo bazunganirwa mu nkiko ku buntu
Amafoto: Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka
-
#MissRwanda2021: Ku munsi wa mbere w’umwihere… – #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru tariki 07 Werurwe 2021 ku munsi wa mbere w’umwiherero wa Miss Rwanda abakobwa 20 babonye ‘PASS’ yo guhatanira ikamba rya #MissRwanda2021 ‘basuzumwe uko ubuzima bwabo buhagaze, bapimwa indwara zitandukanye’.Â
Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda ivuga ko kugira ubuzima bwiza ari intego bashyira imbere muri iri rushanwa ngarukamwaka rya Miss Rwanda ry’umukobwa uhiga abandi Uburanga, Umuco n’Ubwenge. Bati “Kugira ubuzima bwiza ni intego dushyira imbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda”.Â
Miss Rwanda 2021 azamenyekana tariki 20 Werurwe 2021 mu birori bikomeye bizabera mu nyubako Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 azasimbura Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 (Miss wa Viziyo) umaze umwaka yambaye iri kamba.
Abakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021 ari nabo bapimwe indwara zitandukanye ni: Kabagema Laila, Ishimwe Sonia, Isaro Loritha Bonita, Uwase Phiona, Uwase Kagame Sonia, Uwankusi Nkusi Linda, Umutoniwase Sandrine, Umutoni Witness, Umutesi Lea, Teta Ralissa, Musana Teta Hense, Musango Natalie, Kayitare Isheja Morella, Kayirebwa Marie Paul, Karere Cyrissie, Ingabire Grace, Ingabire Esther, Gaju Evelyne, Akaliza Hope na Akaliza Amanda.
![]()
 Atinya cyane urushinge!
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Bapimwe indwara zitandukanyeÂ
Photos: Emmanuel Rurangwa
-
Amavubi yamaze kwerekeza I Nyamata mu myiteguro yo gushaka itike ya CAN 2021 #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko aba bakinnyib'ikipe y'Igihugu bapimwe COVID-19 mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru kuri Petit Stade Amahoro bahita berekeza i Nyamata igitaraganya mu gihe igitegereje ibisubizo.
Babinyujije kuri Twitter bagize bati “Nyuma yo gupimwa Covid-19, abagize ikipe bose berekeje kuri La Palisse Hotel aho bagomba kuba bari mu gihe bategereje ibisubizo by'ibizamini bakorewe.Imyitozo izatangira kuri uyu wa mbere kuri Stade ya Kigali.”
U Rwanda rufite imikino ibiri muri uku kwezi irimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n'uzaruhuza na Cameroun ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.
Imyitozo iratangira kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe, ikazajya ibera kuri Stade ya Kigali ndetse no kuri Stade Amahoro. Amavubi azajya akora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi.
Urutonde rw'abakinnyi 31 bahamagawe
Abanyezamu
Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
Yves Kimenyi (Kiyovu SC)Ba myugariro
Ange Mutsinzi (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia)
Emery Bayisenge (AS Kigali)
Thierry Manzi (APR FC)
Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
Faustin Usengimana (Police FC)
Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
Eric Rutanga (Police FC)
Emmanuel Imanishimwe (APR FC)Abo hagati
Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
Olivier Niyonzima (APR FC)
Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
Bosco Ruboneka (APR FC)
Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
Djabel Manishimwe (APR FC)
Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
Eric Ngendahimana (Police FC)Abataha izamu
Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
Meddie Kagere (Simba SC)
Dominique Savio Nshuti (Police FC)
Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
Lague Byiringiro (APR FC)
Danny Usengimana (APR FC)
Osée Iyabivuze (Police FC) -
Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bahohotewe –
Iki cyumweru cyo gutanga ubufasha mu by’amategeko kizatangizwa ku wa Mbere, tariki ya 8 Werurwe 2021, kizahurirana n’igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Biteganyijwe ko mu gihe kizamara, abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bazahabwa ubufasha mu kuregera no kuburanira indishyi z’akababaro, aho hatoranyijwe dosiye 49 z’abahohotewe mu turere 14 mu gihugu, aho abagore bahohotewe bakazunganirwa mu nkiko ku buntu.
Ni icyumweru kandi kizarangwa n’ibindi bikorwa birimo gusobanurira abari n’abategarugori amategeko abarengera no gukora ubuvugizi ku mategeko akibabangamiye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka, Majyambere Liberal, yavuze ko ubwunganizi mu mategeko n’ibiganiro byerekeye gusobanura amategeko bizatangwa n’abavoka b’abagore.
Ati “Igikorwa cyo gukora ubuvugizi ku mategeko arimo ingingo zikibangamiye abari n’abategarugori dusanzwe tugikorera hamwe, ariko noneho ubu abagore ni bo bazakigiramo uruhare runi. Mu gutanga ibiganiro byo kumenyekanisha amategeko arengera abagore bizakorwa hifashishijwe itangazamakuru, kandi bizagera ku bantu bose, hatibagiranye n’abari muri za gereza.”
Icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina cyateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagore b’Abavoka, RIFAV, (Réseau International de Femmes Avocates).
Umwe mu bagize Inama Nyobozi y’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka, Me Nyembo Emeline, yanavuze ko mu mishanga bateganya gukoraho harimo no gukora ubuvugizi bugamije impinduka mu mategeko.
Ati “Hari itegeko twasabye ko rivugururwa kandi twizeye ko ubusabe bwacu buzahabwa agaciro. Ubu mu itegeko ry’umuryango, iyo umugore apfakaye nyuma akajya gushaka mu wundi muryango, asabwa kugira umutungo asiga, nyamara ku mugabo we si ko bigenda. Hagiye harimo n’ibindi bikwiye guhinduka, turi gukorera ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa.”
Ku rundi ruhande ariko abagore bari muri uru rugaga bishimira ko mu Rwanda hari ibimaze kugerwaho mu rwego rwo gushyigikira abagore. Mu bishimwa harimo guhabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo, kuko hari n’ibihugu byigira ku Rwanda.
Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka rugizwe n’abavoka 1300 baherereye hirya no hino mu gihugu, muri bo abagore ni 300.
Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Biteganyijwe ko dosiye 49 z’abagore bahohotewe mu turere 14 mu gihugu arizo ba nyira zo bazunganirwa mu nkiko ku buntu
Amafoto: Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka
Miss Mutesi Jolly wakuwe mu Kanama Nkemurampaka ni we watanze ‘Pass’ kuri buri mukobwa wemejwe n’Akanama Nkemurampaka
Mutesi Jolly yari mu kanama nkemurampaka kemeje abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021
Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2021 uri kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata
Umuhango wo guhitamo abakobwa 20 wabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo









