Author: webrwanda

  • Ibisasu bya Isiraheli byahitanye abantu 62 muri Gaza, inzara ikomeje kwiyongera #rwanda #RwOT

    Ibisasu bya Isiraheli byahitanye abasivili 62, inzego z'ubutabazi zivuga, mu gihe amahanga akomeje kuburira ko inzara ikomeje gufata indi ntera

    Ibitero by'indege za gisirikare za Isiraheli byongeye kubyutsa amarira n'imiborogo muri Gaza, aho byahitanye byibura abantu 62 nk'uko byatangajwe n'inzego z'ubutabazi. Ibi bibaye mu gihe impuzamiryango n'ibigo byita ku burenganzira bwa muntu bikomeje gutera hejuru, biburira ko abaturage b'aka gace bashobora guhura n'inzara ikabije.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Serivisi z'igihugu z'ubutabazi (Civil Defence) muri Gaza, ryemeje ko ibi bitero byagabwe ahantu hatandukanye muri Gaza byahitanye abantu barimo abagore n'abana, abandi benshi bagakomereka bikomeye.

    'Abaturage basaga 62 bamaze kwemezwa ko bapfuye, abamaze kubarurwa bagakomereka nabo ni benshi. Ibikorwa byo gutabara biracyakomeje, ariko bigoye cyane kubera ibisasu bikomeje kugwa ku mihanda no ku nzu z'abaturage,'
    niko umuvugizi wa Civil Defence yabitangaje.

    Inzara ikomeje kwiyongera

    Ibikorwa by'ibitero bya Isiraheli bijyanye no gukaza igitutu ku mutwe wa Hamas uvuga ko uri ku isonga mu guhangana n'ingabo za Isiraheli. Ibi bikorwa bikomeje kugerwaho n'ingaruka zikomeye zifata abasivili batagira aho babogamiye, aho ababarirwa mu bihumbi basigaye badafite aho bahungira, ibiribwa ndetse n'ubuvuzi bikaba bikomeje kugera ku rwego rwo hasi cyane.

    Amashyirahamwe nka ONU, Croix-Rouge Mpuzamahanga n'abandi bafatanyabikorwa, bakomeje kugaragaza impungenge z'uko ibitero bikomeje gukurikirana umunsi ku wundi bishobora gushyira abaturage mu nzara y'indengakamere ndetse no mu bwicanyi bushobora gufatwa nk'ibyaha by'intambara.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na OCHA, ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi, ryagaragaje ko abaturage barenga miliyoni 2 bari mu kaga ko kubura amafunguro n'amazi meza, mu gihe ibikorwa byo kugeza imfashanyo byamaze guhagarara burundu kubera umutekano muke.

    'Iyo ubuzima bw'abaturage bufatiwe mu nzira z'amasasu, ibiribwa ntibiboneka, imiti ntigera ku barwayi, ibi biganisha ku cyorezo cy'inzara gikomeye,'
    niko Umuyobozi wa OCHA muri Gaza, Madame Lina Mansour, yabitangaje.

    Isiraheli iracyahangana na Hamas

    Isiraheli yavuze ko igamije kurandura ibikorwa bya Hamas n'indi mitwe ifitanye isano na yo, ivuga ko ari yo ibitse intwaro n'ibikoresho bihungabanya umutekano w'igihugu cyabo. Minisiteri y'ingabo ya Isiraheli yavuze ko ibitero by'indege zagabwe byari bigamije gusenya ibirindiro bya Hamas, aho byavugwaga ko haba hari inzu n'inzibutso bikorerwamo igenamigambi ry'ibitero.

    Nubwo Isiraheli igaragaza ko iri kwirinda iterabwoba, amahanga arimo Umuryango w'Abibumbye ndetse n'ibihugu bikomeye nk'u Bufaransa n'u Budage, bikomeje gusaba ko ibitero bihagarara, hagashyirwa imbere ibiganiro bigamije guhagarika iyi ntambara ikomeje kuzambya ibintu.

    Ibihumbi by'impunzi mu muhanda

    Ibi bitero bikomeje gutuma abaturage b'abasivili bava mu byabo, aho imihanda yugarijwe n'ibihumbi by'abantu batorongoye imiryango yabo bashaka ubuhungiro ahandi. Amasoko yose muri Gaza yaramaze gufunga, ibikorwa by'ubucuruzi n'ibindi byose bikaba byarahagaze, ibintu bigaragaza ko Gaza igiye kwinjira mu bihe bikomeye kurusha ibindi mu mateka yayo.

    'Turimo kugerageza gukiza amagara yacu, ariko nta hantu dusigaje ho guhungira, buri wese ari mu muhanda, abana, abagore, abarwayi… Ibi ni ibihe bikomeye cyane,'
    nk'uko byavuzwe na Mohammed Al Kassim, umwe mu baturage bo mu majyaruguru ya Gaza.

    Inzibacyuho z'imfashanyo zarahagaritswe

    Mu gihe ibitero byari byariyongereye mu mpera z'icyumweru, inzira nyamukuru za Rafah na Kerem Shalom zasubiye gufungwa nyuma yo kuba zari zafunguwe by'agateganyo mu mpera z'icyumweru gishize. Ibi bikomeje guteza impungenge ko abaturage basigaye bugarijwe n'amapfa n'indwara.

    'Isiraheli niyo yonyine ifite imfunguzo z'inzira zose, igihe izo nzira ziba zifunze, abaturage ntibabona ubufasha,'
    nk'uko byagaragajwe na Croix-Rouge Mpuzamahanga mu itangazo ryabo.

    Kugeza ubu, ingabo za Isiraheli zavuze ko zigikomeje ibikorwa byo guhashya Hamas, ntizagaragaza ubushake bwo guhagarika ibitero cyangwa kwemera icyifuzo cy'amahanga cyo gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ibisasu-bya-isiraheli-byahitanye-abantu-62-muri-gaza-inzara-ikomeje-kwiyongera/

  • Gukoresha bisi z'amashanyarazi mu Rwanda byatanze inyungu y'arenga miliyoni 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BasiGo, Mbanda Adrian, yabwiye Televiziyo y'Igihugu ko bisi esheshatu batangiranye uretse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, zifite izindi nyungu nyinshi mu kuzikoresha haba ku bigo bitwara abagenzi no ku bagenzi ubwabo.

    Yagize ati 'Abaguze izo bisi zabunguye miliyoni 500 Frw. Ni ukuvuga ko havuyemo ayo bari basanzwe bagura mazutu n'ibindi bitandukanye bisi zitari iz'amashanyarazi zikenera. Zagabanyije kandi toni 170 z'imyuka yagombaga guhumanya ikirere. Ubu zimaze gutwara abagenzi basaga miliyoni kandi bose bavuga ko zitagira urusaku ku buryo kuzigendamo bitanga umutuzo.'

    Yasobanuye ko kumenya umwuka uhumanya ikirere izo bisi zagabanyije bikorwa hifashishijwe ikorabuhanga ryitwa 'telematics' rikoreshwa muri izo bisi ryerekana ibilometero imodoka imaze kugenda noneho bakabivunja muri mazutu yari gukoresha bakamenya umwuka uhumanya ikirere bihwanye.

    Mbanda yakomeje avuga ko izindi nyungu ziri mu gukoresha bisi z'amashanyarazi, ari ukutazamuka kw'ibiciro by'ingendo kuko na zo zidakenera amafaranga menshi ngo zigende.

    Mbanda yongeyeho ko izo bisi zifite ubushobozi bwo gukora ibilometero 600 zikirimo umuriro ari na yo mpamvu zatangiye kwerekeza no mu ntara ku bahereye mu byerekezo nka Bugesera na Muhanga.

    Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Byiringiro Alfred, yavuze ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi bikomeje kwiyongera ndetse bikaba bijyana no kongera ibikorwaremezo bikenera.

    Yagaragaje ko nk'aho kongerera umuriro muri batiri za moto ho hamaze kuba henshi icyakoze ko ku modoka ho hakiri hake, ariko hari ibyo Leta iteganya gukora.

    Ati 'Mu 2021 Leta yemeje ko abashaka gushora mu kubaka ibikorwa remezo by'ibinyaziga bikoresha amashanyarazi bazajya bahabwa ubutaka ku buntu. Hari inyigo ubu twamaze gukora dusanga ahantu 244 hagomba gushyirwa ibyo bikorwaremezo harimo 55 hihutirwa cyane'.

    'Ubu turi kunoza uko ibyo bikorwa remezo bigomba kubakwa noneho ba rwiyemezamirimo batangire babikore kandi barahari benshi babishaka.'

    Byiringiro yongeyeho ko ibyo nibimara kurangira mu Mujyi wa Kigali no mu ntara abantu bazajya babasha kongera umuriro mu binyabiziga byabo aho bari hose.

    Bisi zikoresha amashanyarazi zimaze kugabanya toni 170 z’umwuka uhumanya ikirere mu mwaka n’igice ushize zitangiye gukoreshwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bisi-z-amashanyarazi-zatanze-inyungu-y-arenga-miliyoni-500-frw-zigabanya-toni

  • Urwunguko rwa BNR rwagumishijwe kuri 6,5% – #rwanda #RwOT

    Muri rusange, umuvuduko w'ibiciro wazamutseho 6.7% mu mezi atatu ya mbere ya 2025, mu gihe wari wazamutse ku kigero cya 5.2% mu gihembwe cyari cyabanje.

    Icyakora Banki Nkuru y'u Rwanda itanga icyizere, ikavuga ko uyu muvuduko uzazamuka ku kigero cya 6.5%, mu gihe uzazamuka ku kigero cya 3.9% mu 2026.

    Ku rundi ruhande, ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kuzamuka ku muvuduko mwiza, kuko mu 2024 bwari bwazamutse ku kigero cya 8.9%. Gusa ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka byagabanutseho 3% ugereranyije n'igihembwe nka mbere cya 2024.

    Gusa bimwe mu byoherezwa mu mahanga byariyongereye. Brimo amavuta yo guteka, amabuye y'agaciro, ibyuma, ikawa n'imyambaro.

    Muri iki gihembwe, ibitumizwa mu mahanga byo byiyongereyeho 5.8%, bigizwemo uruhare runini n'ibikoreshwa mu nganda, cyane cyane imashini. Ibi byatumye icyuho cy'ibyo u Rwanda rwohereza n'ibyo rutumiza mu mahanga kigera kuri 10.8% mu gihembwe cya mbere cya 2025.

    Iri zamuka ry'iki cyuho risobanuye ko igitutu ku ifaranga ry'u Rwanda cyiyongereye, aho agaciro karyo ugereranyije n'idolari (depreciation), kagabanutseho 2.46% kugera muri Mata, 2025. Mu mezi ane ya mbere ya 2024, iri gabanuka ryari 2.47%.

    Gusa ibi ntibyagize ingaruka ku igabanuka ry'ubwizigame bw'u Rwanda, kuko rufite ubushobozi bwo gukomeza gutumiza ibicuruzwa mu mahanga mu gihe cy'amezi 4.7, mu gihe igipimo kitagomba kugibwa munsi ari amezi ane.

    Ni mu gihe igipimo banki z'ubucuruzi zigurizanyaho nacyo cyagabanutse, kigera kuri 6.78% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka. Mu gihembwe cya mbere cya 2024, iki gipimo cyari kuri 8.29%. Iri gabanuka ryatewe n'igabanuka ry'igipimo cya Banki Nkuru y'u Rwanda, cyavuye kuri 7.5% mu 2024.

    Ibi kandi byagize ingaruka mu kugabanuka kw'igipimo cy'inyungu ku nguzanyo zitangwa na banki z'ubucuruzi mu Rwanda, cyageze kuri 15.89% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, kivuye kuri 16.35% mu gihembwe cya mbere cya 2024.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, akurikiye iki gikorwa

    Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yari yitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Dr. Thierry M. Kalisa, yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-yagumishije-inyungu-fatizo-kuri-6-5

  • Mu Rwanda hageze internet ya 5G – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa iyi sosiyete yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti “Dufite site ya mbere ya 5G mu Rwanda kuri Kigali Heights/KCC. Ni intambwe ishimishije kandi iteye ishema kuri twe, ubwo dutangiye uru rugendo. Mu kujya imbere na 5G, si twe tuzarota abakiliya bacu batangiye kuryoherwa n'ibyiza bya 5G.”

    Mu 2020 ni bwo iyi sosiyete y'itumanaho yatangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo y'itumanaho mu Rwanda mu rwego rwo guha umusingi ikoranabuhanga rishya rigenda ryaduka. Ni ibikorwa byatangiriye mu Mujyi wa Kigali. MTN yatangaje ko ayo mavugurura yakozwe mu guha umusingi ikoranabuhanga rishya rya 5G, 6G n'izindi tekinoloji.

    Mu 2023, Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano n'u Bushinwa agamije kwagura ubufatanye mu by'ikoranabuhanga bukagera no mu zindi nzego zirimo gushyiraho ibikorwaremezo bya 5G.

    Icyo gihe Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko hari inzego nyinshi u Rwanda rwakeneramo internet ya 5G.

    Ati '5G turayikeneye mu Rwanda […] turebe mu buvuzi, iyo urebye aho ikoranabuhanga rigana mu kugira ngo hongerwe ubushobozi ari ku bavura cyangwa mu bigo by'ubuvuzi kugira ngo birusheho gutanga serivisi zinoze, aho ni ahantu hamwe tubona hari amahirwe, mu gihe twashyiraho iki gikorwa remezo cya 5G.'

    Yavuze ko urwego rw'ubuvuzi ari rumwe mu zatumye u Rwanda rutangira gutekereza kuri 5G nubwo hari kurebwa n'izindi nzego yakoreshwamo.

    Ati 'Ni yo mpamvu twatangije gahunda yo kugira ngo n'ubundi turebe uburyo twakwagura imiyoboro ya 5G ariko tunareba tuti ese yazagenda yifashishwa he, mu buryo bushobora gufasha Umunyarwanda aho ari hose ariko cyane cyane duhereye muri serivisi z'ubuvuzi.'

    Internet ya 5G ni umuyoboro ugereranywa nk'intambwe izaganisha ku rugendo ruhindura buri kimwe, uhereye ku buvuzi bwifashishije ikoranabuhanga nk'aho umuganga ashobora kubaga umuntu kandi batari kumwe, ikoranabuhanga mu modoka, mu buzima busanzwe ku buryo waba uri ku kazi ugacana imbabura wasize mu rugo n'ibindi bizwi nka Internet of Things. Izwiho umuvuduko uri hejuru uri hagati y'icumi na 100 ku muvuduko usanzwe wa 4G.

    Mu Kinyarwanda cyoroshye, 5G wayisobanura nk'icyiciro cya gatanu cy'ikoranabuhanga ryihutisha amakuru kurusha ibisanzwe. Gusa iyo tuvuze kwihuta bisobanurwa kwinshi. Nko muri Amerika, sosiyete y'itumanaho ya Verizon iherutse gukora igerageza kuri 5G, isanga ishobora kwihuta nk'igihe umuntu amanura ibintu (download), akabona gigabits 1.0 ku isegonda (1.0 Gbps).

    Ni ukuvuga ngo ni nk'inshuro ziri hagati y'icumi na 100 z'umuvuduko usanzwe, ndetse ni umuvuduko mwinshi utanabona no ku miyoboro ya fibre optique, bisobanuye ko uyifashishije ushobora kumanura kuri internet ibintu amagana ku muvuduko wo hejuru.

    Ntabwo ari umuvuduko gusa. Niba uri kuri internet ugakanda ku kintu runaka ugiye gusoma, hari umwanya bifata kugira ngo rwa rupapuro wakanzeho rufunguke (mu cyongereza bizwi nka Latency). Ubusanzwe bishobora kumara milliseconde 20 [mu isegonda rimwe harimo milliseconde 1000) kugira ngo rwa rupapuro rufunguke, ariko kuri 5G ni munsi ya milliseconde imwe. Bifate nk'aho ari nk'igihe bitwara kugira ngo telefoni yawe itere umurabyo mu gihe uri gufotora.

    Ikindi cyiza cyayo ni uko yo ifite ubushobozi bwo kuba wacomekaho ibikoresho byinshi by'ikoranabuhanga kurusha ibyo washyira kuri internet isanzwe, ukayifashisha mu rugo wenda ucometseho firigo yawe ikaza kuguha amakuru ko ibintu birimo harimo ibyakonje cyane cyangwa se ibigiye kubora n'ibindi.

    Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.

    Iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.

    Internet ya 5G yatangiye gukoreshwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-yagejeje-internet-ya-5g-mu-rwanda

  • BNR igiye gutangira kugura zahabu – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi banki zo mu karere ziri kwiga uburyo zatangira kugura zahabu, u Rwanda rusanze ibindi bihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yabwiye abanyamakuru ko kugura zahabu ari uburyo bushya bugiye gufasha BNR mu bwizigame.

    Ati 'Nka Banki Nkuru y'Igihugu y'u Rwanda, twafashe icyemezo cyo gutangira kureba uburyo twabyaza umusaruro zahabu. Uyu ni umutungo mushya, kandi nk'uko dukomeje kurebera kuri bagenzi bacu, tuzabatangariza mu mpera z'umwaka utaha w'ingengo y'imari, ingano ya zahabu tuzaba twarashoboye kugura.'

    Hakuziyaremye yavuze ko intego y'ingenzi ya BNR mu bwizigame mu madovize ndetse n'ishoramari, ari uguharanira ko amafaranga aboneka n'ishoramari rigakorwa, hakahabo umutungo ufite agaciro kagaragara kandi hakaboneka n'inyungu.

    Ati 'Urebye kuri zahabu uyu munsi, ibyo irabyujije. Rero ibyo dushingiraho uyu munsi, bitanga icyizere.'

    Soraya yavuze ko inama y'ubutegetsi yamaze kwemeza ko BNR yatangira gushora imari muri zabahu, kandi ko bizatangirana n'umwaka w'ingengo y'imari uzatangira muri Nyakanga 2025. Ati 'Nibwo tuzatangira kongera zahabu mu byo tubara nk'umutungo wacu.'

    Hashize imyaka myinshi zahabu ari umutungo wifashishwa na Banki Nkuru z'Ibihugu mu gushora imari n'ubwizigame. Ubu urebye ku Isi hose, Banki z'ibihugu zibarirwa umutungo wa zahabu ungana na toni ibihumbi 35, nibura bingana na 1/5 cya zahabu imaze gucukurwa.

    Akamaro k'ingenzi ka zahabu kuri banki z'ibihugu ni ugushyiraho uburyo bunyuranye bw'ubwizigame cyane ko zahabu yo idapfa gutakaza agaciro ku isoko nubwo ifaranga ry'igihugu n'ubukungu byo byaba bidahagaze neza.

    Ibihugu byinshi usanga ubwizigame bwabyo bushingiye ku madolari. Kugira ubwizigame muri zahabu bitanga umutekano usesuye bitandukanye no kugira ubwizigame mu mafaranga afatika kuko zahabu idashingiye ku mikorere ya banki iyo ariyo yose ishobora kugirwaho ingaruka n'ibibazo by'ubwumvikane buke cyangwa politiki.

    Urugero ni nk'uko umutungo u Burusiya bwari bufite mu madolari, wafatiriwe kubera intambara yabwo muri Ukraine. Kuri zahabu, ibyo ntibyabaho kuko aba ari umutungo ufatika ubitswe.

    Banki Nkuru y'Igihugu muri Tanzania yatangiye kugura Zahabu muri Kamena 2023, ndetse byageze muri Nzeri 2024 imaze kwibikaho ibiro 418. Muri icyo gihe, abacukura n'abacuruza zahabu, basabwe guha 20% by'umutungo wayo bafite, Banki Nkuru y'Igihugu ya Tanzania kugira ngo ibike ubwizigame bunini.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko guhera muri Nyakanga, izatangira kugura zahabu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bnr-igiye-gutangira-kugura-zahabu

  • Abanyarwanda batuye mu bukode biyongereyeho 4% mu myaka irindwi – #rwanda #RwOT

    Eng. Kazawadi Papias Dedeki wayoboye Urugaga rw'Aba-Ingénieurs mu Rwanda n'Ihuriro ry'Ingaga z'Aba-Ingénieurs muri Afurika, yavuze ko kuba Abanyarwanda batuye mu bukode bakomeje kwiyongera nta gikuba cyacitse kuko bijyana n'iterambere ry'imijyi.

    Aganira na Televiziyo y'Igihugu, Eng. Kazawadi yagize ati 'Uko Isi iteye mu mikurire y'imijyi hari ibintu na twe dukwiye kwakira tukajyana na byo. Nta mujyi n'umwe uzasanga abafitemo inzu bageze no kuri 50%. N'uyu munsi muri Kigali yacu cyangwa indi mijyi igenda ikura igenda ishiramo ibyaro abafite inzu bagenda bagabanuka ni yo miterere yo gukura k'umujyi.'

    Yasobanuye ko ahubwo kwiyongera kw'abafite inzu zikodeshwa mu mijyi hari ibisubizo bitanga kuri Leta kurusha uko abenshi ari ababa batuye mu nzu zabo. Yasobanuye ko gukodesha inzu yo kubamo atari igisebo kuko uramutse uyifite ariko nta byo kugutungiramo ufite byaba ari byo kibazo kimwe no kubura ubushobozi bwo kwiyubakira n'ubwo gukodesha.

    Eng.Kazawadi yavuze ko nubwo mu muco w'Abanyarwanda gutunga inzu ari ikintu cy'ibanze ariko mu miturire yo mu mujyi haba abantu benshi kandi bose baba badafite uburyo n'ubushobozi bwo kuhubaka.

    Ati 'Umujyi Kigali ntituwubamo twenyine habamo n'abandi kuko nko mu myaka 20 ishize abanyamahanga bari bawutuyemo bari bake kurusha abahari uyu munsi. None se kuba bahari twavuga ko ari ni kibazo, kandi na bo bakeneye aho batura.'

    Mu Cyerecyezo cy'Igihugu 2050, u Rwanda rufite inteko ko mu 2050 Abanyarwanda bagera kuri 70% by'abaturage bose bazaba batuye mu mijyi.

    Ibyo bivuze ko muri miliyoni 22 Abanyarwanda bazaba bagezeho icyo gihe, abagera kuri miliyoni 15.400 muri bo bazaba batuye mu mijyi itandukanye.

    Eng. Kazawadi Papias Dedeki wayoboye Urugaga rw'Aba-Ingénieurs mu Rwanda n'Ihuriro ry'Ingaga z'Aba-Ingénieurs muri Afurika, yavuze ko kuba Abanyarwanda batuye mu bukode bakomeje kwiyongera nta gikuba cyacitse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-mu-bukode-biyongereyeho-4-mu-myaka-irindwi

  • Uramutse ufite miliyoni 2 Frw ushaka kugura ikibanza, wakigura he? Inama z'abahanga – #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntibabyumva kuko baba bashaka kugura ibibanza mu mijyi ihenze, aho ikibanza kigurwa n'umugabo kigasiba undi.

    Kuri ubu ubwiye umuntu ko ashobora kubona ikibanza cya Miliyoni ebyiri cyangwa munsi yaho, byakumvwa na bake kuko nibura ibibanza mu mijyi bigura hejuru ya Miliyoni 10 Frw.

    Mu kiganiro The Long Form, Charles Haba, umaze imyaka irenga 20 ari mu bikorwa by'ubwubatsi no gucunga inyubako, akaba Umuyobozi Mukuru w'Ikigo, Century Real Estate Ltd, yasobanuye ko ubutaka ari kimwe mu bintu byunguka umuntu ashobora gutunga, aho bwaba buri hose.

    Ati 'Uburyo bwa mbere bworoshye bwo kubasha kwibikaho umutungo ni ukuguru ubutaka, ushobora kubona ubutaka bwa miliyoni imwe ahantu runaka.'

    Akomeza agira ati 'Agaciro k'ubutaka kawe kiyongera buri munsi, haba mu bice byo mu mijyi cyangwa mu cyaro ahakorerwa n'ubuhinzi.'

    Mu Rwanda igiciro cy'ubutaka kigendera ku bintu byinshi birimo aho ubutaka buherereye, abahatuye, icyo ubutaka bukoreshwa cyangwa bugiye gukoreshwa, ibikorwaremezo bihegereye n'ibindi.

    Haba avuga ko abantu bajya kugura ubutaka bakareba mu bice byamaze gutera imbere, nyamara bashobora kubona ubutaka mu nkengero z'umujyi kandi mu myaka iri imbere naho hagatera imbere.

    Yagize 'Umujyi wa Kigali uri gukura, nk'ibice byahoze ari iby'icyaro nka Gasogi, Bugesera, Kanzenze, Nyamata, Gahembe, byarahindutse, rero nujya aho amaso yawe yishimiye ushobora kutabona ibyo washakaga.'

    Yavuze ko abantu bakwiye kureba ibyo bice byamaze gutera imbere bakajya mu nkengero zabyo, kuko aba ari ikibazo cy'igihe hagatera imbere.

    Yagize ati 'Ushobora kujya ahantu nko mu nkengero za Bumbogo, iyo uvuze Bumbogo abantu batekereza mu bice bya ALU, gusa wajya mu nkengero zaho, mu nkengero za Kinyinya cyangwa i Nduba, mu Bugesera ureba i Gahanga, i Ndera ureba mu Burasirazuba cyangwa mu nkengero za Masaka werekeza mu Burasirazuba, hose ushobora kubona ibibanza byiza.'

    Gusa nubwo mu nkengero z'umujyi ariho haba hari ubutaka buhendutse, Haba avuga ko ugura hari ibyo aba agomba kwitondera.

    Ati 'Igihe ugiye kugura ubutaka, mu gihe uri kujya kureba ubwo butaka cyangwa uri kuvayo, ntugire umuntu n'umwe muhura, aho hantu ntuzigere uhagura, ariko nuhura n'abantu uzamenye ko aho hantu hazatera imbere.'

    Avuga kandi ko abantu badashaka kujya muri ibyo bice byo hanze y'umujyi, bashobora no kwihuriza hamwe bagateranya amafaranga bakagura ahantu heza bishimiye.

    Ati 'Ari njye ushaka kugura ikibanza mfite miliyoni ebyiri, nashaka abandi bantu bafite miliyoni ebyiri nkanjye tukihuriza hamwe, n'iyo twaba batanu ubwo yaba abaye miliyoni 10, ubundi tukagura ahantu heza.'

    Ubutaka bukomeje kuzamura agaciro mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uramutse-ufite-miliyoni-2-frw-ushaka-kugura-ikibanza-wakigura-he-inama-z

  • Umushinga wa Zaria Court ugeze ku musozo: Igihe cyo kuyitangiza cyatangajwe #rwanda #RwOT

    Umushinga wa Zaria Court ugeze mu cyiciro cya nyuma cy'iyubakwa, aho hasigaye gutunganya ibisigaye ngo iyi nyubako mpuzamahanga y'imyidagaduro, siporo n'ubukerarugendo izatangire gukora ku buryo bunoze.

    Iyi nyubako y'icyitegererezo yubatswe ku gaciro ka miliyoni 25 z'amadolari ya Amerika, igaragaza icyerekezo gishya mu iterambere ry'ubukerarugendo n'uruhare rwa siporo n'imyidagaduro mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

    Zaria Court iherereye mu gace gafite amahirwe yo gutera imbere byihuse bitewe n'aho gaherereye, igamije guha icyerekezo gishya imyidagaduro n'uburyo bwo kwidagadura ku rwego mpuzamahanga.

    Iyi nyubako izatangira kwakira abantu mu kwezi kwa Kamena 2025, mbere y'uko itahwa ku mugaragaro ku itariki ya 26 Nyakanga 2025.

    Ibirimo muri Zaria Court birimo ibibuga bya ruhago na Basketball byubatswe ku rwego mpuzamahanga, bishobora kwakira amarushanwa manini yo ku rwego mpuzamahanga.

    Harimo kandi hoteli y'icyitegererezo ifite ibyumba 80 byose byujuje ibisabwa n'amahoteli akomeye yo ku rwego rwo hejuru.

    Uretse ibyo, Zaria Court izaba ifite aho abacuruzi batandukanye bazajya bakorera ibikorwa byabo, harimo n'ahacururizwa ibicuruzwa by'ubwoko butandukanye, ibiro ku bashoramari n'ibigo byifuza gukorera muri iyi nyubako, ndetse na studio y'amajwi igezweho izajya yakira abifuza gukora ibiganiro (podcasts), gutunganya amajwi n'ibindi bikorwa bifitanye isano n'itangazamakuru n'imyidagaduro.

    Biteganyijwe ko Zaria Court izagira uruhare runini mu kongerera agaciro ibikorwa bya siporo n'imyidagaduro, kongera amahirwe y'akazi cyane cyane ku rubyiruko, ndetse no kongerera igihugu amafaranga avuye mu bukerarugendo. Ku bufatanye n'inzego za leta n'abikorera, iyi nyubako itegerejweho guhindura isura y'imyidagaduro mu Rwanda.

    Source : https://kasukumedia.com/umushinga-wa-zaria-court-ugeze-ku-musozo-igihe-cyo-kuyitangiza-cyatangajwe/

  • Umuhanzi Dan Flavour ahishuye ukuntu Lydia Jazmine yamushoye mu bwigunge bukabije kugeza aho atekereza kwiyahura #rwanda #RwOT

    Dan Flavour yagaragaje ukuntu Lydia Jazmine yamugizeho ingaruka zikomeye kugeza aho atekereza kwiyahura

    Umuhanzi Dan Flavour yahishuye uburyo Lydia 'Jazmine' Nabawanuka yigeze kumushyira mu bwigunge bukomeye, ndetse agatangira gutekereza kwiyambura ubuzima bwe kubera ibihe bikomeye yamuciyemo.

    Nk'uko yabigarutseho mu buhamya bwe, Dan Flavour, amazina ye nyakuri akaba ari Daniel Tumwesigye, yasobanuye ko urungano rwe na Lydia Jazmine rwatangiye neza cyane, basa nk'abari inshuti.

    Yagize ati:
    'Uwo mugore Lydia Jazmine yigeze gutuma nanga igihugu cyanjye kugeza aho numvaga nakwiyambura ubuzima. Naratangiye kwibaza impamvu nkomeza kuba mu gihugu cyambabaje kugeza aho nahuraga n'uyu mugore wambereye mwiza mu ntangiriro, ariko akaza guhindukira agashyira ibibazo byacu mu gipolisi.'

    Dan Flavour avuga ko intandaro y'amakimbirane yabo yatangiye ubwo yakodeshaga inzu iri mu gace ka Munyonyo aho yari agiye gukorera ubucuruzi bwa Airbnb. Umwe mu bantu bakoranaga bamuzaniye Lydia Jazmine nk'umukiriya.

    Yagize ati:
    'Twagiranye ikiganiro, ambwira ko yifuza gukodesha iyo nzu. Twumvikanye ko azajya yishyura amafaranga miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana atanu (Shs2.5m) buri kwezi.'

    Lydia Jazmin

    Lydia Jazmine nyuma yaje kwishyura amezi umunani, angana na miliyoni makumyabiri n'ane (Shs24m). Akimara kujya muri iyo nzu, yazanye umuryango we, afata amafoto ayashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira Imana kuba abonye inzu nshya.

    Ibi byaje kugera ku nyir'inzu wari utuye muri Noruveje, maze atangira gushinja Dan Flavour kumugurisha inzu atabifitiye uburenganzira, bituma polisi itangira kumushakisha.

    Ibibazo byarakomeje bikomera, kugeza ubwo Lydia Jazmine yamutwariye kuri sitasiyo ya Kabalagala, amusaba ko asubiza amafaranga amushinja ko yayamukuyeho mu buryo bw'ubuhemu no kumubeshya.

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-dan-flavour-ahishuye-ukuntu-lydia-jazmine-yamushoye-mu-bwigunge-bukabije-kugeza-aho-atekereza-kwiyahura/

  • Karongi: Umusore yishe mugenzi we bapfa telefone – #rwanda #RwOT

    Uru rugomo rwabereye mu kabari ko mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Murambi ku wa 12 Gicurasi 2025.

    Ubwo bari muri ako kabari, umusore w'imyaka 32 yashyamiranye na mugenzi we wamushinjaga ko yamwibiye telephone.

    Nyuma yo kuva mu kabari abasore babiri bagenze runono nyakwigendera ageze hafi y'iwabo bamukubita ikintu mu mutwe.

    Abaturanyi bahise bahurura, uwakubiswe ajyanwa mu Bitaro bya Kilinda, na byo bimwohereza mu Bitaro bya CHUK ari na ho yaguye ku wa 13 Gicurasi 2025.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murambi, Kuzabaganwa Vedaste yabwiye IGIHE ko mu gitondo cyo ku wa 14 Gicurasi ahagana saa kumi z'igitondo ari bwo bamenye ko uwakubiswe yapfuye.

    Ati 'Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ikindi ni ukwibutsa abaturage ko gukora ubucukuzi nta byangombwa bitemewe, icya gatatu ni ugukangurira abaturage kwirinda urugomo abagize icyo batumvikanaho bakagana ubuyobozi tukabafasha kugikemura bitabaye ngombwa ko yihanira'.

    Mu karereka Karongi umusore yishe mugenzi we yashyinjaga kumwiba telefone


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umusore-yishe-mugenzi-we-bapfa-telefone