Author: webrwanda

  • Minisitiri Gatabazi yasabye abafite ababo mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda kubagira inama yo gutaha –

    Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 aho byitabiriwe n’abavuga rikumvikana muri ako karere, inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa.

    By’umwihariko hagarutswe ku kibazo cy’abahungabanya umutekano mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu ishyamba rya Nyungwe.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gihugu umutekano umeze neza kandi usesuye, ariko umwanzi wacyo atishimira ibyiza Abanyarwanda bakomeje kugeraho, ari yo mpamvu ahora ashaka kubahungabanya.

    Ati “Kuba batuye ku mupaka w’u Burundi kandi abaduteye baragiye baturukayo, abaturage tubashishikariza gukora cyane, gushyira hamwe n’inzego z’umutekano no gutanga amakuru.”

    “Ariko cyane cyane no gushishikariza abavandimwe babo, bene wabo baba barambutse bakajyayo, gutaha mu mahoro kuko intambara isenya itubaka. Ikindi ni ukubibutsa ko ibyo igihugu cyagezeho nta wabisenya turebera.”

    Yakomeje abibutsa ko gushyira hamwe ari zo mbaraga z’u Rwanda, abasaba kwirinda abashobora kubashuka bagamije kubabibamo amacakubiri.

    Ati “Umwanzi yaragaragaye, aho ari haragaragaye. Umunyarwanda aravuga ngo ‘ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka’. Umwanzi aturuka muri iri shyamba mu gihugu duturanye cyahisemo kumucumbikira. Kandi usibye n’ibyo mufiteyo imiryango, hari imiryango ibayo muziranye nayo, mubabwire gutaha bareke guta igihe, baze mu gihugu.”

    Yagarutse ku bitero byagiye bigabwa n’abaturutse muri Nyungwe mu 2018 na nyuma yaho, abasaba kuba maso kugira ngo bitazasubira.

    Ati “Nta muntu ushobora gutera ahantu atarigeze ahagera ngo ashake amakuru. Bishaka kuvuga ngo igihe mwaterwaga byanze bikunze hari abantu bari babizi cyangwa se hari ibikorwa byabibanjirije bitavuzwe bigatuma icyo gikorwa kigerwaho.”

    Yasabye ko ababa baziranye na bamwe mu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bababwira ko bataha ku neza kuko nibabigerageza ku nabi bitazabahira.

    Ati “Ubutumwa muzajya mubabwira, mubabwire ngo igihe muzazira muzasanga tubiteguye, nimuza neza tuzabakira, nimuza nabi tuzabagerera mu cyo muzaba mwatugereyemo.”

    “Icyo tubasaba mubwire bariya bene wanyu, abashobora gutaha batahe ariko n’abadashaka gutaha mubabwire ko bata igihe kandi igihe bazazira, icyo bashaka bazakibona.”

    Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro batanze ibitekerezo bavuze ko bashyize ingufu mu kwicungira umutekano bafatanyije n’izindi nzego.

    Nsanzurwimo Emmanuel ati “Nyuma yo kubona umwanzi aje kuduhungabanya, twiyemeje ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano dukaza amarondo ya ku manywa na nijoro. Tuvugana kenshi n’inzego z’umutekano ku buryo duhanahana amakuru kenshi.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gukomeza gukora cyane bagamje kwiteza imbere, abibutsa ko Leta izakomeza kubashyigikira ibunganira mu byiza bakora kandi bazakomeza kugezwaho ibikorwa remezo.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abafite abavandimwe mu bahungabanya umutekano w’u Rwanda kubagira inama yo gutaha

    [email protected]


  • Chorale Il Est Vivant yasubiyemo indirimbo ‘Mu Ngoro y’Imana’ yakunzwe cyane mu Rwanda –

    Mu gihe abakiristu mu Rwanda no ku Isi hose bari kwizihiza Umunsi Mukuru ngarukamwaka wa Pasika, Chorale Il Est Vivant yifatanyije nabo kuri uyu munsi unafite igisobanuro gikomeye kuri yo kuko izina ryayo ‘Il Est Vivant’ risobanura ngo ‘Ni Muzima (Yezu Kristu)’.

    ‘Mu Ngoro y’Imana’ ni indirimbo yakunzwe cyane mu myaka yo hambere, igakunda cyane kugaruka muri gahunda zizwi nka ‘Izasabwe’ kuri radio zitandukanye mu Rwanda.

    Nyuma yo guhabwa ibitekerezo n’abakirisitu, abapadiri, abakunzi bayo ndetse n’abandi babifite mu nshingano muri Kiliziya gatolika, iyi korali yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo inoze amagambo yayo neza kurushaho, ku buryo yajya mu murongo w’indirimbo zikoreshwa mu myemerere n’imisengere muri kiliziya gatolika.

    Iyi ndirimbo yatunganyirijwe muri Studio ya Universal Record na Emmy Pro naho Aime Pride atunganya amashusho.

    Chorale Il Est Vivant ikorera muri Centre Christus, Paroisse Regina Pacis Remera, iri muri Arkidiyosezi ya Kigali.

    Intego nyamukuru z’iyi chorale ni ‘louange (gusingiza), Evangelization (iyogezabutumwa) et Fraternite (ubuvandimwe).

    Izindi ndirimbo zayo zizwi cyane harimo “Maranatha”, “Ni wowe Mugenga”, “Nzagusingiza”, “Senga”, “Turirimbe Uhoraho”, “Imana Nyir’Ingoma”, “Mubyeyi Mariya”, “Horana Imitsindo” (uri umwami ubuziraherezo), “Izina rya Yezu”, “Mbera igikoresho” n’izindi.

    Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibitaramo bisubikwa, iyi korali ifite intego yo gukomeza kwifashisha ikoranabuhanga mu kwegera abakunzi bayo.

    Chorale Il Est Vivant yasubiyemo indirimbo “Mu Ngoro y’Imana” yakunzwe cyane

  • Prof. Vincent Duclert yagaragaje uko ‘u Bufaransa bwirengagije ukuri’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Inyandiko zibanzweho ni izerekana amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994.

    Iyi raporo yatangajwe ku wa 26 Werurwe 2021, yakozwe na Komisiyo “Duclert” yayobowe n’umuhanga mu by’amateka, Prof. Vincent Duclert; igizwe n’amapaji 996 mu gihe ubariyemo n’imigereka yayo agera ku 1222.

    Komisiyo “Duclert” yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu 2019; umwanzuro w’iperereza yakoze werekanye ko ku ngoma ya François Mitterrand, u Bufaransa bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo yasohotse mu gihe Perezida Macron yitegura kugirira uruzinduko mu Rwanda, ruzaba urwa mbere nyuma y’imyaka 11 Nicolas Sarkozy arusuye mu 2010.

    Abakurikiranira hafi Politiki y’u Bufaransa n’u Rwanda bibaza niba Komisiyo “Duclert” ari intangiriro y’agahenge mu mubano hagati y’ibihugu byombi cyangwa se ikaba ishobora gusubiza ibintu irudubi.

    Kuva raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda yatangazwa, abanyepolitiki benshi barimo Hubert Védrine, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Elysée) ku bwa François Mitterrand; Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri w’Ingabo, Florence Parly, bagaragaje ko banyuzwe n’ibiyikubiyemo bigaragaza ko iki gihugu cyarebereye Jenoside ariko birinda kuvuga ku ruhare rufatika u Bufaransa bwayigizemo.

    Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Prof. Vincent Duclert yabajijwe niba uko raporo yakiriwe biterekana umubano hagati y’inzego za Leta y’u Bufaransa muri Jenoside n’abandi.

    Yasubije ko mu byavuzwe n’aba bagabo hari ibibazo by’ingenzi mu bikubiye mu nyandiko bigikeneye kwibazwaho.

    Ati “Kuri Hubert Védrine, yibanze ku byo twatangaje ku kuba u Bufaransa nta ‘ruhare rutomoye’ rwagize, nk’ijambo twifashishije dushingiye ku nyandiko twashoboye kunyuramo, ku byabaye muri Jenoside.’’

    Yakomeje avuga ko kuba Hubert Védrine ashaka kwishingikiriza ibikubiye muri raporo mu kwerekana ko nta ruhare na ruto u Bufaransa bwagize muri Jenoside atari ari ukuri.

    Ati “Politiki y’u Bufaransa mu Rwanda yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside nubwo abayobozi b’Abafaransa batari babizi cyangwa babishaka. Ibyo na byo bikwiye kwemerwa.’’

    Mu myanzuro ya raporo yashyikirijwe Perezida Macron, raporo yerekana ko u Bufaransa bwarebereye ibyaberaga mu Rwanda.

    Ni ingingo Duclert asobanura ko icyo gikorwa gishingiye ku kutita ku nteguza zatanzwe zerekanaga ko hari umugambi uri gutegurwa kandi ushobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Abashakashatsi bakoranye na Duclert bagaragaje ko uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, rushingiye ku myitwarire ya politiki idahwitse yo gukomeza “kwica ijisho” mu gushyigikira ubutegetsi buronda ubwoko, bwamunzwe na ruswa kandi bwimakaje ubugizi bwa nabi”.

    Yakomeje iti “Abayobozi bumvaga ko Perezida Habyarimana ashobora kugeza igihugu kuri demokarasi n’amahoro.”

    Mu nyandiko aba bashakashatsi babonye harimo n’iya Pierre Joxe wabaye Minisitiri w’Ingabo hagati ya Mutarama 1991 na Werurwe 1993, wandikiye François Mitterrand amusaba gufata icyemezo cya gisirikare ku byatutumbaga.

    Duclert ati “Biragaragara ko bifitanye isano n’u Rwanda. Yasabye ko amabwiriza ya Perezida wa Repubulika aba yanditse. […] Hubert Védrine yanze kugeza ubwo butumwa kuri Mitterrand.’’

    Uyu muhanga mu by’amateka kandi yanahishuye ko mu nyandiko babonye harimo izohererezanywaga hagati ya Minisiteri y’Ingabo na Colonel René Galinié wari ushinzwe Umutekano wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ibikorwa by’u Bufaransa bya Gisirikare mu gihugu, zavugaga ko nyuma yo kuzisoma zigomba gutwikwa, ibyo agaragaza nk’ibiteye impungenge muri dipolomasi z’ibihugu byombi.

    Muri raporo y’aba bashakashatsi basobanura ko inyandiko zose zireba u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 – 1994 batabashije kuzinyuzamo amaso kuko hari izabuze n’izindi ibigo byanze ko binjiramo.

    Duclert yavuze ko ibigo byinshi byahaye ikaze Komisiyo yashyizweho na Perezida Macron ariko hakaba hari n’ibyinangiye.

    Ati “Ni byo hari inzego ebyiri zitatwakiriye kubera impamvu. Ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, nayandikiye ibaruwa ya mbere n’iya kabiri, ndetse mpura mu buryo bwihariye na Perezida wayo kuri Hôtel de Lassay ngo musabe kwinjira mu nyandiko zohererezanyijwe n’inteko.’’

    Nyuma yo guhura, ku wa 3 Nyakanga 2020, Inteko yanze ko komisiyo yinjira mu nyandiko zayo.

    Raporo yakozwe na Komisiyo “Duclert” yakomeje gushimangira ko u Bufaransa nta kibi bwakoze muri Opération Turquoise yashyizweho hagamijwe kurokora Abatutsi bicwaga.

    Prof Duclert yavuze ko ku wa 16 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Alain Juppé aribwo yamenye byeruye ko hari kuba Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Hamwe na Minisitiri w’Intebe, Édourd Balladur na Minisitiri w’Ingabo, François Léotard, bashyize igitutu kuri Perezida Mitterrand ngo ashyireho igikorwa cy’ubugiraneza kugira ngo u Bufaransa ntibukomeze kureberera ibyo bikorwa byafatwaga nk’ibyibasiye ikiremwamuntu aho kuba ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.’’

    Ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro No 929 ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda muri “Opération Turquoise” yafatwaga nk’igamije ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga.

    Abasirikare b’Abafaransa 2500 ni bo boherejwe muri ibyo bikorwa ndetse barimo n’abari barifashishijwe muri ‘Opération Noroît’ yo mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, icyo gihe u Bufaransa bwatabaye Habyarimana.

    Muri Kanama 1994, ubwo Opération Turquoise yari igeze ku musozo, Ingabo z’Abafaransa zafashije abari muri Guverinoma y’Inzibacyuho yari yiganjemo abajenosideri guhungira muri Zaïre ya Mobutu. Ntacyo Raporo Duclert ivuga mu buryo butomoye kuri urwo ruhare.

    Duclert yavuze ko ubwo FPR yabohozaga u Rwanda mu maboko y’ubutegetsi bubi ku wa 4 Nyakanga 1994, umubano w’impande zombi usa n’uwageze ku musozo.

    Inkuru wasoma: Raporo ya “Komisiyo Duclert” yashinje u Bufaransa ‘uruhare rukomeye’ muri Jenoside, ibererekera Opération Turquoise

    Prof Vincent Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda ku wa 26 Werurwe 2021

  • Nigeria: Igitero cy'abitwaje intwaro kuri Gereza cyatumye imfungwa zisaga 1800 zitoroka #rwanda #RwOT

    Imfungwa zirenga 1800 zatorotse gereza muri Nigeria nyuma yuko igabweho igitero n'abagabo bitwaje intwaro, nkuko abategetsi babivuze.

    Amakuru avuga ko abateye binjiye mu mbuga y'iyo gereza yo mu mujyi wa Owerri uri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, bakoresheje ibiturika bagaturitsa ingufuri ku muryango.

    Amakuru avuga kandi ko imfungwa esheshatu zagarutse muri gereza, mu gihe izindi 35 zo zanze gutoroka.

    Polisi yashinje abo mu mutwe utemewe uharanira ubwigenge bw'abasangwabutaka bo muri leta ya Biafra, Indigenous People of Biafra, kuba ari wo wagabye icyo gitero. Amakuru avuga ko wahakanye kubigiramo uruhare.

    Urwego rwa Nigeria rw'amagereza rwemeje ko imfungwa 1,844 zatorotse iyo gereza iri muri leta ya Imo.

    Abagabo bitwaje intwaro ziremereye biraye muri gereza ya Owerri mu masaha yo mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, bamaze kuhagera mu modoka z'amakamyo na bisi, nkuko urwego rw'amagereza rwabivuze.

    Umuvugizi wa polisi yavuze ko abateye bari bitwaje imbunda zirasa za rokete (izi zizwi nka RPG),imbunda za 'machine guns', ibiturika, n'imbunda ntoya zisanzwe zo ku rutugu.

    Imodoka zahiye zagaragaye hanze ya gereza nyuma y'iturika.

    Perezida Muhammadu Buhari yavuze ko icyo gitero ari 'igikorwa cy'iterabwoba' cyakozwe n’'abanyakavuyo'. Yasabye inzego z'umutekano gufata abagabye icyo gitero n'imfungwa zatorotse.

    Umuvugizi w'umutwe uharanira ubwigenge bw'abasangwabutaka bo muri leta ya Biafra yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ibirego byuko ari wo wagabye igitero cyo ku wa mbere ari 'ibinyoma'.

    Leta ya Imo imaze igihe ari yo ikuriramo imitwe iharanira kwigenga, mu gihe umubano hagati ya leta nkuru ya Nigeria n'abasangwabutaka bo mu bwoko bwa Igbo urimo agatotsi.

    Kuva mu kwezi kwa mbere nkuko BBC ibitangaza, ibiro byinshi bya polisi n'imodoka zayo mu bice bitandukanye by'amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria byagabweho ibitero ndetse n'amasasu menshi aribwa. Nta muntu wigambye ibyo bitero kugeza ubu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/nigeria-igitero-cyabitwaje-intwaro-kuri-gereza-cyatumye-imfungwa-zisaga-1800-zitoroka/

  • AMAFOTO: Gérard Mbabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we. #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Gerard Mbabazi wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yasezeranye n'umukunzi we Uwase Alice kuzabana akaramata.

    Aho basezeraniye imbere y'Imana muri Kiliziya Gaturika muri Paruwasi ya Regina Pacis, basezeranyijwe na Padiri Alex Ndagijimana, ni mu muhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa, kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Mata 2021.

    Ubukwe bwa Gerard Mbabazi bwitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki.

    Tariki 12 Werurwe 2021, Mbabazi yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Uwase mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, Gérard Mbabazi yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze abwira inshuti n'abavandimwe ko yateye intambwe ikomeye mu buzima ahamya kubana byemewe n'amategeko na Uwase Alice. Yagize ati 'Warakoze kunkunda n'aho bidakwiye… nanjye nzagukunda birenze uko iminsi isimburana nk'uko umutima utera, kereka mpfuye umutima ugahagarara. Ndagukunda mugore wanjye.'

    Mbabazi ni umwe mu bafite ubunararibonye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane mu byerekeranye n'imyidagaduro aho yarikoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo y'abaturage ya Huye, Radiyo Salus, Kigali Today na RBA mu bitangazamakuru byayo birimo; Magic FM, Radiyo Rwanda na Televisiyo Rwanda.

    Ni urugendo amazemo imyaka irenga 13 mu itangazamakuru kuva muri 2008 arangije amashuri yisumbuye muri Christ Roi i Nyanza agatangira kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye.


    Gerard Mbabazi n'umukunzi we Alice basezeraniye muri Kiliziya Gaturika muri Paruwasi ya Regina Pacis


    Bamporiki Edouard yatashye ubukwe bwa Gerard n'umukunzi we Alice


    Byari ibyishimo kuri Gerard Mbabazi na Uwase Alice


    Gerard Mbabaxi na Uwase Alice basezeranyijwe na Padiri Alex Ndagijimana

    Amafoto yakuwe kuri ISIMBI.rw

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/06/amafoto-gerard-mbabazi-yakoze-ubukwe-numukunzi-we/

  • Miss Darlène wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda yambitswe impeta n'umusore bamaranye imyaka 8 bari mu munyenga w'urukundo (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Gasana Edna Darlène wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2015 ndetse akaba yaranambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ryigisha iby'ubukungu n'ubucuruzi, CBE, yahoze yitwa SFB, yambitswe impeta y'urukundo ku munsi w'ejo tariki ya 04 Mata 2021 n'umusore bamaranye imyaka 8 bari mu munyenga w'urukundo.
    Miss Darlène yari umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, gusa Darlène yatowe nk'umukobwa wabaniye neza bagenzi be ubwo bari mu mwiherero maze yambikwa ikamba rya Miss Congeniality 2015.

    Darlène ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2015 ndetse yanabaye Miss Congeniality 2015

    Nyuma yo kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, Darlène ntiyacitse intege kuko yahise yitabira amarushanwa y'ubwiza yari yari yateguwe na CBE aho yigaga (Miss CBE) ndetse aza no kuyegukana yambikwa ikamba rya Miss CBE 2015.

    Darlène yabaye Miss CBE 2015

    Dore uko byari bimeze mu mafoto ubwo Darlène yambikagwa impeta:

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/miss-darlene-wabaye-miss-congeniality-muri-miss-rwanda-yambitswe-impeta-numusore-bamaranye-imyaka-8-bari-mu-munyenga-wurukundo-amafoto/

  • Clarisse Karasira yaririmbiye Umugabo we akanyamuneza karamurenga (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye cyane cyane iziri mu njyana ya gakondo zanakunzwe n'abantu benshi, yaririmbiye Umugabo we, Sylvain Dejoie Ifashabayo, maze akanyamuneza karamurenga. Nkuko amashusho Clarisse Karasira yashyize kuri instagram ye abigaragaza, uyu mukobwa yaririmbiye Umugabo we indirimbo ye yise ” Urukerereza ” maze ayiherekesha amagambo agira ati 'Urukerereza rwanjye🥰 #KINGDEJOIE @sylvaindejoie 👑❣'.

    Ibi bibaye mu gihe Clarisse Karasira n'umugabo we, Sylvain Dejoie, barimo kwitegura ubukwe bwabo mu minsi ya vuba dore ko imihango yo gusezerana imbere y'amategeko bayirangije.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-yaririmbiye-fiance-we-akanyamuneza-karamurenga-amashusho/

  • Areruya Joseph, wanditse amateka mu mukino w'amagare, yasezeranye imbere y'Imana n'umukobwa w'inzozi ze (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo gusiganwa ku magare wa Benediction Ignite na Team Rwanda, Areruya Joseph, yasezeranye kuri iki Cyumweru na Uwera Josephine, umukobwa w'inzozi ze.

    Areruya Joseph na Uwera Josephine basezeraniye imbere y'Imana muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza mu muhango wabanjirijwe n'uwo gukwa.

    Mu bari bamwambariye harimo murumuna we, Gahemba Barnabé, bakinana muri Benediction Ignite ndetse na Mugisha Samuel bahurira mu Ikipe y'Igihugu y'Amagare (Team Rwanda).

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Areruya Joseph yanditse amateka akomeye mu mukino w'amagareMu marushanwa dore ko yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l'Espoir yo muri Cameroun.

    Areruya Joseph kandi yabaye umukinnyi w'umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/areruya-joseph-wanditse-amateka-mu-mukino-wamagare-yasezeranye-imbere-yimana-numukobwa-winzozi-we-mu-bukwe-bwagatangaza-amafoto/

  • Mu mafoto ateye ubwuzu: Producer Knoxbeat yakoze ubukwe bw'agatangaza n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari hashize amezi abiri Producer Knoxbeat asabye umukunzi we Akamikazi Bernice,ko bazabana akaramata, kuri ubu yarushinganye n'uyu mukunzi we.

    Knox Beat witwa Joseph Habimana yarushinze nyuma y'aho tariki 25 Werurwe 2021 yari yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Akamikazi Bernice, mu muhango wabereye mu murenge wa Murenge wa Nyakabanda ho mu mujyi wa Kigali.

    Uyu musore usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo yari agaragiwe na Rocky Kimomo nka Parrain nk'uko byanagenze ubwo yajyaga gusezerana mu murenge.

    Reba amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwabo:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-ateye-ubwuzu-producer-knoxbeat-yakoze-ubukwe-bwagatangaza-numukunzi-we/

  • Davido yamaze gutandukana n'umukunzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bikomeje kuvugwa ko umuhanzi Davido wo muri Nigeria ashobora kuba yatandukanye n'umukunzi we nyuma yaho uyu mukobwa, Chioma Avril Rowland asibye amafoto yose ya Davido ku mbugankoranyambaga ze.

    Chioma yasibye aya mafoto ari kumwe n'uyu muhanzi babyaranye, nyuma y'iminsi ishize kuri murindasi hacicikana amafoto y'uyu muhanzi yishimanye n'umunyamideli w'umunyamerikazi Mya Yafai w'imyaka 22 y'amavuko.

    Nk'uko bigaragara ku rukuta rw'uyu mugore, ifoto isigayeho ya Davido ni ifoto ya Alubumu (Album Cover) 'A Better Time' y'uyu muhanzi igaragaraho ifoto y'umuhungu wabo bombi bise Ifeanyi Adeleke. Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Nijeriya avuga ko bishoboka ko umubano waba bombi waba utameze neza muri iyi minsi kubera uriya munyamideli.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/davido-yamaze-gutandukana-numukunzi-we/