Author: webrwanda

  • Umukecuru w'imyaka 85 yitabye Imana nyuma yo kuribwa n'imbwa z'inkazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukecuru w'imyaka 85 y'amavuko ukomoka mu Bwongereza witwa Lucille Downer yariwe n'imbwa ebyiri z'inkazi zamusanze iwe mu rugo zikamukomeretsa bikomeye maze agahita yitaba Imana.

    Itangazo umuryango we wasohoye rigira riti 'Lucille yari mama,nyogokuru mwiza cyane,wamaze imyaka myinshi ari umutetsi kuri Bromford House Care Home muri West Bromwich.Lucille yavukiye muri Jamaica ariko aza muri UK mu myaka ye 20.nyuma yo kugera UK, Rowley Regis hahise haba mu rugo.Umuryango we uzamukumbur byihariye.'

    Abaturage bavuze ko uyu mukecuru wishwe n'izi mbwa yaburaga iminsi mike ngo yizihize isabukuru y'imyaka 86.Bavuze ko yabaga wenyine nyuma yo gupfusha umugabo we ariko umukobwa we wari utuye hafi ye babanaga bya hafi.

    Umuturanyi we yagize ati 'Yari umugore mwiza wakoraga mu ruganda mbere y'uko ajya mu kiruhuko cy'izabukuru.Yari amaze imyaka irenga 50 aba aha ngaha.Biteye ubwoba.'

    Undi yagize ati 'Uyu mugore yakuruwe mu busitani bwe n'izi mbwa.Yari afite ibikomere byinshi mu ijosi.Zamuriye ijosi.Izo mbwa zabashije gucika zinyuze mu busitani bwe.'

    Umugabo w'imyaka 43 yahise atabwa muri yombi akekwaho kuba nyiri imbwa imwe muri izi 2 zariye uyu mukecuru Lucille.

    Source: metro.co.uk

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukecuru-wimyaka-85-yitabye-imana-nyuma-yo-kuribwa-nimbwa-zinkazi/

  • Umwana muto ufite ubumuga yarokoye umuryango we wari ugiye kwicwa na Gaz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Michael Martinez ni umwana w'imwaka irindwi, utuye ahitwa Aledo, muri Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavukanye ikibazo gituma adashobora kugenda, ubu akaba agendera mu kagare k'abafite ubumuga. Ubu arafatwa nk'intwari nyuma y'uko agiye akambakamba akagera ku cyumba ababyeyi be bari baryamyemo basinziriye, arabakangura kuko yari yumvise intabaza (alarm) isakuza ko hari ikibazo cya Gaz irimo gusohoka.

    Akimara kubyutsa nyina witwa Angie Martinez, we yabanje kugira ngo iyo nzogera ubundi igomba gusakuza igihe hari ikibazo cy'umwotsi, yaba ifite ikibazo cya batiri (battery). Ariko nyuma bakomeje gutega amatwi we n'umugabo we bumva ko atari inzogera y'umwotsi, ahubwo ko ari ibaburira ko hari Gaz yica, kuko iyo nzogera yari isakuje inshuro enye, barebye ku mabwiriza y'imikorere yayo, basanga ni icyo bisobanuye.

    Ahamagaye numero ihamagarwa aho batuye mu gihe umuntu akeneye ubutabazi bwihuse, bamugiriye inama yo gufungura amadirishya yose, ariko muri ako kanya yari yamaze kubyutsa abagize umuryango we basohoka hanze y'iyo nzu.

    Angie yabwiye ikinyamakuru Fox News ko mbere y'uko agera hanze ngo abone umwuka, yumvaga arwaye, afite isesemi, naho umuvandimwe we babana ngo yavugaga ko yumva arimo kubabara mu gatuza. Bageze hanze buri wese yashimiraga wa mwana Michael Martinez ku bwitange yagize.

    Angie ati 'Twamubwiye ko ari intwari yacu, ko iyo ataba we, wenda tutari kuba twabyutse.'

    Nyuma bagenzuye baje gusanga, bari bibagiwe gufunga hamwe mu ho bagombaga gufunga kugira ngo Gaz ibe ifunze neza.

    Michael Martinez ufite ubumuga yarakambakambye ajya kubyutsa ababyeyi be babasha kurokoka

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwana-muto-ufite-ubumuga-yarokoye-umuryango-we-wari-ugiye-kwicwa-na-gaz/

  • Se yahambwe ari muzima – Ubuhamya bukomeye bwa Uwizeyimana Josiane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa 7 Mata 2021, Isi yose iri kwifatanya n'Abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni. Ni ibihe benshi bagenda basangiza abantu inzira ikomeye banyuzemo ariko ku bw'Imana yakoreye mu Nkotanyi bakaza kurokoka.

    Muri abo harimo Uwizeyimana Josiane, Jenoside yabaye ari umwana muto abaho mu bihe bikomeye yihishahisha Interahamwe ariko Imana iza kumurokora ayo mahano yabereye mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko indege ya Habyarimana ubwo yahanurwaga yatangiye kumva ahantu hose ikintu kiri kuvugwa ari akaga kari kagiye kugwira Abatutsi.

    Ati 'Ndabyibuka hari mu gitondo tugiye kumva twumva mu rugo babivuga ko indege ya Habyarimana yahanutse. Icyo gihe ku maradiyo bavugaga ikintu cyitwa Abatutsi. Ni bwo hatangiye ibikorwa byo kuvuga ngo mutangire mubice.'

    Avuga ko Interahamwe zatangiye guhiga abantu ndetse zikajya iwabo kubica ariko umukozi bari bafite akazibwira ko atazi aho bagiye kuko babyutse bagenda, na we akaba yababuze.

    Ati 'Interahamwe zaje mu rugo zihasanga umukozi wadukoreraga arazibwira ngo ntabwo duhari, ariko twari twihishe ndi kumwe n'ababyeyi banjye n'abavandimwe. Twahungiye mu baturanyi uwari wahishe papa aba ariwe uhindukira ajya kuvuga ko amufite.'

    'Papa bamuvumbuye tutari kumwe bamuzengurutsa Kicukiro yose, tariki 12 Mata ni bwo bamwishe. Yari afite Bibiliya Ntagatifu barayifata barayimwaka. Ngo agiye gupfa yaravuze ngo umugore wanjye n'abana banjye. Baramusiganiye bigeze aho umwe amukubita isasu. Bamuhamba akiri muzima atarahwana.'

    Yavuze ko na we aho we n'abavandimwe be na nyina n'abari babahishe batwawe n'Interahamwe ariko ku bw'amahirwe ntibicwe.

    Mu bintu atazibagirwa harimo amashusho y'abagore yabonye bafatwa ku ngufu, urusaku rw'umukobwa waraye asambanywa n'Interahamwe bukamukeraho n'ibindi bibi byinshi.

    Ati 'Badukingiranye ahantu iminsi itatu turi abantu barenga 10. Nabonye ababyeyi bafatwa ku ngufu. Nabonye ibintu byinshi bibi nkiri umwana ntabwo nzabyibagirwa. Bafashe umwana witwa Claudine bari batujyaniye hamwe yaraye ataka umwe, ajyaho undi ajyaho. Iyo mbyibutse numva agahinda kanyishe. Icyo gihe nabwo bafashe abagabo n'abagore twari kumwe ntabwo bagarutse.'

    Akomeza avuga ko nyuma Interahamwe zaje kubarekura bagiye kwihisha umutima urya umubyeyi we. Bavuye aho bari bihishe bajya kwihisha ahandi bakiva aho bari kuko bumvaga ko aho bari bihishe bahasenye.

    Uwizeyimana Josiane avuga ko we n'umubyeyi babayeho mu buzima bukomeye ndetse hari igihe yashatse kwihisha mu musarani ariko amaguru ye akanga kumanukamo.

    Ati 'Mama akimara kumenya ko papa yapfuye yahise atujyana mu rugo aho twabaga. Mama yari akuriwe yenda kwibaruka. Nyuma aza kunjyana ku baturanyi tukigerayo Interahamwe ziza kunshaka bambwira kuva mu rugo. Njya kwihisha mu bwiherero. Nafashe amaguru yanjye nyashyira muri ubwo bwiherero ariko kunyuramo biranga. Nyuma nza gusubira mu rugo.'

    Uyu mukobwa avuga ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye muri Jenoside ndetse n'umubyeyi we akaza kubyara mu bihe nk'ibyo bibi ari kubera Imana bakaza kurokoka bigizwemo uruhare n'Inkotanyi.

    SRC: IGIHE

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/se-yahambwe-ari-muzima-ubuhamya-bukomeye-bwa-uwizeyimana-josiane/

  • #Kwibuka27:Ubutumwa bwa Dj Marnaud ku rubyiruko n'Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    DJ Marnaud ,yageneye ubutumwa urubyiruko n'Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe u Rwanda rukomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27.

    Mu kiganiro na inyaRwanda yatanze ubutumwa bwe nk'umuhanzi yatanga ku banyarwanda, asubiza agira ati''Umusanzu wanjye nk'Umuhanzi ni ukwimakaza urukundo binyuze mu bihangano byanjye bifasha abantu kuruhuka no kudaheranwa n'ibyababayeho'.

    Yakomeje asaba urubyiruko ko ubutumwa bwabo bwagera kure ati 'Tukamenyekanisha imbaraga dufite zo gukorera igihugu ngo twubake u Rwanda rwacu rwiza kandi buri wese yifuza guturamo''.

    Yagize icyo anasaba urubyiruko cyane ko ari wo mubare munini w'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabasabye gukumira Jenoside kugira ngo itazongera ukundi, anibutsa urubyiruko guharanira kuba umwe. Ati 'Tugire ishema ryo kuvukira mu gihugu cyiza cy'u Rwanda no kwitwa umunyarwanda. urukundo, ubumwe ndetse no kumenya icyo dushaka ni byo bitwubaka bikubaka igihugu cyacu'.

    Ndetse asoza agenera abanyarwanda n'urubyiruko rwose ubutumwa bw'ihumure aho yagize ati''Ubutumwa ni ugukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwiga no kwigira ku mateka mabi yaranze urwatubyaye kugira ngo bitazongera ukundi''.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/kwibuka27ubutumwa-bwa-dj-marnaud-ku-rubyiruko-nabanyarwanda-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Burera: Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bareganwa basabiwe gufungwa imyaka irindwi – #rwanda #RwOT

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze. Rwakomeje kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, nyuma y'uko rusubitswe inshuro eshatu.

    Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n'itonesha, icyenewabo, ubucuti bwihariye na Visi Meya Manirafasha.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko imanza zombi zihuzwa kuko Visi Meya Manirafasha yari afite imanza ebyiri ariko muri rumwe harimo ingingo yo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Iyi ngingo yateje impaka zamaze iminota 40 ariko zisoza urukiko rwanzuye ko imanza zihuzwa hirindwa imbogamizi zari zagaragajwe n'Ubushinjacyaha ko hashobora kuzabaho ko byabangamira ihame rivuga ko nta muntu uregwa cyangwa ngo ahanirwe icyaha kimwe inshuro ebyiri kuko n'ubusanzwe iyo ngingo bari bazi neza ko bazayiburanaho.

    Abaregwa bose uko ari batanu bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n'amategeko bitanyuze mu ipiganwa bavuga ko ibyo bakoze babisabwe n'Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.
    Visi Meya Manirafasha Jean dela Paix yagaragaje ko nta masoko yatanze ngo kuko byemezwaga n'akanama kayashinzwe, we akabisinya nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi ko nta bubasha yari afite bwo kubyanga.

    Ashinjwa guha Karemire Thierry isoko ryo kubaka isoko rito ku Ibanda rya miliyoni 24 n'igice bitanyuze mu ipiganwa, mu gihe ritagombaga kurenza miliyoni 10 Frw.

    Ubushinjacyaha buvuga ko iryo soko ryatanzwe mu buryo bwihutirwaga kandi Manirafasha yari yarabimenye mbere abihisha bagenzi be bari mu kanama k'amasoko ahubwo ahitamo kuritanga ntawe ubizi.

    Manirafasha yavuze ko ibikorwa byo kubaka isoko byihutishijwe kuko hari abaturage bajyaga guhahira muri Uganda bagahohoterwa haza gufatwa umwanzuro ko begerezwa ibikorwa remezo byihuse.

    Kuri iyi ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo hagiye gutangwa amasoko mu buryo bwihuse urwego ruritanga rwandikira ababishinzwe rukagisha inama aribyo Maniraguha yirengagije nkana ngo kubera inyungu bwite yari abitegerejemo.

    Buvuga ko uwahawe isoko atari ubwa mbere yari aribonye bitanyuze mu ipiganwa kuko hari n'irindi yahawe rya 16.554.524 ryo kugura ibikoresho birimo matela, amarido n'ibikoresho byo kubikamo amazi ku bari gutuzwa mu Mudugudu wa Gitesi Model Village naryo ryamuhawe bitanyuze mu ipiganwa.

    Kuri ibi byaha akurikiranyweho, Visi Meya Manirafasha, ayo mafaranga yayahembye abakozi bubatse amashuri kubera ko ngo bari basa n'abakoze imyigaragambyo bakajya ku Murenge yamara kubimenyesha Akarere kakamusubiza kamwemerera ko yayakoresha bakazaboherereza andi.

    Ku ngingo yo gutanga isoko ryo kugura ibikoresho byahawe abari gutuzwa muri Gitesi Model Village bitanyuze mu ipiganwa, Manirafasha yavuze ko yabikoze biciye mu myanzuro y'akanama k'amasoko.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirafasha avuga amagambo buri wese yabwira urukiko ndetse ko adakwiye gushingirwaho ahubwo hakagaragazwa ibimenyetso bifatika harimo n'ibyanditse kuko mu buhamya bwatanzwe n'abari mu kanama k'amasoko bagaragaje ko uregwa yimanye amakuru yose y'iri soko akaritanga ntawe amenyesheje.

    Kwizera Emannuel we akurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta bidaciye mu ipiganwa aho yatanze irya 5.420.596 Frw ryahawe Nzanzuwera Desire ryo kugura matela, amarido n'ibindi bikoresho by'amazi byo kujyana mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rurembo yatanze ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugarama.

    Yavuze ko byose yabikoze ahawe uburenganzira n'Akarere ka Burera kubera ukuntu byihutirwaga, ikintu Ubushinjacyaha bwasabiye ibimenyetso ariko ntibiboneke kuko yemezaga ko yabibwiwe kuri telefoni.

    Nyuma yo kumva ubwiregure bw'abaregwa Ubushinjacyaha bwasabwe kugira icyo buvuga maze busaba urukiko kwakira ikirego no kwemeza ko gifite ishingiro maze bubasabira ko bahabwa igihano cy'igifungo cy'imyaka irindwi n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri wese.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 11 Gicurasi 2021 saa Munani n'igice.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza bahoze bashinzwe akanama k'amasoko mu Murenge wa Butaro, Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidèle ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y'uko aba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-visi-meya-manirafasha-na-bagenzi-be-bareganwa-basabiwe-gufungwa-imyaka

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 109 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi Covid-19 yahitanye umuntu umwe (umugabo w'imyaka 85 wapfuye i Kigali), aba uwa 316 iyi ndwara yishe mu Rwanda.Habonetse abarwayi bashya 109 ba COVID-19 mu Rwanda.

    Ni mungihe abakize uyu munsi babaye 29 batumye abamaze gukira bose hamwe bagera ku 21,172.Abakirwaye ni 1,947 barimo 8 barembye.

    Amakuru yose kuri Covid-19 mu Rwanda:

    Habonetse abanduye bashya:109
    Abanduye bose:23,535
    Hakize:29
    Abakize bose:21,272
    Abakirwaye:1,947
    Abarembye:8
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryanenze icyo ryise “ubusumbane bubabaje” mu gusaranganya inkingo za coronavirus hagati y'ibihugu bikize n'ibihugu bicyennye.

    Umukuru wa OMS yavuze ko intego yuko gahunda z'ikingira ziba zatangiye muri buri gihugu bitarenze kuri uyu wa gatandatu itagerwaho.

    OMS imaze igihe isaba ko habaho gushyira mu gaciro kurushaho mu gusaranganya inkingo za Covid-19.

    Iyoboye gahunda izwi nka Covax yashyizweho igamije kugeza inkingo za Covid-19 mu bihugu bicyennye cyane.

    Kugeza ubu, hamaze gutangwa doze zirenga miliyoni 38 z'inkingo ku bihugu birenga 100 muri gahunda ya Covax.

    Covax ifite icyizere ko mu gihe kitageze ku mwaka izaba yatanze doze zirenga miliyari ebyiri z'inkingo mu bihugu 190.

    By'umwihariko, irashaka ko ibihugu 92 bicyennye cyane bibonera rimwe inkingo n'ibihugu bikize cyane.

    OMS yavuze iki nyirizina?

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatanu, umukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati:

    “Haracyari ubusumbane bubabaje mu gutanga inkingo ku isi”.

    “Muri rusange mu bihugu bikize, hafi umuntu umwe muri buri bantu bane yabonye urukingo rwa Covid-19. Mu bihugu bicyennye, ni umuntu umwe [wabonye urukingo] muri buri bantu barenga 500”.

    Gahunda ya Covax yari yitezweho kuba yatanze doze zitari munsi ya miliyoni 100 ku isi bitarenze mu mpera y'ukwezi kwa gatatu, ariko kugeza ubu imaze gutanga doze miliyoni 38.

    Dr Tedros yagize ati: “Twizeye ko tuzavanamo icyuho muri uku kwezi kwa kane no mu kwezi kwa gatanu”.

    Yananenze ibihugu byashatse amasezerano yabyo bwite yo kubona inkingo hanze ya gahunda ya Covax.

    Ati: “Ibihugu bimwe na za kompanyi birateganya gukorana amasezerano yabyo bwite ku mpano z'inkingo, birenze kuri Covax ku mpamvu zabyo bwite za politike n'iz'ubucuruzi”.

    Yongeyeho ati: “Iyi mikoranire hagati y'ibihugu iteje ibyago byo kongera ubusumbane ku nkingo”.

    “Ubucye bw'inkingo buri gutuma habaho kuba ba nyamwigendaho ku bihugu ku bijyanye n'inkingo”.

    Mu ntangiriro y'uyu mwaka, Dr Tedros yaburiye ko isi yugarijwe n'”ibura rikomeye ry'umutima wa kimuntu” kubera ubusumbane ku nkingo.

    Yavuze ko uburyo bwa “jyewe mbere na mbere” buzitsinda ubwabwo kuko buzatuma habaho kwigwizaho (guhunika) inkingo, bugatuma icyorezo kimara igihe kirekire kurushaho.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-109-barayandura

  • Mrs World yambuye ikamba uwari kurihabwa aranamukomeretsa bikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye muri Sri Lanka, aho Mrs World 2020, Caroline Jurie yafunzwe azira gukomeretsa mugenzi we wari wambitswe ikamba nk'umusimbuye ku mwanya wa Mrs World, akamukomeretsa ari kurimwambura.

    Pushpika De Silva ni we wegukanye irushanwa rya Mrs World 2020 mu muhango wabereye mu murwa mukuru wa Sri Lanka, Colombo. Yambitswe ikamba ariko ntibyamuhira kuko byarakaje mugenzi we Caroline Jurie.

    Acyambikwa ikamba, nyuma yaho gato, uwatsinze amarushanwa ya 2019 na 2020, Caroline Jurie, yerekeje kuri stage afata mikoro avuga ko uhawe ikamba atarikwiye na gato kuko ngo n'ubwo ari umugore yatandukanye n'umugabo we kandi uwatandukanye n'umufasha we ntabwo aba yemerewe kuryambara. Ati: 'Mfite icyifuzo gito, hari itegeko rivuga ko uwambara ikamba agomba kuba yarashyingiwe kandi ntatane n'umugabo we. Noneho rero, ndatera intambwe ya mbere mvuga ko ikamba De Silva yambaye ndimwambura rikambikwa igisonga cya kabiri.'

    Jurie yahise ahindukira akuramo ikamba mu mutwe basa nk'abarirwanira niko gukomereka. De Silva yahise ajyanwa kwa muganga mu gihe Juri yahise afatwa na Polisi arafungwa kubera urugomo.

    Ubusanzwe iri rushanwa rya Mrs World riba rigamije gushaka umugore mwiza cyane ku Isi (Mrs World) ryitabirwa gusa n'abagore bafite abagabo. Ni irushanwa ritandukanye na Miss World kuko yo yitabirwa n'abakobwa batarashaka ndetse bataranabyara aho baba bashakisha umukobwa mwiza ku Isi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/mrsworld-yambuye-ikamba-uwari-kurihabwa-aranamukomeretsa-bikomeye/

  • Burera: Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bareganwa basabiwe gufungwa imyaka irindwi –

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze. Rwakomeje kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mata 2021, nyuma y’uko rusubitswe inshuro eshatu.

    Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bashinjwa gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyijwe, gufata icyemezo gifitanye isano n’itonesha, icyenewabo, ubucuti bwihariye na Visi Meya Manirafasha.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko imanza zombi zihuzwa kuko Visi Meya Manirafasha yari afite imanza ebyiri ariko muri rumwe harimo ingingo yo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Iyi ngingo yateje impaka zamaze iminota 40 ariko zisoza urukiko rwanzuye ko imanza zihuzwa hirindwa imbogamizi zari zagaragajwe n’Ubushinjacyaha ko hashobora kuzabaho ko byabangamira ihame rivuga ko nta muntu uregwa cyangwa ngo ahanirwe icyaha kimwe inshuro ebyiri kuko n’ubusanzwe iyo ngingo bari bazi neza ko bazayiburanaho.

    Abaregwa bose uko ari batanu bahakanye ibyaha bakurikiranyweho ku gutanga isoko rya leta binyuranyije n’amategeko bitanyuze mu ipiganwa bavuga ko ibyo bakoze babisabwe n’Akarere ka Burera kubera ko ayo masoko yihutirwaga.

    Visi Meya Manirafasha Jean dela Paix yagaragaje ko nta masoko yatanze ngo kuko byemezwaga n’akanama kayashinzwe, we akabisinya nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa kandi ko nta bubasha yari afite bwo kubyanga.

    Ashinjwa guha Karemire Thierry isoko ryo kubaka isoko rito ku Ibanda rya miliyoni 24 n’igice bitanyuze mu ipiganwa, mu gihe ritagombaga kurenza miliyoni 10 Frw.

    Ubushinjacyaha buvuga ko iryo soko ryatanzwe mu buryo bwihutirwaga kandi Manirafasha yari yarabimenye mbere abihisha bagenzi be bari mu kanama k’amasoko ahubwo ahitamo kuritanga ntawe ubizi.

    Manirafasha yavuze ko ibikorwa byo kubaka isoko byihutishijwe kuko hari abaturage bajyaga guhahira muri Uganda bagahohoterwa haza gufatwa umwanzuro ko begerezwa ibikorwa remezo byihuse.

    Kuri iyi ngingo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iyo hagiye gutangwa amasoko mu buryo bwihuse urwego ruritanga rwandikira ababishinzwe rukagisha inama aribyo Maniraguha yirengagije nkana ngo kubera inyungu bwite yari abitegerejemo.

    Buvuga ko uwahawe isoko atari ubwa mbere yari aribonye bitanyuze mu ipiganwa kuko hari n’irindi yahawe rya 16.554.524 ryo kugura ibikoresho birimo matela, amarido n’ibikoresho byo kubikamo amazi ku bari gutuzwa mu Mudugudu wa Gitesi Model Village naryo ryamuhawe bitanyuze mu ipiganwa.

    Kuri ibi byaha akurikiranyweho, Visi Meya Manirafasha, ayo mafaranga yayahembye abakozi bubatse amashuri kubera ko ngo bari basa n’abakoze imyigaragambyo bakajya ku Murenge yamara kubimenyesha Akarere kakamusubiza kamwemerera ko yayakoresha bakazaboherereza andi.

    Ku ngingo yo gutanga isoko ryo kugura ibikoresho byahawe abari gutuzwa muri Gitesi Model Village bitanyuze mu ipiganwa, Manirafasha yavuze ko yabikoze biciye mu myanzuro y’akanama k’amasoko.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manirafasha avuga amagambo buri wese yabwira urukiko ndetse ko adakwiye gushingirwaho ahubwo hakagaragazwa ibimenyetso bifatika harimo n’ibyanditse kuko mu buhamya bwatanzwe n’abari mu kanama k’amasoko bagaragaje ko uregwa yimanye amakuru yose y’iri soko akaritanga ntawe amenyesheje.

    Kwizera Emannuel we akurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta bidaciye mu ipiganwa aho yatanze irya 5.420.596 Frw ryahawe Nzanzuwera Desire ryo kugura matela, amarido n’ibindi bikoresho by’amazi byo kujyana mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rurembo yatanze ubwo yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rugarama.

    Yavuze ko byose yabikoze ahawe uburenganzira n’Akarere ka Burera kubera ukuntu byihutirwaga, ikintu Ubushinjacyaha bwasabiye ibimenyetso ariko ntibiboneke kuko yemezaga ko yabibwiwe kuri telefoni.

    Nyuma yo kumva ubwiregure bw’abaregwa Ubushinjacyaha bwasabwe kugira icyo buvuga maze busaba urukiko kwakira ikirego no kwemeza ko gifite ishingiro maze bubasabira ko bahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri wese.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 11 Gicurasi 2021 saa Munani n’igice.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza bahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro, Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidèle ni Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe Uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.


  • Ubuhamya bukomeye bw'umugore wabyaye imbeba ,umugabo we agahita ahunga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mudamu witwa Jane, yatanze ubuhamya bw'ukuntu umugabo we yamutaye amuziza ko yabyaye umwana uwo mugabo yitaga imbeba ndetse arahunga aramusiga,aho kuri ubu atazi irengero ry'uyu mugabo we.

    Jane ni umugore w'abana babiri, umwe mu bana be yavukanye ikibazo gikomeye cyatumye adakura neza nk'umuvandimwe we ndetse ubabonye ushobora kugira ngo barutanwa imyaka myinshi kandi bombi baravutse ari impanga. Mu gihagararo baratandukanye cyane ntiwapfa no kubikeka.

    Umugabo w'uyu mugore yamutanye n'aba bana babiri bakimara kuvuka nyuma y'uko uwo mugabo abonye ko umugore abyaye umwe mu bana akaza adafite imiterere nkiy'abana basanzwe, ibyo byatumye uwo mugabo atamukunda na gacye ndetse bituma yigendera arabata. Kuva yagenda hashize igihe kinini na n'ubu uyu mugore ntazi uwo mugabo we aho aba, ubu hashize imyaka ikabakaba umunani.

    Byose bijya gutangira byabaye mu myaka 9 ishize, ubwo uyu mugore yakundanaga n'uyu mugabo bakaza kwemeranywa kubana ndetse bagasezerana ko bazakundana burundu. Nubwo nta mafranga bagiraga bakoze uko bashoboye bakodesha inzu itari nziza cyane ariko kuribo bumvaga bayishimiye kuko bari bakundanye cyane. Bakimara kubana mu gihe gito uyu mugore yahise atwara inda ndetse umugabo we amwitaho bikomeye dore ko biteguraga kwakira imfura yabo.

    Bidatinze uko iminsi yagiye ishira aba bajyanaga kwa muganga umugore agiye kwipimisha ndetse burigihe umuganga akababwira ko bazabyara umukobwa ndetse ntamunsi numwe bigeze babwirwa ko umugore atwite impanga. Amezi 9 yaje kugera ndetse umugore ajya kubyara, umwana wa mbere yarasohotse ndetse bakeka ko birangiye. Bidatinze umugore yaje kumvako atararangiza kubyara ndetse bahamagara muganga igitaraganya.

    Muganga akimara kuhagera yaje kubona ko hari umwana wa kabiri uri kuza, gusa baje gutangazwa nuko umwana wa kabiri ageze hanze basanze ari gato cyane ndetse kajyaga kungana n'imbeba, ibi byanagoye abaganga kuko bamaze akanya kanini bibaza niba koko uwo ari umuntu cyangwa arikindi kintu. Abaganga bahise bategeka umugore gukuramo burikintu cyose yari yambaye ndetse agahita aterura nako kana ka kabiri ngo barebe niba koko ari umuntu.

    Aka kana byabaye ngombwa ko kaguma kwa muganga igihe kinini bakitaho ngo barebe ko kazagira umubiri nk'uwabana basanzwe ariko biza kuba iby'ubusa kugeza ubwo basabye umugore kujyana akana ke murugo.

    Umugabo yatahanye n'umugore ariko atishimye biturutse ku kuba bari babyaye umwana muzima ariko akaza guherekezwa nundi ufite ubumuga bukomeye. Byageze aho uyu mugore ashaka guhitana aka kana biturutse ku kuba abantu baramwumvishaga ukuntu katazigera kamara n'icyumweru kagihumeka, abantu ndetse batangiye kumuha urwamenyo bitewe nako kana ka kabiri yari yabyaye bituma yumva ataye umutwe cyane.

    Nibwo benshi batangiye kwita ako kana imbeba, inzoka ndetse nandi mazina apfobya, bikababaza umugore cyane ariko akabura icyo abikoraho, gusa umwana yaje kuramba ndetse amara igihe kinini kiruta uko abandi babikekaga. Umunsi umwe umugabo yaje kubyuka arigendera ntiyagaruka, umugore byaramugoye cyane kuko umugabo we niwe warusanzwe akora gusa, nibwo yatangiye kwiyishyurira inzu, ndetse no kurera abana. Igihe cyo kuvuza wa mwana kigeze yageze kwa muganga bamubwira ko niba nta bwishingizi afite badashobora kumuvura ibyo kuvurwa kwa wa mwana birangirira aho.

    Uyu mugore atangaza ko umugabo we amaze imyaka 8 yose yaraburiwe irengero, ndetse akaba asigaye abaho mu buzima bugoranye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ubuhamya-bukomeye-bw-umugore-wabyaye-imbeba-umugabo-we-agahita-ahunga/

  • Goma: Abantu babiri baguye mu myigaragambyo yarimo urugomo rufatiye ku moko #rwanda #RwOT

    Ibikorwa bivuye ku myigaragambyo birimo urugomo, gutwika inzu no gutemana byabaye mu ijoro ryacyeye no mu gitondo cyo kuwa mbere byaguyemo abantu babiri i Goma mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk'uko abategetsi muri DR Congo babitangaza.

    Mu mijyi ya Beni, Butembo na Goma hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana ubwicanyi n'andi mabi akorwa n'imitwe yitwaje intwaro muri Beni kandi ako gace karimo ingabo nyinshi z'Umuryango w'Abibumbye (MONUSCO) zoherejwe kugarura amahoro.

    Amashusho arimo inzu ziri gushya n'insoresore zifite ibirwanisho gakondo n'abasirikare bari hagati y'abashyamiranye, yakwiragijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibi byabereye ahitwa Buhene mu gace ka Majengo hanze gato y'umujyi wa Goma.

    Jean Bosco Sebishyimbo, minisitiri w'umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ubushyamirane bwavuye ku bantu babiri bo mu bwoko bw'Abakumu batowe bishwe mu gitondo cyo kuwa mbere.

    Ati: '…bamwe bavugaga ko abo bishwe n'abo mu bwoko bw'Abanande, ni ibyo byazanye umwiryane ariko byose biturutse kuri iyo myigaragambyo'.

    Hari amakuru avuga ko abapfuye n'abakomerekeye muri ubwo bushyamirane bashobora kuba barenga aba babiri batangajwe, gusa abategetsi ibi ntibabyemeza.

    Sebishyimbo avuga ko guverineri w'intara ya Kivu ya ruguru n'abandi bategetsi bagiye i Buhene kuganira n'abahagarariye ayo moko yashyamiranye kugira ngo 'ntitwongere kubona intambara z'amoko'.

    Ati: 'Abakumu n'Abanande basanzwe bashyamirana mu tubazo tumwe na tumwe, [ubu rero] icyo nicyo cyabaye imbarutso, bituma hari abantu baramuka batwika amazu ariko ubu umwuka mwiza utangiye kugaruka'.

    Sebishyimbo avuga ko muri iriya mijyi itatu ya Kivu ya ruguru abaturage bakomeje kwerekana uburakari mu myigaragambyo bavuga ko MONUSCO idakwiye kuba iri muri DR Congo.

    Ati: 'Bavuga ko bifuza 'brigade d'intervention' irimo abasirikare b'Abanyafurika bamenyereye kurwanira ku butaka bwa Africa ngo abe aribo bafasha ingabo za Congo aho gukomezanya n'ingabo za MONUSCO'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/goma-abantu-babiri-baguye-mu-myigaragambyo-yarimo-urugomo-rufatiye-ku-moko/