Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri Twitter ko iryo huriro ryakiriwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, rihuriramo abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi.

    Ryitabiriwe n'abakuru b'ibihugu barimo Perezida Kagame, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y'uyu muryango n'abandi.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y'imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    Abakuru b'ibihugu baryitabiriye bahuye mu gihe Isi igihanganye n'icyorezo cya Coronavirus ndetse n'ingaruka cyagize ku mibereho y'ikiremwamuntu muri rusange.

    Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari ubukungu bwa Afurika bwagabanutseho 2.1%, ndetse Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, kigaragaza ko uyu mugabane ukeneye hafi miliyari $345 kugira ngo ubashe guhangana n'ingaruka zasizwe n'icyorezo.

    Mu ihuriro ryabereye mu Bufaransa ku murongo w'ibyigwa harimo no kureba uko icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19 ku bukungu bwa Afurika cyazibwa.

    Afurika isanzwe ifite amadeni menshi ibereyemo ibihugu bikize aho igice kinini cy'umwenda ibereyemo amahanga kiganje cyane muri Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo]. Abasesenguzi b'Ubukungu ku Mugabane wa Afurika mu bihe bitandukanye bagaragaje ko hakenewe kugira icyakorwa ngo ibyo bihugu bibe byabisonera cyangwa bibyongerere igihe cyo kwishyura.

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika iri kubera i Paris

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika ryabaye ku wa 18 Gicurasi 2021

    Ihuriro ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi

    Muri iryo huriro harebwe uko ubukungu bwa Afurika bwazahurwa nyuma y’icyuho bwatewe na COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-ihuriro-ryiga-ku-iterambere-ry-ubukungu-bwa-afurika

  • Bwa mbere, Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter –

    Bubinyujije kuri Twitter yabwo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iki kiganiro kizakorwa ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 guhera saa Cyenda z’amanywa kugeza saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

    Ibi biganiro bizibanda ku butaka n’uburyo bwo gukemura ibibazo birimo, bizatambuka mu buryo bwa live kuri Twitter, YouTube y’Umujyi wa Kigali na Facebook ndetse bikazananyura kuri televiziyo.

    Insanganyamatsiko y’icyo kiganiro, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali azagirana n’abaturage iragira “Bona ibyangombwa byo kubaka ku gihe.’’

    Hazaganirwa ku bijyanye n’imyubakire no gutanga ibyangombwa byo kubaka, ibibazo bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ibibazo bizatangwa binyujijwe kuri Twitter y’Umujyi cyangwa hakazifashishwa ubutumwa bwa WhatsApp kuri 0789448873.

    Iyi gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage yakiriwe neza ndetse bamwe mu batanze ibitekerezo berekanye ko banyuzwe nayo.

    Uwiyita Jean Paul yashimye Umujyi wa Kigali avuga ko ‘watangije gahunda nziza’.

    Nshimiyimana Emmy yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kubaza ibibazo amaranye igihe.

    Yakomeje ati “Ikiganiro tuzagikurikirana kuko hari ibibazo tuba twifuza kubabaza.’’

    Ikiganiro cyateguwe n’Umujyi wa Kigali kiri mu rwego rwo kwegera abaturage binyujijwe muri gahunda izajya iba buri gihembwe yiswe #AskKigaliMayor #GaniraNaMeyaWaKigali. Hazajya hatangwa urubuga ku baturage bifuza kubaza cyangwa gutanga ubutumwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

    Gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage izajya iba buri gihembwe harebwa ku ngingo zitandukanye

    Bwa mbere Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali agiye kwakira ibibazo by’abaturage kuri Twitter

  • Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri Twitter ko iryo huriro ryakiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, rihuriramo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi.

    Ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’uyu muryango n’abandi.

    Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.

    Abakuru b’ibihugu baryitabiriye bahuye mu gihe Isi igihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse n’ingaruka cyagize ku mibereho y’ikiremwamuntu muri rusange.

    Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ubukungu bwa Afurika bwagabanutseho 2.1%, ndetse Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko uyu mugabane ukeneye hafi miliyari $345 kugira ngo ubashe guhangana n’ingaruka zasizwe n’icyorezo.

    Mu ihuriro ryabereye mu Bufaransa ku murongo w’ibyigwa harimo no kureba uko icyuho cya miliyari zisaga 300$ cyatewe na COVID-19 ku bukungu bwa Afurika cyazibwa.

    Afurika isanzwe ifite amadeni menshi ibereyemo ibihugu bikize aho igice kinini cy’umwenda ibereyemo amahanga kiganje cyane muri Paris Club [irimo ibihugu byinshi bitanga inguzanyo]. Abasesenguzi b’Ubukungu ku Mugabane wa Afurika mu bihe bitandukanye bagaragaje ko hakenewe kugira icyakorwa ngo ibyo bihugu bibe byabisonera cyangwa bibyongerere igihe cyo kwishyura.

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika iri kubera i Paris

    Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye ku wa 18 Gicurasi 2021

    Ihuriro ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo hirya no hino ku Isi

    Muri iryo huriro harebwe uko ubukungu bwa Afurika bwazahurwa nyuma y’icyuho bwatewe na COVID-19

  • Bwa mbere, Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa agiye kwakira ibibazo by'abaturage kuri Twitter – #rwanda #RwOT

    Bubinyujije kuri Twitter yabwo, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iki kiganiro kizakorwa ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021 guhera saa Cyenda z'amanywa kugeza saa Kumi n'imwe z'umugoroba.

    Ibi biganiro bizibanda ku butaka n'uburyo bwo gukemura ibibazo birimo, bizatambuka mu buryo bwa live kuri Twitter, YouTube y'Umujyi wa Kigali na Facebook ndetse bikazananyura kuri televiziyo.

    Tubatumiye mu kiganiro Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali @PudenceR azagirana n’abaturage binyujijwe mu ikoranabuhanga (live streaming). Ikiganiro kizaba kuwa Gatatu tariki ya 19/5/2021 guhera (3h00-5h00). Muzaganira binyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo (1/3). pic.twitter.com/olbJcKxtdX

    — City of Kigali (@CityofKigali) May 17, 2021

    Insanganyamatsiko y'icyo kiganiro, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali azagirana n'abaturage iragira 'Bona ibyangombwa byo kubaka ku gihe.''

    Hazaganirwa ku bijyanye n'imyubakire no gutanga ibyangombwa byo kubaka, ibibazo bijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali. Ibibazo bizatangwa binyujijwe kuri Twitter y'Umujyi cyangwa hakazifashishwa ubutumwa bwa WhatsApp kuri 0789448873.

    Iyi gahunda y'ikiganiro hagati y'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali n'abaturage yakiriwe neza ndetse bamwe mu batanze ibitekerezo berekanye ko banyuzwe nayo.

    Uwiyita Jean Paul yashimye Umujyi wa Kigali avuga ko 'watangije gahunda nziza'.

    Congratulations @kigali city ! This is amazing program!

    — [email protected] p (@JeanPau22513972) May 17, 2021

    Nshimiyimana Emmy yagaragaje ko ari umwanya mwiza wo kubaza ibibazo amaranye igihe.

    Yakomeje ati 'Ikiganiro tuzagikurikirana kuko hari ibibazo tuba twifuza kubabaza.''

    Ok ikiganiro tuzagikurikirana kuko haribibazo tubatwifuza kubabaza

    — Nshimiyimana emmy (@Nshimiy90656956) May 18, 2021

    Ikiganiro cyateguwe n'Umujyi wa Kigali kiri mu rwego rwo kwegera abaturage binyujijwe muri gahunda izajya iba buri gihembwe yiswe #AskKigaliMayor #GaniraNaMeyaWaKigali. Hazajya hatangwa urubuga ku baturage bifuza kubaza cyangwa gutanga ubutumwa ku buyobozi bw'Umujyi wa Kigali.

    Gahunda y’ikiganiro hagati y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abaturage izajya iba buri gihembwe harebwa ku ngingo zitandukanye

    Bwa mbere Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali agiye kwakira ibibazo by'abaturage kuri Twitter


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bwa-mbere-meya-w-umujyi-wa-kigali-rubingisa-agiye-kwakira-ibibazo-by-abaturage

  • Umugabo yashatse kwigana Daniel wo muri Bibiliya ajya mu rwobo rw'intare|ibyamubayeho ni akumiro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanuzi wo muri Nigeria witwa Daniel Ebodunrin ari mu bantu bavugwa cyane mu mujyi wa Ibadan muri Leta ya Oyo muri Nigeria kubera ukuntu yahaze amagara ye akinjira mu nzu yororerwamo intare ashaka kwigana Daniel wo muri Bibiliya.

    Nkuko inkuru zo muri Nigeria zibitangaza,uyu mugabo yakoze ubu bwiyahuzi mu mwaka wa 1991 ubwo yari yasuye ahororerwa inyamaswa,University of Ibadan Zoological garden.

    Kubera ukuntu uyu mugabo yari yaracengewe n'inkuru yo muri Bibiliya ya Daniyeli wajugunywe mu rwobo rw'intare akaruvamo ari muzima nawe yiyemeje kujya aho ziba zimwica zikimubona.

    Nubwo ngo muri iyi Zoo habamo inyamaswa nyinshi,izi ntare ngo nizo zikurura abantu benshi kuva iki cyanya cyashingwa muri 1948 nkuko ibinyamakuru byo muri Nigeria bibitangaza.

    Ku munsi uyu Daniel yapfiriyeho,iyi Zoo yari yasuwe n'abantu benshi baje kureba izi ntare ariko uyu mugabo we ngo yaje ashaka kwereka abantu ibitangaza cyane ko yari asanzwe ari umuhanuzi.

    Uyu mugabo yabwiye aba bantu icyo gihe ko ashobora kubera ko Imana yakiza umuntu intare nkuko byagenze mu gihe cya Daniyeli wo muri Bibiliya.

    Uyu ngo yahise asaba abarinzi kwinjira barabyanga akomeza guhatiriza ariko bigeze nyuma yinjiramo barangaye.

    Uyu Daniel Ebodunrin yizeraga ko Imana ihora ku ruhande rwa ba Daniyeli kugeza nubu ari nayo mpamvuyakomeje gutekereza kuzajya aho intare ziba ngo ahakorere ibitangaza.

    Uyu mugabo wari wambaye ikanzu y'umutuku afashe na Bibiliya nini,yinjiye muri iri senga ry'intare hanyuma atangira gusoma Bibiliya cyane.

    Ikinyamakuru OldNaija kivuga ko yavugaga cyane ngo 'Jah,Jah,Jah',byatumye izi ntare zigira mu nguni y'inzu zarimo.

    Uyu mugabo yaje gukora ikosa arazegera niko kumusimbukira ziramufata ziramushwanyaguza arapfa.Abarinzi bagerageje gutabara biba iby'ubusa.

    Bibiliya ivuga ko uyu Daniyeli yajugunwe mu rwobo rw'intare n'abantu bamugiriye ishyari ariko kubera ko yubahaga Imana cyane yohereza umumarayika abumba iminwa y'intare ntizamurya.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yashatse-kwigana-daniel-wo-muri-bibiliya-ajya-mu-rwobo-rwintareibyamubayeho-ni-akumiro/

  • Butera Knowless yateguje abakunzi be Album Ya 5 Inzora – YEGOB #rwanda #RwOT

    ku munsi wejo abinyujije kurukuta rwe rwa instagram Butera knowless yateguje abakunzi be Album ya 5 Inzora izaba iriho indirimbo 11.

    Mu kiganiro yagiranye luckman nzeyimana muri versus yatangaje ko album ye yayitiriye abakobwa be uko ari babiri. Nkuko yabitangaje yavuzeko yayikoze abafite bose kdi biri mubi mushimisha mu buzima bwe.

    Album Inzora iteganyijwe kujya hanze itariki 14 zukwa 6 aho bitaremezwe uko azayimurikira abakunzi gusa izaba iri kuma platform yose.

    Biteganyijwe ko Album inzora izaba iriho collabo nyinshi afitanye nabandi bahanzi bakunzwe ,Aho kw'i kubitiro platini yatangaje ko bafitanye indirimbo.

    Butera knowless ari mubahanzi bi gitsina gore bafite abakunzi batari bake muri music y'u Rwanda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/butera-knowless-yateguje-abakunzi-be-album-ya-5-inzora/

  • Covid-19 yahitanye umuntu umwe mu Rwanda abandi 129 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, COVID-19 yahitanye umugore w'imyaka 20 wo mu mujyi wa Kigali, abamaze gupfa mu Rwanda babaye 346. Abarwayi bashya babonetse ni 129 mu gihe abantu bakize babaye 44.Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,190 barimo umuntu umwe urembye.

    Ikigo cy'u Burayi Gishinzwe Ubugenzuzi bw'Imiti, EMA, cyatangaje ko urukingo rwa Pfizer rukoreshwa mu gukingira icyorezo cya Covid-19 ubu rushobora kubikwa mu cyuma gikonjesha (Frigo) igihe kirekire kurusha uko byari bisanzwe bimenyerewe.

    Iki kigo cyavuze ko mu gihe izi nkingo zagumishijwe mu ducupa tudafunguye, zishobora kumara igihe kigera ku kwezi ziri muri frigo ntacyo zibaye.

    Ubusanzwe izi nkingo ntizashoboraga kurenza iminsi itanu zibitswe muri ubwo buryo. Iyi gahunda yo kuba zabikwa igihe cyisumbuye ikaba izagira umumaro cyane mu gusakaza izi nkingo cyane cyane mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

    Kubera uburyo bwo kurubikamo bugoye, urukingo rwa Pfizer rwagiye ruba imbigamizi kurugeza mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane ibikiri mu nzira y'amajyambere, dore ko no kurubika ubwabyo bigoye kuko bisaba ubukonje bwinshi.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umuntu-umwe-mu-rwanda-abandi-129-barayandura

  • Musore dore amayeri yagufasha gutereta umukobwa uwo ariwe wese. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ushaka gutereta umukobwa ukigarurura unutima we wose, aya niyo mayeri wakoresha ukaba watereta uwo ariwe wese  kabone na wa w'undi uzwi ko ari intavogerwa n'abasore bose ukisanga yakwemeye birenze.

    N'ubwo hari usaba umuntu urukundo agahita arumwemerera atamugoye bitewe n'uwo ariwe, burya akenshi ushobora guterwa indobo bitewe n'uko wagiye nabi cyangwa se wabihubukiye nyamara iyo witwara neza byashoboraga gucamo ukamwemeza.

    Dore ibyagufasha kwitwara neza imbere y'umukobwa:

    1. Kubanza kumenyana n'uwo wifuzaho urukundo

    Bijya bibaho ko umuntu ahura n'undi agahita amukunda, nyamara n'ubwo byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo ariwe, imico n'ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.

    2. Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo

    Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n'umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo ikwiye kuba iya nyuma y'izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira 'YEGO'.

    Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, kuburyo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

    3.Kwirinda kuvuga amagambo menshi adasobanutse

    Burya abakobwa bakunda abahungu bazi gusetsa ariko na none ntibakunda umuhungu uvugagura amagambo menshi, umuhungu uvuga adaha abandi umwanya wo kuvuga abakobwa ntibamukunda, niba uri kumwe n'umukobwa wifuzaho ubunshuti gerageza umuhe umwanya w'ijambo kandi wirinde kumuca mu ijambo ahubwo ugerageze umutege amatwi. Musore ujye wirinda kuvuga menshi cyane kugira ngo wegukane uwo wakunze. Kora ibikorwa byinshi bimwereka ko umukunda ugire amagambo macye.

    ibi nibimwe  mu byagufasha kwigarurira umutima w'umukobwa mu gihe gito.

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/musore-dore-amayeri-yagufasha-gutereta-umukobwa-uwo-ariwe-wese/

  • Umunyamideli Naomi Campbell yabyaye imfura ye ku myaka 50 #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe avugwa mu rukundo n'abagabo benshi b'ibyamamare ariko ntibabyarane,Naomi Campbell yaje kwibaruka uyu munsi ndetse benshi mu byamamare bamushimiye cyane.

    Naomi Campbell yagize ati “Ni iby'icyubahiro kuba nakiriye iyi roho nziza mu buzima bwanjye kandi nta magambo nabona yo kuvuga umurunga ukomeye uduhuje njye nawe malayika wanjye.Hari urukundo rudasanzwe.”

    Naomi yaherukaga kugaragara mu ifoto yafotowe muri Mata uyu mwaka.

    Naomi Campbell yakunzwe kubazwa kenshi ibyo kubyara ariko akavuga ko igihe kitaragera ndetse ategereje icyo isi izamuha.

    Muri 2017, Naomi yabwiye Evening Standard ati “Mpora ntekereza kugira abana.Ariko kubera ikoranabuhanga ririho ubu,nzamubyara igihe nzashakira.Nzareba icyo isi izanzanira.Ubu icyo iri kumpa n'umwuka mwiza wo mu muryango.”

    Muri 2019 nabwo yagize ati “Ntabwo ndabitekereza.Ntegereje icyo isi izanzanira.”Icyo gihe yakundanaga mu ibanga n'umuhanzi Liam Payne waririmbaga muri One Direction.

    Naomie Campbell w'imyaka 50 yakundanye n'ibyamamare bitandukanye birimo umuraperi Skepta batandukanye mu 2018.

    Mu 2017 yavuzwe ko yakundanye na Liam Payne ndetse na Harry Styles baririmbanaga muri 1D gusa ntibyatinze.

    Yakundanye kandi na P Didy mu 2002, Leonardo DiCaprio mu 1995, Mike Tyson n'abandi batandukanye.Yambitswe impeta 2 ariko ntiyakoze ubukwe.

    Naomi n'umwe mu banyamideli b'abanyabigwi 5 babimazemo imyaka 30.Muri iyo myaka yose yabashije kujya ku bifuniko by'ibitabo 500 bikomeye ku isi kandi ari umwiraburakazi.

    Niwe mwiraburakazi ifoto ye yagiye bwa mbere ku binyamakuru nka TIME magazine, French Vogue,Russian Vogue na British Vogue.

    Umunyamideli Naomi Campbell yageze mu Rwanda yitabiriye umuhango wo kwita izina muri 2019.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamideli-naomi-campbell-yabyaye-imfura-ye-ku-myaka-50

  • Umunya Mexico wabaye Miss Universe 2021 yashinjwe ko yakoze ubukwe nyuma yo kwambikwa ikamba [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Miss Universe 2021 yibasiwe n'abantu bamushyize hanze yambaye imyenda y'ubukwe yafotowe ari kumwe n'ukekwa ko ari umugabo we ku musozi kandi nta wemerewe kwitabira iri rushanwa ari umugore.

    Uyu mukobwa w'imyaka 26 yatsinze bagenzi be 74 kugira ngo yambikwe iri Kamba gusa ibintu byahinduye isura hanze ko asanzwe afite umugabo.

    Muri aya mafoto yafatiwe hejuru ku manga,Miss Meza yafotowe yambaye agatimba anahobeye umugabo we ariko we ma ,ugenzi babihakanye.

    Itegeko ryibanze ku bitabira Miss Universe nuko ntawe ugomba kurijyamo afite umugabo icyakora ibinyamakuru byinshi byo muri Mexico ndetse n'imbuga nkoranyambaga byagaragaje uyu mukobwa yakoze ubukwe nyuma yo kwambikwa ikamba.

    Uyu mukobwa yagaragaye yashyingiranwe n'umugabo witwa Jorge Saenz aho uyu mugabo nawe yemeje ko bashyingiranwe yandika kuri iyi foto ubutumwa bukomeye.

    Ati 'Ndashimira Imana byimazeyo kuba yarampaye amahirwe yo guhura nawe muri iki gihe ndetse inzira zacu zigahura.Uyu munsi duteye intambwe nshya mu buzima bwacu kandi ndabizi neza ko gusangira buri kimwe nawe bizangira umuntu wishimye kurusha abandi ku isi.'

    Nyuma y'uko aya mafoto agiye hanze aho yakuwe hahise hasibwa aho bikekwa ko yari ay'ukuri gusa uyu mugabo bari kumwe Jorge yahakanye ko bakoze ubukwe.

    Yagize ati 'Amafoto ndi kumwe na Andrea Meza kwari ukwifotoza gusa Ahchihuahua.Muhagarike ubutumwa bwo gutukana n'iterabwoba.Amafoto n'aya 2019 nta nubwo yahimbwe.Twarimo gukina.Twarimo kwamamaza ubukerarugendo bwa Chihuahua.







    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunya-mexico-wabaye-miss-universe-2021-yashinjwe-ko-yakoze-ubukwe-nyuma-yo