Author: webrwanda

  • Prof Silas Lwakabamba yagarutse: Yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry –

    Lwakabamba asanzwe ufite inararibonye mu bijyanye n’uburezi ku Mugabane wa Afurika, akazaba ashinzwe ibikorwa byose bya Kaminuza ya Coventry ku Mugabane wa Afurika, birimo iby’imiyoborere, ibikorwa by’ubushakashatsi, ibijyanye no guhanga udushya ndetse n’imikoranire hagati y’iyo kaminuza n’abazayirangizamo.

    Uyu mugabo kandi azakoresha iyi nararibonye mu guteza imbere ubucuruzi, nka kimwe mu bintu by’ingenzi amasomo y’iyi kaminuza azibandaho. Azagira uruhare mu gushyiraho imikoranire hagati y’iyi kaminuza ndetse n’ibindi bigo bitandukanye, ku buryo abanyeshuri bayo bazajya babona ubumenyi butari ubwo mu ishuri gusa.

    Gutangiza Ishami mu Rwanda biri mu mugambi mugari wa Kaminuza ya Coventry wo kugira amashami hirya no hino ku Isi. Ishami ryayo ryo mu Rwanda rizaba riri muri Kigali Height, rikazaba ari ryo shami ryayo rya mbere igize muri Afurika, nyuma y’andi abiri ifite muri Singapore na Dubai.

    Lwakabamba yavuze ko yishimiye kuba umwe mu bazagira uruhare mu bikorwa bya Kaminuza ya Coventry byitezweho kuzateza imbere ubukungu bwa Afurika.

    Yagize ati “Nishimiye gukorana na Kaminuza ya Coventry, imwe muri kaminuza izwiho guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi. Nishimiye kuba umwe mu bagize iyi kaminuza ifite ubushobozi bwo kuzana impinduka mu bukungu bwa Afurika.”

    Prof. Mohamed Loufti, Intumwa y’Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry, bihisemo gukorana na Lwakabamba kubera ubunararibonye afite mu burezi bw’ibihugu byo muri Afurika.

    Yagize ati “Twishimiye kwakira Prof Silas Lwakabamba nk’Umuyobozi wacu wa mbere ku Ishami ryacu ryo muri Afurika. Ni umuyobozi udasanzwe, ufite uburambe bukomeye mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ubwo bunararibonye bwe ndetse n’uburyo afatwa nk’umuyobozi wubashywe, bizafasha Kaminuza ya Coventry mu kurushaho gusobanukirwa [imikorere y’uburezi ku Mugabane wa Afurika] ndetse no kubaka imikoranire n’abandi.”

    Iyi kaminuza ikomoka mu Bwongereza yari iherutse kwinjira mu mikoranire n’Urwego Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi n’Ishoramari (CWEIC) mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, ikaba ari nayo ya mbere yinjiye mu bufatanye narwo.

    Prof. Silas Lwakabamba ni muntu ki?

    Prof. Silas Lwakabamba yavutse mu 1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’inkomoko muri Tanzania.

    Yigiye muri Tanzania amashuri abanza ariko aminuriza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza mu ishami rijyanye n’ubukanishi (Mechanical Engineering).

    Mu 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

    Yakoze imirimo myinshi muri Tanzania ndetse no ku rwego rwa Afurika mbere y’uko aza mu Rwanda.

    1997: Umuyobozi Mukuru w’iyahoze ari KIST

    2006: Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

    Gashyantare 2013 – Nyakanga 2014: Minisitiri w’Ibikorwaremezo

    Nyakanga 2014 –Kamena 2015: Minisitiri w’Uburezi

    Ukwakira 2015 – Nzeri 2017: Umuyobozi wa INATEK


  • Abagabo beretswe ko gukingiza abana atari igisebo – #rwanda #RwOT

    Imirire y'abana ndetse no gukingiza na byo biri mu bintu akenshi biharirwa abagore. Mu mirimo ikorwa n'abagore harimo kurera abana aho usanga abagabo benshi bigira ntibindeba mu kurera abana, kugeza n'aho iyo umugore adahari ngo ajye gukingiza umwana urwo rukingo yarusiba.

    Nyuma yo kubona ko hari imbogamizi ziterwa n'ibijyanye n'imyumvire y'uburinganire (gender), umuryango utegamiye kuri Leta witwa Girl Effect, ubinyujije muri porogaramu yawo yitwa Ni Nyampinga wagendeye ku bushakashatsi bwakozwe utegura ubukangurambaga bise 'Akurane Itoto'.

    Uhagarariye Girl Effect, Tiva Kananura, yavuze icyo ubu bukangurambaga bwari bugamije ari uguhugura abana babyaye imburagihe ku bijyanye n'imirire myiza n'inkingo.

    Ati 'Twibanze ku guhugura abana babyaye imburagihe ndetse n'ababyeyi bakiri bato, bafite guhera ku myaka 15 kugeza kuri 24, ku bijyanye n'imirire ndetse n'inkingo.'

    Ubu bukangurambaga kandi bwibanze no ku ruhare rw'abagabo babyaye bakiri bato ndetse na sosiyete muri rusange hagamijwe ko abana bose bari munsi y'imyaka ibiri babasha gufata inkingo zose uko bigenwe kandi bakarya uko bikwiye.

    Ubu bukangurambaga bwabereye mu turere twose tw' u Rwanda ariko hibandwa ku turere turindwi ari two Gakenke, Huye, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Nyabihu, Ruhango. Ubusanzwe u Rwanda ruba rufite imibare myiza mu bijyanye n'uko inkingo zifatwa muri rusange ariko utu turere twatoranyijwe kuko ari two dufite imibare mike y'abana bafata inkingo ugereranyije n'utundi turere.

    Aba bose bigishijwe ibyiza byo gukingiza umwana kandi ku gihe, uburyo bwo gutegura indyo yuzuye ndetse n'akamaro ifitiye ubuzima bw'umwana mu mikurire ye.

    Ni Nyampinga yateguye ubu bukangurambaga yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe yo gufasha abana bakura neza binyuze mu nkingo ariko ugasanga hari abatagira amahirwe yo kuyakoresha neza uko bikwiye.

    Mu kiganiro na IGIHE, Irangeneye Aurore, impuguke mu by'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye (gender') akaba n'umushakashatsi, yavuze ko u Rwanda rufite inkingo zihagije ariko usanga hari abataziha abana babo uko bikwiye kubera kutagira amakuru ahagije.

    Ati 'U Rwanda rufite inkingo zigenewe abana bose ariko hari abadafite amakuru kuri zo, twateguye ubu bukangurambaga mu rwego rwo guhindura imyitwarire kugira ngo ababyeyi (abagore ndetse n'abagabo), bamenye impamvu bagomba gukingiza, igihe nyacyo cyo gukingiza ndetse n'uburyo bwo gutegura indyo yuzuye.'
    Uhagarariye itangwa ry'ibinyamakuru bya Ni Nyampinga akaba n'umushakashatsi, Jolie Umunyana yabwiye IGIHE ko bakoresheje uburyo bwo kwigisha ababyeyi bakiri bato bakanabaha utunyamakuru duto turimo inyigisho zikoze mu buryo bworoshye kumva.

    Ati 'Twabahaye inyigisho zitandanye twereka abagabo ko abagore atari bo bakwiye gukingiza abana gusa, ngo usange umwana asibye urukingo kandi umugabo ahari ngo ni uko umugore adahari.'

    'Twabigishije kandi ko gutegura indyo yuzuye bidasaba kuba ukize, tubereka uko wakwifashisha ibyo ufite ukayitegura neza. Twabahaye n'ibinyamakuru bikubiyemo amakuru atandukanye ndetse tumanika ibyapa ku bigo nderabuzima, ndetse dutanga n'impapuro zigenewe abagabo kugira ngo barusheho kumva ko uruhare rwabo ari ingenzi.'
    Ku ruhande rw'itsinda ry'abateguye ubu bukangurambaga, Ilaria Buscaglia, yavuze ko hari byinshi bakoze ariko urugendo rukiri rurerure kugira ngo abantu bumve agaciro ko kurera abana neza.

    Ati 'Twakoze ubukangurambaga ariko ntabwo ibintu byose byahinduka umunsi umwe, haracyari urugendo rurerure kugira ngo buri mugabo yumve ko gukingiza umwana ari inshingano ze na we. Twese rero dukwiye gusenyera umugozi umwe mu gutanga amakuru akenewe kugira ngo abana bahabwe inkingo zose, barye neza kandi bakure uko bikwiye.'

    N'ubwo urugendo rukiri rurerure, ubu bukangurambaga bwageze ku bakobwa babyaye bakiri bato 9 635, abahungu 7 783, abahungu babyaye ari bato 1 424 ndetse bugera no ku babyeyi bakuru 9 932.

    Amakuru ajyanye n'inkingo ndetse n'imirire atangwa na Ni Nyampinga ashobora kuboneka no mu byumba by'amashuri bifite mudasobwa 63,000 ndetse n'ahandi hantu 348 hari mudasobwa mu turere turindwi ubu bukangurambaga bwibanzeho, ndetse no ku rubuga rwitwa 8-4-5 rushobora guhamagarwa ukoresheje telefoni isanzwe.

    Aba bose bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko hari ibyo bakoraga bitewe no kuba nta makuru ahagiije bafite, gusa nyuma yo guhabwa amahugurwa bagiye kurushaho kugira uruhare mu kurera abana babo neza.

    Umukobwa wo mu Karere ka Huye wabyaye afite imyaka 17, yavuze ko mbere yo guhabwa ubu bukangurambaga yari azi ko umwana akenera inkingo ebyiri gusa.

    Ati 'Mbere yo gusoma ikinyamakuru Ni Nyampinga yise 'Ni Bo Ejo', nari nzi ko umwana iyo afashe inkingo ebyiri biba bihagije, Akurane Itoto yamfashije kumenya ko nari naribeshye ndetse banyigisha ko umwana ahabwa inkingo kugeza ku mezi 15.'

    Hari umugabo wo mu Karere ka Nyabihu wavuze ko yajyaga aseka abagabo bajyana abana gufata inkingo.

    Ati 'Ubukangurambaga nahawe bwangiriye akamaro, mbere najyaga nseka abagabo bajyanaga abana babo kubakingiza, ubu nahinduye imitekereze. Mu cyumweru gishize nagiye gukingiza umwana urukingo yari yasibye mu mezi abiri ashize. Abaganga barambonye barishima cyane.'

    Ubu bukangurambaga bwakozwe ku nkunga ya Gavi, umuryango ushinzwe iby'inkingo ku isi, ku bufatanye na Ministeri y'Ubuzima binyuze mu kigo RBC, ndetse n'imiryango itandukanye ari yo Girl Guides, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, binyuza mu nteko y'igihugu y'urubyiruko, Minisiteri y'Uburezi binyuze muri REB, Gender Monitoring Office (ikigo gishinzwe iyubahiriza ry'ihame ry'uburinganire bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu), ActionAid, AEE, AVSI Rwanda, Duhozanye, Empower Rwanda, Komera, Miracle Corners, PACT, ndetse na RWAMREC.

    Ababyeyi bakiri bato n'abakobwa babyaye imburagihe mu itangwa ry'akanyamakuru kabagenewe

    Abahungu babyaye bakiri bato basoma inyandiko zabagenewe kugira ngo bumve ko ikibazo cyo kwita ku bana kibareba

    Ambasaderi wa Ni Nyampinga n'ababyeyi bakiri bato bamaze kumanika icyapa ku kigo nderabuzima

    Umuhungu wo mu karere ka Gakenke asoma inyandiko zagenewe ingimbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagabo-beretswe-ko-gukingiza-abana-atari-igisebo-abagore-bahugurwa-ku

  • Gen Katumba wahoze ari umugaba w'ingabo za Uganda yarashwe n' abitwaje intwaro #rwanda #RwOT

     

    General Katumba Wamala, wahoze ari umugaba w'ingabo za Uganda ubu akaba ari Minisitiri w'imirimo n'ubwikorezi, mu gitondo kuwa kabiri yarashwe n'abitwaje intwaro arakomereka hafi y'iwe mu murwa mukuru Kampala.

    Ababibonye bavuga ko abamurashe bari kuri moto, nk'uko umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru uri i Kampala abivuga.

    Umuvugizi w'ingabo Brigadier Flavia Byekwaso yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Gen Wamala yajyanywe ku bitaro, mu gihe umushoferi we yahise apfa.

    Televiziyo ya NBS TV ivuga ko umukobwa wa Gen Wamala, bari kumwe mu modoka na we yapfuye.

    Mu myaka ishize, ibikorwa nk'ibi byo kurasa abantu bikozwe n'abari kuri moto byariyongereye muri Uganda.

    Mu 2018, Ibrahim Abiriga, umunyapolitiki wari uzwiho gushyigikira cyane Perezida Yoweri Museveni, yarasiwe hafi y'iwe arapfa.

    Felix Andrew Kaweesi wari ukuriye ibikorwa bya Polisi nawe yishwe mu buryo nk'ubu mu 2017.

    Umucamanza n'abakuru mu idini ya Islam benshi nabo barishwe mu buryo nk'ubu mu gihe gishize.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/01/gen-katumba-wahoze-ari-umugaba-wingabo-za-uganda-yarashwe-n-abitwaje-intwaro/

  • Prof Silas Lwakabamba yagarutse: Yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry – #rwanda #RwOT

    Lwakabamba usanzwe ufite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n'uburezi ku Mugabane wa Afurika, azaba ashinzwe ibikorwa byose bya Kaminuza ya Coventry ku Mugabane wa Afurika, birimo iby'imiyoborere, ibikorwa by'ubushakashatsi, ibijyanye no guhanga udushya ndetse n'imikoranire hagati y'iyo kaminuza n'abayirangijemo.

    Prof. Silas Lwakabamba ni muntu ki?

    Prof. Silas Lwakabamba yavutse mu 1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw'inkomoko muri Tanzania.

    Yigiye muri Tanzania amashuri abanza ariko aminuriza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza mu ishami rijyanye n'ubukanishi (Mechanical Engineering).

    Mu 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y'ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

    Yakoze imirimo myinshi muri Tanzania ndetse no ku rwego rwa Afurika mbere y'uko aza mu Rwanda.

    1997: Umuyobozi Mukuru w'iyahoze ari KIST
    2006: Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda
    Gashyantare 2013 – Nyakanga 2014: Minisitiri w'Ibikorwaremezo
    Nyakanga 2014 —Kamena 2015: Minisitiri w'Uburezi
    Ukwakira 2015 – Nzeri 2017: Umuyobozi wa INATEK


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-silas-lwakabamba-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-kaminuza-ya-coventry-ku

  • Uganda: General Katumba Wamala yarusimbutse rutwara umukobwa we n'umushoferi #rwanda #RwOT

    Uyu musirikare wo ku ipeti rya Jenerali mu ngabo za Uganda, Edward Katumba Wamala, muri iki gitondo cyo kuwa 01 Kamena 2021, amakuru atari meza acicikana ku mbuga nkoranyambaga, aravuga ko abagizi ba nabi bamuteze igico ava iwe bakamurasa amasasu menshi, aho umwana we w'umukobwa ndetse n'umushoferi bahise bahasiga ubuzima.

    Jenerali Katumba, yarashweho n'agatsiko k'abantu bari bitwaje imbunda aho ngo bari batwawe kuri moto ebyiri bakamutega igico ava iwe. Mu modoka ye yapfumuwe n'amasasu barashweho, yari kumwe n'umwana we w'umukobwa, umushoferi ndetse n'umusirikare umurinda.

    Amashusho ya Video yafashwe akaba arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu Jenerali Katumba ariho amaraso ariko hari umusirikare washyize imbunda mu mugongo amutwaye kuri Moto. Gen Katumba yashyizwe hagati y'utwaye Moto n'uyu musirikare amutwaye kwa muganga.

    Jenerali Katumba, ubu ni Minisitiri w'Umurimo n'ubwikorezi wa Uganda. Yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, yabaye kandi Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, aho mbere yaho yabaye Komiseri mukuru w'Igipolisi cya Uganda.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/uganda-general-katumba-wamala-yarusimbutse-rutwara-umukobwa-we-numushoferi/

  • Prof Silas Lwakabamba yagarutse: Yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya Coventry –

    Lwakabamba usanzwe ufite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’uburezi ku Mugabane wa Afurika, azaba ashinzwe ibikorwa byose bya Kaminuza ya Coventry ku Mugabane wa Afurika, birimo iby’imiyoborere, ibikorwa by’ubushakashatsi, ibijyanye no guhanga udushya ndetse n’imikoranire hagati y’iyo kaminuza n’abayirangijemo.

    Prof. Silas Lwakabamba ni muntu ki?

    Prof. Silas Lwakabamba yavutse mu 1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bw’inkomoko muri Tanzania.

    Yigiye muri Tanzania amashuri abanza ariko aminuriza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza mu ishami rijyanye n’ubukanishi (Mechanical Engineering).

    Mu 1971 ni bwo yarangije amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds, mu 1975 arangiza amashuri y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

    Yakoze imirimo myinshi muri Tanzania ndetse no ku rwego rwa Afurika mbere y’uko aza mu Rwanda.

    1997: Umuyobozi Mukuru w’iyahoze ari KIST

    2006: Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda

    Gashyantare 2013 – Nyakanga 2014: Minisitiri w’Ibikorwaremezo

    Nyakanga 2014 –Kamena 2015: Minisitiri w’Uburezi

    Ukwakira 2015 – Nzeri 2017: Umuyobozi wa INATEK


  • Mu nteko ishinga amategeko y'umuryango w'Ubumwe bwa Afurika bateranye imigeri n'amakofe #rwanda #RwOT

    Ubushyamirane bwo kujya mu mitsi bwavutse mu nteko ishingamategeko ya Pan-Africa iteraniye muri Africa y'Epfo mu mujyi wa Johannesburg.

    Iyi nteko ku wa mbere yagombaga gutora umukuru wayo ku rwego rw'umugabane wa Africa. Aya matora yari kuba mu cyumweru gishize arasubikwa kuko umwe mu bitabiriye imirimo y'iyi nteko bamusanzemo Covid-19.

    Inama yo kuri uyu wa mbere nayo yabangamiwe n'ubushyamirane hagati y'ukuriye abatavugarumwe n'ubutegetsi muri Africa y'Epfo Julius Malema hamwe n'umwe mu baje bahagarariye Mali.

    Muri aka kaduruvayo kamaze igihe kirenga iminota 30, humvikanye abavugaga ko Mali itagomba gutora kuko yahagaritswe muri CEDEAO/ECOWAS, abandi bakavuga ko Mali itahagaritswe mu bumwe bwa Africa.

    Muri video yahererekanyijwe cyane, Bwana Malema yumvikana abwira umudepite wo muri Mali ko 'yamwica'. Nyuma yisobanura kuri iyi mvugo avuga ko yari yasagariwe.

    Ntabwo bizwi neza aho imirwano yavuye muri iyi nama, ariko ikinyamakuru EWN news kivuga ko bamwe mu badepite bateranye amakofe, ndetse umwe yumvikana asakuza ati: 'Nyabuneka nimuhamagare polisi, birihutirwa'.

    Mu yindi video, umudepite umwe agaragara atera umugeri mugenzi we, naho undi w'umugore asubiza ikofe uyu uteye umugeri, mu gihe abandi bariho bagerageza guhagarika imirwano.

    Mu mashusho yatangajwe kandi umugore umwe yumvikanye avuga mu Gifaransa ati: 'Turi gusagarirwa na Africa y'Epfo'.

    Mbere y'iyi nama nkuko BBC ibitangaza, Malema yari yabwiye igitangazamakuru cya leta ya Africa y'Epfo, SABC, ko hari ukutumvikana hagati y'abadepite bava mu bihugu bivuga Igifaransa ku wo bashyigikira kuri uriya mwanya.

    Inteko ya Pan-Africa, ni nayo nteko ishingamategeko ya Africa, ni yo nteko ishingamategeko y'Umuryango w'Ubumwe bwa Africa (AU/UA), ihuriramo bamwe mu basanzwe ari abadepite mu bihugu byabo. Iyi nteko yahimbwe 'igikorwa cya politiki cy'urugendo rugana kuri Leta Zunze Ubumwe za Africa'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/mu-nteko-ishinga-amategeko-yumuryango-wubumwe-bwa-afurika-bateranye-imigeri-namakofe/

  • AMAFOTO : Akamwenyu ku bahamagawe bwa mbere, ubwuzu n’urukumbuzi…Imyitozo ya mbere y’Amavubi #rwanda #RwOT

    Bakoze iyi myitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma y’amasaha macye bageze mu mwiherero aho babanje no gusuzumwa icyorezo cya COVID-19.

    Ni nyuma y’amasaha macye kandi abageze muri uyu mwiherero mbere bakiriye bagenzi babo babiri basanzwe bakina hanze barimo Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonia na Ngwabije Bryan Clovis ukina muri SC Lyon yo mu Bufaransa babimburiye abakina hanze kugera mu mwiherero.

    Ikipe y’Igihugu yahamagawe na Mashami Vincent, yagaragayemo amaraso mashya menshi dore ko hari abari basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’Igihugu batahamagawe barimo Haruna Niyonzima wari usanzwe ari Kapiteni wayo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Akamwenyu-ku-bahamagawe-bwa-mbere-ubwuzu-n-urukumbuzi-Imyitozo-ya-mbere-y-Amavubi

  • Niba ubutabera bukorwa mu izina rya rubanda, Aimable Karasira na Agnès Nkusi nibaryozwe ibyaha byabo nk'uko bisabwa n'abaturage. #rwanda #RwOT

    Abaturage bababajwe n'amagambo ya Aimable Karasira ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ko uyu mugabo akurikiranwa n'ubutabera, ndetse n'abamuha urubuga ayavugiraho bakabiryozwa.

    Mu nyandiko imaze gushyirwaho umukono n'abanyarwanda benshi cyane, barimo abatuye mu Rwanda ndetse n'ababa mu mahanga, barasaba Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda gufata Aimable Karasira na Agnès Nkusi Uwimana, uyobora ikinyamakuru UMURABYO ari nacyo Karasira yanyujijemo ubuvunderi bwe, maze bagashyikirizwa ubutabera.

    Iyo nyandiko iragera ku bantu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ndetse umubare w'abayishyiraho umukono uragenda wiyongera cyane. Igisabwa ni uko niba ubutabera butangwa mu izina ry'abaturage, ijwi n'ibyifuzo byabo byahabwa agaciro.

    Aimable Karasira yakomeje kuvuga amagambo ateye kwibaza niba mu Rwanda hari abantu bafite ubudahangarwa imbere y'amategeko. Guhakana no gupfobya Jenoside , gusebya Igihugu n'abayobozi bacyo, ni ibyaha bihanwa n'amategeko, ariko nubwo Karasira yabigize akamenyero, ntiyigeze abihanirwa.

    Hari abakunze kuvuga ko Aimable Karasira yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, nyamara abamuzi neza bakavuga ko ubwo bushotoranyi abukora abugambiriye, dore ko ngo haba hari n'ababimuhera amafaranga.

    Agnès Nkusi nawe ni umunyabyaha wabigize umwuga, dore ko yigeze no gufungwa amaze guhamwa n'ibyaha birimo gusebya Umukuru w'igihugu. Mu rubanza umugizi wa nabi , Paul Rusesabagina aregwamo, haherutse gutangwa ubuhamya ko Angès Nkusi yahawe amafaranga ngo agambanire igihugu, akwiza ibihuha, anacengeza amatwara y'imitwe y'iterabwoba nka FLN na FDLR.

    Kuva ubwo buhamya bwatangwa, uyu Agnès Nkusi ntiyigeze ahamagarwa n'inzego zibishinzwe ngo nibura abitangeho amakuru arambuye.
    Mu gihe twateguraga iyi nkuru hari amakuru ahamya ko Aimable Karasira yaba yitabye RIB, ariko si ubwa mbere ayitabye 'akagirwa inama', akisubirira mu migambi ye mibisha.

    Abaturage twavuganye bagize bati:'Twizere ko kuri iyi nshuro adasubira kwidegembya no gukina ku mubyimba abababazwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside yamugize imbata'.

    The post Niba ubutabera bukorwa mu izina rya rubanda, Aimable Karasira na Agnès Nkusi nibaryozwe ibyaha byabo nk'uko bisabwa n'abaturage. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/niba-ubutabera-bukorwa-mu-izina-rya-rubanda-aimable-karasira-na-agnes-nkusi-nibaryozwe-ibyaha-byabo-nkuko-bisabwa-nabaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niba-ubutabera-bukorwa-mu-izina-rya-rubanda-aimable-karasira-na-agnes-nkusi-nibaryozwe-ibyaha-byabo-nkuko-bisabwa-nabaturage

  • Ntitukiri abana bo gufata akaboko- Perezida Ndayishimiye w’u Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida Evariste Ndayishimiye yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, aho avuze ko u Burundi bushimira Umuryango w’Abibumbye wiboneye ko kiriya gihugu kigeze ku rwego rwo rwiza.

    Yagize ati 'Dushimiye Umuryango w’Abibumbye ONU ko wiboneye ko tutakiri abana bo gufata akaboko kugira ngo tugere ku mibereho myiza y’abenegihugu bose nta kuvangura. Ntituzahwema kwereka amahanga ko dushoboye.'

    Ubu butumwa yabwanditse mu gihe ari muri Kenya mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri aho yahagurutse mu gihugu cye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi.

    Ubu butumwa bugaragaza ko Igihugu cye gikomeje kwigira, abwanditse mu gihe ubwo yajyaga muri Kenya yagiye mu ndege ya Kenya Airways ndetse akaba aherutse kujya muri Uganda na bwo agiye muri Uganda Airlines.

    Abwanditse kandi mu gihe Igihugu cye kidacana uwaka na bimwe mu bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda bimaze imyaka ikabakaba itandatu umubano wabyo urimo igitotsi.

    Mu minsi ishize abakuru b’ibi bihugu byombi bigeze gutangaza ko hari ubushake bwo gukemura ibibazo ku buryo ibihugu byombi byakongera kubana neza nk’uko byahoze.

    Gusa bigaragara ko hakirimo imbogamizi kuko mu Burundi hariyo imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda kandi bigaragara ko iterwa inkunga n’igisirikare cya kiriya gihugu.

    Urugero rwa vuba ni abarwanyi b’umutwe wa FLN baherutse kugaba igitero mu Karere ka Rusizi barimo babiri bishwe n’ingabo z’u Rwanda ndetse bagateshwa bimwe mu bikoresho by’igisirikare cy’u Burundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ntitukiri-abana-bo-gufata-akaboko-Perezida-Ndayishimiye-w-u-Burundi