Author: webrwanda

  • Rubavu: Abaturage baratabaza kubera ubujura bw’inka bukomeje gufata indi ntera –

    Ibi byasabwe n’abaturage nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 3 Kamena 2021, abajura batemye inka yari imaze amezi umunani ihaka, bagasiga imbavu ziharuye, uruhu n’umutavu wayo aho bayiciye.

    Iyi nka ni iy’umusaza witwa Ngirabatware Léonidas, utuye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, yatemwe habura ukwezi kumwe ngo ibyare.

    Asobanura uko byagenze, yagize ati “Twasanze ari imbavu gusa n’icyo gitavu cyayo, ariko twasanze abashumba barabigizemo uruhare.”

    Uyu mugabo yavuze ko ubujura nk’ubu bumaze gufata intera kuko atari inka ye gusa yibwe cyangwa ikicwa, kuko n’abaturanyi be bahuye n’iryo sanganya mu minsi ishize.

    Yagize ati “Bimaze kuba ibintu bisanzwe hano mu Karere kacu, ni ibintu biteye ubwo Leta ikwiye kubihagurukira.”

    “Ubujura butugiraho ingaruka zikomeye, nk’ubu mpombye inka n’iyo yari kuzabyara ndetse n’amata yayo. Urumva ko ari igihombo kinini ku buryo bishobora kuzansubiza inyuma [mu buryo bw’amikoro].”

    Kinyoni Paul utuye mu Murenge wa Rukingo, na we yavuze ko aherutse kwibwa inka yahakaga ariko bikarangira nta butabera abonye kuko uwo akeka ko yayibye atanaburanishijwe.

    Ati “Banjyaniye inka iri guhaka, ariko turakurikirana biranga.”

    Yavuze ko nk’umusaza usheshe akanguhe inka ye ari yo yari yitezeho amakiriro mu masaziro ye, ariko ubu akaba ashobora gusubira mu bukene kubera kubura umutungo we.

    Yongeyeho ko Leta ikwiye gufata ingamba zikwiye igahagurukira iki kibazo amazi atararenga inkombe. Yavuze ko nta muntu ukwiye kwica inka mu buryo bugayitse, bityo ko ubikoze “akwiye kujya ahanwa nk’uwishe umuntu” mu rwego rwo gutanga isomo ku bandi bajura.

    Kabangwa Ephrem utuye mu Murenge wa Nyundo na we yavuze ko iki kibazo kimaze igihe cyarabaye inshoberamahanga.

    Yakomeje ati “Bibaye umuco, bibaye n’umwuga, abajura barabafata ariko ntibituma batagaruka kuzitema. Turasaba Leta gushyiramo imbaraga, ntidusubire inyuma mu cyiciro twagombaga kuvamo.”

    Abaturage bagaragaje ko Leta ikwiye guhagurukira ikibazo cy’ubujura mu buryo bufatika.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, yavuze ko iki kibazo cyatangiye gucika intege.

    Yagize ati “Mu mezi atatu yari ashize nta bujura bw’inka buvugwa, ariko ikigaragara ni uko ba nyir’inka bagomba kumenya niba abashumba babo ari inyangamugayo, bakamenya niba baturuka ahantu hazwi, kuko bapfa gufata uwo babonye badakurikiranye imyitwarire yabo.”

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kwica inka ya Ngirabatware.

    Amakuru avugwa n’abaturage ni uko izo nka zibagwa inyama zazo zijyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi nka yari imaze amezi arindwi ihaka

    Iyi nka yabazwe hasigara inyama

  • Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi –

    Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kwizera Olivier yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Kamena 2021.

    Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ni we wabajije RIB niba koko yataye muri yombi uyu mukinnyi umaze iminsi ahagaze neza muri Rayon Sports.

    Uru rwego rwasubije ko ayo makuru ari impamo, yatawe muri yombi.

    Mu butumwa bwa RIB yagize iti “Mwiriwe neza @oswaki, ni byo koko Kwizera Olivier yafunzwe, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. Murakoze.’’

    Umunyezamu Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge

  • U Rwanda rugiye gutangira kwifashisha imbwa mu gutahura abanduye Covid-19 (Amafoto) –

    Izi mbwa zashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa 4 Kamena 2021, zatanzwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’abashakashatsi bo mu Budage.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, gitangaza ko hagiye gukorwa igeregezwa ry’uyu mushinga mu gihe cy’ukwezi, nyuma hakazakorwa ibikorwa byo kwifashisha izi mbwa mu gutahura umuntu ufite Covid-19 no kumupima.

    Izi mbwa eshanu u Rwanda rwahawe zavanywe mu Buholandi. Iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.

    Umushinga wo gupima Covid-19 hakoreshejwe imbwa ugiye gutangira mu igeragezwa hakoreshwa izigera kuri eshanu zikazajya zikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

    Imbwa zigiye kwifashishwa zifite ububasha bwo gutahura umuntu wanduye Covid-19

    Hari itsinda rifatanya na Polisi y’u Rwanda guhugura no gukoresha izi mbwa

    Imbwa yihumuriza ibipimo [samples] zafashwe ku muntu, ubundi zakumva harimo agakoko ka Coronavirus zigahita zicara aho hafi kugeza ababishinzwe baje

    Imbwa zifashishwa mu gupima no kugenzura uwanduye Covid-19

    E3DE4vAXIAUdkNe

    E3DMTqsWYAcKBvU

    E3DMVdbXMAICmen

    E3DE4u XIAcoh3J

    Amafoto: RBC na RBA


  • Amafoto – Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0. #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura imikino yo guhatanira igikombe cy'isi cya 2022, ikipe y'igihugu y'u Rwanda yateguye imikino ibiri ya gishuti aho yatumiye ikipe y'igihugu ya Central Africa, mu mukino wa mbere u Rwanda rwatsinze ibitego bibiri ku busa.

    Ni umukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, ni ibitego bibiri byatsinzwe na myugariro Rwatubyaye Abdoul ndetse na kapiteni Tuyisenge Jacques.

    Mu ntangiro z'uyu mukino u Rwanda rwabonye penaliti, nyuma y'ikosa ryakorewe rutahizamu Byiringiro Lague umusifuzi wo muri Kenya ahita tanga penaliti yaje guterwa na Tuyisenge Jacques ariko ntiyayinjiza kuko yayiteye hejuru y'izamu.

    Nyuma uyu mukino ubwo wakomezaga, Amavubi yaje gukorerwa ikosa, Imanishimwe Djabel ahana ikosa maze Rwatubyaye Abdoul abonera ikipe y'igihugu igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 29, icyo gitego kimwe akaba ari nacyo cyatandukanyije impande zombi bajya ku ruhuka u Rwanda ruyoboye ku gitego kimwe ku busa bwa Centre Africa.

    Bavuye ku ruhuka, umutoza Mashami Vincent yakoze zimwe mu mpinduka zo guhindura bamwe mu bakinnyi harimo Nishimwe Blaise wa Rayon Sport yafashije Amavubi kubina igitego cya kabiri, ni nyuma yo gucenga abakinnyi b'inyuma b'ikipe ya Central Africa maze ahereza umupira Tuyisenge nawe wacenze umukinnyi w'inyuma aboneza umupira mu rucundura, bityo haboneka igitego cya kabiri ubwo hari ku munota wa 69.

    Icyo gitego cya kabiri cy'u Rwanda ninacyo cyatandukanyije impande zombi muri uyu mukino ubanza dore ko hateganyijwe undi mukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki ya 7 Kamena 2021, ni umukino uzabera ku Sitade amahoro ku isaha ya saa cyenda.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

     

    Amavubi: Buhake Clément Twizere(GK), Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Samuel Gueulette, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge (C).

    Centre Afrique: Samolah Elvis(GK), Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Mboumbouni Dylan, Toropite Trezor, Kotton Ralph, Kondogbia Geoffrey (C), Zahibo Wilfried, Yangao Flory na Yapende Marc

    The post Amafoto — Mu mukino ubanza wa gishuti, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatsinze Central Africa ibitego 2-0. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-mu-mukino-ubanza-wa-gishuti-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yatsinze-central-africa-ibitego-2-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-mu-mukino-ubanza-wa-gishuti-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi-yatsinze-central-africa-ibitego-2-0

  • U Rwanda rugiye gutangira gupima Covid-19 hifashishijwe imbwa – #rwanda #RwOT

    Izi mbwa zavuye mu Buholandi zashyikirijwe u Rwanda ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena 2021. Imbwa yo muri ubu bwoko iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y'irindwi n'icumi.

    Umushinga wo gupima Covid-19 hakoreshejwe imbwa ugiye gutangira mu igeragezwa hakoreshwa izigera kuri eshanu zikazajya zikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, i Kanombe.

    Imbwa zigiye kwifashishwa zifite ububasha bwo gutahura umuntu wanduye Covid-19

    Inkuru irambuye ni mu kanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-gutangira-gupima-covid-19-hifashishijwe-imbwa

  • Utubari twarafunzwe ahungira mu gucuruza amashashi none yabifatiwemo – #rwanda #RwOT

    Uwo mugore yavuze ko yahoze akora mu kabari, dufunzwe kubera icyorezo cya Covid-19 ahungira mu byo gucuruza amashashi.

    Ahagana saa Tanu z'amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2021, ni bwo aba bantu uko ari babiri bashinjwa kugurisha amashashi beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

    Polisi ivuga ko aba bantu bafashwe ku bufatanye n'abaturage kuko aribo batanze amakuru y'uko bafite amashashi.

    Abafashwe bemeye icyaha cyo gucuruza amashashi kandi bitemewe banabisabira imbabazi.

    Umugore wafashwe arimo gucuruza amashashi yavuze ko yahisemo kuyacuruza kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura inzu kubera ko ubusanzwe yakoraga mu kabari kandi utubari tukaba tumaze igihe dufunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ati 'Nari mvuye i Musanze nyazaniye uyu mugabo nari mbizi ko bitemewe gusa nabikoze kubera ko nta kundi kuntu nari mfite ko kubaho. Nari nsanzwe ncuruza akabari kubera ko bwafunzwe mbikora kugira ngo ndebe ko nabona amafaranga yo kwishyura inzu.'

    Umugabo wafashwe usanzwe acuruza ibintu bipfunyikwamo, we avuga ko ayo yafatanywe afite agaciro k'ibihumbi 90 Frw. Ngo yari kuyungukamo ibihumbi 15 Frw.

    Ati 'Uyu mubyeyi yaje mu isoko ari kuyagurisha nanjye arayampa ndayamugurira, ni uko yatangiye kubimpa gusa yari inshuro ya kabiri yari ayanzaniye.'

    Yaboneyeho gusaba abandi bacuruzi kwirinda kugurisha amashashi kuko bitemewe cyane cyane ko inzego z'umutekano zahagurukiye iki kibazo.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda, CIP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aya mashashi aturuka hanze ndetse abayazana bayanyuza mu nzira zitemewe, aboneraho gusaba abaturage kwirinda gucuruza ibitemewe n'amategeko kuko bihanirwa.

    Ati 'Baraye bafashwe na polisi bafite amashashi atemewe yaciwe mu Rwanda. Yinjira mu gihugu bayacishije mu nzira zitemewe. Barayazana bakayacuruza mu Mujyi wa Kigali n'ahandi kandi impamvu yaciwe mu Rwanda ni ukubera ko agira uruhare mu kwangiza ibidukikije.'

    Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko kuba amashashi yaraciwe hari ibindi bintu biyasimbura bihari bakirinda gukora ibitemewe cyane ko baba bazi ko ingaruka zizavamo zishobora guhitana ubuzima bw'abantu zikanasenya amazi zikanangiza ibikorwaremezo.

    Ufatanywe amashashi atemewe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana na 300.000 Frw kandi ayo mashashi akayamburwa.

    Hashize imyaka isaga 15 u Rwanda ruciye ikoreshwa ry'amashashi kubera ko yangiza ibidukikije.

    Abafashwe bacuruza amashashi bavuze ko bicuza impamvu binjiye mu bucuruzi butemewe

    Uyu mugore wafashwe acuruza amashashi yavuze ko yabyinjiyemo kubera kubura akazi

    Uyu mugabo ni we waranguraga amashashi akayapfunyikamo ibyo acuruza

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda, CIP Africa Sendahangarwa Apollo, yaburiye abishora mu gucuruza ibitemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utubari-twarafunzwe-ahungira-mu-gucuruza-amashashi-none-yabifatiwemo

  • Utubari twarafunzwe ahungira mu gucuruza amashashi none yabifatiwemo –

    Uwo mugore yavuze ko yahoze akora mu kabari, dufunzwe kubera icyorezo cya Covid-19 ahungira mu byo gucuruza amashashi.

    Ahagana saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2021, ni bwo aba bantu uko ari babiri bashinjwa kugurisha amashashi beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu cyuho.

    Polisi ivuga ko aba bantu bafashwe ku bufatanye n’abaturage kuko aribo batanze amakuru y’uko bafite amashashi.

    Abafashwe bemeye icyaha cyo gucuruza amashashi kandi bitemewe banabisabira imbabazi.

    Umugore wafashwe arimo gucuruza amashashi yavuze ko yahisemo kuyacuruza kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura inzu kubera ko ubusanzwe yakoraga mu kabari kandi utubari tukaba tumaze igihe dufunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Nari mvuye i Musanze nyazaniye uyu mugabo nari mbizi ko bitemewe gusa nabikoze kubera ko nta kundi kuntu nari mfite ko kubaho. Nari nsanzwe ncuruza akabari kubera ko bwafunzwe mbikora kugira ngo ndebe ko nabona amafaranga yo kwishyura inzu.”

    Umugabo wafashwe usanzwe acuruza ibintu bipfunyikwamo, we avuga ko ayo yafatanywe afite agaciro k’ibihumbi 90 Frw. Ngo yari kuyungukamo ibihumbi 15 Frw.

    Ati “Uyu mubyeyi yaje mu isoko ari kuyagurisha nanjye arayampa ndayamugurira, ni uko yatangiye kubimpa gusa yari inshuro ya kabiri yari ayanzaniye.”

    Yaboneyeho gusaba abandi bacuruzi kwirinda kugurisha amashashi kuko bitemewe cyane cyane ko inzego z’umutekano zahagurukiye iki kibazo.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CIP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aya mashashi aturuka hanze ndetse abayazana bayanyuza mu nzira zitemewe, aboneraho gusaba abaturage kwirinda gucuruza ibitemewe n’amategeko kuko bihanirwa.

    Ati “Baraye bafashwe na polisi bafite amashashi atemewe yaciwe mu Rwanda. Yinjira mu gihugu bayacishije mu nzira zitemewe. Barayazana bakayacuruza mu Mujyi wa Kigali n’ahandi kandi impamvu yaciwe mu Rwanda ni ukubera ko agira uruhare mu kwangiza ibidukikije.”

    Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko kuba amashashi yaraciwe hari ibindi bintu biyasimbura bihari bakirinda gukora ibitemewe cyane ko baba bazi ko ingaruka zizavamo zishobora guhitana ubuzima bw’abantu zikanasenya amazi zikanangiza ibikorwaremezo.

    Ufatanywe amashashi atemewe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 300.000 Frw kandi ayo mashashi akayamburwa.

    Hashize imyaka isaga 15 u Rwanda ruciye ikoreshwa ry’amashashi kubera ko yangiza ibidukikije.

    Abafashwe bacuruza amashashi bavuze ko bicuza impamvu binjiye mu bucuruzi butemewe

    Uyu mugore wafashwe acuruza amashashi yavuze ko yabyinjiyemo kubera kubura akazi

    Uyu mugabo ni we waranguraga amashashi akayapfunyikamo ibyo acuruza

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CIP Africa Sendahangarwa Apollo, yaburiye abishora mu gucuruza ibitemewe

  • U Rwanda rugiye gutangira gupima Covid-19 hifashishijwe imbwa –

    Izi mbwa zavuye mu Buholandi zashyikirijwe u Rwanda ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena 2021. Imbwa yo muri ubu bwoko iyo ibonye umuntu wanduye Covid-19 ishobora kuguma iruhande rwe cyangwa ikicara. Kuyitoza ibi bishobora kumara iminsi iri hagati y’irindwi n’icumi.

    Umushinga wo gupima Covid-19 hakoreshejwe imbwa ugiye gutangira mu igeragezwa hakoreshwa izigera kuri eshanu zikazajya zikorera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

    Imbwa zigiye kwifashishwa zifite ububasha bwo gutahura umuntu wanduye Covid-19

    Inkuru irambuye ni mu kanya


  • Muhanga: Kudashyira ibyapa ndanga ku mihanda biratuma imodoka ziremereye ziyangiza #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu mjjyi wa Muhanga barashima iyubakwa ry'imihanda itandukanye imaze gushyirwa muri uyu mujyi, ariko bagasaba ubuyobozi kwita ku byapa ndangahantu, ibi bigaragariza ibinyabiziga ibikwiye kunyura mu muhanda uyu n'uyu bitewe n'uburemere. Bitabaye ibyo ngo iyubatswe irakomeza gusenywa n'ibimodoka biremereye niba ntagikozwe.

    Ibi babihera ku muhanda wubakishijwe amabuye uca mu Kivoka, Sitade na Fatima hakiyongeraho imihanda ya kaburimbo imaze kubakwa muri uyu mujyi, aho bemeza ko kuba iyi mihanda inyurwamo n'imodoka zose ntazibuzwa kuhanyura bituma isenyuka imburagihe rimwe na rimwe itaramurikirwa abayubakiwe ngo bayitahe.

    Amazi nayo ntabwo yoroheye iyi mihanda.

    Mugenga Leon atuye I fatima, avuga ko iyi mihanda kuba idakumira bimwe mu binyabiziga biremereye bituma isenyuka kuko iba yarubatswe bitarizweho ngo berekane imodoka zikwiye kuhanyura bijyanye n'imiterere y'umuhanda wubatswe.

    Yagize ati' Nawe reba, ni gute umuhanda wubakwa ntuhabwe uburinzi bwo kuwubungabunga ndetse zimwe mu modoka ziremereye kurusha imodoka wubakwiwe bigatuma usenyuka imburagihe kuko imiterere y'uyu muhanda ntabwo uhamanya n'imodoka ziwunyuramo'.

    Rurangwa Theodomile, we avuga ko iyi mihanda yubakwa ariko abayubatse bagakuramo ayabo bagaha na bamwe mu bayobozi za ruswa ku buryo bituma ikorwa nabi kubera abafashe indonke ku giti cyabo bagamijwe gupfunyikira abayituriye.

    Yagize ati' Iyo urebye iyubakwa ry'iyi mihanda usanga yubakwa nabi bitewe nuko bamwe muri aba batsindira amasoko yo kuyikora baba batanze amafaranga twebwe twita ruswa ku buryo usanga bayikora nabi kubera ko ababa bagomba kuyigenzura baba bakuyemo ayabo bigatuma ikorwa nabi igasenyuka vuba kandi bayubaka tuziko izamara igihe kirekire'.

    Muziranenge Jeanne d'Arc avuga ko bidakwiye kubona umuhanda wubakwa ntushyirweho ibyapa byemerera imodoka zifite uburemere butandukanye kuhanyura, ugasanga zihaciye zikangiza umuhanda. Atanga urugero rw' umubanda w'amabuye wasenywe n'ibimodoka bya rutura byazanaga itaka mu gusiba inkangu yatewe n'imvura nyishi yaguye za 2017 i Fatima.

    Yagize ati' Ntabwo bikwiye ko umuhanda wubakwa ntushyirweho ibyapa byemerera imodoka runaka zifite uburemere butandukanye, kuko iyo zihaciye ziremereye cyane usznga zihangiza kuko urebye nk'umuhanda w'amabuye warasenyutse bitewe n'ibikamumyo binini byakoreshejwe hasibwa inkangu yatewe n'imvura nyinshi yigeze kugwa muri 2017 muri aka gace k'umujyi wa Muhanga'.

    Byifashe gute ku mihanda ya Kaburimbo imaze kubakwa mu mujyi wa Muhanga?

    Bamwe mubayituriye, bavuga ko ibateza ibibazo bitewe n'amazi ayibonekaho ndetse bakemeza ko uburyo bwo gutwara amazi butanoze, aho usanga yuzura akameneka mu muhanda.

    Umwe muri aba ati 'Iyi mihanda yubatswe ni myiza irimbisha umujyi, ariko ntabwo bikwiye ko yaduteza ibibazo aho usanga uburyo bwo gutwara amazi budahwitse ndetse usanga amazi ameneka mu muhanda kubera amateme adashobora gufata amazi yose bityo akishakira inzira'.

    Mukamusana Aurea, avuga ko iyi mihanda ya kaburimbo bayubaka nabi ugasanga inasenyuka imburagihe kandi ari imihanda igaragara ko yiganwe ubuhanga. Atanga urugero rw'imbere ya Sitade ya Muhanga.

    Yagize ati' Tubona iyi mihanda yubakwa tukagirango yiganwe ubuhanga ariko usanga hari ibimenyetso byuko yubatswe nabi. Muzagende murebe ukuntu imbere ya sitade ya Muhanga hasenyutse bitewe nuko amateme ahari yubatswe cyera hubakwa sitade ugasanga yarashaje ndetse mu iyubakwa ry'uyu muhanda batarigeze babitekereza ko yaba yarashaje none yamaze gusenyuka, muzarebe neza yarasondetswe'.

    Murangwa Patrice ukoresha umuhanda wa Ruvumera, avuga ko nubwo bigaragako wubatswe vuba, ngo ufite byinshi byo kwitabwaho kuko ushobora kuzateza ibibazo abaturage. Asaba akarere kujya kareba niba ibikorwaremezo bazaniye abaturage bitazababera ibigeragezo.

    Umuyobozi w'ibikorwaremezo, imyubakire n'ubutaka mu karere ka Muhanga, Onesphore Nzabonimpa avuga ko iyi mihanda koko ikwiye gushyirwaho ibyapa byafasha kuyirinda ibimodoka biremereye. Avuga ko hari imihanda yamaze kujya mu maboko y'akarere n'indi icyubakwa, ko yasabirwa gushyirwaho ibyapa n'abayubaka mbere yo kuyitanga.

    Ati' Nibyo hari imihanda ikwiye gushyirwaho ibyapa byafasha mu kuyirinda imodoka ziremereye, gusa hari n'indi iri mu maboko y'akarere yamaze kubakwa ariko iyo tubona ko itaragera mu maboko y'akarere tuzayakira aruko hashyizweho ibyapa bibuza cyangwa biburira imodoka zirengeje uburemere kutahanyura kugirango zitayangiza'.

    Hashize imyaka 3 mu mujyi wa Muhanga hubatswe imihanda imwe nimwe yanubatswe yongerewe kuyo Perezida Kagame yemereye aka karere nka; BK -Sitade ndetse n'uva ku karere ukagera kuri sitade yahoze yitirirwa uwabaye Perezida wa mbere wu Rwanda Mbonyumutwa Dominique, aho kugeza ubu yasenywe ika yarabaye itongo ndetse ikaba imaze hafi imyaka 8 itubakwamo n'abayihawe.

    Iyo amazi yimwe inzira arayishakira.

    Mu mihanda imaze kubakwa harimo imihanda ya kaburimbo mu Kibirigi, I Kabgayi no Ku gakiriro, Mu giperefe, Kuri sitade, i Murambi no mu Ruvumera, umuhanda w'Amabuye wa Fatima wangiritse. Imwe muri iyi ikaba itarigeze itahwa ngo abaturage bayituriye babimenye ko banagomba kuyibungabunga bafasha Leta bagahora bibwira ko ba rwiyemezamirimo bakiyifite mu maboko yabo.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-kudashyira-ibyapa-ndanga-ku-mihanda-biratuma-imodoka-ziremereye-ziyangiza/