Author: webrwanda

  • Huye : Mu nka 36 400 zihororerwa izifite ubwishingizi ni 900 gusa #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, ubwo urubyiruko rw’abakorerabushake bakorera mu karere ka Huye rwagabiraga inka umubyeyi utishoboye wo mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba.

    Sebutege yasabye Kabagwira, gushyira iyi nka mu bwishingizi, anaboneraho gusaba aborozi bose bo mu Karere batarashyira inka zabo mu bwishingizi kwihutira kubikora mu rwego rwo kwirinda ibihombo.

    Yagize ati 'Umuntu wese worojwe inka, hari gahunda yatangijwe y’ubwishingizi bw’amatungo, yitwa tekana muhinzi urishingiwe, kugira noneho no mukorora yorore atekanye kugira ngo mu byago abe yashumbushywa n’ibigo by’ubwishingizi.'

    Yakomeje agira ati 'Ni gahunda rero dushishikariza abahinzi n’aborozi kugira ngo bayitabire. Nk’ubu murabona turi mu gihe cy’iki, hari igihe tujya duhura n’ibiza, amatugo akarwara byose utabiteguye. Niyo mpamvu rero iyi gahunda tuyibashishikariza kugira ngo ibe yabagoboka mu gihe cy’ibyago.'

    Musangamfura Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Huye avuga ko nubwo batagira umushahara bitababuza gufasha abatishoboye ngo icya mbere ari umutima ukunda igihugu.

    Ati 'Nibyo turi urubyiruko rw’abakorerabushake, ibikorwa dukora n’ubundi ni ubwitange, mu bushobozi buke tugenda tubona umunsi ku munsi, icya mbere ni umutima. Umutima wo gukunda igihugu, umutima wo gukunda akarere kacu ka Huye.'

    Musangamfura yasabye Kabagwira Chantal, wagabiwe inka kuzayifata neza kugira ngo izamubyarire umusaruro yoroze na bagenzi be.

    Aba basore n’inkumi bavuga ko uyu mutima wo kuzirikana abatishoboye, bawukomora ku rubyiruko rwa FPR-inkotanyi rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi rukabohora Abanyarwanda. Iyi niyo mpamvu yatumye bahitamo kugabira umuturage utishoboye bakabikora ku munsi mukuru wo kwibohora.

    Kabagwira Chantal, wagabiwe inka yashimye cyane umutima w’ubwitange w’uru rubyiruko rw’abakorerabushake avuga ko ari ubwa mbere agiye korora inka. Yari yoroye ihene, gusa ngo yahoraga yifuza inka ariko akabura amikoro yo kuyigura.

    Yagize ati 'Nishimiye iyi nka abakorerabushake bampaye, mu mutima wanjye ndanezerewe kuba banayimpaye ku munsi wo kwibohora, nkaba nibohoranye nabo, Imana ishimwe.'

    Kabagwira yavuze ko iyi nka izamufasha muri byinshi birimo kubona ifumbire agahinga akeza, abana be bazabona amata n’ibindi.

    Ati 'Iyi nka izamfasha kwiteza imbere, mbone ifumbire, mbone amata, mbone amafaranga. Nanjye nzayitaho uko nshoboye kose.'

    Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 horojwe imiryango 633. Muri rusange gahunda ya girinka munyarwanda mu karere ka Huye imaze kugera ku miryango irenga ibihumbi 20.

    Ernest NSANZIMANA
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Mu-nka-36-400-zihororerwa-izifite-ubwishingizi-ni-900-gusa

  • Musanze: Kwegerezwa Serivisi z’ubuzima babifata nk’igisobanuro nyacyo cyo kwibohora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki ni ikigo nderabuzima cya Kinigi kimaze igihe gito cyubatswe
    Iki ni ikigo nderabuzima cya Kinigi kimaze igihe gito cyubatswe

    Ujeneza Clemence, Kigali Today yasanze yivuriza ku kigo nderabuzima cya Gataraga, kimaze imyaka ikabakaba icumi cyakira abakigana, yagize ati “Iki kigo nderabuzima kitarubakwa twivurizaga ku kigo nderabuzima cya Busogo, bidusabye gukora urugendo rw’amasaha asaga atatu, tukagerayo twananiwe cyangwa twarushijeho kuremba. Hari n’abahitagamo kunywa imiti yo mu bisambu kubera ko ivuriro ryari kure. Izo mbogamizi zose twaciye ukubiri nazo nyuma y’aho Leta yacu y’Ubumwe itwubakiye iki kigo nderabuzima cya Gataraga”.

    Yongeraho ati “Umubyeyi utwite ntibikimugora kwipimisha no gukurikirana ubuzima bw’umwana, kuko izo serivisi zitwegereye. Muri make nta muntu urwara ngo ahere mu gihirahiro, kuko ibikoresho ndetse n’abaforomo bahari, ku buryo batwohereza ku bitaro byisumbuyeho mu gihe bibaye ngombwa wenda umurwayi arembye”.

    Mu Karere ka Musanze habarizwa ibigo nderabuzima 16 n’amavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Postes de santé) agera kuri 30.

    Amavuriro yo ku rwego rw
    Amavuriro yo ku rwego rw’ibanze yo mu Tugari yunganira ibigo nderabuzima mu gutanga serivis z’ubuvuzi

    Nzabarankize Jean Bosco wo mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, ni umwe mu bishimira ko begerejwe ivuriro riciriritse mu Kagari kabo, ku buryo ubu bahabwa ubuvuzi bwose bw’ibanze, bitabasabye kujya ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima.

    Ati “Mbere umuntu yararwaraga akajya kugura imiti muri farumasi, yivura indwara atazi iyo ariyo. Iyi poste de santé tumaze nk’amezi atanu twegerejwe, yaratworohereje, kuko mu gihe umuntu yumva atamerewe neza, anyarukirayo, bakamusuzuma, kandi bakamuvurira kuri mituweri”.

    Ati “Ubuvuzi bwatwegereye hafi kugera ubwo ahantu henshi nta muntu ugikora urugendo rurenze iminota 20 atabonye aho yivuriza. Ubu se ugira ngo kwibohora nyako kundi kube ukuhe bitari muri ubu buryo budufasha gukumira indwara no kuzivuza hakiri kare gutya? Ubuyobozi bwacu bwatugejejeho ibyiza byinshi mu buvuzi na n’iyi saha twishimira kandi tunashimira Perezida wacu Paul Kagame, urangaje imbere iyo bikorwa byose”.

    Ikigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe mu buryo bugezweho ni kimwe mu byo abaturage bishimira ko begerejwe
    Ikigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe mu buryo bugezweho ni kimwe mu byo abaturage bishimira ko begerejwe

    Abagana ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze byo mu Karere ka Musanze, bahamya ko muri iyi myaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, ubwiyongere bw’amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima birimo n’ibyagiye byagurwa bikongererwa ubushobozi; byiyongeraho na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, na yo ngo iri mu bibatera akanyabugabo ko kwihutira serivisi z’ubuvuzi mu gihe bazikeneye, kuko bazihabwa ku kiguzi kiri hasi cyane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, ashimangira ko kugira ngo u Rwanda rugere ku bikorwa nk’ibi, byasabye kwigomwa no gukora cyane kw’abitangiye igihugu kandi basigasira umutekano wacyo, bigizwemo uruhare n’ingabo za RPF Inkotanyi zafatanyije n’abanyarwanda.

    Abatuye mu Murenge wa Nyange na bo begerejwe Ikigo nderabuzima hafi, bikemura ikibazo cyo kurembera mu ngo
    Abatuye mu Murenge wa Nyange na bo begerejwe Ikigo nderabuzima hafi, bikemura ikibazo cyo kurembera mu ngo

    Yagize ati “Ibikorwa byose twishimira ubu, byatwaye igihe kinini cyo gutekereza no kudufasha kureba kure, bigizwemo uruhare na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abamufasha mu miyoborere y’igihugu, tubigeraho. Ni ibintu duha agaciro, kandi mboneraho no gusaba abanyamusanze kubyubakiraho, babibungabunga, kandi bakarushaho kunoza imikorere n’imitekerereze, hanyuma dukomeze gukataze mu iterambere twiyemeje”.


  • Amafoto ateye ubwuzu ya Knowless ukomeje kugira ikimero kivugisha benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze imyaka irenga 10 mu ruhando rwa muzika ,ndetse akomeza kugenda avugisha abatari bake bitewe n'ikimero cye gitangaje.

    Knowless wigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo ze ziryoheye amatwi aririmba,akomeza kugaragara nk'ukiri inkumi kandi ari umubyeyi w'abana babiri.

     

    Hano twabateguriye amafoto ye ateye ubwuzu agaragaza ubwiza n'ikimero by'uyu muhanzikazi Butera Knowless ugaragara nk'inkumi kandi abyaye kabiri. Amafoto ye tugiye gukoresha ni ayo mu bihe bya vuba kuva mu 2020 kugeza uyu munsi.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/amafoto-ateye-ubwuzu-ya-knowless-ukomeje-kugira-ikimero-kivugisha-benshi/

  • Huye : Polisi yabaguye gitumo bikingiranye muri Resitora bayihinduye akabari #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe ku wa 03 Nyakanga 2021 mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00) aho bari muri Resitora y’uwitwa Nshimiyimana Anatole bakunze kwita King w’imyaka 43.

    Aba bose uko ari 17 bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma iherereye mu Karere ka Huye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru abaturage bahaye Polisi.

    Yagize ati 'Abaturage baduhaye amakuru ko Resitora ya Nshimiyimana iherereye mu kagari ka Gitwa mu Mudugudu wa Nyarurembo, itakiri Resitora ahubwo yahindutse akabari abantu basigaye banyweramo inzoga. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise tujyayo dusanga koko hari abantu bifungiraniyemo dukomanze banga gufungura kuko bari basinze nyuma nibwo baje kwemera barafungura dusanga banywa begeranye nta bwiriza na rimwe rijyanye no kwirinda Covid-19 bigeze bubahiriza.'

    SP Kanamugire yibukije abaturarwanda ko kwirinda no kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 birebwa na buri wese kandi bigakorwa igihe cyose.

    Ati 'Biteye agahinda kubona hakiri abantu bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo badasiba kubona no kumva umubare w’abo gihitana n’abacyandura buri munsi. Uyu Nshimiyimana yafashe icyari Resitora agihindura akabari agerekaho kurenza amasaha yagenwe yo kuba abantu bafunze buri wese yageze mu rugo.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abafata Resitora cyangwa amaduka bakabihinduramo utubari bibwira ko Polisi itazabafata bibeshya kuko kubufatanya n’abaturage bazajya bafatwa.

    Yagize ati 'Abantu bakwiye kumenya ko kwirinda ari ukurengera ubuzima bwabo ntibashake ubwinshi bw’inyungu babicishije mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 ndetse n’ibihano. Bamenye ko Resitora cyangwa iduka atari akabari kandi ko bakwiye kubahiriza amasaha yagenwe.'

    Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa ndetse asaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

    Abafashwe nyuma yo kwerekwa itangazamakuru baripimisha icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo, bakangurirwe kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19 banacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Polisi-yabaguye-gitumo-bikingiranye-muri-Resitora-bayihinduye-akabari

  • Burera : Umugabo washakishwaga akekwaho kwica umugore we bamusanze mu kiyaga yapfuye #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Hashakimana Jean Pierre wabonetse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga ureremba muri kiriya kiyaga.

    Uriya murambo wabonetse mu gace gaherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama muri kariya Karere ka Burera.

    Umuryango wa Hashakimana Jean Pierre na Uwimana Pascasie uherutse kwicwa akubiswe ifuni n’uyu mugabo we, basize abana bane batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo, bikavugwa ko bari basanzwe babana mu makimbirane ashingiye ku mitungo.

    Jean Pierre Mushakarugo uyobora Akagari ka Rurembo aho uriya murambo wabonetse, avuga ko abaturage ari bo bamenyesheje inzego ko babonye umurambo mu kiyaga, bagiye kureba basanga ni iwa Hashakimana.

    Uyu muyobozi kandi avuga ko Hashakimana yari amaze iminsi ashakishwa kuko yakekwagaho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe.

    Yagize ati 'Bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, yahise atoroka ntiyongera kuboneka, mu gihe yari agishakishwa kugira ngo akorweho iperereza ni bwo twasanze yapfuye dukeka ko yiyahuye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Burera-Umugabo-washakishwaga-akekwaho-kwica-umugore-we-bamusanze-mu-kiyaga-yapfuye

  • Twirinde kwishora mu Ngengabitekerezo kubera gushukishwa ibyo tudafite – Umuyobozi wa NFF Rwanda #rwanda #RwOT

    Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) ibinyujije mu ishuri ry’incuke rya Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice basoje igikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umuyobozi wayo yasabye abantu kwirinda kwishora mu ngengabitekerezo ya Jenoside kubera gushukishwa ibintu.

    Iyi Fondasiyo yatangiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 2008 ariko bikaba byari ku nshuro ya 8 bibuka Abana n’Ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Kuri iyi nshuro ibikorwa byo Kwibuka byanyujijwe muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice, ni mu gihe ibyo kwibuka Abana n’Ibibondo byo byabereye mu mashuri yose agize akarere ka Kicukiro.

    Bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa byo gusoza Kwibuka, ubutumwa bwatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Mu ijambo rye, umuyobozi wa NFF Rwanda, Ndayisaba Fabrice yasabye abantu kwirinda kwishora mu Ngengabitekerezo ya Jenoside kubera gushukishwa ibyo badafite.

    Ati'dukomeze kandi twirinde kwishora mu Ngengabitekerezo ya Jeniside kubera gushukishwa ibyo tudafite, tunyurwe na duke tubona cyangwa dufite, ibintu ni ibishakwa ntihazagire ubizira.'

    Yakomeje kandi ashimira abana n’urubyiruko berekanye ko bakiriye neza igitekerezo cyo kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati'Ndashimira cyane abana n’urubyiruko bose banyeretse ko bakiriye neza igitekerezo nagize cyo kwibuka bagenzi bacu bazize urw’agashyinyaguro ndetse mbashimira ko bakomeje gukurana umuco mwiza w’ub’umuntu n’urukundo rwo kwifurizanya ibyiza mu buzima buzira amashyari n’urwango ndetse no gutekereza neza, gukorera igihugu neza mu buryo bwose bushoboka twirinda kwinjira mu ngeso mbi zirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    'Dukomeze Kwibuka twiyubakira igihugu neza, duharanira gukora ibyiza tudacika intege mu buzima bwacu cyangwa ngo twemerere abandi baziduce.'

    Ibi bikorwa byo gusoza Kwibuka, byahuriranye n’umunsi wo Kwibohora, Ndayisaba Fabrice akaba yifurije abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora aho yabasabye gukomeza gutekereza neza no gukorera neza igihugu cy’u Rwanda birinda kukigambanira kuko bishobora kugisubiza mu icuraburindi Ingabo za FPR Inkotanyi zagisanzemo ubwo zazaga kukibohora.

    Ndayisaba Fabrice yasabye Abantu kutagwa mu mutego wo gushukishwa ibintu ngo birohe mu Ngengabitekerezo ya Jenoside

    Kuva 2008 NFF Rwanda yibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

    Kwibuka abana n’ibibondo mu mashuri ya Kicukiro bimaze kuba umuco

    Ibikorwa byose byo kwibuka byanyujijwe muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/twirinde-kwishora-mu-ngengabitekerezo-kubera-gushukishwa-ibyo-tudafite-umuyobozi-wa-nff-rwanda

  • Yannick Mukunzi yongeye kwigaragaza, Meddie Kagere asoza icyumweru mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bakina hanze yarwo bamwe ntibahiriwe n’impera z’icyumweru aho nka Meddie Kagere na Simba SC basoje icyumweru mu marira n’agahinda nyuma yo gutsindwa na mukeba w’ibihe byose, ni mu gihe Yannick Mukunzi yatsinze igitego muri 3 byahesheje ikipe ye amanota 3.

    Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Emery Mvuyekure ukomeje kugorwa n’imvune y’urutugu ntabwo yari mu bakinnyi ikipe ye ya Tusker FC muri Kenya yakoresheje banyagirira Ulinzi Stars iwayo 4-1 mu mukino wa shampiyona.

    Muri iyi shampiyona kandi ejo hashize ku Cyumweru ikipe ya Bandari FC y’umutoza Cassa Mbungo Andre yanganyirije mu rugo na City Stars. Iyi shampiyona iyobowe na Tusker FC ifite amanota 47, Bandari ni iya 6 n’amanota 33.

    Cassa Mbungo Andre yanganyije na City Stars

    Ku wa Kane w’icyumweru gishize byari ibyishimo bikomeye kuri Iranzi Jean Claude na Pharco FC mu cyiciro cya kabiri mu minsi kuko basoje shampiyona ku mwanya wa mbere bahita bazamuka mu cyiciro cya mbere.

    Pharco FC yari mu itsinda C, yasoje ku mwanya wa 1 n’amanota 64 nyuma yo gutsinda Ben Ebeid 3-0, ni umukino Iranzi Jean Claude atari mu bakinnyi bakoreshejwe kuri uwo mukino.

    Yabaye iya mbere inganya amanota na Haras El Hodood yatsinze Dikernis 3-1 ariko Pharco ikaba izigamye ibitego 38 mu gihe Haras El Hodood ari ibitego 29.

    Iranzi Jean Claude na Pharco FC bazamutse mu cyiciro cya mbere

    Tariki ya 3 Nyakanga 2021, ni ukuvuga ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, byari ibirori muri Tanzania ahari hateganyijwe umukino w’ikirarane uhuza abakeba muri iki gihugu(Yanga na SimbaSC) uzwi nka Kariakoo Derby.

    Aya makipe yombi akinamo abanyarwanda ariko Haruna Niyonzima ntabwo yari mu bakinnyi Yanga yitabaje kuri uyu mukino, ni mu gihe rutahizamu Meddie Kagere we muri Simba SC yari yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Simba SC bitewe n’uko ihagaze muri iyi minsi niyo yahabwaga amahirwe, igitego cya Zawadi Mauya ku munota wa 12 cyatumye Yanga iyobora umukino hakiri kare, Simba SC yari yizeye kuwutsinda ikanayitwariraho igikombe yaje gushaka igitego irakibura, umutoza agenda akora impinduka na Meddie Kagere yinjira ku munota wa 69 asimbura Chama ariko nabwo biba iby’ubusa, umukino urangira ari 1 cya Yanga ku busa bwa Simba SC.

    Simba SC iracyayoboye n’amanota 73, Yanga 70, Azam FC ya Ally Niyonzima ifite 64 mu gihe KMC ya Migi iri ku mwanya wa 6 n’amanota 42.

    Meddie Kagere ntabwo yahiriwe n’impera z’icyuwmeru

    Ku wa Gatanu, umunyezamu Twizere Clement Buhake yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye ya Strommen IF mu cyiciro cya kabiri yatsindaga 2-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona. Iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n’amanota 10 ku rutonde ruyobowe na HamKam ifite 20.

    Zari impera z’icyumweru nziza cyane kuri Yannick Mukunzi wakinnye iminota 90 akanatsinda igitego muri 3 ikipe ye yanyagiyemo Haninge mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Sweden.

    Yannick Mukunzi ni we wafunguye amazamu ku munota wa 42, Naeem Mohammed atsinda icya 2 ku munota 48 ni mu gihe Ahmed Bonnah yatsinze icya 3 ku munota wa 55. Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 32 ku rutonde ruyobowe na Brommapojkarna ifite 36.

    Yannick Mukunzi yatsindiye igitego ikipe ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-yongeye-kwigaragaza-meddie-kagere-asoza-icyumweru-mu-gahinda-gakomeye

  • Papa yajyanwe mu bitaro by'i Roma gukorerwa 'opération' #rwanda #RwOT

    Papa Francis yajyanwe mu bitaro by'i Roma mu gikorwa cyo kumubaga mu rura runini cyari gisanzwe kiri kuri gahunda cyo kuvura ikibazo arufitemo.

    Umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni yavuze ko andi makuru azatangwa kumubaga mu bitaro bya Kaminuza bya Gemelli birangiye.

    Mbere yaho kuri iki cyumweru, Papa Francis, w'imyaka 84, yagejeje ubutumwa ku bantu babarirwa mu bihumbi basuye urubuga rwa St Peter's Square.
    Mu itangazo, Vatican yavuze ko Papa acyeneye kuvurwa ikibazo cy'uburwayi bw'urura runini buzwi nka 'symptomatic diverticular stenosis'.

    Ubu burwayi butuma haza amapfundo mu rura runini. Ibi bishobora gutuma rufungana.Ibimenyetso by'ubu burwayi birimo nko kubyimba inda no kuribwa mu nda kenshi.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/05/papa-yajyanwe-mu-bitaro-byi-roma-gukorerwa-operation/

  • Rwamagana: Inkoramutima za APR FC zafashije abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu byo bafashishijwe harimo toni y’ifu ya Kawunga, ibiro 400 by’umuceri, ibiro 500 by’isukari n’amakarito 10 y’isabune ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.

    Umuyobozi w’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC, Friend Sam avuga ko batekereje iki gikorwa bagamije kwifatanya na bo mu munsi mukuru wo kwibohora no kuzirikana ubutwari bagize.

    Ati “Twashatse kwifatanya na bo muri uyu munsi wo kwibohora ariko tunabagaragariza ko tuzirikana ubutwari bwabo mu rugamba rwo kwibohora. Gusa neza no kubaho neza kw’igihugu cyacu ni bo tubikesha.”

    Akomeza agira ati “Iyo umuntu acitse amaboko, amaguru n’ubuzima aba yatakaje. Hari abatakiriho batakaje ubuzima bwabo kugira ngo tugire imibereho myiza, tugire igihugu cyiza nk’iki. Ni bo tubikesha.”

    Friend Sam avuga ko bashatse kugaragariza abamugariye ku rugamba urukundo ndetse banazirikana uruhare rwabo bagize mu mibereho myiza yabo ( Inkoramutima za APR FC), bityo kugira icyo bigomwa mu byo bakora ntacyo byaba bitwaye.

    Avuga ko bahisemo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko ubuzima ari bwo ngombwa ndetse bashyiraho n’ibiribwa bitewe n’ibihe bya COVID-19 kugira ngo bizabunganire mu gihe indwara ya COVID-19 ikomeje hakaba hasubiraho Guma mu Rugo.

    Mu Murenge wa Muyumbu, abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’imiryango yabo 124 ni bo bafashijwe naho mu Murenge wa Karenge hafashwa 56.

    Inkunga yose yatanzwe ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,760,000 yakusanyijwe n’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC bitwa Inkoramutima za APR FC.

    Gufasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’abacitse ku icumu ni ibikorwa bisanzwe bikorwa na Fan Clubs za APR FC.