Author: webrwanda

  • Musanze: Abakozi bashya bashyizwe mu tugari bitezweho umurimo unoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy
    Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy’abakozi badahagije mu tugari cyateraga icyuho mu mitangire ya serivisi

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko hari hashize igihe tumwe mu tugari tudafite abakozi, bigatera icyuho gikomeye ku mitangire ya serivisi, ari na yo mpamvu mu rubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Musanze, hatoranyijwemo abagera kuri 49, bashyirwa muri iyo myanya kugira ngo bazibe icyo cyuho.

    Yagize ati “Hari hashize igihe dufite icyuho cy’abakozi bo mu Tugari, nk’ahakagombye kuba hakora abantu babiri ugasanga wenda ari umuntu umwe. Byabaga bivunanye hamwe akazi ntikagende neza, n’uwabashije gukora ibyo asabwa bikamuvuna cyane, serivisi duha abaturage zikadindizwa n’uko abakozi ari bacye”.

    Yongera ati “Mu gihe tumaze dukorana n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), bagiye bagaragaza ubwitange n’ubushake bukomeye mu nshingano zose tugenda tubaha za buri munsi. Ari na yo mpamvu twatoranyijemo bacyeya muri bo bahuje n’umubare twari dukeye, kugira ngo babe bazibye kiriya cyuho mu gihe tugitegereje igisubizo kirambye, kandi twizeye ko bazahagarara neza muri izo nshingano twabahaye”.

    Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ibijyanye n’ibizamini byanditse n’ibikorwa mu buryo bw’ikiganiro (Interview) ku bashyirwa muri iyo myanya, ntibyashobotse kubera ko ibikorwa bihuza abantu benshi muri iki gihe bitemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

    Mayor Nuwumuremyi ati “Bisanzwe bizwi neza ko iriya myanya y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe iterambere ryatwo, ipiganirwa binyuze mu bizamini bikorwa mu buryo bwanditse n’ibikorwa mu buryo bw’ikiganiro, abitwaye neza kurusha abandi bakaba ari bo bayegukana. Muri iki gihe rero ntabwo byashobotse ko duhuza abantu baturutse imihanda yose hirya no hino mu gihugu, ngo tubakoreshe ibyo bizamini by’akazi, kubera icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu twahisemo ko uru rubyiruko rwaba rukora ako kazi, ari na ko dukomeza gucunganwa n’uko icyorezo gicogora, ibintu byose bikabona kujya mu buryo”.

    Mu byo Ndangamira James, Umunyabanga Nshingwabikorwa mushya w’Akagari ka Kampanga, mu Murenge wa Kinigi agiye kwibandaho, afatanyije na bagenzi be bakorana ku rwego rw’Akagari n’Imidugudu, birimo kurushaho kwita ku bikorwa remezo bagejejweho, harimo n’Umudugudu w’icyitegererezo baherutse kwegerezwa n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

    Yagize ati “Mu byo nzibandaho, birimo kwita ku iterambere ry’Akagari nyoboye, by’umwihariko nshyira imbaraga nyinshi mu gusigasira ibikorwa remezo byinshi twegerejwe, birimo n’uriya mudugudu w’Icyitegererezo twubakiwe na Perezida wacu Paul Kagame. Ni umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho, kandi bisaba ko dufatanya n’abawutuye kubungabunga inyubako, zikorerwa isuku mu buryo buhoraho kugira ngo ibyo bikorwa bizarambe”.

    Mu bindi abahawe inshingano zo kuyobora utugari mu rwego rw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abashinzwe iterambere, harimo gukomeza gufatanya n’abaturage gukumira Covid-19.

    Bazirete Clementine ushinzwe iterambere mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve, yagize ati “Mu nshingano nyinshi twakoreraga mu rwego rwa Youth Volunteers, harimo n’ubukanguramabaga mu gukumira Covid-19. No mu nzego z’ibanze aho ntangiye imirimo mishya nashinzwe, biransaba gukora cyane no kutaba mu biro. Mu bindi Covid-19 itagomba kutwibagiza ni ugushishikariza abaturage kudacikanwa no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwita ku buhinzi n’izindi gahunda zituma iterambere ry’abaturage rirushaho kuzamuka”.

    Akarere ka Musanze kari gafite icyuho cy’Utugari 25 tutagiraga Abanyamabanga Nshingwabikorwa ndetse utugera kuri 24 ntitwagiraga abakozi bashinzwe iterambere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yibukije abahawe inshingano zo kuhayobora, kurangwa n’umurimo unoze, baha serivisi nziza ku babagana, ariko by’umwihariko bakita cyane ku gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abizeza ko urwo rugamba batazarurwana bonyine, kuko n’inzego zubakitse kuva ku Mudugudu kugera ku Ntara utwo tugari tubarizwamo; abafatanyabikorwa n’inego z’umutekano ziri. Abanyamabanga nshingwabikorwa n’abashinzwe iterambere mu Tugari batangiye gukora izo nshingano kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru uko ari 49, biteganyijwe ko bazazikora mu gihe cy’amezi atandatu.


  • Ese COVID-19 niyo koko yatumye Amavubi atajya muri CECAFA? Cyangwa ni agakingirizo? #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu abantu baribaza ukuri ku ihagarikwa ry’amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA iteganyijwe muri uku kwezi, ni mu gihe imbogamizi y’icyorezo cya COVID-19 yatanzwe benshi batayemeye kuko hari andi makipe arimo gusohoka akajya mu marushanwa.

    Ku mugoroba w’ejo nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ ryasohoye itangazo rivuga ko bitewe n’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Delta Variant bwageze mu Rwanda, hakiyongeraho ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo, Amavubi U23 yagombaga kwitabira CECAFA izabera muri Ethiopia na Sconavia WFC yagombaga kwitabira CECAFA muri Kenya, imikino yose iteganyijwe kuva tariki ya 17 – 31 Nyakanga 2021, atakigiyeyo.

    Ibi ariko ntabwo byakiriwe neza n’abantu batandukanye aho iki cyorezo cyitiriwe iri hagarikwa atari byo kuko hari amarushwa u Rwanda ruzakira hari n’andi makipe agomba kwitabira amarushanwa yo hanze kandi iki cyorezo kigihari.

    Byatumye abantu bibabaza niba koko uku guhagarika amakipe y’umupira w’amaguru byaba byatewe n’icyorezo koko cyangwa niba hari ikindi kibyihise inyuma kuko mu kwezi gushize kwa Kamena 2021, u Rwanda rwitabiriye irushanwa rya Beach Volleyball ryabereye muri Maroc.

    Muri Volleyball kandi ikipe y’igihugu y’abangavu(U20) iri mu Buholandi mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi aho baraye banatsinzwe umukino ubanza n’u Buholandi amaseti 3-0.

    Kugeza ubu abakinnyi bazitabira Imikino Olempike(Olympic Games) izabera mu Buyapani bahagarariye u Rwanda, bamaze kugera muri iki gihugu.

    Tugarutse mu Rwanda, guhera tariki ya 14-18 Nyakanga 2021 u Rwanda ruzaba rwakiriye ibihugu 27 bizakina irushanwa rya Beach Volleyball World Tour izabera i Rubavu.

    Guhera tariki ya 12 -17 Nyakanga u Rwanda kandi ruzakira imikino y’Akarere ka 5 mu bagore muri Afrobasket Women’s Qualifiers aho rizahuza u Rwanda, Kenya, Misiri na Sudani y’Epfo.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ko nta kindi ryatangaza birenze ku itangazo yasohoye.

    Mu gusaka kumenya icyo Minisiteri ya Siporo ibivugaho ndetse ibe yanakura abantu mu rujijo, ISIMBI yagerageje kuvugana n’umunyamabanga uhoraho muri Misiteri ya Siporo, Shema Maboboko Didier ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa, ni mu gihe n’umuvugizi w’iyi Minisiteri atitabaga na we telefoni ye ngendanwa.

    Inkuru bijyanye:
    Amavubi ntakitabiriye CECAFA U23

    Scandinavia yo mu Rwanda yisanze mu itsinda C n’ikipe yo muri Kenya na Djibouti

    Ikipe y’igihugu yatangiye igikombe cy’Isi itsindwa isuzuguwe

    Amavubi U23 ntakitabiriye CECAFA

    Scandinavia yagombaga kujya muri Kenya

    Abangavu b’u Rwanda bari mu Buholandi

    Ruzakira Beach Volleyball

    U Rwanda ruzakira imikino ya Afrobasket

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ese-covid-19-niyo-koko-yatumye-amavubi-atajya-muri-cecafa-cyangwa-ni-agakingirizo

  • 'Ngo ayikuramo arongera ayisubizamooo..' ijambo rya Shaddyboo rikomeje gusaza benshi ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yateye urwenya abakunzi be ku gitego kapiteni w'ikipe y'igihugu y'Ubwongeleza Harry Kane yatsinze ateye penelite, bamwe batangira kwiyumvira igishegu.

    Ikipe y'u Bwongereza yabonye itike y'umukino wa nyuma mu irushanwa rya Euro rimaze iminsi riba ku mugabane w'u Burayi.

    Shaddyboo usanzwe ari umunyarwenya ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo akunze gushyirao, yagize icyo avuga kuri kiriya gitego, ati 'Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.'

    Ni igitekerezo cyatumye benshi basusuruka ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo yakoresheje isa nk'ishotorana iganisha ku bikorwa by'abakuze.

    Umunyamakuru Ramesh Nkusi na we ukunze kwisanzura kuri Twitter, yahise agira ati 'Inki se ? [abaza iyo Shaddyboo yavuze ko yayikuyemo akayisubizamo]'

    Undi na we witwa Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) Ati 'Yewe hari imvugo zijya zincanga kandi ngo ubu ngo ni ukuzimiza da ?'

    Naho Nana Batinya ati 'Ayikuyemo se itagiyemo ? Wigeze uyibonamoo ?'

    Naho Kimasa ati 'ESE wowe ibintu byose ubibonamo kuyikuramo no kuyisubizamo !!! Burya koko umuntu arota ibyo akunda.'

    Iki gitego cya kapiteni Harry Kane nicyo cyahesheje ikipe y'Abongeleza itike yo gukina unukino wanyuma wa EURO 2020, kuko byarangiye itsinze ibutego 2-1 Darnmark.

    Ni igitego cyabonetse bigoranye ku ikosa ryakorewe Rahim Stelling mu rubhga rw'amahina umusifuzi yemeza penalite yahawe Harry Kane.

    Ubwo yayiteraga umuzamu yabanje kuyikuramo arayiruka undi nawe ayisubizamo kijyamo ari nabyo Shaddyboo yagendeyeho asetsa abantu be.

    Uyu mugore ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, asanzwe azwiho gutera urwenya by hato na hato.

    ShaddyBoo ubusanzwe ni umugore w'abana babiri b'abakobwa yabyaranye na Mddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y'abahanzi.Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

    Muri Gicurasi mu mwaka wa 2020, ubwo ShaddyBoo yaganiraga n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/10/ngo-ayikuramo-arongera-ayisubizamooo-ijambo-rya-shaddyboo-rikomeje-gusaza-benshi-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Nyanza: Abantu 19 bafashwe bashinze akabari mu ishyamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo 19 bafashwe tariki ya 07 Nyakanga 2021, bafatirwa mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Gihisi B, naho abandi 22 bafatirwa mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo.

    Yagize ati “Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafatanya kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 bageze mu Mudugudu wa Gihisi B mu gihe cya saa moya z’umugoroba, abaturage babaha amakuru ko hari abantu bashinze akabari mu ishyamba riri hafi aho. Bahise bajyayo koko muri iryo shyamba bahasanga abantu 19 barimo banywa inzoga begeranye nta n’umwe wambaye agapfukamunwa”.

    SP Kanamugire yavuze ko ako kabari ko mu ishyamba ari ak’uwitwa Mukamana, uyu ngo asanzwe acuruza ibigage n’inzoga zindi zitemewe zizwi ku izina rya dunda ubwonko, nk’uko abaturage babivuga.

    Uwo Mukamana ngo ubusanzwe acuruza yikingiranye agafungura umuryango wo mu gikari gusa, abo 19 bafashwe bakaba bari basohotse mu kabari ke basohokanye inzoga ndetse zashira akabashyira izindi aho mu ishyamba, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Akomeza avuga ko abandi 22 bafashwe tariki ya 08 Nyakanga 2021, bafatiwe mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo mu tugari dutandukanye. Muri abo bantu harimo abatambara agapfukamunwa, abarengeje amasaha yo gutaha, abatafunze amaduka yabo ku masaha yashyizweho ndetse n’abandi bagiye bafatwa batubahirije amabwiriza yandi ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    SP Kanamugire yongeye kwibutsa abaturage muri rusange ko kwirinda Covid-19 ari inshingano za buri wese, ko atari ukubikora kubera ubonye Polisi.

    Yagize ati “Aya mabwiriza agamije kubarinda kwandura Covid-19 no kwirinda kuyanduza abandi. Abajya kunywera inzoga mu ishyamba cyangwa n’ahandi bibwira ko bihishe Polisi n’izindi nzego baribeshya kandi baranihemukira kuko Coronavirus yo ntiyihishwa. Aho bazajya hose mu gihe batubahirije amabwiriza yo kuyirinda izabasangayo, icyababera kiza tunabakangurira ni ugukurikiza ayo mabwiriza yose uko yakabaye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, aganira n’aba bafashwe yabibukije amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo abibutsa ko Leta iyashyiraho igamije ko buri muturage ayasobanukirwa kandi akayubahiriza.

    Ati “Ntibikwiye ko haba hakiri umuturage utarumva cyangwa ngo abone ubukana bw’iki cyorezo buri munsi hatangazwa imibare y’abantu gihitana n’abacyandura. Abantu bakwiye kwirinda kwandura no kwanduza abandi, kugira ngo bigerweho rero ni uko bakurikiza amabwiriza atangwa”.

    Abafashwe bajyanywe ku biro by’imirenge bafatiwemo barigishwa banacibwa n’amande, mu gihe akabari ka Mukamana Solange kafunzwe acibwa n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

  • Manzi Thierry yerekeje ku mugabane w' u Burayi, Amafoto #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021, nibwo myugariro Manzi Thierry yafashe rutemikirere yerekeza muri Georgia mu ikipe ye nshya ya Fc Dila Gori.

    Manzi Thierry yaje muri APR FC 2019 avuye mu ikipe ya Rayon Sports akaba yaramaze imyaka ibiri mu ikipe y'ingabo z'igihugu akaba yarayibereye kapiteni kuva yayigeramo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/10/manzi-thierry-yerekeje-ku-mugabane-w-u-burayi-amafoto/

  • Rusizi : Abagore 50 bari bivuganye umucamanza bamuziza kurekura uwabibye Miliyoni 500Frw #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nyakana aho aba bagore bavuga ko uwitwa Niyoyankunze Esperance ari kwidegembya yarabibye asaga Miliyoni magana atanu y’u Rwanda (500.000.000Frw) mu ihererekanya ry’amafaranga mu kiswe Blessing akabacikira mu Mujyi wa Kigali nyuma akaza gufatwa agashyikirizwa RIB nyuma bakamubona i Kigali kandi atarabishyuye.

    Aba baturage bavuga ko bashishikarijwe kujya muri irihererekanya ry’amafaranga (pyramide) babeshywa ko ari Ibimina mu buryo bubiri hari ikitwa 'Ujama’ ndetse na 'Blessing’ baje kwamburirwamo bandikira Minisitiri w’intebe kuwa 01 kamena 2021 basaba Leta ko yabafasha kwishyuza ababambuye amafaranga yabo.

    Niyoyankunze Esperance wari warabashishikarije ku jya muri iyi pyramide yitwa Blessing yaje kuva mu karere ka Rusizi aho atuye akaba ari naho yakoreye ibikorwa byose ahungira ikigali aza gufatirwayo ashyikirizwa RIB n’ubushinjacyaha ntiyazanwa kuburanishirizwa i Rusizi nkuko abandi babazana,

    Abaturage bandikiye Procureur General basaba dosiye ya Niyoyankunze Esperence igakurikiranwa i Rusizi ariko siko byagenze ahubwo bamubonye yarafunguwe atabishyuye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni magana atanu yabambuye nk’uko babivuga.

    Nyuma yo kubona uyu mugore yidegembya muri Kigali ngo bahisemo kwicara ku Rukiko basaba ko yatabwa muri yombi maze akaryozwa amafaranga yabo yatwaye cyangwa bagahabwa ibisobanuro byimbitse kuko batazi uko yafunguwe.

    Abaturage babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bagiye ku Rukiko Rukuru rwa Rusizi bavuga ko bashaka kwishyurwa amafaranga yabo kubera ko ari yo bari bacungiyeho, kuba barambuwe byabagizeho ingaruka zirimo no gusenya ingo kuko hari abagore bari babigiyemo abagabo babo batabizi.

    Uyu muturage ati 'ntabwo ari imyigaragambyo nkiyo muzi twicaye ku Rukiko Rukuru tuje kubaza impamvu tutabona amafaranga yacu ,abo RIB yagiye ifata bagiye bafungurwa tutishyuwe, ntabwo tuzi impamvu bafunguwe ntitwizeyeko tuzayabona kandi bari gufungurwa.'

    Umubyeyi ufite abana babiri b’impinja watandukanye n’umugabo we kubera kwamburwa yagize ati' Nazanye impinja z’amezi abiri, twatanze badushishikariza ko ari Ibimina byo kugirango tuzamurane nk’abagore, nashwanye n’umugabo nari nabikoze atabizi ,turashaka amafaranga yacu.'

    Undi ati 'Nta mutekano mfite nari natanze miliyoni ebyiri imwe niyo yari iyanjye indi nari nayigujije aho nagujije bari kunyishyuza.'

    Bavuga ko ababibye amafaranga yabo bakingiwe ikibaba n’ibikomerezwa muri Leta.
    Aba baturage bakomeza bavugako bakeka ko impamvu batayasubizwa ari uko ababambuye bafite abandi bantu bo mu miryango yabo bakomeye mu buyobozi babari inyuma.

    Bavuga ko bari gukorerwa akarengane n’abashyigikiwe n’ibikomerezwa mu nzego za Leta zitandukanye kuko hari n’abatangiye guterwa ubwoba basaba guceceka cyangwa bagahura n’ibindi bibazo batazabasha kwikuramo.

    Aba baturage bavuga ko ibyiswe Ibimina birimo Ujamaa na Blessing byazanywe muri Rusizi na Rugwiro Nadine uhagarariye Banki y’Abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba n’umugabo we witwa Bigirimana Elie uhagarariye Umurimo Bank mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyirabashongore Laetitia usanzwe ari mushiki wa Mayor wa Rusizi Kayumba Ephrem.

    Si aba gusa bafunguye ubu bucuruzi bwa Pyramide kuko harimo uyu Niyoyankuze Esperance ufite umugabo witwa Usengumuremyi Michel ukora mu rwego rw’iperereza rwa NISS ndetse na musaza we witwa Niyonkuru Zephanie ushinzwe ubukerarugendo muri RDB.

    Mu ibaruwa aba bagore bandikiye Minisitiri w’Intebe bavuga ko uyu Niyoyankuze Esperance yitwaza ibyo bikomerezwa ku buryo niyo bamurega ntacyo byatwara.

    Ku itariki ya 04 Nyakanga2021, Rugwiro Nadine na Nyirabashongore Laetitia bashinze pyramide yitwa Ujamaa batawe muri yombi na RIB, barafunzwe mugihe iperereza rigikorwa kugirango bashyikirizwe urukiko.

    Niyoyankunze Esperence washinze pyramide yitwa Blessing yafashwe mbere yabo, aza kurekurwa mu buryo abaturage bavugako batazi,ikimina kimwe cyari kigizwe n’abantu 500.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, aherutse kuvuga ko abashishikariza abandi kujya mu bucuruzi bw’amafaranga baba bari gukora icyaha gihanwa n’amategeko.

    Ati 'Abakora ibi bikorwa baba bakora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gihanwa n’ingingo 174 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.'

    'Iri tegeko rivuga ko umuntu wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitirira izina ritari ryo cyangwa umurimo adafite akizeza icyiza iyo abihamijwe n’urukiko abihanishwa n’igifungo cy’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.'

    RIB iributsa Abanyarwanda ko iri tegeko rireba buri muntu wese wagize uruhare muri ubu bucuruzi bw’amafaranga, haba nyiri igikorwa ndetse na bamwe bashishikarije abandi.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Abagore-50-bari-bivuganye-umucamanza-bamuziza-kurekura-uwabibye-Miliyoni-500Frw

  • Amafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo gusoza, abastar nyarwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. Mama wa Vestine na Dorcas

    2. Butera Knowless

    3. Yolo The Queen

    4. Vestine na Dorcas

    5. Miss Witness Umutoni, Miss Amanda Akaliza na Miss Ingabire Grace

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabastar-nyarwanda-yabiciye-bigacika-muri-iki-cyumweru-2/