Author: webrwanda

  • Kera kabaye whatsApp umuntu agiye kujya ayikoresha mu gihe adafite telephone #rwanda #RwOT

    Bwa mbere mu mateka , WhatsApp iri kugerageza uburyo buzatuma abantu bayikoresha nubwo baba badafite telephone zabo.

    Ubusanzwe, WhatsApp igomba kuba iri kuri telephone yawe. Uburyo bundi bwo kuyikoresha kuri mudasobwa busaba ko ibanza guhuzwa na telephone kuri internet ngo yakire ubutumwa.

    Ariko uburyo bushya buzatuma abayikoresha bohereza bakanakira ubutumwa 'nubwo telephone yawe yaba yazimye'.

    WhatsApp yatangaje kandi ko kugeza ku bikoresho (devices) bine(4) — nka mudasobwa yawe na tablets — bishobora gukoreshwa byose icya rimwe, cyangwa kimwe kimwe mu gihe telephone yawe yazimye.

    Mu gutangira, ubu buryo bushya buzageragezwa ku 'itsinda rito ry'abakoresha WhatsApp', kugira ngo babunoze mbere y'uko bugera kuri buri wese ubishaka.

    Izindi mbuga zo kohererezanya ubutumwa nyinshi zo zisanzwe zifite ubu buryo, zirimo na mukeba wayo Signal, nubwo isaba ko telephone ibanza kwinjira (signup).

    Ubu buryo bumaze igihe busabwa n'abakoresha WhatsApp — bivugwa ko ubu bagera kuri miliyari ebyiri.

    'Kongera gutekereza'

    Mu butumwa butangaza iki gikorwa, ba injeniyeri ba Facebook bavuze ko izi mpinduka zari zikeneye 'kongera gutekereza' kuri design ya software ya WhatsApp.

    Ibyo ni uko WhatsApp ikoreshwa ubu 'ikoresha app ya telephone zigezweho nk'igikoresho cyayo cy'ibanze, bigatuma telephone aricyo gikoresho cyonyine kibasha kwakira no koherereza ikindi ubutumwa cyangwa guhamagara', nk'uko iyi kompanyi ibivuga.

    WhatsApp Web n'izindi apps zitari kuri telephone zakoresha WhatsAp 'nk'indorerwamo' y'ibibera kuri telephone.

    Ariko ubu buryo bugira ibibazo ababukoresha bamenyereye, nk'uburyo WhatsApp Web ikunda kwivanaho ku murongo kenshi.

    Facebook ivuga ko 'Uburyo bushya bwa WhatsApp bukoresha ibikoresho byinshi buzakemura icyo kibazo, kandi bitagisaba smartphone ngo ibe ari yo shingiro ryabyo, ndetse ubutumwa n'amakuru bigakomeza kurindwa no kuba bwite'.

    Ku ruhande rwa tekinike, igisubizo cyari uguha buri gikoresho 'urufunguzo rwacyo', WhatsApp ikamenya buri rufunguzo na rwa konti y'umuntu runaka uyikoresha.

    Ibyo bivuze ko idakeneye kubika ubutumwa bwose kuri 'server' zayo, ibintu bishobora kuganisha ku mpungenge zo kwinjirirwa kw'abayikoresha.

    Jake Moore, inzobere mu yo muri kompanyi Eset ya anti-virus, ivuga ko uko umutekano waba ucunzwe kose, kubasha kugeza ubutumwa ku bikoresho byinshi bizakomeza gutera impungenge.

    Ati: 'Abagizi ba nabi n'abashaka kurunguruka iby'abandi ubu bazaba bashbora gukoresha ubu buryo bushya bagerageza guhuza WhatsApp n'ibindi bikoresho kugira ngo bagere ku butumwa bwite bw'abandi bantu.'

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/16/kera-kabaye-whatsapp-umuntu-agiye-kujya-ayikoresha-mu-gihe-adafite-telephone/

  • Umugabo yishe umugore we nyuma yo kwanga ko batera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria, havuzwe inkuru ibabaje cyane ndetse inateye agahinda kenshi ikaba yarabaye kimomo ahantu hose, aho umugabo yakubise umugore we kugeza yitabye Imana amuziza ko yanze batera akabariro.

    Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Nigeria, avuga ko umugabo witwa Emmanuel yatashye yasinze maze asaba umugore we ko baryamana undi arabyanga maze uyu mugabo ararakara atangira kumukubita kugeza ashizemo umwuka.

    Uyu mugore wakubiswe kugeza apfuye yitwa Ugieki Asemota ndetse umuryango w'uyu mugore wahise ujya gutanga ikirego kuri polisi ya Nigeria ikorera mu gace ka Edo muri Nigeria isaba ko umukobwa wabo yabona ubutabera maze umugabo wamwishe agafungwa aryozwa ibya yakoze kuko ari ubunyamaswa.

    Nkuko amakuru akomeza abigaragaza, uyu mugabo Emmanuel yatashye yasinze maze umugore we nyakwigendera Asemota abibonye ahita ajya kwifungirana mu cyumba kugirango umugabo atamukubita kuko ngo yari asanzwe amukubita n'ubundi ndetse yari yarabigize nk'umuco.

    Ngo ubwo byageraga mu gicuku ijoro rinishye, umugabo byamwanze munda aza kureba umugore we aho aryamye atangira gukomanga ku rugi amusaba ko yaza bagatera akabariro undi arabyanga maze umugabo ahita aza ishoka amena urugi, Asemota abibonye anyura mu idirishya arahunga.

    Uyu mugore wari ufite ubwoba bwinshi cyane yarahunze arirukanka anyuze mu idirishya gusa uyu mugabo Emmanuel yahise amwirukaho niko kumufata amukubita inkoni n'itafari mu mutwe maze Asemota ata ubwenge, abaturanyi babibonye bahise bamujyana kwa muganga ariko bagerayo yamaze kwitaba Imana naho uyu mugabo we yahise atabwa muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano ubwo zamenyaga amabara yakoze.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yishe-umugore-we-nyuma-yo-kwanga-ko-batera-akabariro/

  • Ngibi ibintu byagufasha guhagarika kugona mu gihe usinziriye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kugona ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira cyane abakuze, bivugwa ko abagera kuri 45% bakunze kugira iki kibazo. Bibangamira cyane abo muryamanye, bikaba bishobora no gutuma uhera umwuka mu gihe usinziriye (ibi aribyo bitera kuryama nabi, ukabyuka umutwe ukurya) bikaba byakurura indwara zikomeye z'umutima.

    Nubwo hari imiti itandukanye, yamamazwa ko ivura kugona, si byiza kuyikoresha utaragana kwa muganga ngo usuzumwe neza.

    Niba nawe uri mu bagira ikibazo cyo kugona cg uzi uwawe ukigira. Dore uburyo busanzwe ashobora gukoresha akaba yakuraho ikibazo cyo kugona.

    Uburyo busanzwe wakoresha mu guhagarika kugona

    1. Hindura uburyo uryamamo

    Niba uryama ugaramye (ni ukuvuga ureba hejuru), bituma ururimi rwawe no mu nkanka byegerana cyane bigasa n'ibifunze umuhogo, akaba aribyo bitera kugona cyane. Ushobora kuryamira uruhande rumwe mu rwego rwo kwirinda iki kibazo.

    Umusego wagufasha kuryamira uruhande rumwe

    Uramutse udashoboye kuryamira uruhande rumwe, hari imisego yagenewe kugufasha iki kibazo, ituma uryamira uruhande rumwe.

    Gusa niba ibi ubikoze, ntibigire icyo bihindura, kugona bishobora kuba biterwa no kubura umwuka mu gihe usinziriye, aha uba ugomba kugana kwa muganga.

    1. Irinde kunywa inzoga

    Kunywa inzoga kimwe n'ibindi bituma usinzira cyane, bituma imikaya yo mu muhogo yirekura cyane, bikaba byatuma ugona cyane.

    Kuzinywa amasaha 4 cg 5 mbere yo kuryama byongera kugona cyane. Niba usanzwe ufite iki kibazo ni ngombwa kwirinda inzoga mbere yo kuryama.

    1. Gira imigenzo myiza mbere yo kuryama

    Imigenzo mibi mbere yo kuryama ishobora kugira ingaruka nk'izi nzoga, nkuko abahanga babyerekana. Kumara amasaha menshi utararyama, bivuze ko ujya kiuryama urushye cyane.

    Iyo uryamye urushye cyane, bitera imikaya kwirekura cyane, bityo ukagona.

    Niba urushye cyane cg umaze igihe kirekire utararyama, mbere yo kuryama ushobora kubanza koga, bizakurinda kugona cyane.

    1. Ugomba kugabanya ibiro

    Niba wariyongereye ibiro ugatangira kugona birumvikana ko ariyo mpamvu yabiguteye, icyagufasha ni ukubigabanya.

    Gusa nubwo abantu babyibushye aribo bagona cyane, nyamara hari n'abato bagona. Bivuze ko kugabanya ibiro bifasha bamwe, atari bose.

    Mu gihe ubyibushye cyane, imikaya yo mu ijosi nayo yiyongera ubunini bigatuma umwenge w'umuhogo uba muto, bishobora gutera kugona mu gihe usinziriye.  

    1. Kunywa amazi cg ibindi binyobwa bihagije mbere yo kuryama

    Kunywa ibyo kunywa birimo n'amazi bishobora kugufasha guhagarika kugona.

    Amatembabuzi aba mu myanya y'ubuhumekero no mu mazuru, arakomera cyane iyo umaze igihe utanywa amazi, ibi bishobora kongera ikibazo cyo kugona.

    Muri rusange igitsina gore, bagomba kunywa amazi litiro 2.5 ku munsi (aha habariwemo n'ibindi binyobwa), abagabo bakanywa litiro 3.5

    1. Sukura mu mazuru, aho umwuka uca

    Niba ugira ikibazo cyo kugona gitewe no gufungana mu mazuru, kuhasukura neza bishobora kugufasha kwirinda kugona.

    Iyo mu mazuru hafunguye neza, bifasha umwuka gutambuka neza bikakurinda iki kibazo.

    Mu gihe ufite ikibazo cyo gufungana mu mazuru, mbere yo kuryama, ushobora koga amazi ashyushye mbere yo kuryama, bizagufasha gufunguka ndetse bikurinde kugona uryamye.

    1. Hindura imisego uryamaho

    Ibitumuka mu cyumba ndetse no ku musego, bishobora kugutera kugona.

    Ni ngombwa guhindura amashuka, ugasukura mu cyumba, ndetse ugahindura n'imisego kenshi gashoboka mu rwego rwo kwirinda kugona.

    Iyo umukungugu cg utundi dutumuka turi mu musego tubaye twinshi, bishobora kugutera allergies no gufungana, ibi kandi bishobora guterwa n'inyamaswa ziba mu nzu nk'ipusi cg imbwa byose bishobora kugutera allergies no gufungana cyane.

    Niba ku manywa, uba umeze neza byagera nijoro ugafungana nta kabuze ni ibyo byose bibitera, niyo mpamvu ugomba gushaka uko ubyirinda.

    Muri rusange, kuryamira uruhande rumwe, ukirinda kuryama urushye cyane cg wanyweye inzoga, ukoga amazi ashyushye mu rwego rwo kwirinda gufungana nijoro, ibi byose byagufasha kwirinda kugona, niba ubona bitagufashije, ni ngombwa kugana kwa muganga.

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibintu-byagufasha-guhagarika-kugona-mu-gihe-usinziriye/

  • Muhanga: Barinubira guhenderwa mu isoko hitwajwe ingamba zo gukumira COVID-19 #rwanda #RwOT

    Abaturage barema isoko ry'imboga rya Nyabisindu baravuga ko bahenderwa muri iri soko bitewe n'ingamba zashyizweho zigamije gukumira icyorezo cya COVID-19. Bemeza ko birukanwa hutihuti bataragurisha umusaruro bazanye kubera amasaha make isoko ryagenewe, bagahendwa kubwo kwanga gusubizayo ibyo bazanye.

    Nshimiyimana Eugene, umuhinzi wazanye amashu na karoti avuga ko bibabaje kubona ibyo batakaza bahinga bazana imboga ku isoko, bagahabwa amafaranga macye cyane ndetse adashobora no kugaruza ibyo bashoye.

    Yagize ati' Birababaje cyane kubona tuzana ibyo twejeje bituvunnye tukabitangira igisa n'ubuntu ntitugaruze n'ayo twatakaje dushaka imbuto, abahinzi ndetse n'amafumbire. Turagurisha ariko ntabwo twanagaruza ayo tuba twatanze pe'.

    Muganwa Theodosie, avuga ko kubahiriza ingamba bikwiye ariko na none abirukana isoko ngo bakwiye kwibuka ko umuhinzi avunika cyane kugirango azane umusaruro kuwugurisha. Asaba ko bakoroherezwa, amabwiriza akubahirizwa ariko kandi bakanagurisha utwabo badahenzwe.

    Yagize ati' Birakwiye ko twubahiriza ingamba ariko se kuki birukana isoko tutagurishije? Hari bamwe mubazana imboga n'ibijumba bahenda atari uko bikozwe ku neza y'abagurisha. Bajye batureka twubahirize intera ariko tugurishe uko tubishaka ndetse n'igihe dushaka tubone gutaha'.

    Gahonzire Domina, avuga ko kubera ko abaza kurangura baziko isoko ryirukanwa hakiri kare, ngo  babanza kureka abazanye imboga, ibijumba n'amateke bakegereza amasaha yo kwirukana isoko, batangira kubahinda ngo batahe bakabona gutangira kubagurira bityo nabo ngo bagapfa gufata ayo bahawe yose bitewe nuko Dasso n'abakozi b'akarere baba barimo kubirukana.

    Yagize ati' Iyo tuzanye imboga, ibijumba n'amateke usanga abaturangurira baba biheje, batangira gukubita isoko bakaba aribwo batangira kutugurira kuko baba babona turimo kwirukankanwa na Dasso ndetse na bamwe mu bakozi b'akarere baba baje kudufasha kubahiriza ingamba zo kwirinda'.

    Vice Mayor Kayiranga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19, ariko ko basaba n'abafasha iyubahirizwa ry'amabwiriza mu isoko kureba ko amabwiriza yubahirizwa ariko n'abaturage bakagurisha umusaruro wabo nta nkomyi, hubahirizwa ingamba zashyizweho.

    Hashize igihe gito ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga bufashe umwanzuro wo kwimura kimwe mu gice cy'isoko rya Nyabisindu gicururizwamo imboga n'ibijumba hagamijwe gushyiramo intera, bitewe nuko aho ryari riri hari hato, baryimurira aha naho bigaragara ko ari hato ndetse hakiyongeraho ko riremuzwa kare, abataragurisha bakajya kugurishiriza mu muhanda banga gusubizayo ibyo bazanye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-barinubira-guhenderwa-mu-isoko-hitwajwe-ingamba-zo-gukumira-covid-19/

  • Kanye West mu gahinda gakomeye nyuma yo kubengwa yasimbuje Kim Kardashian. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi Kanya West uherutse gutandukana n'uwari umugore we, Kim Kardashian kuri ubu ari mu gahinda nyuma yo kuba atakiri mu rukundo n'umukobwa yari ytangiye gukundana na we.

    Mu mpera z'ukwezi kwa 5 nibwo byamenyekanye ko Kanye West yamaze kubona umukunzi mushya Irina Shayk asimbuza Kim Kardashian batandukanye.Irina Shayk umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime niwe mugore wari wamaze gutwara umutima wa Kanye West gusa ibi bikaba byamaze guhagarara nyuma y'aho bimenyekaniye ko Irina Shayk atagishaka gukomezanya nawe.

    Inkuru y'uko Irina Shayk yasabye Kanye West ko bakwibera inshuti zisanzwe ikomeje kugenda ivugwa hirya no hino mu binyamakuru mpuzamahanga byandika ku myidagaduro. Aya makuru kandi yatangajwe n'umwe mu bantu b'inshuti za hafi za Irina Shayk wagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru People Magazine aho yatangaje byinshi ku mubano wa Kanye West na Irina Shayk wakonje.

    Yatangaje ati: 'Irina Shayk ntabwo agikunda Kanye West nka mbere, asigaye amufata nk'inshuti isanzwe kuko yabonye batazashobokana. Irina aherutse kwanga kujyana na Kanye West mu Bufaransa mu gikorwa cya Paris Fashion Week kuko ntashaka ko abantu bakomeza gutekereza ko bakundana. Kanye West nawe arabizi ko ibyabo byarangiye kuko Irina Shayk yamusabye ko baba inshuti zisanzwe'.

    Ikinyamakuru US Weekly cyo cyatangaje ko urukundo rwa Kanye West n'umunyamideli Irina Shayk rwahagaze ndetse ko aba bombi batakivugana nka mbere bitewe n'uko Irina Shayk yasabye uyu muherwe ko bakwibera inshuti aho kugirango babe abakunzi, ibi bakaba babikesha Daniel Moon umukozi wa Kanye West uzwiho kuba ariwe unamukorera imisatsi (Kanye West's Hair Stylist).

    Source : https://yegob.rw/kanye-west-mu-gahinda-gakomeye-nyuma-yo-kubengwa-yasimbuje-kim-kardashian/

  • Fuadi na Gicumbi baradusekeje cyane| Burya bose bavukiye mu Butaliyani| Uwo bakorana arabatunguye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Fuadi Uwihanganye ndetse na Benjamin Gicumbi bakorera B&B Fm Umwez batunguwe numwe mu banyamakuru bakorana ariwe Elie Baryinyonza. Ibi byabereye mu kiganiro bagiranye na Yago Tv Show.

    Muri iki kiganiro Fuadi na Gicumbi bateyemo urwenya rwinshi aho bavuze ko aba bombi bakomoka mu mijyi yo mu gihugu cy'Ubutaliyani. Gicumbi yavuze ko akomoka mu mujyi wa Monza ho mu Butaliyani naho Fuadi yavuze ko akomoka mu mujyi wa Venice. Aba bombi kandi bavuze ko bari bashyigikiye ikipe y'Ubutaliyani muri Euro 2020 yaje no kwegukanwa n'Ubutaliyani.

    Fuadi na Gicumbi baje gutungurwa na Baryinyonza bakorana kuri B&B aho yabazaniye impano abashimira ko bamubaye hafi ndetse anabashimira uko bakorana mu kazi kabo ka buri munsi. Fuadi na Gicumbi bamushimiye cyane ndetse banamwifuriza gukomeza gutera imbere mu byo akora byose.

    Fuadi na Gicumbi banyuzagamo bagatera urwenya

    Gicumbi arimo guha inama mugenzi wabo Baryinyonza bakorana kuri B&B FM UMWEZI

    Source : https://yegob.rw/fuadi-na-gicumbi-baradusekeje-cyane-burya-bose-bavukiye-mu-butaliyani-uwo-bakorana-arabatunguye/

  • Nakundanye n'umuhungu akajya antegeka kuryamana n'inshuti ze! Uwo muhungu arashaka ko tubana? Mwemerere koko? Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muraho baganga b'imitima yamenetse! Ndifuza ko mwangira inama. Nakundanye n'umuhungu tumaranye umwaka n'igice ariko naje kugira ikibazo ubwo najyaga kumusura akantegeka kuryamana n'umuhungu w'inshuti ye. Narabyihanganiye kubera hari ninjoro ntakundi nari kubigenza, nyuma yaje kongera kungwisha mugatego, bimaze kumbaho inshuro 3. Umutima wange umaze kuzamo inyo kubera uwo muhungu namwimariyemo pe, icyantangaje nuko nyuma nabimubajije akambwira ko iyo abonye ndyamanye n'undi bimushimisha, ikirenze icyo yambwiraga ko ashaka ko tuzabana. Ndarushye mumfashe mwishyire mumwanya wange, nabonye ntashobora imico ye.

    Source : https://yegob.rw/nakundanye-numuhungu-akajya-antegeka-kuryamana-ninshuti-ze-uwo-muhungu-arashaka-ko-tubana-mwemerere-koko-mungire-inama/

  • Nafashe umukunzi wanjye aryamanye na Mama wanjye none arimo kunsana imbabazi! Nkore iki?| Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukunzi wacu yaratwandikiye ngo tumugire inama. Yateruye agira ati :

    Muraho, njye ndi umukobwa nkaba mfite umutipe dukundana ariko njye kubera akazi nkora ntakunda kubona time kuko ndi umuganga noneho kuwambere yarampamagaye arambaza ngo cherie urakora ninjoro ndamubwira nti yego kuko nagombaga gukora koko….ariko byabaye ngombwa ko mugenzi wanjye ankorera kuko nari kumukorera kuwundi munsi nanjye….mwabantu mwe naratunguwe kugera murugo nkasanga boy friend wanjye aryamanye na mama wanjye umbyara..narababaye ariko byarushijeho ubwo mama yambwiraga ngo heeee genza gace nubundi kuva wamuneyereka twahise dutangira kuryamana so tuza kandi sinakubyaye…ndi mugahinda ndi murujije ndimo kwibaza ese nzabibwire papa ko yibera mukazi atazi ibibera murugo rwe?ese ko umusore akomeje kunsaba imbabazi mubabarire cyangwa?ndababaye peee!

    Mungire inama!

    Source : https://yegob.rw/nafashe-umukunzi-wanjye-aryamanye-na-mama-wanjye-none-arimo-kunsana-imbabazi-nkore-iki-mungire-inama/

  • Izi mpamvu zishobora kuba intandaro yo kubura umukunzi||uzitondere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari impamvu zitandukanye zishobora kuba intandaro yo gutinda kubona umukunzi murushingana, ugasanga ahanini umuntu ashobora kubigiramo uruhare nk'uko tugiye kubireba muri iyi nkuru.

    Impamvu zishobora kuba zituma waratinze kubona uwo murushinga:

    1.Gutekereza ko nta mugabo cyangwa se umugore uzabona

    Iyo mu mutwe wawe hatangiye kuzamo iyi myumvire nabyo biragora ko wabona umugabo cyangwa se inkumi muzarushingana. Uhora wumva ko n'ubundi abaje bagenda nta gahunda bafashe bikagutera kwiheba no kutamenya kwita ku bandi bazaza.

    2.Gukuruza abagabo imyambarire

    Kwishyiramo ko aho ugiye hose ushobor akuhabona inshuti bigatuma wihatira gushaka kwambara imyambaro iri bukurure abagabo nabyo byakubuz amahirwe yo kubona umukunzi nyawe. Gusa na none ntibyakubuza kwambara neza ariko kwishyiramo ko ukuruza abantu imyambarire, imivugire nuko ugaragara bishobora gutuma bagufata nabi. Ba uwo uriwe wirinde kubyihingamo.

    3.Kwihutira gukora imibonano mpuzabitsina n'abo mukundana

    Iyo ugitangira gukundana n'umusore cyangwa se inkumi ugahita uganisha ku minonano mpuzabitsina ahanini byereka uwo mukundana ko ushaka kwishimisha. Ntukihutire rero kuryamana n'uwo mukundana kuko bishobora gutuma mutandukana.

    4.Kubaho mu buzima bwigunze

    Kubaho mu buzima butagira inshuti utagira ahantu ujya ngo uhur en'abandi bantu nabyo bishobora kugutera gutinda kubona uwo muzarushingana. Gusa na none ntibivuz engo ujye wirirwa uzenguruka utubyiniro twose n'utubari buri mugoroba. Gira inshuti z'abahungu n'abakobwa ube umuntu utigunga ngo ube wirebaho wenyine.

    5.Gutangira kwiheba

    Iyo ukorera ku bwoba nko gusiganwa n'imyaka no kugendera ku bandi birakugora kubona umukunzi nyawe kuko hari uba udashaka ko urukundo rugenda intambwe ku ntambwe. Urugero ushobora guhura n'umusore bwa mbere ugashaka ko muganira ku bana muzabyara, kujya kukwerekana iwabo, n'ibindi bintu bitaza ku mwanya wa mbere iyo abantu bagihura bwa mbere.

    6.Kwifuza ibirenze urugero

    Hari abantu baba barashushanyije mu mutwe wabo umuntu runaka bazabana uko agomba kuba ameze ibyo agomba kuba atunze, uko azaba ateye, ugasanga urwo rutonde rw'ibyo wifuza wabuze umuntu n'umwe ubyujuje. Gutekereza uwo wifuza n'ibyo agomba kuba yujuje ni byiza ariko iyo habura bike ibyo yujuje akaba aribyo byinshi uwo ushobora kumwihanganira kuko bigoye ko wabona uwo wifuza nyawe.

    7.Uhakanira abagusabye urukundo vuba

    Hari abantu babona ikosa ku muntu bari batangiye gukundana niyo ryaba ari ikosa ryoroshye agahita ahakanira uwo bari batangiranye inzira y'urukundo bikaba byatuma utinda kubona uwo wifuza kuko ubona amakosa vuba ugahita ubivamo.

    Source : https://yegob.rw/izi-mpamvu-zishobora-kuba-intandaro-yo-kubura-umukunziuzitondere/

  • Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro? #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho mu minsi ishize ndetse n'ubu isoko ryo kugura no ku gurisha abakinnyi ryatangiye mu Rwanda, ubu hagezweho abatoza berekeza mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, ku isonga nyuma y'imyaka 4 avuye muri Gikundiro ndetse akanayihesha igikombe cya Shampiyona Masudi Djuma yahawe gutoza ikipe ya Rayon Sports.

    IRAMBONA Masudi Djuma agarutse muri Rayon Sports aherukamo muri 2017

    Ubwo hari ku italiki ya 8 Nyakanga 2017 nibwo umutoza mukuru wa Rayon Sports Masudi Djuma yasezeye ku b'uyobozi bw'ikipe ya Gikundiro nyuma y'umukino wa gishuti iyi kipe yatsinzemo Azam FC ibitego 4-2 ndetse akaba n'umukino watangiweho igikombe cya shampiyona y'umwaka w'imikino 2016-2017, nyuma y'icyo gihe Masudi agarutse mu ikipe nkuru nk'umutoza wahawe amasezerano y'imyaka ibiri.

    Nyuma y'iminsi 1468 ayivuyemo, kuri uyu wa Kane taliki ya 15 Nyakanga 2021 nibwo uyu mutoza yagarutse muri Murera kuyitoza mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, aje asimbuye umutoza Guy Bukasa utarabashije kugeza ku mwanya mwiza iyi kipe kuko yasoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 yahataniraga igikombe cya shampiyona ya 2020-2021.

    Masudi Djuma si ubwa mbere aje muri Rayon Sports kuko ubwo hari mu mwaka wa 2017 yatwaranye nayo igkombe cya shampiyona iyi kipe yaherukaga mu mwaka 2013, uyu mutoza kandi yagiranye ibihe byiza na Rayon Sports ubwo yari ayirimo nk'umukinnyi.

    Ese Masudi niwe mutoza wari ukenewe muri Rayon Sports?

    Byagorana kwemeza ko uyu mutoza ariwe wari ukenewe muri Rayon Sports gusa, ariko ku rundi ruhande igisubizo ni Yego.

    Impamvu ya mbere umuntu yaheraho yemeza ko ariwe wari ukenewe ni uko uyu mutoza adahenze ndetse kandi atari umutoza mushya mu muryango mugari w'abakunzi ba Gikundiro.

    Aha ibi bivuze iki? Ikipe ya Rayon Sports yakunze kuzana abatoza bafite uruhu rwera ariko ntibayiheshe umusaruro wo ku rwego rwo hejuru ndetse bamwe muribo ntabwo banatindaga muri iyi kipe, aha umutoza wagize uruhare rugaragara cyane mu kwitwara neza muri Rayon Sports harimo umunyabrazil Robertihno ndetse na Yvan Minnaert bayifashije kugera mu matsinda ya CAF Condeferations Cup.

    Abandi batoza bagiye baza muri Rayon Sports nyuma y'abo b'abera ntabwo barabasha gufasha Gikundiro kugera no ku mwanya wo guserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, kuko uyu mwaka ubaye uwa gatatu Rayon Sports itazi uko guhagarira igihugu bimeze, bivuze ko aba batoza batahiriye iyi kipe y'i Nyanza.

    Kuzana Masudi rero umuntu ntiyatinya kuvuga ko uyu mutoza aje akenewe, kuko icyambere urebye ku mushara w'uyu mutoza ntabwo azahabwa amafaranga menshi ugereranyije n'abamubanjirije b'abanyamahanga.

    Ikindi cya kabiri, ni umutoza uzi ikipe ya Rayon Sports mu maraso, kuko yayikinnyemo ndetse kandi yarayitoje by'umwihariko akaba yarayihesheje igikombe cya shampiyona cy'umwaka w'imikino wa 2016-2017.

    Masudi kandi ni umutoza uzi neza isoko ry'abakinnyi b'abanyarwanda ku buryo bitazamugora kurambagiza no kubona abakinnyi azifashisha muri Murera, ikindi kiyongeraho ni uko umukino akina uhura neza n'uwo abakunzi ndetse na Rayon Sports ubwayo ikina, akaba ari umukino wo hasi kandi usatira izamu ry'uwo bahanganye.

    Masudi Djuma azwi nk'umutoza ugira igitsure

    Mu kazi ka buri munsi hadasigaye no mu mupira w'amaguru, igitsure kiba gikenewe bitewe na sosiyete iba ihari akaba ari naho igitsure kiba gikenewe mu bantu batandukanye kugirango badatatira ku mahame y'akazi.

    Masudi Djuma uzwi cyane nk'umutoza ugira igitsure kuva yatangira gutoza muri rayon Sports ndetse n'ahandi hatandukanye yatoje hano mu Rwanda haba muri AS Kigali ndetse na Bugesera yamenyekanye nk'umutoza ukunda kugira igitsure ku bakinnyi ariko arwana no kugirango bamuheshe itsinzi dore ko ari umwe mu batoza bakunda gutsinda (n'ubwo burya ntawanga itsinzi).

    Masudi, umutoza udakunda kuvugirwamo

    Kuri iyi ngingo, uyu mutoza we ahiriye cyane kuko ibyo ahisemo nibyo aba ashaka gukora, mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda bivugwa ko abatoza bamwe na bamwe bavangirwa n'abayobozi b'amakipe cyangwa se abandi bafite ubushobozi buri hejuru y'abatoza, ariko kuri Masudi we azwi nk'umwe mubatoza bihagararaho ndetse imyanzuro bafashe rimwe na rimwe bigorana kuba wayomukuraho.

    Masudi Djuma Irambona w'imyaka 43 asinyiye Rayon Sports nk'umutoza mukuru wanatoje andi makipe atandukanye arimo AS Kigali ndetse na Bugesera FC ya hano mu Rwanda ndetse kandi uyu mugabo yanatoje ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzaniya n'andi yo muri Kongo Kinshasa.

    The post Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/masudi-djuma-yagarutse-muri-rayon-sports-yaherukagamo-mu-myaka-4-ishize-ayihesha-ibikombe-2-ese-niwe-mutoza-wari-ukenewe-muri-gikundiro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=masudi-djuma-yagarutse-muri-rayon-sports-yaherukagamo-mu-myaka-4-ishize-ayihesha-ibikombe-2-ese-niwe-mutoza-wari-ukenewe-muri-gikundiro