Author: webrwanda

  • Abakobwa bigishwaga gusambana na za nyakabwana bakuwe mu menyo ya rubamba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi ya Uganda kuri uyu wa 23 Nyakanga 2021 yatangaje ko yakuye mu menyo ya rubamba abana b'abakobwa 14 bigishwaga gusambana n'imbwa ku gahato, bari bafungiranyijwe mu nzu yakira abashyitsi iherereye muri zone Muyenga B, diviziyo ya Makindye mu mujyi wa Kampala.

    Observer dukesha aya makuru ivuga ko aba bakobwa barimo abari munsi y'imyaka 14 y'amavuko, n'umukuru w'imyaka 19, bategurirwaga gucuruzwa mu bihugu byo ku mugabane w'Uburayi, bakajya bakinishwa ibikorwa by'urukozasoni n'imbwa.

    Luke Owesigyire wungirije Umuvugizi wa Polisi muri Kampala yasobanuye ko ubwo abapolisi binjiraga muri iyi nzu, basanze aba bakobwa babayeho nabi. Ati: 'Twinjiye mu nzu yakira abashyitsi, dusanga abakobwa babayeho nabi. Amakuru twahawe ni uko bategekwaga gusambana n'imbwa ku gahato.'

    Owesigyire yavuze ko aba bakobwa bari bafungiranyijwe muri iyi nzu n'umugore witwa Dorothy Ndagire ufite umuryango utegamiye kuri Leta witwa Maya Project.Dorothy Ndagire yamaze gutabwa muri yombi mu gihe hakorwa iperereza kuri iki cyaha akurikiranweho, aba bakobwa bo bajyanwe ahantu hatekanye kugira ngo bitabweho mbere, mu gihe hagishakishwa imiryango yabo ngo basubizwemo.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-bigishwaga-gusambana-na-za-nyakabwana-bakuwe-mu-menyo-ya-rubamba/

  • Kiyovu SC yatandukanye n'abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n'abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu SC nyuma yo kugira umwaka utari mwiza wa 2020-2021 yatandukanye na bamwe mu bakinnyi bayo barimo basoza amasezerano ndetse bamwe muribo bamaze no kubona amakipe bazakinira mu mwaka utaha w'imikino.

    Aha kandi hariyongeraho abatoza babiri bari bungirije Olivier Karekezi ndetse na Ndayiragije Etienne, abo ni Banamwana Camarade ndetse na Kalisa Francois.

    Usibye aba batoza kandi iyi kipe y'urucaca ikaba itakiri kumwe n'umutoza w'abanyezamu Muhimpundu Rachid wari umaze igihe kinini muri iyi kipe ya Kiyovu Sports ndetse n'uwari ushinzwe ibikoresho by'ikipe uzwi ku izina rya Jemba uyu akaba azwi cyane mu ikipe ya Rayon Sports.

    Nyuma yo kwiyubaka ihereye ku batoza, Kiyovu Sports iheruka guha amasezerano umutoza Haringingo Francis wahise yizanira umutoza uzamwugiriza ariwe Rwaka Claude, uyu mutoza kandi akaba yarahise agirana ibiganiro n'ikipe ya Kiyovu ku kumenya abakinnyi bazasigarana mubari bahasanzwe, bityo hafatwa umwanzuro wo kudakomezanya n'abakinnyi 15.

    Muri abo bakinnyi batakiri kumwe na Kiyovu harimo Babua Samson wari umazemo umwaka umwe ariko akaba atarongerewe amasezerano, harimo Saba Robert we wamaze kwerekeza muri AS Kigali ndetse na Armel Ghyslain wamaze gusinyira ikipe ya Gasogi United.

    Abo bakinnyi kandi bariyongeraho abamaze gusezera muri yi kipe mbere y'uko uyu mwaka w'imikino urangira bayobowe n'umunyezamu Bwanakweli Emmanuel ndetse na Munezero Fiston wavuye mu wiherero w'ikipe yirukanywe na Ndayiragije Etienne ngo bitewe n'imyitwarire itari myiza yagaragaje imbere y'umutoza.

    Muri rusange abakinnyi batandukanye na Kiyovu SC ni Babua Samson, Ndahimana Isiak, Ndayisaba Hamidu, Nyirinkindi Saleh, Tubane Kames, Bwanakweli Emmanuel, Armel Ghislain, Fiston Munezero, Sibomana Arafat, Mbanzo Nkoto karim, Saba Robert, Habamahoro Vincent ndetse na Ngenzi Issa.

    Kiyovu SC irimo kwitegura umwaka utaha ikaba nayo yariyubatse aho kugeza ubu yamaze kugura abakinnyi barimo Mugenzi Bienvenu wakinaga muri Marines FC , Benedata Janvier wari muri AS Kigali ndetse na Niyonkuru Ramadhan wahoze muri Mukura VS.

    The post Kiyovu SC yatandukanye n'abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n'abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sc-yatandukanye-nabatoza-bungirije-barimo-banamwana-ndetse-nabakinnyi-15-biganjemo-abasozaga-amasezerano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kiyovu-sc-yatandukanye-nabatoza-bungirije-barimo-banamwana-ndetse-nabakinnyi-15-biganjemo-abasozaga-amasezerano

  • Nyagatare: Abantu 19 bafatiwe mu rwuri bamazemo umwaka n’igice basenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bari bamaze umwaka n
    Bari bamaze umwaka n’igice bibera mu rwuri basenga

    Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y’amakuru yatanzwe na David Bayingana nyiri urwuri basengeragamo mu mudugudu wa Karohoza, Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko nyiri urwuri yari yaramenyesheje umukuru w’umudugudu, ariko ntiyagira icyo akora ahitamo kwiyambaza umurenge.

    Abafashwe ngo basengera mu idini ry’Abagorozi, ntibagira irangamuntu ndetse ntibajya banivuza n’abana babo ntibajya mu mashuri.

    Uwo muyobozi saba abaturage kuva mu buyobe kuko aho umuntu yasengera hose Imana ihamusanga.

    Ati “Turasaba abaturage kuva mu buyobe, Imana ntaho itaba ubu nanjye nicaye iwanjye ndasenga ikansubiza, si ngombwa kujya mu rwuri rw’umuntu bitwaje ngo si urwe ahubwo ni urw’Imana.”

    Uretse umugabo wiyita Pasiteri wabo wazanye umuryango we wose, abandi bataye imiryango yabo ngo bakurikiye Imana.

    Uko ari 19 nta muturage wa Nyagatare urimo, 16 baturutse mu Karere ka Ngoma, babiri mu Karere ka Bugesera n’umwe mu Karere ka Gasabo.

    Abo ngo bavuga ko batajya barwara ndetse ngo ntibikoza agapfukamunwa kuko Covid-19 ngo itabafata, nyamara aho basengera hari aho bashinze ihema ngo barwariramo.

    Murekatete avuga ngo umwaka n’igice baba aho hantu ngo batunzwe no kujya guhingira abaturage bakabona ibibatunga.

    Agira ati “Ngo habanje kuza babiri bahingira abaturage batumaho bagenzi babo, babanje kuba mu mazu bakaza gusengera mu rwuri aho tubasanze, nyuma amazu bayavamo bahitamo kwibera aho basengera mu rwuri.”

    Avuga ko kubera ko bafite imyumvire igoranye ngo bagiye gushaka abazobereye mu by’imyemerere babafashe kumva amakosa barimo banakangurirwe kubahiriza gahunda za Leta, harimo kuba mu miryango yabo ndetse no kwigisha abana.

    Bakimara gufatwa bahakanye ko badashobora kwemera gupimwa COVID-19 kandi ko badashobora kuva aho bari kuko Imana yabasezeranyije ko ihabasanga uyu munsi.

  • Dore uko umubyeyi wanduye Covid-19 yarinda umwana yonsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wanduye Covid-19 ariko yonsa umwana agirwa inama yo gukomeza kumwonsa
    Umubyeyi wanduye Covid-19 ariko yonsa umwana agirwa inama yo gukomeza kumwonsa

    Kubera ubwiyongere bw’abandura Covid-19, Leta yahisemo gutangiza uburyo bwo kwita ku barwayi bamwe bari mu ngo zabo mu gihe banduye Covid-19, ariko batarembye cyangwa se bafite ibimenyetso byoroheje.

    Abo bavurirwa mu ngo zabo bakanahakirira. Muri abo, haba harimo n’ababyeyi bapimwa bagasanga baranduye Covid-19 kandi banafite abana bonsa.

    Ababyeyi bonsa, yaba abo byamaze kwemezwa na muganga ko banduye Covid-19, cyangwa se n’abakeka ko bashobora kuba bayanduye bagomba kwitwararika cyane.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Lt. Col. Dr Tharcisse Mpunga, atanga inama zafasha ababyeyi bonsa banduye Covid-19 kumenya uko bitwara kugira ngo barinde abana babo.

    Kwambara agapfukamunwa

    Ababyeyi bose bonsa mu gihe bamenye ko banduye Covid-19, bagomba kwambara agapfukamunwa mu gihe barimo kwita ku bana babo.

    Dr Mpunga ati “Ababyeyi basabwa kwambara agapfukamunwa neza, kugira ngo bagabanye ibyago byo kuba bakwanduza amabana iyo virusi.”

    Kugira isuku

    Nk’uko Dr Mpunga abivuga, ku babyeyi bonsa, isuku ntiyagombye kugarukira ku gukaraba intoki mbere na nyuma yo konsa abana babo gusa, ahubwo bagombye no koza n’amabere mbere yo konsa abana babo.

    Ku babyeyi badasanzwe babikora batyo mu bihe bisanzwe, basabwa kubikora mu gihe banduye Covid-19 mu rwego rwo kurinda abana babo.

    Yongeyeho ko gukaraba ari ngombwa cyane mu gihe cyose umubyeyi wanduye Covid-19 agiye kwegera umwana, yaba agiye kumwoza cyangwa se kumugaburira, aho ni ku babyeyi badafite undi muntu mu rugo wabafasha kwita ku bana utaranduye Covid-19.

    Kutaryama hamwe n’abana

    Si byiza ko ababyeyi banduye Covid-19 baryamana n’abana babo, kuko badashobora kwambara agapfukamunwa baryamye cyangwa se basinziriye.

    Dr Mpunga yagize ati “Ni byiza ko umubyeyi wanduye Covid-19 ashaka umuntu umufasha, akita ku bana kugira ngo yirinde kuba yabanduza iyo virusi. Ariko ababyeyi badashobora kubona umuntu ubafasha muri ubwo buryo, bagirwa inama yo kuryama kure y’aho abana babo baryamye kugira ngo barinde ubuzima bwabo, bakabegera igihe bibaye ngombwa gusa”.

    Konkereza umwana ahantu hafunguye

    WHO ivuga ko by’umwihariko, Covid-19 yandura cyane mu gihe abantu ari benshi, bari ahantu hafunganye hatagera umwuka neza. Ibyo bivuze ko iyo abantu bari ahantu hagera umwuka uhagije, bigabanya ibyago byo kwandura Covid-19.

    Ibikoresho by’abana bigomba gutandukanywa n’iby’abandi bari mu rugo

    Mu gihe umubyeyi wonsa yanduye Covid-19, agomba kwirinda kuvanga ibikoresho umwana anywesha amata n’ibindi bijyana na byo, ntibivangwe n’ibikoresho abandi bakoresha mu rugo.

    Dr Mpunga avuga ko, ababyeyi bonsa banduye Covid-19, bemerewe gukomeza konsa abana babo no kugumana nabo, ariko bakitwararika, bakubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kwirinda kugira ngo barinde n’abana babo.


  • Abakinnyi 2 bakomeye muri APR batangiye gucuruza imyenda #rwanda #RwOT

    Aba bakinnyi bamaze iminsi bashyira amwe mu mafoto ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza imyenda igezweho ya Siporo, babanje guca amarenga ubw’ubu bucuruzi.

    Muri iki cyumweru, Mutsinzi Ange Jimmy yari yashyize kuri Instagram ye ifoto ikoze imugaragaza we na Nshuti Innocent bambaye imyambaro ya siporo bigaragara ko bariho bayamamaza.

    Iyi foto yari iherekejwe n’ubutumwa bugira buti 'Nk’aba-Sportif tuje gushishikariza abantu gukora sport basa neza mu myambaro yakorewe Iwacu.'

    Nshuti Innocent na we yari yashyize kuri Instagram ye iyi foto na we iherekejwe n’ubutumwa nka buriya bwifashishijwe na mugenzi we Mutsinzi Ange.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aba basore basa nk’aberuye buriya bucuruzi bwabo, bashyize kuri konti zabo za Instagram, video bariho bamamaza buriya bucuruzi bwabo bw’imyenda ya siporo ikorerwa mu Rwanda.

    Aya mashusho abagaragaza banagira icyo babwira ababakurikira, babibutsa ko ari ingenzi gukora siporo mu rwego rwo gufata neza umubiri.

    Bagera aho bavuga ko bifuje gukora imyenda ya Siporo mu rwego rwo gufasha abaturarwanda gukora siporo bambaye neza.

    Aba basore bakora ubu bucuruzi babinyujije muri kompanyi bise Iwacu, bavuga ko bifuje gukora iyi myenda mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda.

    Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent kandi bombi basanzwe ari abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abakinnyi-2-bakomeye-muri-APR-batangiye-gucuruza-imyenda

  • Mchomante n’umukunzi we bazagaragara mu ndirimbo ya King James, bavuze impamvu babana mbere yo gukora ubukwe(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Ruseka Aline uzwi nka Mchomante ndetse n’umukunzi we Imfurayase Kevin, bahisemo kwibanira mbere yo gukora ubukwe kugira ngo babanze bamenyerane buri umwe amenye undi bihagije ku buryo bazajya gukora ubukwe baziranye.

    Aba bombi basanzwe bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu kiruhuko cy’ukwezi inaha mu Rwanda.

    Mchomante umenyerewe mu gutegura ibitaramo muri Amerika, we na fiancé we Kevin, ubu babana mu nzu imwe muri Amerika.

    Mu kiganuiro bahaye ikinyamakuru ISIMBI, bavuze ko bafashe uyu mwanzuro kugira ngo babanze bafate igihe bigane ndetse banarebe niba urugo rwabo rwazashoboka kuko ngo burya iyo ubana n’umuntu nibwo umumenya, bahamya ko basanze byazakunda ku buryo ubu barimo no gutegura ubukwe.

    Mchomante na Kevin kandi bahishuye ko ari bo bazaba bari mu mashusho y’indirimbo ya King James yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kubana batarashakana ngo nta kibazo kirimo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mchomante-n-umukunzi-we-bazagaragara-mu-ndirimbo-ya-king-james-bavuze-impamvu-babana-mbere-yo-gukora-ubukwe-video

  • Karasira Aimable ngo ibya yavugaga byatewe no kuba ataraherukaga imiti y’ibibazo byo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwareze Karasira icyaha cyo guhakana jenoside, kuyiha ishingiro no kubiba amacakubiri. Ibi bikiyongeraho icyo kugira umutungo w’amafaranga atagaragariza inkomoko.

    Ni ibyaha ubushinjacyaha bwavuze ko byakozwe mu kwezi kwa gatanu binyuze mu biganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa YouTube “Ukuri mbona” ndetse no mu byo yahaye abandi banyamakuru.

    Ngo yemeje ko jenoside itateguwe, ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Kuri we ngo ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoze jenoside byo kwirwanaho kuko Inkotanyi zamuteraga ibisasu bya bombe.

    Na ho ku mutungo utagaragarizwa inkomoko, ubushinjacyaha buvuga ko hatahuwe amafaranga menshi mu rugo rwa Karasira kandi ntagaragaze inkomoko yayo.

    Muri rusange aya mafaranga abarirwa muri miliyoni zisaga 40 uyabaze mu Manyarwanda.

    Ahawe ijambo, Karasira yahakanye ibyaha byose aregwa. Yabwiye urukiko ko ibyo yavuze atari mu bihe bye byiza byo gutekereza kuko afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko yari amaze igihe atabona imiti imworohereza.

    Yabajijwe niba nta kibazo abona mu magambo ye muri iki gihe. Yavuze ko hari ibyo yari kuvuga ukundi cyangwa akagabanya amagambo iyo aza kuba yari mu bihe bye byiza.

    Gusa yabwiye umucamanza ko ibyo yavuze birimo n’ukuri n’ubwo ngo atari byiza kukuvuga buri gihe.

    Avuga ku mafaranga, Karasira yavuze ko hari ayo yahawe n’inshuti ze zamugiriye impuhwe kubera ibibazo yahuye na byo.

    Ngo hari n’andi menshi yishyuwe na YouTube kubera inkuru zanyuraga ku rubuga rwe.

    Karasira yavuze ko hari n’asaga miliyoni yahawe n’umwe mu bakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bamusaba kuvuga nabi abo ubutegetsi bubona nk’abanzi babwo.

    Abamwunganira Evode Kayitana na Gatera Gashabana na bo bavuze ko Karasira arwaye kandi ko bidakwiye gufunga cyangwa kuburanisha umurwayi.

    Raporo ya muganga yasabwe n’ubushinjacyaha yerekanye ko Karasira afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko amaze igihe abyivuza.

    Gusa iyi raporo ngo ikanzura ko ibibazo afite bitamwambuye ubushobozi bwo gutekereza.

    Ku mutungo utagaragarizwa inkomoko, abunganira Karasira babwiye urukiko ko afite uburenganzira bwo kwakira impano kabone n’ubwo zaba zivuye ku bo leta itishimiye.

    Basaba ko Karasira akurikiranwa n’abaganga ndetse byaba ngombwa agashyirwa mu bitaro.

    Karasira kandi ngo akwiye kurekurwa urubanza rutabaye kuko ibyo aregwa byakozwe n’umuntu udafite ubushobozi bwo gutekereza neza.

    Mbere y’uko urubanza rutangira, abunganira Karasira babanje gusaba ko raporo ya muganga yakozwe iteshwa agaciro kuko uwayikoze atari umuganga usanzwe uvura Karasira.

    Ikindi cyavugwaga ni uko ubwo yakorwaga ngo umuganga yari ahagarikiwe n’abapolisi bafite imbunda kandi ko nta banga ryabayeho hagati y’umurwayi n’umusuzuma.

    Iki cyifuzo ariko cyateshejwe agaciro, umucamanza yavuze ko raporo yakozwe n’ubifitiye ububasha kandi abikora yubahirije amategeko.

    Muri iri buranisha, Karasira yasaga n’utizeye kuzahabwa ubutabera, avuga ko mu Rwanda amabwiriza aremera kurusha amategeko.

    Abo ateruye ngo babishatse n’ejo yafungurwa kimwe n’uko yamara imyaka nk’iyo Mandela yamaze muri gereza mu gihe abo atavuze baba ari ko babishaka.

    Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko uzatangazwa ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Karasira-Aimable-ngo-ibya-yavugaga-byatewe-no-kuba-ataraherukaga-imiti-y-ibibazo-byo-mu-mutwe

  • Ni gute umuturage nkanjye yumvirizwa kuri PEGASUS ikoreshwa kuri Macron na Angela Merkel ?- R.Mugabe #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na UKWEZI TV, Robert Mugabe ukunze gutanga ibitekerezo bye nta mususu, yavuze ko kwibona kuri ruriya rutonde rw’abantu bumvirijwe kuri ririya koranabuhanga, bitangaje.

    Ati 'Biriya bintu bya PEGASUS bitwara amafaranga menshi kandi ndi umunyamakuru usanzwe, byarantangaje.'

    Robert Mugabe avuga kandi ko byanamuteye kwibaza byinshi bitari no kugarukwaho mu bari kuvuga kuri ririya koranabuhanga ryifashishwa mu gutata abantu hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ati 'Ikibazo, ni gute Perezida Macron yisanga kuri PEGASUS ndumva na ndumva na Angela Merkel byarigeze kumubaho, abayobozi bakomeye bo mu Bwami bw’Abarabu, abasirikare bakomeye bo mu bihugu duturanye n’umuturage usanzwe nka Mugabe akayijyaho.'

    Akomeza agira ati 'Niba ari ukumpa icyubahiro, niba ari iki…simbizi.'

    Avuga ko ubundi hari hakwiye gutekerezwa ku bantu bakora urutonde rw’abantu bagomba kumvirizwa cyangwa abakoze ririya koranabuhanga rya PEGASUS.

    Ati 'Bakurikiza iki, ibyo bagenderaho ni ibihe… ?'

    Ku rundi ruhande ariko ngo byaranamubabaje kuko ubundi umunyamakuru akwiye kubahirwa ubuzima bwe bwite ntihagire ubuhungabanya ariko nanone ngo kuri we yumva ntacyo yishinja cyari gikwiye gutuma atatwa.

    Ati 'Nta bintu bibi nishinja, rimwe na rimwe ntekereza ko bimwe mu bibazo nagiye nyuramo mbere wenda ishobora [PEGASUS] kuba yaramfashije kugira ngo batanyitiranya.'

    IKIGANIRO CYOSE MU MASHUSHO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ni-gute-umuturage-nkanjye-yumvirizwa-kuri-PEGASUS-ikoreshwa-kuri-Macron-na-Angela-Merkel-R-Mugabe

  • Abapolisi 30 basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari).

    Aba bapolisi bari baturutse mu mashami ya Polisi atandukanye nko mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), abo mu Ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) n’abo mu Ishami rishinzwe imyitwarire (PDU).

    Aya mahugurwa yatangwaga n’abapolisi baturutse mu Butaliyani binyuze mu masezerano Polisi y’u Butaliyani (Carabiniere) ifitanye na Polisi y’u Rwanda.

    Bahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro, gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye, gucunga umutekano wo mu muhanda binyuze mu buryo bwo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda cyangwa gushakisha ikinyabiziga cyakoze amakosa mu muhanda ukakigeraho.

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wari witabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza wari kumwe n’uhagarariye Itsinda ry’Abapolisi b’u Butaliyani batangaga amahugurwa, Brigadier General Stefano Dragani.

    Hari kandi Umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti n’Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi.

    DIGP Ujeneza yavuze ko amahugurwa ku gutwara moto ahabwa abapolisi ari mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’Abapolisi b’u Rwanda cyane cyane abatwara za moto.

    Ati “U Rwanda ni igihugu gikunze kwakira Inama Mpuzamahanga ziba zajemo abanyacyubahiro batandukanye, umutekano wo mu muhanda ni ingenzi kuko hakunze kubera impanuka zigahitana ubuzima bw ’abantu ndetse n’imitungo yabo ikangirika.”

    “Ni yo mpamvu tugomba kugira abapolisi bafite ubumenyi bwimbitse mu gutwara izi moto kuko barinda abanyacyubahiro ndetse bakanacunga umutekano wo mu muhanda nk ’uko twabibonye mu mwiyereko w’abarangije amahugurwa uyu munsi.”

    DIGP Ujeneza yakomeje agaragaza ko kugira igipolisi cy’umwuga bisaba gukomeza guhugura abapolisi mu bintu bitandukanye.

    Yasabye abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ibyo bahuguwe ntibizababere impfabusa, yabasabye kuzajya bahora bihugura ubwabo umunsi ku wundi.

    Brigadier General Stefano Dragani yavuze ko Polisi y’u Butaliyani yifuza gukomeza ubufatanye bukubiye mu masezerano ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi byumwihariko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Ati “Twifuza gukomeza ubu bufatanye mu byiciro bitandukanye ariko by’umwihariko mu bapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ababahuguye bambwiye ko mwakoresheje imbaraga n’umuhate ,ni ibyo kubashimira, mwaranzwe n’imbaraga n’ubushobozi turashaka ko mukomereza aho mu kazi kanyu ka buri munsi.”

    Brigadier General Stefano yakomeje avuga ko Polisi y’u Butaliyani izakomeza guhugura Abapolisi b’u Rwanda batwara moto kugira ngo nabo bazahugure abandi kugeza ubwo Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizagera ku rwego rukomeye nk ’uko byifuzwa.

    AIP Aloys Mutagire na CPL Mukandayisenga Pelusi ni bamwe mu bapolisi basoje aya mahugurwa.

    AIP Mutagire yavuze ko yari asanzwe atwara moto mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariko amahugurwa amazemo ibyumweru bitatu afite itandukaniro n’andi yagiye akora.

    Ati “Aya mahugurwa nayungukiyemo ibintu bitandukanye, navuga nko kunyura mu makoni wihuta cyane, gufata feri byihuse kandi bitunguranye, ikirenze kuri ibyo ni uko twahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro no gutwara moto mu gihe cy’ibirori habaye akarasisi.”

    CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu bahugurwaga uko ari 30.

    Yavuze ko amahugurwa yo gutwara moto ayungukiyemo byinshi ariko cyane cyane nk’umukobwa byaramutinyuye.

    Ati “Nari nsanzwe nkorera mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu zindi serivisi ntatwara moto. Aya mahugurwa nayakoze neza nyakorana n’abasore amasaha yose twabaga tugomba gukora umunsi ku munsi. Nungukiyemo uko nakoresha moto mu buryo bwose mu gucunga umutekano waba uwo mu muhanda, guherekeza abanyacyubahiro, kuyobora akarasisi n’ibindi bitandukanye.”

    Aya mahugurwa yasojwe ni icyiciro cya Gatatu, muri rusange Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 50 bamaze guhugurwa n’Abapolisi bo mu Butaliyani mu gutwara moto zishinzwe umutekano.

    Mu mahugurwa bahawe harimo n’ajyanye no guherekeza abayobozi

    Aba bapolisi bahawe amahugurwa abafasha kumenya gutwara moto neza

    CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

    Abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda bari bitabiriye uyu muhango

  • Mugisha Moise ntiyabashije gusoza isiganwa ry’amagare mu mikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umunsi wa mbere ku mukino w’amagare mu mikino Olpempike iri kubera i Tokyo mu Buyapani, aho abasiganwa 126 ari bo batangiye isiganwa ryari rifite intera ya Kilometero 234.

    Mugisha Moise mbere yo gutangira isiganwa
    Mugisha Moise mbere yo gutangira isiganwa

    Umunyarwanda rukumbi wahatanaga yari Mugisha Moise, ariko we hamwe n’abandi bakinnyi 40 ntibabashije gusoza isiganwa, aho ryaje kwegukanwa na Richard CARAPAZ ukomoka muri Equateur yo muri Amerika y’Epfo.

    Mu bandi bakinnyi bazwi batasoje isiganwa ry’uyu munsi, harimo Geraint Thomas ukina mu ikipe ya Ineos Grenadiers yahoze yitwa Team Sky, uyu akaba yaregukanye Tour de France mu mwaka wa 2018.

    Uko bakurikiranye