Author: webrwanda

  • Abadage bashoye imari mu Rwanda ntibumva impamvu u Budage bwahagaritse gutangira viza za Schengen i Kigali – #rwanda #RwOT

    Bandikiye ibaruwa Ibiro by'Ubudage bishinzwe Ububanyi n'Amahanga banenga uburyo Abanyarwanda bajya muri iki gihugu bahabwamo visa.

    Bashingira k'uko visa za Schengen zitagitangirwa mu Rwanda. Abazishaka bajya kuzishaka muri Kenya, ibitwara umwanya amafaranga yisumbuyeho, bigatuma abakora ingendo zigamije ubucuruzi zidindira.

    Bagaragaza ko bikomeje kugira ingaruka mbi ku mikorere y'ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Budage, bityo bagasaba Ambasade y'u Budage i Kigali kongera kuzitanga mu buryo bw'agateganyo nk'uko byari byakozwe mu mezi abiri ashize.

    Abasinye iyo baruwa ni abo mu bigo 15 bikora ibijyanye n'ikoranabuhanga.

    Yasinyweho kandi n'amahuriro yo mu Budage atandukanye arimo Ishyirahamwe ry'Abadage bakora ibijyanye n'Ikoranabuhanga (BITMi), iry'abakora Ubucuruzi buto n'Ubuciriritse (BVMW) n'Ihuriro ry' Abadage n'Abanyafurika bakora Ubucuruzi.

    Perezida wa BITMi, Oliver Grun, yavuze ko kubera icyuho cy'abakozi bafite ubumenyi bwifuzwa, ibigo by'ikoranabuhanga byo mu Budage biri kwishingikiriza ku bindi bihugu mu kuziba icyo cyuho.

    Imibare igaragaza ko nko mu 2040 u Budage buzagira ibibazo byo kubura inzobere mu bijyanye n'ikoranabuhanga zirenga ibihumbi 660, u Rwanda rugafatwa nk'uwafasha mu kuziba icyo cyuho cyane ko rwiyemeje kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga.

    Grun ati “Icyo dukeneye ni uburyo bwo gutanga visa bunoze, budaca abantu intege, bwakomeza koroshya ubufatanye mu by'ubukungu. Ni ibintu by'ingenzi mu buri uru rwego rwacu.'

    Umuyobozi Wungirije w'Ihuriro ry'Abadage n'Abanyafurika, Claudia Voß, yavuze ko koroshya uburyo bwo kubona viza ari imwe mu ntambwe zikenewe kugira ngo politiki y'u Budage ku bufatanye bwayo na Afurika igire akamaro.

    Ati 'Ni ukwivuguruza ku Budage. Ni gute uvuga ko ushaka ubufatanye na Afurika mu by'ubukungu, nyamara ukima amahirwe Abanyarwanda yo kujyayo, inzira zo kubona viza zikagorana.'

    Uyu muyobozi yavuze ko hakenewe igisubizo cyihuse bitabaye ibyo, 'Abafatanyabikorwa bacu bazadutakariza icyizere ndetse tunabure amahirwe twari dufite.”

    Ubushakashatsi bwakozwe n'impuguke mu bijyanye n'imigenderanire, Mehari Taddele Maru, bugaragaza ko kuva mu 2014 kugera mu 2022, igipimo cyo kwima Abanyafurika viza za Schengen cyazamutse kigera kuri 30% kivuye mu 18%. Iki gipimo kirenze kure impuzandengo y'Isi yose ya 17.5%.

    Ufite viza ya Schengen aba afite uburenganzira bwo kujya mu bihugu 27 byo mu Burayi muri 44 bigize uyu mugabane wa wa gatandatu mu bunini.

    Abadage bashoye imari mu Rwanda ntibumva impamvu u Budage bwahagaritse gutangira viza za Schengen i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadage-bashoye-imari-mu-rwanda-ntibumva-impamvu-u-budage-bwahagaritse

  • Abarimu bifuza ko imyaka itatu isabwa ngo bemererwe guhindurirwa aho bigisha yagabanywa – #rwanda #RwOT

    Dukuzimana Appollonie wigisha mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo yabwiye RBA ko amaze imyaka iatu ahakora nyamara umuryango we utuye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Avuga ko kugira ngo agere ku muryango we bimusaba nibura amafaranga ari hagati y'ibihumbi 20 Fw na 25 Fw bya tike bigatuma hari ubwo amara amezi abiri ataragera mu rugo rwe agakora adatuje.

    Ati 'Amatike ni menshi cyane bisaba gutegereza nk'igihe twahembwe. Imyaka itatu isabwa ngo duhindure aho dukora ni myinshi cyane kuyihanganira ugeraho ukurambirwa.'

    Icyo kibazo agisangiye na Ndayisenga Théogène wigisha mu Karere ka Huye ataha mu Karere ka Nyaruguru yavuze ko nta kintu yakora kindi cy'iterambere kandi utuye kure y'umuryango we.

    Dusabe Donathille ukorera i Karongi umuryango we uri mu Karere ka Huye na we yavuze ko ajya amara igihembwe atageze iwe kandi yarahasize umwana.

    Ati 'Ubu ntaha ari uko igihembwe kirangiye kandi mu rugo nahasize umwana muto w'imyaka ine. Rimwe na rimwe hari igihe ukora akazi uhangayitse cyangwa utishimye kuko nk'igihe bambwira ko umwana arwaye sinaba nkigakoze rwose kandi sinahora ntega kuko amatike ni menshi.'

    Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Butare Catholique, Byiringiro Dan, yavuze ko bigoye gukurikirana abarimu baba kure y'imiryango yabo kandi bagatanga umusaruro muke.

    Ati 'Iyo hari nk'usabye uruhushya mu muryango we barwaye ntiruba urw'umunsi umwe gusa rufata iminsi myinshi kuko aba yagiye mu kandi karere. Iyo batashye muri weekend kandi na bwo ku wa mbere ntibagaruka kuko uba usanga habaye kure cyangwa bakabura imodoka n'ibindi.'

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko nubwo bifuza ko imyaka yo kwimura abarimu yagabanuka, bakwiye no kwita ku kureba ku banyeshuri bahindurirwa abarimu buri gihe.

    Ati 'Tugomba no kureba ku ruhande rw'ishuri kuko niba umwarimu atangiye akazi nyuma y'umwaka umwe akaba ashaka kwimurwa ishuri yigishagaho yari amaze kurimenyera n'abayeshuri bamaze kumumenyera byatera akavuyo mu mashuri abana ntibige neza. Ubu imyaka itatu ni yo yari yagengwe kugira ngo umwarimu ashobore gusaba kwimura ariko REB na MINEDUC turiteguye kwicarana n'abarimu na bo batubwire igihe bumva cyaba ari cyo cyiza.'

    Mu mwaka w'amashuri 2023/24 imibare ya REB igaragaza ko abarimu 2 ,235 basabye guhabwa kwimurirwa muri bo abagera ku 1 ,226 nibo bari bujuje ibisabwa, ariko 751 gusa nibo bimuwe.

    Abarimu baravuga ko igihe cy'imyaka itatu isabwa ngo bemererwe guhindurirwa aho bigisha cyagabanywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bifuza-ko-imyaka-itatu-isabwa-ngo-bemererwe-guhindurirwa-aho-bigisha

  • Nyamagabe: Ari gukorera ikizamini cya leta kuri polisi nyuma yo gushaka gutera umuntu icyuma – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 15 Nyakanga 2025, aho amakuru akomeza avuga ko bikimenyekana inzego z'umutekano zari aho zagerageje kukimwambura, ariko we agashaka kuzirwanya, ariko aza kugeraho aratuza.

    Abazi uyu mwana bavuze ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge, ibyo baheraho bakeka ko ari byo byaba byamuteye iyi myitwarire mibi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko uyu munyeshuri yafashwe afite icyuma ku mukandara

    Ati 'Yafatanywe icyuma yari yambariyeho kiri ku mukandara, akaba anacyekwaho kuba gukoresha ibiyobyabwenge.'

    SP Habiyaremye, yakomeje avuga ko ikibazo cy'uyu munyeshuri kirimo gukurikiranwa, kugira ngo hamenyekanye neza igitera imyitwarire y'uyu munyeshuri.

    Uyu munyeshuri yahise ajyanwa kuri Polisi, Agashami ka Kigeme aba ariho akorera ikizamini ndetse byanzurwa ko n'ikizamini cyo ku wa 16 Nyakanga uyu mwaka ari ho azagikorera kugira ngo hirindwe ko hari umuntu yazagirira nabi.

    Kuri GS Gasaka, muri Nyamagabe ni ho hagaragaye umunyeshuri wazanye icyuma acyambariyeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-ari-gukorera-ikizamini-cya-leta-kuri-polisi-nyuma-yo-gushaka-gutera

  • SLIM DADDY: Umuhanzi nyarwanda ufite imbaraga zidasanzwe mu njyana ya Afrobeat #rwanda #RwOT

    Slim Daddy

    Mu gihe injyana ya Afrobeat ikomeje gukwirakwira ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda ntirwasigaye inyuma, cyane cyane kubera abahanzi bashya bafite impano ikomeye, bafite icyerekezo kandi bakoresha ikoranabuhanga mu buryo buhanitse. Muri abo bahanzi bari kuzamuka neza cyane, harimo SLIM DADDY, umusore wavutse ku itariki ya 5 Gicurasi 2001 mu karere ka Kayonza, umurenge wa Kabare, witabiriye urugendo rw'umuziki afite intego yo kwandika izina rye mu mateka y'abahanzi nyarwanda n'abanyafurika muri rusange.

    Slim Daddy: Umusore uhuza Injyana ya Afrobeat n'Ubusitani bw'Ubugeni

    Slim Daddy, amazina ye asanzwe akaba Hakuzweyezu Deo, ni umuhanzi wihariye mu buryo ashushanya amajwi y'umuziki n'imibyinire, akabihuza n'amashusho afite imbaraga n'ibirungo biryoheye ijisho. Binyuze mu ndirimbo ye nshya yise 'HEBA', Slim Daddy yerekanye ko atari gusa umuririmbyi, ahubwo ari n'umuhanga mu gutegura ibihangano bifite ishusho, ijwi, n'umutima bifatanye.

    'Heba' ni indirimbo ifite imbaraga za Afrobeat ariko kandi yinjiyemo umwuka w'Afrovibe ushobora gukurura abakunzi b'injyana zigezweho haba mu Rwanda no hanze yarwo. Uyu musore ntiyagarukiye ku majwi meza gusa, ahubwo yagiye kure ashyira imbere n'amashusho agaragaza ubushake bwo kwigaragaza mu isura y'abahanzi bashya bafite ibitekerezo bihambaye.

    Amashusho Akarishye: Speke azanye Ibihe bishya muri Video y'Abahanzi Nyarwanda

    Amashusho y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Speke, umwe mu bashyushyarugamba b'amashusho b'abanyarwanda bakomeje guhanga udushya. Amabara ataka ahantu hafashwe amashusho, uburyo kamera izenguruka ababyinnyi, imyambarire igezweho, n'umucyo ugaragara muri buri scene byose birerekana ko Slim Daddy ari mu cyerekezo cyo gukora ibihangano byujuje ubuziranenge mpuzamahanga.

    Bitewe n'imbyino zishimishije ziri muri iyi video n'uburyo indirimbo iteguye, biragaragara ko Slim Daddy yashyizeho umwete kugira ngo yerekane impinduka mu buryo abahanzi nyarwanda babona ibihangano byabo—atari gusa ibyo kumva, ahubwo no kureba.

    Uburyo Yakiriwe: Iminota 60 gusa, Views 42 ku rubuga rwa YouTube

    N'ubwo atari imibare iteye ubwoba ku rwego mpuzamahanga, Slim Daddy yagaragaje icyizere cy'uko umubare w'abakurikira ibihangano bye ugenda wiyongera. Mu isaha imwe gusa nyuma y'uko iyi ndirimbo ishyizwe kuri YouTube, yari imaze kugira views 42, bikaba bigaragaza ko hari abantu batangiye gukurikirana ibikorwa bye kandi biteguye kumushyigikira.

    Ibi ni bimenyetso byiza by'uko umuziki wa Slim Daddy uri gutangira kugira ubuzima, cyane cyane ku rubyiniro rw'abahanzi b'abanyarwanda bakizamuka. Kubasha kugira intera muri icyo gihe gito bishobora kuba ishingiro ryo kuzamuka mu buryo burambye, niba akomeza gushyira imbaraga mu mirimo ye.

    'HEBA': Si Indirimbo Gusa, Ni Itangazo ry'Umuhanzi ufite Intumbero

    Indirimbo 'Heba' ntiyaje nk'igihangano gisanzwe. Ni itangazo ry'umuhanzi wifuza kugira icyo ahindura ku ruhando rw'umuziki nyarwanda. Slim Daddy yagaragaje ko ashobora guhuza injyana zigezweho n'umwihariko w'ubuhanzi bwe—akagira uburyo bwe bwo kuririmba, uburyo bwe bwo gucuranga, ndetse n'uburyo bwe bwo kugaragaza amashusho afatika.

    Uyu musore akomeje kwagura impande z'impano ye, atinya gutanga ibintu bisa, ahubwo ahora ashaka uburyo bushya bwo gushimisha abafana, akabazanira ibintu bishya biba birimo umwimerere n'imbaraga. Ibi ni ibintu bikenewe cyane mu ruhando rw'umuziki nyarwanda ushaka kwambuka imbibi z'igihugu.

    Impamvu Ugomba Kumukurikirana

    • Slim Daddy afite ijwi riryoheye ugutwi, rifite melodi ziteye akanyamuneza, kandi zikwiriye ama radio, ibitaramo, n'utubari.
    • Amashusho ye ahagaze neza ku rwego rw'amahanga, cyane cyane uburyo Speke yayoboranye ubuhanga.
    • Afite icyerekezo kigaragara—ashaka kumurika injyana ya Afrobeat mu mwimerere nyarwanda, ariko anashaka kwinjira ku isoko mpuzamahanga.
    • Nubwo ari mushya mu ruganda, afite ubushake n'impano byo kugira icyo ahindura mu buryo bw'imitekerereze no gutunganya umuziki w'iki gihe.

    Ibyitezwe mu gihe kiri imbere

    Niba uko yakiriwe ku ndirimbo 'Heba' byaba ari intangiriro, ubwo turitegura kubona izindi ndirimbo nyinshi za Slim Daddy zizaba zifite injyana nziza, amashusho akurura, n'ubutumwa bwimbitse bujyanye n'ibihe turimo. Umuziki we ni uruvange rw'ibyiyumvo, ibihe, n'imibyinire—ibi byose bishobora kumugira umwe mu bahanzi b'icyitegererezo mu minsi iri imbere.

    Turategereje kureba niba Slim Daddy azakomereza kuri iyi ntsinzi ye ya mbere akayibyaza umusaruro mu ndirimbo zitaha, ibitaramo, no kwaguka ku masoko y'umuziki yo mu karere ndetse no hanze yako.

    Source : https://kasukumedia.com/slim-daddy-umuhanzi-nyarwanda-ufite-imbaraga-zidasanzwe-mu-njyana-ya-afrobeat/

  • Ruhango: Kwa 'Yezu Nyirumpuhwe' hatangiye kuvugururwa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Muri Gicurasi 2025 nibwo Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwahagaritse by'agateganyo mu gihe cy'amezi atatu, ibikorwa by'amasengesho ngarukakwezi, byaberaga kwa Yezu Nyirimpuhwe, kubera ko hatari hujuje ibisabwa.

    Icyo gihe, RGB yamenyesheje Diyosezi ya Kabgayi ibyo igomba gukora kugira ngo Ikibaya cy'Amahoro cyongere gusengerwamo birimo gutanga ubwisanzure ku bahasengera, bashakakirwa imbuga yo guparikaho ibinyabiziga, gutandukanya inzira y'abamanyamaguru n'ibinyabiziga, ndetse no gushaka ahantu hatuje abanyantegenke bashobora gukurikiranira isengesho batuje.

    Mu gusubiza ibi, ubuyobozi bw'Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, bwatangije ibikorwa byo kuvugurura ahasengerwaga no kuhongera bagamije kubahiriza ibyo basabwe na RGB, no kongera umutekano w'imbaga y'abakirisitu bahagana.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Umusigire w'Ingoro yo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, Padiri Dominique Ngendahayo Tumaine, yavuze ko ku wa 7 Nyakanga, 2025 ari bwo imirimo yo gutunganya ibyasabwe na RGB yatangiye.

    Biteganyijwe ko bazakora umuhanda urenga metero 500 uzajya unyuramo imodoka zazanye abantu, zikazenguruka munsi y'ikibaya, zikomereza muri pariki iri kubakwa, kugira ngo zitandukane n'abantu.

    Ati ''Abatugana bagomba kugira ubwisanzure, abantu bakagira aho banyura, n'imodoka aho ziherera. Hari umuhanda uri kubakwa uzaturuka kuri kaburimbo, akamunuka, ukanyura munsi y'ikibaya ugana kuri parikingi, yatangiye kubakwa mu isambu ya Diyosezi, bikaba byitezwe ko bizatanga umutekano uhagije.''

    Padiri Tumaine yakomeje avuga ko ibi bizaherekezwa no gushyiraho 'écrans géants' hirya no hino ahasengerwa zigera kuri enye, kugira ngo zifashe abantu kureba ibibera mu kibaya, zikazafasha abanyantege nke baje kuhasengera n'abandi bose batabasha kureba imbere ahari guturwa igitambo cy'ukarisitiya.

    Ati ''Akandi gashya karimo, ni uko tuzashyiramo écrans za rutura imwe ikazajya muri kiliziya ya Paruwasi ya Ruhango, ahazajya abanyantegenke nk'abasaza, abagore batwite n'abandi, indi ijye ku rwinjiriro rugari, ireba hanze, indi muri parikingi, iya kane ikazajya ahandi hazaba ngombwa.''

    Yakomeje avuga ko kandi ko hazanashyirwaho uburyo bwo kurinda umutekano hakoreshejwe 'cameras de surveillance' zifata ibihabera byose bikanoza umutekano.

    Padiri Tumaine, yaboneyeho gusubiza abibazaga ibyo kugura ubutaka n'abaturage baturiye Ikibaya cy'Amahoro, avuga ko byabaye bihagaze muri iki gihe , kuko aho gushyira ibyangombwa byasabwe na RGB ho hahari, ariko yongeraho ko uko imyaka izagenda iza ubundi butaka buzakenerwa muri gahunda yo kunoza kurushaho icyi cyanya.

    Ibikorwa by'amasengesho yo mu Kibaya cy'Amahoro mu Ruhango, byatangiye mu 1991, ubu hakaba hamaze kuba ahantu habera ubukerarugendo nyobokamana hagendwa n'abantu b'imihanda yose, haba mu Karere no ku Isi, aho kuri cyumweru cya mbere cy'ukwezi haba hateraniye abasaga ibihumbi 100.

    Aha ni ho hazaba hari parikingi izakira imodoka zisaga 800 z’abajya gusengera mu Ruhango

    Imashini ziri mu mirimo

    Umuyobozi w’imirimo yo kuvugurura kwa Yezu Nyirimpuhwe, Eng.Ndayiringira Principe, yavuze ko iyi parikingi izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zisaga 800

    Uruzitiro rw’igice cyo hepfo cy’Ikibaya cy’Amahoro rwarasenywe kuko ari ho hazanyura umuhanda werekeza kuri parikingi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-kwa-yezu-nyirumpuhwe-hatangiye-kuvugururwa-amafoto

  • Imirimo irenga ibihumbi 300 yahanzwe binyuze mu nkunga ya BDF – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 15 Nyakanga 2025 ubwo iki kigo cyatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye muri Kamena 2024.

    Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, PAC, bagaragaje ko hari ibigo byahawe inguzanyo cyangwa inkunga ariko ubu bikaba bitagikora.

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko umubare munini w'ibigo by'ubucuruzi BDF yateye inkunga bimara imyaka irenze ibiri bigikora kandi.

    Ati 'Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza nibura ko BDF abantu twafashije nibura 72% babasha gukora bakarenza imyaka ibiri bakiriho, ndetse muri bo 68% imishinga bakora na serivisi bakora zirazwi, ziranditswe muri RDB, ndetse banishyura imisoro.'

    Yasobanuye ko kuba hari imishinga ihomba ari ibintu bisanzwe mu bucuruzi, ariko byose bikajyana n'uburyo nyir'ubucuruzi yitwaye cyangwa ubumenyi abifitemo.

    Munyeshyaka yavuze ko ibigo bamaze guha inkunga birenga ibihumbi 55.

    Ati 'Twafashije imishinga ibihumbi 55.372. Twasanze rero ugendeye kuri uwo mubare abo babashije nibura guhanga imirimo ine ariko noneho kubera ko ibyo bakora biri mu ruhererekane nyongeragaciro, tuvuge niba ari umuntu worora inkoko hari aho azagura ibiryo [byazo] kubera abo bandi bakorana na bo, bagiye bahanga imirimo nibura ibiri idaturutse ku mushinga, iturutse ku mikoranire n'uwo mushinga.'

    BDF ivuga ko kuva mu 2019 bamaze guhanga imirimo irenga ibihumbi 300 binyuze mu nkunga n'inguzanyo iha abaturage bayigana.

    Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y'igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.

    PAC yasabye ko imishinga BDF yateye inkunga idakora neza yakwitabwaho

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Vincent Munyeshyaka yavuze ko imirimo yahanzwe binyuze muri BDF irenga ibihumbi 300


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-irenga-ibihumbi-300-yahanzwe-binyuze-mu-nkunga-ya-bdf

  • Beyoncé yibwe indirimbo itarasohoka n'imashini za MacBook ebyiri, ihungabana rikomeye ku rugendo rwe rwa muzika #rwanda #RwOT

    Beyoncé Yibwe Indirimbo Yendaga Gusohora mu Buji Bwa Atlanta

    Abajura bibye igikapu kirimo MacBook, indirimbo nshya, na gahunda y'ibitaramo bya Beyoncé

    Umuhanzikazi w'icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Beyoncé Knowles-Carter, yahuye n'akaga gakomeye ubwo yaterwaga n'abajura mu mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari arimo gukora ibitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya 'Cowboy Carter'.

    Nk'uko bitangazwa n'inkuru yatangajwe n'ibinyamakuru byegereye ibyamamare, abajura bishe imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari itwawe n'umwe mu bafatanyabikorwa ba Beyoncé, bayimenamo ibirahuri, bakuramo igikapu cyarimo ibintu by'ingenzi cyane birimo:

    • Indirimbo nshya Beyoncé yari yitegura gushyira hanze ariko itarasohoka ku mugaragaro
    • Imashini ebyiri za MacBook zikoreshwa mu kazi ka buri munsi
    • Headphones za Apple zihenze
    • Gahunda y'uko ibitaramo bigomba gukorwa (Tour Plan)
    • N'imitako y'agaciro kataramenyekana neza.

    Iki gikapu cyari kirimo ibintu by'ibanga ndetse binashobora kugira ingaruka ku murongo w'akazi ka Beyoncé, by'umwihariko indirimbo yari itarasohoka. Nubwo nta muntu wakomeretse mu bujura bwabaye, icyangiritse ni byinshi ku rwego rw'akazi n'umutekano w'amakuru.

    Polisi yo mu mujyi wa Atlanta yatangiye iperereza kuri ubu bujura, igamije kumenya uko byagenze no gushakisha ababigizemo uruhare kugira ngo bakurikiranwe n'amategeko ndetse ibikoresho byibwe bisubizwe nyirabyo.

    Ubuyobozi bwa Beyoncé ntacyo buratangaza ku mugaragaro, ariko abafana b'uyu muhanzikazi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza impungenge no kumusaba kwihangana, banizeye ko indirimbo yibwe itazasakara ku mbuga zitemewe.

    Ibi bibaye mu gihe Beyoncé yakomeje kwerekana ubuhanga buhanitse mu muziki n'imyiteguro y'ibitaramo bye bikomeye, bikomeje gukorerwa mu mijyi itandukanye yo muri Amerika. Abasesenguzi mu bya muzika bavuga ko kuba ibikoresho bye byaribwe birimo indirimbo zitari zasohoka bishobora kugira ingaruka ku mitegurire y'ibikorwa bye by'akazi.

    Turakomeza gukurikirana uko iperereza rizagenda, cyane cyane niba iyo ndirimbo yibwe izasakazwa cyangwa igasubizwa mbere yo gutambuka ku mugaragaro.

    Source : https://kasukumedia.com/9233-2/

  • Yago ashyize hanze 'Akahama' official video afatanyije na Omega 256, isura nshya n'impinduka mu muziki Nyarwanda #rwanda #RwOT

    Yago (Innocent Nyarwaya), uzwi cyane nk'umunyamakuru n'umushyushyarugamba ukomeye muri 'Yago TV Show', akomeje guca agahigo mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda. Yago yigaragaje mu muziki aho afite indirimbo nyinshi zasusurukije abakunzi b'umuziki nka 'Original Kopy', 'Rata', 'Umuhoza', 'Seka Rwanda' n'izindi.

    Ariko muri aya mezi aheruka, ubuzima bwa Yago bwanyuze mu bihe bikomeye nyuma yo gutandukana n'umugore we nyuma y'igihe gito bibanye. Mu magambo ye bwite, yavuze ati:

    'This woman I loved, we are no longer together… Having someone take away a three‑week‑old baby… it's like a dagger in the heart.'

    Nubwo ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, Yago yahisemo guhindura ibyo byose umusemburo w'imbaraga mu muziki we, yerekana ko ntacyo gishobora kumuca intege mu rugendo rwe rwo kwiyubaka no gususurutsa abakunzi be.

    Mu rwego rwo kwigaragaza mu buryo bushya, Yago yashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Akahama' afatanyije n'umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda Omega 256. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 2 Nyakanga 2025 mu buryo bwa Official Lyrics Video, ikaba imaze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, YouTube, na Spotify.

    Impamvu 'Akahama' Ikomeje Gukwirakwira

    1. Ubufatanye buhamye: Guhuza imbaraga hagati ya Omega 256, uzwi nka 'Queen of the West' muri Uganda, na Yago, umuhanzi w'inyenyeri mu Rwanda, byahaye indirimbo imbaraga zikomeye ku isoko ry'umuziki wo mu karere.
    2. Ibikoresho by'imiziki n'ijwi ryiza: Tempo iri hejuru (196 BPM) na key ya F♯ Minor byatanze umuziki uryoheye ugutwi kandi uhuza n'imyidagaduro y'ababyinnyi.
    3. Ubucuruzi ku mbuga mpuzamahanga: Iri kuri YouTube, Spotify, Apple Music, na Amazon Music, aho imaze kubona ibihumbi by'abayireba n'abayikurura.
    4. Kumenyekanishwa ku mbuga nkoranyambaga: Hasanzweho challenges kuri TikTok zikoresheje indirimbo 'Akahama' (#AkahamaOmega256), byongera kuyishyira mu bigezweho.
    Omega 256

    Yago n'Intambwe Nshya mu Muziki

    Ku ruhande rwa Yago, iyi ndirimbo ni intambwe nshya mu rugendo rwo kwagura impande nshya z'umuziki we. Nyuma y'ibigeragezo mu buzima bwe bwite, yerekanye ko umuziki ari igisubizo cyiza mu kwiyubaka no guha abakunzi be umusaruro mwiza.

    Yago kandi yatangaje ko ari mu myiteguro ya album nshya izaba ifite indirimbo 16 yise 'Yago Life II', izagaragaza umuziki wimbitse uhuza ubuzima bwe bw'umuhanzi n'ubutumwa bugamije kwigisha urubyiruko.

    Nyuma ya 'Akahama', haravugwa ko Yago ashobora gukorana n'abandi bahanzi bo muri Uganda, Tanzania na Kenya, bigamije kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga. Ndetse no mu Rwanda, Yago azakomeza gukoresha urubuga rwe rwa YouTube Yago TV Show nk'imbarutso y'ubuhanzi n'ibiganiro byigisha urubyiruko.

    'Akahama' si indirimbo isanzwe, ni ikimenyetso cy'uko ubuhanzi bushobora kuba imbarutso yo kubaho no gukomeza urugendo. Ku bafana ba Yago, iyi ni intangiriro y'ibihe bishya by'umuziki we ndetse n'uburyo bwo guhesha agaciro impano z'Abanyarwanda mu ruhando rw'Afurika y'Uburasirazuba.

    Reba 'Akahama' kuri YouTube cyangwa uyumve kuri Spotify, Apple Music na Boomplay, maze usangire ibyishimo n'iyi ndirimbo nshya y'ikirenga!

     

    Source : https://kasukumedia.com/yago-ashyize-hanze-akahama-official-video-afatanyije-na-omega-256-isura-nshya-nimpinduka-mu-muziki-nyarwanda/

  • Inkomoko y'izina Kaminuza ryahawe agace k'i Rusizi – #rwanda #RwOT

    Kaminuza ni inzu z'uruherekane zubatswe mu ishusho y'urukiramende ku buryo iyo winjiyemo iburyo n'ibumoso uba ugoswe n'imiryango icumbikamo abapangayi ariko iyo ukomeje imbere usanga hafunze, bituma aho wanyuze winjira ari naho unyura usohoka.

    Abazi izi nzu kuva kera bavuga ko zubatswe mu 1996 na 1997 hakoreshejwe imbaho, ariko ngo nyuma nyirayo yaje gukuraho imbaho ateraho umucanga.

    Nimwitonze Issa utuye mu Mudugudu wa Kadasomwa, Akagari ka Kadasomwa mu Murenge wa Kamembe, ari naho hari ako gace kitwa Kaminuza yabwiye IGIHE ko aho hantu nubwo bahita kuri Kaminuza mu by'ukuri nta kaminuza ihari ahubwo ari inzu zikodeshwa.

    Avuga ko izo nzu zabanje guturwamo n'abakozi ba Leta bavuyemo hayobokwa n'abagore n'abakobwa bibana bakora uburaya.

    Ati “Abo bagore bamaze kuhagera rero bitewe na ya mico yabo, abantu batambutse bakabaza bati ese hariya ni ku mashuri, noneho za ndaya kubera ko zashakaga abakiliya, zikavuga ngo oya, aha ni kuri univerisite iyo ushaka kuminuza uza kuminuriza aha ngaha, ni uko izina kaminuza ryafashe”.

    Indaya zabaga muri iyi nzu zageze aho zitangira kujya ziteza akavuyo, umugabo ugiyeyo zikamwambura, hagahora induru.

    Nimwitonde nk'umuntu wari ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu yahamagaye nyiri inzu amugezaho icyo kibazo cy'uko izo ndaya ziteza umutekano muke, nyiri inzu amubwira ko umutekano awumushyize mu maboko.

    Ni uko izo ndaya zatangiye kugenda zirukanwa muri izo nzu.

    Imiryango yavuyemo indaya kuri ubu ituyemo abantu bakora akazi gatandukanye mu mujyi wa Rusizi.

    Umwe mu bagore bakora uburaya bagituye muri Kaminuza yabwiye IGIHE ko ahatuye kuva mu 2008, avuga ko we impamvu yahasigaye kandi nawe ari indaya ari uko adateza akavuyo.

    Ati “Njye umukiliya anyishyura mbere kandi nkamwishyuza ayo twavuganye. Bariya batezaga akavuyo hari ubwo biterwa n'uko baba bashaka kwishyuza umukiliya amafaranga menshi, cyangwa umukiliya kubera ko aba atamwishyuye mbere yamara gukora ibyo akora akanga kwishyura”.

    Uyu mugore w'abana babiri ukora uburaya avuga ko aha hantu hatangiye kwitwa Kaminuza ahatuye.

    Ati “Impamvu bahise Kaminuza ni uko habaga hari abakobwa benshi bambaye mu buryo butamenyerewe”.

    Aka gace kiswe Kaminuza gaturanye n'ahitwa Kazarusenya naryo rikomoka ku bagore bakora uburaya kuko umugabo wahageraga yahatsemberaga utwe bikarangira urugo rwe rukuru rusenyutse.

    Inkomoko y’izina Kaminuza ni indaya nyinshi zari zituye muri aka gace

    Kaminuza ituranye na Kazarusenya, amazina yombi yakomotse ku ndaya zahabaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkomoko-y-izina-kaminuza-ryahawe-agace-k-i-rusizi

  • New Era of Diversity: Rwanda yitegura ibirori bikomeye bya 2025! #rwanda #RwOT

    Hashize igihe kinini dutangiye uru rugendo, none tugeze aho dutegura ku nshuro ya gatanu ibirori bikomeye bya Rwanda Global Diversity. Mu by'ukuri, ni urugendo rwuzuye ishema n'amasomo menshi. Uhereye ku byagiye bigerwaho kugeza ubu, dufite byinshi byo gushimira Imana no kwishimira nk'Abanyarwanda.

    Kuva dutangiye, hari byinshi byabaye indashyikirwa, birimo kuba abahoze batsinze mu bihe byashize bagera kuri barindwi (7) baragiye guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ibi ni ubuhamya bukomeye ko intego zacu zitari izo kuvuga gusa, ahubwo ko zashyizwe mu bikorwa.

    Ariko se birahagararira aho? Oya, kuko hari n'abandi benshi bategereje amahirwe yo kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze muri gahunda za Diversity.

    paulette

    Iyo dusubije amaso inyuma, tugatekereza ku rugendo twanyuzemo, ntitwakwirengagiza ko iyo atari Imana ntitwari kugera aha. Ni we waduhaye imbaraga, icyerekezo, n'ishyaka byo gukomeza urugendo nubwo byari bigoye. Uyu munsi rero, mbere ya byose, turamushima kandi tumushimira ko yagiye atuyobora mu nzira yacu yose.

    Iki gikorwa cyo ku nshuro ya gatanu si ibirori bisanzwe; ni itangiriro ry'igihe gishya cy'ubwuzuzanye (New Era of Diversity) — cyibanda ku guteza imbere umugore. Ni urugendo rushya rugamije guha imbaraga no guhesha agaciro abakobwa n'abagore bacu, kugira ngo bahinduke inkingi y'iterambere mu muryango nyarwanda n'uw'isi yose.

    Ni iki gituma iyi nshuro iba idasanzwe? Ni uko iki ari cyo gikorwa gifite ishingiro ryimbitse kurusha ibindi byose twigeze gukora. Ni igikorwa kizagira uruhare mu guhindura imibereho y'abagore mu buryo bugaragara.

    Amahirwe menshi ategerereje aba bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma. Turabifuriza amahirwe masa, kandi uwigaragaza nk'intumwa y'ukuri y'ubwuzuzanye, ufite indangagaciro zizatuma abakobwa bato bamureberaho, abe ari we utsinda.

    Nyuma y'ibi birori, hateganyijwe ibikorwa byinshi bigamije guteza imbere umugore, birimo amahugurwa, ibikorwa by'ubuyobozi, n'uburyo bwo kubaha amahirwe yo guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Turashimira cyane Imana yaduhaye imbaraga zo kugeza aha, umuryango wanjye wampaye imbaraga, umufatanyabikorwa wanjye, ndetse n'itsinda ryose twakoranye kugeza ubu. Iyo ubona aho tugeze, uhita wumva ko nta muntu wabigeraho ari wenyine. Ni urugendo rusaba ubufatanye, ubwitange, n'urukundo.

    Duhagurukire hamwe tugane ku byageza umugore ku rwego rwo hejuru, dufashe abakobwa bacu kumenya ko bashoboye, kandi dushimangire indangagaciro z'ubwuzuzanye mu mibereho yacu. Igihe gishya cyatangiye, kandi Rwanda Global Diversity izakomeza kuba indorerwamo y'impinduka ziza.

    Dukomeze twiteze imbere — byinshi biracyari imbere!
    THE NEW ERA OF DIVERSITY.

     

    Source : https://kasukumedia.com/new-era-of-diversity-rwanda-yitegura-ibirori-bikomeye-bya-2025/