Author: webrwanda

  • Dore ibyabaye ku munyeshuri wagaragaye yigira ku matara yo ku muhanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri yagaragaye asubiramo amasomo ku matara yo ku muhanda, nyuma abagiraneza batangira kumufasha.

    Uyu munyeshuri, Salim Khamisi, nta yandi mahitamo yari afite uretse gushaka ubundi buryo bwo gukora umukoro we kuko nyina atari afite amafaranga yo kugura umuriro w'amashanyarazi.

    Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,yafashwe mbere gato y'umukwabu wa saa yine z'ijoro n'umunyamakuru, Emmanuel Mbaji Mruu ayashyira hanze ukurubuga muzo akoresha.

    Mbaji yavuze ko inzu yo kwa Khamisi yari ifite amashanyarazi ariko nyina wari umaze igihe adafite akazi, ntiyashoboraga kuwishyura kubera ubushobozi buke.

    Ati: 'Nasanze uyu muhungu akorera umukoro we ku muhanda akoresheje amatara yo ku muhanda … Nabonye ishyaka n'umuntu ukomeye muri we.Dushobora kumufasha''?

    Abagiraneza bahise batangira gufasha uyu munyeshuri bamuha ibintu byinshi birimo; Imirasire y'izuba, bateri,socket na inverter n'ibindi.

    Diana Chitsaka Mwangala, umuyobozi w'ikipeakaba ari nawe washinze Gift A Girl Child Initiative yashyizeho uburyo bwo guteranya amafaranga yo kugurira umuryango w'uyu mwana umurasire w'izuba na batiri bakoresha.

    Abanyakenya batanze umusanzu uko bashoboye bakusanya amafaranga ahagije yo gufasha uyu mwana. Ku wa gatanu, tariki ya 17 Nzeri, Mwangala yasuye umuryango, atanga ibi bikoresho.

    Yagize ati 'Nahaye umurasire w'izuba nyina w'uyu muhungu. Umuhungu yari akiri ku ishuri …… Umuhungu wacu agiye kugira amatara ku buntu ahantu hose. Ashobora kwigira mu rugo nta kibazo.'

    Mwangala yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati: 'Ndashimira inshuti zanjye zo kuri Facebook kuba zarakoranye nanjye mu gushyigikira abana bacu batishoboye. Abanya Kenya bafashije Khamisi kubona umuriro w'umurasire'

    Source : https://yegob.rw/dore-ibyabaye-ku-munyeshuri-wagaragaye-yigira-ku-matara-yo-ku-muhanda/

  • Ibyavuzwe ku mugore wagaragaye yicaye hejuru y'umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yashinjwe kwerekana ibikorwa byurukozasoni ku mugaragaro nyuma yo kugaragara yicaye ku mugongo w'umugabo yari yahinduye intebe ahategerwa gari ya moshi.

    Uyu mugore washyizwe kuri Tiktok nuyikoresha uzwi ku izina rya @stiles .yari yicaye ku mugongo w'umugabo wari upfukamye hasi akoresheje amaguru n'amaboko ameze nk'inka.Uwashyize hanze iyi foto yagize ati:' kandi bavuga ko ubuhake bwapfuye'.

    Uyu mugore yatumye benshi bacika ururondogoro baravuga karahava.

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-ku-mugore-wagaragaye-yicaye-hejuru-yumugabo/

  • APR FC yasezereye Mogadishu City Club yiyushye akuya #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabereye kuri kuri stade ya Kigali APR FC yagowe no kugera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League nyuma yo gutsinda Mogadishu bigoranye.

    Ku munota wa 24 w'umukino,Mogadishu yaje kubona igitego cya mbere,gitsinzwe na Marc Olivier Boue-Bi ku mupira waturutse ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC, uterwa na Kagaba Nicholas ukubita umutambiko w'izamu myugariro Ombolenga agiye kuwukuraho arawuhusha,wisangira uriya rutahizamu awushyira mu nshundura.

    APR FC yatangiye gushaka uburyo yishyura iki gitego biza kugera ku munota wa 45 ubwo Yannick Bizimana yahabwaga umupira mwiza areba izamu ryambaye ubusa ateye ashota myugariro wa Mogadishu umupira uvamo.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0 cya Mogadishu.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 3, Rwabuhihi Aime Placide, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick bavamo hinjiramo Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

    Izi mpinduka zafashije APR FC cyane kuko yarushije Mogadishu City Club ndetse igenda ibona amahirwe yo kwishyura ndetse iratsinda.

    Ku munota wa 61, Manishimwe Djabel yishyuriye APR FC ku mupira yatereye inyuma gato y'urubuga rw'amahina wijyana mu izamu.

    Ku munota wa 73 Karera Hassan yatsindiye APR FC igitego cya kabiri n'umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Buregeya Prince. Umukino warangiye ari 2-1, APR FC ikomeza mu cyindi cyiciro ku giteranyo cy'ibitego 2-1 kuko umukino ubanza warangiye ari 0-0.

    APR FC igomba kwerekeza muri Tunisia guhangana na Etoile du Sahel mu ijonjora rya kabiri mu mukino utegerejwe tariki ya 15-16/10.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yasezereye-mogadishu-city-club-yiyushye-akuya

  • Umukobwa yatunguranye ahindura umusore intebe aho bategera Gari ya moshi #rwanda #RwOT

    Umugore ushinjwa kwerekana ibikorwa by'urukozasoni ku mugaragaro nyuma yo kugaragara yicaye ku mugongo w'umugabo yari yahinduye nk'intebe aho bategera gari ya moshi.

    Uyu mugore washyizwe kuri TikTok, n'uyikoresha uzwi ku izina rya @ sti1es, yari yicaye ku mugongo w'umugabo wari upfukamye hasi akoresheje amaguru n'amaboko.

    Stiles agaragara yambayeagashati k'icyatsi n'ipantalo yera, areba muri terefone ye yicaye hejuru yumugabo wari upfukamye.

    Uwashyize hanze iyi foto yanditse iti: “Kandi bavuga ko ubuhake bwapfuye.”

    Abantu benshi batanze ibitekerezo byinshi kuri iyi foto y'uyu mugore wari wicaye ku muntu mu buryo budakwiriye.

    Umwe yanditse ati: “Iyi mpeshyi igomba gusiga intebe yo gukoresha ari abahungu.”

    Uyu mugabo yakomeje kuguma hasi ashyize hasi amaguru n'amaboko mu gihe umugore yageze aho yifotoza na telefoni ye yerekana iyi “intebe y'umuhungu”.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yatunguranye-ahindura-umusore-intebe-aho-bategera-gari-ya-moshi

  • Miss Akacu Lynca yasezeranye na Alain Guy-AMA… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2015, ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryegukanwe na Kundwa Doriane. Umwe mu bakobwa bari bahanganye nawe wanegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri, Akacu Lynca, yamaze kwiyemeza kubana akaramata n’umukunzi we bari bamaranye igihe kirekire witwa Alain Guy. Ubu bukwe bwabereye i Rubavu kuri  uyu wa 19 Nzeri 2021.

    Muri ubu bukwe hakaba harimo n’ibyamamare binyuranye birimo Nkusi Arthur n’umugore we baherutse kurushinga akaba n’umunyamakurukazi, Muthoni Fiona, kimwe n'uwambaye ikamba ry’igisonga cya mbere mu mwaka wa 2016, Miss Peace Kwizera.

    Mu busanzwe, umuririmbyi Alain Guy yari amaze imyaka irenga itanu akundana na Akacu Lynca, ndetse urukundo rwabo rukaba rwari ruryoshye muri iyo minsi yose barenze kwitwa abakunzi bakaba n’inshuti magara nk'uko babitangaje, ikintu cyiza gituma urukundo ruramba rukanaryoha kuko nta mabanga aba ahishwa hagati ya babiri.

    Umwaka ushize wa 2020 mu kwezi kwa Kamena, nibwo Alain Guy yari yarasabye Akacu Lynca ko bazabana, arabimwemerera, amwambika impeta nyamara bitewe n’impamvu zinyuranye byabaye nk’ibitinda none  byasohoye.

    Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Akacu Lynca wasezeranye none

    Ubukwe bwa Lynca na Alain bwabereye mu karere ka Rubavu

    Ubu bukwe bwitabiriwe n'abarimo Nkusi Arthur n’umugore we kimwe na Miss Peace Kwizera wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w’u Rwanda muri 2016

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109665/miss-akacu-lynca-yasezeranye-na-alain-guy-amafoto-109665.html

  • Amagaju na Etoile de l'Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022 #rwanda #RwOT

    Amagaju FC na Etoile de L'est zitwaye neza ku mukino wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya kabiri, mu gihe ikipe ya kaminuza y'u Rwanda yatangiye iterwa mpaga

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeli 2021, ku bibuga bitandukanye hakiniwe imikino itandukanye ifungura shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu mupira w'amaguru, mu bagabo

    Ni shampiyona irimo irakinwa mu buryo bw'amatsinda hashakishwa ikipe 2 zizasimbura Sunrise FC na AS Muhanga zamanutse umwaka ushize.

    Mu itsinda rya mbere Hakinwe umukino umwe, kuko Gasabo United yikuyemo ku munota wa nyuma bityo umukino wagombaga kuyihuza n'Intare FA ntiwaba

    ▪Heroes FC 1-2 Amagaju

    Amagaju FC y'umutoza Sulyman Niyibizi, afite gahunda yo kugaruka mu cyiciro cya mbere aherukamo muri 2018-19, yagiye afite gahunda yo kubona amanota 3, imbere ya Heroes yamanutse umwaka ushize.

    Ibitego bya Ntagomwa Eric (16′) n'icya Kwizera Epaphrodite cyo ku munota wa 29′ n'ibyo byahesheje Amagaju amanota 3

    Undi mukino wari ukomeye ni uwa Etoile de L'est y umutoza Banamwana Camarade wari wasuye The Winners y'i Muhanga, igitego cya Muzerwa Amiin nicyo cyahesheje Etoile amanota atatu

    Uko imikino yose yagenze:

    Itsinda 𝐀

    Heroes 1-2 Amagaju

    Itsinda 𝐁

    Rugende 4-2 Pepiniere
    Nyanza 1-2 Gicumbi

    Itsinda 𝐂

    United Stars 2-2 Espérance
    Vision 3-0 UR (Forfeit)

    Itsinda 𝐃

    Kirehe 1-0 Impeesa
    The Winners 0-1 Etoile de l'Est

    Iyi shampiyona izagaruka kuri uyu wa kabiri hakinwa imikino ya kabiri mu matsinda

    Uko imikino iteganyijwe

    Itsinda A

    Intare vs InterforceFC (Kicukiro, saa 14h00′)

    Itsinda B

    Gicumbi vs Rugende (Gicumbi, saa 14h00′)

    La Jeunesse vs Nyanza (Mumena, saa 15h00)

    Itsinda C

    Esperénce vs Vision JN (Mumena, saa 12h00′)

    UR FC vs United Stars (Kamena, saa 14h00′)

    Itsinda D

    Etoile de L'est vs Kirehe (Ngoma, saa 14h00′)

    Rwamagana City vs The Winners ( Rwamagana, saa 14h00′)

    The post Amagaju na Etoile de l'Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amagaju-na-etoile-de-lest-mu-makipe-yatangiye-neza-urugendo-rwo-gukina-ikiciro-cya-mbere-2021-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amagaju-na-etoile-de-lest-mu-makipe-yatangiye-neza-urugendo-rwo-gukina-ikiciro-cya-mbere-2021-2022

  • APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021, nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yatsinze ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia, ibitego 2-1 ibasha gukomeza mu ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC ntabwo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 24 nibwo ikipe ya Mogadishu City Club yafunguye amazamu ya APR FC yarimo Ishimwe Jean Pierre, ni igitego iyi kipe yatsinze nyuma y'uburangare bw'abakinnyi b'inyuma ya APR FC.

    Ikipe ya APR FC yari iri mu rugo yakomeje gusatira ariko ntibyagira icyo bitanga kugeza ubwo amakipe yombi yagiye ku ruhuka ari igitego kimwe cya Mogadishu City club ku busa bwa APR FC.

    Amakipe yombi avuye kuruhuka, umutoza wungirije wa APR FC Nafetti Jameleddine yakuyemo bamwe mu bakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Rwabuhihi Aimee Placide basimburwa na Nsanzimfura Keddy, Ishimwe Anicet ndetse na Mugunga Yves.

    Izi mpinduka zabyaye umusaruro ku munota wa 60 w'umukino, kuko nibwo APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Manishimwe Djabel wari wagowe n'iyi kipe mu gice cya mbere cy'umukino.

    Gusatira kw'ikipe y'ingabo z'igihugu kwatanze umusaruro w'igitego cya kabiri, kuko ku munota wa 73 myugariro mushya wa APR FC Karera Hassan yatsinze igitego cyayihaye gukomeza mukindi kiciro, hari ku mupira uvuye muri koruneri yari itewe na Manishimwe Djabel.

    Uyu mukino wasojwe ikipe ya APR FC ibonye intsinzi y'ibitego 2-1 mu mikino yombi kuko umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

    Gukomeza mu kindi kiciro cya CAF Champions League ku ikipe y'ingabo y'igihugu, bivuze ko mu kwezi gutaha k'Ukwakira izakina na Etoile du Sahel yo muri Tunisia bahatanira kwerekeza mu matsinda.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Rwabuhihi Aimé Placide, Karera Hassan, Buregeya Prince, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques (c), Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

    Mogadishu City Club: Ali Kimera,Faysal Hashi, Adjimani Hugues .S Kouame, Kagaba Nicholas, Abdiwalb Abdirahman Mohamed, Ali Ali, Hassan Mohamed Adan, Bi Marc Boue, Seydoube Camara, Isse Abdulkadir Ibrahim na Ahmed Abdullahi Abdi.

    The post APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-mogadishu-city-club-yo-muri-somalia-ibitego-2-1-ikomeza-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-champions-league/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-mogadishu-city-club-yo-muri-somalia-ibitego-2-1-ikomeza-mu-ijonjora-rya-kabiri-rya-caf-champions-league

  • King James yanyomoje amakuru avuga ko yaba af… – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'uko King James, umuhanzi uri mu b’imbere mu muziki nyarwanda yaba afunze, yatangiye gucicikana havugwa ko ubwo yajyaga muri Banki imwe yo mu mujyi wa Kigali, yaba yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

    Ibi bikaba ngo byazamuwe n’umukobwa wazitabaje avuga ko yamwoherereje amafaranga ibihumbi magana atanu, agasaba ko ubwo amubonye yayamusubiza, nyuma y'ibyo hazamutse urujijo muri rubanda hibazwa niba yaba afunze.

    Ariko Mu kiganiro gito yagiranye n’INYARWANDA, King James yanyomoje aya makuru avuga ko yaba afunze.  Yagize ati:”Oya ntabwo mfunze kabisa.” Ubwo yabazwaga uko byaba byaragenze kugira ngo hasohoke amakuru ameze gutyo, yagize ati:”Simbizi nanjye mu by'ukuri ndaza ariko kubavugisha nanjye, ndik ubikurikirana ngo menye ibyo aribyo.” Uyu mujura ukomeje kwibisha izina rya King James, bivugwa ko afite nimero z’abakunzi b’uyu muhanzi, akabahamagara abasaba amafaranga yitwaje impamvu z’impimbano zitandukanye.

    King James muri iyi minsi, ari kwitegura gushyira Album nshya hanze yise ‘Ubushobozi’, biteganijwe ko izajya hanze kuwa 10 Ukwakira 2021, zaba iriho indirimbo yitwa ‘Nyabarongo’. Amwe mu mashusho y’indirimbo ziyigize, bivugwa yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherutse nk'uko amakuru akomeza kugenda abivuga. 

    King James afite imyaka 31 micye cyane ugereranije n’izina afite mu muziki yatangiye mu mwaka wa 2006

    Kuva King James yakwinjira mu muziki ari mu bahanzi bahiriwe nawe dore ko yagiye anegukana ibihembo binyuranye birimo n'icya Primus Guma Guma Super Star yegukanye mu mwaka wa 2012

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YITWA NDAGUKUMBUYE YA KING JAMES YIFASHISHIJEMO ARIEL WAYZ IRI KURI ALBUM UBUSHOBOZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109664/king-james-yanyomoje-amakuru-avuga-ko-yaba-afunze-gusa-hari-umuntu-ushobora-kuba-yaramwiyi-109664.html

  • Umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yorongowe(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015 yasezeranye imbere y'Imana na Guy Alain bamaze igihe mu rukundo.

    Ni umuhango wabaye mu mpera z'iki cyumweru aho aba bombi bahamije isezerano. Ubukwe bwa Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015 na Guy Alain bwabereye i Rubavu. Babikoze nyuma y'umuhango wo gusezerana mu murenge wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, mu Ukuboza umwaka ushize.

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-bakobwa-bitabiriye-irushanwa-rya-miss-rwanda-yorongoweamafoto/

  • Eden Hazard agomba kwitonderwa – #rwanda #RwOT

    Hazard w’imyaka 30 y’amavuko, ntiyigeze akina umunota n’umwe ku mukino wa Champions League Real Madrid yakinagamo na Inter Milan, gusa kuri uyu wa gatandatu akaba yakoranye imyitozo n’ikipe ya mbere ndetse ashobora kubanza mu kibuga kuri uyu munsi.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu, umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti, yatangaje ko Hazard ari umukinnyi ugomba kwitonderwa kubera ubuzima abayemo. Yagize ati: 'Tugomba kwitondera Eden Hazard kubera imvune yagize mu bihe bishize. Kumukinisha mu mikino ibiri yikurikiranya, ni ibintu bikomeye cyane. Ku mukino wa Inter Milan ntabwo yabashije kujya mu kibuga kuko tudashaka kumukoresha cyane, gusa kuri iyi nshuro agomba kujya mu kibuga n’ubwo bigoye cyane. Hazard agomba kubanza mu kibuga ari kumwe na Karim Benzema ndetse Vinicius.'


    Eden Hazard akunze kurangwa n’imvune 

    Eden Hazard ku munsi wa gatatu wa shampiyona, yakinnye iminota 13 gusa ubwo batsindaga Real Betis, ndetse nyuma ku munsi wa kane wa shampiyona akina isaha imwe bahura na Celta Vivo, ariko aza kuvamo agize ikibazo cy’imvune. Eden Hazard kuva yagera muri Real Madrid mu 2019, ntabwo aragaruka mu bihe byiza yahozemo ubwo yari agikinira ikipe ya Chelsea.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109666/eden-hazard-agomba-kwitonderwa-109666.html