Author: webrwanda

  • MU MASHUSHO: Tumwe mu dushya twaranze ubukwe bwa Mico The Best ||Yaririmbiye umugeni we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021 nibwo umuhanzi Mico the Best yarushinze na Ngwinondebe Clarisse, mu birori byari bibereye ijisho ndetse byaranzwe nudushya dutandukanye.

    Ni ubukwe bwari bubereye ijisho bitewe n'aho bwabereye, ku musozi witegeye neza Kigali ndetse mu busitani bufatwa nk'ubwa mbere muri Kigali.

    Ariko nanone ni ubukwe bwaranzwe no gusabana kwinshi bitajya bisiga no gutarama.

    Bitewe n'uko gusezerana imbere y'amategeko byari byarakozwe mbere, kuri uyu munsi hari hatahiwe umuhango wo gusaba no gukwa kimwe no gusezerana imbere y'Imana.

    Tumwe mu dushya twagaragaye ,harimo uburyo Mico yaririmbiye umufasha we indirimbo ze zitandukanye harimo n'iyitwa igare, ikindi umuhanzi Riderman akaba na we yamugabiye inka.

    Source : https://yegob.rw/mu-mashusho-tumwe-mu-dushya-twaranze-ubukwe-bwa-mico-the-best-yaririmbiye-umugeni-we/

  • Amakuru mashya ku munyamakuru Jado Castar. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rumaze gushyikiriza ubushinjacyaha bw'U Rwanda dosiye iregwamo umunyamakuru Bagirishya Jean De Dieu wamenyekanye nka Jado Castar.Ni nyuma y'icyumweru akorwaho iperereza.

    Jado Castar yatawe muri yombi tariki 20 Nzeri akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano. Jado Castar usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Radio B&B FM-Umwezi ,asanzwe ari na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Amarushanwa mu ishyirahamwe nyarwanda ry'Umukino wa VOLLEYBALL (FRVB).Castar akaba akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha gifitanye isano no kuba ikipe y'igihugu y'abagore yarirukanwe muri Shampiyona Nyafurika ya VOLLEYBALL yaberaga i Kigali mu minsi ishize.

    Byari nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe yumukino wa Volleyball ku isi (FIVB) isanze u Rwanda rwarakinishije muri iyo mikino abakinnyi bo muri Brésil, nyamara bafite ubwenegihugu kandi bitemewe.Nyuma yo gusezererwa rero, Ministeri ya Siporo yatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma yibi birego u Rwanda rwisanzemo.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-munyamakuru-jado-castar/

  • REB yagize icyo isaba abarimu basabye akazi mu Burezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB ,cyihanangirije abari basabye akazi mu burezi bakaba batarabonetse ku rutonde rw'abatoranijwe kuzakora ikizamini  ko badakwiye gukomeza kubandikira kuri Twitter cyangwa guhamagara kuri telefoni zabo ahubwo ko basabwa gutanga ubujurire bwabo bifashishije konti zabo ziri ku rubuga rwa MIFOTRA rukurikira: https://e-recruitment.mifotra.gov.rw/#/welcome.

    Mu butumwa iki kigo cyanyujije kuri Twitter kuri uyu wa mbere bugira buti' REB iramenyesha abakandida basabye kandi batatoranijwe mubagomba gukora ikizamini ndetse bakaba barimo kujurira bakoresheje twitter cyangwa telefone ko ibyo bakora bitemewe, ahubwo abajurira bagomba kubikorera muri system ya @RwandaLabour ya e-recruitment. @mbanelson'

    REB kandi irashishakariza abarimo gusaba kurenganurwa ko babanza bakareba niba bujuje ibyari byasabwe kuri uwo mwanya. Mugire amahoro. @mbanelson'

    REB kandi yibukije abibagiwe gushyira ibyangombwa byabo kuri konti zabo ziri muri Mifotra ko igihe cyarenze, ndetse uzabishyiramo bizaba impfabusa.

    Bagize bati:'REB iramenyesha abakandida bibagiwe gutanga ibyangombwa bikenewe ku myanya y'akazi bari basabye ko igihe ntarengwa bagombaga kubitanga cyarangiye. Bivuze ko ibyo bongera muri 'system' nyuma y'igihe cyagenwe nta gaciro bifite. Murakoze @mbanelson'

    REB iramenyesha abakandida bibagiwe gutanga ibyangombwa bikenewe ku myanya y’akazi bari basabye ko igihe ntarengwa bagombaga kubitanga cyarangiye. Bivuze ko ibyo bongera muri ‘system’ nyuma y’igihe cyagenwe nta gaciro bifite. Murakoze @mbanelson

    — Rwanda Basic Education Board (@REBRwanda) September 27, 2021

    Source : https://yegob.rw/reb-yagize-icyo-isaba-abarimu-basabye-akazi-mu-burezi/

  • Bwa mbere umunyarwenya Kigingi ashyize hanze amafoto y'ubukwe bwe n'umunyarwandakazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Kigingi wo mu burundi yashyize hanze amafoto abereye ijisho y'ubukwe bwe n'umunyarwandakazi Marina Mataratara.

    Tariki 24 Nzeri 2021, ni bwo Kigingi yasabye anakwa umukunzi we Marina, mu muhango wabereye kuri Ineza Garden i Kinyinya muri Kigali.

    Uyu munyarwenya uri mu bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, yanditse kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, avuga ko 'wari umunsi mwiza' kuri we ubwo yarushingaga n'umukunzi we.Maze yongeraho amafoto meza atagira uko asa.

     

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-umunyarwenya-kigingi-ashyize-hanze-amafoto-yubukwe-bwe-numunyarwandakazi/

  • AMAFOTO: Mico The Best n'umukunzi we basezeranye imbere y'Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best yasezeranye mu rusengero n'umukuzi we Ngwinundebe Clarisse. Uyu muhango wabaye ku munsi w'ejo tariki ya 26 Nzeri 2021 ukaba warabimburiwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wari wabaye mu gitondo.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/amafoto-mico-the-best-numukunzi-we-basezeranye-imbere-yimana/

  • Abana ba Jay Polly babonye umuterankunga uzabishyurira mpaka barangije amashuri abanza #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Uwera Jean Maurice, mukuru wa Jay Polly yagize ati 'Inkuru nziza nabamenyesha ni uko hari abagiraneza biyemeje kwishyurira amashuri abana ba Jay Polly kugeza bose barangije amashuri abanza, amafaranga yose araba yamaze kwishyurwa mu minsi mike.'

    Icyakora nubwo yatangaje ko hari abagiraneza bemeye kwishyurira abana ba Jay Polly amashuri abanza, ntawo yigeze abavuga mu mazina.

    Ati 'Ni abantu badakunda kugaragara mu itangazamakuru ntabwo ari byiza ko nabavuga.'

    Abana babiri uyu muraperi yasize, bishyuriwe igihe cyari gisigaye ngo barangize amashuri abanza mu gihe mu muhango wo gukura ikiriyo nabwo Uwera Jean Maurice yari yatangaje ko inkunga yakusanyijwe mu bakunzi ba Jay Polly yishyuwe umwaka umwe w'amashuri.

    Yakomeje avuga ko nubwo bishyuye umwaka wose ariko bifuza ko buri wese yakomeza kuba hafi y'umuryango wa nyakwigendera bityo abana be ntibazigere babura uburezi.

    Jay Polly yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021 afite imyaka 33 nyuma yo kunywa ibintu byavanzwe n'uwo bari bafungwanwe nkuko inzego zishinzwe umutekano zabitangaje.

    Jay Polly yamenyekanye mu ndirimbo nka ''Ndacyariho'', ''Akanyarirajisho'', 'Umupfumi uzwi', 'Ku musenyi', 'Mu gihirahiro', 'Rusumbanzika', 'Marayika', 'Umusaraba wa Joshua', 'Ikosora', 'Umwami uganje' n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abana-ba-jay-polly-babonye-umuterankunga-uzabishyurira-mpaka-barangije-amashuri

  • Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n'umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana #rwanda #RwOT

    Umwanditsi, Umuhanzi wo mu njyana ya Afrobeat mu Rwanda, Mico Prosper wamamaye ku mazina ya Mico The Best yaraye akoze ubukwe n'umukunzi we Clarisse kubana akaramata, ni nyuma y'igihe kitari kinini uyu muhanzi yari yamusabye kubana nawe abwirwa yego.

    Uwo muhango kandi wari wakurikiwe no gusezerana imbere y'amategeko ubwo hari tariki ya 19 Kanama 2021.

    Mu mafoto yashyizwe ahagaragara Mico The Best we n'umukunzi we Ngwinundebe Clarisse bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, bubera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Heaven Garden. Aha ni naho kandi habanje kubera indi mihango irimo gusa no gukwa.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n'abahanzi batandukanye barimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Uwihoreye uzwi nka Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye uzwi nka Nick muri City Maid n'abandi batandukanye.

    Amakuru y'urukundo rwaba bombi avuga ko umuhanzi Mico na Clarisse bamenyanye mu mwaka ushize ubwo uyu mukobwa yigaga mu gihugu cy'u Bushinwa nyuma aza kuza mu Rwanda ari nabwo urukundo rw'aba bombi rwashinze imizi cyane hagati yaba bombi.

    Mico The Best yamamaye cyane mu kwandika ndetse no kuririmba indirimbo zimaze gukundwa hano mu Rwanda harimo iyavuba yise Igare, Ubunyunyusi, Jamais, Save the date n'izindi.

    The post Amafoto — Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n'umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-umuhanzi-mico-the-best-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-clarisse-bari-bamaze-igihe-kirenga-umwaka-bakundana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-umuhanzi-mico-the-best-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-clarisse-bari-bamaze-igihe-kirenga-umwaka-bakundana

  • Amavubi : Hahamagawe 36 barimo ab PoliceFC 6, ASKigali 5, APR 4, Rayon 3 #rwanda #RwOT

    Muri aba 36, ikipe ifite abakinnyi benshi ni Police FC ifitemo batandatu, igakurikirwa na As Kigali ifitemo batanu, naho APR FC ikagiramo bane mu gihe mukeba wayo Rayon Sports ifitemo batatu.

    Abakinnyi 36 bahamagawe

    Abanyezamu (Goalkeepers)

    Mvuyekure Emery (Tusker FC), Buhake Twizere Clément (Strømmen IF), Ndayishimiye Eric Bakame (Nta kipe arabona), Gahungu Habarurema (Police FC), Ntwali Fiacre (AS Kigali)

    Abakina imbere y’umuzamu (Defenders)

    Omborenga Fitina (APR FC), Rukundo Denis (As Kigali), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Rutanga Eric (Police FC), Rwatubyaye Abdul (FK Shkupi, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Bayisenge Emery (Ntakipe afite), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Nemeyimana Kato Samuel (Bugesera FC), Mutsinzi Ange (CD Trofense, Portugal)

    Abakina hagati mu kibuga (Midfielders)

    Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (nta kipe, biravugwa ko yasinyira Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Nsengiyumva Isaac (Rayon Sports FC), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Niyonzima Olivier (As Kigali), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Niyonzima Haruna (As Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Niyibizi Ramadhan (As Kigali).

    Abakina basatira izamu bashaka ibitego (Forwards)

    Kagere Medie (SIMBA SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC), Iradukunda Jean Bertrand (GASOGI UNITED), Hakizimana Muhadjir (POLICE FC), Twizerimana Onesme (Police FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Kalisa Jamir (Vipers SC, Uganda), Mugunga Yves (APR FC).

    Imikino ibiri u Rwanda rugomba gukina na Uganga iteganyijwe tariki 7 na 10 Ukwakira 2021. Umukino ubanza Amavubi Stars azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ku isaha ya saa moya z’ijoro, umukino wa kabiri ukazabera i Kampala muri Uganda tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Abakinnyi 36 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent, bagomba gutangira umwiherereo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021, bakazajya bakorera imyitozo ya kumanywa kuri Stade Amahoro I Remera. Imyitozo ya nimugoroba ikazajya ibera kuri sitade ya Kigali.

    Muri iyi mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022, U Rwanda ruri mu itsinda E rurikumwe n’amakipe y’ibihugu ya Uganda, Mali na Kenya.

    U Rwanda nta mukino n’umwe rwari rwatsinda muri iri tsinda, icyo Amavubi yakoze gikomeye ni ukunganyiriza na Kenya kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota ane, igakurikirwa na Kenya ifite amanota abiri, Uganda ni iya gatatu muri iri tsinda E n’amanota 2, mu gihe Amavubi ari aya nyuma n’inota rimwe gusa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-Hahamagawe-36-barimo-ab-PoliceFC-6-ASKigali-5-APR-4-Rayon-3

  • Kigali : Abantu 60 bafatiwe mu kabyiniro bakoze uruhurirane rw’amakosa yo kwica amabwiriza #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, bakaba bafatiwe mu kagari kari Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

    Bafashwe barengeje amasaha yo kugera mu rugo, bari no kunywa inzoga, banabyina kuko aho bafatiwe harimo akabyiniro (Club).

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Gertrude Urujeni, avuga ko uretse kuba utubari twarakomorewe tukemererwa gukora, ako bafatiwemo nta ruhushya kigeza gasaba.

    Ati 'by’umwihariko banakoraga n’ibikorwa bitemewe, kuko bakoze akabari ndetse bashiramo n’akabyiro, kandi by’umwihariko ntabwo bari babyemerewe.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko abo bantu bafashwe saa sita z’ijoro zirenga, barimo kunywa inzoga ndetse barimo no kubyina kandi utubyiro tutemerewe.

    Ati 'Icyo twabafatiye cya mbere, ni ukurenza amasaha, ariko na none bakaba bari begeranye cyane, ahantu hatoya hafunganye, urebye bakoze uruhurirane rwo kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, tukaba dukangurira abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza nk’uko biteganywa, abantu bose barayazi. Haciye igihe kigiye kugera mu myaka 2 duhanganye n’iki cyorezo, nta muntu n’umwe utazi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, nk’uko na Leta igenda ibikangurira abantu buri gihe'.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kacyiru bukaba bwahise bufunga ako kabari nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu gihe abafashwe bahise bajyanwa muri stade ya ULK, aho byari biteganyijwe ko bigishwa, hanyuma bagacibwa amande.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-60-bafatiwe-mu-kabyiniro-bakoze-uruhurirane-rw-amakosa-yo-kwica-amabwiriza

  • Abasore barwanye inkundura baterana ingumi n… – #rwanda #RwOT

    Amakuru atandukan ye avuga abasore babiri barwaniye umugore umwe bari baje kwishyura inkwano umunsi umwe. umukobwa witwa Grace Musonza w’imyaka 27 y’amavuko yari afitanye umubano n’abasore babiri kandi bose bataratandukana, yakundanye mbere na  George Mbirimi , baje gusezerana ko bazaba ariko inkwano ikomeza kubura . Grace yabonye ko inkwano ikomeje kubura ahitamo guhita akundana n’undi musore rwihishwa.

    Aba basore bose ntawamenye ko Grace abatendeka, baragumye  bashaka inkwano hasi hejuru, umukobwa ntanumwe yigeze amenyesha ko yabinye umukunzi mushya.amakuru ya Nggossips avuga ko aba basore umwe yigirye inama  kujyana inkwano ku mukobwa bikaza kuba ibibazo bose bahahuriye.gusa hari andi makuru avuga ko umukobwa ariwe wabiteye atanga itariki zimwe ku basore ngo bazaze gusaba niko kuhahurira .

    Martin Marisa yari yitwaje inkwano ya ingana  620 y’amadorali y’amerika, ukuvuga ibihumbi 620 by’Amanyarwanda, mu gihe undi ngo yari yitwaje amafanga arenze miliyoni nk’uko amakuru akomeza abivuga, Martin akinjira mu rugo kwa Grace yasanze imihango yo kumukwa irimbanije niko kwadukira umusoe mugenzi we intambara iratangira, batana mu munigo karahava bakizwa n’inzego z’umutekano.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109911/abasore-barwanye-inkundura-baterana-ingumi-nimigeri-ubwo-bose-bahuriraga-ku-mukobwa-gutang-109911.html