Author: webrwanda

  • Safi Madiba yahawe igihembo na Youtube – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva mw'itsinda rya urban boys Safi madiba yakomeje gukora umuziki we ndetse arushaho kugirango atibagirana mu mitima ya bantu aho kurubu amaze gukora indirimbo nyinshi.

    Umuhanzi Safi Madiba uri gukorera umuziki we muri Canada amaze kwakira igihembo cya YouTube gishimira umuntu ufite urubuga rumaze kurenza ibihumbi 100 by'abarukurikira (Subscribers).

    Akomeje gukora cyane aho kurubu ateguza abafana be gusohora indirimbo nshya  ndetse izazana na mashusho yayo.

    Source : https://yegob.rw/safi-madiba-yahawe-igihembo-na-youtube/

  • Mama Sava amennye amabanga ku isabukuru ye ||akorewe ibirori bihebuje ararira (video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava yakorewe ibirori by'agatangaza ku isabukuru ye y'amavuko, ndetse ahishura imyaka yujuje.

    Mama Sava umaze kubaka izina muri sinema nyarwanda, yavuze ko atajya ahisha imyaka ye nk'uko abandi mu byamamare babigenza aho yavuze ko yujuje imyaka 26 kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 ,kuko yavutse itariki nk'iyi mu 1996.

    Mama sava yizihije iyi sabukuru nyuma ya filme yari amaze gukina na Papa Sava agaragara aca inyuma umukunzi we akamuvumbura, hanyuma akamwirukana.Aha niho yahereye avuga ko mu buzima busanzwe atajya aca inyuma umukunzi we.Ni ibirori by'isabukuru byari byitabiriwe n'inshuti ze zitandukanye zamutunguye maze agaragaza amarangamutima menshi arararira kubera ibyishimo.

    Source : https://yegob.rw/mama-sava-amennye-amabanga-ku-isabukuru-ye-akorewe-ibirori-bihebuje-ararira-video/

  • Abafaransa batangaje umukinnyi wabo bifuza ko yatwara Ballon d'Or utari Mbappe #rwanda #RwOT

    Nyuma yimyaka itatu ikipe ya Les Blues yegukanye igikombe cy'isi mu Burusiya agahimbirwa indirimbo imuhesha icyubahiro, N'Golo Kanté aracyakunzwe cyane n'Abafaransa.

    Uyu mukinnyi wo hagati w'imyaka 30, yegukanye igikombe cya Champions League hamwe na Chelsea mu mwaka w'imikino ushize,niwe watowe cyane n'abafaransa benshi bakunda ruhago ko ariwe ukwiriye guhabwa Ballon d'Or.

    Kugeza ubu ku rutonde rw'abakinnyi 30 batoranijwe kugira ngo bazakurwemo utwara igikombe cy'umukinnyi wegukana Ballon d'Or,Kante ari hamwe na Karim Benzema na Kylian Mbappé,nabo bigaragaje mu mwaka w'imikino ushize.

    Uyu mugabo wahoze ari umukinnyi wa Caen yatowe na benshi yigaranzura bagenzi be bakinanamu ikipe y'Ubufaransa, kuko abakunzi b'umupira w'amaguru bamutoye ku majwi 61%.

    Abakunzi ba ruhago mu Bufaransa kandi batoye ku bwiganze ko ikipe yabo y'igihugu izatwara igikombe cy'isi cyo muri Qatar 2022 ku bwiganze bw'amajwi kuko babitoye ku kigero cya 64%.

    Ubufaransa buheruka gutsinda Espagne bukegukana igikombe cya UEFA Nations League,buracyafite abakinnyi bakiri bato kandi b'abahanga bazatanga akazi muri Qatar.


    Abafaransa barifuza ko Kante yahabwa Ballon d'Or

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafaransa-batangaje-umukinnyi-wabo-bifuza-ko-yatwara-ballon-d-or-utari-mbappe

  • Jurgen Klopp yemeje ko Mohamed Salah ariwe 'mukinnyi wa mbere mwiza' ku isi #rwanda #RwOT

    Salah yasunikiye Sadio Mané umupira yinjiza igitego cya mbere, na we atsinda igitego cya kane acenze ba myugariro ba Watford.

    Klopp yabwiye igitangazamakuru BT Sport ati: “Ari hejuru. Twese turabibona. Ni nde mwiza kumurusha?”

    “Imikinire ye uyu munsi yari irenze. Pasi y'igitego cya mbere yari nziza cyane n'igitego cya kabiri cyari cyihariye”.

    Salah ubu amaze gutsinda muri buri mukino mu mikino umunani aherutse gukinira Liverpool, ni we wikurikiranyije cyane mu gutsindira iyi kipe nyuma ya Daniel Sturridge, na we watsinze mu mikino umunani yikurikiranya, mu kwezi kwa kabiri mu 2014.

    Igitego yatsinze Watford – akoropye ba myugariro benshi bayo mbere yuko yohereza ishoti mu nguni y'izamu – yagitsinze mu buryo bumwe n'icyo yatsinze mu mukino uheruka kubahuza na Manchester City, icyo cyo muri uwo mukino na City Klopp yavuze ko kizakomeza kwibukwa n'abafana ba Liverpool “mu gihe cy'imyaka 50 cyangwa 60 iri imbere”.

    Klopp yongeyeho ati: “Ni umukinnyi ushobora kudukorera ibi bintu”.

    Igitego cya Salah ku mukino na Watford cyatumye anganya ibitego n'Umunya-Côte d'Ivoire wahoze akinira Chelsea Didier Drogba, nk'umukinnyi w'Umunyafurika wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Premier League, ubu agize ibitego 104.

    Mané, rutahizamu mugenzi we wa Liverpool, na we igitego cye cyatumye ageza ku bitego 100 amaze gutsinda muri Premier League, yongeyeho ati: “Mo ni umwe mu bakinnyi beza ku isi. Kiriya gitego mwebwe kirabatunguye ariko buri gihe twe turakibona mu myitozo”.

    Uretse Luka Modrić mu 2018, Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo ni bo bonyine batsindiye igihembo cy'umukinnyi urusha abandi ku isi mu mupira w'amaguru cya Ballon d'Or kuva mu mwaka wa 2008.

    Ariko Klopp yemeza ko uyu Munya-Misiri w'imyaka 29 arimo kurenga abo bombi muri iki gihe.

    Ati: “Ntiducyeneye kuvuga ku byo Messi na Ronaldo bakoreye umupira w'amaguru ku isi no kuwiharira kwabo. Ariko ubu, [Salah] ni we wa mbere mwiza.

    “Ndamubona buri munsi. Hari abantu nka [Robert] Lewandowski na Ronaldo na Messi na [Kylian] Mbappé, ariko muri aka kanya rwose ari hejuru kuri urwo rutonde”.

    Avugira kuri BBC One, Martin Keown wahoze ari myugariro w'ikipe y'igihugu y'Ubwongereza yemeranyije n'igitekerezo cya Klopp, agira ati: “Umupira Mo Salah yasunikiye Sadio Mané ntabwo ari iyo kuri iyi si. Turimo kubona Salah wo ku rwego rwa Lionel Messi”.

    Claudio Ranieri, umutoza wa Watford yanyagiwe na Liverpool, yongeyeho ati: “Mo Salah ni umwe mu bakinnyi beza ku isi, niba [ahubwo] atari we wa mbere mwiza. Buri kintu cyose akozeho ni igitego”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jurgen-klopp-yemeje-ko-mohamed-salah-ariwe-mukinnyi-wa-mbere-mwiza-ku-isi

  • Huye: Abagore bo mu cyaro babangamirwa n’ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babangamirwa no kugira ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu
    Babangamirwa no kugira ubumenyi buke ku mishinga ibyara inyungu

    Babigaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Huye tariki 15 Ukwakira 2021, ubwo bwifatanyaga na bo mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro wizihizwa buri mwaka kuri iyo tariki.

    Uwitwa Claudine Nikuze yagize ati “Hari igihe ukora nk’umushinga, kubera ko mu cyaro nta mafaranga akunze kuhaboneka, ugasanga urahombye. Habonetse uwegera abagore akabaganiriza hamwe n’abagabo, akabereka uko bashora imari, akanabereka uko bagemura ibyo bagezeho, byadufasha.”

    Chantal Kabatesi yongeraho ko n’itwita ry’abangavu ribangamira iterambere ry’umugore wo mu cyaro, kuko mu gihe abana bakabanje gukura, bakagira ibyo bageraho mbere yo gushinga ingo, ahubwo batwita, bakajya kurera batabishoboye, bakaba n’umutwaro ku babyeyi.

    Yungamo ati “Hari igihe umubyeyi ahana umwana ugasanga ntiyumva. Ariko habayeho nk’amahugurwa y’urubyiruko, cyangwa n’ibigo by’urubyiruko bibafasha mu iterambere, wenda byagabanya izo nda zitateguwe. Ubuyobozi bwabidufashamo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabagiriye inama yo kugana amatsinda y’iterambere kuko byagaragaye ko abayitabira bibateza imbere.

    Yagize ati “Umugore uwo ari we wese akwiye kugana amatsinda y’iterambere, ari yo bahuriramo bakungurana ibitekerezo, bakanafatanya mu iterambere. Byagaragaye ko abagore bagiye bajya mu matsinda babashije kugera kuri byinshi. Batangiye ari ibibazo, ariko ubu bageze ku bisubizo.”

    Ikindi yabagiriyeho inama, ni ukwegera abajyanama mu bijyanye n’iterambere bari mu mirenge, kandi bagatinyuka bakagana ibigo by’imari.

    Ati “Mu mirenge yose hari abajyanama mu bijyanye n’iterambere ry’imishinga (BDA), ufite umushinga arabagana bakamufasha. Abagore bagomba no gutinyuka bakagana ibigo by’imari, kuko ari byo bakuramo amafaranga yo kwifashisha mu mishinga bafite, kandi mu mirenge yose hari Sacco.”

    Yanasabye abagore kujya mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kuko ngo na yo ajya aba isoko yo kubona igishoro.


    source : https://ift.tt/3n0mktS

  • Mauro Icardi wa PSG biravugwa ko amerewe nabi cyane n'umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu munya Argentina w'imyaka 33,amereye nabi uyu mugabo we ukinira PSG kuko ku mbuga nkoranyambaga yahashyize ubutumwa buvuga ubuhemu bwa Icardi hanyuma ahagarika kumukurikira kuri Instagram.

    Wanda yarakaye yandika mu cyesipanyoli,ati “Undi muryango wangije kubera indaya”.Ubu butumwa yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu bwatumyeabafana bahwihwisa kuri interineti.

    Aba bombi bashakanye kuva mu 2014 kandi bafitanye abana babiri, Francesca na Isabella.

    Ariko bahuye mu bihe bitavugwaho rumwe,kuko Nara ashinjwa kuba yaraciye inyuma uwahoze ari umugabo we Maxi Lopez,asambana na Icardi,bakinanaga muri Sampdoria icyo gihe.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, uyu mugore wabyaye abana batanu ku bagabo 2,na we yagaragaye yemeza ko we Lopez bahoze babana bavuganye inshuro ebyiri mu kiganiro cya Live kuri Instagram.

    Icyakora, uyu mugore ufite imisatsi y'umuhondo ntiyigeze yerekana uwamuciye inyuma uwo ari we kandi ntiyavuze izinana rimwe.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe n'aya magambo kubera uko Madamu Nara yitwaye ku isabukuru y'imyaka 28 ya Icardi.

    Yanditse ati: “Imyaka icumi twizihiza isabukuru y'amavuko hamwe, inzozi nyinshi zarasohoye ndetse nizindi nyinshi ziri hafi gusohora, ngerageza kuguha ibyo nshoboye byose n'ibindi bigushimisha”.

    Mbere y'uko bashwana,Lopez yari inshuti nziza na Icardi, ndetse amutumira mu biruhuko hamwe na Nara wari umugore we, ndetse amuha ikaze mu rugo rwe igihe yazaga mu Butaliyani bwa mbere.

    Lopez na Nara batandukanye muri 2013 nyuma y'amezi atandatu ahita ashyingiranwa na Icardi.

    Ukwezi kumwe mbere y'uko bashyingiranwa, Icardi na Lopez bahanganye hagati yabo mu mukino waje kwitwa 'Wanda Derby' ubwo Sampdoria yakinaga na Inter muri Serie A.

    Ubwo amakipe yombi yasuhuzanyaga, Lopez yanze gusuhuza Icardi wari wamutwaye umugore.

    Mu bihe byashize, Nara yagiye avuga cyane ku rukundo akunda Icardi.


    Icardi ari kumwe n'umugore we Wanda uzwiho kugira imyitwarire igayitse

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mauro-icardi-wa-psg-biravugwa-ko-amerewe-nabi-cyane-n-umugore-we