Author: webrwanda

  • Abantu bakutse umutima bongeye kubona umukobwa umaze imyaka 6 apfuye . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakutse umutima bagwa mu kantu ubwo babonaga umukobwa wari umaze imyaka 6 yarapfuye bamubona ari muzima.Ibi byabereye muri Kenya aho umugore witwa Laira Abigail wapfuye muri 2015 yagaragaye ari muzima.

    Umugabo w'uyu mugore yatangaje ko yagize ubwoba budasanzwe mu buzima bwe nyuma yuko umugore we yemeye ko ari we wapfuye kandi bazi ko bamushyinguye akaba yagarutse.

    Uchenga yagize:' sinshobora kwizera ijisho ryanjye nyuma yo kumubona ,yarashyinguwe kandi uburenganzira bwe bwo kumushyingura bwarakozwe ,ntashobora guhakana niwe'.

    Gusa andi makuru avuga ko uyu mugore yari yarahimbye urupfu rwe nyuma yo kwangirwa gatanya n'umugabo we kugirango ajye kwibanira numukunzi we mushya,ibi byamenyekanye nyuma yuko umugabo we amujyanye mu rukiko rwa Nairobi kugirango uyu mugore yisobanure ku byo yakoze.

    Uwo mugore yagize ati:' ni ukuri nagombaga kubikora uburyo nafashwe muri urwo rugo ,sinigeze ngira umunezero muri urwo rugo kandi nashakaga umudendezo.'

    Ibibyatumye nyina wuregwa Portia Laira na we ahamagarwa n'urukiko kugirango agaragaze uruhare rwe ku byo umukobwa we aregwa maze yemeza ko yifuzaga ko umukobwa we yishima.

    6 Years After A Man Buried His Wife, Check Out Where He Found Her Again pic.twitter.com/LUE9hL7v8M

    — Peterblog (@Laziogist) October 16, 2021

    Source : https://yegob.rw/abantu-bakutse-umutima-bongeye-kubona-umukobwa-umaze-imyaka-6-apfuye/

  • Amakosa mabi abagore bakora mu rukundo bakwiye guhagarika bwangu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni kenshi abagore bavuga ko batanezerewe mu mubano wabo cyangwa mu ngo nabo bashakanye. Uku kutishima babishinja abandi nyamara ntibatekereze ko baba ari bo ba nyirabayazana b'uwo munezero mucye w'abagabo babo.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amakosa abagore bakora mu rukundo bakwiye guhindura.

    1. Kutiyitaho

    Abagore benshi bagwa muri iri kosa nyuma yo gushaka. Mbere yuko umugore abana n'umugabo aba asa neza , nyamara yamara gushaka agatangira kugabanya kwiyitaho ari byo bishobora gutuma umugabo atongera kumwishimira nka mbere.

    2.Gufata imibonano mpuzabitsina nk'ingurane.

    Abagore benshi bakoresha imibonano mpuzabitsina nk'igicuruzwa maze bagakangisha abagabo babo kudakorana nabo imibonano mpaka bagize icyo babaha.Ni ikosa rikomeye kuko kwanga kuryamana nuwo mwashakanye si byiza.

    3.kutizera umugabo

    Iri ni irindi kosa umugore aba akwiye kureka kuko byangiza imibanire yabashakanye.Birumvukana ntabwo wasangira umugabo nabandi bagore ariko nanone niba utizeye umugabo wawe kuki wemera ko mubana?

    4.Amahane

    Nta mugabo ukunda umugore w'umunyamahane , nubwo yakwihangana ,menya ko bitazaguma gutyo. Si byiza kumva ko ibibazo byakemuka iteka ari uko iteye induru.Ntiwakwitega amahoro mu rugo mu gihe winubira buri kimwe.

    5.Kugira inshuti mbi

    Iri ni irindi kosa ribi abagore benshi bagwamo kandi risenya ingo nyinshi .Ni ngombwa ko uhitamo inshuti neza kuko si buri wese wagira icyo akumarira.

    6.kwirengagiza inda y'umugabo wawe.

    Birumvikana ushobora kuba ufite akazi, uhugiye mu zindi nshingano, ariko kudatekera umugabo ni ikosa rikomeye.Kuba ufite umukozi wo mu rugo ni byiza ariko kandi kugirango wigarurire umutima wumugabo wawe bihera mu gushimisha igifu cye.

    7.Kutihangana

    Umugore utihangana ni ikosa rikomeye mu mibanire y'abashakanye , kugirango umubano urambe ni ngombwa kwihangana.

    Source : https://yegob.rw/amakosa-mabi-abagore-bakora-mu-rukundo-bakwiye-guhagarika-bwangu/

  • AS Kigali yakoreye amakosa i Kigali imbere ya DCMP yo muri RDC #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yakoze amakosa itsindirwa mu rugo na Darling Club Motema Pembe ibitego 2-1 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri ryo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

    AS Kigali yiyubatse cyane mu mpeshyi,yatengushye abakunzi ba ruhago mu Rwanda kuko yihaye akazi gakomeye ko kugera mu cyiciro gikurikiyeho kuko yatsindiwe kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ibitego 2-1.

    AS Kigali yashoboraga kubona igitego ku munota wa 5 w'umukino aho Tchabalala yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu ariko Lawal awutera mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri.

    Ku munota wa 8 Kasereka,Ikanga Kapela yazamukanye umupira maze awuhindura imbere y'izamu habura umukinnyi wa AS Kigali uwukuraho, wisangira Kasereka Apianom ahita atsindira DCMP igitego cya mbere.

    Ku makosa ya Bishira Latif, Karim Kimvuidi yazamukanye umupira ku munota wa 18 awucomekera Justin Ikanga ariko ateye mu izamu, umunyezamu Ntwari Fiacre awukuramo.

    DCMP yakomeje kurusha AS Kigali ndetse iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 45 gitsinzwe na Katulondi Kati ku mupira wari uvuye muri koruneri.

    Umutoza Eric Nshimiyimana yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Buteera Andrew aha umwanya Haruna Niyonzima.

    AS Kigali yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 62 gitsinzwe na Kwizera Pierrot kuri coup franc nziza yateye.

    AS Kigali yahise ikora impinduka 3, Niyibizi Ramadhan, Aboubakar Lawal na Rukundo Denis bavamo hajyamo Biramahire Abeddy, Saba Robert na Ally Kwitonda.

    Abanyamujyi bashoboraga kubona ikindi gitego mu minota 70, ariko umupira wahinduwe na Ishimwe Christian ugora Biramahire wari usigaranye n'umunyezamu, uramutenguha ujya ku ruhande.

    Ubundi buryo bwo kwishyura bwabonetse ku munota wa nyuma muri ine y'inyongera, ariko umupira watewe na Biramahire Abeddy ujya ku ruhande mu gihe benshi bari bizeye ko AS Kigali ibonye igitego cyo kwishyura.

    AS Kigali yabuze ikindi gitego bituma ijya mu mazi abira, kuko umukino warangiye DCMP itsinze ibitego 2-1.

    AS Kigali irasabwa gutsinda ibitego biri hejuru ya 2 kugira ngo ibashe kugera mu ijonjora rya 3 ari naryo rya nyuma ryo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup.AS Kigali izajya muri DR Congo gukina umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 24 Ukwakira.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    AS Kigali: Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rurangwa Mossi, Bishira Latif (c), Ishimwe Christian, Butera Andrew, Shaban Hussein, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Abubakar Lawal, Niyibizi Ramadhan.

    DCMP: Henock Kamalanduaka Kama, Henock Mangindula, Arianom Kasereka, Ikanga Kapela, Ikoyo Iyembe, Katulondi Kati, Christian Nsundi Landu, Mbomba Motu, Likuta Luezi, Kayembe Ndotoni (c), Karim Kimvuindi Ntikubuka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yakoreye-amakosa-i-kigali-imbere-ya-dcmp-yo-muri-rdc

  • As Kigali yatsinzwe na DCMP yo muri Congo ibitego 2-1 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    Mu mukino ubanza w'injonjora rya kabiri wo guhatanira itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup, ikipe ya As Kigali yatsinzwe na Darling Club Mote Mapembe yo muri Congo Kinshasa ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

    Mu ntangiriro z'umukino ubwo hari ku munota wa 9, nibwo iyi kipe yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Apionamu Kasereka, ni nyuma yo guhanahana neza kw'abakinnyi ba DCMP.

    Mbere y'uko amakipe ajya ku ruhuka, ku munota wa 45 w'igice cya mbere ikipe ya DCMP yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Katulondi Kati kuri koruneri yaritewe igana mu izamu rya Ntwali Fiacre, bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari ibitego 2-0 bwa As Kigali.

    Bavuye ku ruhuka ikipe y'abanyamujyi yakoze impinduka ikuramo Butera Andrew yinjizamo Haruna Niyonzima, ikipe yahise ikomeza gusatira kugeza ubwo babonye coup franc yatewe na Kwizera Pierrot ayibonezamo, icyo gitego kikaba cyatsinzwe ubwo hari ku munota wa 62 w'umukino.

    Uko iminota y'umukino yiyongeraga niko ikipe ya As Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup yakomezaga gusatira ariko ntibyagize icyo bitanga dore ko umutoza Eric Nshimiyimana yari yinjijemo Abedy Biramahire ndetse na Saba Robert.

    Mu minota 90 y'umukino ubanza wa CAF Champions League ukaba warangiye DCMP itsinze As Kigali, biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa ku cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, uyu mukino uzabera muri Congo Kinshasa.

    The post As Kigali yatsinzwe na DCMP yo muri Congo ibitego 2-1 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri mu marushanwa ya CAF Confederations Cup appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/as-kigali-yatsinzwe-na-dcmp-yo-muri-congo-ibitego-2-1-mu-mukino-ubanza-wijonjora-rya-kabiri-mu-marushanwa-ya-caf-confederations-cup/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-yatsinzwe-na-dcmp-yo-muri-congo-ibitego-2-1-mu-mukino-ubanza-wijonjora-rya-kabiri-mu-marushanwa-ya-caf-confederations-cup

  • Pasiteri amerewe nabi kubera kujya mu bapfumu akoresheje amaraso y'umwana w'imyaka 12 #rwanda #RwOT

    Uwiyise Pasiteri mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi azira kugerageza gukoresha amaraso y'umukobwa muto w'imyaka 12 mu bupfumu.

    Uyu wiyita umupasiteri yavuze ko amaraso y'uyu mukobwa muto yayakoresheje kugira ngo itorero rye rikure.

    Nk'uko ukekwaho icyaha witwa Arinze abitangaza ngo yasabwe n'umupfumu witwa Mathew gushaka amaraso y'umwana bazakoresha mu bupfumu kugira ngo itorero rye rikure vuba kuruta uko byari bisanzwe.

    Arinze yavuze ko yahuye n'uwahohotewe,agiye gukina mu kigo cy'imyitozo ngororamubiri.

    Pasiteri ngo yashyize urutoki mu gitsina cy'uyu mwana kugeza amaraso atangiye kuva. Yahise afata amwe muri ayo maraso ayajyanira umupfumu.

    Umutangabuhamya wari aho byabereye yavuze ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma yuko nyina w'uwahohotewe avuze ibyabaye.

    Ati'Arinze yaje kwa nyiri inzu yanjye hashize ibyumweru bitatu. Bwa mbere aza yavuze ko yashakaga inzuyo gukodesha hanyuma mabuja agerageza kumufasha.

    Bavuze ko badashoboraga kugira inzu cyangwa iduka kuko bavugaga ko bihenze kuri bo .

    'Bagiye kwa mabuja abaha ibiryo. Birashoboka kuba barakoresheje ubupfumu yangwa ikindi kintu, kuko bahaye ibintu mtabuja arasinzira. Akimara kubyuka abona umwe mu bakobwa be,ari kuva amaraso mu myanya y'ibanga,bahunze.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/pasiteri-amerewe-nabi-kubera-kujya-mu-bapfumu-akoresheje-amaraso-y-umwana-w

  • AS Kigali yatsindiwe i Kigali na DCMP #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yatsindiwe i Kigali kuri Stade Regional na DCMP ibitego 2-1 muri CAF Confrontations Cup.

    Nyuma yo gusezerera Olympique de Missiri-Sima, AS Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup yahuye na Darling Club Motema Pembe (DCMP) yo muri DR Congo.

    Umukino ubanza ukaba wabereye mu Rwanda uyu munsi tariki ya 17 Ukwakira muri Stade Regional i Nyamirambo.

    AS Kigali yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 5 aho Tchabalala yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Lawal yatera mu izamu umunyezamu akawushyira muri koruneri, yatewe na Pierrot abakinnyi ba DCMP bawukuraho, Rukundo Denis awusubizamo usanga Lawal aho ahagaze ariko ateye mu izamu arawuhusha.

    Ku munota wa 6, Justin Ikanga yahushije igitego ku ruhande rwa DCMP, ni ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu Justin Ikanga Kapela yazamukanye umupira maze ahindura imbere y’izamu habura umukinnyi wa AS Kigali uwukuraho, Apianom Kasereka ahita atsindira DCMP igitego cya mbere ku munota wa 9.

    Ku makosa ya Bishira Latif, Karim Kimvuidi yazamukanye umupira ku munota wa 18 awucomekera Justin Ikanga ariko ateye mu izamu, umunyezamu Ntwari Fiacre awukuramo.

    DCMP yakomeje kurusha AS Kigali ndetse iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 45 gitsinzwe na Katulond Kati ku mupira wari uvuye muri koruneri.

    Umutoza Eric Nshimiyimana yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Buteera Andrew aha umwanya Haruna Niyonzima.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego ariko yacungiraga ku mipira miremire.

    Ku munota wa 59, William Likuta yagerageje ishoti ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arawufata.

    AS Kigali yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 62 gitsinzwe na Kwizera Pierrot kuri kufura.

    AS Kigali yahise ikora impinduka 3, Niyibizi Ramadhan, Aboubakar Lawal na Rukundo Denis bavamo hajyamo Biramahire Abeddy, Saba Robert na Ally Kwitonda.

    AS Kigali yakomeje gushaka uko ibona ikindi gitego ndetse ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biba ikibazo. Umukino warangiye ari 2-1.

    Nyuma y’uyu mukino ubanza, AS Kigali izajya muri DR Congo gukina umukino wo kwishyura tariki ya 24 Ukwakira. AS Kigali ikaba isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu cyindi cyiciro.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yatsindiwe-i-kigali-na-dcmp

  • Imvura nyinshi yaguye ku wa 16 Ukwakira yishe abantu babiri i Huye_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Huye haravugwa inkuru ibabaje aho imvura nyinshi ivanze n' inkubi y' umuyaga yishe abantu babiri , ndetse ikanangiza ibikorwa byinshi by' abaturage. Iyi mvura yaguye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, ahagana ku isaa Moya z'Umugoroba.

    Amakuru avuga ko abo bantu iyo mvura yishe ari bo mu Kagari ka Byinza ko mu Mudugudu wa Buremera.

    Uretse abo bantu yishe , hanangiritse ibikorwa remezo birimo inzu z' abaturage , amashuri , imyaka y' abaturage ndetse n' ibindi bigiye bitandukanye.

    Nk' uko Twitter y' Akarere ka Huye kabinyujije kuri uru rubuga kavuga ko inzego zinyuranye zazindukiye aho byabareye mu rwego rwo gukomeza abaturage no kubarura ibyasenyutse.

    Abayobozi basabye abaturage gutabarana,abafite inzu zitangiritse bagacumbikira abasenyewe n'ibiza mu gihe batarubakirwa.
    Kubarura ibyangiritse birakomeje.

    Mu bufatanye bw'Akarere na @RwandaEmergency hari gushakwa uko aba baturage bagizweho ingaruka n'ibi biza bagobokwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/17/imvura-nyinshi-yaguye-ku-wa-16-ukwakira-yishe-abantu-babiri-i-huye_-inkuru-irambuye/

  • Inkuru isekeje y'uburyo abapasiteri basabye umukobwa w'uburanga gukurura abayoboke akoresheje ikimero cye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi wo muri Ghana yatangaje ko imyambarire ye ndetse n'imiterere ye byamubereye imbaraga zo guhindura benshi mu murimo w'Imana nk'uko yari yabisabwe n'abakozi b'Imana .

    Mu kiganiro n'umunyamakuru wo kuri Internet witwa Zion Felix muri The Uncut Show, uyu muhanzikazi Rhynie Simons yavuze ko umubiri we yuzuye tatouage no gushyira hanze amabere ye igice kimwe abikora kugira ngo bikurure abantu mu itorero rye ndetse ko bifasha mu kugarukira Imana.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko ari umukristu wubaha Imana uhora ajya mu rusengero aho aririmba yambaye imyenda ye ikurura abagabo abifashijwemo na pasiteri we.

    Uyu Pasiteri we kandi ngo ashishikariza abayoboke be gukoresha ubwiza bwabo kugira ngo bakurure abantu mu rusengero ariko ntibasambane nabo.

    Binyuze mu mubiri we, ngo uyu muririmbyi wo muri Ghana yayoboye abantu benshi kuri Kristo. Rhynie Simons akomoka muri Nigeria nubwo yavukiye muri Amerika.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-isekeje-yuburyo-abapasiteri-basabye-umukobwa-wuburanga-gukurura-abayoboke-akoresheje-ikimero-cye/