Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO ivuga ko amande acibwa ku mabwiriza yo kwirind icyorezo cya Covid-19, usanga ataratanzweho ibitekerezo kandi agaragara nk'ahana umuntu inshuro ebyiri (2) ku ikosa rimwe, igasanga bidakwiriye.
Ubusanzwe amabwiriza ku ngingo runaka kimwe n'amande bishyirwaho n'inama njyanama yaba akarere cg se umujyi wa Kigali
Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu mujyi wa Kigali ntiyakunze kuvugwaho rumwe n'abaturage bamwe bavuga ko ibihano byayo biremereye cyane
Kuva iki cyorezo cyagaragara mu gihugu uwishe ibwiriza amafranga make acibwa ni 10000F ukongeraho kurazwa muri stade ibyo inzego zivuga ko ari ukwigishwa ububi bw'iki cyorezo.
Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali baganiriye na Radio Flash FM/TV baravuga ko kuba bacibwa amande bakanarazwa muri stade ari akarengane kuko ngo babifata nko guhanwa kabili ku ikosa rimwe.
Uretse iki ngo aranabakenesha kuko ufashwe hari igihe uwo munsi nta kindi akora yirirwa yicajwe muri stade cg se agafungirwa ibikorwa nyamara yatanze amande.
Bagasaba ko aya mande yakurwaho kuko abasubiza inyuma mu iterambere.
Imiryango itari iya leta nayo ibona ko ari ngombwa ko abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bigaragara ko cyashegeshe ubuzima bw'igihugu.
Icyakora iyo bigeze ku mande acibwa akiyongeraho ibindi bihano, impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO isanga bitagakwiye, hagafashwe kimwe muri ibi kuko umuturage aba ahanwe kabili ku ikosa rimwe.
Bwana Murwanashyaka Evariste ni umuhuzabikorwa w'imishinga y'impuzamiryango y'uburenganzira bwa muntu CLADHO ngo  byagakwiye gukosorwa.
Umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Nyarugenge bwana Ngabonziza Emmy avuga ko guhana no guca amande abarenze ku mabwiriza ya covid 19Â bimaze gutanga umusaruro mu kuzamura ubukungu bw'igihugu no kuba abandura iki cyorezo babaragabanutse kuko utinya amande akurikiza amabwiriza yashyizweho.
Bwana Ngabonziza ashimangira ko kurazwa muri stade atari uguhanwa kabili ahubwo ari uburyo bwo kwigisha umuturage wafashwe ngo atazongera.
''Guhana abarenze ku mabwiriza ya covid 19 byatanze umusaruro cyane kuko kugeza ubu abarwayi baragabanutse n'iyo umuntu arajwe muri stade iyo bucyeye ntabwo yongera gukora amakosa yakoze kuko aba azi ingaruka zabyo ,byatanze umusaruro binyuze mu bukangurambaga abaturage bagize imyumire myiza kuko bubahirije ingamba byaradushimishije cyane kandi bamaze no kubyumva ibikorwa by'ubukungu n'ibihuza abantu benshi kuba byarasubukuwe bigaragaza ko twabashije guhashya iki cyorezo.''
Emmy NGABONZIZA/DEA Nyarugenge
Umujyi wa Kigali usaba abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, kugira ngo batazagerwaho n'ibihano biteganyijwe mu mabwiriza yashyizweho yo kukirinda. Kugera ubu ntihagarazwa umubare w'abantu bahaniwe kurenga kumabwiriza yo kwirinda covid-19, uretse ko ari benshi.Ibi biranajyana no kuba utamenya ingano y'amafranga y'amande abaturage bamaze gutanga barenze kuri aya mabwiriza. Uretse kurazwa kuri stade ugacibwa amande y'ibihumbi 10, ibindi bihano birimo gufungirwa business iyo wafunguye amasaha yagenwe yarenze no gucibwa ibihumbi 10 wambaye nabi agapfukamunwa.
Aka gapfukamunwa akagura make kagura amafaranga 100F.
Umuryango mpuzamahanga wita ku bana SOS Children's Villages Rwanda uvuga ko uzanye umushinga witwa 'Kura Umenye', ugamije gukemura igitera abana kujya mu muhanda.
Mu gihe ikibazo cy'abana bo mu muhanda gikomeje gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu, uyu muryango uvuga ko umushinga 'Kura Umenye' wafasha mu gukemura ibibazo bisanzwe bibangamiye umwana mu muryango bikaba byanamuviramo kujya mu muhanda.
Kwizera Jean Bosco umuyobozi wa SOS Children's Villages mu Rwanda arabisobanura.
Ati 'Uyu mushinga icyo ugamije, ni uguha umwana ahantu yishimiye kuba, ukamurinda kujya ku muhanda n'ahandi hantu hadakwiriye atagombye kuba. Tukaba tuzabikoraho tubasanga mu miryango, no mu mashuri. Harimo imwe mu ngamba ikomeye yitwa gukomeza umuryango, tuzabikora mu buryo butandukanye tubafasha mu bijyanye n'ubukungu, kwiteza imbere, tuyifasha mu kuyubaka mu buryo bw'imibanire. '
Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango MIGEPROF ivuga ko ibigo byose bikwiye gushaka uko byafasha mu kugira umuryango ubere umwana.
Silas Ngayaboshya ni umuyobozi ushinzwe iterambere ry'uburinganire no kongerera ubushobozi abagore muri iyi  Minisiteri.
Ati 'Umuryango niho ibibazo biva bitera abana kujya mu muhanda. Mwabonye ko uzahera mu muryango(umuhsinga) ugakora ku buryo imiryango yakubakirwa ubushobozi, ndetse igakangurirwa gushyiraho umurynago ubereye umwana kugira ngo ntihagire umwana ujy amu muhanda.'
Yunzemo agira ati 'Icyo tugiye gukora ni ugukomeza gushishikariza abandi bafatanyabikorwa bashoboka, kugira ngo nabo barebe ko ubu buryo bwakora no mu tundi turere.'
Uyu mushinga 'Kura Umenye' uzamara imyaka ine, ukazafasha abana barenga ibihumbi 32, barimo abagera ku bihumbi bine bari baravuye mu mashuri, bazigishwa imyuga  bakazaturuka mu miryango isaga 1000.
Abo uyu mushinga uzafashabari mu turere 8 turimo Musanze, kayonza, Gicumbi, Gasabo, Nyamagabe, Huye, Rwamagana na Bugesera.
Umushinga Kura Umenye witezweho gukemura ibibazo bituma abana bajya mu muhanda
Umuyobozi wa SOS Children's Villages mu Rwanda Kwizera Jean Bosco, avuga ko uyu mushinga ugamije guha umwana ahantu yishimiye kuba
Silas Ngayaboshya, Umuyobozi muri MIGEPROF, avuga ko bagiye gushishikariza abandi bafatanyabikorwa gushaka uko bafasha mu kugira umuryango ubere umwana.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana
Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, ubwo abayobozi baherutse gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyagatare barahiriraga kuzuza izo nshingano.
Muri uyu muhango kandi hakozwe n’ihererekanyabubasha hagati ya Biro ya njyanama na komite nyobozi bicyuye igihe ndetse n’abashya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ucyuye igihe, Mushabe David Claudian, yavuze ko batangiye manda yabo ubutaka buhuje buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 63,212 bagera kuri hegitari 75,601.
Yavuze ko gukoresha ifumbire byavuye ku baturage 45% bakaba bageze kuri 62%, gukoresha imbuto z’indobanure biva kuri 25% bigera kuri 81%, kuhira ku buso buto biva kuri hegitari 180 bigera ku 2,273 hubakwa ubwanikiro 160 n’ubuhunikiro 36 mu rwego rwo gufata neza umusaruro.
Mushabe David Claudian (iburyo) ahererekanya ububasha n’umuyobozi w’akarere mushya Gasana Stephen (ibumoso)
N’ubwo hari byinshi byagezweho ariko yasabye komite nyobozi nshya kuzibanda ku mushinga wa Gabiro Agro-Business Hub watangiye gushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Muvumba Multi-Purpose dam uzuhira imusozi hegitari 10,000 ukanatanga amashanyarazi n’amazi meza n’iyubakwa ry’uruganda rw’amata y’ifu rwatangiye kubakwa.
Ati “Umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub mu by’ukuri uzahindura imibereho y’abaturage bacu, aborozi bahana imbibi n’uwo mushinga baracyakeneye kumva ko uko babonaga amazi bagomba gukomeza kuyabona, ikindi ni ugukurikirana umushinga wa Multi-purpose dam, kwimura abaturage byararangiye uzatanga amazi mu mirenge y’ubworozi ndetse n’amashanyarazi.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yibukije abajyanama n’abayobozi batowe muri rusange ko bateruye ikivi gishya cy’amateka aho batangiye iyi manda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibidasanzwe kugira ngo bazibe icyuho cyatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Ikindi kandi yabibukije ko iyi manda batangiye ari iy’ubudasa kuko bafite inshingano zo kugera ku ntego igihugu cyihaye kuba cyagezeho mu mwaka wa 2024.
Yakomeje agira ati “Icyo bidusaba murakizi, ni ubufatanye no gukorera hamwe, biradusaba kujya inama, biradusaba kwitanga no kwirinda amakimbirane no kutazarira, biradusaba kuzirikana ko umuturage agomba kuba ku isonga mu bimukorerwa, mukita ku kumukemurira ibibazo no kumufasha kuzamuka mu iterambere ry’igihugu, mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza.”
Yabasabye kwirinda imico n’imicungire bidahesha agaciro abayobozi, bagahora bazirikana ko mu nshingano zabo ari bo ndorerwamo abaturage bireberamo.
Abakozi b’Akarere ka Nyagatare bageneye ishimwe komite nyobozi icyuye igihe
Yabasabye kandi nanone gukora ibishoboka byose imvugo yabo ikaba ari yo ngiro aho bidashobotse abaturage bakajya bahabwa amakuru ku gihe ndetse n’ibisobanuro.
Yabasabye kandi gukorana neza n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu karere.
Yabasabye gukoresha no kubakira ubushobozi inzego zatowe kugira ngo zifashe mu kwihutisha kugera ku ntego igihugu kiyemeje.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi utundi turere tudafite kuko gafite abantu n’ubutaka buruta ubundi mu gihugu ndetse n’ibikorwa remezo bigenda bikageramo.
Yabitangarije mu nama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi, tariki 20 Ugushyingo 2021, aho yari yitabiriwe n’abanyamuryango basaga 1000 barimo na Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi Mukuru.
Urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, rwashyizweho nk’urubuga abagore bari mu muryango FPR-Inkotanyi bahuriramo, kugira ngo bashyire hamwe ibitekerezo, bahurize hamwe imbaraga mu rwego rwo gusesengura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo, no gutanga inama ku ngamba zo gukemura ibyo bibazo.
François Ngarambe avuga ko n’ubwo hari byinshi byiza byamaze kugerwaho, ariko hakiri urugendo rurerure, ruganisha heza bifuriza umugore w’u Rwanda.
Ati “Kuhagera birasaba imbaraga n’umuvuduko bidasanzwe, kugira ngo hazibwe icyuho cy’uburinganire kicyigaragara mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza, abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi bagomba kuba bamutarambirwa mu kwamagana no kurwanya ubwoko bwose bw’ihohoterwa bukorerwa umugore n’umukobwa, turasaba buri wese mu bagize urugaga kuba umusemburo w’iterambere bwite, n’iterambere rusange, mu bufatanye aho atuye n’aho akorera, twibuka buri gihe ko turi mu butumwa twahawe n’umuryango FPR-Inkotanyi”.
Akomeza agira ati “Twagombye rero gukomeza kurangwa n’imyitwarire n’amahame biranga Intore za FPR-Inkotanyi, abagize urugaga murasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya manifesito y’umuryango, iteganya ibikorwa mu mwaka wa 2017 na 2024”.
Ubusanzwe Inama nkuru y’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, iterana buri myaka ibiri hakarebwa ibikorwa byakozwe muri icyo gihe, ndetse hakanaganirwa ku bigomba gukorwa mu yindi myaka ibiri.
Perezida w’urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, Christine Akimpaye, yagarutse ku byakozwe mu myaka ibiri ishize, bishingiye kuri manifesito y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’inzego z’umuryango zitandukanye.
Ati “Mu miyoborere myiza hakozwe amahugurwa ajyanye n’imikorere n’imikoranire y’inzego, hakozwe amahugurwa mu kwagura umuryango aho harahijwe abagore 182, n’abagore 71 binjizwa mu muryango kandi biyemeza gutera intambwe idasubira inyuma, hakozwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gukumira no gusubiza mu buzima busanzwe abangavu batewe inda, ndetse abana bafashwa kugira ngo babone ubutabera”.
Mu Ntara y’Amajyaruguru mu bana 798, abagera ku 138 bahawe ubutabera, naho mu Majyepfo muri 478 abagera 170 bahawe ubutabera, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba abana 325 bagejeje ibibazo byabo muri RIB, naho mu Ntara y’Iburasirazuba mu bana 2607 abagera kuri 685 ni bo bamaze guhabwa ubutabera, naho mu Mujyi wa Kigali mu bana 68 umwe muri bo ni we umaze guhabwa ubutabera. Muri iyi gahunda ngo harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo imibare y’ababona ubutabera yiyongere kuko ikiri hasi.
Mu bindi byakozwe mu bukungu hari miliyoni 154 zatewemo inkunga abagore mu mishinga 1553, muri bo 77 bamaze kuremera bagenzi babo hanyuma indi mishinga 1381 irimo kugenda neza mu gihe indi 45 isa nk’aho irimo gucumbagira naho indi 127 ikaba yarahombye kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Hari n’ibindi bikorwa byinshi bitandukanye byagiye bikorwa birimo kuba hari abagore 7365 bashyizwe mu makoperative bakurwa mu bucuruzi bw’akajagari mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere, hamwe n’abandi bahawe imbabura za rondereza 65164 mu gihe hari n’abandi bagore 410 bahawe telephone zigezweho za smart phones, hari n’abandi bagore 501 batanze amafaranga y’ubwizigame muri Ejo Heza, abandi 444 bahabwa amacupa ya gaze, naho imishinga irenga 206 iterwa inkunga na BDF.
Mu bijyanye n’imibereho myiza, byari biteganyijwe ko mu gihugu hose hagomba kubakwa amazu 416, imwe muri buri murenge, ariko muri rusange mu gihe cy’imyaka ibiri hubatswe 649 bitewe n’uko hari abarengeje umuhigo w’inzu imwe mu murenge.
Bimwe mu byo biyemeje bagiye gukora muri gahunda y’imyaka ibiri, harimo kwita ku burere bw’umwana kugira ngo bazakurane intekerezo nziza zizubaka u Rwanda, umuryango mwiza, urugo rwiza rurangwa n’ubwuzuzanye hamwe no gushyira hamwe hagati y’abashakanye bakarangwa no kubwizanya ukuri.
Aba bombi bamaze iminsi baca amarenga y’urukundo, ni nyuma y’uko baherutse kugirira ibihe byiza mu Kirwa cya Zanzibar aho bari kuri Gold Zanzibar Beach House and Spa
Gusa n’ubwo byavuzwe ko bari mu rukundo, bari birinze kuba bagira byinshi babitangazaho.
Uyu munsi nibwo bose baciye amazimwe, binyuze kuri Instagram aho buri umwe yagarageje ibyiyumviro bye kuri mugenzi we.
Cyusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto bari kumwe maze iherekezwa n’amagambo agira ati 'Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.'
Jeanine we yagiz ati 'Urukundo rushobora kumara ubuziraherezo rutaraboneka ariko kuva urwacu rwavuka ntabwo ntewe ubwoba n’ahazaza.'
Amakuru avuga ko ubusanzwe Jeanine aba mu Bufaransa aza mu Rwanda aje gusura umuryango we ndetse no kuruhuka.
Cyusa Ibrahim n’umukunzi we Jeanina Noach, buri umwe yahamije urwo akunda mugenzi we
Kuva kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2021, I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa, mu rukiko rwa rubanda( Cour d'Assises) hatangiye urubanza rw'Umunyarwanda, Muhayimana Claude ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye. Â Mu byo akurikiranyweho harimo; icyaha cy'ubufatanyacyaha nk'icyitso( la Complicité).
Urubanza rwa Muhayimana, rwatangiye kuburanishwa ku i saa munani n'igice ku isaha y'I Paris, ku I saa cyenda n'igice ku isaha yo mu Rwanda. Mu byo aregwa harimo kuba yaratwaraga mu modoka abicanyi bajyaga kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye harimo ku ishuli rya Nyamishaba na Bisesero. Twibutse ko aha Kibuye, ari hamwe mu bice byabagamo Ingabo z'u Bufaransa mu gikorwa cya Operation yiswe Zone Turqoise.
Uyu Muhayimana Claude, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umushoferi wa projet pèche yo ku Kibuye aho yagiye avuye gukora muri Guest House ya Kibuye. Urubanza rwe mu Bufaransa, rwakabaye rwarabaye mu bihe bishize ariko rwakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirusi rwigizwa inyuma.
Aha Muhayimana yinjiraga mu rukiko.
Nkuko bitangazwa n'abanyamakuru Hakorimana Gratien na Saro Francine Andrew bari I Paris ku bufatanye bwa Pax Press n'umushinga RCN-Justice & Democracy ( Ubutabera na Demokarasi), bavuga ko uru rubanza rwitezweho byinshi bishobora no kuzagaruka ku ruhare rw'u Bufaransa n'Abasirikare babwo bari muri kiriya gice kiswe Zone Turqoise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Saro na Hakorimana bari I Paris, bavuga ko mu byagiye bivugwa mbere y'urubanza, abantu benshi ngo wasangaga bavuga ko rutazagira imbaraga, ariko ngo bamwe mu banyamategeko baganiriye nabo, bahamya ko nubwo uyu Muhayimana ubwe nta bwicanyi ku giti cye ashinjwa uretse kuba umufatanyacyaha nk'ikitso, ngo uru rubanza rushobora kugira imbaraga nyinshi, ahanini ziterwa no kuba igice ubwicanyi bwabereyemo cyari mu kiswe Zone Turqoise yari iyobowe n'Ingabo z'u Bufaransa.
Uru rubanza rwa Muhayimana Claude rwatangiye kuri uyu wa 22 Ugushyingo byitezwe ko ruzasozwa kuwa 23 Ukuboza 2021. Ni urubanza kandi ruzagaragaramo abatangabuhamya ndetse n'impuguke.
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi,FIFA ryatangaje abakinnyi batoranyijwe mu bihembo bya The Best FIFA Football Awards 2021, abatsinze yaba mu bagabo,abagore n'abatoza ku mpande zombi bazamenyekana mu birori byo kuri interineti bizaba ku ya 17 Mutarama 2022.
Amatsinda 2 y'inzobere,rimwe ku mupira w'amaguru w'abagore irindi mu mupira w'amaguru mu bagabo yahisemo abakandida muri buri cyiciro.
Abo aya matsinda yatoranyije:
Umugore witwaye neza kurusha abandi bose ku isi/The Best FIFA Women's Player:
Stina Blackstenius (Sweden / BK Häcken) Aitana Bonmatí (Spain / FC Barcelona) Lucy Bronze (England / Manchester City WFC) Magdalena Eriksson (Sweden / Chelsea FC Women) Caroline Graham Hansen (Norway / FC Barcelona) Pernille Harder (Denmark / Chelsea FC Women) Jennifer Hermoso (Spain / FC Barcelona) Ji Soyun (Korea Republic / Chelsea FC Women) Sam Kerr (Australia / Chelsea FC Women) Vivianne Miedema (Netherlands / Arsenal WFC) Alexia Putellas (Spain / FC Barcelona) Christine Sinclair (Canada / Portland Thorns FC) Ellen White (England / Manchester City WFC)
Umukinnyi w'umugabo witwaye neza kurusha abandi/ The Best FIFA Men's Player:
Karim Benzema (France / Real Madrid CF) Kevin De Bruyne (Belgium / Manchester City FC) Cristiano Ronaldo (Portugal / Juventus FC / Manchester United FC) Erling Haaland (Norway / BV Borussia 09 Dortmund) Jorginho (Italy / Chelsea FC) N'Golo Kanté (France / Chelsea FC) Robert Lewandowski (Poland / FC Bayern München) Kylian Mbappé (France / Paris Saint-Germain) Lionel Messi (Argentina / FC Barcelona / Paris Saint-Germain) Neymar (Brazil / Paris Saint-Germain) Mohamed Salah (Egypt / Liverpool FC)
Umutoza witwaye neza kurusha abandi bose ku isi mu bagore/The Best FIFA Women's Coach:
Lluís Cortés (Spain / FC Barcelona) Peter Gerhardsson (Sweden / Swedish national team) Emma Hayes (England / Chelsea FC Women) Beverly Priestman (England / Canadian national team) Sarina Wiegman (Netherlands / Dutch national team / English national team)
Umutoza witwaye neza kurusha abandi bose ku isi mu bagabo/The Best FIFA Men's Coach:
Antonio Conte (Italy / FC Internazionale Milano / Tottenham Hotspur FC) Hansi Flick (Germany / FC Bayern München / German national team) Pep Guardiola (Spain / Manchester City FC) Roberto Mancini (Italy / Italian national team) Lionel Sebastián Scaloni (Argentina / Argentinian national team) Diego Simeone (Argentina / Atlético de Madrid) Thomas Tuchel (Germany / Chelsea FC)
Umunyezamu witwaye neza kurusha abandi mu bagore/The Best FIFA Women's Goalkeeper:
Ann-Katrin Berger (Germany / Chelsea FC Women) Christiane Endler (Chile / Paris Saint-Germain / Olympique Lyonnais) Stephanie Lynn Marie Labbé (Canada / FC Rosengård / Paris Saint-Germain) Hedvig Lindahl (Sweden / Atlético de Madrid Femenino) Alyssa Naeher (USA / Chicago Red Stars)
Umunyezamu witwaye neza kurusha abandi mu bagabo/The Best FIFA Men's Goalkeeper:
Alisson Becker (Brazil / Liverpool FC) Gianluigi Donnarumma (Italy / AC Milan / Paris Saint-Germain) Édouard Mendy (Senegal / Chelsea FC) Manuel Neuer (Germany / FC Bayern München) Kasper Schmeichel (Denmark / Leicester City FC)
Mu cyumweru gishize,mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko aregwa guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakuburi, no gutangaza ibihuha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye ku rubuga rwa YouTube rwitwa Umubavu TV – nyirarwo na we afunze ku bindi byaha bitandukanye – hamwe no ku rubuga rwe Rashid TV.
Rashid yavuze ko atemera ibyaha aregwa ariko ntiyabyisobanuraho kuko yavuze ko hari uburenganzira bwe butubahirijwe.
Yavuze ko atigeze ahabwa igihe cyo kwisobanura mu bushinjacyaha, ko no ku nyandiko aho yari gushyira ibisubizo bye harimo ubusa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko yabajijwe akanga kuvuga kandi yari ari kumwe n'umwunganira mu mategeko.
Rashid Hakuzimana we yongeyeho ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe abwirwa amagambo amukomeretsa mu gihe cy'ibazwa, kandi ko bitemewe n'amategeko.
Umwunganizi we mu mategeko, Felix Rudakemwa, yabanje kwanga kugira icyo avuga kuko ngo uwo yunganira “agomba kubanza agasubizwa uburenganzira yambuwe mbere”.