Author: webrwanda

  • RDB yihanangirije hoteli zikora nta mpushya – #rwanda #RwOT

    Itegeko No 12 ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y'ubukerarugendo mu Rwanda mu ngingo zaryo za 5, 20, na 29 ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw'ubukerarugendo kigomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora zikanaha RDB ububasha bwo guhagarika cyangwa gufunga burundu ibigo bitabyubahiriza.

    Ibigo bibarwa nk'ibikorwa mu rwego rw'ubukerarugendo harimo amahoteli, restaurant, utubyiniro, Motels, Lodges and Guest Houses, ibigo bitembereza ba mukerarugendo, utubari n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Africa, yashimangiye ko iki kigo cyatangiye ubugenzuzi bugamije kurebera hamwe abakora muri uru rwego batujuje ibisabwa, asaba ko byakuzuzwa mu gihe gito.

    Yasabye abakora muri urwo rwego gushyira imbaraga mu gusaba impushya zo gukora kuko ari ingenzi haba kuri ibyo bigo no ku bakiliya babigana.

    Ati 'Umurava wanyu ugaragaza intego duhuriyeho kandi dusangiye yo kubaka urwego rw'ubukerarugendo no kwakira abashyitsi rukomeye, rufite ihangana kandi runogeye buri wese. Ubufatanye hagati y'inzego za Leta zitanga amabwiriza n'abikorera ni byo bidufasha gutanga serivisi nziza kuri buri mushyitsi cyangwa umukiliya wahisemo u Rwanda.'

    Yakomeje ati 'Umushyitsi uje kuri hoteli, winjiye mu kabyiniro muri Kigali ntabwo aba yinjiye aho gusa nk'inyungu z'uwikorera ahubwo ni ingezi kumenya ko ari inyugu z'Igihugu. Ibyo azakura aho bizamuha ishusho y'igihugu cyacu. Bizamufasha kumenya niba azagaruka, kuba ambasaderi wacu mu gihe asubiye iwabo, gushora imari se cyangwa azakora ibitandukanye n'ibyo.'

    Yakomeje ashimangira ko ubuziranenge no kubazwa inshingano bitari ibya Guverinoma y'u Rwanda gusa, ahubwo bireba n'abikorera.

    Ati 'Rudufasha (uruhushya) gutuma buri gikorwa kijyanye no kwakira abatugana gihura neza n'amabwiriza yo gukorera mu Rwanda nk'urwego rw'ubukerarugendo cyangwa kwakira abashyitsi. Ni ingenzi kandi ku kurinda umutekano w'abakiliya, gutanga ibintu bifite ubuziranenge, no kubungabunga isura yacu. Nimvuga izina/isura hano mureke ribe izina ry'u Rwanda.'

    Yakomeje agaragaza ko iyo umuntu ari gukora adafite uruhushya aba ashyira abamugana mu kaga.

    Ati 'Icya mbere ni ugushyira abakugana mu kaga. Niba ufite igikorwaremezo kitujuje ibisabwa mu bijyanye n'isuku, ibikorwaremezo, umutekano, abakozi batahuguwe uri gushyira abakiliya mu kaga. Icya kabiri ni uko bibangama kuko usanga ibindi bigo byirengagiza gukurikiza amabwiriza naho icya gatatu bigenda byica isura y'u Rwanda.'

    Yakomeje agaragaza ko igihugu cyashoye byinshi mu kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda kandi bikwiye kujyana no gutanga serivisi nziza, asaba ko abakora muri urwo rwego bashyira imbaraga mu kugira ibisabwa kandi biri ku rwego rwiza.

    Ubugenzuzi bukomeje gukorwa bugamije kureba niba ibigo bikora ubukerarugendo byujuje ibisabwa. RDB izabufatanyamo na Polisi y'Igihugu, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge.

    RDB yagaragaje ko ubwo bugenzuzi bwatangiye kuri hoteli z'inyenyeri eshanu n'enye ku wa 30 Mata 2025. Muri Kigali hagenzuwe hoteli 47, Musanze na Rubavu hoteli 27 mu gihe Karongi ari esheshatu.

    Iyo gahunda yakomereje mu Ntara y'Iburasirazuba guhera ku wa 11-22 Kanama 2025.

    Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika yihanangirije hoteli zikora nta mpushya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-ukora-nta-ruhushya-uba-ushyira-mu-kaga-abakugana-rdb-yihanangirije

  • Batangije uruganda rukora ikaramu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ngendahimana Valens na Kwizera Eddy ni abasore batangije uruganda rukora amakaramu aho kuri ubu buri munsi bakora ikaramu 6000, mu gihe bafite intego yo guhaza isoko ry'u Rwanda ku buryo nta karamu zivuye hanze zizongera kwinjira.

    Aba basore bashinze kompanyi yitwa E&V Partners aho bakorera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kanzenze mu isantere ya Karumuna.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ngendahimana yavuze ko batangiye ari umushinga bagerageza ariko bifuza ko uzagera igihe ukavamo uruganda rukora amakaramu kuko mu Rwanda nta rwari ruhari.

    Ati 'Twatekereje gukora ikaramu kuko kuva u Rwanda rubayeho, ntabwo rwigeze rukoresha ikaramu ikorewe mu Rwanda kandi iterambere ryose ryubakiye ku bumenyi buva ku ikaramu. Twatekereje rero impamvu dukoresha ikaramu zihenze, twibaza niba ari uko gukora ikaramu bihenze n'impamvu ihenze.''

    Ngendahimana yavuze ko yagiye mu Buhinde amarayo imyaka ibiri yiga gukora ikaramu, agarutse mu Rwanda arongera amara imyaka ibiri ashaka ibikoresho maze 2023 muri Nyakanga batangira gukora ikaramu.

    Ati ''Mu 2024 muri Nyakanga nibwo twatangiye kubona umusaruro ufatika dufata undi mwaka wo gukora igerageza ku makaramu yacu kuko ntitwashakaga kwica isoko ryacu ngo tuzane hanze ikaramu zititeguye guhangana ku isoko. Ubu rero aka kanya turi hano ngo duhe Abanyarwanda ikaramu nziza twasuzumye kandi twizeye.''

    Ngendahimana yavuze ko muri Mata 2025 aribwo bashyize ku isoko ikaramu za mbere ariko ko bishimira ko abantu bazakiriye neza.

    Yavuze ko bafite amasoko muri Bugesera, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke na Karongi ndetse no mu zindi nzu zicuruza ibikoresho by'ishuri ziri ahantu hatandukanye.

    Yavuze ko kuri ubu bafite abakozi barindwi bahoraho ku ruganda ndetse n'abandi 30 mu Ntara zitandukanye babafasha gucuruza izi karamu ndetse no kuzimenyekanisha ku masoko. Yavuze ko nubwo aribwo bagitangira ko bafite icyizere cyo kuzahaza isoko ry'u Rwanda.

    Ati ''Ubu turi gukora ikaramu 6000 ku munsi ariko turenda kugera ku rwego rwo gukora ikaramu 600000 ku munsi nyuma y'uko imashini twatumye hanze zizatugeraho mu minsi iri imbere. Icyo gihe tuzaba dufite ubushobozi bwo gukora ikaramu twacuruza mu Rwanda hose ndetse tukanagura amasoko tukagera hanze y'u Rwanda.''

    Ngendahimana yavuze ko imbogamizi bari guhura nazo muri iyi minsi ari uko Abanyarwanda benshi batekereza ko ikaramu yakorewe mu Rwanda idashobora kuba nziza, batari banazibona bitewe no kumenyera ikaramu zikorerwa mu mahanga.

    Yavuze ko iyo abantu babonye ikaramu bakora babanza kwishyiramo ko zidakora neza, ariko ngo iyo uwo muntu ayikoresheje ahita yishimira uburyo ikoramo neza.

    Ngendahimana yavuze ko intumbero bafite muri iki gihe ari uguhaza isoko ryose ry'u Rwanda ku buryo ikaramu zituruka mu mahanga ziba amateka ndetse abanyeshuri ku mashuri bagakoresha ikaramu zidahenze.

    Ati ''Intumbero yacu ni uko Umunyarwanda wese ndetse n'inshuti z'u Rwanda bazajya bakoresha ikaramu itarengeje 50 Frw kandi yujuje byose. Turifuza ko abana mu mashuri bakoresha ikaramu nziza, zidashira vuba kandi zandika neza, ntabwo twifuza ko mu mwaka utaha abantu bazaba bagitekereza kujya kurangura ikaramu hanze kandi tuzabigeraho.''

    Kuri ubu E & V Partners ikora ikaramu z'amoko anyuranye arimo ubururu, umutuku ndetse n'umukara.

    Nibura ikaramu ebyiri ku mucuruzi azicuruza 150 Frw, bakaba bafite intego y'uko ikaramu bakora zizagura 50 Frw buri imwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kubona ikaramu nziza kandi zidahenze.

    Ngendahimana yavuze ko bafite intumbero yo guhaza isoko ryose ry'u Rwanda

    Ikaramu bakora kuri ubu ziri ku isoko ry'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batangije-uruganda-rukora-ikaramu-mu-rwanda

  • Rusizi: Umwaka wa 2025 uzasiga Ibigo by'amashuri byose bihawe amazi meza – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe abayobozi b'ibigo by'amashuri byo muri aka karere bitaragezwamo amazi meza bavuga ko batakazaga amafaranga menshi mu kugura amazi, nyamara ayo mafaranga yakabaye akoreshwa ibindi.

    Umuyobozi wa GS Gikundamvura iri mu bigo by'amashuri bitaragezwaho amazi meza yabwiye IGIHE ko bafite ibigega bifata amazi y'imvura bifashisha ariko ko iyo izuba rivuye igihe kirekire amazi ashiramo bikaba ngombwa ko bayagura.

    Ati 'Hari amavomo duturanye iyo amazi yashize mu bigega niho tujya kuyagura ijerekani kuri 20Frw. Mu kwezi dukoresha ibihumbi 50Frw mu kugura amazi, ariko batubwiye ko hari gahunda yo kuduha amazi mu kigo turi gusaba uburenganzira bwo kwemererwa gufatira ku muyoboro wa Mwoya unyura hafi y'ikigo cyacu'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukakalisa Francine, mu kiganiro na IGIHE yamaze impungenge ibigo byose bidafite amazi meza avuga ko hari umushinga SPRP wo gukumira no kugabanya igwingira bari gushyira mu bikorwa bafatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC uzabafasha kugeza amazi meza mu bigo byose by'amashuri.

    Ati 'Ibikorwa by'umushinga byaratangiye, kandi birimo kugenda neza, dufite icyizere ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira ibigo byose by'amashuri twamaze kubigezamo amazi meza'.

    Muri gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza, Akarere ka Rusizi kageze kuri 86%.

    Ibigo by’amashuri birimo amazi bituma banoza isuku n’isukura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umwaka-wa-2025-uzasiga-ibigo-by-amashuri-byose-bihawe-amazi-meza

  • Abanyeshuri ibihumbi 106 batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'ayisumbuye – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangazwaga amanota ku wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi mu mashuri, NESA, Dr. Bahati Bernard, yagaragaje ko mu mashuri abanza abanyeshuri batsinze ku kigero cya 75,65%.

    Ibyo bisobanuye ko abatsinzwe bangana na 24,35% by'abari bakoze ibizamini.

    Imibare ya NESA yerekana ko abakoze ibizamini banakosowe mu bisoza amashuri abanza ari 219.900 muri bo abatsinze ni 75, 65% ni ukuvuga abarenga ibihumbi 166 mu gihe abatsinzwe ari 53.566.

    Raporo yerekana ko muri abo, abafite amanota ari hagati ya 0-10% ari 36, abafite amanota 10-19% ni 64, abafite amanota ari hagati ya 20-29% ni 976, abafite hagati ya 30-39% ni 10.916 mu gihe ababonye amanota 40-49% ari 41.574.

    Nubwo bigaragara ko hari abatsinzwe benshi, NESA yagaragaje ko hari impinduka zigaragara ugereranyije n'umwaka wari wabanje kuko abari bafite amanota ari munsi ya 50% bari 118.881 nubwo atari yo yari yafatiweho.

    Bahati ati 'Dushingiye ku isesengura twakoze tumaze kubona ibisubizo by'ibizamini. Bigaragara ko abana bakoze neza ku banyeshuri bose tugereranyije ibyavuye mu bizamini bya Leta 2023/2024.'

    Muri abo banyeshuri batsinze abashyizwe mu mashuri biga baba mu bigo ni 15.695 mu gihe abagera ku 150.639 bazajya biga bataha.

    Ku ruhande rw'abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, abakoze ibizamini ni 148,702 ariko abakosowe babariwe n'amanota ni 148.676 mu gihe muri bo 95.674 batsinze ibizamini bangana na 64.35%.

    Ababonye amanota ari munsi ya 50% yafatiweho ni abanyeshuri 53.004 bingana na 35,65%.

    Bigendanye n'amanota babonye abari bafite ari hagati ya 40-49% bangana na 40.936, abafite 30-39% ni 11.850, abafite amanota 20-29% bangana na 245, abafite amanota ari hagati ya 10-19% ni 9 mu gihe abafite munsi y'amanota 10 ari barindwi.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko inzego zose zikwiye gufatanya kugira ngo hazamurwe ireme ry'uburezi.

    Ati 'Twese dufatanye kuzamura ireme ry'uburezi, abana barusheho gutera imbere. Tubikore mu buryo bwubaka kugira ngo tuzashobore kugera ku cyerekezo 2050.'

    Yavuze ko kugira ngo umwana yimuke ave mu cyiciro kimwe ajye mu kindi agomba kuba yaratsinze ibizamini bya Leta nibura akagira amanota 50%.

    Yashimangiye ko imibare mu mashuri abanza n'isomo ry'ubugenge mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye biri mu bigomba gushyirwamo imbaraga cyane kuko byagaragaye ko abana babitsinzwe ku kigero cyo hejuru.

    Yagaragaje ko gahunda nzamurabushobozi ku banyeshuri batsinzwe izatangirana n'umwaka w'amashuri kugira ngo abanyeshuri bose babashe gukora neza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ibihumbi-106-batsinzwe-ibizamini-bya-leta-bisoza-amashuri-abanza-n

  • Abagore batwite barenga ibihumbi 50 bahawe ibini bikungahaye ku ntungamubiri 15 – #rwanda #RwOT

    Iki kinini umubyeyi akinywa rimwe ku munsi, akagikoresha amezi atandatu. Byatangiye bitangwa mu turere dufite ibibazo by'abana benshi bagwingiye.

    Ababyeyi bagihabwa bavuga ko cyatumye batongera kugira isereri kubera kubura amaraso, n'umwana uri mu nda agakura neza.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko iki kinini kirimo vitamine 10 n'imyunyu ngugu itanu, kandi bifasha umubyeyi, umwana n'igihugu muri rusange.

    Ati 'Umubyeyi iyo atwite agomba guhabwa indyo yuzuye, ubu twongeyemo n'ikindi kinini kirimo inyongeramirire, intungamubiri ndetse n'imyunyungugu igera kuri 15 tuvuye kuri ibiri, iki cyatangiye gutangwa umwaka ushize [2024] n'ibyo agenerwa noneho wa mwana akazavuka afite ibyangombwa byuzuye agakomeza mu minsi 1000, ugakomeza ukamuherekeza. Buriya uba umufashije ukaba ufashije n'igihugu.'

    Imibare ya Minisante igaragaza ko ababyeyi bahawe iki kinini cya MMS barenga ibihumbi 50. Magingo aya gitangwa kugeza ku rwego rw'ikigo nderabuzima.

    Mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 500, amavuriro y'ibanze arenga 1280 n'ibitaro birenga 57.

    Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ikinini cya MMS gifasha ababyeyi kubyara abana badafite ikibazo cy’igwingira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-batwite-barenga-ibihumbi-50-bahawe-ibini-bikungahaye-ku-ntungamubiri-15

  • Polisi yafunze 29 bakekwahao ubujura mu Isoko rya Kimironko – #rwanda #RwOT

    Batawe muri yo ku wa 19 no ku wa 20 Kanama 2025 nyuma y'uko abaturage bajya guhahira mu Isoko rya Kimironko bagaragarije ikibazo cy'abajura babacucura utwabo.

    RNP ikimara kumenya ayo makuru ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage yakoze ibikorwa byo gufata abakekwaho ubujura, mu minsi ibiri ifata 29.

    Abafashwe bikekwa ko bibaga abacururiza mu isoko, abandi bakiba abakiliya bagiye guhaha, aho babakaga imizigo ngo babatwaze bagahita bayitwara.

    Bikekwa ko abandi bibaga abakorera mu nkengero z'isoko rya Kimironko.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugira ngo bakurikiranwe.

    Yavuze ko Polisi ishimira abaturage bagaragaje iki kibazo ndetse n'abagize uruhare mu ifatwa ry'abo bantu, ikanibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora ibikorwa by'ubujura ndetse n'abahungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage.

    Ati 'Polisi kandi irihanangiriza abantu bose bafite ingeso y'ubujura cyane cyane abajya ahantu hahurira abantu benshi haba mu isoko cyangwa muri za gare bagamije kwiba abahakorera cyangwa abahagenda. Irabasaba kubireka kuko ntabwo bizabahira. Inzego z'umutekano ziri maso kandi ziteguye kubafata bagahanwa.'

    CIP Gahonzire kandi yagiriye inama abaturage kwirinda guha imizigo abo babonye bose ngo babatwaze kuko usanga bamwe muri bo ari abajura baba bigize abakarani.

    Yijeje abagana cyangwa abakorera mu masoko na gare zitandukanye mu Mujyi wa Kigali n'ahandi hose mu gihugu ko umutekano wabo n'uw'ibintu byabo urinzwe.

    Ati 'Icyo basabwa ni ukwirinda guha icyuho abajura, nibatangire amakuru ku gihe abajura bafatwe.'

    Polisi yafunze 29 bakekwahao ubujura mu Isoko rya Kimironko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yafunze-29-bakekwahao-ubujura-mu-isoko-rya-kimironko

  • Karongi: Ubuso buhingwaho ibirayi buziyongeraho hegitari 1000 – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo ubuyobozi bw'aka karere bwafashe nyuma y'aho ubushakashatsi ku mibireho y'ingo bwa karindwi (EICV-7) bugaragaje ko 38, 2% by'abaturage bako ari abakene.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko mu mpamvu zituma aka karere kari mu dukennye cyane ari uko nta bicuruzwa kohereza ku masoko yo hanze y'Akarere uretse amakara, ikawa n'icyayi.

    Karongi ni kamwe mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba dufite ubutaka busharira.

    Meya Muzungu avuga ko mu busesenguzi bakoze basanze bakwiye gushyira imbaraga mu bihingwa byihanganira ubusharire bw'ubutaka.

    Ati 'Twabonye ko Akarere kacu kari mu turere twakwera ibirayi cyane. Tugereranyije n'ibindi bihingwa duhinga, ibirayi bikuba hafi inshuro eshatu cyangwa enye umusaruro kandi urebye no ku isoko uyu munsi igiciro cy'ikilo cy'ibirayi n'ikilo cy'ibigori ntaho bitandukaniye'.

    Meya Muzungu avuga ko indi mpamvu yatumye bahitamo kongera ubuso buhingwaho ibirayi ari uko byerera amezi atatu, mu gihe ibigori byerera amezi atanu.

    Ati 'Umuntu wahinze ibirayi ashobora kubonamo toni 15 kuri hegitari, mu gihe ibigori abonamo toni eshatu, kandi ugasarura ibirayi ugasarura n'ibishyimbo muri cya gihe uwahinze ibigori atarasarura. Kandi ibirayi bizana amafaranga bikazana n'ibyo kurya mu ngo zacu'.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Karongi butangaza ko guhera mu gihembwe cy'ihinga cya A 2026 ubuso buhingwaho ibirayi buzava kuri hegitari 2000 bukagera kuri hegitari 3000. Biteganyijwe kandi ko umusaruro uzava kuri toni 12 kuri hegitari ukagera kuri toni 16.

    Mu karere ka Karongi ubuso buhingwaho ibirayi buziyongeraho hegitari 1000 mu gihembwe cy’ihinga A2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ubuso-buhingwaho-ibirayi-buziyongeraho-hegitari-1000

  • Ingabo za Loni zari mu Rwanda mu 1994 zanyomoje ikinyoma cya Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Maj Gen (Rtd) Yaache ukomoka muri Ghana, ni umwe mu basirikare bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye [Loni] b'Abanyafurika bari mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda mu 1994.

    Ubwo Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni kafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w'ingabo uyu muryango wari ufite mu Rwanda mu 1994 ukagera kuri 270, Gen Dallaire na Gen Anyidoho wo muri Ghana bari mu batarabyakiriye neza kuko babonaga akaga Abatutsi barimo guhura na ko.

    Baje kugabanywa, gusa bamwe muri bo banga gutaha. Muri bo, harimo abo muri Ghana bari bayobowe na Gen Anyidoho, bagize ubutwari bwo gukomera ku Batutsi nubwo bari bake kandi badafite ibikoresho bihagije.

    Mu minsi 100 Jenoside yamaze, aba basirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

    Bwa mbere Maj Gen (Rtd) Yaache yageze mu Rwanda muri Gashyantare 1994, amezi abiri mbere y'uko Jenoside itangira.

    Yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa muri Perefegitura ya Byumba, agace katagerwamo n'intambara [Demilitarized Zone], gusa nyuma y'uko Jenoside itangiye yaje kujya i Kigali.

    Ku wa 20 Kanama 2025, mu kiganiro n'itangazamakuru, Maj Gen (Rtd) Yaache Yavuze ko inkuru ya Rusesabagina ivuga uburyo yarokoye abantu, yakwirakwijwe cyane igafatwa nk'ukuri ku buryo benshi bayizeye.
    Ati 'Ariko ibyo ni ibinyoma bisa, bishingiye ku gushaka kwiyitirira ibyo atakoze. Ni ibintu bidasobanutse na gato. Nta kuri kurimo.'

    Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane muri filime Hotel Rwanda, ivuga uburyo yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwe mu Batutsi babaye muri iyo hoteli icyo gihe, bagaragaje ko hari byinshi biri muri iyo filime bitari ukuri, Rusesabagina na we yigeze kwiyemerera ko filime ya Hotel Rwanda itavuga ukuri kuzuye kuko hari ibyongewe mu nkuru yayo kugira ngo irusheho kuryoha.

    Iki kinyoma Rusesabagina yamaze igihe kinini akigenderaho ndetse mu 2005 kiza kumuhesha umudali uzwi nka 'Presidential Medal Award of Freedom' yambitswe na George W. Bush wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Maj Gen (Rtd) Yaache yavuze ko 'Ukuri ni uko muri iyi hoteli twabagamo hari n'abandi bantu benshi bahahungiye n'abasirikare b'Umuryango w'Abibumbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, uko ni ko kuri.'

    Yavuze ko umutekano n'uburinzi byahabwaga abayirimo byakorwaga na MINUAR.

    Ati 'Ntabwo byari ibikorwa bya hoteli, byari inshingano za MINUAR. Ibikorwa byose by'ingenzi haba kugena uko abantu bahungishwa, inama zo gutegura uko barindwa ndetse n'ibyemezo byafatwaga byose byakorwaga n'ingabo za Loni zari aho, si umuntu ku giti cye.'

    Yongeyeho ko 'Niba rero umuntu umwe ku giti cye agenda yiyitirira ibikorwa by'abandi, birababaje cyane.'

    Yakomeje avuga ko 'Icy'ingenzi ni uko dukwiye guhashya burundu ibinyoma byakwirakwijwe binyuze muri filime n'icengezamatwara byafashwe nk'ukuri, bikagaragaza ko hari umuntu umwe ku giti cye warokoye abari muri hoteli. Ukuri kw'ibyabaye ni uko ubuzima bwabo bwari mu biganza by'ingabo za MINUAR zasigaye.'

    Maj (Rtd) Peter Sosi na we uri mu bahoze ari abasirikare ba MINUAR, Yavuze ko hari igihe yari yitabiriye gahunda muri Irlande, hifashishwa filime ya Hotel Rwanda nk'imfashanyigisho.

    Yavuze ko yabwiye abayikoresheje ko ashingiye ku makuru n'ubuhamya afite ku byabaye mu Rwanda, iyo filime irimo ibinyoma byinshi kandi ko hari ibintu biyigaragaramo by'amakabyankuru adafite ishingiro.

    Ati 'Bari bari kuyikoresha nk'imfashanyigisho ariko mbwira umwarimu wayikoresheje ko iyi filime idashingiye ku nkuru mpamo. Nubwo hari ibice bimwe ntari nzi neza ariko hari ibindi nari nzi neza, kandi ibigaragaramo si ko byabaye.'

    'Nababwiye ko bitigeze bigenda uko. Numvise ari nk'iya Hollywood bashyizemo ibintu byinshi by'inyongera ngo irusheho kugaragara uko bayishaga.'

    Iyi filime yagaragaje Rusesabagina nk'intwari arokora Abatutsi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, ihabanye n'ubuhamya bw'abaharokokeye bugaragaza ko yuzuyemo amakabyankuru.

    Rusesabagina yatangiye kuyobora Hotel des Mille Collines ku wa 16 Mata 1994, nyuma y'iminsi icyenda Jenoside itangiye. Bivugwa ko yahise yigwizaho ububasha bwose, akakira cyangwa akirukana uwo ashatse.

    Amacumbi ngo yayahaye abantu be ba hafi n'abandi bashoboraga kwishyura, abatabishoboye akabasohora, anarenga ku busabe bwa Perezida wa Sabena Hotels yacunganga iyo hotel, wari wasabye ko yakira impunzi zose atazishyuje.

    Si ukwishyuza abari bari muri hoteli gusa, kuko hari n'abo Rusesabagina yitambitse ko bahungira mu mahanga.

    Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bahungiye muri Hotel des Mille Collines bari bafite amahirwe yo kujya hanze mu gihe habonetse uwishingira ko azabakira nibagerayo.

    Abenshi mu babigerageje ntibahiriwe kuko Rusesabagina nk'uwari ikiraro gihuza impande zombi, yitambitse imigambi yabo.

    Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache yavuze ko kenshi yagiye yumva abantu bavuga ko hari umuntu umwe warokoye abantu bahungiye muri Hôtel des Mille Collines, ariko bitigeze bibaho

    Maj (Rtd) Peter Sosi na we uri mu bahoze ari abasirikare ba MINUAR, Yavuze ko hari igihe yari yitabiriye gahunda muri Irlande, hifashishwa filime ya Hotel Rwanda nk'imfashanyigisho

    Kuri uyu wa 20 Kanama 2025, mu kiganiro n'itangazamakuru, Maj Gen (Rtd) Yaache Yavuze ko inkuru ya Rusesabagina ivuga uburyo yarokoye abantu, yakwirakwijwe cyane igafatwa nk'ukuri ku buryo benshi bayizeye

    Aba ni bamwe mu basirikare ba Senegal na Ghana bahoze ari ab'Umuryango w'Abibumbye [Loni] b'Abanyafurika bari mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-za-loni-zari-mu-rwanda-mu-1994-zongeye-kunyomoza-ikinyoma-cya

  • Hemejwe imiti mishya ya Malaria igenewe abana bari munsi y'imyaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ibi iki kigo cyabitangaje mu itangazo cyashyize hanze ku wa 16 Kanama 2025, kivuga ko uyu muti wageragejwe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo Burkina Faso, Côte d'Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania, na Uganda.

    Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yavuze ko kwemezwa k'uyu muti ari intambwe ikomeye ku buvuzi bwo muri Afurika cyane cyane mu guhashya malaria.

    Yagize ati 'Kwemezwa k'uyu muti ni intambwe ikomeye mu kurwanya malaria. Ibi bitanga icyizere ko n'abana bato ubu bagiye kujya babona ubuvuzi kandi bwizewe.'

    Ubusanzwe abana bari munsi y'imyaka itanu bahabwaga imiti y'abantu bakuru ariko iri ku rugero ruto, ku buryo byasabaga nko gucamo ikinini kabiri.

    Ubu buryo ntabwo bwari bwizewe kuko hari igihe byatumaga urugero rw'imiti uhabwa umwana ruba rudahagije cyangwa se rukaba ari rwinshi ku mubiri we.

    Iyi miti mishya ishobora gushyirwa mu mashereka bivuze ko ari ibinini byoroshye, ndetse biryohereye ugereranyije n'ibinini bisanzwe bya Malaria.

    Imibare y'Ishami ry'Umuryango wa Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko mu 2023 abangana na miliyoni 246 million barwaye Malaria, ndetse ibihumbi 569 bikicwa nayo, muri bo 76% bari abana bari munsi y'imyaka itanu.

    Imiti ya malaria ihabwa abana bari munsi y’imyaka itanu yemejwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiti-ya-malaria-y-abana-bari-munsi-y-imyaka-itanu-yemejwe

  • I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 11,6 Frw mu mezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Kugeza muri Kamena 2025, umutungo wose w'iyi banki wabarirwaga muri miliyari 916 Frw. Wazamutseho 12% kuva mu Ukuboza umwaka ushize. Amafaranga yatanze nk'inguzanyo yageze kuri miliyari 440 Frw, zingana n'izamuka rya 24%.

    Muri izi nguzanyo, izigera kuri 50% mu nshya, zatanzwe n'amashami ya Banki ari mu bice bitandukanye by'igihugu, ndetse ziganjemo izahawe abakiliya bashya, ibishimangira icyizere iyi banki ikomeje kugirirwa.

    Amafaranga y'abakiliya yari abitse muri I&M Bank Rwanda kugeza muri Kamena 2025 yabarirwaga muri miliyari 737,7 Frw. Yazamutseho 12% kuva mu Ukuboza umwaka ushize.

    Kuzamuka kw'amafaranga abakiliya babitsa byatewe ahanini no kongera umubare w'amashami y'iyi banki hirya no hino mu gihugu, ndetse no kunoza imikorere yayo.

    Iyi banki yagaragaje kandi ko ikomeje kwesa umuhigo yihaye wo gukoresha neza amafaranga yinjiza, kuko ikoresha gusa 45% by'amafaranga iba yacuruje.

    Amenshi muri aya mafaranga akoreshwa muri gahunda zo kwita ku bakozi, cyane ko yanazamutseho 27%. Ibi biterwa ahanini no kuba iyi banki yariyemeje kubakira ubushobozi abakozi binyuze mu mahugurwa, kwita ku mibereho yabo n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko bishimiye umusaruro babonye, ashimangira ko bawukesha icyizere cy'abakiliya bayo.

    Ati 'Twishimiye gutangaza ibyo twagezeho mu gice cya mbere cy'umwaka wa 2025, twubakiye ku ntambwe yatewe umwaka ushize. Amahitamo yacu yo kuba aba mbere ku isoko muri uru rwego turimo, kubaka ubufatanye bw'ingenzi ndetse no gukora kuri gahunda yacu yo gushyira abakiliya imbere, bikomeje gutanga umusaruro.'

    Uretse kandi inyungu yabonetse, Mutimura yakomeje avuga ko ikibateye ishema ari uko ibikorwa byabo byagize uruhare mu guhindura ubuzima bw'abarenga 200,000, binyuze muri gahunda zitandukanye iyi banki isanzwe ikora zo guteza imbere Abaturarwanda.

    Ati 'Iyi ntambwe ishimangira umuhate dufite mu bijyanye n'iterambere ritagira uwo riheza, n'uburumbuke busangiwe. Nta na kimwe muri ibi cyari gushoboka iyo hatabaho abafatanyabikorwa bacu b'ingenzi, kwitanga kw'abakozi bacu, n'icyizere gihoraho cy'abakiliya bacu. Mu bihe biri imbere, Tuzakomeza gushyira imbere guhanga ibishya, imikorere inoze no kubakira byose ku bakiliya.'

    I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, icyo gihe ikaba yaritwaga BCR. Ni yo banki y'Ubucuruzi imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda. Ni banki kandi ibarizwa ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda, guhera muri Werurwe 2017.

    I&M Bank Rwanda yungutse miliyari 11,6 Frw mu mezi atandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-yungutse-miliyari-11-6-frw-mu-mezi-atandatu