
Source : https://yegob.rw/ntago-bisanzwe-umugore-wimyaka-59-afite-inzara-zifite-uburebure-bwa-santimetero-12/

Amakuru yabanje kuvuga ko aya mashusho yakwirakwijwe ari ay’umugabo witwa Njuguna Mark wo mu gace ka Murang’a muri Kenya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bimwe byo muri Kenya, ko uyu mugabo wakubitaga umugore we witwa Mary Muthoni.
Ibi bitangazamakuru kandi byavugaga ko uru ruhinja yakubise ku gikuta rwahise rushiramo umwuka, bikavugwa ko aya makuru yari yahamijwe na Njuguna Samuel Kigumo, Se w’uyu mugabo. Nyuma yo gutabazwa n’umukazana we Marry Muthoni.
Ni mu gihe, iyi video ahubwo yahujwe n’ikirego cy’umugabo wo mu gace ka Murang’a uheruka kwica umwana we w’umuhungu w’amezi ane, ndetse akaba yaratawe muri yombi nk’uko Polisi ibitangaza. Umurambo w’uwo mwana wahise ujyanwa ku bitaro bya Kago, ibi bikaba byarabaye ku wa 25 Mutarama 2022.
Aya mashusho yasakajwe agaragaza umugabo aho aba ari gukubita umugore we umukandara mbere yo gufata umuhungu wabo wari uryamye hasi akamujugunya ku rukuta.
Amakuru avuga ko aya mashusho atari impamo, ndetse ko bitanabereye muri Kenya ahubwo ko ari agace ka filime yo muri Tanzania iri mu rurimi rw’Igiswahili yitwa Sitamani Kuolewa Tena cyangwa se ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo'Sinzongera gushaka ukundi' nk’uko ikinyamakuru Kenyans.co.ke cyo muri Kenya kibitangaza.
Iki kinyamakuru kivuga kandi ko iyi videwo yateje umujinya mu Banyakenya, bavuga ko bitagakwiye ko umuntu yagira umujinya ungana kuriya, ku buryo ahinduka igisimba, ndetse banasaba ko ibikorwa nk’ibyo by’ihohoterwa bigomba gucika, ababikora bakabihanirwa.

Umuhanzi w'umunyamerika Chris Brown yajyanwe mu nkiko ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu bwato.
Nk'uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo ikirego cyatanzwe n'umu Choreographer, umubyinnyi, n'umucuranzi uzwi nka Jane Doe gusa.
Ararega uyu mustari wa muzika asaba ko yamuha indishyi y'amadorari miliyoni 20, ibi bikaba byavuzwe n'umwunganira.
Ukurikije ikirego, Brown yatumiye uyu Doe mu rugo rw'umuraperi P Diddy ahitwa Star Island muri Miami.
Agezeyo ku ya 30 Ukuboza 2020, uyu mugore avuga ko Chris yamusanze amubaza niba ashaka kunywa, amwerekeza mu gikoni cy'ubwato.
Muri iki kirego, avuga ko yinjiye mu gikoni ari kumwe na Chris, aho yamuhaye igikombe gitukura hamwe n'ibinyobwa bivanze batangira kuganira. Amaze kuzuza igikombe cye ubugira kabiri, avuga ko yatangiye kumva “impinduka zitunguranye, zidasobanutse mumitekerereze.”
Nk'uko bigaragara mu kirego, uyu mugore avuga ko na we yumvise “ahungabanye, ataye imbaraga z'umubiri, maze atangira kugwa no gusinzira” … ni bwo avuga ko Chris yamujyanye mu cyumba cyo kuraramo yataye ubwenge
Muri dosiye, uyu mugore avuga ko Chris yafunze umuryango w'icyumba amubuza kugenda, amukuraho bikini atangira kumusoma. Avuga ko yitotombeye Chris ngo ahagarare, ariko yakomeje amufata ku ngufu.
Avuga ko bukeye Chris yamwandikiye kandi amusaba gufata Gahunda B. Nubwo yari yarangaye, avuga ko yabikoze.
Uyu muhanzi ngo yahise amujyana mu cyumba,amwambura imyenda aramusambanya.
Yavuze ko uyu muririmbyi yamwoherereje ubutumwa bukeye bwaho amusaba gufata Plan B.
Abunganira Doe bavuze ko icyo gihe atigeze atangaza icyo cyaha kuko yari akiri mu ishuri ry'ubuvuzi.
Brown yavuzwe kenshi mu byaha bimeze gutya mu bihe byashize, byiganjemo gusambanya ku ngufu n'ihohotera rishingiye ku gitsina.
Kuva yakubita uwahoze ari umukunzi we, Rihanna, kugeza ashinjwaga gufata ku ngufu mu ruzinduko rwe mu Bufaransa,Brown yararezwe bikomeye.

Mu mwaka wa 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo cya Bella Flowers gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabyo z’amaroza haba mu Rwanda no mu mahanga.
Iki kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba kimaze gutanga imirimo ku bakozi barenga 1000. Iki kigo cyanatumye umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga byiyongera ari na ko birushaho kumenyekanisha isura nziza y’u Rwanda n’ibikomoka mu Rwanda.

Uyu musaruro w’indabo za BELLA FLOWERS woherezwa hirya no hino ku isi haba ku mugabane w’Iburayi no muri Aziya.
Benshi mu rubyiruko rwabashije kubona akazi binyuze muri iki kigo bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyazamutse ndetse imihigo ikaba ari yose mu kwiteza imbere.

Byinshi kuri izi ndabo bikurikire muri iyi video:


Yatangiye gucuranga akiri mu mashuri abanza abyigiye mu kigo cya Gatagara cyigishaga abana bafite ubumuga butandukanye, ahahoze ari muri Komine Kigoma (Gitarama). We yavutse abona ariko nyuma aza kurwara iseru imutera ubwo bumuga afite imyaka ine gusa.
Rubayiza Julien avuga ko kubaho kwe ari ku bwa Nyagasani kuko igihe yafatwaga n’iseru ahagana mu 1979, yaguye muri koma (coma), ariko agira amahirwe bimubaho ari nijoro. Ngo iyo biza kumubaho ari mu gitondo, byari kuba bimurangiriyeho.
Rubayiza aragira ati: 'Iwacu twari abana umunani, njye na bashiki banjye babiri banduta turwara iseru, ariko njye ngira ibyago insigira ubumuga bwo kutabona, gusa nagize amahirwe akomeye kuko mukecuru wanjye yambwiye ko iyo bimbaho ari mu gitondo bari guhita banshyingura.'
Rubayiza akomeza agira ati: 'Icyo gihe iyo umwana yarwaraga akagera kure ku buryo ata ubwenge, ababyeyi bumvaga ko yapfuye bagahita batangira kumubika ko yapfuye, kandi icyo gihe n’ubuvuzi bwari butaratera imbere. Ku bw’amahirwe rero bwarakeye mama aza kundeba asanga ndimo kunyeganyega, ni ko kunjyana kwa muganga, basanga iseru yageze ku rwego rwo kuntera kutabona.'
Amaze kurusimbuka, ababyeyi ba Rubayiza baje kumenya ko ikigo cya Gatagara gihari, bamujyanayo agize imyaka itandatu ariko nta cyizere bafite ko hari icyo bizatanga nyamara batazi ko umwana wabo afite impano izamubeshaho.
Yatangiye kwiga aba ku ishuri kuva afite imyaka 6 kugeza arangije amashuri abanza, agataha mu biruhuko bikuru gusa (amezi abiri). Agize imyaka icyenda, yatangiye kugaragaza impano yo gucuranga kuko abarimu babigishaga gusoma bakanyuzamo bakanabigisha gucuranga no kuvuza umwirongi bageze mu mwaka wa gatatu.

Akimara gukoza intoki ku mwirongi, Rubayiza yarawukunze cyane atangira kuwitoza bimugoye kubera ubumuga, ariko ntiyacika intege kugeza igihe awumenyeye, hanyuma abayobozi b’ishuri babazanira n’umwarimu w’Umurundi witwa Muringa wabigishije gucuranga gitari. Rubayiza avuga ko aheruka amakuru ye mu mwaka wa 2000, ubu akaba atazi irengero rye.
Amaze kwigira hejuru, nibwo yahuye n’abandi bacuranzi b’abahanga barimo Byumvuhore Jean Baptiste na Twagirayezu Cassien bari barageze i Gatagara mbere ye. Aba ndetse ngo bari mu bamushyigikiye abasha kumenya gitari cyane agera ku rwego rw’ababigize umwuga ku buryo nta ndirimbo y’Inyarwanda ya kera wamusaba ngo imunanire kuyicuranga.
Rubayiza afite na shene (channel) ya YouTube yigishirizaho gucuranga gitari, yitwa 'Julien Menya gitari’.
Mukurikire akwihere amateka ye bwite mu kiganiro Nyiringanzo, wumve n’uburyo akirigita gitari kurusha n’abadafite ubumuga:

Benshi mu bakinnyi bahamagawe muri Guinea (Syli National) kwitabira igikombe cya Afurika cy'ibihugu, ntibigeze bakora urugendo rusubira iwabo, nyuma yo gusezererwa muri 1/16 cy'igikombe cya Afurika 'CAN 2022' byahise byica isezerano bari bahaye Perezida w'igihugu cyabo, bituma buri wese aca inzira ze ntibasubira iwabo.
Ibitangazamakuru byo muri Guinea byatangaje ko abakinnyi bane gusa bakina imbere mu gihugu aribo bonyine basubiye i Conakry, mu gihe abandi bavuye muri Camroun berekeza mu makipe bkinira.
Abakinnyi basubiye muri Guinea ni abakinira Horoya barimo: Morlaye Sylla, Fodé Camara, Moussa Camara, ndetse na Gaoussou Siby ukinira Wakriya.
Perezida Colonel Mamady Doumbouya, ntabwo yishimiye iyi myitwarire y'abakinnyi bakina i Burayi, byanatumye atangaza ko mu ikipe y'igihugu 'Syli National' hagomba kuba impinduka.
Yagize ati: 'Inama Njyanama yamenyeshejwe kugaruka kwa Sily National muri iki gitondo, Perezida w'inzibacyuho yababajwe n'uko abagize ikipe ya Guinea bagarutse mu gihugu bari kumwe n'abakinnyi bane gusa. Yategetse Minisitiri wa Siporo gutekereza ku myubakire myiza ya siporo cyane cyane umupira w'amaguru hamwe no gushaka, gushyigikira no gutoza abakiri bato bafite impano mu gihugu cyose”.
Ibi bikaba byavuzwe n'umuvugizi wa guverinoma ya Guinea, Ousmane Gaoual Diallo.
Ku wa mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, nibwo ikipe y’igihugu ya Guinea yahagurutse Conakry yerekeza mu Rwanda, aho yari ije kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu [CAN 2021] iri kubera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka, yabanje kugirana ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu, Col. Mamady Doumbouya ababwira ko bagomba kwegukana igikombe cya Afurika cyangwa bakagarura amafaranga batanzweho. Ati” Mugiye mu mikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, mugomba kukizana hano mu gihugu abaturage bakishima cyangwa byabananirana mukadusubiza amafaranga twabatanzeho.”
Gusezererwa na Gambia iri ku mwanya wa 150 ku rutonde rwa FIFA, yakoreye amateka kuri Guinea yari ku isezerano rya perezida Doumbouya.
Abakinnyi ba Guinea bayobowe na Naby Keita ukinira Liverpool bafashe umwanzuro wo kudasubira imbere ya Perezida Doumbouya bahitamo kudasubira mu gihugu cyabo ahubwo bafata indege zibasubiza mu makipe bakinira i Burayi n'ahandi.
Mbere yo kwerekeza muri CAN perezida Doumbouya yabwiye abakinnyi ba Guinea ko nibategukana iki gikombe bazasubiza amafaranga yabatanzweho

Perezida Doumbouya yatumye abakinnyi muri Cameroun kuzanira abaturage igikombe cya Afurika bakishima, birangira baviriyemo muri 1/8