
Author: webrwanda
-
Amagare: Nizeyimana Fiacre yegukanye Heroes C… – #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru muri parikingi ya Sitade Nto (Petit Stade) i Remera, habereye irushanwa rigamije kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari. Ni irushanwa ryabaye mu byiciro by’abahungu n’abakobwa, aho hakinwaga ibyiciro biri hagati y’imyaka 12 na 14 ndetse na 14 kugera kuri 16.
![]()
Kuva saa tatu za mugitondo irushanwa ryari ritangiye, hakinwa ikiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 12 kugera kuri 14. Gisubizo Issa ukinira ikipe ya Adrien Niyonshuti Cycling Academy, ni we wabaye uwa mbere akoresheje iminota 19 n’amasegonda 24, akurikirwa na Niyomwungeri Elie wa Bugesera Cycling Team wakoresheje 20’38, MUGISHA Fiston wa Les Amis Sportifs aba uwa gatatu na we akoresheje 20’38.
 Gisubizo Issa wabaye uwa mbereHahise hakurikiraho ikiciro cy’abakobwa, aho ibyiciro byose byakiniye rimwe ikiciro cya 12-14 na 14-16 aho birutse intera ya kirometero 7.Â
Abakinnyi bose batanu ba mbere babaye abo muri Bugesera Cycling Team, Uwera Aline aba uwa mbere akoresha iminota 15, akurikirwa na Ingabire Domina warushijwe amasegonda 23, na Byukusenge Mariata warushijwe amasegonda 27.
![]()
Uwera Aline wabaye uwa mbere
Abakinnyi b’ingimbi bahise bakurikiraho aho basiganwe intera ya kirometero 11,9. Nizeyimana Fiacre wa Benediction yabaye uwa mbere akoresheje iminota 25 n’amasegonda 14, akurikirwa na Tuyizere Hakimu wakoresheje iminota 25 n’amasegonda 51, Byusa Pacifique aba uwa gatatu akoresheje iminota 26 n’amasegonda atanu.
Nizeyimana Fiacre wabaye uwa mbereIri rushanwa ryari rigamije kwigisha aba bakiri bato umuco w’ubutwari ndetse no gushaka impano zizifashishwa muri shampiyona y’isi izabera mu Rwanda mu 2025 nk'uko Murenzi uyobora FERWACY abitangaza. Ati” dufite gahunda yo gushaka abana tukanabakurikirana, kugira ngo bazatange umusaruro mu 2025. Dufite gahunda ko buri kwezi aba bana bajya bahurizwa hamwe bagahabwa imyitozo igezweho. Si icyo gusa kuko turashaka kujya tujya mu bice bitandukanye by’igihugu gushakamo abana bakiri bato.”
![]()
Minisitiri Bamporiki Edouard yari umushyitsi mukuru
Kuva ku myaka 12 mu myinshi byose abana bagaragaje guhatana kudasanzwe ndetse abari bitabiriye iri rushanwa bavugaga ko iyi mikino ikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abana bagire urukundo rw’igare bakiri bato.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
-
#AFCON2021: Mohamed Salah na Sadio Mane bagejeje ibihugu byabo muri 1/2 cy'irangiza #rwanda #RwOT
Nubwo yavuye mu matsinda idahabwa amahirwe na benshi,ikipe ya Misiri yatunguye Marocco yari ikanganye iyitsinda ibitego 2-1 muri 1/4 cy'Irangiza cy'igikombe cya Afurika mu mupira w'amaguru mu gihe Senegal nayo yashimishije abafana itsinda Equatorial Guinea ibitego 3-1.
Kuri iki cyumweru, Misiri yarwanye cyane itsinda Maroc ibitego 2-1 mu mukino ukomeye wajemo inyongera y'iminota 30 kubera ko amakipe yombi yari yaguye miswi.
Uyu mukino wa kimwe cya kane kirangiza w'igikombe cya Afurika 2021 (AFCON) wabereye kuri Stade Omnisport Ahmadou Ahidjo muri Kameruni.
Mohamed Salah yatsinze igitego anatanga umupira mwiza wavuyemo icya kabiri ubwo Misiri yavaga inyuma igatsinda Maroc bikayihesha umwanya wo kwerekeza muri kimwe cya kabiri kirangiza aho bazahura n'abakiriye amarushanwa, Kameruni ku wa kane.
Maroc yatangiranye umwete isatira izamu rya Misiri kuva ifirimbi ya mbere ivuze,byatumye ku munota wa 4 ibona penaliti,nyuma y'uko Ayman Ashraf ategeye Achraf Hakimi mu rubuga rw'amahina.
Sofiane Boufal niwe wahawe iyi penaliti ayishyira mu rushundura ku munota wa karindwi gusa.
Igihugu cya Misiri cyagarutse mu mukino kibifashijwemo na kapiteni Salah, wagize igice cya mbere gituje, ariko nk'umukinnyi w'umupira wamaguru uhagaze neza kurusha abandi muri Afurika yishyuriye igihugu cye ku munota wa 53.
Nubwo ikipe ya Maroc yagiye ibona uburyo bwiza,ntiyabashije kububyaza umusaruro byatumye amakipe yombi arangiza iminota 90 ari 1-1.
Ku munota wa 100,Mohamed Salah yikunkanye umupira acenga ba myugariro 2 ba Maroc ahita ahereza umupira mwiza cyane mugenzi we Trezeguet ,maze uyu mukinnyi wa Aston Villa atsinda igitego cyagejeje Misiri muri 1/2 cy'irangiza.
Mu wundi mukino wabaye kuri iki cyumweru, Senegal ya Sadio Mane yerekeje muri kimwe cya kabiri cy'irangiza mu gikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera ikipe ya Equatorial Guinea iyitsinze ibitego 3-1.
Mane yahaye umu[ira mwiza Famara Diedhiou,afungura amazamu mu gice cya mbere cy'umukino.
Icyakora Equatorial Guinea yari yabanje guhisha ubuhanga bwayo bakayisatira bikomeye mu gice cya mbere,yagarutse mu cya kabiri imeze neza yishyura iki gitego ibifashijwemo na Jannick Buyla ku munota wa 57.
Ibyishimo bya Equatorial Guinea ntibyatinze kuko umutoza wa Senegal yakoze impinduka zikomeye zagize akamaro ubwo yinjizaga mu kibuga Cheikhou Kouyate wahise atsinda igitego cya kabiri nyuma yo kutumvikana kwa ba myugariro Saul Coco na Carlos Akapo bihera umupira uyu munya Senegal aratsinda.
Nanone Ismaila Sarr wavuye ku ntebe,yshimangiye intsinzi nyuma yo gutsinda igitego cya 3 cyiza cyane ku mupira yahawe na Saliou Ciss.
Muri 1/2,Senegal izesurana na Burkina Faso kuwa Gatatu ku kibuga Ahmadou Ahidjo Stadium mu mujyi wa Yaounde.
-
RDF yateye ivuganye ibyihebe 2 muri Mozambike ibyambura intwaro nyinshi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Ingabo z'u Rwanda zishe ibyihebe bibiri ku Birindiro bya Sheik Hassan ahitwa Nankidunga mu bilometero 6 uvuye i Mocimboa da Praia muri Mozambike.
Amakuru IMVAHO NSHYA dukesha iyi nkuru yabonye, avuga ko umwe mu byihebe byishwe ari Twahili Mwidini ukomoka muri Tanzania, akaba ari umwe mu byihebe byabaga ku Birindiro byitiriwe Sheik Hassan.
Mu mafoto yashyizwe hanze,hagaragaye intwaro n'ibindi bikoresho birimo na mudasobwa, byasanzwe mu birindiro by'ibyo byihebe.
Kuva Ingabo z'u Rwanda zagera i Cabo Delgado, Palma yatangiye kugarukamo amahoro ku buryo n'abaturage basubiye mu byabo buhoro buhoro. Umuntu ugeze Palma muri iki gihe, asanga ibintu byinshi byarahindutse, kuko ubu abakora ibikorwa by'ubucuruzi bw'ibintu bya ngombwa mu buzima.
Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n'abaturage barenga miliyoni 2,3.
Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz.
Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n'ibyihebe muri iyi ntara, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.







 Gisubizo Issa wabaye uwa mbere
Nizeyimana Fiacre wabaye uwa mbere









