Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yakiriye David S. Marriott na Flamini wakiniye Arsenal – #rwanda #RwOT

    Mathieu Flamini uri mu bi yise abana b'ingagi amazina, iyo yise yayihaye izina rya 'Rubuga'

    Flamini agihagarika umupira w'amaguru yabaye rwiyemezamirimo mu by'ibinyabutabire bigamije kurengera ibidukikije, ashinga GFBiochemicals mu 2008 afatanyije na Pasquale Granata, ikigo cy'agaciro ka miliyari 30£ afitemo imigabane ingana na 60% aho ayobora abakozi barenga 1000.

    Flamini akoresha ubushobozi bwe mu bukangurambaga bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no kubungabunga ikirere, aho asaba ko hakoreshwa ry'ingufu zisubira mu bikorwa bya ruhago, kurya ibikomoka ku bihingwa no guhindura ingendo z'abafana mu buryo butangiza ibidukikije.

    Marriot yakiriwe na Perezida Kagame

    Perezida Kagame kandi yakiriye itsinda riturutse muri Marriott, riyobowe na David S. Marriott, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriott International, hoteli mpuzamahanga ifite ishami mu Rwanda.

    David S. Marriott na we ari mu bise abana b'ingagi amazina aho we yamwise irya “Rugwiro”.

    David S. Marriott ni umushoramari w'Umunyamerika aho kuva mu 2022 ari Chairman w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriott International.

    Ubuzima bwe yabweguriye ibijyanye n'amahoteli by'umwihariko Marriott International akoramo kuva mu 1999 aho yagiye aba mu nshingano zitandukanye zirimo no kuba uwari ushinzwe ibikorwa na serivisi bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akanaba umukozi ushinzwe ibikorwa mu Karere k'u Burasirazuba bwa Amerika.

    Mathieu Flamini wakiniye Arsenal yakiriwe na Perezida Kagame

    Perezida Kagame yakiriye itsinda ryavuye muri Marriot International


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-david-s-marriott-na-flamini-wakiniye-arsenal

  • Polisi yasobanuye imirongo y'umuhondo iri mu masangano y'imihanda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze ku wa 6 Nzeri 2025, ubwo hashyirwaga imirongo y'umuhondo (yellow box) mu isangano ry'imihanda ryo ku Gishushu.

    Rutikanga yasobanuye ko iyo mirongo itamenyerewe cyane mu gihugu uko ikiri hake gusa avuga ko biri muri gahunda yabo kuyishyira mu masangano y'imihanda yose.

    Yagize ati 'Iyi mirongo isobanura ko aho hagati hatemerewe guhagararwa igihe icyo ari cyo cyose ubwo ndavuga ko nta kinyabiziga cyemerewe kuhahagarara n'umunota n'umwe. Ubusanzwe itegeko rigena imikoreshereze y'umahanda riteganya ko mu masangano y'imihanda nta kinyabiziga kigomba guhagararamo, iyi mirongo rero ni ikimenyetso cyongera kubyibutsa abatwaye ibinyabiziga.'

    Akomeza avuga ko abazakoresha iyi mirongo nabi bazajya bahanwa kuko gucunga ikoreshwa ry'iyi mirongo na byo byongewe mu byo camera zicunga umutekano wo mu muhanda zikora.

    Yagize ati 'Ziriya camera mubona si gufata amashusho y'umuntu wahagazemo (mu mirongo) ahubwo zibika n'ayo mashusho kugira ngo zidufashe kwereka wa wundi utanyurwa n'ibyemezo byafashwe cyangwa utazaba wibuka ko yigeze ahahagarara kuko z'ifitemo ubwo bushobozi.'

    Akomeza avuga ko atari ibyo gusa kuko izi camera zizajya zibika amashusho y'umuntu 'uhanyuze amatara yaka umutuku, uvugira kuri telefone, utambaye umukandara, imodoka idafite ubwishingizi, cyangwa idafite icyemezo cy'ubuziranenge bw'ikinyabiziga (controle technique), ubwo bwose ni ubushobozi bw'iyi camera.'

    Ndayisenga Jean utwara moto mu mujyi wa Kigali yavuze ko iyi mirongo igiye kujya ibibutsa uburyo bwo kubahiriza amategeko yo mu masangano y'umuhanga kuko hari igihe babyibagirwaga.

    Yagize ati 'Hari amategeko wibuka ari uko uhuye na yo mu muhanda, nk'iriya mirongo kubera idahari cyane, hari igihe abenshi twibagirwa icyo ivuze ariko ubu tugiye kubyibuka kandi turusheho kwitwara neza mu muhanda.'

    ACP Rutikanga Boniface kandi yakomeje ku bagera mu mubyigano w'ibinyabiziga bagahagarara mu nzira y'aho abanyamaguru bambukira (zebra crossing) avuga ko ibyo ari amakosa kuko iriya nzira nta kinyabiziga cyemerewe kuyihagararamo.

    Ati 'Nk'uko bitemewe guhagarara mu masangano y'imihanda ni ko no muri zebra crossing bitemewe kuko na byo birahanwa. Tugiye kongera kwigisha abantu tubibutsa ko niba imodoka ziri mu mubyigano ni byiza ko bamenya ko iriya nzira yambukiramo abanyamaguru ntawe ugomba kuyihagararamo.'

    Iyi mirongo y'umuhondo yari isanzwe mu isangano ry'imihanda ahazwi nka Rwandex rihuza imihanda ya Gikondo, mu mujyi rwagati, Kicukiro na Remera.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yaburiye abateganya kwirengagiza amategeko y’umuhanda avuga ko bazahanwa

    Mu isangano ry’imihanda yo ku Gishushu, hashyizwe imirongo y’umuhondo yerekana ko nta kinyabiziga cyemerewe guhagarara muri iryo sangano

    Polisi yavuze ko biri muri gahunda yayo gushyira imirongo y’umuhondo mu masangano y’imihanda yose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasobanuye-imirongo-y-umuhondo-iri-mu-masangano-y-imihanda

  • Bitwaye iki gushyingiranwa n'umukobwa ukurusha amafaranga? – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bikunze kugarukwaho na bamwe mu basore b'Abanyarwanda, ni uko badashobora gukundana n'umukobwa ubarusha amafaranga kuko baba batekereza ko yabasuzugura, bakwitwa inganzwa n'ibindi.

    Nyamara ihame rya Leta y'u Rwanda ryo gushyira umuturage wese ku isonga rirakurikizwa, ku buryo bitakiri inkuru kuba umukobwa yatunga agatubutse kuko ariga, agakora kandi agahembwa neza bitewe n'inshingano afite ndetse n'ubushobozi bwe bwo kuzuzuza.

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bagaruka ku cyo batekereza kuri iyi ngingo y'abanga gushyingiranwa n'abagore babarusha amafaranga.

    Ibisubizo byabo biri muri iyi video. Wowe ubiterezaho iki?


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bitwaye-iki-gushyingiranwa-n-umukobwa-ukurusha-amafaranga

  • Bugesera: Umusore yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga yamwanze – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yabanje guhamagara umukobwa bakundanaga amubwira ko namwanga yiyahura, umukobwa amubwira ko ntakindi amwangira usibye ingeso y'ubujura agira ko naramuka ayiretse bazakomezanya.

    Umwe mu baturanyi be yagize ati 'yambwiye ko umuntu utumye yiyahura ari umukobwa bakundanaga witwa Bamurange, ati 'sinzigere nkunda umuntu ngo mwimariremo''.

    Yahise ajya kwa Nyirakuru ababwira ko amaze kunywa imiti yica imbeba, ko yiyahuye kuko atumva impamvu umukobwa bakundanaga yamwanze, nyuma bagerageje kumuha amata, arayagarura, bamwohereza kwa muganga gusa yapfuye mu gitondo cyo ku wa 04 Nzeri.

    Umubyeyi wa nyakwigendera, yavuze ko yamuhamagaye ati 'sinzongera kubababaza wowe na Nyogokuru, nyuma ambaza niba mperuka kuvugana na Bamurange ndamuhakanira, ngo ese wumva azampa imbabazi musubiza ko bazabiganiraho, nyuma baje kumbwira ko yiyahuye anyweye imiti y'imbeba'.

    Bamurange wakundanaga na nyakwigendera yavuze ko bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo gusa aza kumubwira ko batandukana natareka ingeso y'ubujura yagiraga. Mbere y'uko uyu musore yiyahura bari babanje kuvugana umukobwa amubwira ko atamwanze ahubwo yanze ingeso ye.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ririma Sebarundi Ephrem yavuze uyu musore yari asanganywe imyitwarire mibi gusa icyabaye intandaro ku kwiyahura kwe ntikiremezwa.

    Yagize ati ' impamvu bashingiraho ni uko bahise bamuha amata kandi mu byo yagaruye hari harimo ibinuka nk'imiti y'imbeba, gusa icyo dukeka ni ibibazo by'iwabo, amakimbirane yari asanganywe, kandi yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza ndetse nta muntu yashoboye kubwira neza icyamuteye kwiyahura'.

    Uyu mukobwa bakundanaga nyuma yo kumva iyi nkuru yahise agwa muri koma, kuri ajya kwitabwaho n'abaganga ku kigo nderabuzima cya Ririma.

    Umusore wo mu Bugesera yiyahuye kubera ko umukobwa yamwanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-umusore-yiyahuye-kubera-umukobwa-bakundanaga-yamwanze

  • Nyaruguru: Inzu y'ubucuruzi yahiriyemo ibifite agaciro karenga miliyoni 20 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni inkongi yabaye mu masaha ashyira saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba wo ku wa 4 Nzeri 2025, mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Kibeho, Akagari ka Kibeho, mu Mudugudu wa Sinayi, santere ya Kibeho, ahateganye n'Isoko rya Kijyambere rya Kibeho, yibasira inzu yakorwagamo ubucuruzi butandukanye burimo, imigati, kuranguza ubuconsho, resitora n'ibindi.

    Abacururirazagamo bavuga ko uyu muriro babonye umanuka muri gisenge, nyuma y'uko amashanyarazi yagendaga agaruka hagahita havuka inkongi, yatangiye itwika mu gisenge, ukomereza ku bicuruzwa byarimo, maze basohoka bahunga nta na kimwe barokoye.

    Aba bakeka ko uyu muriro wakomotse ku mashanyarazi, mu nsinga ziba ziteranyirije mu gisenge, n'ubwo batabihagazeho neza.

    Tuyishimire Kwizera Eric, ni umusore, akaba umwe mu bahakoreraga ubucuruzi bw'imigati, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi yamuteje igihombo gikomeye, aho abona atazongera kwegura umutwe mu bucuruzi mu bihe bya vuba kuko ibyo yahishije bisaga miliyoni enye kandi ari zo yacungiragaho.

    Ati 'Nk'urubyiruko, nacuruzaga amafaranga y'ibimina, nta kindi umuntu aba yari yatangira gushoramo imari, nta shyamba cyangwa se ikindi cyose cyavaho amafaranga, ubu ni igihombo gikomeye.'

    Tuyishime, akomeza avuga ko nta n'ubwishingizi yari afite, ndetse yirinze no kubaza nyir'inzu niba hari ubwinshizi afite bitewe n'uko na we abona neza ko atorohewe n'ibihe arimo kuko inzu ye yahiye yose.

    Umuvugizi w'Intara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko ku bufatanye n'abaturage, Polisi yatabaye ikazimya umuriro, ariko igasanga inzu yangiritse igisenge ndetse n'ibicuzwa by'abaturage.

    Yakomeje avuga ko iyi nkongi yaba yatewe n'insinga z'amashanyarazi zitameze neza agira ati ''Iyi nkongi bigaragara ko yatewe n'amashanyarazi, biturutse ku nsinga zitameze neza.'

    CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage ko igihe cyo gushyira amashanyarazi mu nzu bakwiye gukoresha insinga n'ibindi bikoresho by'amashanyarazi byujuje ubuziranenge bagakorana n'ababihuguriwe, banemejwe n'Urwego rw'Igihugu rugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA).

    Igihe yasanze bari gukuramo imyanda y’ibyangiritse

    Ibirahure by’amadirishya byose byahuye birameneka

    Polisi yatangaje ko hahiriyemo ibintu bifite agaciro k’asaga miliyoni 20 Frw

    Iyi nzu yari ifite imiryango ine, yose yahiye irakongoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-inkongi-y-umuriro-yatwitse-inzu-y-ubucuruzi-ihiramo-iby-asaga

  • RIB yataye muri yombi Ndagijimana wifashe amashusho yambaye Impuzankano zayo atari Umugenzacyaha – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru IGIHE yahamijwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry wemeje ko Ndagijimana atari umukozi w'uru rwego.

    Ndagijimana akurikiranyweho icyaha cyo kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda. Yanongeyeho kansi iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburyo yabonye impuzankano za RIB.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, Ndagijimana afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko uru rwego ruburira abantu kwitondera ibikorwa nk'ibi kuko bitera urujijo mu baturage kandi bikaba bihanwa n'amategeko.

    Itegeko rigena ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y'ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w'ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw.

    Iyo umwambaro w'ubutegetsi cyangwa w'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso bitagenewe ubwabyo kugaragaza umurimo wa Leta umuntu ashinzwe ariko kubera kugira ishusho imwe bikaba byatera rubanda kubyitiranya n'iby'ubutegetsi, ubyambara ku mugaragaro, ureka uwo akoresha cyangwa ayobora akabyambara cyangwa akamutegeka kubyambara ku mugaragaro, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 500Frw ariko itarenze miliyoni 1Frw.

    RIB yafashe Ndagijimana wifashe amashusho yambaye Impuzankano za RIB atari Umugenzacyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-ndagijimana-wifashe-amashusho-yambaye-impuzankano-za-rib

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasobanuriwe imikorere y'uruganda Shema Power rutanga megawatt 56 z'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwabaye igisubizo mu kongera ingano y'amashanyarazi mu Rwanda, binyuze mu gucukura Gaz Méthane yo mu Kiyaga cya Kivu.

    Ni igikorwa cyabaye wa 6 Nzeri 2025, mu ruzinduko rw'akazi yagiriye mu Karere ka Rubavu.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasobanuriwe ko Uruganda rwa Shema Power rwamaze gushyira megawatt 50 z'amashanyarazi rutunganya ku muyoboro mugari, mu gihe izindi zisigaye zikoreshwa mu ruganda.

    Uru ruganda ruherereye mu kagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu, rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2019, imirimo yo kurwubaka irangira muri Gashyantare 2024, rwuzuye rutwaye miliyari 400 Frw.

    Icyiciro cya mbere cy'umushinga wo kubyaza umusaruro gaz methane iri mu Kiyaga cya Kivu, muri Gicurasi 2016 watangiye gutanga megawatt 25.

    Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu kwegereza abaturage bayo amashanyarazi nk'imwe mu ngamba zayifashije kuzahura ubukungu bw'Igihugu, hibandwa ku bikorwa byatuma kirushaho gutera imbere birimo kongera ingufu z'umuriro w'amashanyarazi.

    Mu 2009, ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho gahunda igamije kongera no gukwirakwiza amashanyarazi (Electricity Access Rollout Program, EARP), hagamijwe kuzamura umubare w'ingo zifite amashanyarazi.

    Abakozi b’uruganda Shema Power batembereje Minisitiri w’Intebe bamwereka imikorere yarwo

    Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yasobanuriwe imikorere y'uruganda Shema Power rutanga megawatt 56 z'amashanyarazi

    Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y'ingabo z'u Rwanda ikorera mu ntara y'Iburengerazuba, Gen. Maj. Nkubito Eugène na we yari mu basuye uruganda Shema Power


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yasobanuriwe-imikorere-y-uruganda-shema

  • RIB yataye muri yombi Ndagijimana wifashe amashusho yambaye Impuzankano za RIB atari Umugenzacyaha – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru IGIHE yahamijwe n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry wemeje ko Ndagijimana atari umukozi w'uru rwego.

    Ndagijimana akurikiranyweho icyaha cyo kwambara umwambaro atagenewe agamije kuyobya rubanda. Yanongeyeho kansi iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uburyo yabonye impuzankano za RIB.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, Ndagijimana afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko uru rwego ruburira abantu kwitondera ibikorwa nk'ibi kuko bitera urujijo mu baturage kandi bikaba bihanwa n'amategeko.

    Itegeko rigena ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y'ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w'ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw.

    Iyo umwambaro w'ubutegetsi cyangwa w'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso bitagenewe ubwabyo kugaragaza umurimo wa Leta umuntu ashinzwe ariko kubera kugira ishusho imwe bikaba byatera rubanda kubyitiranya n'iby'ubutegetsi, ubyambara ku mugaragaro, ureka uwo akoresha cyangwa ayobora akabyambara cyangwa akamutegeka kubyambara ku mugaragaro, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu n'ihazabu itari munsi y'ibihumbi 500Frw ariko itarenze miliyoni 1Frw.

    RIB yafashe Ndagijimana wifashe amashusho yambaye Impuzankano za RIB atari Umugenzacyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafashe-ndagijima-wifashe-amashusho-yambaye-impuzankano-za-rib-atari

  • Amavubi y’u Rwanda atererewe urw’ingusho muri Nigeria #rwanda #RwOT

    Nigeria yatsinze ikipe y’Igihugu Amavubi igitego 1-0 maze amahirwe yo kujya mu Gikombe cy’Isi akomeza kugenda ayoyoka.

    Uyu mukino w’umunsi wa 7 w’Itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Amavubi yagiye gukina na Nigeria benshi bayafata nk’insina ngufi kuko bumvaga iributsindwe byoroshye.

    Ni nyuma y’uko umukino ubanza wabereye i Kigali, Nigeria yatsinze 2-0. Gusa ntawari kwirengagiza ko ikibuga bakiniyeho cya Godswill Akpabio International Stadium kiri muri Leta ya Uyo, umukino amakipe yombi aheruka kuhakinira u Rwanda rwatsinze 2-1, hari mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Ntabwo u Rwanda rworohewe n’igice cya mbere kuko Nigeria yagiye ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga kuko wabonaga ubwugarizi buhagaze neza.

    Si ibyo gusa kuko hari nk’imipira ibiri ikomeye ya Lookman na Iwobi umunyezamu Ntwari Fiacre yakuyemo. Muri iki gice kandi Osmen waje kugira imvune agasimburwa yari yanatsinze igitego ariko baracyakanga kuko yari yaraririye.

    Nta mahirwe akomeye u Rwanda rwigeze rubona. Amakipe yombi kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Ku munota wa 50, Nigeria yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tolu Arokodare wari winjiye mu kibuga asimbura Onyeka.

    Amavubi Yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego inakora impinduka Omborenga na Nshuti Innocent bavuyemo baha umwanya Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy, gusa ntacyo byatanze umukino warangiye ari 1-0.

    Gutsindwa uyu mukino mu gihe ejo Afurika y’Epfo yatsinze Lesotho, na Benin igatsinda Zibambwe, Amavubi yahise afata umwanya wa 4 mu itsinda, Afurika y’Epfo ifite amanota 16, Benin 11, Nigeria 10, u Rwanda 8, Lesotho 7 Zimbabwe 4.

    Amavubi yatsinzwe na Nigeria

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11792

  • Togui na Dao bagumishije APR FC ku mwanya wa mbere muri CECAFA #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze Mlandege FC 2-0 bya Memel Raouf Dao na Togui Mel biyifasha gukomeza kuyobora itsinda muri CECAFA Kagame Cup.

    Wari umukino wa kabari APR FC yakinaga mu itsinda aho umukino wa mbere yatsinze Bumamuru FC 2-0.

    Uyu munsi yakinaga na Mlandege FC yo muri Zanzibar. Iminota ya mbere y’umukino wabonaga APR FC irimo ikina neza ariko kureba mu izamu bibanza kwanga.

    Gusa na APR FC na yo wabonaga ifite amakosa ya hato na hato mu bwugarizi, gusa Mlandege yananiwe kuyabyaza umusaruro.

    APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 35 cyatsinzwe na Memel Raouf Dao ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka.

    APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryakorewe William Togui Mel ariko ayiteye umunyezamu arawufata. Amakipe yagiye ku ruhuka ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri neza aho ku munota wa 47 yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka.

    Umukino warangiye ari 2-0. APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Mbere ikina na KMC mu mukino usoza itsinda.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11790