Author: webrwanda

  • Arsenal igeze kure ibiganiro na rutahizamu uhagaze neza i Burayi #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko ikipe ya Arsenal ishaka kuzana rutahizamu mushya wo gusimbura Aubameyang na Lacazettea , yiyemeje gusinyisha rutahizamu wa Benfica, Darwin Nunez.

    Uyu mukinnyi ukomeje kwiyereka isi mu gutsinda ibitego niwe Arsenal ihanze amaso muri iyi mpeshyi kugira ngo asimbure uwahoze ari kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang wemerewe kuva muri iyi kipe muri Mutarama na Alexandre Lacazette uzagenda nyuma y'uyu mwaka w'imikino.

    Nk'uko ikinyamakuru The Express kibitangaza ngo Arsenal yananiwe gusinyisha Dusan Vlahovic mu isoko ryo muri Mutarama, ubu yerekeje amaso kuri Nunez ukomoka muri Uruguay.

    Uyu musore w'imyaka 22 ari mu bihe byiza,kuko amaze gutsinda ibitego 26 mu mikino 33 muri uyu mwaka w'imikino.

    Amaze imyaka ibiri ahamagarwa mu ikipe y'igihugu ya Uruguay kandi yakunzwe na mugenzi we Edinson Cavani bakinana.

    Newcastle na West Ham nabo ngo banyuzwe n'uyu mukinnyi ariko Gunners iri imbere, cyane ko iri gushaka itike yo gukina Champions League umwaka utaha.

    Ishobora kandi kumwishyura neza umushahara, cyane ko bikuyeho akayabo bahembaga Aubameyang buri cyumweru.

    Icyakora uyu musore arahenze kuko Benfica imushakamo miliyoni zisaga 60 z'amapawundi mu gihe Arsenal iri gutanga 55 gusa ngo yatangiye ibiganiro n'umuhagarariye.


    Darwin Nunez n'imari ishyushye ku isoko mu mpeshyi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-igeze-kure-ibiganiro-na-rutahizamu-uhagaze-neza-i-burayi

  • Rutsiro: Polisi yakanguriye abanyamaguru uko bakoresha umuhanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yateguye igikorwa cyo gusobanurira abanyeshuri bahagarariye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rutsiro-polisi-yakanguriye-abanyamaguru-uko-bakoresha-umuhanda

  • Gasabo: Umusore yagwiriwe n'inzu yarimo kubakwa ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo Umusore uri mu kigero cy'imyaka 29 yagwiriwe n'inzu ahita apfa.Birakekwa ko iyi mpanuka yatewe nuko inzu yari arimo yubatswe mu buryo busondetse.

    Uyu musore witwa Rutabagisha Jean Bosco uvuka mu karere ka Nyaruguru niwe abaturage bavuga ko yaguye muri iyi moanuka y'iyi nzu yarimo kubakwa ubwa yajyaga gutegura imbaho zari ziteze rento y'uwitwa Bunganumuremyi Donat yubatswe mu mudugudu wa Ryakigogo uri mu kagari ka Kinyaga,umurenge wa Bumbogo muri Gasabo.

    Ahagana saa sita zishyira saa saba z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo inkuru y'urupfu rwe yamenyekanye.

    Abaturage babwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko iyi nzu ikimara kugwa bageze kuri uyu musore wari umukarani mu Gakiriro ka Zindiro, basanga yamaze gupfa.

    Umwe yagize ati ” Turi gukura imbaho kuri iyi nzu kubera ko zari zaragurishijwe,nari ku ruhande rwo hirya uyu mwana zihitanye yari imbere,rento niyo ubwayo yamanutse imuhuza n'imbaho yari amaze gukuraho.Hari saa sita na 40.Ako kanya kikimugwaho nasanze akuka katakimurimo.

    Abaturage benshi muri ako gace bemeje ko iyi nzu igeretse yari yubatswe nabi ndetse ko uyu musore yabereye igitambo abantu bari kuzayituramo.Bemeje ko ntawakubaka neza ngo nibakuraho imbaho ziyiteze imanuke yose.

    Umunyamabanga w'Umurenge wa Bumbogo,Nyamutera Innocent,yemeje aya makuru anagira inama abubaka.Ati “Yateguraga imbaho zari ziteze kuri beto ya rento.Iyo beto yahise imumanukira iramugwira ahita apfa.Icyo tubwira abaturage bubaka,n'ugukurikiza amabwiriza y'imyubakire igendanye n'igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali cyangwa na Plan baba batanze,bakanubahiriza ibyo baba basabwa.

    Benshi bibajije niba iyi nyubako yari ifite ubwishingizi aho abavandimwe b'uyu nyakwigendera bemeje ko urugendo rwose rukurikiraho baruhariye ubutabera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-umusore-yagwiriwe-n-inzu-yarimo-kubakwa-ahita-ahasiga-ubuzima

  • Meddy na Mimi bibarutse umwana w'umukobwa #rwanda #RwOT

    Ni kuri uyu wa gatatu Meddy yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa instagram ubwo yashyizeho ifoto y'umugore we yambaye ikanzu ndende y'umukara avuga ko umugore we ari umubyeyi w'umunyamugisha.

    Nyuma y'amasaha make Meddy yongeye gushyiraho ifoto arimo gosoma kunda y'umugore we n'indi ivuga ko bibarutse umwana w'umukobwa.

    Mu makuru yatangajwe n'inshuti zahafi z'uyu muhanzi bivugwa ko Meddy yibarutse kuwa 22 Werurwe 2022 akibaruka neza imfura yabo y'umukobwa.

    Abagize umuryango wa Meddy harimo na mushiki we witwa Ange Daniella abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati ” Ikaze mu isi mwisengeneza wange turi abanyamugisha kuba tugufite'.

    Mu ifoto uyu muhanzi yabostinze ari gusoma umugore we kunda hari hariho inyuma hariho ijambo M n'umubare gatatu bishatse kuvuga ko bungutse undi muntu aho kuba babiri ari batatu.

    Ku rukuta rwa Instagram rwa Meddy, abamukurikirana bakomeje kwerekana amarangamutima mubutumwa bashyiragaho bagaragaza ko bishimiye umwana Meddy yungutse n'umuryango we cyane inshuti ze zahafi zizi neza iyi nkuru nawe mukubishimangira akabashimira yifashishije ubutumwa bamuhaye ( Repost).

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwamaze igihe ruvugwa ariko baza kurushyira mubikorwa ubwo bemerannyaga kubana nk'umugore n'umugabo, aho bakoze ubukwe 22 Gicurasi 2021 mu birori byabereye muri Leta zunze ubumwe z'America.

    Meddy yatangaje ko bungutse umwana w'umukobwa

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/meddy-na-mimi-bibarutse-umwana-w-umukobwa-warutegerejwe-na-benshi

  • Leta igiye kongera amafaranga itanga kugira ngo buri mwana afatire ifunguro ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 ubwo yitabiraga inama y'uburezi yamuhuje n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bose bo mu Karere ka Kayonza.

    Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti Ireme ry'uburezi rituganisha ku iterambere rirambye.'

    Ubusanzwe umunyeshuri abarirwa amafaranga 150 Frw yo kurira ku ishuri ku munsi, Leta itanga amafaranga 56 Frw naho umubyeyi agatanga 94 Frw.

    Leta yagiye isaba ababyeyi kutumva ko uruhare rwabo rwaba amafaranga gusa ahubwo ko bakwiriye no kujya batanga ibyo bejeje bigasimbura ayo mafaranga, abandi bagasabwa gutanga imibyizi ku bigo by'amashuri ariko abayobozi b'amashuri bakanga bakagaragaza ko hakiri ababyeyi batabasha kubahiriza ibi kugira ngo nibura abana bose babashe kurira ku ishuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko mu mbogamizi zikigaragara mu burezi harimo umusanzu w'ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ukiri hasi ndetse ngo bikaba binagira ingaruka mu gutuma iyi gahunda itagenda neza.

    Minisitiri Irere yavuze ko ubusanzwe Leta itanga amafaranga 56 ku munsi angana na 40% andi agatangwa n'umubyeyi w'umwana mu rwego rwo kugira ngo na we abigiremo uruhare, avuga ko iki kibazo hari ikigiye gukorwa mu mafaranga Leta yajyaga itanga.

    Ati ' Turabizi ko harimo imbogamizi nyinshi. Mu minsi ishize twaricaye twongera dusubiramo iyi mibare kuburyo turi kureba uburyo Leta yakongeramo uruhare rwayo, byose nibigenda neza twizera ko mu minsi iri imbere bizaba byahindutse.'

    Kugaburira abana ku mashuri byatumye abakundaga kurivamo babireka

    Yakomeje avuga ko bitazakuraho uruhare rw'ababyeyi ahubwo bizazamura uruhare rwa Leta kuburyo bibasha no gufasha n'ababyeyi bikabagabanyiriza uruhare rwabo ho gato.

    Minisitiri Irere kandi yavuze ko Leta niyongera amafaranga yatangaga kuri buri munyeshuri bizatuma ababyeyi benshi bitabira kwishyurira abana babo amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri.

    Ntiyagaragaje amafaranga Leta izongeraho uko angana gusa yemeje ko umushinga wamaze gukorwa hasigaye kuwemeza.

    Ati ' Umuntu rero arebye cyane cyane ku biciro by'ibiribwa hanze ukareba ukuntu bihagaze, niyo mpamvu Leta yarebye iravuga iti ni gute twakongera uruhare rwacu tudakuyeho urw'umubyeyi? Twabikoze rero kugira ngo tujyanishe n'ibiciro ku isoko hanyuma twongere n'ubukangurambaga mu kuzanamo ababyeyi kugira ngo babashe kubyumva babigire ibyabo.'

    Inkuru nziza ku bayobozi b'amashuri…

    Bamwe mu bayobozi b'amashuri baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye iki cyemezo cyo kongera amafaranga Leta yatangaga.

    Ndungutse Jean Pierre uyobora ikigo cy'amashuri abanza cya Kibimba giherereye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yagize ati 'Natwe bizatuma tugaburira abana neza nta mbogamizi. Ubusanzwe nubwo bose tubagaburira biduteranya na ba rwiyemezamirimo kuko hari abo tugaburira ariko tuba tudafitiye ubushobozi bikaba ngombwa ko dufata imyenda kugira ngo abana babashe kurira ku ishuri bose.'

    Mugorewera Antoinette uyobora ishuri ryisumbuye rya Ruramira we yavuze ko yishimiye iki cyemezo ngo kuko kizatuma ibigo bibasha kugaburira abana neza.

    Ati 'Imisanzu y'ababyeyi usanga ari mike n'amafaranga Leta yongera ntabe ahagije ugasanga hari iby'ingenzi abana bakabonye ariko ntibabibone. Mfite abanyeshuri 516 iyo ubaze abishyura neza ntibarenga 250, mu kubagaburira rero ni ugusaranganya abana rimwe na rimwe ntibarye ibiryo bihagije.'

    Munanira Celestin uyobora Urwunge rw'Amashuri rwa Rushenyi ruherereye mu Murenge wa Kabare, yavuze ko iki cyemezo cyo kongera amafaranga Leta yatangaga kugira ngo umwana afatire ifunguro ku ishuri gishimishije cyane ngo kuko ubusanzwe hari ibigo byinshi byari biremerewe.

    Yitanzeho urugero avuga ko mu banyeshuri 1000 afite 400 batishyura neza amafaranga y'ifunguro, ibi ngo bituma babasaranganya ibiryo byakariwe na n'abana 600.

    Natukunda Jeanet, umubyeyi utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo kigiye kumufasha cyane ngo kuko kwishyurira amafunguro abana batanu biri mu bintu bimuremerera cyane.

    Ati ' Nkanjye nishyurira abana batanu kandi mbayeho nshakisha nta kazi gafatika mfite, kubona ayo mafaranga rero nkongeraho ibitunga abana banjye, nkongeraho amafaranga nkodesha inzu n'ibindi byinshi nsabwa ku bana ntabwo byoroshye, hari ubwo nishyuraga make ubuyobozi bw'ishuri bukagira ngo nukwanga kuyishyura nyamara ntayo nabaga mfite.'

    Kagenzi Jean d'Amour utuye mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Kiburara usanzwe yishyurira abana batatu, yavuze ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yayishimiye cyane aho ngo yafashije ababyeyi benshi.

    Kuri ubu gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ku bana biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye igeze kuri 75% Leta ikaba yifuza ko igera ku 100%.

    Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatangiye mu mwaka wa 2014.

    Claudette Irere yijeje ko mu gihe cya vuba umusanzu wa Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri uziyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-kongera-amafaranga-itanga-kugira-ngo-buri-mwana-afatire-ifunguro-ku

  • APR FC irateganya gukina umukino wa gicuti #rwanda #RwOT

    Mu gihe amakipe ari mu kiruhuko aho shampiyona izagaruka muri Mata 2022, APR FC irateganya gukina umukino wa gicuti na Gasogi United.

    Nyuma y’umunsi wa 22 wa shampiyona wakinwe mu mpera z’icyumweru gishize, shampiyona yahise ihagarara kubera akaruko ka FIFA iba yaragennye ngo abakinnyi bajye gufasha amakipe y’ibihugu byabo.

    U Rwanda rukaba nta mukino rufitemo muri iyo minsi, amakipe akaba akomeje kwitegura shampiyoa izagaruka tariki ya 15 Mata 2022.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko APR FC irimo guteganya umukino wa gicuti n’ikipe ya Gasogi United tariki ya 3 Mata 2022, gusa ukaba utaremezwa neza.

    APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 48, shampiyona izasubukurwa ikina na Bugesera FC ni mu gihe Gasogi United iteganya gukina nayo izakina na Kiyovu Sports.

    APR FC irateganya umukino wa gicuti na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irateganya-gukina-umukino-wa-gicuti