Author: webrwanda
-
#COVID19: Abantu bane banduye babonetse mu bipimo 8,364 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu (…) -
Nitipu wo mu Itsinda ry'Ababyinnyi KDP yaguye mu mpanuka – YEGOB #rwanda #RwOT
HAKIZIMANA Emmanuel uzwi nka Nitipu mu Itsinda ry'Ambabyinnyi Kigali Dance Passionate (KDP) yatabarutse azize impanuka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, nibwo hamenyekanye urupfu rw'Umubyinnyi Nitipu ubarizwa mu Itsinda KDP, riherutse no kwitabira Amarushanwa ya East African Got Talent. Ku mbuga nkoranyambaga, abahanzi batandukanye bagaragaje akababaro batewe n'urupfu rw'uyu mubyinnyi.
Nyakwigendera wari umwe mu bazi kubyina cyane yagaragaye abyinira Davis D mu Gitaramo Kigali Fiesta, ndetse n'igiherutse kubera muri Portofino cya Kigali Carnivore.
ISHIMWE Jules ukuriye itsinda Kigali Dance Passionate yatangarije INYARWANDA byinshi kuri uru rupfu.
Mu kiniga cyinshi, ISHIMWE yagize ati: 'Twari turi kumwe, yari atwaye ariko njye nari ndi mu yindi modoka. Twari dufite imodoka ebyiri, we atwaye dushiduka yinjiye muri Fuso. Acyinjira muri Fuso, nahise niruka njya gufungura, nsanga aryamye kuri Vola, ndamukubitagura ndamubwira nti 'bro ntabwo wabinkora', ariko nsanga byarangiye.'
ISHIMWE akomeza avuga ko abandi Nitipu yari atwaye bakomeretse cyane ariko bakaba bari kuvurirwa mu Bitaro bya Kanombe.
Nitipu wavutse ku wa 17 Ugushyingo 2000 yari atuye i Nyamata, ndetse yari imfura mu muryango w'abana bane. Uyu mubyinnyi kandi yari umwe mu nkingi za mwamba z'Itsinda KDP rigizwe n'abasore barimo Ishimwe Jules (Afrogod) Presidential, Dusabe Sabin (Sbn Aaron), Manirakiza isaie, Ngoboka Mouhamed (Tbest), Mutabazi Aime (Iam_aime), Nteziyaremye Ismael (Chichin), Irere Thierry (Star boy Tity), Mucyo chris (Godzilla), na Nyakwigendera Nitipu bakundaga kwita Tipu.
Muri 2019, iri tsinda ryitabiriye amarushanwa ya East African Got Talent yabereye muri Kenya. Iri tsinda kandi muri uyu mwaka ryabaye irya kabiri mu irushanwa rya Kungola Challenge ryateguwe na Sunny mu kubyina iyo ndirimbo.
Source : https://yegob.rw/nitipu-wo-mu-itsinda-ryababyinnyi-kdp-yaguye-mu-mpanuka/
-
Nyagatare: Umwarimu arakekwaho gukomeretsa umwana w’imyaka itandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umwarimu witwa Gakwerere Cassien wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga mu Murenge wa Karangazi, arakekwaho gukomeretsa umwana w’umuhungu w’imyaka (…)
-
Umutozwa Rayon Sports n’uwa Police FC bahuye n’insanganya #rwanda #RwOT
Abatoza b’ikipe ya Rayon Sports na Police FC ntibagendekewe neza n’uyu wa Kane, ubwo bajyaga kureba umukino w’igikombe cy’Amahoro wa Musanze FC n’Intare ariko bagorwa no kwinjira umwe ajya kuwurebera inyuma ya senyenge.
Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Werurwe 2022 ubwo Intare FC yari yakiriye Musanze FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2022, ni umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro.
Ntabwo byagendekeye neza aba batoza kuko bari bagiye gutaha batarebye uyu mukino warangiye ari 3 bya Musanze FC ku busa bw’Intare FC zahise zisezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
Iyi Stade iri mu kigo cya IPRC Kigali, kwinjiramo mu kigo byari byemewe ariko wagera kuri Stade aho abantu binjira kugira ngo bicare barebe umupira bakabazwa itike.
Umutoza wa Police FC, umwongereza FranK Nuttall ubwo yari ageze kuri Stade ashaka kwinjira ngo ajye kwicara imbere, yabajijwe itike arayibura, yabwiwe ko adashobora gukandagizamo ikirenge atishyuye, kwinjira byari ibhumbi 2.
Uyu mutoza nyuma y’umwanya utari muto, yaje kwinjira muri Stade aho bivugwa ko yaje kwishyura ubundi arinjira akurikirana umukino.
Jorge Paixão, umunya-Portugal utoza Rayon Sports yahuye na we n’izi nsanganya ubwo na we yabazwaga itike akayibura.
Nyuma yo kubwirwa ko adashobora kwinjira muri Stade atishyuye, yavuze ko adashobora kwishyura maze umupira awukurikiranira hanze ya senyenge cyangwa uruzitiro rw’ikibuga, abazi aho ikibuga cya Cricket giherereye, niho yazengurutse ajya kwicara akurikirana umupira atuje.
Si ubwa mbere umutoza wa Rayon Sports yangiwe kwinjira muri Stade asabwa itike kuko ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, ubwo Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 19 nabwo uyu mutoza yasabwe itike, abwirwa ko agomba kwinjira yishyuye, icyo gihe yahise afata umwanzuro wo gutaha.
Jorge Paixão (wambaye amadarubindi) yakurikiranye umukino yicaye ku kibuga cya CricketSource : http://isimbi.rw/siporo/article/umutozwa-rayon-sports-n-uwa-police-fc-bahuye-n-insanganya
-
U Bufaransa: Abakandida 12 barimo uzirukana a… – #rwanda #RwOT
Icyiciro cya mbere cy’amatora giteganijwe ku ya 10 Mata, mu gihe icyiciro cya kabiri giteganijwe ku ya 24, Mata 2022.
Biteganywa ko iyo hagize umukandida ugira amajwi angana na 50% mu cyiciro kimwe cy’amatora ahita aba Perezida, naho mu gihe nta mukandida wagize amajwi angana gutyo, babiri bafite amajwi menshi ari bo bahurira mu cyiciro cya kabiri cy’amatora.
Abiyamamaza barimo Emmanuel Macron usanzwe ari perezida w’ u Bufaransa unahabwa amahirwe menshi kurusha abandi, aho ahagarariye ishyaka rya Rebublique en marche.
Kugabanya umubare w’abashomeri, ni kimwe mu bikorwa bishimwa byakozwe ku ngoma ya -Emmanuel Jean-Michel Frédéric Macron, ahagabanutse ubushomeri ku kigero cya 7,4%.
Mu bandi bahabwa amahirwe, hari Valérie Pécresse, Marine Le Pen, Yannick Jadot, Eric Zemmour na Jean-Luc Mélenchon.
Mu kwiyamamaza, Bwana Eric Zemmour avuga ko naramuka atorewe kuyobora u Bufaransa, atazigera yemerera abimukira kuza mu gihugu cye kandi ko n’abahari azabagabanya, akajya yohereza abagera ku 100.000 buri mwaka muri Tunisia, Marooc na Algeria.
Kuri ubu, u Bufaransa bufite abimukira bayinga Miliyoni 7, aho abenshi bakomoka mu bihugu bya Algeria, Marooc na Portugal, ibyinubirwa na benshi mu baturage kavukire b’u Bufaransa.
Abakandida bose
-
Ibibazo by’urubyiruko bigiye gukorwaho ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), gifatanyije n’Umuryango nyafurika ukora ubushakashatsi ku miyoborere (PASGR), byatangiye ubushakashatsi buzamara (…)
-
Amakipe yakuriweho gupimisha abakozi bayo Covid-19 mbere y’umukino #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, ryameshyeje abanyamuryango baryo ko batazongera gusabwa (…)
-
Umutoza wa Rayon Sports yanze kwishyura ngo arebe umukino ahitamo kujya guhengereza inyuma ya sitade – YEGOB #rwanda #RwOT
Ku nshuro ya kabiri umutoza wa Rayon Sports yangiwe kwinjira kuri sitade kubera ko yanze kwishyura amafaranga yo kwinjira ngo arebe umukino ameze neza.
Nyuma y'umukino wa Kiyovu Sports, aho yangiwe kwinjira atishyuye uyu munsi yasubijwe inyuma ku mukino wahuje Intare Fc na Musanze Fc.
Uyu mutoza yageze ku kibuga cya Kicukiro abwirwa ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi 2,000 Rwf, aho yanze kuyatanga agahitamo kujya kuwurebera inyuma ya senyenge mu bantu batishuye.
Amakuru avuga ko uyu mutoza yari yazanye na Nuttal utoza ikipe ya Police Fc, aho we yemeye agatanga 2,000 akajya kuwurebera muri sitade yicaye neza.

-
Urukiko rwagize umwere Urayeneza Gérard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe #rwanda #RwOT
Urayeneza Gérard yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga gufungwa burundu kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa aza kujurira icyo cyemezo.
Urayeneza wakekwagaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside. Mu kuburana kwe byose yarabihakanye.
Kuri uyu wa 31 Werurwe 2022 urukiko rwamugize umwere kuri ibyo byaha yari akurikiranweho kimwe na bagenzi be barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranweho.
Aba bareganwaga na Urayeneza bari barakatiwe imyaka umunani y’igifungo.
Urukiko kandi rwahamije umwe mu bareganwaga n’aba bagabo icyaha cya Jenoside akurwaho icyaha cyo kuzimiza ibimenyetso bityo akatirwa imyaka 25.
Ku bijyanye n’imibiri Urayeneza yashinjwaga guhisha, urukiko rwagendeye ku buhamya bw’uwahoze ari Burugumestiri Habiyambere Alphonse, wavuze ko imibiri yabonekaga itahitaga ishyingurwa ahubwo amabwiriza yo kuyishyingura yatangwanga n’ubuyobozi bw’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Nsengiyaremye Elise wabaye umuyobozi ndetse akaba n’umuyobozi w’urukiko Gacaca ku rwego rwa Karambo, wagiye uvugwaho guhisha amakuru ya Urayeneza yabaga yatanzwe mu gihe cy’Ikusanyamakuru, urukiko rwasanze igihano cyatanzwe n’urukiko rwo ku rwego rwisumbuye rutarabashije kureba neza ibijyanye n’ubuhamya no kubuhuza n’ibimenyetso bitangwa hagamijwe kureba ibyashingirwaho hatangwa ibihano, bityo urukiko rusanga nta bimenyetso ntashidikanywaho byatuma ahamwa n’iki cyaha.
Munyampundu Leon Alias Kinihira we yahamijwe icyaha cya Jenoside mu byaha bibiri yari akurikiranyweho kubera ko mu rukiko Gacaca yemeye ko yishe umuntu akamuta mu musarane, ahabwa igihano cy’imyaka 12 ndetse akaba yaranatunze imbunda nk’uko abatanze ubuhamya bose bagiye babihurizaho ko bajyaga banamubona kuri bariyeri ziciweho abatutsi.
Kubera ko icyaha cya Jenoside gihanishwa igihano cya burundu ndetse akaba yari yaragihawe n’urukiko rwo ku rwego rwisumbuye akaba kandi yarafashije urukiko mu rubanza, Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.
Muri uru rubanza kandi abantu 11 nibo bari bareze basaba ko bahabwa indishyi ariko urukiko rwanzuye ko nta ndishyi yatangwa dore ko bamwe mu baregwaga batakoze ibyaha ndetse na Munyampundu Leon wahamijwe icyaha cya Jenosodi banzura ko nawe atagomba gutanga indishyi.
Mu iburanisha ryo kuwa 11 Mutarama 2022 Urayeneza Gérard yavuze ko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rujya kumuha igihano cyo gufungwa burundu rwagendeye ku mvugo y’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ariko abamushinjura ntibitabwaho.
Icyo gihe yasabye urukiko kudaha agaciro ibyo abatangabuhamya bamushinjaga bavuga kuko hari n’abamushinjuraga ariko nyuma bakongera bakamushinja.
Mu gihe Sibomana Aimable, Musoni Jérôme, Ngendahayo Dionise na Kamanzi Félicien bamushinje bakaza kwisubiraho imbere y’urukiko, bavuga ko bashutswe ku byo bamushinje byose.
Yavuze kandi ko ubuhamya bwatanzwe na Abumuremyi Hyacinthe wavuze ko yamubonye atanga urufunguzo rw’imodoka yajyanye abapasiteri kwicirwa i Nyanza atari bwo ahubwo avuga ko mu bamushinja harimo abahawe amafaranga kugira ngo bamushinje bityo asaba ko ibivugwa nabo byose byateshwa agaciro.
Kugeza ubu Urayeneza na bagenzi be bari bafungiye muri gereza ya Muhanga aho yari yakatiwe gufungwa burundu mu gihe abandi bari bakatiwe gufungwa imyaka umunani ndetse bacibwa n’indishyi z’impozamarira na Mbonezamusaruro kuri bamwe.
Source : https://imirasire.com/?Urukiko-rwagize-umwere-Urayeneza-Gerard-wahoze-ayobora-Kaminuza-ya-Gitwe
-
Urayeneza Gerard wayoboraga kaminuza ya Gitwe yafunguwe #rwanda #RwOT

src: IGIHE
Source : https://imirasire.com/?Urayeneza-Gerard-wayoboraga-kaminuza-ya-Gitwe-yafunguwe