Urugero ni umuturage wo mu Kagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima umaze iminsi agura ijerekani y'amazi ya litilo 20 ku mafaranga 1000Frw. Uyu muturage yavuze ko nibura ku munsi asigaye atanga 5000Frw ku mazi kuko akoresha ijerekani eshanu ku munsi.
Usibye uyu bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko bagowe n'ikibazo cy'amazi gikomeje kuba ingorabahizi mu Mujyi wa Kigali.
Umwe yagize ati 'Amazi akomeje kuba ikibazo iyo utumye aho bajya kuvoma aba ahenze ku buryo utabasha kubona ahagije umuryango, ibi bituma udakora amasuku n'indi mirimo yo mu rugo.'
Kuri iki Cyumweru, Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) cyasohoye itangazo rigaragazo ko icyatumye amazi abura ari ukuvugurura imiyoboro y'uruganda rwa Nzove.
Iri tangazo ryavugaga ko biseguye ku baturage bo mu bice bya Runda, Rugalika, Gihogwe, Kabuye, Nyarutarama, Kibagabaga, Kinyinya,Bumbogo, Rukiri-Gishushu-Remera, Nyakabanda, Gisozi, Kamatamu, Meredien,Faisal, Kanserege,Kimihurura, Rugando, Gacuriro, Kagugu, Rwankuba, Kami na Gasanze.
Rikomeza rivuga ko biseguye ku baturage babuze amazi ibibazo bagiye kubikemura nubwo hatatangajwe igihe nyirizina aba baturage bazongea kubonera amazi.
WASAC yatangaje ko ikibazo cy’amazi amaze iminsi yarabuze muri Kigali cyatewe n’imirimo yo kuvugurura uruganda rwa Nzove
Umuturage Nyirahabineza Yozefa, utuye mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba ho mu karere ka Kamonyi, avuga ko abayeho ubuzima bumugoye. Gahunda zigenerwa abandi Banyarwanda batishoboye avuga ko atazi niba zibaho, ko iyo bavuze ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage atumva ibyo aribyo kuko ntabo abona. Ahora asaba Imana kumwiyereka kuko iyo bwije asaba ngo bucye amahoro.
Nyirahabineza, ku myaka 49 y'amavuko avuga ko abarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe butavuguruye. Ahamya ko iminsi myinshi abayeho mu buzima bumugoye, aho atajya anabona ubuyobozi kandi abwirwa ko bwegerejwe abaturage.
Aho arara bikwereka uko abayeho.
Mu mvugo ye itagira amagambo menshi ubwo yaganiraga na intyoza.com aho yari mu rugo ubona ko n'agatege ntako, atari uburwayi bundi ahubwo ari inzara n'imibereho mibi, avuga ko nta buzima bwiza nk'abandi Banyarwanda azi, ko amaze igihe abayeho nabi, aho agobokwa kenshi n'abaturanyi n'abagenzi.
Avuga ko kubona icyo kurya, kwambara n'ibindi nkenerwa mu buzima bigoye. Yabwiye umunyamakuru ati' Mbayeho mu buzima nibaza aho Imana iri! Singira aho ndambika umusaya (uburiri) ngo numve merewe neza kuko ni ugukumbagurika, kubona icyo kurya, kwambara n'ibindi ni ibibazo!, yemwe nta buriri, nta bwiherero'.
Ibyo ubona sj igihuru ahubwo ni ubwiherero.
Abaturanyi b'uyu Nyirahabineza, iyo babonye uvuye iwe buri wese aba ashaka ku kwegera ngo akubwire ubuzima butari bwiza abayemo. Abaganiriye n'umunyamakuru, bavuga ko ubuzima bw'uyu muturage bubahangayikishije. Basaba ko niba ubuyobozi buhari yagira icyo akorerwa nk'abandi baturage igihugu gifasha batishoboye.
Majyambere Samuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, yabwiye intyoza ko ikibazo cy'uyu muturage atari akizi, ko ibye agiye kubikurikirana. Ati' Nshobora kuba wenda ntari muzi ku giti cyanjye ariko ubwo turakurikirana hamwe n'abo dufatanije turebe nawe icyo yafashwa'.
Ibiteye kwibaza kuri uyu muturage ku mibereho ye nubwo ubuyobozi buvuga ko butari buzi ikibazi, ni uburyo atuye aho wakwita ku muhanda munini cyangwa se ugendwa cyane bijyanye n'aho ari ariko hakibazwa hirya handi hameze.
Imbere mu bwiherero. Kubujyamo byaba aka wa mugani ngo Nyirabugenge n'ubugenge bwayo.
Andi makuru agera ku intyoza.com ni ay'uko mu buzima bubi uyu muturage abanyemo na musaza we, inzu ya mbere yasenyutse bakabura ubufasha bw'ubuyobozi, umwe mu baturanyi wifite akabubakira inzu barimo uyu munsi nayo ubona ko itarangiye, nubwo mu kuyubaka babanje ku muha igice cy'ubutaka kubwo bari bafite, aho uyu munsi bisa nk'aho ntaho guhinga basigaranye.
Umukino wari wahuruje imbaga hagati ya Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports ariko inanirwa kuyikuraho amanota atatu ndetse no kwishyura igitego yari yatsindiwe i Nyamirambo.
Rayon Sports ntabwo yajuyaje ndetse ngo inatinde kwinjira mu mukino, kuko ku munota wa 13 Musa Esenu wari wanatsinze igitego mu mukino ubanza, yaje gufungura amazamu ku mupira yari ahawe na Leandre Onana usanga ba myugariro bahagaze nabi Esenu ahita aterekamo igitego.Â
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:
Kwizera Olivier
Muhire Kevin
Iranzi Jean Claude
Nizigiyimana Karim Mackenzie
Ndizeye Samuel
Nishimiye Blaise
Niyigena Clement
Kwizera Pierre
Esenu Mussa
Mugisha Francois
Leandre Onana
Musa Esenu ntahagarara
Bugesera FC guhererekanya umupira byakomeje kwanga ndetse ikomeza kurushwa mu kibuga hagati, ari na ko ikomeza gukora amakosa mu bwugarizi ku basore nka David Samuel utari mu mukino neza. Ku munota wa 34 Leandre Onana nyuma yo gutanga umupira uvamo igitego, yaje kwitsindira igitego cye amaze gucenga ba myugariro ba Bugesera FC.
Abakinnyi Bugesera FC yabanje mu kibuga
Nsabimana JeanÂ
Mucyo Didier Junior
Ishimwe ElieÂ
Muhinda Bryan
David SamuelÂ
Odili Chukwuma
Nkurunziza setty
Rafael Osaluwe
Hoziyana Kennedy
Muniru Abdul Rahman
Sadick Sulley
Igice cya mbere cyarangiye nta buryo bubayeho ndetse amakipe ajya kuruhuka Bugesera FC yatakaje icyizere ahubwo Rayon Sports iri mu mwuka uyinjiza muri 1/2.
Ndayiragije Etienne yaje gukora impinduka akuramo abakinnyi batatu aribo: Odili Chukwuma Devid Samuel, Kurunziza Setty hajyamo, Rugwiro Kevin Niyongira Danny na Nyandwi Theophile.
Izi mpinduka ariko nta kinini zafashije Bugesera FC kuko yakomeje kubura ibitego. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Niyigena Clement yavuye mu kibuga acumbagira asimburwa na Eto. Naho Dindjeke yinjira mu kibuga asimbuye Leandre Onana.
Rayon Sports ishobora guhura na APR FC mu mikino ya 1/2Â
Iminota 90 yarangiye ibitego bikiri 2-0, Umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo itagize icyo itanga, Bugesera FC itaha uko itsinzwe ibitego 3-0 mu mikino ibiri.
Undi mukino wabereye i Nyamirambo, As Kigali yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 ihita inakomeza ku bitego 2-1 mu mikino ibiri kuko umukino ubanza yari yatsinze igitego kimwe ku busa.
Akarere ka Rubavu kasabye Inama Njyanama yako ko abaturage bafashe inguzanyo ya VUP bakaba barananiwe kuyishyura basonerwa, na yo isaba ko habanza gukorwa (…)
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi ubwo yifatanyaga n'abayisilamu bo muri aka Karere mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al Fitr.
Uyu munsi ni umunsi ukomeye mu Bayisilamu bose ku isi kuko baba basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera usanzwe atari umuyisilamu, yambaye ikanzu n'ingofero mu kwifatanya n'abaturage ayoboye mu kwizihiza uyu munsi mukuru.
Yavuze ko u Rwanda rwemera kwisanzura no guhitamo ku myemerere itandukanye ya buri munyarwanda, bihuriza ku kubaka igihugu buri wese abinyujije mu myemerere ye.
Meya Mutabazi yakomeje asaba abayisilamu kutarangwa no gukora ibyiza gusa mu kwezi kwa Ramadhan gusa.
Ati ' Ibyiza gusa ntabwo bikorwa muri Ramadhan, uku kwezi kwa Ramadhan kukaba gusize amasomo n'imbaraga z'amasengesho bikwiye kuduherekeza mu yindi minsi iri imbere. Turakomeza kubasaba uruhare rwanyu nk'abaturage beza kuko tuzi ko idini ya Islam ryigisha ibintu byinshi byiza birimo isuku, indyo yuzuye.'
Yabasabye kandi gufatanya n'abandi baturage mu midugudu batuyemo bafite intege nke, kugirango ngo bababere urumuri nkuko idini ya Islam ibibasaba.
Umuyobozi w'Abayisilamu mu Karere ka Bugesera, Sheikh Nteziryayo Said, yasabye abasilamu bo muri aka Karere kurangwa n'ibikorwa byiza bihindura umuryango nyarwanda.
Ati ' Ntabwo waba umuyisilamu mwiza,umwemeramana mwiza, wifuza ibyiza kuri wowe gusa abandi utabibifuriza. Umwemeramana ni wa wundi wifuza ibyiza, akifuza umutekano, amahoro, ubuzima bwiza ariko na mugenzi wawe ukabimwifuriza.'
Abayobozi bahagarariye ibigo birwanya ruswa mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth muri Afurika bahuriye i Kigali mu nama yabo ya 12 Iyi nama y'iminsi itatu, aba bayobozi baraganira ku kurwanya Ruswa hagamijwe kugera ku miyoborere myiza n'iterambere rirambye.
Guhera ku wa 3 kugeza ku wa 6 Gicurasi 2022, abayobozi bahagarariye ibigo birwanya ruswa mu bihugu bigize #Commonwealth muri Afurika bahuriye i Kigali mu nama yabo ya 12. Bazaganira ku kurwanya ruswa hagamijwe kugera ku miyoborere myiza n'iterambere rirambye. #RwanyaRuswaNonahapic.twitter.com/9ZXd6TUEaz
â” Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) May 3, 2022
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, ahagarariye Perezida Kagame,niwe wayoboye umuhango wo gutangizaku mugaragaro iyi Inama. N'inama yatangiye kuri uyu wa 3 ikazageza ku wa 6 Gicurasi 2022. Bazaganira ku kurwanya ruswa ku nsanganya matsiko igira iti'Rwanya Ruswa nonaha'
Sergio Ramos ndetse na bagenzi batatu bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain barimo Navas, Draxler na Thilo Kehrer bageze mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki 29 Mata baje muri gahunda ya Visit Rwanda.
Kuri uyu wa mbere aba bakinnyi bahuye n’abafana ba PSG ndetse n’abana baba mu irerero ryayo rikorera i Huye. Nyuma y’iki gikorwa aba bakinnyi bahise bafata indege basubira mu Bufaransa ndetse bajyana akanyamuneza kenshi.