
Author: webrwanda
-
Umukobwa w’imyaka 22 yiyeguriye inanga nyarwanda, agahamya ko izamutunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Niyifasha Esther, Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu mibereho ye yakuze akunda gucuranga inanga nyarwanda, (…) -
Kera kabaye Marines FC yatsinze APR FC ariko inanirwa kuyisezerera #rwanda #RwOT
Ikipe ya Marines FC yatunguranye itsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro gusa inanirwa kuyisezerera kuko mu mukino ubanza wabereye I Rubavu yari yatsinzwe ibitego 2-0.
APR FC yasezereye Marines FC, ku giteranyo cy'ibitego 2-1,izahura na Rayon Sports muri ½ cy'irangiza.
Marines FC isanzwe yorohera cyane APR FC iyo bahuye yayifatanyije n'impanuka yakoze uyu munsi ije ku kibuga niko kuyitsinda igitego 1-0 ariko ibura ikindi ngo babe bajya kuri penaliti iyikuremo.
Igitego cya Marines FC cyatsinzwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 66 w'umukino bituma APR FC ihungabana ariko ntibyayibuza kwihagararaho ngo igere muri 1/2 cy'irangiza aho izahura na mukeba wayo Rayon Sports.
APR FC yari yitezwe ko itsinda uyu mukino ariko Marines FC yaje iri hejuru cyane ndetse iteguye mu mutwe kurusha APR FC yabanje gukorera impanuka i Shyorongi ubwo yari ije gukina uyu mukino.
APR FC izahura na Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 cy'irangiza cy'igikombe cy'Amahoro uzaba kuwa 11/5/2022 mu gihe uwo kwishyura nta gihindutse uzaba kuwa 18 Gicurasi 2022.
-
Umubare w’Abasirikare b’u Burundi bishwe na Al Shabaab #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Abarwanyi ba Al-Shabaab bitwaje intwaro zikomeye bagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo z’Ubumwe bwa Afurika (AU) ziri mu butumwa muri Somalia, ATMIS.
Abo barwanyi bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo z’u Burundi mu gace ka Middle Shabelle, muri kilometero 160 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu.
Al Shabaab yaje kwigamba icyo gitero, inavuga ko yishe abasirikare 173 b’u Burundi.
Yanatangaje amashusho yerekana imodoka za gisirikare zatwitswe, imirambo y’abasirikare iryamye hasi n’abaturage barimo gusahura ibikoresho byifashishwaga n’abasirikare b’u Burundi.
Hari amakuru ko nyuma yo kugabwaho igitero, Ingabo z’u Burundi zahise ziva mu nkambi zinjira mu cyaro cya Ceel Baraf, mbere y’uko haza za kajugujugu zatanze ubufasha agahenge kakaboneka.
Izo ngabo ziri mu butumwa bw’inzibacyuho bw’Ubumwe bwa Afurika muri Somalia (ATMIS), bwahoze bwitwa Ubutumwa bw’Ubumwe bwa Afurika muri Somalia (AMISOM) bwahindutse guhera ku wa 1 Mata 2022.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yanditse kuri Twitter ko “bigoye kubona amagambo akomeye yakwamagana igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku basirikare b’u Burundi mu butumwa bwa ATMIS.”
Yakomeje ati “Nifatanyije na Afurika yose imaze gutakaza abahungu n’abakobwa bayo baguye ku rugamba, mu kwihanganisha imiryango yagize ibi byago bikomeye.“
Il n’y a pas de mots assez forts pour condamner l’attaque terroriste contre le contingent burundais de l’@ATMIS_Somalia. Je me joins à toute l’Afrique qui vient de perdre des fils et filles tombés sur le champ d’honneur pour consoler les familles durement éprouvées.
â” SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) May 4, 2022
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika,Moussa Falki Mahmat, na we yamaganye iki gitero cy’iterabwoba cyagabwe na Al Shabaab.
Itangazo rivuga ko “yifatanyije n’intumwa z’amahoro z’u Burundi zatakaje ubuzima zirwanira kugarura amahoro n’ituze muri Somalia.”
Rivuga ko Mahamat yashimangiye ko “iki gitero kitarakoma mu nkokora umuhate w’ingabo za ATMIS ndetse ashimangira ubushake bwa AU bwo gufasha Guverinoma ya Somalia n’abaturage bayo mu guharanira amahoro arambye n’umutekano.”
Yahise asaba umuryango mpuzamahanga kongera inkunga zihabwa inzego z’umutekano za Somalia na ATMIS, kugira ngo zibashe kurenga ingorane z’umutekano zihari muri iki gihe.
Ingabo za AU ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia guhera mu 2007.
Ubutumwa bushya izi ngabo zifite ni ugufasha ingabo za Somalia gufata inshingano z’umutekano wayo.
Biteganywa ko abasirikare, abapolisi n’abasivili ba ATMIS bazakomeza kugabanywa bakava mu 20,000 bakagera kuri zeru mu 2024.
U Burundi bufiteyo abasirikare hafi 5000.
-
Kina 'QUICK 10′ utsindire amafaranga buri minota itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Tombola 'Inzozi Lotto’ igamije guteza imbere imikino mu Rwanda yatangije umukino mushya witwa 'QUICK 10′ ugakinwa hifashishijwe imibare 10, ni ukuvuga hagati (…)
Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/kina-quick-10-utsindire-amafaranga-buri-minota-itanu
-
Abakinnyi ba PSG bahaye isezerano rikomeye u Rwanda bise”igihugu cyiza” #rwanda #RwOT
Abakinnyi ba Paris Saint-Germain, Sergio Ramos, Keylor Navas, Thiro Kerler na Julian Draxler bagaragaje ko bagize ibyishimo birenze mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda kandi basezeranya ko bazasaba abandi bakinnyi gusura igihugu.
Nabo biyemeje kuzongera gusura u Rwanda mu gihe kizaza.
Kuri uyu wa mbere,aba bakinnyi 4 bashoje uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda rukaba rwari mu masezerano y'ubufatanye bw'iyi kipe y'igihangange mu mupira w'amaguru mu Bufaransa n'u Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwa #VISITRWANDA.
Nibwo bwa mbere u Rwanda rusuwe n'umukinnyi wa PSG kuva amasezerano y'Ubufatanye yasinywa muri 2019.
Mu gihe cyo gusura, aba bakinnyi bakoze ingendo mu bice bitandukanye by'igihugu harimo Pariki y'Akagera na Parike y'ibirunga aho bashoboye gusura ingagi, ikintu bavuze ko ari cyiza cyane.
Sergio Ramos yagize ati: 'Twishimiye kuba twasuye u Rwanda,igihugu cyiza. Twabonye umwanya wo guhura n'ingagi nziza, tunasura ahandi. Twizere ko tuzongera kugaruka.”
Ramos yavuze ko umukinnyi we mwiza mu bihe byose ari uwahoze ari rutahizamu wa Berezile, Ronaldo Luís Nazário de Lima, bakunze kwita Ronaldo.
Umunyezamu Keylor Navas we yagize ati “Nishimiye ibintu byose byo mu Rwanda kuva umunsi wanjye wa mbere mpageze, kandi rwose nifuza kuzagaruka mu gihe kiri imbere.
Mu birori byo guhura no gusuhuza abafana byabaye ku cyumweru, tariki ya 2 Gicurasi,abakinnyi ba PSG banasangije ubunararibonye bw'umupira w'amaguru hamwe n'abakinnyi 30 bakiri bato batoranijwe mu ishuri rya PSG mu Rwanda, riherereye mu Karere ka Huye, Intara y'Amajyepfo.
Umukinnyi wo hagati, Julian Draxler, 'Twaje mu Rwanda dufite amatsiko yo kwiga ibyerekeye igihugu. Ndagira ngo mbabwire ko nigiye cyane ku kuntu cyiyubatse byihuse. '
-
Abasore: Umukobwa numubonaho ibi bintu uzamen… – #rwanda #RwOT
Gukoreshwa bitera agahinda cyane, nta muntu n'umwe wakwishimira kubona ari gukoreshwa by'umwihariko iyo bigeze mu rukundo. Abahanga basobanura ko aho gukoreshwa mu rukundo wakoreshwa mu bindi bintu, kubera ko mu rukundo bigusaba gutanga umwanya n'ibirenze umwanya kandi ukazicuza nyuma. Binyuze mu biganiro mugirana uzabasha kumenya neza niba koko agukoresha cyangwa niba ari ibya nyabyo koko warakunzwe.
Musore, umukobwa nakugaragariza ibi bimenyetso uzamenye ko ari kugukoresha mu rukundo:
1. Genzura ibyiyumviro byawe n'ibyo uteganya kuri we
Ikintu cya mbere usabwa gukora ngo umenya neza niba uri gukoreshwa, ni ukubanza kugenzura neza ibyiyumviro byawe wowe ubwawe, ukareba niba bijyanye n'urukundo rwa nyarwo koko. Nusanga wowe urimo neza koko ubone umwibazeho bigeye kure urebe niba nawe ari uko. Ese ashaka ubushuti busanzwe gusa? Ese ashaka ko mujya muryamana gusa? Ese aba yifuza ko mutakaza amafaranga menshi buri gihe mu bidafite umumaro? Ese ni byo nawe ushaka?
2. Ese arakumva cyangwa akuvugiramo?
Ikindi kimenyetso simusiga kizakwereka ko ari kugukoresha ni uko atazajya akumva mu gihe wowe uri kuvuga, azajya akuvugiramo cyane akubuze umwanya wo kuvuga ibitekerezo byawe. Niba atari kugukoresha rero menya ko atakumva kandi atakwitayeho na gato. Ntabwo yita kuri wowe, yita ku bye gusa kuko ni byo ashaka ko bishyirwa mu bikorwa, ntabwo ashaka ko ugira ibyo umwemeza.
3. Ese ashishikajwe nawe?
Menya neza niba akora uko ashoboye ngo amenye amakuru yawe. Menya neza niba agukunda koko. Ese hari ubwo ajya agusiga mu gitaramo mwasohotse? Ese hari ibintu bibahuza yaremye we ubwe?
4. Menya neza niba atuma ugera ku ntego zawe
Hari abantu benshi mushobora gukundana ariko ntihagire icyo bakumarira mu buzima. Menya neza niba hari icyo ubona waragezeho cyangwa uzageraho nimumara gushyira urukundo rwanyu ku rundi rwego.
5. Ese agukundiye amafaranga ufite?
Menya neza niba akurikiye amafaranga ufite. Iki ni ikimenyetso cy'umuntu uri kugukoresha. Bishobora kurenga amafaranga akaba agukurikiyeho ikindi kintu ufite cyamutera ishema muri rubanda.
Urukundo ntabwo rugira icyo rushingiraho na kimwe, rero genzura neza uwo muntu umenye neza niba koko agukunda. Ntabwo ari byiza kugenzura mugenzi wawe cyane ariko Abanyarwanda baravuga ngo 'Ibuye ryamenyekanye ntiriba ricyishe isuka'. Ahari ni wo mwanya wawe wo kwigobotora ku ngoyi izakuzirika iteka ryose, mu buzima uzamara aha ku isi.
-
DIGP Ujeneza yitabiriye inama y’ubukungu ya ECCAS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yitabiriye inama y’ubukungu yahuje ibihugu byibumbiye mu (…)
-
Ibiciro ku isoko bikomeje gutumbangira, abaturage bahanze amaso Leta #rwanda #RwOT
Bamwe mu baguzi barasaba Leta gufata ingamba zo kugabanya  ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira.
Abacuruzi baravuga ko izamuka ry'isukari cyane cyane ryatumye batayirangura.
Umunyamakuru wa Flash yanyuze mu masoko anyuranye mu mujyi wa Kigali areba uko ibiciro bihagaze.
Hirya no hino mu masoko muri Kigali izamuka ry'ibiciro by'ibyangombwa nkenerwa cyane buri munsi si inkuru.
Mu masoko n'amaguriro muri Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, twasanze ibiciro by'ibiribwa bikomeje kuzamuka umunsi ku munsi, aho nk'amavuta y'ubuto yaguraga 600Rwf ari kugura 1500, isukari ikilo cyaguraga 1000Rwf ubu ni 2200Rwf, isabune yaguraga 800 Rwf iri kugura 2000rwf,nta rujya n'uruza rw'abaguzi bahari n'abagiye kugura babwirwa ibiciro bakagenda bataguze.
Bamwe mu baguzi baganiriye n'itangazamakuru rya Flash barasaba Leta gufata ingamba zo kugabanya ibiciro ku isoko, kuko bamwe abana babo bavuye mu mashuri kubera ubukene.
Umwe ati 'Dufite uruganda rw'isukari hano i kabuye, duhinga ibisheke iyo bohereza hanze bayikupye noneho abaturage tukabona icyo kunywa. Ibishyimbo biri muma depo babijyanye ku kagari ntibabiduhere ubuntu nibabitugurishe makeya. Nibura niburize umunyu isukari bayikature.'
Yagize ati 'Guverinoma y'u Rwanda ikintu yakora ni ukurekura imipaka Uganda, Congo, Burundi bakazana imari tukagura. Ubu nta muntu ucyinywa icyayi.'
Yagize ati  'Isukari iratubabaje rwose! Bimanuke cyane, nkatwe dufite abana ntabwo tukinywa ibikoma.'
Ku ruhande rw'abacuruzi baravuga ko kuba ibiciro by'ibiribwa bikomeje gutumbagira ku isoko, batazi impamvu iri kubitera, ariko byumwihariko ngo ntibakirangura isukari.
Umwe ati 'Nkubu umuntu yirirwa mu isoko n'igihumbi kucyibona akacyibona ari uko yaraye yiruka. Twajya guhaha ugasanga ibintu byose birahenda, mpereye hano ikiro cy'ibirayi kiri hejuru ya magana ane (400) nonese nawe uri umuntu nkubu igihumbi iyo ucyungutse wagikuramo iki?'
Yunzemo agira ati ' Ubu tuvugana nta kintu kirimo hano! Ndakubwiza ukuri ni ukugenda uguza mugenzi wawe, tukagenda aho turangura tukaka n'amadovize hari igihe ayaguha yaza no kukwishyuza ukayabura mugafatana mu mashingu kuko ntayo ufite. Niba wungutse, niba ucuruje hari igihe nayo aburiramo ya mari yaguhaye ntiyunguke.'
Mugenzi we ati 'Niba wari ufite nk'igishoro k'ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) ukajya nko kurangura ugasanga ibintu byose byaruriye, biratuma kwishyura iseta nabyo bikunanira.'
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa, aherutse kubwira itangazamakuru ko iri zamuka ry'ibiciro ku isoko, riri guterwa n'intambara ya Ukraine kandi nta kimenyetso cy'uko bizamanuka vuba.
Ati 'Hafi mirongo ine kw'ijana (40%) y'inyogeramusaruro twakeneraga zaturukaga muri ibyo bihugu byombi, ubwo nabyo kubera ibibazo bihari, ibiciro byahise bizamuka. Uretse n'ibiciro, noneho n'ukuntu biboneka bizagorana.'
Izamuka ry'ibiciro ku masoko si umwihariko w'u Rwanda, kuko ni ikibazo za leta zose ku Isi zihanganye nacyo.
Hose igisubizo ni uko intambara y'Uburusiya na Ukraine yahinduye ibintu ku Isi.
Ibi byatewe n'izamuka rikabije ry'ibikomoka kuri peterole, ndetse hamwe yanabuze.
Hari ibihugu byananiwe gufata umwanzuro ku izamuka ry'ibi biciro nk'aho mu Burundi abaturage batatse ihenda ry'ingendo, leta ibibutsa ko cyera imodoka zitaraza bagendeshaga amaguru, naho muri Uganda perezida Museveni aherutse kubwira abaturage ko niba umugati warahenze bakwiye kujya barya imyumbati.
AGAHOZO Amiella
The post Ibiciro ku isoko bikomeje gutumbangira, abaturage bahanze amaso Leta appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Abakinnyi 4 ba ba PSG ku munsi wanyuma w'uruzinduko bagiriye ibihe byiza mu birunga[AMAFOTO] #rwanda #RwOT
Ku munsi wa nyuma w'uruziduko rw'iminsi itatu rw'abakinnyi bane ba PSG, Sergio Ramos , Julian Draxler, Thilo Kehrer na Keylor Navas bagiriye mu Rwanda basuye Pariki y'Ibirunga ndetse banahura n'abana baba mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG ribarizwa i Huye.

Aba bakinnyi bageze mu Rwanda taliki 30 Mata 2022 basura ibikorwa bitandukanye. Ku munsi wa nyuma w'uruzinduko rwabo taliki 02 Gicurasi 2022, basuye Pariki y'Ibirunga mu Karere ka Musanze aho barebye ingangi.

Nyuma aba bakinnyi bahuye n'abakunzi b'ikipe ya PSG ndetse n'abana baba mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya PSG ribarizwa mu Karere ka Huye. Iri shuri ryatagiye mu Gushyingo 2021 ririmo abana 171 mu bahungu n'abakobwa bari hagati y'imyaka 6 na 16.1️⃣ Land in Rwanda 🇷🇼
2️⃣ Check in at @AkageraGameL
3️⃣ Enjoy a safari in @AkageraParkAn exciting first day in Rwanda with @PSG_inside's #JulianDraxler @SergioRamos @KehrerThilo @NavasKeylor.#VisitRwanda #PSG pic.twitter.com/T8ZPQLZwF3
â” Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 1, 2022
Ubwo baganiraga n'abakunzi ba PSG mu Rwanda,aba bakinnyi bagarutse kuri byinshi birimo inzozi bakuranye,akazi kabo ndetse banagaruka ku rugendo rw'amateka bagiriye mu Rwanda.
Abajijwe uko yakiriye gusura u Rwanda,Sergio Ramos yagize ati “Mbere na mbere ndashimira uko nakiriwe kandi kuva ku munsi wa mbere byari byiza cyane.Tuzahora twibuka urkundo rwinshi mwatweretse.Uru rugendo ntabwo rwari rusanzwe!

Abajijwe uko yakiriye guhura n'ingagi mu birunga,Thilo Kehler yagize ati “Byari bimeze nko kuba hamwe n'inshuti.Kuri twese ni ikintu cyiza twungutse mu buzima.Uyu munsi ndashimira buri wese kuba nabashije kugera muri Pariki y'Ibirunga.Kubona ingagi ni ikintu kidasanzwe cyane ko muri twe ntawari warigeze kuzibona.Twishimiye kuba turi hano…”

Uretse kuba aba bakinnyi bishimiye gusura u Rwanda bakanabona byinshi birutatse,bavuze ku buzima bwabo kuva batangiye gukina umupira w'amaguru.🦍🇷🇼 Trekking with Julian Draxler @KehrerThilo @SergioRamos @NavasKeylor in @VolcanoesPark for a special encounter with the majestic mountain gorillas. #VisitRwanda @PSG_inside pic.twitter.com/dWJbO6BPUo
â” Visit Rwanda (@visitrwanda_now) May 3, 2022




-
Tom Close yatakagije umugore we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT
Umuhanzi nyarwanda Muyombo Thomas [Tom Close], yatakagije umugore we Ange Tricia ku munsi yizihizaho isabukuru ye aho yavuze ko yishimiye kuba imyaka hafi 9 bamaranye bibereye mu munyenga w’urukundo.
Ejo hashize tariki ya 3 Gicurasi 2022, umugore wa Tom Close, Niyonshuti Ange Tricia yizihije isabukuru y’imyaka 33, akaba ari inshuro ya 8 ayizihije abana na Tom Close nk’umugore n’umugabo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tom Close yamuvuze imyato, ashimira Imana yamushyize mu biganza bye, amwifuriza kuramba kugeza imyaka 100.
Ati 'Isabukuru nziza rukundo, nshimira Imana ko yagushyize mu buzima bwanjye, nishimiye hafi imyaka 9 tumaranye. Imana ikomeze ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe, ukomeze ubone urumuri bw’umunsi mu yindi myaka 100. Ndagukunda.'
Tom Close na Tricia bashyingiranywe mu Gushyingo 2013, bamaze kubyarana abana bane ariko bakaba bafite n’undi mwana w’uruhinja bakiriye umwaka ushize mu muryango wa wo bemera kumurera.
Ku wa 16 Kanama 2014 babyaye umukobwa w’imfura bamwita Ineza Ella, muri Kanama 2017 bibaruka umuhungu w’ubuheta bise Elan, muri Kamena 2019 babona undi mwana w’umuhungu wa gatatu watoraguwe i Nyagatare ku muhanda bemera kumurera nk’uwabo bwite mu Gushyingo 2019 bibarutse Irebe Elana ni mu gihe tariki ya 10 Nyakanga 2021 bibarutse Imboni Elle.
Tom Close yatakagije umugore we ku isabukuru y’amavuko
Niyonshuti Ange Tricia yujuje imyaka 33
Umuryango wabo wo wamaze kwagukaSource : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tom-close-yatakagije-umugore-we-ku-isabukuru-ye