Author: webrwanda

  • Tuzaharanira ko bitaba ahandi: Abanyamahanga biga muri UNILAK kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri kandi bishimiye uburyo u Rwanda rwabashije gusigasira amateka binyuze mu kuyahererekanya n'urubyiruko ubu rukaba ari isomo ryiza ry'uburyo abantu bashyize hamwe bagera ku iterambere byihuse.

    Ibi byagarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Gicurasi 2022, ubwo abo muri Kaminuza ya UNILAK Ishami rya Kigali bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni umuhango watangijwe no gusura Ingoro y'Umurage y'Amateka yo Guhagarika Jenoside iherereye ku cyicaro cy'Inteko Ishinga Amategeko usorezwa ku cyicaro cya UNILAK i Kigali.

    Uhagarariye abanyeshuri mpuzamahanga muri UNILAK Ishami rya Kigali, Prince Fobay, yatangaje ko yatunguwe n'uko yasanze u Rwanda.

    Yagize ati “Namenye Jenoside yakorewe Abatutsi bwa mbere ndi iwacu muri Liberia ubwo narebaga filime yitwa 'Sometimes in April'. Nari nzi ko ibyari muri iyo filime byabaye mu gihugu kimwe cyo muri Afurika, ariko sinari nzi ko ari mu Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Ubwo nendaga kuza mu Rwanda natangiye gushaka amakuru aherereye kuri internet nza kumenya ko ibyo nabonaga kuri televiziyo byabereye mu Rwanda.”

    Prince yakomeje avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda yatewe ishema n'uko yarusanze.

    Ati “Ni ibintu bitangaje kubona iki gihugu cyari mu bya mbere bidatekanye muri Afurika, ubu kigeze ku rwego rwo guteza imbere uyu mugabane biciye mu burezi.'

    Yasoje ashimira ubuyobozi bwa UNILAK bukora uko bushoboye ngo bwigishe abanyeshuri by'umwihariko abaturuka hanze y'u Rwanda amateka yaranze igihugu.

    Ati 'Twabashije gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, twahuye n'abatangabuhamya b'ukuntu ubutabera bwatanzwe nyuma ya Jenoside, ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu twasuye Ingoro y'Umurage y'Amateka yo Guhagarika Jenoside iherereye ku cyicaro cy'Inteko Ishinga Amategeko aho twigiye ko u Rwanda rwagize intwari zabohoye abaturage zinagarura amahoro mu gihugu.'

    Umuyobozi wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko iyi kaminuza isanzwe ifasha abanyeshuri mpuzamahanga baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ibi bifasha mu buryo bwagutse urubyiruko rwo muri Afurika kubera ko uko bagenda baza ni ko basobanukirwa u Rwanda n'ibyarubayeho bityo iyo basubiye iwabo batubera abavugizi.'

    Dr. Ngamije yanagaragaje ko UNILAK itangira mu 1997 byari akazi katoroshye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira Leta y'u Rwanda yabafashije kugarurira icyizere abana bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibafasha kwiga amashuri ya kaminuza biciye muri FARG.

    Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku mashami yose ya UNILAK uretse irya Rwamagana biteganyijwe ko kizaba muri Kamena 2022.

    Umuyobozi wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko iyi kaminuza isanzwe ifasha abanyeshuri mpuzamahanga baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Buri mwaka UNILAK isanzwe ikora iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abanyeshuri ba UNILAK n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza basuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

    Basobanuriwe uko ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uhagarariye abanyeshuri b'abanyamahanga biga UNILAK Ishami rya Kigali, Prince Fobay, yatangaje ko bigiye byinshi ku mateka yaranze u Rwanda

    Abiga muri UNILAK Ishami rya Kigali bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Tuyishimire Clément yavuze ko kwibuka nk'urubyiruko batabikora nk'umuhango gusa

    Abanyamahanga bo muri UNILAK Ishami rya Kigali bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuzaharanira-ko-bitaba-ahandi-abanyamahanga-biga-muri-unilak-kuri-jenoside

  • Muhanga:Padiri wafunzwe ashinjwa guhana bikabije abanyeshuri yarekuwe ahabwa amategeko yihariye #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Muhanga rwarekuye Padiri Ndikuryayo Jean Paul ushinjwa guhana abana akarengera, rumutegeka kutagera ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace yayoboraga.

    Ubuahinjacyaha burega Padiri Ndikuryayo Jean Paul uyobora Ishuri rya St Ignace, Gukubita no gukomeretsa ku bushake abanyeshuri batatu (3) ndetse no guha umwana ibihano biremereye.

    Ubushinjacyaha ku rwego rw'ibanze rwa Gacurabwenge bwashyikirije Urukiko ikirego gisaba gufunga by'agateganyo Padiri Ndikuryayo Jean Paul.

    Urukiko rwasuzumye impamvu zitangwa n'Ubushinjacyaha ruzihuza n'imyiregurire ya Padiri uregwa ndetse n'Umwunganizi we mu mategeko, Me Twagirayezu Joseph rubihuza n'ibikubiye mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha.

    Urukiko rusanga kuba abana bashinja Padiri ko yabakubise bakagira imibyimba ku mubiri nk'uko amafoto yafashwe ku matako abigaragaza, bikanashimangirwa na raporo ya Muganga ndetse na Padiri ubwe akabyemera.

    Rurasanga kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yarandikiye Urukiko asaba kumwishingira kandi akaba yujuje ibisabwa rudashidikanya ko ari inyangamugayo.

    Rwanzuye ko nubwo hari impamvu zikomeye kandi zari zikwiriye gutuma Padiri Ndikuryayo Jean Paul uregwa akekwaho ibyaha akurikiranyweho, ariko kandi akaba agomba gufungurwa by'agategatenyo akagira ibyo ategekwa kubahiriza.

    Urukiko rutegetse ko Padiri Ndikuryayo Jean Paul arekurwa by'agategatenyo agakomeza gukurikiranwa adafunzwe.

    Rwategetse ko Padiri Ndikuryayo Jean Paul ahita afungurwa nyuma y'isomwa ry'iki cyemezo.

    Padiri Ndikuryayo Jean Paul agomba gutura i Kabgayi muri Eveché mu rugo Rukuru rw'Umwepiskopi we no kudakandagira mu kigo cya Collège St Ignace kugeza uyu mwaka w'amashuri turimo urangiye.

    IVOMO:Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/muhanga-padiri-wafunzwe-ashinjwa-guhana-bikabije-abanyeshuri-yarekuwe-ahabwa

  • FERWABA yasinyanye amasezerano y’imikoranire… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi, mu cyumba Cy’uruganiriro cya BK Arena habereye umuhungu wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ya FERWABA na NBA Africa ndetse na Minisiteri ya Siporo ikaba yari yitabiriye iki gikorwa. Amasezerano yasinywe hagati y’izi nzego zombi azamara imyaka ibiri ishobora kongerwa, akaba agamije gutoza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda.

    Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desire yavuze ko ari intambwe nziza iganisha aheza Basketball nyarwanda. Yagize ati: “Twishimiye cyane iki gikorwa kibaye uyu munsi kuko kigiye gushyira umusingi ukomeye mu iterambere rya siporo mu Rwanda, by’umwihariko umukino wa Basketball”.

    Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams yavuze ko aya masezerano agamije iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda rishingiye ku bakiri bato. Yagize ati: “Aya masezerano agamije iterambere ry’umukino wa Basketball rishingiye ku bakiri bato, tuzaharanira gutuma uyu mukino ugera kiri bose by’umwihariko urubyiruko.

    Basketball ni umukino guhuza ingeri zitandukanye, dufite intego yo kuwuteza imbere no gutanga amahirwe ku ba nyafurika barimo n’abanyarwanda. Muri rusange aya masezerano agamije iterambere ry’umukino wa Basketball bitari mu Rwanda gusa ahubwo no muri Afurika”.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Bwana Shemamaboko Didier yavuze ko Minisiteri izaba hafi FERWABA na NBA Africa kugira ngo ibafashe gushyira mu bikorwa aya masezerano afiyiye abanyarwanda akamaro kanini.

    Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo ko NBA Africa igiye gufasha FERWABA kwigisha no gutoza abana 1200 b’abanyarwanda umukino wa Basketball.

    FERWABA ifite amashuri 30 y’abahungu na 30 y’abakobwa mu gihugu hose yigisha akanatoza umukino wa Basketball, aya mashuri agiye gufashwa kubona abatoza babihugikiwe mu kubafasha kuzamura impano zabo muri uyu mukino.

    NBA Africa kandi izafasha FERWABA gushinga ishuri ryigisha rikanahugura abatoza n’abasifuzi b’uyu mukino mu rwego rwo kuwuteza imbere mu nguni zose.

    Byitezwe ko aya masezerano azamara imyaka ibiri ishobora kongerwa, ndetse ibirambuye mu bikubiye muri aya masezerano FERWABA yavuze ko izabitangaza my gihe kiri imbere.

    FERWABA yasinyanye amasezerano y’imikoranire na NBA Africa 

    Aya masezerano azamara imyaka ibiri ishobora kongerwa

    Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe muri uyu muhango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117532/ferwaba-yasinyanye-amasezerano-yimikoranire-na-nba-africa-agamije-guteza-imbere-impano-zab-117532.html

  • Kamonyi: Padiri Ndikuryayo ukurikiranyweho gukubita abanyeshuri yarekuwe by'Agateganyo agira ibyo ategekwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Gacurabwenge ruherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022 rwafunguye by'Agateganyo Padiri Ndikuryayo Jean Paul wari ukurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guha abana ibihano biremereye. Rwategetse ko kandi ahita ajya kuba muri Eveche Kabgayi kugeza umwaka w'Amashuri urangiye.

    Ni ibyaha akurikiranyweho kuva tariki ya 02 Gicurasi 2022, aho amakuru yamenyekanye yagaragazaga ko yakubise abana 3 b'Abakobwa bafite imyaka 14 kuri umwe naho 2 bafite imyaka 16, aho ibi byavuzwe ko byabaye ahagana saa moya z'umugoroba nyuma yo kuregerwa na Animatrice wabo ko batarimo kuzuza inshingano zabo.

    Icyo Urukiko rwashingiye rumurekura by'Agateganyo;

    Urukiko, rwemeje ko ibyo Padiri yakoze byari ugushakira ineza abana no kubashyiraho igitsure no kubereka ko hari inshingano zabo batarimo kuzuza. Inshingano baba batumwe n'ababyeyi babo ku ishuri . Ko ibyo yakoze byari mu rwego rwo kubahanira amakosa ngo batazayasubira, ko kandi Ababyeyi babo batigeze bashaka kuvana abana mu ishuri bigagaho ngo bajye kwiga ahandi, hakaba kandi n'umwe mu babyeyi wanditse agaha imbabazi Padiri Ndikuryayo Jean Paul ku byaha yarakurikiranweho.

    Urukiko, rwemeje ko Padiri ahita afungurwa nyuma y'isomwa ry'uru rubanza ndetse bikaba bishingiye ku bw'ishingire (Caution Personel) bwa Musenyeri Samalagde Mbonyintege umushumba wa Diyosezi ya Kabagayi ari nawe uyihagarariye mu mategeko ndetse Padiri  akazakomeza gukurikiranwa ari hanze.

    Rwategetse kandi ko agomba gutura muri Eveche Kabgayi mu rugo Rukuru rw'Umwepisikopi we no kudakandagira mu kigo cy'ishuri cya Koreji yitiriwe Mutagatifu Ignace yo ku Mugina mbere y'uko uyu mwaka w'amashuri urangira.

    Me Joseph Twagirayezu usanzwe yunganira Diyosezi Gatorika ya Kabgayi mu mategeko, avuga ko zimwe mu mpamvu zashingiweho bamufungura by'Agateganyo ari uko yafashije ubutabera ndetse n'abana yahohoteye akaba yarabashakiraga ineza kuko bari bateshutse ku ntego zabo, hakaba kandi no kuba Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi yaremeye kumwishingira.

    Ibi byose urukiko rukaba rwabisuzumanye ubushishozi rubona ko atabikoze yabigambiriye.

    Me Joseph, akomeza avuga ko bazakomeza gukurikiza ibyo basabwe n'Urukiko kandi ko bishimiye ubutabera bahawe.

    Ibi byaha Padiri yari akurikiranweho byabereye mu kigo aho iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Inyase( St Ignace) riherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, Akagari ka Mbati, Umudugudu wa Kansoro ku wa 2 Gicurasi 2022. saa moya z'Umugoroba. Yatawe muri yombi tariki ya 05 Gicurasi 2022.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-padiri-ndikuryayo-ukurikiranyweho-gukubita-abanyeshuri-yarekuwe-byagateganyo-agira-ibyo-ategekwa/

  • “ Uri mwiza, uracyafite ikamba… ” – Ifoto igaragaza ibibero bya Miss Mutesi Jolly yavuzweho byinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 kuri ubu akaba ari umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa n'abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu munsi ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto igaragaza ibibero bye.

    Nyuma yuko Miss Mutesi Jolly ashyize hanze iyi foto, abafana be bamukurikira kuri instagram bavuze ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/uri-mwiza-uracyafite-ikamba-ifoto-igaragaza-ibibero-bya-miss-mutesi-jolly-yavuzweho-byinshi/

  • Kigali:Umusore yasanzwe mu mugozi yimanitse,Harakekwa kwiyahura #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba saa 19h45 zo kuwa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2022,bibera mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Ka Kamuhoza,mu Mudugudu wa Nunga mu Karere ka Nyarugenge.

    Amakuru avuga ko uyu musore nta kibazo kidasanzwe yari afite ndetse ko yabanaga n’undi muntu.

    Umusore wabanaga na nyakwigendera yasanze mugenzi we ari mu mugozi,atabaza ubuyobozi buza busanga yashizemo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Soveur,yahamije iby’uru rupfu, avuga ko bagezeyo basanga yashizemo umwuka.

    Yagize ati'Amakuru twahawe, ni uko uwo babanaga yagiye mu nzu agasanga yimanitse,tumenyesha inzego z’ubutabera ,zirahagera kugira ngo umuntu akurikiranywe,yagejejwe ku Bitaro kugira ngo akorerwe isuzuma.'

    Amakuru avuga ko ubusanzwe yakoraga muri imwe muri Resitora zo mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu muyobozi yasabye abaturageko mu gihe bafite Ibibazo bajya bamenyesha ubuyobozi.

    Yagize ati'Icyo twabwira abantu iyo umuntu yagize ikibazo runaka,inzego z’ubuyobozi zirahari ngo zicyakire,ibibonerwa igisubizo,bisubizwe,ariko ugira Ibibazo akabyihererana muri we,bituma yiheba ,ugasanga yajya ahantu hatari heza.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umusore-yasanzwe-mu-mugozi-yimanitse-Harakekwa-kwiyahura

  • Kicukiro: Mukancogoza wahishe Abatutsi bahigwaga yahawe inka n’inzu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akarere ka Kicukiro kashyize mu barinzi b’Igihango uwitwa Mukancogoza Esperence, wari ufite imyaka 24 y’ubukure mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Kicukiro-Mukancogoza-wahishe-Abatutsi-bahigwaga-yahawe-inka-n-inzu