Author: webrwanda

  • Mu Rwanda: umunyeshuri yaryamye ari muzima bucya yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje y'umunyeshuri waryamye ari muzima ariko bugacya yitabye Imana mu buryo bwatunguye abatari bake.

    Ibi byabereye ku ishuri ryitwa College Saint Martin Hanika riherereye mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Kamena abanyeshuri bajye gusubira mu masomo, bagasanga mugenzi wabo witwaga Abayizera Nadine w'imyaka 22, wigaga mu wa 6 w'icungamutungo, bari bamenyereye ko ari we ubabyutsa, yari yanaraye abibemereye babona nta kibazo araranye, umwe yamukoraho ngo babyuke agasanga yapfuye.

    Nk'uko tubikesha BWIZA ngo uyu mukobwa utari waragize ikibazo na kimwe cy'uburwayi muri iki gihembwe, uretse igifu yigeze gutaka mu bihembwe bishize na bwo mu buryo busanzwe, yagiye kuryama hamwe n'abandi bigana mu wa 6 bamaze gusubira mu masomo kuko biteguraga ikizamini ngiro cya Leta ku wa mbere utaha tariki ya 20 Kamena, bamaze no gufungura, araza n'umugambi kuri bagenzi be ko ababyutsa mu cya kare nk'uko asanzwe abigenza, bakazinduka biga,kuko bari bafite n'amasuzuma abategurira ibizamini bya Leta gusa ubwo bageragezaga kumukoraho ngo abyuke bajye kwiga batunguwe no gusanga yashizemo umwuka.

    Padiri Niyongombwa uyobora  iki kigo yagize ati: 'Byageze mu ma saa kumi n'igice z'igitondo kuko ubusanzwe abana tubabyutsa saa kumi n'imwe bakitegura bakajya gusubiramo amasomo,ariko aba bo mu wa 6 bo bibyutsa mbere yaho,kuko ari yo gahunda bihaye.Bari bamenyereye ko ari we ubabyutsa, yari yanaraye abibabwiye bamaze gusenga ngo baryame, isaha yo babyukiraho igeze bategereza ko ababyutsa baraheba, batangira kwibyutsa umwe umwe,uwo begeranye amukozeho ngo abyuke,asanga yakonje cyane,atanyeganyega, agira ubwoba ahamagara bagenzi be,bahamagara Animatirise, aje arebye na we biramuyobera,ahamagara umucungamutungo w'ishuri,arebye asanga yapfuye.''

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-umunyeshuri-yaryamye-ari-muzima-bucya-yitabye-imana/

  • Yasekeje abantu kubera ibyo arimo gukorana n’uwari umukunzi we wamaze kurongora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yatunguye abantu benshi ubwo yatangaza ko kuri ubu arimo kwiruka ku musore bamaze imyaka 8 batandukanye ndetse akaba yaranamaze gushaka uwe mugore.

    Uyu mukobwa uzwi nka Nia yavuze ibi kuri interineti nyuma yo kuvuga inkuru itangaje yubuzima bwumukunzi we nicyemezo yafashe nyuma yo kubimenya ko yamaze kurushinga.

    Uyu mukobwa ukiri muto yatangaje ko bakundanye imyaka umunani, maze arongora undi mugore babyarana abana babiri gusa ngo uyu mukobwa na we aracyamukunda ariyo mpamvu akomeje kumukurikirana.

    Nia avuga ko atazacika intege ndetse azakomeza kumwiyegereza nubwo azi neza ko uyu wari umukunzi we yamaze gushinga urwe.

    Source : https://yegob.rw/yasekeje-abantu-kubera-ibyo-arimo-gukorana-nuwari-umukunzi-we-wamaze-kurongora/

  • #COVID19: Abanduye 38 barimo 30 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 38, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-38-barimo-30-babonetse-i-kigali

  • Imvano yo gusezerera abari bacumbikiwe mu nyubako izwi nka 'One Dollar Campaign' – #rwanda #RwOT

    Iyi myubako yari yariswe 'urugo' rw'abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi batagiraga aho bataha mu biruhuko bitewe n'uko imiryango yabo yatsembwe.

    Yaje ari kimwe mu bisubizo igihugu cyashatse mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite ibibazo byihariye uhereye mu 2009, bigizwemo uruhare n'Abanyarwanda baba mu mahanga n'abari imbere mu gihugu.

    Umuntu yasabwaga gutanga nibura idolari rimwe kugira ngo iri cumbi ryubakwe ari na ho hakomotse inyito yaryo maze mu 2014 riruzura rihita ritangira no kwakira abari bujuje ibisabwa.

    Abantu 192 ni bo batujwemo kugeza muri Gicurasi uyu mwaka ubwo icyiciro cya nyuma cyasohokagamo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'urwego rushinzwe ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne, yavuze ko amasezerano umuryango w'abanyeshuri barokotse jenoside (AERG) wasinyanaga n'ucumbikiwe yagenaga n'uburyo bwo gusohokamo.

    Gusohoka byabagaho nyuma y'amezi atandatu umunyeshuri asoje amasomo, igihe yaretse kwiga kubera impamvu ze bwite, yabonye umuryango, yubatse urugo cyangwa atubahirije amategeko agenga uru rugo.

    Mu 2019 hasohotse icyiciro cya mbere kigizwe n'abagera kuri 83 barimo abari bararangije kwiga n'abandi bari bacyiga ariko basaba gusohoka. Mu 2020 hasohotse 40; mu 2021 baba 18 mu gihe muri uyu mwaka hari hasigaye 22 ari na bo basohotse muri Gicurasi.

    Uwacu yakomeje avuga ko AERG nk'urwego rweguriwe uwo mutungo utimukanwa, kuva na mbere yakomezaga gutekereza uko izawubyazwa umusaruro mu gihe abanyeshuri bazaba barasezerewe bose, bityo ko nta wigeze asezererwa kubera ko abimukira bagiye gucumbikirwamo.

    Ati 'Mu byiciro byasohotse guhera mu 2019 ntashyizemo icya kane cy'uyu mwaka hagiye hasohokamo abari bacyiga. Umuntu ucyiga wisabiye gusohoka yarabyemererwaga agahabwa inkunga imufasha gukomeza ubuzima bwo hanze.'

    Uwacu yavuze ko ari igitekerezo kimaze igihe kinini kandi ko mu mishinga AERG yari ifite harimo kuyigira amacumbi bikayiha ubushobozi bwo kwita ku bandi banyamuryango.

    Yongeyeho ati 'Icyo umuntu yavuga ni uko igitekerezo cyo gucumbikira abasaba ubuhunzi cyaje nka bumwe mu buryo AERG yari ibonye bwo gukoresha iriya nzu ariko ntabwo abasezerewe byakozwe kubera icyo ngicyo kuko byari byaratangiye mbere.'

    Kuva mu 2014 kugeza mu 2022, leta yakoresheje agera kuri miliyari 2,3 z'amafaranga y'u Rwanda mu kwita ku bari baratujwe muri 'One Dollar Campaign Complex'. Arenga miliyoni 205 Frw yakoreshejwe mu gufasha abasezerewe kwinjira mu buzima bwo hanze.

    Mu nkunga bagenerwaga harimo amafaranga yo gukodesha inzu amezi atanu ibikoresho byo mu nzu n'iy'umushinga ingana na miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda kuri buri wese.

    Abasohotse bakiri abanyeshuri bo nta nkunga y'umushinga bahabwaga ahubwo bakomezaga gufashwa nk'abandi banyeshuri basanzwe bahabwa buruse.

    Hasobanuwe uko abari bacumbikiwe mu nyubako izwi nka ‘One Dollar Campaign’ basezerewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-yo-gusezerera-abari-bacumbikiwe-mu-nyubako-izwi-nka-one-dollar-campaign

  • Ahasigaye bareke bijye mu bikorwa- Mukuralinda abwira abarwanya kohereza abimukira mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwagiranye amasezerano n'u Bwongereza agena ko aba bimukira bazajya bafatwa bakazanwa mu Rwanda, ababishaka bagahitamo gusubira mu bihugu byabo mu gihe n'abagaragaza ubushake bwo kurugumamo bafashwa kuhakomereza ubuzima ndetse n'abashaka kujya mu bindi bihugu bazafashwa.

    Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyuga ndetse n'andi mahugurwa mu masomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

    Ni amasezerano agamije gukemura ikibazo cy'abimukira bambuka mu buryo butemewe n'amategeko bagera mu Bwongereza bakagirwa abacakara, abandi bagapfira mu mazi bambuka n'ibindi bibi bahurira na byo mu nzira y'inzitane banyuramo.

    Gusa ku rundi ruhande yakomeje kurwanywa cyane n'abantu ku giti cyabo, ibihugu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n'abandi bo mu Burengerazuba bw'Isi bagaragaje ko batishimiye iyo ntambwe yatewe mu gukemura icyo kibazo.

    Kohereza abimukira mu Rwanda ni ikibazo cyageze no mu nkiko kuko bwa mbere mu cyumweru gishize urukiko rwisumbuye rwanzuye ko bagomba koherezwa. Ni icyemezo cyajuririwe mu rukiko rw'Ubujurire na rwo rugitera utwatsi kuri uyu wa Mbere. Bisobanuye ko abimukira ba mbere bazagera i Kigali kuri uyu wa Gatatu.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko kuba harabayeho impaka ndende mu kohereza aba bimukira nta mpungenge bikwiye gutera mu mibanire y'igihugu n'abandi.

    Ati “Ibyo ntabwo bikwiye gutera impungenge kuko kuba u Rwanda n'u Bwongereza baragiranye amasezerano, ntabwo bavuze ko nta mpaka zigomba kuyabaho. Iyo impaka zirangiye, ibyemezo bigafatwa, ahasigaye bareke bijye mu bikorwa”.

    Mukuralinda yavuze ko abo babivuga nta bindi bisubizo berekana birenze icyo u Bwongereza n'u Rwanda, byanze kurebera abantu bacuruzwa, bakoreshwa ubucakara abandi bapfa ubutitsa barohamye mu nyanja.

    Ati “Nibura u Rwanda n'u Bwongereza bagiye kugerageza kureba uko bashyira mu bikorwa igisubizo cyagerageza gukemura ibyo bibazo. Ntabwo kuba habaye impaka byagira ikibazo bitera muri dipolomasi kuko impaka ni na zo zituma haboneka ibisubizo”.

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko abimukira baza mu cyiciro cya mbere hataramenyekana umubare wabo. Hari amakuru avuga ko abantu 11 ari bo bashobora kurira indege ya mbere ibajyanye i Kigali. Gusa umuryango Care4Calais, uri mu irwanya iyi gahunda, wavuze ko abantu umunani ari bo bashobora kurira indege.

    Umubare w'abagombaga kugenda ku ikubitiro waragabanutse kuko ku byari biteganyijwe ko bari 37 ariko inzitizi zatanzwe zishingiye ku mategeko agenga abimukira n'uburenganzira bwa muntu zituma bagabanuka.

    Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize hafashwe umwanzuro wo kutohereza abantu batandatu bari ku rutonde, aba bakurikira abandi 20 na bo barukuweho mu mpera z'iki cyumweru.

    Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza byanditse ko ibi bituma hasigara 11 barimo bane bakomoka muri Iran, babiri bo muri Albania, umwe wo muri Syria, babiri bo muri Iraq. Abandi ntihahishuwe ubwenegihugu.

    Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda avuga ko abarwanyaga kohereza abimukira mu Rwanda bakwiye kureka bigashyirwa mu bikorwa nyuma y’impaka bagiye zikarangira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahasigaye-bareke-bijye-mu-bikorwa-mukuralinda-abwira-abarwanya-kohereza

  • Urukiko rw'Umuryango w'Abibumbye-UN rwanzuye ko Kabuga Félicien agezwa imbere y'urukiko I La Haye #rwanda #RwOT

    Urukiko mpuzamahanga rwa ONU/UN rwategetse ko uyu mugabo Kabuga Félicien ufungiye I La Haye mu Gihugu cy'u Buholandi, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, agezwa imbere y'urukiko I La Haye kuko ubuzima bwe bumeze neza.

    Félicien Kabuga, ashinjwa gutera inkunga y'imari(amafaranga) no guha intwaro imitwe y'abahutu b'abahezanguni bishe muri Jenoside abatutsi basaga Miliyoni, aho kandi hari n'abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe.

    Nyuma yo gufatwa, mu 2020 Kabuga yahakanye ibyo aregwa abyita 'ibinyoma'. Abanyamategeko be mbere basabye ko kuburanisha uyu mugabo w'imyaka 87 bihagarikwa kubera impamvu z'amagara ye, ariko urukiko rubitera utwatsi.

    Kabuga Félicien, yabashije kwihisha ubutabera imyaka 26 kugeza afatiwe i Paris muri Gicurasi (5) 2020, aho yabaga ku mwirondoro muhimbano.

    Mu 1997 ni bwo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwashyizeho inyandiko zo kumuta muri yombi rumushinja ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu.

    Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n'ubutabera, ndetse Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z'amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma afatwa.

    Kabuga ni nde?

    Umuherwe wo mu bwoko bw'Abahutu, wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y'amajyaruguru y'u Rwanda.

    Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n'ubuhinzi bw'icyayi mu majyaruguru y'igihugu. Nyuma yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye mu Rwanda no mu mahanga.

    Yari bugufi bw'ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry'uwari Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ndetse yari bamwana w'uwari Perezida Habyarimana.

    Kabuga, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n'ikinyamakuru Kangura by'abahutu b'abahezanguni byagize uruhare mu gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, Kabuga yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi muri Kenya, mu gihe cy'ubutegetsi bwa Daniel arap Moi.

    Amaze gufatwa, itangazo rya minisiteri y'ubutabera y'Ubufaransa ryavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/urukiko-rwumuryango-wabibumbye-un-rwanzuye-ko-kabuga-felicien-agezwa-imbere-yurukiko-i-la-haye/

  • Yanditse igitabo cy’uko wakwica umugabo wawe none yahise abizira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'umwanditsi ukomeye muri USA, yanditse igitabo yise 'How can you murder your husband' ugenekereje mu kinyarwanda bisobanuye 'Ni gute wakwica umugabo wawe'

    Akimara kucyandika abantu batangiye kugisoma ku bwinshi dore ko cyari giteye amatsiko yo kumenya ibirimo hanyuma ubuyobozi bumenye ibyicyo gitabo bahitamo guhita bafunga nyiri ukwandika icyo gitabo.

    Icyaha cyo kugumura abantu kimuhamye ndetse akaba yanashinjwaga kwica umugabo we, yahanishwa igifungo cy'imyaka 25.

    Ifoto y'umwanditsi w'igitabo 'Ni gute wakwica umugabo wawe'

    Source : https://yegob.rw/yanditse-igitabo-cyuko-wakwica-umugabo-wawe-none-yahise-abizira/

  • Polisi y'Igihugu igiye kumurika ikarita y'imikoreshereze y'imihanda muri CHOGM – #rwanda #RwOT

    CHOGM itegerejwe kubera mu Rwanda ku wa 20-26 Kamena 2022. Mbere y'aya matariki ariko hari ibindi bikorwa biteganyijwe na byo bizitabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye.

    Biteganyijwe ko abasaga 5000 bazitabira iyi nama izabera mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali; barimo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma barenga 45, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza n'Igikomangoma cy'Ubwami bw'u Bwongereza, Charles n'umufasha we.

    Umutekano w'abazitabira CHOGM ni wo bamwe bahereyeho bagaragaza impungenge ko mu gihe cy'inama, abatuye Umujyi wa Kigali bashobora kutazoroherwa no gukora ingendo zitandukanye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, babwiye RBA ko imyiteguro yo kwakira iyi nama iri kugana ku musozo kandi buri kimwe kiri ku murongo.

    CP Kabera yahumurije abaturage bagize impungenge ko imihanda yo muri Kigali izafungwa mu gihe cya CHOGM.

    Ati 'Inama yateganyirijwe aho izabera. Uko byagaragaye imihanda izakomeza ari nyabagendwa. Mu gihe abashyitsi bari kunyura mu mihanda, mu cyiciro cya mbere bakigera mu gihugu, hashobora gufungwa igihe gito ngo abashyitsi bahabwe inzira.''

    Yavuze ko no mu gihe cy'inama hazajya hashyirwaho imihanda yagenewe abashyitsi kandi ibe izwi.

    Yakomeje avuga ko mu gufasha abaturage kumenya imihanda bazakoresha, Polisi izamurika ikarita yerekana igomba kwifashishwa.

    Ati 'Ejo hazatangwa ikarita y'uburyo ibikorwa bizakorwa ku wa 16 Kamena, n'imihanda izakoreshwa. Umunsi ku wundi tuzatanga gahunda y'uburyo imihanda izakoreshwa yaba izakoreshwa n'abashyitsi cyangwa abatuye mu Mujyi wa Kigali.''

    'Ni ikarita ireba Umujyi wa Kigali, tuzatangaza imihanda umunsi umwe mbere kugira ngo abantu bategure gahunda zabo hakiri kare.''

    CP Kabera yavuze ko bizera ko iyi gahunda izatanga umusaruro kandi abantu bose bazagezwaho amakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.

    Mu kurushaho gufasha abaturage, hazanashyirwaho abapolisi bihariye bazajya babayobora mu gihe bibaye ngombwa.

    Abaturage bagiriwe inama yo gukurikirana amatangazo atangwa, koroherana mu muhanda kuko byatuma hatabaho umuvundo ndetse no gutanga amakuru ku ho babona hari imbogamizi.

    Meya Rubingisa na we yavuze ko imyiteguro irimbanyije muri gahunda yo kurushaho kurimbisha umujyi no gusoza ibikorwaremezo birimo imihanda biri kubakwa.

    Ati 'Turagenda dutegura abaturage ngo bazakire abashyitsi na yombi. Ibikorwa birarimbanyije.''

    Yavuze ko imihanda mishya yubatswe ari yo izafasha abaturage mu gihe indi yaba iri gukoreshwa n'abashyitsi.

    Yakomeje Ati 'Tuzajya kugera igihe cyo kwakira abashyitsi imihanda yuzuye. Aho bikenewe ko hongerwa imbaraga bizongerwa.''

    Yasabye abaturage kurangwa n'isuku, kwakira neza abashyitsi no kuba maso bakabyaza umusaruro amahirwe menshi ari muri CHOGM.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, bashimangiye ko imyiteguro yo kwakira Inama ya CHOGM iri kugana ku musozo kandi buri kimwe kiri ku murongo

    Polisi y'Igihugu igiye kumurika ikarita y'imikoreshereze y'imihanda mu gihe cya CHOGM


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-igihugu-igiye-kumurika-ikarita-y-imikoreshereze-y-imihanda-muri-chogm

  • Apôtre Mutabazi yasabye iperereza ryihariye ku nkomoko ya miliyari itunzwe na Bamporiki – #rwanda #RwOT

    Mutabazi yavuze ko ntacyo apfa na Bamporiki, ngo icyo ashaka ni uko abaturage bava mu rujijo, bakamenya niba miliyari aherutse kuvuga ko atunze, ari iyo yakoreye cyangwa yanyereje.

    Mu kwezi gushize ni bwo RIB yatangaje ko iri gukora iperereza kuri Bamporiki Edouard, nyuma y'amasaha make ahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyaha yari akurikiranyweho birimo kwakira 'indonke'.

    Mu ibaruwa Mutabazi yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa RIB yakiriwe ku wa 14 Kamena 2022, yavuze ko hari urujijo ku nkomoko ya miliyari y'amafaranga y'u Rwanda Bamporiki yavuze ko atunze.

    Ati 'Nyakubahwa Muyobozi, ntacyo mpfa na Bamporiki Edouard pee!, ariko niba yarigambye ko amaze kuzuza Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda kuri Radio Rwanda bamubaza aho yayakuye agasubizanya uburimanganya akavuga y'uko hari ishyamba yarazwe ryaturutse mu gisekuru cya cyenda.'

    'Ubwo naganiraga n'umwe mu rubyiruko rwitabiriye Ndi Umunyarwanda, yambwiye y'uko yabahaye ubuhamya ko ibisekuru by'iwabo birindwi bari abatindi ndetse b'abahanya. '

    Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Bamporiki yatangarije kuri Radio Rwanda, ko mu mwaka wa 2000 ubwo yageraga i Kigali yari afite 300 Frw, nyamara kubera Politiki nziza ya FPR Inkotanyi idaheza, asigaye atunze agera kuri miliyari 1 Frw.

    Mutabazi yasabye RIB gukorana n'izindi nzego zishinzwe ubutasi 'hagamijwe gukusanya amakuru y'imitungo afite yose, igaragara n'itagaragara n'aho yayikuye.'

    Ati 'Muyobozi birakwiye ko mukura mu rujijo urubyiruko mukarutangariza ko imitungo ya Bamporiki mwasanze yarayikoreye binyuze mu mucyo cyangwa mugatangaza ayo azasubiza niba mutakwemeza y'uko atigeze anyereza umutungo w'igihugu mu nshingano zose yakoze harimo n'itorero ry'igihugu.'

    IGIHE yabajije Mutabazi niba nta kindi kibazo cyihariye apfa na Bamporiki dore ko hari abamaze iminsi babimushinja ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Nababwira ko ntacyo [dupfa] ariko n'iyo cyaba gihari si cyo cyatumye akora ibyo yakoze. Kandi ubutasi Rukurikiranafaranga bukozwe bukagaragaza ko ari iyo yakoreye byakuraho urujijo nta kindi.'

    “Nababaza ngo ese ko mumufitiye ubwoba nk'aho muzi neza ko miliyari ayifite kandi yayikuye mu manyanga? Niba umuntu asigaye anyereza umutungo abandi bakamufasha kudakurikiranwa, kumusabira imbabazi, no guhungeta uzamuye ijwi mu nyungu z'umuturage wo hasi, twaba dufite ikibazo cy'uko twabaye inyangarwanda tutabizi kandi turi benshi.'

    Mu butabera ukekwa afatwa nk'umwere kugeza ahamijwe icyaha. IGIHE yabajije Mutabazi niba ibyo arimo atari uguhamya icyaha ugifatwa nk'umwere. Ati 'Muhamya naba nzi n'ayanyerejwe. Navuga umubare nkavuga ko ayagarura nta yandi mananiza.'

    Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice aherutse kwandikira Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, imitwe yombi asaba kwiga ku mushinga w'itegeko ryo kunyaga uwariye ruswa n'uwanyereje umutungo w'igihugu, avuga ko ari ko byahoze mu muco wa Kinyarwanda ku mutware wabaga yagomeye ingoma.

    Inkuru bijyanye: Apôtre Mutabazi yitabaje Inteko asabira uwariye ruswa 'kunyagwa' ibyo atunze byose

    Mutabazi yavuze ko abamushinja kwanga Bamporiki ari abashyigikiye imungwa ry’umutungo w’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apotre-mutabazi-yasabye-iperereza-ryihariye-ku-nkomoko-ya-miliyari-itunzwe-na

  • Shadyboo yongeye kuzunguza umubyimba kuri Instagram abafana be barabya indimi (video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore umaze kubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda, Shadyboo yongeye guha show abamukurikira ku rubuga rwa Instagram Aho yazunguje amubiri yivuye inyuma nkibisanzwe abafana nabo baramwigeza karahava.

    Mu mashusho shadyboo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yabyinnye azunguza umubyimba yambaye agakanzu kumukara kagufi cyane kuburyo byanamusabaga kugafata ngo katamwambika ubusa.

    Bimwe mubyo abafana bavuze berekana amarangamutima yabo bazamuriwe niyi video:

    Source : https://yegob.rw/shadyboo-yongeye-kuzunguza-umubyimba-kuri-instagram-abafana-be-barabya-indimi-video/