Author: webrwanda

  • UN yenyegeje UMURIRO hagati y’u Rwanda ,Uganda na DR-Congo #rwanda #RwOT

    Muri iyi raporo y’impapuro 300 DW yabonye, ​​Itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye kuri DRC ryerekana ko umutekano wifashe nabi mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kuva ku ya 6 Gicurasi, 2021.

    Iyi Raporo kandi ivuga ko u Rwanda na Uganda ari byo byafashije umutwe w’inyeshyamba wa M23 kongera kubyutsa umutwe ndetse ukaba ugeze aho ugeze ubu.

    Josaphat Musamba kandi asobanura ko atari ikibazo cy’intwaro gusa ahubwo ko bashobora kuba barahawe n’amabwiriza n’amahugurwa M23 n’abambari bayo baherewe mu nkambi.

    Inkambi ya Bihanga. Muri Mutarama 2022, inyeshyamba zinjiye mu turere twa Masisi, Rutshuru na Kitshanga, muri DRC, ndetse no mu Rwanda, kugira ngo zongere ingufu M23.

    Kuri Jean Jacques Wondo, umusesenguzi w’ibibazo by’imibereho-politiki, umutekano n’igisirikare, cyane cyane mu ngabo za Kongo, imitwe myinshi y’abagizi ba nabi izi ko ukurikije uko umutekano uhagaze mu burasirazuba, kwirwanaho bishobora kuba inyungu.

    Muri rusange, Jean Jacques Wondo asobanura agira ati : 'Amafaranga akoreshwa mu kwirwanaho ntabarwa. Kandi indi mpamvu ni iyo kuvuga ko tugerageza kunyuza ibyo bicuruzwa cyangwa ibikoresho binyuze mu buhinzi kugira ngo twirinde uburyo bwo gutanga amakuru y’ibikoresho bya gisirikare byaguzwe muri Monusco.

    Ati '‘Embargo y’intwaro ireba DRC ni embargo ireba imitwe yitwaje intwaro gusa, bivuze ko imitwe yitwaje intwaro yonyine idashobora kugura intwaro muri DRC. Ku rundi ruhande, ku bijyanye na FARDC, ingabo za Kongo zishobora kugira intwaro iyo ari yo yose ya gisirikare. irakenewe mu gihe ishobora kubimenyesha impuguke z’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo gukumira ko izo ntwaro zitazajya mu maboko y’inyeshyamba ', nk’uko bisesengurwa n’abasirikare.

    M23 ubu niyo iri kugenzura akarere kose ka kivu ya Ruguru, intara yibasiwe n’urugomo rumaze imyaka igera kuri mirongo itatu n’imitwe yitwaje intwaro n’imiryango y’amahanga.

    Kuva ku wa mbere tariki 20 Kamena 2022, M23 yigaruriye umujyi wa Bunagana, ikigo cy’ubucuruzi gikomeye giherereye ku mupaka na Uganda. Abayobozi bashinje u Rwanda gushyigikira uyu mutwe w’inyeshyamba mu gihe wagabaga iki gitero.

    Uyu mutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC igisirikale cya Leta, aho umaze kwigarurira uduce twinshi two muri Bunagana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UN-yenyegeje-UMURIRO-hagati-y-u-Rwanda-Uganda-na-DR-Congo

  • Soraya wabaye Minisitiri wa MINICOM agiye kurongorwa n’Umunyabigwi wakiniye Rayon Sports n’AMAVUBI #rwanda #RwOT

    Murangwa Eugène yamenyekanye muri Rayon Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akanayirokoka kubera ko yakiniraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

    Uyu mugabo azwi nk’umwe mu banyezamu beza ikipe ya Rayon Sports, yakiniye iyi kipe imyaka 11. Kuva 1986 kugeza 1997.

    Eugene Murangwa atuye ku mugabane w’u Burayi aho akora ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.

    Mu mwaka wa 2018, Murangwa yahawe umudali w’icyubahiro n’umwamikazi w’Ubwongereza, Elisabeth wa II kubera ibikorwa bye bya siporo.

    Soraya Hakuziyaremye ugiye kurongorwa na Eugene Murangwa, ni umunyarwandakazi w’umucuruzi, umunyamwuga mu bijyanye n’imicungire y’imari akaba n’umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu nama y’abaminisitiri, ku ya 18 Ukwakira 2018.

    Kuwa 15 Werurwe 202 nibwo Madamu Soraya yasimbuwe na Habyarimana Béata muri MINICOM. Ubu ni Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

    Ubukwe bwa Murangwa Eugene na Hon Hakuziyaremye Munyana Soraya buzaba kuwa 14 Kanama 2022.

    Soraya Munyana Hakuziyaremye ubu ni Umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu (BNR)
    Murangwa Eugene wamamaye ubwo yari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Soraya-wabaye-Minisitiri-wa-MINICOM-agiye-kurongorwa-n-Umunyabigwi-wakiniye-Rayon-Sports-n-AMAVUBI

  • Perezida Kagame agiye gufungura inama ya CHOGM #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n'igikomangoma mu Bwami bw'u Bwongereza Charles, Minisitiri w'Intebe Boris Johnson n'Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, hamwe n'abandi bayobozi bakuru b'ibihugu na za Guverinoma ziri muri Commonwealth mu birori byo gufungura inama ya CHOGM.

    Igikomangoma mu Bwongereza Prince Charles, ahagarariye nyina umubyara akaba n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka muri iyi nama.

    Umuryango wa Commonwealth uhuriyemo ibihugu 54 ku migabane itandatu y'Isi, bikoresha ururimi rw'Icyongereza, bituwe n'abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari 2.6.

    Benshi muri abo baturage ni urubyiruko kuko rusaga 60 %.

    Inama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, baterana buri myaka 2, ikakirwa n'ibihugu bitandukanye bigize uwo muryango.

    Kuva mu 1971, hamaze guterana inama 24, iheruka kuba yabereye mu Bwongereza muri 2018.

    The post Perezida Kagame agiye gufungura inama ya CHOGM appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/06/24/perezida-kagame-agiye-gufungura-inama-ya-chogm/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-agiye-gufungura-inama-ya-chogm

  • Amasomo abiri akomeye Perezida Buhari yakuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane nibwo Perezida Buhari wageze mu Rwanda yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za guverinoma zo muri Commonwealth, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

    Yatemberejwe ibice bitandukanye by'uru rwibutso, asobanurirwa amateka igihugu cyanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida Buhari abinyujije kuri Twitter, yavuze ko ibyo yaboneye kuri uru rwibutso yabikuyemo amasomo abiri.

    Ati 'Nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali muri iki gicamunsi. Uru rugendo rubabaje narukuyemo amasomo abiri: irya mbere, Abanya-Nigeria bagomba gukomeza kwihanganirana, irya kabiri dufite inshingano zo kubungabunga amateka yacu y'intambara za gisivile muri Nigeria.'

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kubaka inzibutso kugira ngo ibyabaye bitazongera kandi bizahore biba isomo ku Banyarwanda n'abanyamahanga basura igihugu.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi barenga 250.000 bishwe muri Jenoside mu 1994 nk'igihamya cy'uko Jenoside mu Rwanda yari umugambi wateguwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa.

    Uru rwibutso rwashyizweho kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi ndetse n'abashyitsi n'abanyeshuri bifuza kumva no kumenya ibyabaye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 babone aho babikura.

    Perezida Buhari ayoboye Nigeria na yo yanyuze mu bihe bikomeye birimo intambara ya gisivile yabaye mu 1967, ubwo Guverinoma y'iki gihugu yari ihanganye n'abo muri Leta ya Biafra bashakaga kuyiyomoraho. Uretse ibyo, ukunze gusanga muri Nigeria haba ubushyamirane bushingiye ku moko n'amadini.

    Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo yaba isomo no ku bandi

    Yasobanuriwe uburyo itangazamakuru ryifashishijwe mu kubiba urwango mu Banyarwanda

    Perezida Buhari yasuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasomo-abiri-akomeye-perezida-buhari-yakuye-ku-rwibutso-rwa-jenoside-rwa

  • Ingingo 17 FERWAFA yatumirijeho abanyamuryango ba yo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryatumije abanyamuryango bayo mu Nteko Rusange isanzwe iziga ku ngingo 17.

    Iyi nteko rusange iteganyijwe tariki ya 23 Nyakanya 2022 ikazabera i Kigali muri Saint Famille Hotel.

    Mu butumire bwohererejwe abanyamuryango, bamenyeshejwe ko izaba yiga ku ngingo zigera kuri 17.

    Harimo inyandikomvugo y’inama y’Inteko Rusange Isanzwe iheruka yabereye i Kigali kuri Sainte Famille Hotel ku wa 18/12/2021, Raporo y’imicungire y’imari ya FERWAFA, Raporo y’ibikorwa bya FERWAFA kuva Ugushyingo 2021-Mata 2022 n’izindi.

    Muri iyi nteko rusange kandi byitezwe ko ari ho hashobora kuzemerezwa igihe shampiyona ya 2022-23 izatangirira.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/ingingo-17-ferwafa-yatumirijeho-abanyamuryango-ba-yo

  • #COVID19: Abanduye 30 babonetse mu bipimo 3,487 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 30, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-30-babonetse-mu-bipimo-3-487

  • Bwa mbere mu mateka perezida wa FIFA azatorerwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Byamaze kwemezwa ko inama y’Inteko rusange ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ya 2023 izatorerwamo Perezida wa FIFA izabera mu Rwanda.

    Iyi nteko rusange iteganyijwe tariki ya 16 Werurwe 2023 i Kigali mu Rwanda akaba ari ho hazatorerwa perezida wa FIFA uzayiyobora mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.

    Ibi bikaba byavuye mu nama yahuje abayobozi b’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku Isi ndetse na Gianni Infantino uyobora FIFA.

    Muri iyi nama kandi niho havuye umwanzuro w’uko mu gikombe cy’Isi cya Qatar umubare w’abakinnyi uva kuri 23 ukagera kuri 26.

    Gianni Infatino uri mu Rwanda muri CHOGM, aheruka gutangaza ko ubwo manda ye izaba irangiye azongera kwiyamamariza kuyobora FIFA mu yindi myaka 4 iri imbere.

    Kigali haheruka kubera inama ya Komite Nyobozi ya FIFA, yabaye mu Kwakira 2018.

    Inteko rusange ya FIFA izatorerwamo umuyobozi mushya izabera mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwa-mbere-mu-mateka-perezida-wa-fifa-azatorerwa-mu-rwanda

  • #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi mihanda ikurikira izakoreshwa n’abitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022. Ntabwo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/chogm2022-uko-imihanda-y-i-kigali-ikoreshwa-kuri-uyu-wa-gatanu

  • Rubavu na Goma: Baganiriye ku gukumira urugomo rukorerwa Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangaje ko ubuyobozi bw’imijyi ya Goma na Rubavu barimo gukorana kenshi mu gukumira ibikorwa by’ihohoterwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-na-goma-baganiriye-ku-gukumira-urugomo-rukorerwa-abanyarwanda

  • Bakame yatumye ntandukana numugore! Ndoli Je… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, Ndoli Jean Claude ubwo yatangazaga ko asezeye burundu gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, yahishuye ko uburozi buvugwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda ari impamo, anavuga uko yarozwe kenshi na mugenzi we Bakame bakinanaga mu ikipe ya APR FC mu myaka yashize.

    Abajijwe n'iba koko Bakame yaramurogaga, Ndoli Yagize ati:' Nibyo, Byabaye kenshi, hari ubwo navaga mu myitozo ndi muzima byagera nka saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba nkumva imvune. Hari n'ubwo yentegaga utuntu tw'udufu nadusimbuka nkabyuka mbabara'.

    Ndoli yanavuze ko Bakame ariwe watumye atandukana burundu n'umugore we kubera ibyo yamubwiraga bitari byo amuharabika.

    Gusa Ndayishimiye Eric Bakame ushinjwa kuroga Ndoli, yavuze ko we n'ubusanzwe atemera uburozi buvugwa mu mupira wo mu Rwanda ko bubaho, ndetse avuga ko ibyo Ndoli avuga bidakwiye guhabwa agaciro kuko ari amatakirangoyi ndetse ari ibinyoma, anakomoza ku mashusho ya Ndoli yagiye hanze ashyira ibintu mu kibuga, anemeza ko iby'amarozi yo mu kibuga byakabaye bibazwa Ndoli atari we byakabajijwe.

    Ndoli Jean Claude aheruka kugaragara mu mashusho yakwiye Isi yose amena ibintu bisa n'ifu mu kibuga bikekwako arimo gushyirano amarozi.

    Uyu mugabo wabaye umunyezamu ukomeye mu Rwanda yavuze ko iyo fu yagaragaye asuka mu kibuga yari agamije kumenya icyerekezo cy'umuyaga mu kibuga kugira ngo ajye amenya icyerekezo umuyaga uri buganishemo umupira.

    Kuva na mbere kugeza magingo aya mu mupira w'amaguru mu Rwanda havugwa ibijyanye n'amarozi, hari abemera ko bayakoresheje, hakaba n'abandi bahakana ko muri ruhago amarozi atabaho, gusa nta mukinnyi cyangwa umutoza urayafatanwa ngo abihanirwe bibere abandi urugero.

    Nyuma yo gusezera umupira w'amaguru nk'umukinnyi, Ndoli Jean Claude biravugwa ko yamaze kumvikana n'ikipe ya Gorilla FC kuyibera umutoza w'abanyezamu.

    Ndoli Jean Claude avuga ko Bakame yamuroze inshuro nyinshi ndetse akanamutandukanya n’umugore we

    Byose byabaye aba bakinnyi bakinana muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118404/bakame-yatumye-ntandukana-numugore-ndoli-jean-claude-yavuze-uko-uwari-inshuti-ye-magara-ya-118404.html