Author: webrwanda

  • Impaka zabaye urudaca ku Isaha ya Hitler yagurishijwe miliyoni $1.1 #rwanda #RwOT

    Isaha bivugwa ko yari iy'umukuru w'aba Nazi Adolf Hitler yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni 1.1 y'amadolari (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda)

    Iyi saha yo mu bwoko bwa Huber, yagurishijwe ku muntu utatangajwe izina, igaragaza ikirango cya swastika cy'aba Nazi, ndetse iriho inyuguti AH, zitangira izina Adolf Hitler.

    Abategetsi b'Abayahudi bamaganye iyo cyamunara mbere yuko ibera mu nzu ya cyamunara y'ibyaranze amateka izwi nka Alexander Historical Auctions, iri muri leta ya Maryland.

    Ariko iyo nzu ya cyamunara — mu gihe cyashize na bwo yagurishije ibirango by'amateka by'aba Nazi — yabwiye ibitangazamakuru byo mu Budage ko intego y'iyo cyamunara yari iyo kubungabunga amateka.

    Adolf Hitler yategetse Ubudage bw'aba Nazi hagati y'umwaka wa 1933 na 1945, akora ubwicanyi bwateguwe bwahitanye abantu bagera kuri miliyoni 11 — miliyoni 6 muri bo bishwe kuko bari Abayahudi.

    Inyandiko ikubiyemo amakuru kuri iyo saha yagurishwaga, ivuga ko bishoboka ko Hitler yayihawe nk'impano ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko mu mwaka wa 1933, ari na wo mwaka yabaye 'Chancellor' w'Ubudage.

    Igenzura ryakozwe n'iyi nzu ikoresha cyamunara rikubiyemo ko iyi saha yatwawe nk'urwibutso ubwo abasirikare 30 b'Abafaransa biraraga mu nyubako ya Berghof iri ku musozi yari iyo gukoreramo ibiruhuko ya Hitler, hari mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1945.

    Nuko bikibazwa ko iyo saha yagurishijwe nanone, ikagenda ihererekanywa mu bisekuru byinshi kugeza ubu.

    Ibindi byagurishijwe muri iyo cyamunara birimo ikanzu yari iya Eva Braun, wari umugore wa Hitler, amafoto ariho umukono (autograph) y'abategetsi b'aba Nazi, hamwe n'igitambaro cy'ibara ry'umuhondo cy'ikirango cya 'Star of David' kiriho ijambo 'Jude', mu Kidage rivuze Umuyahudi.

    Mu gihe cya jenoside y'Abayahudi — izwi nka Holocaust — aba Nazi bahatiye Abayahudi kwambara ibirango by'ibara ry'umuhondo ku kuboko cyangwa mu bundi buryo, hagamijwe kubashyira ukwa bonyine no kubatoteza.

    Mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n'abategetsi 34 b'Abayahudi, bari bavuze ko igurishwa ry'iyo saha 'riteye ishozi', banasaba ko ibyo bikoresho by'aba Nazi bikurwa muri cyamunara.

    Isaha ya Hitler yagurishijwe muri cyamunara

    Rabbi Menachem Margolin, ukuriye ishyirahamwe ry'Abayahudi b'i Burayi, yavuze ko igurishwa ry'iyo saha ryahaye 'ubufasha abafite ingengabitekerezo y'ibyo ishyaka ry'aba Nazi ryari rihagarariye'.

    Yanditse ati: 'Nubwo biboneka ko amasomo y'amateka acyeneye kwigwa — kandi rwose ibirango by'aba Nazi byemewe n'amategeko biri mu nzu ndangamurage cyangwa ahantu ho kwigira ha kaminuza — ibikoresho murimo kugurisha biraboneka neza ko bidacyenewe'.

    Iganira n'ibitangazamakuru byo mu Budage mbere y'iryo gurishwa, inzu ikoresha cyamunara, Alexander Historical Auctions, yavuze ko intego yayo ari ukubungabunga amateka, kandi ko ibikoresho byinshi igurisha bibikwa ahantu hihariye cyangwa bigahabwa inzu ndangamurage kuri Holocaust nk'impano.

    Visi Perezida wayo Mindy Greenstein yabwiye igitangazamakuru Deutsche Welle ati: 'Yaba amateka meza cyangwa mabi, agomba kubungwabungwa.

    'Niba ushenye amateka, nta gihamya ihari yuko yabayeho'.

    Inyandiko zatanzwe n'iyo nzu ikoresha cyamunara zivuga ko idashobora gutanga gihamya yuko Hitler koko yambaye iyi saha. Ariko igenzura ryakozwe n'impuguke yigenga ryanzuye ko 'bishoboka cyane' ko yari iye.

    Nubwo iyi saha yaguzwe arenga miliyoni 1 y'amadolari y'Amerika, ntiyagejeje ku yo iyi nzu ikoresha cyamunara yagereranyaga ko izagurwa ari hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 4 z'amadolari y'Amerika, nkuko byatangajwe na Deutsche Welle.

    @BBC

    The post Impaka zabaye urudaca ku Isaha ya Hitler yagurishijwe miliyoni $1.1 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/30/impaka-zabaye-urudaca-ku-isaha-ya-hitler-yagurishijwe-miliyoni-1-1/

  • Umuryango wo kwegura urafunguye-Papa Francis #rwanda #RwOT

    Papa Francis yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aha aho yacyenera gutekereza ku kwegura — kandi ko yakwegura mu gihe yaba yumva ubuzima bwe butagituma ashobora gukora mu buryo akwiye kuba akora.

    Yabivuze ubwo yari ashoje uruzinduko rwe muri Canada aho yasabye imbabazi abasangwabutaka, uruzinduko rwabayemo gukora ingendo cyane n'iminsi y'akazi kenshi.

    Papa Francis, w'imyaka 85, yashimangiye ko kuri ubu ashaka gukomeza inshingano ze — kandi ko azayoborwa n'Imana ku gihe azeguriraho, mu gihe byaba bibayeho ko acyenera kwegura.

    Ari mu igare ry'abarwayi mu ndege iva mu gace k'amajyaruguru cyane ka Canada ka Arctic yerekeza i Roma, yabwiye abanyamakuru ati: 'Ntabwo ari ibyago guhindura Papa, ntabwo ari kirazira'.

    'Umuryango [wo kwegura] urafunguye — ni ikintu gishoboka gisanzwe. Ariko kugeza uyu munsi sindakomanga kuri uwo muryango. Sindagera aho numva nkeneye gutekereza ko ibi bishoboka, ibyo ntibivuze ko mu minsi ibiri iri imbere ntashobora gutangira kubitekerezaho'.

    Papa Francis aganira n'abanyamakuru mu ndege ye

    Mu mezi ya vuba aha ashize, Papa Francis yakomeje kugira ingorane y'ivi yagize ingaruka ku gushobora kugenda n'amaguru kwe. Igice kinini cy'uruzinduko rwe muri Canada yakimaze agendera mu igare ry'abarwayi.

    Ariko mbere yahakanye ibihwihwiswa byuko ashobora kuba afite ubundi burwayi bukaze kurushaho kandi bwashyira mu kaga ubuzima bwe.

    Yagize ati: 'Uru ruzinduko rwatumye nkoresha imbaraga nyinshi cyane.

    'Sintekereza ko nshobora gukomeza gukora ingendo n'umuvuduko [imbaraga] umwe n'uwo najyaga nzikoramo ku myaka yanjye hamwe n'imbogamizi y'iri vi.

    'Nkeneye kuba nakwirokora ho gatoya mu rwego rwo gukomeza gukorera Kiliziya, cyangwa nkeneye gutekereza ku kuba bishoboka ko negura'.

    Papa Francis — wabanjirijwe na Benoît XVI weguye mu 2013 kubera uburwayi — yavuze ko ashaka gusura Ukraine vuba aha, ariko ko azacyenera kubanza kugisha inama abaganga be.

    Mu ruzinduko rwe muri Canada, yibanze ku gusaba imbabazi abasangwabutaka baho kubera ibibi bakorewe n'abo muri Kiliziya Gatolika.

    Papa Francis yagaragaye ashishikaye cyane mu biganiro yagiranye n'abaturage baho — by'umwihariko abarokotse ihohoterwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika.

    Ariko hagiye habaho ubwo mu biganiro bimwe n'abanyapolitiki umunaniro we muri uru ruzinduko rwarimo akazi kenshi wigaragaje.

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis

    Yaganiriye n'abanyamakuru ku ngingo zitandukanye mu ndege ataha, agaragaza imbaraga mu kunenga abavugwa ko 'bakomeye ku bya kera' bo muri Kiliziya Gatolika — urebye, ni bo bishoboka cyane ko bakwakira neza ko hajyaho undi Papa.

    Papa Francis yagize ati: 'Kiliziya idatera imbere ni kiliziya isubira inyuma'.

    'Abantu benshi biyita abakomeye ku bya kera, si ko bameze, ahubwo basubira inyuma. Icyo ni icyaha.

    'Ibya kera ni ukwemera ko kubaho kw'abapfuye, ariko imigenzereze yabo ni ukwemera kwapfuye kw'abariho. Ni ingenzi gusobanukirwa akamaro k'ibya kera — umunyamuziki yajyaga avuga ko ibya kera bituma habaho kwizera ejo hazaza, ntabwo ari ikintu cyo mu nzu ndangamurage'.

    @BBC

    The post Umuryango wo kwegura urafunguye-Papa Francis appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/30/umuryango-wo-kwegura-urafunguye-papa-francis/

  • Liverpool itsinze Manchester City itwara ‘FA Community Shield’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/liverpool-itsinze-manchester-city-itwara-fa-community-shield

  • Abanyeshuri ba RP/IPRC-Kigali bigiye ku mihanda irimo gukorwa i Nyabihu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, ryajyanye abanyeshuri baryo biga iby’imihanda, kwigira ku migenderano (feeder roads) irimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyeshuri-ba-rp-iprc-kigali-bigiye-ku-mihanda-irimo-gukorwa-i-nyabihu

  • Beach Volleyball: Gatsinzi na Ntagengwa batsinze Abanyafurika y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/beach-volleyball-gatsinzi-na-ntagengwa-batsinze-abanyafurika-y-epfo

  • Umugeni ari mu marira nyuma yo kumenya ko umugabo we akanika imodoka yari azi ko ari umushoferi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni wari umaze igihe gito akoze ubukwe yavumbuye ko umugabo ari umukanishi w'imodoka kandi yari azi ko ari umushoferi unacuruza imodoka.

    Umugore yanditse kuri Twitter ko inshuti ye yamenye umwuga wumugabo we nyuma yo gushyingiranwa.

    Biragaragara ko uyu mugabo yamuteye kwizera ko ari umucuruzi ariko yamenye nyuma yubukwe bwabo ko ari umukanishi.

    Inshuti yumugeni izwi nka @_agneeess yashakishije inama kubigomba gukorwa kuri iki kibazo.

    Yagize ati 'Inshuti yanjye yamenye ko umugabo we ari umukanishi kandi atari umucuruzi w'imodoka n'umushoferi nyuma y'ubukwe. Nyamuneka agomba gukora iki?'

    Source : https://yegob.rw/umugeni-ari-mu-marira-nyuma-yo-kumenya-ko-umugabo-we-akanika-imodoka-yari-azi-ko-ari-umushoferi/

  • Arsenal yatangaje kapiteni mushya w'ikipe nkuru y'abagabo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yatangaje ko Umunya Norway,Martin Odegaard,ariwe kapiteni mushya w'ikipe asimbuye Alexandre Lacazette wayivuyemo muri iyi mpeshyi.

    Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu,Arsenal yagize iti “

    Tunejejwe no kubamenyesha ko Martin Odegaard yagizwe kapiteni mushya w'ikipe yacu y'abagabo nkuru.

    Uyu mukinyi w'imyaka 23 yagtanze umusaruro munini kuva yagera kuri stade ya Emirates avuye muri Real Madrid muri Mutarama 2021, bwa mbere ku ntizanyo, agakina imikino 60 agatsinda ibitego icyenda.

    Odegaard afite uburambe bwo kwambara igitambaro cy'ubukapiteni, kuko ni kapiteni wa Norway kuva muri Werurwe 2021, amaze guhamagarwamo inshuro 43.

    Twifurije Martin intsinzi nka Kapiteni.”

    Martin Odegaard ni imwe mu bakinnyi bo hagati bafite ubuhanga mu kurema amahirwe abyara ibitego ndetse arabitsinda.

    Umwaka ushize nibwo ikipe ya Arsenal yasinyishije imyaka 4 umukinnyi Martin Ødegaard nyuma yo kumvikana na Real Madrid kumugura miliyoni 35 z'amayero zizagera kuri miliyoni 40 bitewe nuko azagenda yitwara.

    Uyu musore w'imyaka 23 yatangiye gukina umupira mu ikipe ya Stromsgodset, ku myaka 15 muri Mata 2014, bituma aba umukinnyi muto cyane ukinnye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere cya Norway.

    Yaje kwerekeza muri Real Madrid muri Mutarama 2015 hanyuma ayikinira bwa mbere muri Gicurasi 2015 nk'umukinnyi ukiri muto.

    Guhera muri 2017/18, Martin yatijwe mu makipe nka Heerenveen,Vitesse Arnhem zo mu Buholandi hanyuma anaza muri Espagne muri Real Sociedad muri 2019/20, aho yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Copa Del Rey.

    Uyu musore amaze gukinira igihugu cye guhera muri Kanama 2014.Niwe mukinnyi muto cyane kurusha abandi bose wakiniye ikipe nkuru y'igihugu ku myaka 15 n'iminsi 253.


    Martin Ødegaard niwe kapiteni mushya wa Arsenal

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yatangaje-kapiteni-mushya-w-ikipe-nkuru-y-abagabo

  • Impinduka muri Guverinoma : Perezida Kagame yashyizeho Abaminisitiri bashya #rwanda #RwOT

    Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.

    Abandi bahawe imirimo na Perezida Kagame ni Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta.

    Mu 2020 nibwo Dr Ngabitsinze wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma, aho yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Mu nteko ishinga amategeko, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC.

    Dr Ngabitsinze afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.

    Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yatangaga n’ubundi amasomo y’ubuhinzi. Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.

    Dr Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda
    Eric Rwigamba yahoze ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Impinduka-muri-Guverinoma-Perezida-Kagame-yashyizeho-Abaminisitiri-bashya

  • Abanyabigwi nka Muammar Gaddafi na Winston Churchill baryizeho : Byinshi ku ishuri rya Gisirikare rigiye kurangizamo Umuhungu wa Kagame #rwanda #RwOT

    Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, yifurije ishya n’ihirwe Ian Kagame ugiye kurangiza amasomo ya gisirikare muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst.

    Ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst ni iryaje kuvamo ishuri ryari rizwi nka Royal Military College ryashinzwe mu 1801 ryaje kuvamo iri rya Royal Military Academy Sandhurst mu 1947.

    Urutonde dukesha Ranker, rugaragaza abantu bazwi banyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, rubimburirwa na Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945.

    Uru rubuga ruvuga ko uru rutonde rugizwe n’abantu bazwi banyuze muri iri shuri yaba ababashije gusorezamo amasomo n’abatarayasoje.

    Harimo kandi Igikomangoma Prince Willian umuhungu wa Prince Charles. Muri Mata 2008 William yasoje imyitozo yo gutwara indege mu ishuri rya Royal Air Force College Cranwell.

    Prince Harry, murumuna wa Prince William na we yanyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst asohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.

    Iri shuri ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.

    Uru rutonde kandi ruriho Seretse Khama Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 kugeza muri 2018.

    Hariho kandi Lieutenant General Frederick William 'Fred' Kwasi Akuffo wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana.

    Uru rutonde rwa Ranker, rugaragaraho abanyabigwi benshi, biganjemo abo mu miryango y’ibwami bw’Ibihugu bitandukanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Abanyabigwi-nka-Muammar-Gaddafi-na-Winston-Churchill-baryizeho-Byinshi-ku-ishuri-rya-Gisirikare-rigiye-kurangizamo-Umuhungu-wa-Kagame