
Author: webrwanda
-
#COVID19: Abantu 14 banduye babonetse mu bipimo 4,766 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 3 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 14, bakaba babonetse mu bipimo (…) -
Huye: umugabo yakubise umugore we isuka amuziza kumwita imbwa – YEGOB #rwanda #RwOT
Muri iyi minsi amakimbirane mu ngo amaze gufata indi ntera ku buryo bidafatiwe imyanzuro nko kuganiriza abantu ndetse no kubagira inama byazatuma habura ubuzima bwa benshi.
Umugabo mu karere ka huye yemeye ko yakubise umugore we isuka yo mu mutwe ashaka kumwica nyuma yo kumutuka ko ari imbwa nkuko tubikesha ikinyamakuru cya radio na Tv10.
Ibi byabereye mu karere ka huye mu ntara y'amagepfo kugeza ubu, uyu mugabo yagejejwe imbere y'inkiko kugira ngo akurikiranweho icyo cyaha ashinjwa.
Source : https://yegob.rw/huye-umugabo-yakubise-umugore-we-isuka-amuziza-kumwita-imbwa/
-
Buravan utorohewe n’ubuzima agiye kwerecyeza mu kindi gihugu kwivuzayo – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzi ukomeye Buravan utorohewe n'ubuzima, aho amaze iminsi irenga 25 arwaye bikomeye biravugwa ko agiye kujya kuvurirwa ahandi.
Amakuru yizewe atugezeho ni uko Buravan wari urwariye mu gihugu cya Kenya yaba agiye kujya kwivuriza mu Buhinde.
Ibyo bibaye nyuma yaho kuvurirwa muri Kenya bisa naho bitagishobotse biba ngobwa ko bahita bamujyana ahandi hari ubuvuzi bwisumbuyeho
Uyu ni umuhanzi ukunzwe cyane aho yari amaze iminsi asohoye indirimbo shya yise Big Time nyuma yiyo ndirimbo nibwo yafashwe nuburwayi butaramenyekana.
Â


Source : https://yegob.rw/buravan-utorohewe-nubuzima-agiye-kwerecyeza-mu-kindi-gihugu-kwivuzayo/
-
Byabereye mu bwato buhenze! Injira mu birori… – #rwanda #RwOT
Agasaro Kabarebe agaragara ari mu bwato bwiza kandi bigaragara ko buhenze cyane, ari ahantu heza hirengeye ku kazuba karinganiye, ari kumwe n'inshuti ze zitarimo umuhungu n'umwe, mu kwizihiza isabukuru ye y'amavuko y’imyaka 25.
Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram kuri uyu munsi usobanuye byinshi mu buzima bwe kuko ari wo yaboneyeho izuba, uyu mukobwa agaragara mu nseko y'ibyishimo bisendereye, asangira na bagenzi be icyo kunywa anerekana ko anyuzwe cyane n'inshuti ze bari kumwe.
Agasaro wari wambaye ikanzu yiganjemo ibara ry'umutuku, yanyuzagamo akirira ibiryo byiza cyane ubona biteye ‘Appétit’ agasangira n'inshuti ze zamufashaga kwishimira imyaka 25 amaze ku Isi.
Ubwato bari barimo bugaragara nk'ubuhenze cyane ugereranyije n'ubwari buparitse muri ayo mazi. Ni ibirori byabereye ahirengeye cyane haniherereye mu rwego rwo kwishima nta mbogamizi.
Biragoye kumenya aho bari baherereye aho ariho, gusa mu bwato bari barimo hari hashinzemo amabendera abiri; irya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’irya Canada ndetse hafi yabo uhabona amazi ari kwisuka mu yandi ubona bishimishije rwose. Icyakora amakuru inyaRwanda yamenye ni uko ari muri Canada muri Ottawa.
![]()
Agasaro Kabarebe ashyira imbere cyane inshuti ze z’abakobwa
Mu minsi micye ishize Agasaro Kabarebe yasangije abamukurikira ifoto y'ababyeyi be, yandikaho ko anyuzwe abifuriza isabukuru nziza y'amavuko iba tariki ya 28 Nyakanga, anahishura ko bavukiye rimwe.
Nta makuru menshi azwi kuri Agasaro Kabarebe, gusa ku mbuga nkoranyambaga ze biragaragara ko ari umukobwa usabana, ucisha bugufi ndetse ukunda kwifotoza nk'abandi mu buzima bwe bwa buri munsi.
Uyu mukobwa ugaragara nk'ukunda abantu cyane, iyo ufunguye konti ye ya instagram uhingukira muri 'Bio' habarizwaho Angies Models, bica amarenga ko ariyo yaba abarizwamo. Iyi Angies Models iherereye muri Ottawa, muri Canada.
![]()
Agasaro mu byishimo byinshi ni we wafunguye shampanye
Usibye iyi agense kandi uyu mukobwa afite shene ya Youtube yitwa Entrée w RO! aho anyuza ibiganiro bigendanye n'ubuzima bwe bwite (Vlog) birimo icyo yakoreye i Nyanza n'i Huye ubwo yari yasuye ibice bitandukanye.
Ikiganiro cya mbere yashyize kuri konti ye ya Youtube ye, yerekanye ibyiza bitatse u Rwanda birimo gucunda, imbyino gakondo ndetse we na bagenzi be banasuye Ingoro Ndangamurage i Huye bigishwa ukuntu cyera basyaga amasaka.
![]()
Babyinnye mu kwinjira mu mwaka mushya wa Agasaro
![]()
Ibyishimo byagaragariraga buri umwe
![]()
Bafashe umwanye basangira na buri umwe
![]()
Ibiryo by’ubwoko bwose byari bihari
![]()
Aha Agasaro yari mu byishimo anapfundura Shampanye
![]()
Inshuti ze zifatanyije nawe ku munsi usobanuye byinshi mu buzima bwe
![]()
![]()
![]()
Agasaro araseka amasaro agaseseka
![]()
![]()
Ahantu bari bari hari heza cyane
![]()
![]()
Agasaro yahishuye ko yujuje imyaka 25 y’amavuko
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Iyi nshuti ya Agasaro ni yo yabatwaraga rimwe na rimwe
![]()
Agasaro yishimiye bikomeye isabukuru ye y’imyaka 25
![]()
Ahantu Gasaro n’inshuti ze bari bari hari habereye ijisho
![]()
Aho bari baherereye hari amabendera abiri; irya Amerika n’irya Canada
![]()
Agasaro yujuje imyaka 25 y’amavuko
![]()
Ni umunyamideri w’umuhanga ariko udakunda kubigaragaza
![]()
Kuri Instagram akurikirwa n’ibyamamare birimo Miss Jolly na Miss Meghan
-
Perezida Joe Biden yashyizeho ambasaderi mushya mu Rwanda – #rwanda #RwOT
Muri iki gihe ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda iyoborwa na Chargé d'Affaires Deb MacLean.
Eric Kneedler ni umwe mu badipolomate bakuru, amaze igihe ari Chargé d'Affaires w'agategaynyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk'umujyanama mu bya politiki.
Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri ambasade y'i Manila muri Philippines, anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri ambasade yo y'i Bangkok muri Thailand.
Uyu mudipolomate ashyizweho mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, azasura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati ya tariki 7 Kanama na 12 Kanama 2022.
Mu Rwanda no muri RDC, Ibiro bishinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Amerika bivuga ko Blinken azaganira n'abayobozi b'ibyo bihugu byombi ku ngingo ijyanye no kubaha ubusugire bwa buri ruhande.
Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Molly Phee, aheruka kubwira Abanyamakuru ko mu ruzinduko rwa Blinken i Kigali, azanabonana na Perezida Paul Kagame.
Ati “I Kigali [Blinken] arateganya kugira amahirwe yo guhura na Perezida Kagame ku nshuro ya mbere kuva abaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n'Amahanga. Bazaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n'ibibazo by'igihugu n'akarere muri rusange. Azanavuga ku ngingo ijyanye n'urubanza rwa Paul Rusesabagina, aho Umunyamabanga wa Leta yakunze kugaragaza ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.”
Amerika ivuga ko aho Blinken azajya, yaba mu Rwanda no muri RDC, azaganira n'abayobozi b'impande zombi ku kamaro ko kwimakaza demokarasi, imiyoborere myiza, ndetse n'amahame yo kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
Eric Kneedler asanzwe ari Chargé d'Affaires wa Amerika muri KenyaSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-joe-biden-yashyizeho-ambasaderi-mushya-mu-rwanda
-
Rwamagana: Murebwayire bivugwa ko yazutse kub… – #rwanda #RwOT
Ahagana saa cyenda z’igicamunsi ni bwo umunyamakuru wa inyaRwanda.com yageze mu mudugudu wa Gishike mu rugo rwa Murebwayire, amaze kuhagera ahasanga abaturage bavuga ko batabaye baje gushyingura nyuma yo kubwirwa inkuru mbi yo kubika Murebwayire babwirwa ko yapfuye.Â
Umwe mu bo twahasanze yahamije ko yapfuye ariko yazutse kubera amasengesho. Ati: “Ejo umukecuru twari kumwe twagiye gushyingura umugabo tuvayo ari muzima, twamaze gutaha mu gitondo nka saa kumi n’imwe baratubwira ngo umukecuru nawe yapfuye. Twaje dutabaye tuje gushyingura ariko tugeze hano batubwira ko abanyamasengesho bamusengeye arahembuka arazuka, ubu turashima Imana yakoze igitangaza kubera amasengesho.”
Mushimiyimana Peruth umuturanyi wa Murebwayire avuga mu gitondo babwiwe ko Murebwayire yapfuye ndetse bari biteguye kumushyingura. Aragira ati: “Uyu mubyeyi ejo yashyinguye umugabo we, mu gitondo tugiye kumva baturatubwira ngo arimo gusamba, twagiyeyo dusanga yagagaye amenyo yafatanye mbese tubona byarangiye. Haje abafasha bakoresheje amasengesho arazanzamuka arazuka abantu bari barimo kuza gushyingura bababwira ko yazutse.”
Bamwe mu baturage bavuga ko bagize ubwoba bamaze kubika ko Murebwayire yapfuye. Umwe baturage avuga ko baketse ko yarozwe akaba ariyo mpamvu batamujyanye kwa muganga bagahuruza abanyamasengesho.
Ati”Uburyo yafashwemo ntabwo butandukanye n’ubwo muzehe yafashwemo agapfa atarwaye kuko yafashwe mu gitondo bamujyanye kwa muganga yapfuye akimara kugerayo. Umukecuru yafashwe nkawe uko byamugendekeye dukeka ko babarogeye hamwe kuko uburyo yafashwemo ni nk’uko umugabo we yafashwe ni yo mpamvu baketse ko ari amarozi n’imyuka mibi”.
Umuhungu wa Murebwayire yavuze ko namubwiye ko nyina arimo gusamba yajya kumureba nyina akamubwira ko amufataho kugira ngo apfe amufashe mu kiganza”.
Murebwayire Christine uvuga ko yazutse yabwiye inyaRwanda ko ibyamubayeho atigeze amenya uko byagenze agashima abamusengeye. Ati”Ubu ndi muzima ariko uko byatangiye ntabwo mbizi uretse ko nabyutse nkisanga ndi kumwe n’abakirisitu bansengeraga nanjye nahise mfata Bibiliya ndaririmba.”
Akomeza avuga ashimira abamusengeye. Ati”Ndashimira abansengeye kuko ubusanzwe ndi umuporodesitanti ariko abansengeye ni abo mu cyumba cy’amasengesho, kuba bansengeye nkazuka ndabishimira Imana.”
Dr Utumatwishima Abudrah Umuyobozi w’ibitaro by’Intara bya Rwamagana aganira na inyaRwanda.com yavuze ko nta muturage ukwiye kwemeza ko umuntu yapfuye bitemejwe na muganga .
Ati”Urupfu rw’umuntu rwemezwa na Muganga wenyine nta muturage ufite ubushishozi bwo kwemeza ko umuntu we yapfuye, niyo mpamvu umuturage n’iyo apfiriye mu rugo bamujyana kwa muganga hagakorwa isuzuma kugira ngo tumenye niba umutima n’ubwonko niba bigikora”.
“Hari ibindi bimenyetso tureba kugira ngo hemezwe ko umuntu yapfuye, niyo mpamvu dusaba abantu kujya bihutira kujya kwa muganga kubera ko ntacyo bashingiraho bavuga ko umuntu yapfuye akazuka”.
Dr. Utumatwishima arakomeza avuga ko Murebwayire bagomba gukurikirana ubuzima bwe kuko umuryango we utagomba kwiringira amasengesho gusa. Aragira “Tugiye gukurikirana tumenye amakuru neza dufatanyije n’inzego z’ibanze agomba kugera ku bitaro tukamupima dukoresheje ibyuma dukoresha kugira ngo tumenye ikibazo ubuzima bwe bwagize”.
Ati “Gusenga byonyine ntibihagije, umubiri w’umuntu ufite uko uteye ku buryo ashobora guta ubwenge bwagaruka bakavuga ko bamusengeye akazuka. Kuba yagize ikibazo cyo guta ubwenge ni ikimenyetso ko ubuzima bwe butameze neza .”
Umugabo wa Murebwayire Christine witwa Nyabyenda Dieudonne wari ufite imyaka 60 yapfuye amarabira kuko yafashwe mu rukerera rwo kuwa Mbere tariki ya mbere Kanama 2022, abaturage baganiriye na inyaRwanda.com bakeka ko yazize amarozi akaba ariyo mpamvu bahuruje abanyamasengesho ngo basengere Murebwayire bavuga ko babahamagaye arimo gusamba.
![]()
![]()
Batabaye Murebwayire bazi ko yapfuye bageze iwe babwirwa ko yasengewe n’abanyamasengesho arazuka
-
Umusirikare w'u Rwanda aravugwaho gukozanyaho n'uwa RDC ku mupaka #rwanda #RwOT
Biravugwa ko ingabo z'u Rwanda zakozanyijeho n'iza RD Congo ndetse ko umutuzo wagarutse kuri uyu wa 2 Kanama, mu mudugudu wa Murambi, muri Teritwari ya Nyirangongo (Amajyaruguru ya Kivu), byabereye.
Radio Okapi iravuga ko habayeho umuriro hagati ya FARDC na RDF nyuma y'aho abasirikare b'u Rwanda bashinje abo muri DRC kuba borohereje umucuruza kwambutsa rwihishwa magendu.
Ngo mu buryo butunguranye, umusirikare w'u Rwanda washinzwe kugenzura uyu mupaka yarashe ku musirikare wa Kongo maze uwo ahita amusubiza,urugamba ruhita ruhinana.
Ibi ngo byateje guhana umuriro hagati y'abo basirikare bombi mu minota mike.
Nubwo ngo ibyabaye ntacyo byangije, aya masasu ngo yateje ubwoba mu baturage bo mu mudugudu wa Murambi,bakeka ko ari igitero.
Umuyobozi wa peloton ya FARDC yaganiriye n'uwu Rwanda maze, ako kanya, ituze riragaruka.
sosiyete sivile ya Nyiragongo yababajwe n'ibi bintu byabaye hagati y'ingabo zombi.
Yahamagariye guverinoma ya Kongo gufata ingamba zo kurinda imipaka ya Kongo muri kariya gace k'ubutaka bwa Nyirangongo, binyuze mu kongera umubare w'abasirikare bahaba.
Ibi ngo bibaye nyuma y'ibyumweru bibiri ukundi gushwana kubaye.
-
RURA yongeye guhamagarira abafite imodoka kuzizana gutwara abagenzi I Kigali #rwanda #RwOT
RURA yasabye abafite imodoka zagenewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuzigaragaza kugira ngo zihabwe impushya zo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.
Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze, ruvuga ko bigamije kongera umubare w'imodoka hakemurwa ikibazo cy'abagenzi bategereza imodoka umwanya munini.
Mu minsi ishize byatangajwe ko nibura abagenzi mu mujyi wa Kigali bategereza imodoka hagati y'iminota 30 n'isaha,ibintu bikomeje gutera inkeke.
Itangazo ryasohowe na RURA kuri uyu wa Gatatu rigaragaza uburyo iki kigo gishimira abamaze gutanga imodoka bakanatangira gukorera mu mihanda imwe n'imwe y'Umujyi wa Kigali, n'abamaze kugaragaza izizatangira gukora mu cyumweru gitaha.
Rikomeza rigira riti “Tuboneyeho kongera gusaba n'abandi baba bafite imodoka zagenewe gutwara abantu muri rusange ko bazigaragaza, banyuze ku rubuga rwa internet rwa RURA.”
Abagaragaza imodoka bafite zagenewe gutwara abagenzi banyura ku rubuga rwa RURA ahanditse Online Services, bagakurikiza amabwiriza, cyangwa bakohereza ibaruwa kuri email ya RURA.
Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, RFTC na Royal Express.
Abatanga imodoka zabo zikorera muri biriya bigo bitatu, ku mirongo byagenewe.
Biteganyijwe ko hagomba gutangwa amasezerano mashya ku bigo bishobora gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyane ko ayari asanzwe amaze igihe arangiye.

-
Imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yakoze impanuka maze abaturage baza kwivomera (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu Gitega ho mu gihugu cy'u Burundi imodoka yari itwaye ibikomoka ku mavuta (Essance)Â yakoze impanuka maza abaturage baza kwiyorera.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa munani (14h) z'amanywa, kuri uyu wa 03 Kanama 2022, aho iyi modoka yari ihetse ibigunguru bibiri byuzuye essence yakoraga impanuka.
Ibi byabaye ubwo iyi modoka yari igeze muri komine ya Nyambeho mu Ntara Gitega mu gihugu cy'u Burundi.
Amukuru duhabwa n'abari bahari ubwo iyi modoka yagwaga, avugako umushoferi yananiwe gukata ikorosi nuko maze imodoka yari atwaye ihita igwa. Akaba nta muntu n'umwe wahasize ubuzima.
Nyuma yo kubona imaze kugwa, abaturage bahise baza kuvoma iyo essence gusa baza kubuzwa n'inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.
-
Guhangana n'izamuka ry'ibiciro mu migabo n'imigambi Dr Ngabitsinze yinjiranye muri MINICOM – #rwanda #RwOT
Ibi Minisitiri Ngabitsinze yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022 mu muhango w'ihererekanya bubasha hagati ye na mugenzi we Beata Habyarimana yasimbuye kuri izi nshingano.
Muri ibi bihe kimwe mu bibazo bigarukwaho cyane, ni itumbagira ry'ibiciro hirya no hino mu masoko ndetse abaturage bibaza ikizatuma rigabanyuka bakabona agahenge.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yabwiye itangazamakuru ko azibanda cyane mu kongera umusaruro w'imbere mu gihugu kugira ngo ibiciro bigabanyuke no kwagura imikoranire n'ibindi bihugu.
Ati 'Igikorwa mu bucuruzi rero ni ugushaka uburyo abantu bakomeza gucuruzanya, koroshya uburyo bwo guhahirana n'ibindi cyane ko u Rwanda ruri no mu bihugu bigiye gutangizwamo isoko rusange rya Afurika nk'igeragezwa.'
Yakomeje ati 'Iyo ubonye ibikomoka kuri petiroli bigenda bizamura ibiciro, ikiba gisigaye ni ugushaka ukuntu wakongera umusaruro w'ibikomoka mu bihugu imbere, yaba ibikomoka ku nganda n'ibikomoka ku buhinzi birimo. Kongera umusaruro rero ni ibintu by'ingenzi cyane kugira ngo tugabanye ibyo dukura hanze. Iyo ugabanyije ibitumizwa mu mahanga bituma amafaranga aboneka mu gihugu kandi bikagabanya n'ibindi bijyanye n'izamuka ry'ibiciro.'
Minisitiri Ngabitsinze wari usanzwe ari Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yavuze ko binyuze muri icyo cyerekezo cyo guteza imbere umusaruro w'imbere mu gihugu gahunda ya Made in Rwanda igomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.
Ati 'Kuzamura ibikorerwa mu gihugu ni Made in Rwanda, kenshi abantu bayirebera mu bintu bito bito by'ubukorikori kandi ubusanzwe ari ugukora ibiturutse mu gihugu bifite ikirango cy'u Rwanda kandi tumaze kugera kuri byinshi bitandukanye.'
' Ikawa yacu, icyayi biriho ibirango by'u Rwanda kandi turashaka no kujya mu bindi bitandukanye ⦠Made in Rwanda ntabwo ari ntoya ahubwo abayigira nto tugomba kubereka ko ari yo nzira igana ejo hazaza hacu.'
Beata Habyarimana wari umaze amezi 17 ari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yasabye mugenzi we umusimbuye gukomeza kwibanda mu kwagura imikoranire n'ibindi bihugu mu birebana n'ubucuruzi ndetse no gukomeza gufasha u Rwanda kuzamura ubukaka ku ruhando mpuzamahanga.
Habyarimana yanasabye abakozi ba minisiteri muri rusange kuba hafi ya Minisitiri mushya mu rwego rwo gufatanya kuzamura ibendera ry'u Rwanda ndetse n'iterambere ry'igihugu muri rusange.
Beata Uwamaliza Habyarimana usimbuwe kuri uyu mwanya yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group.
Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye aho Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ikorera, witabirwa n'abakozi batandukanye bayo, banasabwe gukomeza ubwitange no gukora cyane baharanira iterambere ry'igihugu.
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha witabiriwe n’abakozi batandukanye ba MINICOM
Minisitiri Ngabitsinze yiyemeje kongera ibikorerwa mu Rwanda mu guhangana n'ukwiyongera gukabije kw'ibiciro
Habyarimana Beata yeretse Ngabitsinze aho yari ageze imirimo
Habyarimana Beata wari umaze igihe ari Minisitiri muri MINICOM ahererekanya ububasha na Minisitiri mushya
Habyarimana Beata na Minisitiri Ngabitsinze bafashe ifoto y’urwibutso
Amafoto: Nezerwa Salomo


























