Author: webrwanda

  • Vipers SC yabihije ibirori bya Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Vipers SC yo muri Uganda yabihije “Rayon Sports Day” umunsi iyi kipe yerekanyeho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23, ni nyuma yo kuyitsinda 1-0.

    Aya makipe yombi yahuye mu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gufasha Rayon Sports kwizihiza “Umunsi w’Igikundiro” cyangwa “Rayon Sports Day” wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022.

    Ni umuhango wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo aho ibirori byabanjirijwe no kwerekana abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2022-23.

    Hakurikiyeho umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Vipers SC yo muri Uganda.

    Umukino waje kurangira ari igitego 1 rukumbi cya Vipers SC cyabonetse ku munota wa 5 gistsinzwe na Byaruhanga Bobosi.

    Ni umukino abakinnyi bashya ba Rayon Sports biyeretse abakunzi b’iyi kipe nka Ndekwe Felix, Mbirizi Eric, Boubacar Traoré, Paul Were, Ganijuru Elie, Felicien, Osalue Rafael babanje mu kibuga ni mu gihe abarimo Mucyo Didier na Tuyisenge Arsené binjiye basimbura.

    Abafana bo bari benshi

    Ndizeye Samuel ni we wari kapiteni kuri uyu mukino

    Vipers SC yabihije ibirori bya Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/vipers-sc-yabihije-ibirori-bya-rayon-sports

  • Kenya ifite Perezida mushya #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y'amatora ya Kenya yatangaje ko William Ruto ari we watsinze amatora ya perezida n'amajwi 50.49%.

    Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y'amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya ahatangarijwe ibi, bajya kuganira n'abanyamakuru.

    Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko bo bitandukanye n'ibigiye gutangazwa byavuye mu matora kubera 'umwijima muri iki kiciro cya nyuma' cyo kubara amajwi.

    Nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora, William Ruto yashimiye Imana n'abaturage ba Kenya kuko ngo 'hari ibyari byitezwe ko tutagera hano'.

    Kenya's Ruto: '[I] will accept the outcome of the election whichever way it  goes'

    William Ruto niwe watsinze amatora ya perezida n'amajwi 50.49%.

    Wafula Chebukati, perezida wa komisiyo y'amatora yavuze ko ibintu bitari byoroshye ndetse abakomiseri babiri bakomeretse, ntiyavuze byinshi kuri ibi.

    Chebukati yavuze ko komisiyo izahagarara imbere y'abayitera ubwoba.

    Ruto, yavuze ko azayobora guverinoma y'umucyo, na demokarasi.

    Ati: 'Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose — uwo batoye wese — ko iyi izaba guverinoma yabo.

    'Ndashaka kubabwira [ba mukeba] ko ntacyo bakwiye kwikanga — nta mwanya uhari wo kwihora. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose ngo kijye imbere.

    'Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinja. Tugomba…gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.'

    Ibyavuye mu matora:

    • William Ruto yatagangajwe nka perezida watowe n'amajwi 50.49%
    • Raila Odinga, yagize amajwi 48.85% nk'uko komisiyo y'amatora yabivuze
    • George Wajackoyah na David Mwaure bombi hamwe bagize munsi ya 1%

    Martha Karua wari umukandida visi perezida wa Raila Odinga yanditse kuri Twitter avuga ko ibi bitarangiye.

    Akajagari n'imirwano mbere ya hano

    Mu gihe perezida wa komisiyo y'amatora Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y'impande zitandukanye.

    Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni.

    Abashyigikiye Raila Odinga muri iki cyumba cya Bomas of Kenya bagaragaje ko batishimiye ibyaba bigiye gutangazwa.

    Komisiyo y'amatora ifite bitarenze kuwa kabiri tariki 16 Kanama(8) kuba yatangaje ibyavuye mu matora.

    Abakandida William Ruto, George Wojackoyah na David Mwaure Waihiga bari kuri Bomas of Kenya aho ibi byabereye, Raila Odinga ntabwo yahagaragaye.

    Kenya ikeneye kuvugurura kubara no kugenzura amajwi

    Kubara amajwi, kuyagenzura, no kuyemeza byafashe iminsi itanndatu nyuma y'amatora yabaye kuwa kabiri w'icyumweru gishize.

    Ibi byateye igishyika ku banyakenya benshi bari bategereje, babona ko iki gikorwa cyatinze cyane.

    Kugeza ubu hari ubwoba bw'ibishobora gukurikiraho nyuma yo gutangazwa k'uwatsinze amatora ya perezida.

    Frederic Korir umunya-Kenya ukora ubucuruzi uba mu mujyi wa Kigali mu Rwanda ari naho yatoreye abona ko 'amatora yabayeho mu bwisanzure, bwa mbere mu mateka ya Kenya'.

    Yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: 'Ikintu kimwe gikenewe kuvugururwa ni ukubara no kugenzura amajwi hamwe n'inyandiko zayo.'

    @BBC

    The post Kenya ifite Perezida mushya appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/15/kenya-ifite-perezida-mushya/

  • Rayon Sports yerekanye abakinnyi 27 izakoresh… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi Rayon Sports yerekanye:

    Hakizana Adolphe No 22

    Rwatubyaye Abdul No 4

    Hirwa Jean de Dieu No 2

    Ngendahimana Eric No 5

    Hategekimana Bonheur No 1

    Nishimwe Blaise No 6

    Manishimwe Eric No 8

    Kanamugire Roger No 11

    Muvandimwe JVM No12

    Mucyo Didier Junior No 14

    Mugisha Master No 15

    Ganijuru Elie Ishimwe No 16

    Ndekwé Bavakure Félix No 17

    Nkurunziza Félicien No 26

    Musa Esenu No 20

    Tuyisenge Arsene No19

    Onana Essomba Willy No 10

    Mitima Isaac No 23

    Mbirizi Eric No 66

    Rudasingwa Prince No 27

    Iraguha Hadji No 29

    Ndizeye Samuel No 25

    Twagirayezu Aman No 28 

    Paul were No 9

    Iradukunda Pascal No 24

    Raphael Osaluwe No 7

    Traore Boubacar  utarabona nimero

    Kapiteni w’iyi kipe azaba ari Rwatubyaye Abdul, usimbuye Muhire Kevin wavuye muri iyi kipe mu kwezi gushize.

    Bimenyimana Bonfils Caleb yaje gusuhuza ikipe yakiniye ndetse ahoberana na Perezida wayo 

    Afrique waririmbye agatunda yabanje gususurutsa abafana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120028/rayon-sports-yerekanye-abakinnyi-27-izakoresha-na-nimero-bazambara-120028.html

  • Iburasirazuba: Bakoze umuganda wo kubakira abatishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze umuganda wo gusana no kubakira abatishoboye amazu yo kubamo ndetse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburasirazuba-bakoze-umuganda-wo-kubakira-abatishoboye

  • William Ruto atorewe kuyobora Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amatora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, abaturage ba Kenya batangarijwe ko Perezida watowe ugiye gusimbura Uhuru Kenyatta umazeho imyaka 10, ari William (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/william-ruto-atorewe-kuyobora-kenya

  • Breaking news: Sugira Ernest yamaze kugera mu ikipe nshya yo hanze y'u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Sugira Ernest atandukanye na As Kigali yahise abona ikipe yo hanze y'u Rwanda mu gihugu cya Syria.

    Sugira Ernest yamaze guhabwa na nimero azajya yamabara mu mwaka w'imikino muri shampiyona y'icyiciro cya mbere.

    Al Wahda SC yaguze Sugira Ernest n'ikipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere Syrian Premier League aho yamaze kumvikana na Sugira kuri miliyoni 20 yamuguze.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-sugira-ernest-yamaze-mu-ikipe-nshya-yo-hanze-yu-rwanda/

  • Rutsiro: Barashakisha umwarimu ukekwaho gusambanya umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwarimu w’imyaka 30 ukorera ku ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, arimo arashakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rutsiro-barashakisha-umwarimu-ukekwaho-gusambanya-umwana

  • Adil wa APR FC yabwiye amagambo akomeye Casa ku bakinnyi be atemera #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC uheruka kongera amasezerano y’imyaka 2, umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed yeruriye umutoza wa AS Kigali, Casa Mbugo André ko nubwo akina ariko ikipe ye nta rutahizamu ifite.

    Hari nyuma yo kumutsinda ku mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) kuri penaliti 5-3, hari nyuma yo kunganya 0-0 ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama2022.

    Adil Mohammed kuva mu mwaka w’imikino wa 2021-22 ni kenshi yagiye yumvikana yitotombera imyitwarire ya ba rutahizamu be, aho yavuze ko bari ku rwego rwo hasi.

    Bitewe n’uburyo yabwiragamo aba bakinnyi, ni na kimwe cyatumye Jacques Tuyisenge wari kapiteni w’iyi kipe wari mu bashinjwa umusaruro muke yahisemo kuva mu mwiherero arataha ndetse bimuviramo kwirukanwa.

    Mu mashusho yafashwe nyuma y’uyu mukino wabaye ejo kuri Stade Regional, Adil Erradi Mohammed yagaragaye arimo aganira n’umutoza Casa Mbugo André umaze kumutsinda mu mikino 3 yikurikiranya.

    Ntabwo amagambo Casa yabwiraga Adil yumvikana neza ariko Adil we ibyo yamubwiye byarumvikanye, aho yavuze ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu nta rutahizamu ifite.

    Ati 'APR FC nta rutahizamu ifite.'

    Mu mubare munini wa ba rutahizamu APR FC ifite b’abanyarwanda nk’ikipe yihaye intego yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda, umwaka ushize w’imikino umukinnyi wa yo watsinze ibitego byinshi ni Mugunga Yves na Mugisha Gilbert aho buri umwe yatsinze ibitego 6 ndetse iyi kipe yaranabahembye nka ba rutahizamu bitwaye neza.

    Iyi kipe kandi ifite undi mubare munini w’abakinnyi bakina bataha izamu ariko bigaragara ko nta musaruro baha iyi kipe barimo Yannick Bizimana, Nshuti Innocent, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain Bacca n’abandi.

    Adil yabwiye Casa ko nta rutahizamu ikipe ye ifite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-wa-apr-fc-yabwiye-amagambo-akomeye-casa-ku-bakinnyi-be-atemera

  • AKUMIRO i Nyamasheke : Baratabariza Umuturage ugiye KWICWA N’Inzara Ubuyobozi Burebera #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yitwa Nasson Bagirishya.

    Yabwiye itangazamakuru ko iyo agize amahirwe( nayo adakunze kuboneka kenshi), abona icyo kurya gito kandi nabwo rimwe ku munsi.

    Yabwiye bagenzi bacu bo kuri Realrwanda.com ko hagize uwasoma ibye akumva yagira umutima wo gutabara, yamufasha kugira ngo atazashiramo umwuka azize kubura icyo arya kandi hari Abanyarwanda basangiye igihugu kandi bafite umutima wo gufasha.

    Arifuza uwamufasha gusunika iminsi kuko ngo ubuzima bwe buri mu marembera.

    Abaturanyi be barimo uwitwa Marcel Higiro bavuga ko Bagirishya ari mu buzima bubi kuko yibana mu nzu wenyine.

    Ati : ' Twibaza uko ikibazo cya Nasson cyakemuka bikatuyobera, natwe ubwacu nta bushobozi twabona bwo kumwitaho.Tugasaba inzego za Leta iza matorero ko bagoboka uyu mugabo dore ko bavuga ko Imana yigaragariza muri bene bariya badafite kivugira.'

    Atuye mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke

    Afite impungenge ko uriya mugabo ashobora kuziyahura kubera ko ubuzima bwamubihiye.

    Undi witwa Marguerite Uzabakiriho nawe aturanye na Nasson.

    Asaba abantu bakunda Imana ko bagombye gufasha uriya musaza kuko nawe ari ikiremwa cy’Imana.

    Ati : ' Gusenga kwa mbere ari ugufasha abatishoboye, indembe n’abari mu bibazo bikomeye.'

    Avuga ko iyo Bagirishya abonye umwumbati munini, ari wo ashunaho kugira ngo igifu kidasya ubusa.

    Bagenzi bacu banditse iyi nkuru bavuga ko babajije Umukuru w’Umudugudu wa Nyagacaca icyo bateganyiriza uriya mugabo avuga ko ntacyo yavuga atabiherewe uburenganzira na Gitifu w’Akagari.

    Ngo na Gitifu bamuhamagaye yumvise ko ari abanyamakuru ahita akupa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Madamu Mukamasabo Appolonie ntiyitabye telefoni ya bagenzi bacu ndetse n’ubutumwa bugufi bamwoherereje ntiyabusubije.

    Ivomo:Taarifa

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-i-Nyamasheke-Baratabariza-Umuturage-ugiye-KWICWA-N-Inzara-Ubuyobozi-Burebera